Monday, November 26, 2018

TUZIRIKANE KU RUKUNDO: URUKUNDO RWA KIVANDIMWE



Twifashishe igitabo: « Recueil d'Apparitions de Jésus aux Saints et aux Mystiques » cya Abbé Auguste Saudreau, o.p. Cyasubiwemo mu 1882, ku izina: ‘Les Divines Paroles ou ce que le Seigneur a dit à ses disciples dans le cours des siècles chrétiens ‘

1.    Yezu yabwiye Mtg. Véronique Juliani ati ‘nkusabye urukundo rudahemuka, rusukuye, rugurumana kandi ruramba; kandi ningombwa ko urwo rukundo rwigaragariza mu bikorwa by’urukundo uzakorera abavandimwe[ababikira] bawe bose. ubuzima bwawe nibube igikorwa gihoraho cy’urukundo ; nkukeneye mu rukundo’ (Diario, 12 agosto 1696.)

2.    Yezu ati ‘Mwana wanjye, abwira Mtg. Gatarina wa jene[1], nifuza ko igihe cyose muzasabwa gukora igikorwa cy’urukundo- nko kwitangira abakene n’abarwayi- ntimuzigere mubyanga, buri gihe mujye mukora ugushaka kw’abandi (Bolland, p. 157 ; Vie, ch. VII.)

3.    ‘Gukunda mugenzi wawe ni ikimenyetso kidashidikanywaho cy’urukundo ikiremwa gikunda Imana, kuko Imana ari umuremyi,umubyeyi n’umurinzi w’abantu bose. Gukunda mugenzi wawe ni umwe mu migenzo myiza y’ikirenga ; bigizwe no kumwifuriza icyiza nk’icyo nawe wiyifuriza ; guhara inyungu zihita kugira ngo umuzanire umukiro wa roho ye ; kumugirira neza nta cyo utegereje, ukabikorera gusa urukundo rw’Imana’. (Bolland., p. 160 ; Vie, ch.. VII.).[2].

4.    ‘Iyo roho inkunda ikunda mugenzi wayo, uwo ni Mtg.Gatarina w’i Siyena ubwirwa na Yezu; bitabaye ibyo urukundo rwayo ntirwaba ari urunyakuri kuko kunkunda no gukunda mugenzi wawe ari kimwe. uko roho irushaho kunkunda niko irushushaho gukunda mugenzi wayo kuberako urukundo imukunda rukomoka mu rwo inkunda(Dialog., ch. VII)’

5.    Mtg. Mechtilde ubwo yararwaye yabwiwe na Yezu ati ‘ntutinye, nta kizaguhungabanya kuko ari njye wikorera by’ukuri ibikubabaje. kubw’iyo mpamvu, uko bakwitaho niko banyitaho kandi nzagororera abo bantu nk’aho arinjye bakoreye.’ (IIe part., ch. IXL.)

6.    Yezu yabwiye Mtg. Yohani w’Imana, amushimira urukundo akunda indembe, ati ‘Yohani nijye ukorera ibyiza abakene baronka mu izina ryanjye ; ni njye utegera ikiganza ituro ubaha, njye wambaye imyembaro yabo, njye woza ibirenge igihe cyose ubikoreye umukene cyangwa umurwayi.’(Petits Bollandistes, au 8 mars.)

7.    Muvandimwe, uritonde utavaho wirukana Imana ije igusanga mu ishusho y’abo wita intabwa, insuzugurwa, ruvumwa... wibuke ko Mtg.Papa Girigori mukuru wasangiraga n’abasabirizi-abashonji, ubwo yari agiye gukarabya umukene, uwo yahise azimira ubwo Papa yafataga ibase maze ijoro rikurikiraho Nyagasani amubonekera amubwira ati ‘Munyakira bisanzwe mu bikoresho byanjye ariko mwanyakiriye ejo uko ndi- en ma personne.’ (Petits Bollandistes, au 12 mars.)

8.    Gusuzugura ingorwa ni ugusuzugura Imana. Nyagasani yiyeretse Marigarita[3] w’Isakaramentu ritagatifu, amwiyereka akomeretse umubiri wose kandi ashengurwa n’ububabare kubera uko abatunzi bagenzereza nabi abakene. amwibutsa ko abakire bamuhemukira cyane iyo bamukwena baseka abakene- moquent de moi en la personne de ces pauvres, bakanga kumuvugisha no kumureba-We wigaragariza muri abo baciye bugufi- (Vie, par Amelotte, liv. 5, ch. VI.).

9.    Gukunda Impano Nyagasani yahunze abandi ni ukwikururira ingabire z’Imana. Nyagasani yabwiye Mama Mechtilde ati ‘bose abakunda impano nahunze abandi bazakira imigenzo n’ikuzo rimwe nk’abo nahaye impano. (Ve part., ch.XXIII.)

10. Nari nambaye ubusa muranyambika : aya magambo si inyandiko yo muri bibiliya, ahubwo ni ukuri kwabwiwe benshi nyuma yo kwitangira abakeneye kwambikwa. Yezu yababonekeye afite ibyo bari batanze nk’ikimenyetso cy’uko ariwe babihaye ; rimwe akababaza niba babyibuka. Tuvuge nka Mtg. Gatarina w’i Siyeni wibukijwe umwenda yari yatanze nk’imfashanyo (Vie, par le bienheureux Raymond, 2° part., ch 3.), Mtg.Maritini, umwepiskopi wa turuse[4] wabwiwe, nyuma yo kwambika umukene ngo ‘Maritini…yanyambitse uyu mwambaro’, n’umuhire Gatarina wa Racconigi, ku myake ye 13, nyumba yo kwambikwa umuhungu wasabirizaga, yahishuriwe ko azakorera Imana atabitewe no gutinya ubucakara ahubwo abitewe n’urukundo rusukuye, nta kimuhangayikishije kitari Imana yonyine n’ibiremwa byayo

11. Gusabira mugenzi wawe ni igikorwa cy’urukundo gikiza Kandi gikwiriye. bifite akamaro gahebuje Yezu yabivuze muri aya magambo[5] ; ‘…nshimishwa n’ubushake bwawe bwiza bwo kwitangira abakene banjye mu buryo bw’inyuma. Bitangire mu buryo bwo ku mutima, ubasabira cyane, ibyo bizabagirira akamaro kurusha. Sabira kandi abanyabyaha bahari ku bwinshi na roho zo muri purigatori, cyane cyane abo ubwirizwa gusabira.’ (2° part., ch. 8.)

12. Nk’uko Yezu yakunze ibyambu by’umubabaro natwe tugomba gukunda abatubabaza ; ni bwo buryo bwo kubaha Umusaraba wa Kristu tuzirikana uko yawuhetse, akawubambwaho, akawupfiraho akifitemo urukundo rusabira abanzi be. Gukunda abanzi bacu nk’uko dukunda abatugirira neza ni byo Yezu asaba abifuza kumubera inkoramutima, bakabikorera kumwubaha n’umukiro wabo bwite bityo bakabironkamo imigisha y’igisagirane iturutse kandi ku gukosoza ibicumuro ibikorwa byiza[6]

13. Mu batubabaza, tubonemo Imana idutagatifuza, ikaduhindura bashya kuko urukundo rwa kibyeyi nta n’akuka k’umuyaga, uwo ni Nyagasani ubibwira Gertrude, yakwemerera kuduhangara atari ukugira ngo abantu bakire umukiro w’iteka nk’igihembo (Liv. 3 ch. 30 n°13 ; éd. Lat., p.184).


[1] Catherine de Gênes
[2] Yezu yabibwiye Mtg. Gatarina wa Gênes
[3] La vénérable Marguerite du Saint-Sacrement
[4] Tours
[5] Yabwiraga  Agnès de Langeac
[6] Yezu yabibwiye Gertrude (Liv. 4, ch. 52)


Thursday, November 22, 2018

ibyonnyi by’umuhamagaro wo gushinga urugo



·                 Ibyonnyi mu muhamagaro wo gushinga urugo

Muri buri muhamagaro uwurimo ahura n'ibyiza ndetse n'ibibi bihangarije kumuvutsa iherezo ry'umuhamagaro arimo; nta muhamagaro utagira umusaraba! Yezu dukurikira si Yezu w'ibitangaza gusa: dukurikira Uwatsinze urupfu, akazuka kandi uwatsinze aba yabanje guhangana n'uwazutse aba yabanje kubabazwa n'urupfu; nibyo koko hazuka uwapfuye kandi hishima uwabanje kubabara. Abantu bari bakwiye kuzirikana ko ikamba ry'amahwa Yezu yambaye ryamugejeje ku ikamba ry'umutsindo; iyo niyo nzira natwe abamukurikira tugomba kunyura twunze ubumwe na We na Roho Mutagatifu kugira ngo turonke ibyiza twateganirijwe kuva isi yaremwa.

1.   Kutemera impinduka

Hari ubwo umuntu yirengagiza ko yahinduye uburyo bwo kubaho mu gihe yahabwaga isakaramentu ryo gushyingirwa, ibyo bigatuma akomeza kubaho gisore kandi yubatse. Ntibikwiriye ko umuntu agumana imwe mu mico n’ingeso yari afite atarashinga urugo; ni ngombwa guhinduka ukagenza bihuje n’igihe ugezemo, ibya gisore ukabyiyambura kugira ngo ushobore kwirundurira muri uwo muhamagaro winjiyemo. Birababaje kubona umugabo udashaka kumva aho bavuga ko afite umugore cyangwa abana. Biteye agahinda kubona umugore utishimira kumva bamwita “mukanaka” kandi ni n’agahomamunwa kubona uwashyingiwe agikururukana n’abo mu rungano rwe batarinjira muri uwo muhamagaro wo gushinga urugo rwa gikristu.

Rubyiruko nimukomeze kuzirikana ko buri cyiciro cy’ubuzima, cyangwa cy’imyaka ugezemo igira imyifatire igikwiriye bityo muharanire gusanisha ubuzima bwanyu n’ikigero murimo, murangamiye Kristu Rumuri rw’amahanga. Nimwishimire gutera intambwe nzima kandi mugumane ku mutima ihame ry’uko gutera intambwe bijyana no guhinduka. Ukwemera kwacu kudutoze guhinduka no kwemera impinduka Nyagasani adusaba abinyujije mu masengesho asanzwe, mu isengesho ryo gushengerera ndetse no mu Ijambo ry’Imana no mu zindi nyandiko zitwereka icyiza kandi zikakitwerekezamo. Erega, “Ibyanditswe Bitagatifu bituyobora ku Mana, bikanadufungurira inzira yo kumenya Imana” (S. Jean Chrysostome. Homélies sur l’Évangile de Jean, 59: 3). Murahunge ibyo byose byabononera roho, bigatuma mutumva neza icyo uwo muhamagaro uvuze mu buzima bwanyu; nimukomeze kuzirikana ko mugomba kurangwa n’urukundo iteka. Koko rero umuhamagaro wa gikristu ni cyane cyane urukundo rw’Imana rureshya kandi rutuma umuntu yikingurira abandi ntiyihugireho, ahubwo agatangira « urugendo ruhoraho ruva ku bwikunde rugana mu kubohoka yitangira abandi, ibyo bigatuma yimenya, by’akarusho akamenya Imana » (Benedigito wa XVI, Lett. Enc. Deus caritas est, n.16)[1]

2.  Umutima utanyurwa no guhubuka

Hari urubyiruko usanga rujarajara mu rukundo. Umusore agasimburanya abakobwa mu cyitwa urukundo nk’uhindura imyenda, n’umukobwa agakunda abasore adashobye gufata mu mutwe. Ibyo si byiza. Gukunda ni uguhitamo kandi guhitamo ni ukuzinukwa; birakwiye kubanza gushishoza mbere yo gufata umwanzuro wo gutangira urugendo rw’urukundo rwihariye n’uwo ufiteho umugambi wo kuzambika impeta. Umuntu ukunda guhubuka ntatana no kwicuza, akenshi bijyana no kwivuguruza, nyamara abantu bagomba kumenya kandi bagahoza ku mutima ko uwinjiye mu muhamagaro wo gushinga urugo akivuguruza, aba abusanya n’ugushaka kw’Imana. Umutima utanyurwa no guhubagurika nta kindi byazanira Muntu kitari ugutendeka no kwiroha mu busambanyi no gutandukana n’uwo yahisemo, tutibagiwe no kunanirwa kwitegeka – la maitrise de soi- bityo ugasanga umuntu yahinduye umutima we icumbi ry’irari n’andi mabi menshi amwegereza umuryango w’ikuzimu, ari ko amuhindura inshuti y’akadasohoka ya Nyakibi.

Hari ubwo umuntu ahura n’ibibazo akihutira gufata umwanzuro yibwira ko abikemura, bitihise agasanga yarabyongeraga. Twavuga nk’abagira ikibazo mu rukundo bakihutira gutandukana n’abatandukana n’abakunzi babo, yaba abashatse cyangwa abakirambagiza, bakihutira kwishumbusha bagambiriye kwereka abo batandukanye ko bihimirije ubusa; bene aba, akenshi barabihirwa kuko baba batekereje nabi mu kwinjira muri uyu muhamagaro wo gushinga urugo. Kandi uko guhubuka kwabo nta kabuza kubongerera gushavura aho kubazanira umunezero. “Umugabo yagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga, ageze muri hotel asangamo mudasobwa. Niko guhita yandikira umugore we yari asize mu rugo, agiye kohereza ubutumwa, yibeshya aderese, ayohereza ku wundi mugore wari wapfushije umugabo uwo munsi. Uwo mugore akiva gushyingura yihutiye gufungura mudasobwa ye kuko yibwira ko wenda hari abo mu muryango we bamwandikiye bamwihanganisha. Akimara gusoma ibaruwa ya mbere yahise yitura hasi maze umuhungu we aje amukurikiye asanga handitsemo ngo: Ku mugore wanjye nkunda, nagezeyo amahoro. Ndabizi ko bigutangaje kubona iyi mesaje kuko utatekereza ko nabona uko nkwandikira. Nasanze ino na ho basigaye bafite mudasobwa kandi bemerera abantu kwandikira abakunzi babo. Ubu tuvugana maze akanya gato mpageze, banyeretse icyumba nzabamo gusa irungu riranyishe. Ngiye kukwitegura nawe ejo uzaze kandi ndizera ko uzabona abaguherekeza nk'uko nanjye mwamperekeje. Bizu! Ni ahejo, uzagire urugendo rwiza!” Uyu mugore yazize kudashishoza.

Abavokasiyoneri, turushaho kuzirikana ku byiza by’uyu muhamagaro n’ingorane uwawuhisemo-ahubutse cyangwa yiteguye bihagije- ashobora guhura na zo hanyuma tugashakira ibisubizo mu Ijambo ry’Imana duhamagarirwa gukunda no gukundisha abandi. Mu bindi byonnyi twavuga nko gukoresha nabi ikoranabuhanga, kwikubira umutungo k’umwe mu bashakanye, kurutisha ibintu umuntu, kwiroha mu biyobyabwenge n’ibindi byinshi namwe mubona aho mutuye, aho mukorera n’ibyo mwumva mu bitangazamakuru. Ibi byonnyi biteza ibibazo bitandukanye birimo kwiheba no guheranwa n’agahinda ndetse no kwicana n’ibindi bituruka ku kwinubira ibyago n kunanirwa kwakira ibigeragezo. Tuzirikane inyikirizo y’indirimbo ‘Murashishoze’; “Murashishoze igishimisha Imana Nyagasani, Umubyeyi udukunda aganje i Jabiro, Ibikorwa yiremeye bimukomere mu mashyi, Ni Umusumbabyose akwiye kuratwa.”

v Kutinubira ibyago no kwemera ibigeragezo

Mtg. Simewoni ati “Umwana arira igihe nyina amukarabya n’umuntu w’ukwemera guke yijujutira Imana igihe ari mu byago bisukura roho ye nk’uko amazi asukura isura ye[2].” Ibyago byakagombye kubera umukristu umwanya wo guhamya ukwemera. Agahamya ko Yezu yemeye aba hose, agakorera hose kandi ko yatsinze byose. Ni umwanya wo kurushaho kuzirikana ku bubabare bw’Umwami wacu, we wababaye cyane kandi no muri ubwo bubabare akagira impuhwe asabira abishi be kubabarirwa (Lk.2.3.34). Ibigeragerezo biberaho kutuyungurura maze tukaba abagaragaza ubukristu bwacu mu bikorwa no mu magambo, gusa ibyo byose bigatuma isengesho ryacu ryumvikana bitewe n’uko umutima wacu utatwawe n’ikibi, ahubwo waratwawe no gusingiza Nyagasani.[3] Iyo twazirikanye ko Imana iba itadutereranye ahubwo ari ukugira ngo imenye ikiri ku mitima yacu (2 Matek, 32,31), ibigeragezo bitubera uburyo bwiza bwo kwereka Nyagasani ko turi intore ze (Sir,2,5) zitagengwa n’ubwoba ahubwo zitinya Imana. Kandi “umuntu utinya Imana atsinda ubundi bwoba bwose, uwoba bw’iyi si araburenga kandi ntiyigera ahinda umushyitsi” (S. Ephrem le Syrien).

Mu bigeragezo duhura na byo, Imana idusaba gukurikiza Amategeko uko yakabaye, kuyisenga no kuyishimira, kudahinyura Ibyahanuwe, kugenzura, kwirinda ikibi no kutazimya Roho w’Imana twahawe (1 Tes.5,16-22), kandi n’uwiyemeje gukorera Uhoraho agomba gutegura umutima we kwakira ibigeragezo. Duharanire kuba intwari mu bikorwa aho kuba intwari ku rurimi gusa (Sir.2.1.4;4,29). Ibyago twakagombye ku byemera bikatubera icyiru cy’ibyaha nk’uko tubiririmba; ‘nimbona amakuba munsi, umpe kuyemera rwose, abe icyiru cy’ibyaha (Mubyeyi ugira ibambe, H2.).’ Duharanire kuba abakristu beza, ba bandi bagenywe ku mutima, barangwa no gutunganya umurimo wa Nyagasani kuri iyi si ishishikajwe no kudutanya na Buzima. Dusabirane rero kugiranga Yezu wababaye adutoze gushishoza no guheka umusaraba nka We.  Mtg. Izaki at; “Ntibishoboka kwegera Imana utanyuze mu bigeragezo, aho bitari imigenzo myiza ya muntu ntiramba... Niba wifuza imigenzo myiza, ntukihunze ibigeragezo kuko buri kigeragezo gitera kwicisha bugufi. Irembo ry’ubwirasi rifungukira ubaho mu migenzo myiza izira ibigeragezo[4]”
Dusabe: Yezu wababaye bikabije, ugahindurwa ruvumwa kandi uri Imana itanga ubuzima, amahoro n'ibyishimo; komeza intege nke zanjye, umpe kwemera no kwihanganira amakuba yo muri iyi si nzirikana ko ambera icyiru cy'ibyaha, bityo nshimishwe no guheka umusaraba wanjye ubutijujuta. Nyigisha ko kubabara cyane ataribyo herezo ry'ubuzima kandi ko bidakwiriye ko uwugarijwe n'ibyago areka ibikorwa by'impuhwe ngo yumveko atakiri umwana wawe ukunda cyane, ufite agaciro gakomeye mu maso yawe! Yezu Nyir’ibambe, ntoza guhora nzirikana ko turi kumwe kabone n'ubwo naba nsumbirijwe n'amakuba maze umutima wanjye ushavuye unezezwe no kugusingiza, utararikiye ibyiza by'iyi si bihita, ahubwo ibyo wazigamiye abazagusanga mu bwami bwawe, Amina!
    


[1] Papa Frasisko, Ubutumwa Nyirubutungane yageneye umunsi mpuzamahanga wa 52 wo gusabira ihamagarwa ry’abiyeguririmana
[2] S. Syméon de Daïbabé; Paroles, 89.
[3] Soma Zab.66,10-20
[4]  S. Isaac le Syrien; Discours 34

RERE NA RAMBA PART 8


inkuru ya Ramba irakomeje

Mu minsi igera kuri itatu yashize bataganira,  igwegwe[1] ryari ryabatashye kuko Rere yashishikazwaga n'umugodoko[2] Ramba amugenera wo kumusobanurira n'izindi nama zitandunye. Ku rundi ruhande Ramba na we yaterwaga umwete kurushaho no kwirirwana n'umukobwa mwiza akunda, uwo abandi bahora bamushyingira. Muri iyo minsi nyine, Ramba yakoze mu nganzo, ahimba akavugo yifuriza Rere utakimurora neza kubaho neza kandi akabaho yakirana inkubito[3] urukundo amukunda kuko n'ubwo yari atangiye kubona asa nkaho ari kwisengenezaho[4], yizeragako igihe kizagera urukundo rwabo rugasesuruka[5], bakongera kurangwa n’ibyishimo nko mu minsi ya mbere. Ramba yararyamye abura ibitotsi, yigaragura mu buriri niko gutuza areba hejuru mu gisenge, inganzo imuvuburamo amagambo y'urukundo akomeye, aratangira ati
“Kabeho neza kabure icyago
Kabeho neza karame iwanjye
Kabure byose kiretse ibyiza
Muhorakeye gahorane ibyuzo

Kabeho rwose umbuze amahwemo
Yo kutagukunda uko ubyifuza
Kabeho nanjye nkubuze ayandi
Nkurinde abandi nkutoze ibindi”         

Bukeye bwaho ku munsi wa kane, Ramba azindukira ku mugezi nk'ibisanzwe kubw'amahirwe Rere aza amusangayo. Rere yamusanze ku mugezi, ntiyamusuhuza, aramwitegereza gusa hanyuma Ramba aramwihorera, na we ntiyamuvugisha ahubwo amwaka akajerekani, aramuvomera, aranamupfundikirira hanyuma aramubwira ati "ikorere tugende, singusiga aha utaza gukererwa mwarimu akagukubita." bazamuka ntawe uvugisha undi kugeza bageze hepfo yo kwa ba Ramba. Kuberako yizeraga ko atari kunuranura,[6] Ramba yabwiye Rere ati "ndabona ko ubabaye, ukaba udashaka no kundeba kuva naguhereza ka gapapuro, nyamara nzi neza ko ibintu bizashira bigasobanuka byose, ukibonera ko ntaguterenganya[7]." amubwira ko atabura kumwereka ibyifuzo bye n’ubwo we ataramubwira icyamubabaje. Ramba ati "njye ndifuza ko ubaho, ukabaho neza kandi tukabana, tukamarana irungu, tugashira urukumbuzi rwo kudahorana, maze tugashimisha Imana n'abantu." nyuma y'aya magambo, Rere yaraturitse ararira, maze aho kumuhoza, Ramba ati

“Ngwino iwanjye karabo kanjye
Ukunde ushime gihozo cyanjye
Ugende urata imihana yose
Uti "naramubonye ubaruta bose
Umusore untera kunezerwa
Cyo nimumurebe ni Rudasumbwa."

Ngwino iwanjye kanyana kanjye
Narakurebye ndagusubira
Utambutse ndahindukira
Nti "dore umukobwa utagira uko asa
W'imico myiza izira ikizinga
Ukwiriye umusore utiziringa."

Ngwino iwanjye mumararungu
Utahe iwanjye hazire irungu
Twibanire mu bukungu
Bw'imitima yombi izira agakungu
Kabuza umuntu kuba umukungu”
Akirangiza kuvuga igika kimwe, Rere yahise yihanagura amarira, akomeza kumva uko Ramba atondekanya amagambo yuzuyemo urukundo kandi yubakitse gihanga. Ramba arangije umuvugo we abwira Rere ati "ndagukunda kandi ku mugoroba turatahana umbwire icyakubabaje." Ramba ahita yurira agakingo, atambika iwabo na Rere akomeza kuzamuka kuko iwabo hari mu kanunga gaheruka iwabo wa Ramba, hakaba hafi yo ku ishuli we na Ramba bigaho. Rere yazamukanye akanyamuneza kavanze no kwibaza ibibazo byinshi: yibazaga ukuntu yakubiswe, akibwira ko arinako byagendekeye Ramba, agatekereza ko yakagombye kuba atakimukunda, ko yakagombye kuba yicuza impamvu yamwandikiye, bikamushobera. Ibi byose Rere yibazaga akabiburira ibisubizo, yari ataramenya neza uko Ramba abanye n'ababyeyi be. Ramba yakundaga kumubwira amagambo amukomeza, akamwumvisha ko hari igihe ibintu bitagenda uko ubyifuza, ko icy’ingenzi ari ukumenya icyo ushaka, inzira zikwiriye zo kukigeraho no gukomeza kwizera ko uzakigeraho igihe kigeze. Ibyo ni byo byatumye Rere yemera kuganira na shefu we. Isaha yo gutaha yarageze maze bari hafi yo kugera imuhira, Rere atangira kugenda yisigaza inyuma; uko yisigaza inyuma na Ramba niko yabigenzaga kuburyo nta muntu warabutswe ibyo aribyo. Byaje kurangira Rere asizwe n'abakobwa bari kumwe ndetse n'abahungu bari kumwe na Ramba bamuhitaho nuko mu kanya gato uwo yari ategereje aba amugezeho.


[1] igwêgwe = Ubunebwe
[2] Ubufasha
[3] Ingufu
[4] Gusaba ubushuti umuntu utabishaka
[5]  Rukava mu bwihisho 
[6] Gusaba uwarangije kumuhakanira
[7]  Ntakuryarya

Muryango, Nimukomeze kwiringira Imana

Urugo rwa gikristu rwemera kandi rukiyambaza Imana yo soko y’ubuzima. Rwihanganira byose, ntirugamburuzwe n'ikigeragezo cyo kubura urubyaro. Ingero 7 dusanga muri iyi nkuru, z'abo Imana yahaye abana mu buryo butangaje, zidufashe kurushaho kuyiringira.

·                 Imana ni yo itanga urubyaro

Abakristu twemera ko Imana ariyo soko y’isakaramentu ryo gushyingirwa; ni byo rwose!  Yaremeye Adamu umufasha umukwiye Eva kuko bitari byiza ko Muntu aba wenyine. Yabigenje ityo kandi ibaha umugisha ngo bororoke bagwire mu isi yose (Intg.1,27-28;2,18-23). Mu gushyingirwa gikristu, umuryango mushya uba utegereje n’ubwuzu bwinshi kwakira no kurera imbuto y’urukundo rwabahuje kandi rukibahuza ku mutima no ku mubiri. Impano y’Imana ku muryango ni umwana bazabyara. Ibyo ni byiza ariko bigomba gukoranwa ukwemera, kwihangana, isengesho n’urukundo bizira uburyarya kugira ngo badatera umugongo umugambi n’ububasha Imana ibafiteho igihe bitabagendekeye uko babyifuza ahubwo bagakomera ku isezerano - haba mu byiza ndetse no mu byago - ry’ubudahemuka n’urukundo basezeranye. Abashyingiwe nibakomere ku Mana, bazirikana mu kwemera no kwihangana ibyo yakoreye abayoboke bayo bayitakambiye.
¨     Umubyeyi Sara yahawe umwana ageze mu zabukuru; ashobozwa gutwita, kubyara no konsa ikinege Izaki (Intg.17.15-21; 18.1,15; 21,1-3).
¨     Umubyeyi Rebeka wari ingumba, Imana yamuhaye kubyara impanga ebyiri ari zo Ezawu na Yakobo nyuma yo kwambaza k’umugabo we Izaki (Intg.25,21-23).
¨     Umubyeyi Rasheli yari arembeje umugabo we Yakobo ngo abyarirwe ku bibero, nuko Imana iramwiyereka. Mu gihe gikwiye cy’izabukuru imuha umwana Yozefu (Intg.29,31-35;30,1-23).
¨     Umubyeyi Ana, umugore wa Elikana, Imana yumvise isengesho rye n’iry’umutambyi Heli nuko imukiza agasuzuguro imuha umwana Samweli (1 Sam.1,1-3).
¨     Umugore wa Manowa na we yari ingumba, Imana yamukoresheje mu kuvana Israheli mu biganza by’abafilisitiya ubwo yamuhaga kubyara Samusoni (Abac.13,1-25).
¨     Umubyeyi Elizabethi yasamiye mu zabukuru ikinege Yohani Mubatiza wabaye integuza y’Umucunguzi wacu Yezu Kristu bityo urugo rwa Zakariya rutangira guhanura rubwirijwe na Roho Mutagatifu (Lk.1,36.57-79).
¨     Umwari Mariya wari warasabwe n ‘umubaji Yozefu, ku bubasha bwa Roho Mutagatifu yasamye inda, abyara Umwana w’Imana Yezu Kristu (Mt.1,18-25). Koko nta kinanira Imana (Lk.1,37)!
Izi ngero zidufashe, mu muhamagaro turimo, kuzirikana no gukomera ku magambo dukesha Mtg. Filomena: “Koko uwiringiye Imana agera kubyo we yabonaga ko bidashoboka, kabone n’iyo yaterwa ubwoba ate, ntiyigera acika intege na busa.” Gukunda ni ukwifuriza icyiza, ukabikorana ubwiyoroshye n’ubugwaneza biherekejwe no gutinya Imana. Uwo ukunda umuyobora mu nzira igeza ku Mana; ukamucyaha umwereka ibikwiye n’ibidakwiye kandi ukamukomeza kugira ngo atavaho acika intege mu rugendo rumusaba umuhate rwo kugana Imana hanyuma satani akaboneraho kumuyobya. Gukunda umuntu ni ukumwishimira, ukamwakira uko ameze kose, ukamubonamo ishusho y’Imana n’ingoro ya Roho Mutagatifu byo bikwiye guhora byera bityo ukamubera umufasha w’indahemuka mu kwitagatifuza. Ibi ni byo bigeza ku kubatwa n’urukundo kandi uwageze aha aba ari ku rugero rwo guhara ubuzima bwe kubera umukunzi we nk’uko Yezu Kristu yemeye kuducungura (1Yh.3,16). Tumenye twese ko gukunda bivuga gukiza, kujya inama zubaka mu nzira iboneye; ibi igashobokera kandi bikazanira umunezero abafite urukundo rutunganye, rurambye, rutari urugurano kandi rutagengwa n’irari (Sir.17,6-10;23,17; Ind.8,7-10).

Gukunda ni ukuzuza amategeko no kwifuriza umuntu icyiza (Rom.13,8-10; 2Yh.6). Icyiza si icyo nkunda, icyo nifuriza mugenzi wanjye nanjye ubwanjye. Ntabwo ari ikinshimisha kimwe n’uko ikibi atari icyo nanga cyangwa ikimbabaza gusa. Icyiza ni icyubahisha Muntu kandi ntikibusanye n’ugushaka kw’Imana dusanga mu Byanditswe bitagatifu. Igihuje n’umugambi w’Imana wo gukiza abantu, ikitarwanya ibikorwa by’urumuri ni cyo umuntu wese wo mu mahanga yose n’ibihe byose akwiriye kwita icyiza kandi agaharanira kugikora no kugikorera abandi. Urukundo kandi ruzanira ibyishimo n’amahoro ababibuze. Umuntu ukunda abandi ntaharanire ko bahorana umunezero n’amahoro, ntafate iyambere mu kubereka inzira y’ibyo no kuyibayoboramo, ntiyifatanye na bo mu byago no mu gahinda, uwo aba yibeshya, abeshya rubanda kandi anoshya abo abeshya ko abakunda. Ukunda by’ukuri aharanira ko uwo akunda atahura n’ikibi aho kiva kikagera bityo akamugobotora mu nzara z’ibihigiye kumuvutsa ihirwe n’ubuzima. Abakundana bashakirana umukiro Imana itanga; ibyo bakabikora bakosorana, bagirana inama kandi bababarirana mu ntege nke zabo. Ngibyo ibishobora guhuza abavandimwe babiri, bikaberekeza mu kubana kw’abashakanye. Urukundo ni intangiriro n’inkingi ya mwamba mu gushinga urugo no kurema umuryango muzima.

·                  Isengesho ryo gusabira ingo

Mana Data, ni wowe washatse ko Umwana wawe avukira mu rugo rumeze nk’izindi zose kandi akarukuriramo. Mu mibereho isanzwe y’urugo yabanye na Mariya na Yozefu, maze bamutoza imico nyayo, kandi bamufasha kugenda arushaho gusobanukirwa n’ubutumwa ashinzwe hano ku isi. Nuko rero Dawe, turakwinginze, uhe ingo ziriho muri iki gihe gusugira, kunga ubumwe no ghushinga imizi ihamye. Uhe buri muntu mu bazituye gusagamba mu byishimo byo kumva ari kumwe n’abandi, kandi anogerwe no kubagirira imbabazi. Fasha ingo zose gutega amatwa amajwi y’abaziyambaza, no kwihutira kubakirana urugwiro. Mana Data, wowe nyir’ubuntu butagira urugero, rebana impuhwe ingo zose ziri mu ngorane z’indwara, urupfu, ubwumvikane buke n’ubutandukane, abazituye ubahe kukwemera no kukwizera, maze bakurizeho na bo ubwabo kwizerana. Ufashe buri rugo kwakira Roho Mutagatifu wawe, no kwemera buri munsi kuyoborwa na We, maze ingo zose zibe Ishingiro rya Kiliziya n’isoko y’amajyambere nyakuri. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.

·                  Isengesho ry’abitegura gushinga urugo

Mana waremye umugabo n’umugore, wifuza ko abashakanye bakundana kugeza gupfa; mfasha guhitamo uzaba mugenzi wanjye tuzafatanya ibyishimo n’imiruho by’ubuzima. Dufashe kumenyana no kubahana, udutoze kujya inama no gushakira hamwe imigambi izateza urugo rwacu imbere. Maze tuzafatanye kugukorera, tuzakubyarire abana bizihiye igihugu na Kiliziya yacu. Ibyo tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina!

·                  Isengesho ryo gusabira abana

Nyagasani, Tugutuye abana b’isi yose, Ubahe gukurana urukundo, Bakumenye banagukunde, Bakumenyeshe urungano. Barinde ingeso mbi zose, Bazire kwangana no kurwana, Kwirogesha ibiyobyabwenge, Kuzerera no kubahuka, Gusuzugura ababarera, Gusambana no kubeshya, Kwiba no kwangiza. Wowe soko y’ingabire, Bahe kujijuka no gushishoza, Bakire imico ubatoza, Bagutunganire igihe cyose. Bahe imbaraga bakugane, Bagusingize uko bukeye, Isi yacu inogere Imana, Ku bwa Kristu Umwami wacu. Amina.

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...