Wednesday, May 22, 2019
Thursday, April 11, 2019
Muri Groupe Vocationnel, buri wese agomba gukora
Groupe Vocationnel si itsinda
ry’ababuze icyo bakora n’abahunze imirimo y’iwabo
Mu itsinda, dutozwa gukunda umurimo, soko y’ibidutunga, tukarwanya
ubunebwe. Tuzirikana ko isengesho rigomba kujyana n’ibikorwa bityo umunezero
wacu kuri iyi ukabonera isoko mu kubaho ubuzima bworoshya kandi bufasha muntu
waremwe mu ishusho y’Imana. Turasenga kandi tugakora ibikorwa by’urukundo; ibi
byombi, tukifuza ko bidufas
ha mu kwitagatifuza nk’uko Imana ishaka. Umuntu afite umuhamagaro wo kurema – La vocation créative- kandi ntashobora kunezerwa mu gihe atubahirije neza uwo muhamagaro kubw’umurimo we. Gukorana n’abandi byubaka ubwisungane n’ubufatanye, bityo umurimo ni serivisi, wubaka ubumwe n’ubwisungane - le travail est un service et construit l’unité et la solidarité. Umurimo uhuza abantu, utuma bunga ubumwe kuko umwe awukorera undi cyangwa abandi bityo sosiyete tubamo ikaba ihanahanaserivisi buri wese agiramo uruhare. Ubwo bumwe n’ubufatanye n’ubwisungane mu murimo busobanura ubushake bw’Imana bw’uko abantu bahinduka umuryango w’Imana uyumvira. Umurimo ufite agaciro gahoraho - le travail a une valeur d’éternité - kuko Muntu kubw’umurimo afatanya na Roho Mutagtifu gutegura no gusohoza iremwa rishya.
ha mu kwitagatifuza nk’uko Imana ishaka. Umuntu afite umuhamagaro wo kurema – La vocation créative- kandi ntashobora kunezerwa mu gihe atubahirije neza uwo muhamagaro kubw’umurimo we. Gukorana n’abandi byubaka ubwisungane n’ubufatanye, bityo umurimo ni serivisi, wubaka ubumwe n’ubwisungane - le travail est un service et construit l’unité et la solidarité. Umurimo uhuza abantu, utuma bunga ubumwe kuko umwe awukorera undi cyangwa abandi bityo sosiyete tubamo ikaba ihanahanaserivisi buri wese agiramo uruhare. Ubwo bumwe n’ubufatanye n’ubwisungane mu murimo busobanura ubushake bw’Imana bw’uko abantu bahinduka umuryango w’Imana uyumvira. Umurimo ufite agaciro gahoraho - le travail a une valeur d’éternité - kuko Muntu kubw’umurimo afatanya na Roho Mutagtifu gutegura no gusohoza iremwa rishya.
Abakristu rero dufite inshingano ikomeye yo kugira uruhare, binyuze mu
mirimo yacu, ku gikorwa cy’Imana cyo kurema.
Iyo mirimo kandi igomba gukorwa hitawe kuri Kristu, We rugero rwiza mu
byiza byose bibaho, kugira ngo ihindure bundi bushya isura y’iyi si. Umurimo uhesha muntu agaciro – le travail
rends la dignité á la personne humaine. Umurimo ni inzira igeza muntu ku
bushoboozi bwo kugenga isi (ubutaka) yeguriwe ngo imutunge amaze kwiyuha akuya
(soma Intg.3,19). Umurimo wakoranye umutimanama – la conscience professionelle
– ufasha kuzirikana ku mugambi w’Imana no kuwugiramo uruhare, umuvokasiyoneri
mwiza aharanira kubakisha umurimo we isi nshya kandi kubwawo agashimisha
abantu, akabagaragariza ko abakunda. Umurimo wakoranye umutimanama uzanira
nyirawo amahoro, ibyishimo, umuteza imbere kandi ugatuma abera abandi urugero
rubahwitura mu gutangira no gukora neza bisinesi. Buri wese agomba gukora,
agatungwa n’ibyo aruhiye (Soma 2Tes.3,6-15; Lk.6, 36), agaharanira kubw’imirimo
gutuza Kristu muri we, We utajya ubana n’ikidatunganye cyose; nuko rero muvandimwe, “Vana umujinya, inzika n’amahomvu mu mutima
wawe nibwo Kristu azatura muri wowe. (S. Maxime le Confesseur. Centuries sur
l'amour, 4.76).
Friday, March 15, 2019
RERE NA RAMBA 15
Ubwo Ramba
yasezeraga ngo atahe, Rere yihinnye mu cyumba hanyuma azana agapapuro,
agahereza Ramba amubwira ati "tega ibiganza nkwereke." Kari agapapuro
kazinze neza kuburyo utapfa kumenya ikirimo imbere. Ramba yakaramburanye
amatsiko, asangamo agafoto ka Rere apfukanye, asa nk'usenga. ahagana hasi ku
ifoto, mu ruhande rw’iburyo, hari handitse ngo:
"Mana yanjye
Nkuragije umukunzi
wanjye
Umuhe amahoro
n'ubuzima
Buzira gutandukana
nawe
Hamwe n'umukunzi
yihitiyemo
Mana yanjye
Nkuragije urukundo
rwacu!"
Hasi ku mpera
y'agafoto, hari handitseho ngo "iyi mpano igenewe Ramba Albert.
"Ramba agitangarira iyo mpano ahawe, Rere yamubajije icyo uwo munsi
n'itariki bimwibutsa, amusezeranya kumuhemba naramuka ashoboye kubyibuka, ariko
byarangiye ibyo Ramba asubije byose bidahura n'igisubizo Rere yifuza kumva.
Rere aherekeje Ramba nibwo yamubwiye ibisubizo by'ukuri. Yamwibukije ko uwo
munsi ari kuwa gatanu, amwibutsa ko kuri uwo munsi aribwo bahuriye mu
nkinamico, ko aribwo yamwandikiye bwa mbere. Rere yanibukije Ramba ko kuri iyo
tariki ari ho yavutseho, Ramba ntiyubakaga neza ko yujuje imyaka makumyabiri,
bityo Rere yamuteguriye impano kugira ngo amugaragarize ko amwitaho, mbese ko
ahora azirikana ku mibanire yabo. Ramba akimara kumva ibi byose, yasimbukiye
hejuru atangara, mu kugaruka hasi aratsikira, asa n'uvunitse ariko
ariyumanganya. Ramba yashimiye Rere uburyo azirikana cyane, hanyuma aramuhobera,
amusezeraho amubwira ko ashaka gutaha kare, akagira ibyo atunganya bityo
akaryama kare kugira ngo aruhuke neza, ariko ntiyigera amubwira ko akaguru
gatangiye kumurya.
Uko iminsi yagiye yicuma, akaguru ka Ramba
kakomeje kumererwa nabi, ari nako ajya kukavuza hafi kabiri mu cyumweru. Nyuma
y'amezi abiri ashize byabaye ngombwa ko Ramba ahabwa igitanda ku bitaro bikuru,
aharwarira igihe kirekire. Muri ubwo burwayi, Rere wamubaga hafi ku buryo
buhagije yakomeje kwinginga umukunzi we ngo amubwire icyaba cyarateye ubwo
burwayi. Umunsi umwe hari ku wa gatanu nyuma ya saa sita, Ramba amusaba
kumusindagiza bakajya kwicara hanze mu gucaca, agezeyo abwira Rere ati
"urya munsi umpa impano ya ka gafoto nujuje imyaka makumyabiri, igihe
nasimbukaga ntangara nibwo navunitse, ngerageza kwiyumanganya nibwira ko
byoroheje kugeza na nubu. Ariko nizeye ko nzakira nkongera gutambuka
neza." Rere byaramutangaje, abura icyo avuga, amara akanya acecetse,
yiyumvira, atekereza ukuntu yagize uruhare mu burwayi bw'umukunzi we bushora no
kumuviramo gucibwa akaguru. Yashengurwaga no kumva ko abantu benshi nibabimenya
bazamufata nk’umukobwa ufite agahanga kabi[1]bityo
akaba yanahabwa akato.
Ramba ahindukiye ngo amubaze amureba
impamvu atavuga, asanga amarira menshi aramutemba ku matama. Ramba yenda
agatambaro kererana yahawe na Rere aramuhanagura hanyuma aramubwira ati
"tuza ubyakire, nanjye wakagombye kurira narahoze. Iki si igihe cyo kurira
ahubwo ni icyo gushimira Imana, kuyizera no kurushaho kwirundurira mu mpuhwe
zayo." Rere niko kuvuga ati "gutegurira umukunzi wawe impano,
bikamubyarira umwaku! Ubu se koko bizavugwa he? Mana yanjye, ubu uwumva ko ari
njye wateje ibi byago inshuti yanjye amfata ate? Ubuse nzongera kugirirwa
ikizere nka mbere?" Ramba abonye ko umukunzi we ababaye cyane aramubwira
ati " niba unkunda by'ukuri, niba unyifuriza amahoro ndi mu byago rekeraho
kurira. Byumve ni Ramba ubikubwira." Rere wubahaga Ramba cyane ariruhutsa
hanyuma ati "urabizi ko ntajya nkubeshya, nzarekeraho kwicuza warakize,
tukajyana ku ishuri."
Nyuma yo kubwirwa isoko y’uburwayi
bw’umukunzi we, Rere byaramugoye kubyakira. Yatashye atameze neza, amagambo
amubana make ndetse no kurya biramunanira. Aragenda aba nk’uwarembejwe
n’indwara, ahera iyo mu gitanda kuko ataragishaka kumva ibimusakuriza. Nibwo
Nyina amusanze aho aryama, amubaza icyamuteye kumererwa nabi bene ako kageni;
ati “Mwana wanjye ko wagiye gusura Ramba umeze neza, ukagaruka wahindutse, ni
iki wabonye aho kwa muganga cyakuguye nabi?” Rere akabura icyo amusubiza ahubwo
amasonza[2]
akisuka. Nyuma, kuko yabonaga mama we amurembeje kandi yahangayikishijwe no
kuba mukobwa we atameze neza, aza kumubwira ati “Erega Mama, ni jye
nyirabayazana w’uburwayi bwa Ramba. Mbabajwe no kuba ari jye umuteye ubumuga.
Ndatekereza ko, kubera ubwiko[3]
azangirira, azanyanga.” Akomeza amusobanurira uko byagenze byose kugira ngo
Ramba avunike, amwerurira ko yananiwe kubyakira naho nyina akamuhumuriza
amwizeza ko umukunzi we azakira, agakomeza ubuzima nk’uko byahoze. Ati “Mwana
wanjye, uriya muhungu murakundana by’ukuri. Ntabwo Imana yakwemera kukubabaza
bene aka kageni. Humura, Ramba azakira, yongere agende nka mbere. Ntukomeze
kumera gutyo kuko Ramba abimenye yarushaho kuremba ahubwo ugomba kumuba hafi
kuruta uko wigeze kubikora kugira ngo yumve ko muri kumwe kandi ukimukunda.
Ngaho ihangane urye kandi ujye ukomeza kumusetsa wirengagije ko atameze neza.”
Rere akomezwa n’ayo magambo, amutera imbaraga mu guhamya ko ari inshuti nziza
ikwiye kwifuzwa ibihe byose.
Groupe vocationnel ni iki?
1.
Groupe
vocationnel ni iki?
"GROUPE VOCATIONNEL[1]" ni
itsinda ribumbira hamwe abahujwe n’ukwemera gatolika, bifuza kumenya ibijyanye
n'umuhamagaro, kuwurinda no kuwurera bityo bakanafashwa mu kumenya icyo Imana
ibahamagarira mu muryango mugari wayo. Iri tsinda ry’abazirikana ku muhamagaro
ryita cyane cyane ku rubyiruko rutarashinga urugo cyangwa ngo rwiyegurire Imana
mu muryango runaka; bisobanuye ko hahuriramo ingaragu zigatozwa kuzirikana ku
mihamagaro ibiri yose igeza ku butagatifu, umuhamagaro abantu bose bahuriraho.
Iyo mihamagaro ni ugushinga urugo rwa gikristu no kwiyegurira Imana, ukitangira
Kiliziya kuko n’ubundi umuntu atorwa anyuze mu muryango, ariwo Kiliziya[2]. Kuri iyi si, ntibyashoboka ko twese duhurira
ku muhamagaro umwe kiretse uwo kuba umutagatifu: ntabwo abantu bose baba
abihayimana, abiyeguriyimana, kandi ntabwo abantu bose bashinga urugo, hariho
ababyigomwa, bagahitamo kuba nk'ibiremba kubera ingoma y'Imana (Mt.19,10-12).
Ikitavuguruzwa ni uko twese
tugomba kuba abigishwa ba Yezu; umwigishwa wa Yezu arangwa n’umutima mugari,
kandi umushyikirano we na Nyagasani Yezu si uguhunga ubuzima cyangwa isi,
ahubwo urangwa n’ubumwe mu kogeza Ivanjili (Exhort. Apost. Evangelii gaudium,
n.23)[3]. “Groupe vocationnel ni
itsinda rifasha umuntu kumenya umuhamagaro kandi rikanatoza abaririmo ubukristu
bwiza, ni itsinda ry'urubyiruko; abahungu n'abakobwa bashakisha umuhamagaro[4].” Ni itsinda ribarizwa
muri kiliziya gatolika, rihuza abafite ukwemera gatolika kandi bazirikana ko
Amahame y’ukwemera gatolika ari “urumuri rutuboneshereza mu nzira y’ubukristu
akaturinda kuyobagurika. Ayo mahahame turushaho
kuyasobanukirwa binyuze mu nyigisho dukesha Abepiskopi n’abo bafatanyije
ubutumwa bwo kwigisha no gusobanura Ijambo ry’Imana; ni ngombwa kubumva no
kwakira neza inyigisho n’ibisobanuro baduha ku byerekeye amahame y’ukwemera,
kuko babikora mu izina rya Kristu ubwe”[5] (Lc 10, 16).
![]() |
| abavokasiyoneri ba bushinga basuye i bungwe hamwe fratri omoniye wabo |
Kugira ngo abahurira muri
iri tsinda barusheho gusobanukirwa n'imihamagaro iboneka muri Kiliziya, abayobozi
ndetse n'abihayimana babashinzwe, bagerageza kwegeranya inyigisho zinyuranye,
gutumira abasaseridoti n'abihayimana bo mu miryango inyuranye ndetse n'ababyeyi
kugira ngo buri cyiciro kiganirize urubyiruko ku bijyanye n'imibereho yacyo.
Ibi bifasha urubyiruko kuko basogongera ku buzima batarajyamo, bakamenya ibyiza
n'ingorane umuntu uri muri icyo cyiciro ahura na zo n'uko azitsinda, bityo
bagahitamo neza kugira ngo birinde guhubuka no kuzicuza batagishoboye guhindura
umwanzuro bafashe. Abatumirwa bose, ikiba kigamijwe ni ugusangiza urubyiruko
rutarahitamo ubunararibonye bafite mu rugendo rugana ubutungane
kugira ngo bidukomereze amahitamo n’ukwemera; impano y’Imana, ikagabirwa umuntu
wese wishyira mu maboko yayo ku bwende bwe, kugira ngo agengwe na Yo kandi
abeshweho no gukora ugushaka kwayo[6]. Hanatumirwa kandi
urubyiruko rwiga muri seminari nkuru nk'abantu bamaze guhitamo ariko bagifaswa
kwitoza kubaho nk'uko bahisemo. Ibyo byose tukabikorera mu kwemera kwa Kiliziya
Gatolika; “umugenzo mbonezamana utuma twemera Imana tudashidikanya, tukemera
ibyo yatubwiye n’ibyo yaduhishuriye byose ibinyujije ku Mwana wayo Yezu Kristu…
We Jambo wigize umuntu ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, … We
Ibyanditswe bitagatifu byose byuzurizwamo, akaba ari nawe shingiro ry’ukwemera
kwacu.[7]”. Groupe vocationnel
igomba kumenya, ko ibyanditswe bitagatifu bituyobora ku Mana, bikanadufungurira
inzira yo kumenya Imana. Kandi ikabiha agaciro bikwiriye.
Urubyiruko rwo mu itsinda
ry’abazirikana ku muhamagaro dutozwa kuzirikana ku Ijambo ry'Imana,
byumwihariko ku ngingo zitwinjiza kuburyo bweruye mu kuzirikana ku ijwi
ry'Imana rikomanga umutima. Ibyo tukabikora tuzirikana ku mubyeyi wacu
Kiliziya; wahaye Abepiskopi n’abo bafatanyije ubutumwa bwo kwigisha, bagakora
uwo murimo bunze ubumwe na Papa, ari we musimbura wa Petero Intumwa, ni ngombwa
kubatega amatwi no kwakira neza ibyo batugezaho. Izindi nyigisho, amabwiriza cyangwa ibindi bisobanuro ku Ijambo
ry’Imana no ku mahame y’ukwemera binyuranye n’ibyo Kiliziya yemera kandi
yigisha ntibikwiye guhabwa agaciro kuko biganisha mu buyobe[8].
Muri izo ngingo harimo n'izi zikurikira:
v Umuhanuzi Izayi: Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti " Mbese
ndatuma nde? Ni nde twakohereza? Ni ko kumusubiza nti " Ndi hano
ntuma!" (Iz.6,8)
v Petero yanga gusiga Yezu : Nyagasani twasanga
nde wundi…(Yh.6,67-69)
v Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama, unshyira
mu maboko ye ngo mererwe neza. Ni wowe neguriwe kuva nkivuka, uba Imana yanjye
kuva nkiva mu nda ya mama. (Zab.22,10-11)
v Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo, ahubwo
wanzibuye amatwi ngo numve… ni yo mpamvu navuze nti " Ngaha ndaje!"
(Zab.40,7-8)
v Imana ni yo itora kandi igashoboza abo itoye
mu butumwa yabahaye. Icyo uhamagarwa asabwa ni ukumva no kumvira ijwi
ry'Uhamagara, ibyo bikajyana no kumwiyambaza ubuziraherezo (soma Yer.1, 4-10)
We Soko y’imbabazi n’imbaraga.
Mu kurushaho gusobanukirwa
no kwinjira mu bijyanye n'ihamagarwa, biba byiza iyo urubyiruko rwunguranye
ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zivuga ku ihamagarwa na kiliziya dukoreramo ubutumwa;
rukabikora ruzirikan ko “Umuhamagaro wa gikristu uwo ariwo wose ushingira ku
kwemera guhamye: kwemera bivuga kwiyibagirwa, kwigomwa no kutiyemera kugira ngo
dushingire ubuzima bwacu kuri Yezu Kristu. « kutihambira ku bintu no kuri wowe
ubwawe» si ugusuzugura ubuzima bwawe, imyumvire yawe n’ubwigenge bwawe, ahubwo
ukurikira inzira ya Kristu agera ku buzima busendereye, akiyegurira Imana
n’Ingoma yayo[9]”.
Dore zimwe mu ngingo zaganirwaho; Umuhamagaro ni iki? Ugendeye ku ndanguruzi y'ibishuko
by'iki gihe (context of today's temptations) ni gute warinda umihamagaro wawe
mu buzima urimo? Ni gute warera umuhamagaro mu gihe utegereje ko
wazasohora? Ni izihe nzitizi uhura nazo mu muhamagaro wawe wo kwitangira
Kiliziya kuburyo bwihariye? Ni irihe zina wifuza kuzitwa ugeze mu ijuru, kubera
iki? Ni iyihe nzira ufata nk'iya bugufi yakugeza mu ijuru? Kuri wowe,
ubutagatifu buvuze/ busobanuye iki? Isengesho ni iki (igisobanuro cyawe,
personal definition)? Ni iki gituma wumva ukunze kubaho udashatse witangira Kiliziya?
Ni iki ubona wazahindura uramutse wihaye Imana? Ushinze urugo?
[1] Soma gurupe vokasiyoneli. Muri iki gitabo hari
ahakoreshejwe amagambo anyuranye nyamara yose avuga ikintu kimwe ari cyo Groupe
Vocationnel. Ayo magambo yakoreshejwe ni itsinda, itsinda ry’abazirikana ku
muhamagaro cyangwa Irembo ry’umukiro (izina ry’itsinda ryacu)
[2] Padiri Vincent HABIHIRWE, urugendo nyobokamana
rw’urubyiruko rwibumbiye muri groupe vocationnel
[3] Padiri Vincent HABIHIRWE, urugendo
nyobokamana rw’urubyiruko rwibumbiye muri groupe vocationnel
[4] Tubikesha Nyirasafari Marie Louise na Angelique
Nahumukiza bo muri santarali ya bungwe
[5] Xxx, Twivugurure mu kwemera kwacu, ibaruwa abepiskopi
gatolika bo mu rwanda bandikiye abakristu mu mwaka w’ukwemera, 2 ukuboza
2012
[6] ibidem
[7] ibidem
[8] Xxx, Twivugurure mu kwemera kwacu, ibaruwa abepiskopi
gatolika bo mu rwanda bandikiye abakristu mu mwaka w’ukwemera, 2 ukuboza
2012
[9] xxx, ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye
umunsi mpuzamahanga wa 52 wo gusabira ihamagarwa ry’abiyeguririmana
RERE NA RAMBA 16
Ubwo amanota yari hafi gusohoka.
Ntibyatinze rero amanota arasohoka, abo bana bombi bahawe buruse yo muri
kaminuza nkuru y'i gihugu ngo bige itangazamakuru. Rere yaje kubimenyesha
umukunzi we ariko Ramba mu ijwi rituje ati "uzagire amasomo meza, witonde,
wubahe ibyo nagutoje n'ibyo twatojwe n'ababyeyi bacu. Ikindi nubibonera umwanya
kuko ugiye mu rundi rwego, uzajye unturira agasengesho niyo kaba ak'interuro
y'amagambo atatu. Imana izakugende imbere." Rere amusubizanya amarira ati
"Ndabibona ko bitakorohera kujya ku ishuri utarakira...nako ibindi
nzabikubwira ejobundi wageze mu rugo.” Muganga yari yamuteguje ko bari
bumwohereze akajya kurwarira mu rugo nyuma yo kumuha imbago zo kugenderamo.
Bageze mu rugo, Rere yarihereye yandikira Ramba urwandiko rugaragaza
amarangamutima ye maze ararumushikiriza kugira ngo rumukomeze. Muri icyo gihe,
Rere yari afite icyizere cy’uko kumena inkono[1]
kubera we bitagishobotse. Dore bimwe mu byari byanditsemo:
".... Mbabajwe n'uko urwaye. Mbabajwe
n'uko nagize uruhare mu gutuma umera utyo, ndicuza impamvu nabikoze n'ubwo
nabikoreye urukundo nkukunda. Mukundwa mbabarira unyumve kuko kuva warwara
ntigeze nongera kunezerwa; ibi nawe urabyibonera ko nahorose kandi ntacyo iwacu
tubuze. Uburwayi bwawe mbwumvira ku mutima kuko bitashoboka ko nkuruhura ku
mubiri. Mbabajwe kandi n'uko uri gutinda gukira ngo tujye kwiga, twigana nk'uko
byahoze, sinibagiwe ko n'ubushobozi bw'iwanyu bwabaye buke kubera ibibazo
ufite, nyamara nkwijeje ko nzagufasha uko nshoboye kose umwanya wawe ukagumaho
kugeza igihe uje kwiga. Mu buzima bwanjye bwose sinzigera nibagirwa Ramba
wangize umuntu, akantoza gukunda no gusenga. Sinzatuma wicuza ko twakundanye.
Ikindi gikomeye, ndashaka ko udukorwa twanjye duto cyane tuzaguhamiriza ibi
mvuze, tukakwereka n'ibyo ntavugiye muri uru rupapuro. Ramba, urabizi ko
nkukunda kandi nzahora nkukunda. Ubumuntu mfite ni wowe mbukesha n’ubuzima
bwanjye tuzabusangira...."
Ramba yasomye iyi
baruwa inshuro eshatu hanyuma aravuga ati "Nyagasani, urahorane n'umutima,
soko y'ibi nsoma. Ugushaka kwawe nikubahirizwe mu bana bawe!" Ibaruwa
ayibika mu yandi dore ko amabaruwa yandikiwe na Rere yose yayabikaga hamwe.
Igihe cyo kwitegura kujya kwiga cyageze Ramba atarakira hanyuma Rere amusaba
ibyasabwaga byose ajya kumwandikisha, amusabira kuziga umwaka uzakurikiraho, mu
mafaranga akoze kuyo iwabo bamugeneye ngo azayifashishe mu gihe ayo bahabwa
ataraza. Igihe cyo kujya ku
ishuri kigeze, Rere yaje gusezeraho Ramba, aricara baraganira nuko agiye gutaha
aramubwira ati "hari ibyo ntakubwiye, ariko byananiye kugenda
ntabikubwiye: Mu bintu byinshi ntashobora kurondora nkukundira harimo ukuntu
twajyaga dukina n'ukuntu wampoberaga useka ndetse n'ukuntu twakundaga kujyana
ahantu hatuje, tukaganira twisanzuye nyamara kuva warwara simbiheruka.
Ntakubeshye rwose ndabikumbuye kandi nta kizamara urwo rukumbuzi kitari ugukira
kwawe. Ubu ndagiye, ngiye ahakomeye ariko nzagerageza uko nshoboye menye kenshi
gashoboka amakuru yawe." Ramba aramusubiza ati "ikizanezeza kurushaho
ni ukubona wubahiriza ibyo nagutoje bikurinda gusubira nk'uko wahoze
tutarahura." Hanyuma Rere amuhereza simukadi nshya bazajya bavuganiraho
bitabatwaye amafaranga menshi bakanohererezanya ubutumwa ku buntu nuko
amusezeraho arataha, bucya neza ageze aho ari butegere imodoka. Ageze ku
ishuri, umunsi nicyo gihe kinini cyashiraga Rere atamenye uko umukunzi we
yiriwe, mbese bavuganaga kenshi gashoboka. Rere yakomeje kuzirikana Ramba ariko
amusaba kutazigera agira uwo abwira uko babanye kuva aho agiriye ku ishuri.
Ramba na we
akamwubahiriza ari nako ahoza aya magambo ameze nk’isengesho mu mutima we
“Roho nahawe
Muhoza wanjye
Komeza utahe
umutima wanjye
Komeza ugenge
ubuzima bwanjye
Mbone nkuhire
mukunzi wanjye
Roho w'Imana umara
agahinda
Nkusabye umutuzo
nkiri mu byago
Hato ntahwana
n'abatakumva
Bo batuza habuze
ibyago!
Ndavuga abatumva
ubuvunyi bwawe
Aho gutuza bakaza
umurego
Kuko banenga
ubufasha bwawe
Nuko ibyabo
bikazira umurongo
DORE AHO IBYISHIMO BY'UMUKRISTU BIGOMBA GUTURUKA
Dore hamwe muho ibyishimo
byakagombye guturuka: Gusenga uzirikana bose (harimo n’abakwanga) mu isengesho
ryawe. Gufasha (kwitanga) abandi ubikoreye ko na bo ari abana b’Imana kandi
ukabikorana umutima uzira uburyarya no guhembesha. Gutungwa n’ibyo wakoreye mu
nzira zitunganye no gutoza abandi gukora hagamijwe kwitunga no kwigira. Kugira
urugo rwiza; ni ukuvuga kugira umugabo, umugore, abana n’abakozi batinya Imana.
Hari ugukiza umuntu umurinda akarengane no kumufasha gukiza ubugingo bwe
inyenga y’umuriro itegereje gucumbikira abagomeramana ubuziraherezo... umuntu
nashimishwe no kutizirika ku by’isi ngo byiharire umwanya ukwiriye Imana na
muntu mu mutima we. Niba ushaka kwegukira Yezu iziture ku by’isi(1Kor.7,35),
umenye kubiha umwanya ubikwiriye. Nta
muntu ukwiriye kugengwa n’isi ndetse n’ibyayo, kuko ubusanzwe muntu yahawe
kugenga isi n’ibiyituye byose (Intg.1,28). Ibyo Imana yaremye byose ni byiza,
ni ingirakamaro mu buzima bwacu kandi bigomba kuduhuza na Yo, bigatuma
turushaho kuyikunda no kuyibisingirizamo, aho gutuma tuyitera umugongo. Yezu avukira i Beterehemu - Dusabe inema
yo kutita ku by’isi!
![]() |
| DUSHIMISHWE N'UBUSHUTI DUFITANYE |
Bavandimwe, ibintu ntacyo
bitwaye; biba bibi igihe tubyivurugutamo, bikatwibagiza Imana bityo tukegukira
ubuzima buhigika Imana aho kuyisingiza. Ibi ni byo bituma muntu yiberaho uko
ashaka aho kubaho nk’uko Imana ishaka, ari na yo mpamvu usanga ikibi hari
abakita icyiza, akababaro kakitwa ibyishimo, hanyuma umuruho n’amaganya bya
bamwe bigahabwa umwanya w’umunezero ku bandi. Ingero ni nyinshi hirya no hino
ku isi ndetse n’aho iwanyu mwahabona ubuhamya. Hari aho umuntu yemererwa n’undi
kwica umwana kuko atamushaka, akemererwa gutingana (kubusanya na gahunda
yagenwe n’Imana yo gushyingirwa) ... hari abashimishwa no kuryarya, kubatwa
n’ibiyobyabwenge, gukuramo inda no kujugunya abo babyaye. Ibi byose biterwa no
kumvira sekibi aho kumvira Roho Mutagatifu utanga ubuzima ni byo bituma abantu
badashimishwa n’ibintu bimwe bikwiriye koko kiba isoko y’ibyishimo kugira ngo
babeho mu buzima bw’ineza iganza inabin k’uko Mutagatifu Pwaulo abidukangurira
(Rom.12,21). Ibyishimo by’ukuri ni ibitabangamira abandi mu nzira itunganye
barimo bagana Iyabahanze, ntibyangize umubiri we ngoro ya Roho w’Imana. Ni
intangiriro y’ibyishimo bihoraho uzasenderezwa nugera muri kiliziya yo mu ijuru
kuko bitaheje abakwanga n’abatakwitaho kandi bikaba byararanzwe no kwakira
muntu uko ameze kose. Ibyishimo by’ukuri ni ubuzima, bibonekera mu kwiyunga
n’Imana binyuze mu bavandimwe wahemukiye, kuyikorera mu biremwa byayo, gusoma
ibyanditswe bitagatifu no kwibanira n’Ubutatu butagatifu ubuziraherezo. Nuko
rero bavandimwe nkunda, “Nimuhore
mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime (Fil.4,4).”
RERE NA RAMBA 17
Hagati aho, Rere ageze ku ishuli,
yahahuriye n’umuhungu witwa Mpano. Uyu musore nawe yari mwiza, ntabe
agacagatanzira[1] ndetse
ntanatangwe mu bikorwa binyuranye bya Kiliziya. Yaje rero kwishimira imico
y’umwali Rere, niko kwiyemeza kujya amuhamagara kenshi, amubaza uko yaramutse,
uko yiriwe, uko amasomo yagenze n’ibindi byinshi anyuza mu guhamagara no mu
kohereza ubutumwa bugufi. Umunsi umwe bavuye mu gitaramo cyabaga buri wa gatanu
w’icyumweru, Mpano yasabye Rere kumurindira bagatahana doreko bari banacumbitse
mu gace kamwe. Mu nzira bataha, Mpano yateruye agira ati “Rere, urabiziko
tumaranye igihe kirekire tuvugana kenshi- nagize umwanya uhagije wo
kukwitegereza nsanga ntawundi muhwanije uburanga n’uburere. Muri bose uri
indatwa! Ndifuzako twatangirana urugendo rwo gukunda, tugakundana rwa rukundo
ruhindura abo rwahuje umugabo n’umugore bizihiye Nyagasani.” Rere ataragira
icyo avuga uwo musore yungamo ati “nk’uko nafashe igihe cyo kukwitegereza, nawe
singusabye igisubizo aka kanya; genda ubitekerezeho neza kugira ngo uzafate
icyemezo udahubutse.”
Mpano ahita amusezeraho ntiyatuma Rere
agira ijmbo na rimwe yongera ku byo abwiwe. Mpano ageze mu rugo yoherereje Rere
kuri watsapu agasigo gato. Agatangira avuga ati
“Rere mwiza
narakubonye
Narakwize hashira
iminsi
Nsanga ukwiriye
kumbera
Ukankundira
tukabana
Ndagukunda
warabibonye
Ikindi kandi
narabikubwiye
Ndagusaba ko waba
uwanjye
Tugahuza ukazaba
iwanjye
Nkundira nkuhire
urukundo
Twembi iwacu
duhamye Imana
Erega n’ubundi ni
yo Rukundo
Turi mu byayo
izatwumva
Emera ukunde njye
Mpano
Emera ukundwe na
Mpano
Ngwino uhundwe
umunezero
Ibyiza iwacu
tubigire intego
Mwali nkunda ni
wowe mbwira
Ni wowe nabonye
ngira urukundo
Ndagushaka ngo
nduguhunde
Ibibi mu byacu
bice iruhande
Mwali mwiza gana
ugukunda
Subiza neza ubone
urukundo
Ibyishimo bihore
iwawe
Kuko wemeye njyewe
Mpano.”
Rere akimara
gusoma uyu muvugo yahise awusiba ati “ntazatakaza umwanya wanjye ngo ndi
kongera kuwusoma.” Niko kwandikira Mpano ati “nabonye bitari ngombwa kumara
igihe ntekereza ku byo mfitiye igisubizo kandi cyiza; rwose muvandimwe,
ntukomeze kuvunwa n’ibidashoboka: mfite umukunzi wanyuze umutima, tumaranye
imyaka irenga icyenda dukundana ndetse ibyo mukesha ni agahishyi[2].
Ntacyamukura mu mutima wanjye. Wakoze kubw’uyu muvugo mwiza, kandi uzishima
kurushaho nuwutura uwukwiriye kuko njye narangije guhitamo. Imana igufashe
kubona undi mukobwa ukunyura umutima!” kubera ibibazo bya rezo ubu butumwa
Mpano yabubonye nyuma yo kohereza ubundi buvuga buti
“Ndaje bwiza, nje
ngo nkurate
Nkusingize bwiza
kuko ubikwiye
Nkuture ibihozo
bikuruhure
Maze wizihirwe
n’ibisigo utuwe
Uhorana ituze nta
kavuyo
Ibyawe byose ni
agahebuzo
Ganza wamamarane
isheja
Nyaguhirwa uri
Rusamaza
Iyizire shenge
mugabatuze
Ni wowe nshaka ngo mbone ituze
Iyizire mwali ubaruta bose
Uhundwe ibyiza kuko ubikwiye
...........
Rere yasubiye kuri watsapu asanga ubutumwa yoherereje
Mpano ntibwagiye nuko arongera
Arabwohereza. Agerekaho nawe umuvugo w’imikararago
mirongo itatu n’ibiri. Ati
“wirushya iminsi ugora ibihe
Unsaba urukundo ndetse n’ibyarwo
Undatira ibyiza byo kugukunda
Kuko njyewe mfite umukunzi
Erega Mpano shakira ahandi
Urahura n’uje ugusanga
We umusanganize gahunda
Undeke Rere wbonye Ramba
Naramwiyeguriye na we ni uko
Umutima wanjye ni
kimwe n’uwe
Sinarota nkuharira
abandi
Kuko we yarangije kuwutura
Sinkubeshya nturi uwanjye
Uw’abandi gumana umutuzo
Gira amahoro komeza urugendo
Ururinde kugeza umubonye
Witondere ibyo kurutanga
Utazavaho wicuza uburi kera
Utakishimira uwo wakunze
Igihe usanze waribeshye
Umwali ugukwiye nguwo araje
Ntatinda buracya muhure
Umwakire ni we ugukwiye
Umushime bizaguhira
Urumuhunde nk’uko ubishaka
Ararwakira aribururinde
Unezerwe kurusha iwanjye
Kuko wizihiwe n’uwo ukunda
Nzagukunda kurya bikwiye
Mbikore rwose kuko mbigomba
Kwa kundi Rurema adutoza
Kuko ukundi gufitwe na Ramba!”
Iyo amafaranga ya
buruse yazaga, Rere yayakoreshaga nyuma yo koherereza umukunzi we ibihumbi
bibiri byo kuguramo tumwe mutwo akeneye kandi akanakoraho make ashira ku
ruhande ngo Ramba azayahereho aza kwiga igihe azaba yamaze gukira. Uku gukomeza
kwitabwaho n'umukunzi we byateye Ramba guhorana akanyamuneza ndetse biza no
gutangaza abamusuraga bose, bibaza bati "bishoboka bite ko umuntu urwaye
gutya, utagira aho yigeza n'ubwo afite imbago, ahorana umunezero kandi hariho
n'abazima byananiye?" Abo bose Ramba yabasubizaga ko ntacyamubuza
kunezerwa mu gihe cyose Imana ikimushigikiye. Ubwo burwayi Ramba yabumaranye
Imyaka ibiri n'igice, yitabwaho n'ababyeyi be uko bashoboye. Rere na we
yakomeje kumuba hafi ku buryo Ramba atigeze atekereza, yemwe no mu minsi mikuru
yose yabaga, iyo Rere yabaga ari mu biruhuko yazaga kuyisangira na we,
amuzaniye impano ndetse n'iyo yabaga ari ku ishuri yamwohererezaga amafaranga
yo kurya kuri simukadi yamuguriye. Muri icyo gihe kandi niko Rere yandikishaga
Ramba mu mafaranga ye bwite, akamusabira kuziga umwaka ukurikura; ibyo byose
akabikora yihaye intego y’uko nta muntu ugomba kumubona nk’impinga y’abapfu[1]
ku biijyanye n’ibibazo by’inshuti ye. Kenshi akajya abwira Imana yizera ati
“Ngwino uhoze
umare agahinda
Kamwe gahinda umukiro
utanga
Kakabuza abo
kagenga kugana iwawe
Kakabatwara
batageze iwawe
Hoza abawe Mukiza
mwiza
Ni wowe wenyine
bisunga
Bakagusanga bari
mu byiza
Ngo bagushimire
ibyo ubahunda
........
Friday, March 8, 2019
Inyabune ndatana ya Groupe Vocationnel la Porte du Salut
1. Kubaha ijambo ry’Imana n’ibikoresho bitagatifu
kiliziya umubyeyi wacu ikoresha.
Umuvokasiyoneri yihatira
kubaha Ijambo ry’Imana ryo rimurikira abarikunda, bagaharanira kuryumvira nta
buryarya. Uryubaha rimubera umuti n’urukungo kuko “uburwayi bwose buzahaza kameremuntu, nta na bumwe, bwaba
ubwa roho cyangwa ubw’umubiri, butabonera umuti mu Byanditswe Bitagatifu.” (S.
Jean Chrysostome. Homélies sur la Genèse, 29: 1). Ibikoresho bitagatifu na byo ni
ingenzi kuko bigira uruhare mu kudufasha gusenga no gusobanukirwa neza ibyo
dusoma mu byanditswe bitagatifu. Ibi byose bikaboneka muri kiliziya
duhamagarirwamo kandi akaba ari naho dutumwa; bityo “Umukristu utikujijemo urukundo afitiye kiliziya,
ntiyashobora gushyikirana neza n’Imana[1]” yigaragariza muri iyo Kiliziya
itunganye. “Ubutungane bwa kiliziya
bukomoka ku mutwe wayo Yezu Kristu, watsinze icyaha burundu igihe azutse. Uwo
mutsindo ni wo utuma ibyaha by’abagize Kiliziya bitayiremerera ngo irohame uko
yakabaye[2].” Umuvokasiyoneri azirikana ko nta muhamagaro ubusanya
n’Ijambo ry’Imana; Ijambo ry’Imana rirawusobanura naho umuhamagaro ugasobanukira
mu byanditswe bitagatifu. Mu kubaha Ijambo ry’Imana; umuvokasiyoneri yumvira
Yezu Kristu, We shusho
nyakuri y’Imana Data, Uwo yasezeranye gukurikira no kwamamaza ashize amanga. Ibi ni ukuri
kuzima kuko ibyanditswe bitagatifu bimugenura kandi bikanamuvuga ku buryo
bweruye, bikatugezaho Amategeko twahishuriwe binyuze kuri Musa.
2. Kubaha no kuzirikana ku ngero nziza dukesha abatagatifu.
![]() |
| St Ignace |
Indunduro y’ibikorwa bya
gikristu bya muntu ni ugutaha ijuru; nguyu umuhamagaro w’ikiremwamuntu; kuba
intungane nka Data uri mu ijuru. Ubutungane duhamagarirwa kugira nibwo buduha
kubana n’Imana ubuziraherezo mu byishimo bidashobora gusobanurwa na muntu. Ubwo
butungane bugaragara mu byanditswe bitagatifu buduhamagarira gusiga byoze
tugasanga Yezu ubutarora inyuma. Koko rero “Ibudukurura kuri iyi si twita ko
ari byiza ni akavungunyukira gato Ubwiza bwashyize mu byo yaremye. Nyamara
uwitoje guhumurwa n’ibyanditswe Bitagatifu n’urumuri akesha Roho w’Imana, areka
gutwarwa gusa n’ubwo busabusa bw’ubuvungunyukira bw’ubwiza, akegukira Soko
yabwo, ariwe Yezu Kristu[3]” Intungane y’ikirenga.
Umuvokasiyoneri ntiyirengagiza abamutanze kugera ku iherezo ry’umuhamagaro;
arabazirikana, akabigiraho kandi akanabiyambaza kugira ngo ku bw’amasengesho
yabo n’ibyiza bakoze Nyagasani akomeze kumugoborera ubuvunyi bumugeza ahaganje
ibyishimo n’ubuzima bidashira. Papa Gerigori wa XVI ati “Iyambaze mutagatifu Filomena icyo uzasaba cyose azakikubonera.”
Nguru urugero rwiza rutwereka kandi rukaduhamiriza ko tugomba kubaha
abatagatifu no kubiyambaza kubera ibyiza byinshi tubakesha.
3. Kwemera kuyoborwa
na Roho Mutagatifu
Uwo Roho
Mutagatifu ni We uduhishurira amabanga y’ijuru kandi akanadushoboza mu butumwa
Kiliziya iduha. Ni We udutoza kwemera icyaha no kwicuza, akatubwiriza
igitunganye, akatubuza icyaha mu byo cyiyoberanyamo byose. Abavokasiyoneri
n’itsinda ryabo ntacyo bageraho, nta n’aho bagera babuze uwo Roho w’Imana.
Icyari irembo ry’uburokorwe n’umukiro w’iteka cyahinduka irembo ry’ubucibwe
n’urupfu by’iteka. Irembo ry’Umukiro ryemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu,
riramwisunga kandi rigahora riharanira kumwumvira igihe n’imburagihe kugira ngo
aritoze umugenzo mwiza wo kwiyoroshya, guca bugufi nk’uko Bikira Mariya
yabayeho agenza. Dukwiye guhora tuzirikana ko ubu buzima bwacu ari akabindi
kameneka ubusa kandi bukaba nk’umukungungu utumurwa n’umuyaga. Udakozwa uyu
mugenzo, ajye azirikana kuri ibi: “N’ubwo wagira uburanga buhebuje, jya
uzirikana ko ingajyi n’izindi nyamaswa bikurura ba mukerarugendo hanyuma ureke
kwigurisha. Uko wabyibuha kose ndetse n’ingufu wagira zose, zirikana ko
udashobora kwishyira mu isanduku ngo wishyingure bityo wiyoroshye. Uko
warabagirana kose, uzahora ukenera urumuri igihe ugeze mu mwijima. Itonde.
Ubukire uzagira bwose harimo n’amamodoka, uzagendesha ibirenge ujya kuryama.
Ishimire mu byo utunze.” Bavandimwe, nimucyo twimike Roho Mutagatifu mu buzima
bwacu kugira ngo atubere umuyobozi n’isoko y’ibyishimo.
4. Kubaha no kwiyambaza ubutaretsa Bikira Mariya
Bikira Mariya ni urugero rwiza mu kumvira ugushaka kw’Imana.
Uwo muja wa Nyagasani ni irebero ryiza kubifitemo icyifuzo cyo guhora iruhande
rw’Umukiza wabo bamwumvira mu muhamagaro n’ubutore byabo. Kumwubaha no
kumwiyambaza bibera mu bikorwa no mu masengesho, bityo hamwe n’umutima ukereye
guhinduka, Bikira Mariya akatugeza kuri Yezu Mukiza. Umuvokasiyoneri rero
agomba guhoza isengesho mu buzima bwe kuko gusenga igihe n’imburagihe, bigeza
ku ntera yo kuryoherwa n’akanya umarana na Yezu kurusha uko iby’isi
byagukurura. Natwe abavokasiyoneri nta kindi dukeneye mu Irembo ry’Umukiro
kitari uguhora iruhande rw’Umwami wacu Yezu Kristu tukiri muri iyi si nk’uko
Mariya yabigenje. Uwo mubyeyi, turamwiyambaza kugira ngo atwiteho, atuvuganire
ku Mwana we. Bikira Mariya ni isoko idakama y’ubuvunyi muntu akenera kugira ngo
ashobore gutsinda urugamba rwo guhashya icyaha. Ubwo bukungu Yezu yatwihereye
tubwubahe kandi tububyaze umusaruro, wa wundi udashobora kumungwa no guhumba.
Tuzirikane kuri izi ndirimbo (bimwe mi bitero byazo) zahimbiwe Umubyeyi Bikira
Mariya;
1. Turaje Mariya kugutaramira
R/Turaje Mariya kugutaramira, Mubyeyi
wa Jambo uduhora hafi.
v I
Kibeho mu Rwanda waradusuye, Watubwiye y’uko uri Nyina wa Jambo.
v Watwibukije
Jambo wigize Umuntu, n’urukundo rukomeye mudukunda.
v Wadusabye
gusenga cyane Mubyeyi, Tukisubiraho tukicuza ibyaha.
v Waduhaye
intwaro n’ingabo dukinga, Rozari n’ishapule y’ububabare.
2. Mwamikazi w’isi n’ijuru
R/ Mwamikazi w’isi n’ijuru; turakwambaza
Mubyeyi; duhakirwe kuri Yezu; tumushimishe mu byo dukora; tubonereho
kumwamamaza; tumufashe gukiza isi (2)
v Reba
urubyiruko rushaka; kugana iyo nzira rukomeje; dusabire umutima usukuye;
wihambirirye ku byiza byo mu ijuru; tubone kuba intumwa ze (2)
v Hari
i Fatima n’i Lourdes; watweretse ko wumva abagusaba; ha abatakuzi gukunda
ishapule; natwe dukunde kukuganyira; mu bizazane duhura nabyo; muri iyi nzira
y‟ubutumwa (2)
v Hari
abatibaza impamvu; Yezu ashaka ko tumukurikira; dusabire atwigishe kumvira;
tumenye iteka icyo adushakaho; tugane inzira y’ubutumwa (2)
[1]
Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwitozo wo gushengerera Isakaramentu ry’ukaristiya,
P.85
[2]
ibidem
[3]
Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwitozo wo gushengerera Isakaramentu ry’ukaristiya,
P.94
Subscribe to:
Posts (Atom)
Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke
He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...
-
Isakaramentu rya Batisimu n’ubutumire bwa Yezu Kristu ku butungane biduha ubutumwa. Batisimu itwegurira Yezu Kristu kugira ngo iduhindurire ...
-
Mu nzira bataha, abanyeshuri bose bagenda bavuga ko Ramba na Rere baberanye ak'umutemeri n'ikibo! Bati "komereza aho mukundan...
-
Rere yasubiye kuri watsapu asanga ubutumwa yoherereje Mpano ntibwagiye nuko arongera arabwohereza. Agerekaho na we umuvugo w’imikararago mir...
-
Ubwo Ramba yasezerwagaho mu marira n'umukunzi we, yanahawe agafoto. Iyo foto yatanzwe mu gihe cy'amarira y'urukundo, yaharekejwe...





