By Fratiri Eric HATANGIMANA
Bikira Mariya yavutse nk’abandi
bana b’abakobwa, akura nk’abo ariko batanganya umugisha kuko mbere y’iremwa
ry’ibihe, Imana yari yamuteguriye kuzayibera umubyeyi mu nsi. Ahagana mu mwaka
wa 20 mb.k, ni ukuvuga ahagana mu mwaka wa 728 w’ishingwa rya Roma, mu gihe
umwami Herodi yaratangiye kuvugurura Ingoro y’Imana i Yeruzaremu, nibwo Bikira
Mariya yari hafi kuvukira mu majyaruguru y’iyo ngoro. Yavutse ku babyeyi ANNA
na YOWAKIMI. Bikira Mariya rero ni we wari ugiye kuzabera Imana ingoro nyayo mu
nsi; ingoro idashobora gusenywa n’abantu bityo amasekuruza yose akazamwita
umuhire (Lk.1,48). Uwo mwana Mariya ntazigera ahangarwa n’ubushyanguke
bw’ikuzimu; uko yakujijwe mu mutima we ni ko bizamera no mu mubiri we nk’uko
ihame ry’asomusiyo ribivuga. Iyo tuvuze ku izina Mariya, hari icyo
riduhishurira n’ubwo ryari risanzwe rimenyerewe mu gihe cye. Tuzi ko ba mariya
muri Bibiliya ari benshi nk’uko abasaveri babiririmba. Iryo zina kimwe na
Marita, abenshi mu bahanga bemeza ko rikomoka ku ijambo ry’ururimi
rw’icy’aramiya, “Mara” risobanura “umugore”. Mariya ubwaryo rigasobanura
umwamikazi cyangwa umugore wiyubashye.
Mu kwezi kwa gatandatu nyuma
y’igitangaza cyari cyabaye kuri Elizabeti mubyara we cyo gusamira mu zabukuru,
ni bwo Malayika Gaburiyeli yaje iwabo wa Mariya, maze amugezaho ubutumwa
bw’Imana ko agiye gusama inda ku bwa Roho Mutagatifu. Icyo gihe Bikira Mariya
yari umuturagekazi wo mu majyaruguru ya Yeruzalemu, mu mudugudu witwa Nazareti.
Yari yarasabwe n’umusore w’umubaji witwa Yozefu wo mu muryango wa Dawudi; icyo
gihe imyaka yari hagati ya cumi n’ine na cumi n’itandatu. Nyuma yo kwakira
indamutso ya Malayika nk’indamutso y’amahoro(Shalom) cyangwa y’ibyishimo,
tubona Bikira Mariya nk’umwari udasanzwe “wuzuye inema, Nyagasani ari kumwe
nawe” mu yandi magambo Mariya ahorana na Nyagasani ku buryo izina rye rishobora
gusimbuzwa “uwuzuyimana, umutoni w’Imana” cyangwa “uhorana n’Imana.” Aha ni ho
humvisha ko Bikira Mariya ari utasamanywe icyaha, akaba kandi umwari w’isugi
mbere na nyuma y’ivuka rya Yezu Kristu.