Saturday, April 18, 2020

BIKIRA MARIYA N’UMUHAMAGARO



BIKIRA MARIYA N’UMUHAMAGARO
By Fratiri Eric Hatangimana

Bikira Mariya ni umwe mu bantu bagize amateka ya Kiliziya bitewe n’ubutumwa ayifitemo; ni umubyeyi wa Kiliziya cyangwa umubyeyi w’abemera bose. Ni yo mpamvu afite uruhare rukomeye mu rugendo rwacu rwo kugana Imana, rwo kuyimenya no kuyikorera mu mihamagaro itandukanye. Bikira Mariya rero adufasha mu mihamagaro yacu, kuko uwo Imana yaduhitiyemo ngo aduherekeje, Imana nayo yamwihitiyemo kuva kera na kare kugira ngo ayiherekeze. Mariya ni umubyeyi w’Imana utabara abakene, utakambira abanyabyaha, umenya abababaye. Ni umubyeyi twaraze mu bihe bikomeye na Yezu Kristu ubwe munsi y’umusaraba. Ni yo mpamvu tugomba kumumenya no kumukunda kugira ngo tujyane nawe. Mu muhamagaro wacu rero, dukwiye kumva ijwi rye aho atubwira ngo icyo Yezu ababwira mugikore. Ni umuvugizi wacu ku mwana we Yezu Kristu kuko ari indatana, bunze ubumwe kuva kera na kare; ni byo Mutagatifu Yohani Mariya Viyane avuga agira ati: “Yezu ntacyo ashobora kwima Mariya ku buryo iyaba abari mu muriro bashoboraga kwicuza kandi Mariya akabasabira imbabazi bazihabwa.” Ikindi kandi, ubutumwa bwa Bikira Mariya muri Kiliziya bugaragazwa n’amabonekerwa atandukanye agirira ku isi. Ahora aza kwibutsa abantu umugambi w’Imana wo kubacungura. Ntazigera aruhuka rero kuri uwo murimo kugeza ubwo Yezu azaza mu ikuzo.

Dusabe Umubyeyi wacu Bikira Mariya wari warahanuwe mu Isezerano rya kera, akagaragara mu Isezerano rishya nk’Umubyeyi w’Umucunguzi w’abantu bose, ahore adutakambira kandi atuvuganira ku Mwana we Yezu Krustu. Bityo mu buzima bwacu bwose, mu muhamagaro wacu, tubashe kubaho nk’uko yabayeho mu migenzo myiza yo kwicisha bugufi, kwemera no gukunda. Nuko tubashe gusingiza Imana nk’uko yabikoze mu ndirimbo ye y’igisingizo cy’Imana ‘Magnificat’, tubitewe n’ibyishimo byo kwakira ubutumwa bw’ugushaka kw’Imana mu buzima bwacu maze nk’Umubyeyi Bikira Mariya, tuvugane ukwemera ngo: “Dore ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze (Lk.1,38)”

“Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho udusabire”


NIMUREKE NSHIME


NIMUREKE NSHIME

Nimureke nshimire uwo Mugenga
Uwo mubyeyi ugenga byose
Nyir'ububasha bugena byose
Nimureke nshime Nyir'umuringa

Nabuzwa n'iki kumuririmba
We wantoje kutagaramba
Akandinda no mu rugamba
Ubwo mu nyanja nkareremba

Nashimwe Rugira byose
Nasengwe ni we ubikwiye
Guhabwa impundu n'abamukunda
Gusingizwa iteka n'abamusanga

Ngaho reba mpagaze nemye
Bucya bukira ntacyo mbaye
Nkananirwa gushimira n'iyo Mana
Ikora ibyo byiza ubutaruhuka

Ngaho reba mbuze n'umunsi
Habe n'akanya ndi muri rwinshi
Kugeza ubwo ntwawe na Nyamunsi
Ntarashima uwo unkiza iminsi

Nimureke nshime njye mfite impamvu
Nzi aho yankuye n'ibyo yandinze
Yarandinze ankiza iyo hirya
Harya hashimwa n'abakurwanya

Ngaho mbwira niba ari byiza
Kuva mu byago ugifite ubuzima
Ukabihonoka kurya udakeka
Ugasigara wihara kuhivana

Ukabura ubwenge buguhugura
Ngo bugutoze kumenya gushima
No kuzirikana ko hari Ubasumba
Usumbya bose ubufasha bwiza

Mbese ubwo byaba birimo ubwenge
Ntazirikanye ibyiza n'aho bituruka
Nkigira uwundi nkaba ikirenga
Nkatana n'abo tutari guhuza?

Nimureke nshime Umukiza wacu
Kuko aturinda amakuba adukwiye
Agahora ashaka karibu iwacu
Ngo tumuture imitima yacu

Ibuka nawe aho yagukuye
Birya wasimbutse bikurenze
Ukaba ukomeye wigenza
Ntubona ko ari ibitangaza

No kuba ukirihoo tukureba
Bucya bukira ugihumeka
Nta byiza biruta ibyo ngibyo
Ibyo ni byo shingiro rya byose

Oya! Wivuga ko nta mpamvu
Kuko iwawe hagera impungu
Ngo ntiwashimira mu ruhumbu
Ngo nta n'ubwo uri n'umukungu

Harya ubwo uteze kuzamuba
Wowe udukoko tubera impamvu
Twonona ibiri mu bubiko
Ubwo twagusura utaturisha

Nimureke nshime ntaba nk'abo
Abahorana amaganya mu mutungo
Bamwe birengagiza abo bose
Batagira n'aho batera isombe

Nimureke nshime nkihumeka
Ndate ubufasha bw'agahebuzo
Buruta byose tuba duhiga
Nkesha Imana Nyir' urukundo

Yarandinze ntaravuka
Nkambakamba ntiyantaye
Na n'ubu aho ndi ntidutana
Nashimwe We unyitangira

Mbivuze nemye nzira igitutu
Mbivuze neruye ntububa
Nkifite umwuka sinzasiba
Gushimira Imana Rugira utanga

Nzabihorana mu rukundo
N’umutima utuje usanga Yezu
Ubuzima bwanjye nkiri ku isi
Buzasingiza Nyagusengwa

Nashimwe Umuremyi wacu
Nashimwe Umucunguzi wacu
Nashimwe Udutagatifuza
Nihashimwe Ubutatu bwera

KOMEZA USENGE


KOMEZA USENGE

Yewe muntu uhigiye icyiza
Wowe ugishaka nk'uwagitaye
Ngo kikubere inshuti mu rugendo
Komeza usenge ukaze umurego

Komeza usenge ukaze umurego
Ibyo ukoze byose bibe isengesho
Bityo iyo ntwaro ikubere inganzo
Uri mu byiza ndetse no mu byago

Wowe wabonye ko bidakwiye
Gutunga byose ubuze urukundo
Ishusho y'Imana yo yaguhanze
Komeza usenge ukaze umurego

Wowe wabonye ko bidasobanutse
Gucya ku mubiri roho idakeye
Ukagenda wera nk'imva nshyashya
Komeza usenge ukaze umurego

Komeza usenge ukaze umurego
Usaba ibyo byose biguha umukiro
Ubyitoze kugeza ubitoye
Nibwo uzashima ko ufite ibanga

Nibwo uzatura harya dushaka
Rya juru ryiza twe turirimba
Ndavuga intaho y'abatsinze
Iyi si dutuye idakozwa icyiza

Nibwo uzishima ubuziraherezo
Kuko uzashimwa na Mwimanyi
Umenya byose n'amaherezo yabyo
Uko ibihe bigenda bikura ibindi

Komeza usenge ukaze umurego
Uhigike impamvu nyakibi atanga
Zisubiza inyuma umukiro ugusanga
Ubwo zikagutoza guta umurongo

Shikama usenge usaba Imana
Ubufasha bwayo bukomeza muntu
Bukamurenza aho abona byanga
Ubwo akagana Imana ikize ku buntu

Komeza usenge uzira kuryarya
Udategeka Imana nkaho uyigenga
Uyiginge, uce bugufi usenga
Hamwe n'ukwemera uzabironka

Komeza usenge usabire bose
Ubanze ushimire ibyo yaguhaye
Wigorore n'abo mutajya imbizi
Ukore ibineza Rugira byose

Komeza usonzere uwo mugenzo
Umwe Kristu adutoza twese
Ngo tuwutore uduhe umutsindo
Igihe uturanga muri byose

Komeza urinde roho yawe
Gucika intege ngo ubure gusenga
Komeza urinde ubuzima bwawe
Gukunda ibintu butarimo Imana

Uzabikora urimo gusenga
Uhimbaza Nyir'ugusengwa
Imana mu Butatu budatana
Yo itwegera ngo tube indatana

Komeza usenge ni rwo rugendo
Rwo kwegera Uwatwihaye
Uzirikane ko ari bwo bugingo
Ku babikora batajijisha

Niba utabikora waratanzwe
Gira bwangu bitagucika
Ugasezera wegukira ibyago
Kuko utakoze birya ugomba

Pfukama utuze ubwo mushyikirane
Wowe n'Imana izira guhendwa
Uyture intege nke zawe
Ufatanye na yo gufata umugambi

Humura ntabwo iri bukunene
Uzira ibyo ukunda bitayikesha
Iragukunda kuruta uko ukeka
Ngaho senga irimo kukumva

Tangira usenge usaba imbaraga
Udasize urukundo rwo gusenga
Isengesho rirangwa n'ibikorwa
Birya biranga koko abasenga

Nawe usenga nturi umwere
Ntukirare ngo warabitoye
Hato satani atabigutesha
Akagutwara ahazira abere


Sunday, April 12, 2020

Bana, dore urugero!



Samweli, umwana ukorera Uhoraho (1 Sam1-28;3,1-21)

Samweli ni umwana Ana wari ingumba yahawe n’Uhoraho; mu kwizera Imana isengesho rye ryarasubijwe. Samweli yatuwe Uhoraho akimara gucuka, afatanya n’umuherezabitambo Heli gukorera Uhoraho. Yeguriwe Imana ubuzima bwe bwose, atangira gukorera Uhoraho yumvira umusaza Heli. Natwe muri batisimu twahawe tweguriwe Uhoraho; turi abana b’Imana.

Samweli atwigisha iki?

Tumwigireho gukorera Imana tukiri bato. Nta gihe runaka tugomba gutegereza ngo dukorere Nyagasani Imana yacu; uko ungana kose, aho uri hose, akanya ufite kose, korera Imana. Zirikana ko Samweli yatangiye gukorera Uhoraho agicuka nyamara wowe ufite imyaka irenze iyo yari afite!
Samweli atwigishe kumvira no kugisha inama abaturera. Samweli utari amenyereye ibyo kuvugana n’Imana, igihe yumvise ijwi yihutiye gusanga Heli, akeka ko ari we umuhamagaye, ese wowe iyo baguhamagaye wihutira kumva icyo bagushakira? Samweli yazirikanye ibyo Heli amuhaye nk’igisubizo cya rya jwi rimuhamagara. Wowe iyo uhawe igisubizo cyangwa inama urazikurikiza? Samweli kandi atwigishe umuco wo kugisha inama ababyeyi bacu n’abaturera kugira ngo twirinde kuzagwa mu kigare cyo koshywa n’urungano.

Yozefu, umwiza utiyandarika (Intg.39,1-20)

 Yozefu, wagurishwe na bene se mu misiri, yari mwiza cyane kandi akagira ubwisanzure busesuye mu rugo rwa Putifari. Yari afite ububasha busesuye ku mitungo, ku mafaranga no ku baja n’abagaragu nyamara ibyo ntibyamuhumye amaso ngo yiyandarike, yice itegeko ry’Imana. Yozefu yaje kubengukwa na Nyirabuja wamusabye kenshi ko baryamana ariko Yozefu ntiyabyemera. Byageze aho mukaputifari uwo agerageje kugusha Yozefu mu mutego ariko Yozefu amwereka ko nta kindi atinya kitari icyaha, ko nta wundi yubaha by’agahebuzo utari Uhoraho. Yozefu yaranzwe no gukora ibyo ashinzwe yubaha Imana.

 Yozefu tumwigireho iki?

 Kugira ibintu cyangwa amafaranga urusha abandi ntibikabe ikigusha ahubwo bigushyigikire mu kwamamaza Ivanjili ya Kristu. Uburanga n’icyubahiro n’igitinyiro ntitukabigendere ngo tugwe cyangwa tugushe abandi mu cyaha ahubwo ubwo turebwa cyangwa dusangwa na benshi, nitubafashe kumenya ko Kristu wabitangiye  ku musaraba abasaba kuba intungane nk’uko Data wo mu ijuru ari intungane.
Yezu, umunyabwenge w’umutoni ku Mana (Lk.2,21-52)

Ivanjili ya Luka itubwira inkuru ebyiri kuri  Yezu n’ingoro; Yezu atuirwa Imana mu ngoro na Yezu mu ngoro y’Imana hagati y’abigisha. Ni inkuru zigaragaramo ubuhanuzi bwerekeye kuri Yezu na Nyina ndetse n’ubuhanga bw’uwo mwana Yezu.

Muri iyi nkuru Yezu twamwigiraho iki?

Guharanira ubwenge bwuje ubwitonzi

Yezu yagombye kubyirukana ubwenge n’ubwitonzi agira ngo yumvishe abantu bose ko uhereye mu buto, umuntu ahamagarirwa kuba umunyabwenge; akagira ubumenyi bumugeza ku buhanga buzamubeshaho mu isi. Ubwo bwenge bukagoomba ubwitonzi kugira ngo bube ingirakamaro kuri nyirabwo no kubo Imana izamuhuza na bo. Guharanira ubwenge ntibitana no gukunda gusobanuza no kuganira n’abakurusha ubunararibonye n’ubumenyi.

Guharanira ubutoni ku Mana

Yezu Kristu yakuranye ubutoni ku Mana; yari azi neza ko agomba kuba mu nzu ya Se, byongeye kandi nta bwandu yigeze avukana kuko ari Imana yagombye kunyura ku muntu kugira ngo icungure abantu bose. Natwe Batisimu yadukijije icyaha cy’inkomoko; guhera ubwo twatangiye urugendo rwo guharanira kuba abatoni b’Imana. Tuzabigeraho nitwishimira kuba mu by’Imana, twunganiwe n’Impuhwe zayo zigaragariza mu Isakaramentu ry’imbabazi







SIBA UBUDASUBIRA



SIBA UBUDASUBIRA ,TWISHIME ELIAS

Muntu ukunda Imana
Hamwe n’ubuzima itanga
Muntu wanga icyaha
Ukanga ko kikuranga
Siba ubudasubira

Muntu ushaka icyiza
Gitanga ubuzima bwiza
Bugenura ubw’abatsinze
Bagashimwa n’Iyabahanze
Siba ubudasubira

Niba ukiri mu byaha
Uhigiye ijuru nawe
Dukesha Nyir’imitsindo
Uduhuriza mu rukundo
Siba ubudasubira

Siba ubudasubira
Usange Nyir’ubuhanga
Aguhange kurya abishaka
Ngo ukunde ubone ub ugingo
Bugenerwa uwabushatse

Siba ubudasubira
Ibikorwa bikugusha
Ugahunga rumuri rwaje
Umwijima ukagutaha
Ukegukira icuraburindi

Siba ubudasubira
Bya bindi bikikugenga
Bikagutanya n’abatakumva
Bakubwiraukuri udashaka
Ugahitamo kubahunga

Cyo siba ugufite umwanya
Utazisama wasandaye
Ukicuza bitagikwiye
Nkaho wabuze ukubwira
Ko aseseka ntayorwe

Siba ubudasubira
Usenge uzira kuryarya
Wicuze ubutabeshya
Wigomye ku byo utunze
Ukunde ubone ubugingo

Siba ubudasubira
Kwegukira isi n’ibyayo
Guhunga ijuru n’ibyaryo
Guhuma amaso ukireba
Ukabaho uzira ubugingo

Ni ukuri birakwiye
Guhindura uko ubigenza
Ukagenza kurya bikwiye
Ushaka guhora akesha
Umwami watwitangiye

Ibuka ibyo watojwe
N’abogeza Inkuru Nziza
N’abatumwe n’Imana
Ubyubahe uko bikwiye
Usibe kubica hirya

Siba uzirikana neza
Ko bitazahora ari uko
Ubwo byose bizarangira
Hasigaye Ijambo ry’Imana
Ubwo uzabahe urirwanya

Siba uzire kubigaragaza
Usabire bise basa nk’isayo
Ari abasenga n’abatabyumva
Ari abemera n’abahakanyi
Ubasabire bose kunyura Imana

Siba usibe kubisubira
Ibirwanya Umuremyi wacu
Na Yezu Umwami wacu
Hamwe na Roho w’Imana

Sanga izo ngero nziza
Zirya dukesha Kiliziya yacu
Uzigane ufite umugambi
N’inama zimeze neza
Uzitore usibe kuzica amazi

Siba guhora ugenda
Ak’umuyaga n’amazi
Ushaka kumenya byose
Nk’aho ari byo bigukwiye
Kurusha ibikorwa byinshi

Ndavuga ibikorwa byiza
Birya bihamya urukundo
Bitishyuzwa ntibyigambwe
Uri mu bandi ngo ushimwe cyane
Siba byo ntubisibe

Twese duhuje indwara
Urukingo n’umuti ni ibi
Gusiba gukora icyaha
Ukorana n’Uwaguhanze
Ngo ushobozwe kutaneshwa

Ngaho dufatanye twese
Dusange Umukiro wacu
Kuko ari twe wagenewe
Ngo tubane muri iryo hirwe
Rituwe n’intungane

Siba ubudasubira
Usibe uzire gusiba
Ibyo utagomba ubinyure hirya
Wakire umukiro ugusanga.

Reka kujijisha


Umuvugo: Reka kujijisha, Twishime Elias

Wowe usenga Imana ubitegetswe
Uti nibarangize ngire ngende
Wowe ujya mu misa bigatinda
Kikakuziriraho gucyura ibyizwe
Ukarushaho kunguka ibikugusha                                                  Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Muri korali ntuhatangwa
Ukaririmba ugahogoza ugashimwa
No mu ikoraniro ntuhasiba
Ugatanga umusanzu uko bisanzwe
Uti: “niturangiza kurepeta ni ya gahunda”
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Mu bakarisomatike urasingiza
No muri legio ukunda Umubyeyi
Ndakuramutsa mariya ukadudubiza
Mbese ugasingiza ukuzura umwuka
Ariko ntutane na ya migenzo
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Mu muryango-remezo urayoboye
Mu nama no muri santarali
Uti: “nta kemezo azabona, anshake,
Ndetse na padiri ndamwandagaza,
Niba nta kinjiye iwanjye”
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Harya ngo nta misa n’imwe usiba
Cyangwa nta n’imwe wubahiriza
Iyo padiri agusuhuje yatuye
Ukamusubiriza mu matamatama
Nk’aho akwifurije ikibi kandi usanzwe uri isande
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Mbese iyo bahagurutse ukicara
Bakoma amaboko ukayafumbata
Bavuga ugaceceka
Ngo nibaceceka uhabwe umwanya
Ubwo ugahora ubusanya intambwe
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Iyumvire nawe uruce
Ko bicuza ibyaha utaraza
Bagasoma uri gusakuza
Bagasobanura usinziriye
Ugahabwa uwo utazi utiteguye
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Iyo bamamaje Ukwemera ugasohoka
Ukagenda wemye nta soni
Ubwo uba ugiye kukwamamariza he
Ko ahabugenewe uhahunze
Ukigira ntibindeba
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Iyo batangiye kwamamaza Ukwemera
Ugahaguruka winanura nk’urambiwe
Ugasohoka utuje ntacyo bikubwiye
Ngo itirusha ikongerera ukundi
Nyoberwe n’icyo uba waje gushaka
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Nonese nkawe musomyi n’umuhereza
Uyobora korali n’uhaza
Ngo bambone mvugira muri mikoro
Mfasha padiri guhaza nsoma no kuri divayi
Ibindi ubundi
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Ko wahereje Kristu mu mugati
Ukamuha n’abandi mu Ijambo
Abandi bakamucyura urebera
Ugataha amaramasa uko waje
Nako warushijeho gucumura
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Ubwose ko divayi, amaraso akiza
Uyibonamo inzoga isindisha
Uwo mubiri dukesha ubugingo
Ukawubonamo umutsima bugano
Uti: “Divayi turahaha, ingano zo turazihinze”
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Amasakaramentu urayapinga
Penetensiya yo bikarusha
Uti: “uwo mupadiri ndamuzi
Nawe ni umuntu nkanjye”
Nkaho wabiherewe ububasha
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Urupfu rwo rwaragusaze
Uti: “nta gusabira umupfu urora umuzima”
Abatagatifu bo ni umuziro
Uti: “twiyambaje abapfuye,
Ntitwahwana n’abaraguza?”
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Harya ubwo uratura ugatuza
Cyangwa iyo utuye biramenyekana
Ubwose ukora ibikorwa by’urukundo
N’iyo ubikoze urabyigamba
Ndetse no kubabarira byarakunaniye
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Imirongo myinshi wayifashe mu mutwe
Ukayisukiranya nk’uvuga imivugo
Aho kukuvuburamo itoto rya roho
Bikakubera ibisanzwe
Ntuzi ko nta we umenyera iby’Imana
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Uri umugatorika turabizi
Ndetse n’abayanga baragushima
Iyo ufasha abandi gusebya amashusho
Ngo ayo mabumba turayasenga
Nawe wize, uvuga indangakwemera koko?
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Emera Imana mu butatu bwayo
No mu masakaramentu atagatifuza
Uyoborwe n’isengesho n’ivanjili
Byo ntwaro inesha y’umukristu
Va ibuzimu garuka ibuntu

Emera wicuze wizere
Usabe imbabazi uzitange
Ufashe abandi nta gihembo
Ukunde abandi nkawe ubwawe
Ukunde ukere uwagutoye
Ni ukuri bizakunda!

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...