Tuesday, September 17, 2019

RERE NA RAMBA PART 20

N’ubwo Ramba yari atorohewe n’uburwayi, uko yitabwagaho n’umukunzi we byaramunyuraga cyane kuko kenshi gashoboka Rere yaramubwiraga ati
“Kabeho ukwiriye njye wakubonye
Kabeho ukunda njye uruguhunda
Gahurwe abandi uhore unkunda
Gashiremo umwuka ukinkunda

Kabeho wumva umutima wanjye
Uhora uterera mu gituza cyawe
Kabeho wumva ikikwibasiye
Ko gishegesha umutima wanjye

Kabeho neza kabure icyago
Kabeho neza karame iwanjye
Kabure byose kiretse ibyiza
Muhorakeye gahorane ibyuzo

Kabure byose kiretse ibyiza
Birimo ugukunda ubutakuryarya
Akaruguhunda ubudahuguka
Kabone byose kiretse ibyago!”

Na Ramba akanyuzamo, akirengagiza uburibwe, agakora mu nganzo akesha Iyamuhanze ngo yishimishirize umukunzi. Agaterura agira ati:
“Ngwino mwali umare agahinda
N'ibyo byose biza bihinda
Bimwe bihindira iyo birengera
Birya bikurengana ubyihaye
Bikakurengana mu bapfuye
Bikagutwara na roho yawe

Ngaho se ngwino witinda
Gira bwangu ni wowe nshaka
Nta rubanza ni wowe ubanza
Gufata iya mbere ubyigamba
Ko wakukiye mu rugamba
Rwo kunkunda ubutagaramba”

Nyuma yo gukira neza, Rere agiye mu mwaka wa kane, ni bwo Ramba yagiye gutangira mu mwaka wa mbere. Ubwo Ramba yajyaga gutangira; buracya ngo ajyane na Rere, nibwo Rere yamusabye ko baganira akanya gato. Ramba yabyemeye atajuyaje nuko akurikira umukunzi we bajya muri ka gashyamba. Rere yenda igitenge yari yifubitse, akirambura hasi hanyuma abwira Ramba ati “Ndicara maze kubona ko wicaye neza!” ubwo Ramba yari amaze kwicara, Rere yamubwiye asasa akandi gatambaro imbere ye ati “Njye ndiyicarira hano kuko nkeka ko aribwo uri bwumve neza agaciro k’ibyo nkubwira.” Akirangiza kuvuga atyo Ramba yamubajije uwabateranije, yibazaga icyabaye gituma umukunzi we amubwira atyo. Nimugihe kuko yatekerezaga ko hari  ushaka kubasenyera imihana[1]. Rere abonye ko umukunzi we asa n’uwifitemo ubwoba, aramubwira ati “Humura! Uri na Rere wawe ugukunda!” niko kumwongorera, amusaba kuzamura amaboko ye nawe Ramba ntiyazuyaza kubigenza nk’uko umukunzi we abimusabye. Rere akibona Ramba azamuye amaboko, yamukirigise mu maha agira ati “Seka sha! Ntabwo nshaka kubona ubabaye.” Ramba yarasetse cyane ari nako agerageza kwiyaka Rere nuko bombi baricara ngo baganire. Bakimara kwicara no gushira amaseka, Rere yabwiye umukunzi we Ramba ati “Urabizi ko nkukunda kandi niba ugishidikanya ndi hano ngo mbiguhamirize; uribuka ubuzima bwacu muri pirimeri, muri segonderi kugeza n’ubu tukiri kumwe. Nashatse kukuzana hano kuko nawe utayobewe amateka y’aka gashyamba mu buzima bwacu.” Ramba amuca mu ijambo amusaba kudashidikanya mu rukundo rwabo, amwemeza neza ko amukunda kandi ko azi ko nawe akundwa cyane, ko yabimenye igihe atamutereranye mu burwayi bwagaragaraga ko buzakira bumusigiye ubumuga. Ati “burya nabwo namenye ko unkunda urukundo rw’ukuri, namenye neza uwo uri we n’urukundo unkunda. Ntari ntarakumenya, ariko ubu ndakuzi.”


[1] Gusenya imihana = guteranya abantu bakangana


Nugenza neza ntuzubura umutwe se ?


Nugenza neza ntuzubura umutwe se ?


Myr Visenti HAROLIo, photo, internet                                               
Imana ni nziza kandi n’ibyo yaremye byose yabihaye kugira uruhare kuri ubwo bwiza bwayo bw’ikirenga. Koko Dawe, ntawe muhwanije ubwiza! Imana yaremye byose kandi ibirema ari byiza: Imana ireba ibyo yari imaze gukora byose isanga ari byiza rwose (Intg.1,31) nuko ituza Adamu muri Edeni; ahari ibiti binogeye amaso, by’amoko yose kandi biryoshye (soma Intg.2,9). Ese ubwiza bwa Muntu bwononwe n’iki? Iyo Edeni, Muntu yatujwemo, yarimo igiti gitanga ubugingo n’igitanga ubumenyi bw’ikiza n’ikibi. Kugira icyifuzo cyo kwica itegeko yahawe n’Umuremyi byabaye intangiriro yo kwiyambura ubwiza karemano. Muntu yagombaga kubaho atunzwe na cya giti cy’ubugingo; ibyo byari bimuhagije, ntiyari akwiye kumenya icyiza n’ikibi kugira ngo ashimishe Imana ahubwo kuyumvira ni byo yasabwaga kugira ngo atazahura n’urupfu akururiwe no kwica itegeko; kurya ku giti yabujijwe (Intg.2,17), Icyaha cya Adamu na Eva. Nka’Adamu wo mu bihe bya kera, na n’ubu itegeko ry’Imana ntiryubahirizwa na bose. Ihumure dufite ni ukubabarirwa; koko rero n’ibyaha byawe bizahanagurwa kandi nugenza neza uzubura umutwe, wongere usenderezwe imigisha y’Imana!

1.     Wishinje nta buryarya icyaha wakoze

Ni kenshi abantu bacumura nyamara ntibemereko bacumuye ahubwo bakihunza uruhare rwabo mu gukora icyaha, bakitana bamwana batanga impamvu zidashinga mu kwisobanura neza kugeza n’ubwo bashobora kwibwirako Imana ibifitemo uruhare (Soma Intg.3,8-13). Kutemera uruhare wagize mu gukora nabi bijyana no gufata icyaha mu buryo bworoheje. Ubikora atyo aba ari kure yo kwiyunga n’Imana binyuze mu kwemera icyaha no kugisabira imbabazi. Muvandimwe, icyaha cyose kirakomeye kuko n’icyo ubwenge bw’abantu bufata nk’icyoroheje utakitondeye cyakugeza ku bucibwe bw’iteka. Kwishinjanya uburyarya bijyana no kubeshya kandi bikadukururira umuvumo kuko kubeshya ubwabyo bituruka kuri Satani we ibyanditswe byita “umubyeyi w’ikinyoma (Yh. 8: 44)”. Bana b’Imana, “Twirinde ikinyoma kugira ngo twitandukanye n’iherezo rya Shitani, tugerageze kwiyimikamo ukuri kugira ngo dusabane n’Imana.” (S. Dorothée de Gaza. Œuvres spirituelles, 9).

2.     Ubabarire abagucumuyeho

Isengesho rya “Dwe uri mu ijuru” rigaragazako twifuza kubabarirwa ibyaha byacu, turi mu murongo wo kubabarira abaducumuyeho. Ese koko Imana ikurikije iri sengesho tuyitura yatubabarira? Nyagasani ‘utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho (Mt.6,12). Yezu abyemezako tuzababarirwa n’Imana Data, igihe cyose tuzaba twahaye abandi imbabazi; ‘koko, nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu (Mt.6,14)’. Muntu w’umunyabyaha azasubizwa ubwiza bwe natana n’icyaha abikesheje kubabarirwa. Bantu mwese muritoze kuba abanyambabazi kuko ‘nimutababarira abantu na So ntazabababarira amakosa yanyu (Mt.6,15)’! Jya ubabarira mugenzi wawe ibicumuro bye, bityo nusenga, n’ibyaha byawe bizahanagurwa (Sir.28,2). Tubimenye neza; ‘Kubabarira abagucumuyeho ni ikimenyetso cy’urukundo rw’ukuri ruciye ukubiri n’uburyarya bwose. Kuko ari uko Nyagasani yakunze isi (S. Marc l'Ascète. Discours, 2.48).’ Ntagisibya; niyo bagusebya, wowe iturize ahubwo urusheho kubasabira. “Uko urushaho gusengera uwagusebeje, niko Imana irushaho guhishurira ukuri abemeye ibyo baguharabitse” (S. Maxime le Confesseur. Centuries sur l'amour, 4.89).

3.     Ukunde kandi usabire abanzi

Umuntu kubwo gukunda abeza n’ababi, akabakunda urukundonyampuhwe, aba agaragajeko az’Imana kuko abatayizi bo bibanda kuri benewabo gusa cyangwa n’abo basangiye inyungu cyangwa isano (soma Mt.5,46-47). Kugira ngo twiyeze imitima, duhinduke abana b’Imana nyabyo; ni ngombwa gukunda abatwanga no gusabira abadutoteza, twibukako urukundo ruhanagura ibyaha. Nibyo Yezu yahishuriye umubikira Mariya Marita Chambon wamusabaga ubudahuga ingabire yo kutongera kumucumuraho. Yezu yaramubwiye ati ‘iyo munsanze mufite urukundo ntabwo ndeba amakosa yanyu, ndeba gusa urukundo rwanyu… urukundo ruhanagura byose.’ Ati ‘roho isukurwa igihe cyose ikunze urukundo ruhamye. Ariko hagomba urukundo rw’ukuri, rusukuye kandi rutandukanye na byose ‘(Vie, p. 232.).’ Ukunda abanzi be ntagengwa n’inzika ahubwo aba aharanira gutuza Kristu mu mutima we. Muvandimwe, ‘vana umujinya, inzika n’amahomvumu mutima wawe nibwo Kristu azatura muri wowe (S. Maxime le Confesseur. Centuries sur l'amour, 4.76)’ bityo ugaca ukubiri n’icyaha!

4.     Nugenza neza

“Myr Visenti HAROLIMANA , ku umunsi w’abakene 2011 / photo, internet

Muvandimwe kugira neza bituronkera gusukurwa umutima. Bikubiyemo bimwe twabonye kandi n’ibi ni ingenzi: Kwicisha bugufi; Mutagatifu Mariko ati “ushaka kubabarirwa ibicumuro bye agomba gukunda ukwicisha bugufi naho ubihora mugenzi we aba yishinza amafuti ye bwite” (S. Marc l'Ascète. Discours, 1.127). Gufasha abakene (kubambika, kubagaburira, kubacumbikira no kubarengera); Yezu yabonekeye benshi afite ibyo bari batanze nk’ikimenyetso cy’uko ariwe babihaye; rimwe akababaza niba babyibuka. Twavuga nka Mutagatifu Gatarina w’i Siyeni wibukijwe umwenda yari yatanze nk’imfashanyo (Vie, par le bienheureux Raymond, 2° part., ch 3.), Mutagatifu Maritini, umwepiskopi wa turuse- Tours - wabwiwe, nyuma yo kwambika umukene ngo ‘Maritini…yanyambitse uyu mwambaro’, n’umuhire Gatarina wa Racconigi, ku myake ye 13, nyuma yo kwambikwa umuhungu wasabirizaga, yahishuriwe ko azakorera Imana atabitewe no gutinya ubucakara ahubwo abitewe n’urukundo rusukuye, nta kimuhangayikishije kitari Imana yonyine n’ibiremwa byayo.

“Myr Visenti HAROLIMANA , ku umunsi w’abakene 2011 / photo, internet 
Guhumuriza abashavuye, guharanira ukuri, amahoro n’ubutabera, kuba ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana rwagati mu bantu,
byose bigakoranwa igitinyiro cya Nyagasani kuko “gutinya Imana bimurikira roho... bikirukana ikibi... bishegesha imibabaro, bikirukana umwijima wa roho kandi bikanayisukura... Gutinya Imana ni agasongero k’ubumenyi, aho bitari, nta cyiza wahabona... udatinya Imana aba yitegeye imitego ya shitani (S.Ephrem le Syrien).” Ni ukuri icyaha duhamagarirwa kurusha amaboko kibunze ku irebe ry’umuryango wa buri muntu; nimucyo twitonde hato kitaturusha amaboko, tugafatwa n’uburakari buturoha mu bindi bibi nk’uko byagendekeye Kayini (soma Intg.4,1-16). Bavandimwe, nta kindi icyaha kidukururira kitari uguhunga Imana. None se muvandimwe, ‘urakajwe n’iki? ...Nugenza neza ntuzubura umutwe se? (Intg.4,6-7). Kugenza neza byongera kudusubiza ubwiza Imana itwifuzaho kuko bitubyarira kubabarirwa ibyaha.

Conflict, a Basic Social Need

Once a concept ‘conflict’ heard, what do hearers understand? Destructive or constructive? All is possible. Conflict may be defined as ‘an escalation of a disagreement; manifested by “conflict behavior, starting with disagreement, and followed by verbal abuse.” It is also ‘disagreements in viewpoints and opinion, which hearten greater cognitive understanding, as cited by Jehn and Mannix. The understanding and thinking corrupted by destructive conflict reported worldwide make individuals understand destructive at first and they have reason; the wide-reaching terrorist attacks are in line of eroding constructive conflict. As a human being, what do we need in a world full of conflicts? Do we need nations, society, cooperation, families, friendship… without conflict?

Among the characteristics of society, we recite- society depends on differences.  Disparities result from the fact that people do not have the same way and capacity of thinking as well as understanding. Society has weak and strong people in all corners of life. The universal truth is that under the heaven, there are differences which result in conflicts, either destructive or constructive. What do we chiefly need to live good-naturedly in this world, which seems to partially live as Creator would expect?

Constructive conflict, a key development channel

Undoubtedly, constructive conflict should be understood in the clear perspective; the peaceful beneficial context. It refers to disagreements that welcomes different ideas and worldviews, in an effort to get agreeable viewpoint about issue under discussion or move company (group, associations, friends…) toward its goals and mission. This kind of conflict increases productivity, rather than obstructs it because it is seen as task conflict that leads to better decision making and increased satisfaction with the group decision. Constructive conflict is the only peaceful conflict that should be recommended in development process.

 According to different writers (Amason and Sapienza, Sophia Jowett and Irving Janis) we may recite the following types of the conflict which leads to better stage of thinking, understanding and success process.

Content conflict: individuals disagree about how to deal with a certain issue. It can be beneficial, increasing motivation and encouraging discussion. Task conflict is related to disagreements in viewpoints and opinion about a particular task. It is found to be beneficial in view of the fact of encouraging diversity of opinions, although care should be taken to avoid its development into process or relationship conflict which are harmful. Cognitive conflict: the conflict is task-oriented and stems from differences in perspective or judgment (whereas affective conflict is emotional and arises from personal differences and disputes). The conflict, as proposed by Irving Janis, is beneficial in groups and committees to avoid the error of " group think," but it should be the one from above and care should be taken to avoid bad result.

Monday, August 26, 2019

Ushaka kumbera umugaragu nankurikire


Ushaka kumbera umugaragu nankurikire

Ubuzima ni urugendo; turavuka, tugakura, tugapfa. Abakristu tugaharanira kuzabona Imana, twishimiye kubana na yo ; ni byo koko twemera ubugingo bw’iteka. Bamwe mu banyarwanda bagaragariza icyo cyifuzo mu mazina baterura abana babo – Nzabonimana, cyangwa Nzasangamariya kuko duhamya ko Bikira Mariya yagiye mu ijuru. Ubuzima bwacu kuri iyi si busorezwa mu Mana, aho tuzabaho ukundi. Ningombwa rero gukurikira Yezu kugira ngo tuzashobore kugera ku Mana kuko ariwe nzira, ukuri n’ubugingo (Yh.14,6). Kubusanya na we mu rugendo ni uguhunga Imana, ni ukubura ubuzima, ni ukwegukira umwijima w’urupfu.


































Nubwo hari ubwo twiziba amatwi, nyamara Yezu we ntahwema kutureshya kubw’urukundo adukunda. Ni we utubwira ati ‘Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari na ho umugaragu wanjye azaba.’ Akatwibutsa ko Se azubahiriza umugaragira wese (Soma Yh.12,26). Ibi tuzabishobozwa no guhorana umutima urarikiye icyiza, wisunze impuhwe z’Imana, tugaharanira kuba abagaragu beza bacunga neza ibyo bashinzwe na shebuja, Data uri mu ijuru.

Bavandimwe, gukurikira Kristu ni ukumukurikiza, bijyana n’ubuhamya bw’imibereho ya buri munsi, bikajyana no guharanira ubutungane – dusabe inema yo gutunganira Imana. Ushaka kuba umugaragu wa Kristu : namukurikize muri byose na hose. Nahore yisunze Roho Mutagatifu, we mbaraga z’abamera. Natungwe n’isengesho ndetse n’amasakaramentu. Naharanire kumurikirwa n’Ivanjili mu mibereho ye yose kandi ahugukire kubona Imana muri mugenzi we, kabone n’ubwo uwo muvandimwe yaba ageze aho rubanda rutazi Imana rutakimwifuza! Kugaragira Kristu nibihorane n’iki cyifuzo; kubaho mu budahemuka.





Ushaka kuba umugaragu wa Kristu agomba kumukurikira mu bihe byiza no mu makuba, azirikana ko hamwe na Yezu ububabare bw’umubiri budasimbura ibyishimo bya roho yemera kwisunga Umukiza Kristu wababajwe n’inabi ya muntu. Umusaraba wa kristu wamugejeje ku ikuzo, natwe abemera guheka umusaraba wacu tumwisunze ntahandii uwo duhetse utugeza hatari mu ikuzo. Dusabe inema yo kwemera icyo Imana idutegetse no kutinubira ibyago.

Pictorial - ubutumwa mu mafoto



Duhugukirwe no gusabira abarwayi ndetse n'abandi bashavujwe n'imibereho yo kuri iyi si























NI KOKO BAKWIYE GUTURWA IMANA


NIMUCYO TUBAZIRIKANE


KUGIRA NGO  IMANA IBITEHO, IBASUKURISHE ROHO MUTAGATIFU  KANDI KUBWAYO IBAHUNDE IBYISHIMO NYABYO


BAMENYEKO IMANA YO MU IJURU ARIYO SOKO Y'UMUNEZERO UDAKAMA


TWESE TURANGWE NO KWISHIMIRA UBUTUMWA DUHABWA KANDI TUBUKORE TWUBAHA UMUBIRI WO NGORO YA ROHO MUTAGATIFU


NTIBIKATUBEHO

UMUNTU NI UBUSA, NABERWE NO KWICISHA BUGUFI, YIGINGA  IMANA NYIR'IMPUHWE


DUTABARE NYAGASANI

  NIDUHORANE UMUGAMBIO MWIZA WO GUSANGA UMUKIZA



RERE NA RAMBA PART 17


Ubwo amanota yari hafi gusohoka. Ntibyatinze rero amanota arasohoka, abo bana bombi bahawe buruse yo muri kaminuza nkuru y'i gihugu ngo bige itangazamakuru. Rere yaje kubimenyesha umukunzi we ariko Ramba mu ijwi rituje ati "uzagire amasomo meza, witonde, wubahe ibyo nagutoje n'ibyo twatojwe n'ababyeyi bacu. Ikindi nubibonera umwanya kuko ugiye mu rundi rwego, uzajye unturira agasengesho niyo kaba ak'interuro y'amagambo atatu. Imana izakugende imbere." Rere amusubizanya amarira ati "Ndabibona ko bitakorohera kujya ku ishuri utarakira...nako ibindi nzabikubwira ejobundi wageze mu rugo.” Muganga yari yamuteguje ko bari bumwohereze akajya kurwarira mu rugo nyuma yo kumuha imbago zo kugenderamo. Bageze mu rugo, Rere yarihereye yandikira Ramba urwandiko rugaragaza amarangamutima ye maze ararumushikiriza kugira ngo rumukomeze. Muri icyo gihe, Rere yari afite icyizere cy’uko kumena inkono[1] kubera we bitagishobotse. Dore bimwe mu byari byanditsemo:

".... Mbabajwe n'uko urwaye. Mbabajwe n'uko nagize uruhare mu gutuma umera utyo, ndicuza impamvu nabikoze n'ubwo nabikoreye urukundo nkukunda. Mukundwa mbabarira unyumve kuko kuva warwara ntigeze nongera kunezerwa; ibi nawe urabyibonera ko nahorose kandi ntacyo iwacu tubuze. Uburwayi bwawe mbwumvira ku mutima kuko bitashoboka ko nkuruhura ku mubiri. Mbabajwe kandi n'uko uri gutinda gukira ngo tujye kwiga, twigana nk'uko byahoze, sinibagiwe ko n'ubushobozi bw'iwanyu bwabaye buke kubera ibibazo ufite, nyamara nkwijeje ko nzagufasha uko nshoboye kose umwanya wawe ukagumaho kugeza igihe uje kwiga. Mu buzima bwanjye bwose sinzigera nibagirwa Ramba wangize umuntu, akantoza gukunda no gusenga. Sinzatuma wicuza ko twakundanye. Ikindi gikomeye, ndashaka ko udukorwa twanjye duto cyane tuzaguhamiriza ibi mvuze, tukakwereka n'ibyo ntavugiye muri uru rupapuro. Ramba, urabizi ko nkukunda kandi nzahora nkukunda. Ubumuntu mfite ni wowe mbukesha n’ubuzima bwanjye tuzabusangira...."

Ramba yasomye iyi baruwa inshuro eshatu hanyuma aravuga ati "Nyagasani, urahorane n'umutima, soko y'ibi nsoma. Ugushaka kwawe nikubahirizwe mu bana bawe!" Ibaruwa ayibika mu yandi dore ko amabaruwa yandikiwe na Rere yose yayabikaga hamwe. Igihe cyo kwitegura kujya kwiga cyageze Ramba atarakira hanyuma Rere amusaba ibyasabwaga byose ajya kumwandikisha, amusabira kuziga umwaka uzakurikiraho, mu mafaranga akoze kuyo iwabo bamugeneye ngo azayifashishe mu gihe ayo bahabwa ataraza.

Igihe cyo kujya ku ishuri kigeze, Rere yaje gusezeraho Ramba, aricara baraganira nuko agiye gutaha aramubwira ati "hari ibyo ntakubwiye, ariko byananiye kugenda ntabikubwiye: Mu bintu byinshi ntashobora kurondora nkukundira harimo ukuntu twajyaga dukina n'ukuntu wampoberaga useka ndetse n'ukuntu twakundaga kujyana ahantu hatuje, tukaganira twisanzuye nyamara kuva warwara simbiheruka. Ntakubeshye rwose ndabikumbuye kandi nta kizamara urwo rukumbuzi kitari ugukira kwawe. Ubu ndagiye, ngiye ahakomeye ariko nzagerageza uko nshoboye menye kenshi gashoboka amakuru yawe." Ramba aramusubiza ati "ikizanezeza kurushaho ni ukubona wubahiriza ibyo nagutoje bikurinda gusubira nk'uko wahoze tutarahura." Hanyuma Rere amuhereza simukadi nshya bazajya bavuganiraho bitabatwaye amafaranga menshi bakanohererezanya ubutumwa ku buntu nuko amusezeraho arataha, bucya neza ageze aho ari butegere imodoka. Ageze ku ishuri, umunsi nicyo gihe kinini cyashiraga Rere atamenye uko umukunzi we yiriwe, mbese bavuganaga kenshi gashoboka. Rere yakomeje kuzirikana Ramba ariko amusaba kutazigera agira uwo abwira uko babanye kuva aho agiriye ku ishuri.

Ramba na we akamwubahiriza ari nako ahoza aya magambo ameze nk’isengesho mu mutima we
“Roho nahawe Muhoza wanjye
Komeza utahe umutima wanjye
Komeza ugenge ubuzima bwanjye
Mbone nkuhire mukunzi wanjye

Roho w'Imana umara agahinda
Nkusabye umutuzo nkiri mu byago
Hato ntahwana n'abatakumva
Bo batuza habuze ibyago!

Ndavuga abatumva ubuvunyi bwawe
Aho gutuza bakaza umurego
Kuko banenga ubufasha bwawe
Nuko ibyabo bikazira umurongo

Roho nahawe Nyir’ubuhanga
Komeza uhange ubuzima bwanjye
Ubuhunde ubuhanga bugenga byose
Umpe kunyurwa nzire kuguhunga

Roho nahawe nkiri ku byahi
Dore nkutuye umubiri wanjye
Ngo uwugenge umpore iruhande
Nkurikire Yezu nsize iby'impande

Roho nahawe mu buto bwanjye
Wowe nahawe ngo ngire ubuzima
Uraburinde buzire kuzima
Hato ntahomba ingororano yanjye

Uraburinde buzire kuzima
Umuze wose ubunyure hirya
Umutima wanjye mu gitereko cyawo
Uhore uhunda Nyagasani ibisingizo

Umuze wose ubunyure hirya
Umugisha wose uze ubusanga
Ihirwe ryose ntiriburenge
Kuko ibyanjye bigengwa nawe

Umugisha wose uze ubusanga
Umuvumo wose ubunyure hirya
Uhite ku bawe no kubo ukunda
Kuko bumvira ibyo ubatoza

Umuvumo wose ubanyure hirya
Ubuvunyi bwawe babuhorane
Nyakibi naza abasige bemye
Kubera weho Roho ubavuna!”


[1] Kumena inkono = gupfusha umuntu w’ingirakamaro


UHABWA UBUPADIRI ASABWA IKI?


Uhabwa ubupadiri asabwa iki?

Umudiyakoni ugiye guhabwa ubupadiri agira umwanya wo kwibutswa ibimutegereje, ibyo kiliziya imutegerejeho mu murimo wa gisaseridoti ku rwego rwe, ibyo imusaba kugira ngo azasohoze neza inshingano zinyuranye azahabwa nk’umusaseridoti kurwego rwa kabiri.  Mu byo umudiyakoni azirikanho abifashijwe n’umwepisikopi uyoboye imihango yo kumwinjiza mu bupadiri, harimo ibikurikira:  

1.    Ujye wibuka ko watoranijwe mu bantu kandi ugashyirirwaho gufasha abantu mu byerekeye umubano wabo n’Imana.
2.    Umupadiri agomba gukorana ibyishimo bitageruka umurimo wa Kristu hamwe n’urukundo ruzira uburyarya.
3.    Mu murimo wa Kristu, umupadiri ntakwiriye gukurikirana inyungu ze bwite kuko ahamagarirwa kuwukora agamije iteka ingoma ya Kristu.
4.    Umupadiri, Kiliziya imutegerejeho kubumbira abayoboke b’Imana mu muryango umwe kugira ngo abayobore ku Mana Data banyuze kuri Kristu kandi babifashijwemo na Roho Mutagatifu.
5.    Umupadiri agomba kwitegereza ubudahwema urugero rwa Kristu umushumba mwiza, utarazanywe no kugaragirwa ahubwo kuba umugaragu wa bose, gushakashaka no gukiza ibyari byarazimiye.

RERE NA RAMBA PART 16


Ubwo Ramba yasezeraga ngo atahe, Rere yihinnye mu cyumba hanyuma azana agapapuro, agahereza Ramba amubwira ati "tega ibiganza nkwereke." Kari agapapuro kazinze neza kuburyo utapfa kumenya ikirimo imbere. Ramba yakaramburanye amatsiko, asangamo agafoto ka Rere apfukanye, asa nk'usenga. ahagana hasi ku ifoto, mu ruhande rw’iburyo, hari handitse ngo:
"Mana yanjye
Nkuragije umukunzi wanjye
Umuhe amahoro n'ubuzima
Buzira gutandukana nawe
Hamwe n'umukunzi yihitiyemo
Mana yanjye
Nkuragije urukundo rwacu!"

Hasi ku mpera y'agafoto, hari handitseho ngo "iyi mpano igenewe Ramba Albert. "Ramba agitangarira iyo mpano ahawe, Rere yamubajije icyo uwo munsi n'itariki bimwibutsa, amusezeranya kumuhemba naramuka ashoboye kubyibuka, ariko byarangiye ibyo Ramba asubije byose bidahura n'igisubizo Rere yifuza kumva. Rere aherekeje Ramba nibwo yamubwiye ibisubizo by'ukuri. Yamwibukije ko uwo munsi ari kuwa gatanu, amwibutsa ko kuri uwo munsi aribwo bahuriye mu nkinamico, ko aribwo yamwandikiye bwa mbere. Rere yanibukije Ramba ko kuri iyo tariki ari ho yavutseho, Ramba ntiyubakaga neza ko yujuje imyaka makumyabiri, bityo Rere yamuteguriye impano kugira ngo amugaragarize ko amwitaho, mbese ko ahora azirikana ku mibanire yabo. Ramba akimara kumva ibi byose, yasimbukiye hejuru atangara, mu kugaruka hasi aratsikira, asa n'uvunitse ariko ariyumanganya. Ramba yashimiye Rere uburyo azirikana cyane, hanyuma aramuhobera, amusezeraho amubwira ko ashaka gutaha kare, akagira ibyo atunganya bityo akaryama kare kugira ngo aruhuke neza, ariko ntiyigera amubwira ko akaguru gatangiye kumurya.

Uko iminsi yagiye yicuma, akaguru ka Ramba kakomeje kumererwa nabi, ari nako ajya kukavuza hafi kabiri mu cyumweru. Nyuma y'amezi abiri ashize byabaye ngombwa ko Ramba ahabwa igitanda ku bitaro bikuru, aharwarira igihe kirekire. Muri ubwo burwayi, Rere wamubaga hafi ku buryo buhagije yakomeje kwinginga umukunzi we ngo amubwire icyaba cyarateye ubwo burwayi. Umunsi umwe hari ku wa gatanu nyuma ya saa sita, Ramba amusaba kumusindagiza bakajya kwicara hanze mu gucaca, agezeyo abwira Rere ati "urya munsi umpa impano ya ka gafoto nujuje imyaka makumyabiri, igihe nasimbukaga ntangara nibwo navunitse, ngerageza kwiyumanganya nibwira ko byoroheje kugeza na nubu. Ariko nizeye ko nzakira nkongera gutambuka neza." Rere byaramutangaje, abura icyo avuga, amara akanya acecetse, yiyumvira, atekereza ukuntu yagize uruhare mu burwayi bw'umukunzi we bushora no kumuviramo gucibwa akaguru. Yashengurwaga no kumva ko abantu benshi nibabimenya bazamufata nk’umukobwa ufite agahanga kabi[1]bityo akaba yanahabwa akato.

Ramba ahindukiye ngo amubaze amureba impamvu atavuga, asanga amarira menshi aramutemba ku matama. Ramba yenda agatambaro kererana yahawe na Rere aramuhanagura hanyuma aramubwira ati "tuza ubyakire, nanjye wakagombye kurira narahoze. Iki si igihe cyo kurira ahubwo ni icyo gushimira Imana, kuyizera no kurushaho kwirundurira mu mpuhwe zayo." Rere niko kuvuga ati "gutegurira umukunzi wawe impano, bikamubyarira umwaku! Ubu se koko bizavugwa he? Mana yanjye, ubu uwumva ko ari njye wateje ibi byago inshuti yanjye amfata ate? Ubuse nzongera kugirirwa ikizere nka mbere?" Ramba abonye ko umukunzi we ababaye cyane aramubwira ati " niba unkunda by'ukuri, niba unyifuriza amahoro ndi mu byago rekeraho kurira. Byumve ni Ramba ubikubwira." Rere wubahaga Ramba cyane ariruhutsa hanyuma ati "urabizi ko ntajya nkubeshya, nzarekeraho kwicuza warakize, tukajyana ku ishuri."

Nyuma yo kubwirwa isoko y’uburwayi bw’umukunzi we, Rere byaramugoye kubyakira. Yatashye atameze neza, amagambo amubana make ndetse no kurya biramunanira. Aragenda aba nk’uwarembejwe n’indwara, ahera iyo mu gitanda kuko ataragishaka kumva ibimusakuriza. Nibwo Nyina amusanze aho aryama, amubaza icyamuteye kumererwa nabi bene ako kageni; ati “Mwana wanjye ko wagiye gusura Ramba umeze neza, ukagaruka wahindutse, ni iki wabonye aho kwa muganga cyakuguye nabi?” Rere akabura icyo amusubiza ahubwo amasonza[2] akisuka. Nyuma, kuko yabonaga mama we amurembeje kandi yahangayikishijwe no kuba mukobwa we atameze neza, aza kumubwira ati “Erega Mama, ni jye nyirabayazana w’uburwayi bwa Ramba. Mbabajwe no kuba ari jye umuteye ubumuga. Ndatekereza ko, kubera ubwiko[3] azangirira, azanyanga.” Akomeza amusobanurira uko byagenze byose kugira ngo Ramba avunike, amwerurira ko yananiwe kubyakira naho nyina akamuhumuriza amwizeza ko umukunzi we azakira, agakomeza ubuzima nk’uko byahoze. Ati “Mwana wanjye, uriya muhungu murakundana by’ukuri. Ntabwo Imana yakwemera kukubabaza bene aka kageni. Humura, Ramba azakira, yongere agende nka mbere. Ntukomeze kumera gutyo kuko Ramba abimenye yarushaho kuremba ahubwo ugomba kumuba hafi kuruta uko wigeze kubikora kugira ngo yumve ko muri kumwe kandi ukimukunda. Ngaho ihangane urye kandi ujye ukomeza kumusetsa wirengagije ko atameze neza.” Rere akomezwa n’ayo magambo, amutera imbaraga mu guhamya ko ari inshuti nziza ikwiye kwifuzwa ibihe byose.


[1] Kugira agahanga kabi = gutera umwaku
[2] Amarira
[3] Inzika

UBUTUMWA BUNYUZE MU MAFOTO








Monday, August 19, 2019

IMITEKEREREZE N'IMIVUGIRE BYACU NIBINOGERE UHORAHO


 IMITEKEREREZE N'IMIVUGIRE BYACU NIBINOGERE UHORAHO

Imana irema muntu, yamugeneye uburyo bwo gusabana n'ibindi biremwa; nko gukoresha amaboko mu buryo bw'amarenga n'ibimenyetso, ndetse n'ururimi rumufasha kuvuga n'amatwi yumvisha. Si ibyo gusa kandi kuko muntu anashobora gukoresha bimwe mu bice by'umubiri we akumvikana n'ibimukikije. Muri aka kanya, tugiye kuzirikana ku kamaro k'ururimi twahawe. Ese uyu munwa twahawe na Rurema, usabwa iki kugira ngo usingize Imana? Amagambo awusohokamo aduhuza n'Imana n'abavandimwe bacu, cyangwa atuma abo bavandimwe batatubonamo Imana? Bavandimwe, twibukiranye yuko amaherezo ya muntu ari ukubana n'Imana, mu gihe imibereho ye yose yaranzwe no guharanira igishimisha Uwamuremye.
Rumwe mu rubyiruka rwigishwa iby'umuhamagaro

Ingingo z'umubiri w'umuntu zigomba gukorera hamwe kugira ngo muntu wuzuye azaronke ibyishimo byo mu ijuru. Umuririmbyi wa Zaburi ati: "Amagambo mvuga n'ibyo umutima wanjye uzirikana, nibijye bikunogera, wowe Uhoraho, Rutare nisunga n'umurengezi wanjye, Zab.19,15." Nibyo koko, amagambo tuvuga n'ibyo twumva ni byo umutima wacu ugumya kuzirikanaho - byumvikaneko iyo amagambo cyangwa ibyo wabonye ari bibi, umutima ukomeza kuzirikana kuri ibyo nyine bishobora kuwukururira ubucibwe ku Mana, aho kuzirikana ku byiza biwegereza umukiro cyangwa kubyaza ibyo bibi amizero ntayegayezwa y'ugucungurwa kwawe.

Ibyanditswe bitagatifu bitubwira ko Yezu Kristu ari Jambo, akaba ishusho rizima ry'Imana Data (Yh.1,1; Fil.2,6; Kol.1,15). Yezu Kristu ni Jambo utanga urumuri n'ubuzima, bishatse kuvuga ko ijambo rye ritumurikira kandi rikaturonkera ubuzima buzira gushyanguka: Ese twe, ijambo ryacu rigera ku bavandimwe ari iki; umwijima... cyangwa urupfu? Amagambo adusohoka mu kanwa yakagombye kuba nk'ay’Abahanuzi n'Intumwa, bo bavuze amagambo nyabuzima bakesha Data na Mwana, bakayavuga babwirijwe na Roho Mutagatifu kuko aricyo bahamagariwe (Iz.52,7;42,1-7; 61,1-3). Rimwe mu mabango agize amasezerano ya Batisimu ni ukwamamaza Kristu: Amagambo atuvamo yamamaza Kristu watsinze urupfu?

Niba atari uko bimeze, isengesho ryacu ryakagombye gushingira ku magambo ya Koheleti ugira ati: "Icyampa ngo Imana impe kuvugana ubwenge no kwigiramo ibitekerezo bikwiranye n'ingabire nahawe kuko ari yo iyobora Ubuhanga, ikanabwiriza ababukurikirana (Buh.7,15)" kandi tugaharanira kumenyesha abandi icyo twamenye cyose kitarangwaho ikosa, tukabikora ntacyo tugabanije ku bukungu bwacyo (Buh.7,13). Aha ni aho kwitonderwa kuko dushobora kwisanga twabaye nka babandi bubahirisha Uhoraho akarimi gusa, Imana yamenyesheje ko batazigera bayimenya kandi ko n'ubuhanga bwabo buzazima (Iz.29,13)! Amagambo yacu nahure n'ibyo dutekora bityo mu mitima yacu hazahore hashibukamo icyiza gitanga ubuzima, byo bitegekwa n'ururimi twaherewe gukoresha dusingiza Imana (Sir.37,17-20), Ururimi rugomba kuvuga ibyo amaboko akora!

1. URURIMI NI INGENZI MU BUZIMA BWA MUNTU.

N'ubwo umuntu ashobora gukoresha uburyo bunyuranye mu gusabana n'abandi, ururimi nirwo ruza ku isonga mu kumuhuza n'abavandimwe be tutibagiwe n'inyamaswa. Abadashobora kuvuga usanga bibagora kwisanga mu bandi, bityo hakaba ubwo ipfunwe ryo kuba bafite ubwo bumuga rituma biheza. N'ubwo bishoboka, biragora kumenya icyo umuntu akeneye ubundi ntibinashoboke kubera ko mudahuje ururimi, ibyo bigatuma nta bufasha muhana kandi byari bikenewe. Ururimi ruba ingenzi iyo rwakoreshejwe neza, rugatanga ubuzima; icyo gihe ibyanditswe bitagatifu burunganisha na feza iyunguruye. Urutanga ubuzima ni uruvuga ukuri, rukirinda kubeshya no kuzimura, ni urushingiye ku bitekerezo by'ubutungane, rukazirana n'ibinyoma kandi rukagendera kure amahomvu y'ubupfayongo (Soma Imig.10,11-32;12,5-6). Buri muntu namenye kandi ahoze ku mutima, nk’uko Mtg. Agusitini abivuga, ko ukuri ari ubumanzi bw’umutima. Ururimi rwacu rwakagombye gushingira ku buhanga, bityo rukagusha abavandimwe bacu neza kandi rugakwirakwiza ubumenyi buturuka ku Musumbabyose. Bavandimwe, nimucyo twikonozemo ubucucu dukomora kuri iyi si kuko aribwo tuzagira imvugo inoze, imwe isohora ijambo rigirira akamaro abatari abapfayongo (Imig.17,7.10). Ntibikwiriye ko dukoresha ingingo z'umubiri wacu twambura abandi ubugingo natwe tutiretse: Ntibikwiye gusebanya, twirirwa tuvugavuga nkaho duhwanije n'inyombya cyangwa samusure, si byiza kwandagaza umuvandimwe ahubwo icyiza ni ukumwegera ukamuhana mwiherereye kuko kuvuga ibyo uzi byose cyangwa ibyo wabonye bitagaragaza ubuhanga, ubushishozi, kandi si imyifatire y'uwakiriye Kristu nk'Umukiza we.
Bashishikajwe no gutekereza ku cyabageza ku mukiro bifuza


2.     DUSABWA IKI?

Icyo dusabwa ni ukwiyambura imigenzereze ya kera yo gukoresha ururimi dutuka Imana, ahubwo tugaharanira kurukoresha twamamaza Ijambo ry'Imana, dusobanurira abandi iby'amizero yacu (1Pet.3,13-16) maze imivugire iherekejwe n'imigenzereze yacu ikagaragaza ko duhamije ibirindiro mu kugabura Ingabire z'Imana dufashanya buri wese akurikije ingabire yahawe (1Pet.4,10). Turasabwa kandi gutegeka ururimu rwacu kugira ngo tutavaho duteshuka mu magambo, ntitube tukibaye abantu nyabo bashoboye kugenga umubiri (Yak.2,3). Turasabwa kubera abandi urugero rwiza (1Tim.4,12). Kubera ko umuntu avuga ibiri ku mutima we, turasabwa gutuza Kristu mu mitima yacu, bityo Nyir'ububasha bwose, ugirira muri twe ibyiza bisumba kure cyane ibyo twasaba, ndetse n'ibyo twakwibwira azadusenderezemo ubukunguhare bw'Imana izirana n'ikibi!

3.     URURIMI RUTERA UBWIVANGURE N'UBWIGUNGE

Kubana n'abantu neza bisaba kuba wumvikana na bo mu buryo bw'imivugire, no guhurira ku ngingo zimwe na zimwe z'ibitekerezo. Iyo umuntu ahorana amagambo mabi mu kanwa ke, biragoye ko yabana n'imfura kuko nta narimwe bahuza.  Uwiriza amagambo aganisha ku irari mu kanwa ke ntashobora kubana cyangwa gukundana n'uwamaramaje mu guhihibikanira icyamukomereza ubusugi cyangwa ubumanzi. Mu bitandukanya abantu bakundanaga, harimo no kutabika ibanga no kutagira ubwo usangiza abandi igitekerezo cyubaka. Ijambo ry'Imana ritubwira ko mu gihugu cya Mezopotamiya ariho indimi zasobaniye biturutse ku bwirasi bw'abantu bubakaga umunara w'i babeli kugira ngo babe ibirangirire kandi boye gutana (Intg. 11,1-9); ibyo bitera imbogamizi mu kumvikana no gushyira hamwe.

Ni byo koko umwirasi ntabana n'umunyamutima! Imvugo y'umuntu iramugaragaza, ikerekana icyiciro agomba kubarizwamo, ikamwirukana mu bo badahuje, akagenda yangara kugeza abonye abo bahuje! Salomo ati: "Umunwa w'umupfayongo umukururira intonganya, naho ururimi rwe rumutegeza inkoni. Amagambo y'umupfayongo niyo amworeka, kandi umunwa we ni wo mutego w'ubuzima bwe (Imig.18,6-7)." Ibi biratwereka ko ufite akarimi kabi ari we wivangura mu bandi, akabibonera impamvu kuko aba adashaka kwakira inama zimuhana (Imig.18,1). Nimucyo twirinde ubwirasi, tuzirikana ko umutima ugomba kutubera itara twahawe na Rurema ngo umurike ibitwihishemo byose; bityo dushobore kumenya no guhitamo igikwiye hanyuma igikwiye kujugunywa tucyime icyicaro muri twe (Imig.20,27)! Nitumenye ko “igihano cy’umubeshyi ari ukutizerwa n’igihe avuze ukuri (Talmud de Babylone)”

4. KUKI?

Kuki umuntu ashimishwa no kuvuga ibibi kururusha uko ashimishwa no kuvuga ibyiza? Kuki umuntu abangukirwa no gutekereza nabi aho kubangukirwa no gutekereza neza? Kuki umuntu ashimishwa no kuvuga abandi kandi na we azi ko ari nyir'amakosa? Kuki umuntu ahihibikanira kurondora ubupfu bw'abandi kandi umutima we wuzuye ubupfayongo? Kuki ikibi kibanziriza icyiza? Kuki tworoherwa no gufata icyemezo kibi, nyamara gufata icyemezo cyiza bikatunanira, kandi dufite ababitugiramo inama ndetse n'abo twafatiraho urugero? Kuki umuntu ushaka umukiro ananirwa guhangayikishwa n'icyo cyifuzo kizima? Kuki tutababazwa n'uko ubukristu bwacu butagaragarira ku mutima nk'uko bugaragarira amaso ya rubanda? Bavandimwe, ‘ukomera ku butungane aba agana ubuzima, naho uwoma mu nyuma y’ikibi agasanga urupfu(Imig.11,19). Dukomeze tuzirikane ko ururimi rwuje ubumenyi ruruta zahabu n'ibirezi maze dusabe ubushishozi n'umwuka w'ubuhanga ushoboza guharanira kugaragaza ibikwiranye n'ingabire twahawe!



Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...