Tuesday, February 21, 2023

Rwanda: mu bakiriho, Kiliziya yungutse umwepiskopi wa 15

Inkuru y’itorwa rya Padiri Jean Marie Vianney Twagirayezu watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo yasakaye kuri uyu wa 20/2/2023 iturutse i Vatikani. Uyu musenyeri mushya aje asanga bagenzi Cumbi na bane, barimo abashumba 8 b’amadiyosezi n’abandi batandatu bari mu kiruhuko. 


Abo ni:

  1. Antoine Karidinali KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali
  2. Myr Papias MUSENGAMANA, umushumba wa Diyosezi ya Byumba 
  3. Myr Vincent HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri
  4. Myr Celestin HAKIZIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro
  5. Myr Edouard SINAYOBYE, umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
  6. Myr Anaclet MWUMVANEZA, umushumba wa Diyosezi ya Nyundo
  7. Myr Philippe RUKAMBA, umushumba wa Diyosezi ya Butare
  8. Myr Smaragde MBONYINTEGE, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi
  9. Myr Thadée NTIHINYURWA, Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko
  10. Myr Alexis HABIYAMBERE (S.J), umushumba wa Diyosezi ya Nyundo uri mu kiruhuko
  11. Myr Frederic RUBWEJANGA, umushumba wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko
  12. Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, umushumba wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko
  13. Myr Anastase MUTABAZI, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko
  14. Myr Servilien NZAKAMWITA, umushumba wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko

 Bumwe mu butumwa Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yakoze

Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yavukiye muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil mu Karere ka Rutsiro muri diyosezi ya Nyundo, kuwa 21 Nyakanga 1960. Yahawe ubupadiri kuwa 8 Ukwakira 1995.

  • 1995 - 1997 : yakoreye ubutumwa muri paruwasi ya Muramba  n’iya  Kibingo ho muri Nyundo
  • 1997 - 2000 :  yagiye mu bubiligi kwiyungra ubumenyi muri Tweolojiye - licence en théologie pastorale à l'Université catholique de Louvain, en Belgique
  • 2000 - 2009 : Yari umuyobozi mukuru wa Caritas ya Diyosezi ya Nyundo
  • 2002 - 2009 :  Umunyabintu (économe) wa Diyosezi ya Nyundo
  • 2009 - 2016 : yasubiye mu bubiligi kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gucunga imishinga - licence en gestion de projet, 'Université catholique de Louvain 
  • 2016 - 2023 : Yari umuyobozi mukuru wa Caritas Rwanda

 



Saturday, February 4, 2023

Menya Diyosezi ya Kabgayi n’abepiskopi 5 bayiragijwe

Ni yo yonyine ifite Bazilika, yabayeho Arikidiyosezi, yayobowe n’umupadiri, mu gihe tumenyereye ko Diyosezi iyoborwa n’umushumba. Iri muri ebyiri zashinzwe ku ikubitiro. …

Diyosezi ya Kabgayi yashinzwe kuwa 14 Gashyantare 1952. Icyo gihe, nibwo Papa Piyo wa 12 yagabanyijemo kabiri Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda; havuka Vikariyati ya Kabgayi na Nyundo. Kuwa 10/11/ 1959, Kabgayi yashizwe ku rwego rwa Arikidiyosezi (Metropolitan Archdiocese of Kabgayi). Kuwa 10 Mata 1976, isubizwa ku rwego rwa Diyosezi. Kuri iyo tariki kandi, binyuze mu rwandiko « Cum parvulum sinapis » (Constitution apostolique), Papa Yohani wa 23 yatangaje ko Kiliziya ziri muri Kongo- Mbiligi na Rwanda-Urundi zihawe ubuyobozi bwite. Nuko icyitwaga Vikariyati Apostoliki gihinduka Diyosezi na Misiyoni ihinduka Paruwasi. Iyi Diyosezi ni yo yabyaye abepiskopi; Myr Yohani Batista GAHAMANYI watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Astrida na Myr Yozefu SIBOMANA watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, bombi mu 1961. 

 

Kuwa 22 Ukwakira 1992 ni bwo PapaYohani Pawulo wa II yashyize Kiliziya ya Paruwasi Katederali ya Kabgayi ku rwego rwa Bazilika nto. (Menya byinshi kuri Bazilika Nto ya Kabgayi).

Muri Diyosezi ya Kabgayi habereyemo ibirori n’mihango bitandukanye: Ni ho ba Abanyarwanda bambere baherewe ubusaseridoti; Balitazari GAFUKU (+1958) wavukaga i Zaza na Donati REBERAHO (+1/5/1926) wavukaga i Save babuhawe kuwa 7 Ukwakira 1917, mu biganza bya Musenyeri HIRITI wari warabohereje kwiga Seminari i Bukoba mu 1904. Hari kandi Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti mu Rwanda yizihijwe kuwa 8/12/1967, iy’imyaka 75 yijihijwe kuwa 8/12/1992 n’iy’imyaka 100 yijihijwe kuwa 7 Ukwakira 2017.  Kuwa 22 Nyakanga 2017, Abadiyakoni 63 b’uwo mwaka bo mu madiyosezi yose yo mu Rwanda baherewe ubusaserdoti i Kabgayi.

Dore uko abashumba ba Diyosezi ya Kabgayi bakurikiranye

Kabgaye yabaye intara y’iyogzabutumwa (Vicariate Apostolic), umushumba wayo yitwaga Vikeri Apostoliki (Vicars Apostolic), igihe igizwe Arikidiyosezi, umushumba wayo yitwaga Arikiyepiskopi noho ihindutse Diyosezi, umushumba wayo ni umwepiskopi. Abashumba b’ikubitiri bari abo mu muryango w’abapadiri bera; abamisiyoneri ba Afrika. (Menya imiryango y’Abihayimana yavukiye ku butaka bw’u Rwanda.) 

1.     Myr Lawurenti Fransisko DÉPRIMOZ, M. Afr,

Yayoboye Kabgayi kuva kuwa 14 Gashyantare 1952 kugeza kuwa 15 Mata 1955. Yabaye umushumba wungirije (Coadjutor Vicar Apostolic) kuva mu 1943 kugeza mu 1945. Ni umufaransa wavutse kuwa 13 Kamena1884, yitaba Imana kuwa 5 Mata 1962. Yari mubyara wa Myr Joanny Thevenoud (Vicar Apostolic) wayoboraga Ouagadougou. Yahawe ubupadiri kuwa 28/06/ 1908, nuko ahita yoherezwa kwigisha Ivanjili muri Afurika, ahera muri Tanzaniya, mu Burundi hanyuma agera no mu Rwanda. Mu kwezi k’Ukwakira mu 1915, Déprimoz yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Kabgayi, ayibera umuyobozi kuwa 26 Ugushyingo 1919. Mu 1927 yabaye umugenzuzi w’amashuri mu Rwanda. Kuwa 1 Nzeri 1930 yakuwe mu Iseminari Nto, agirwa igisonga (Vicar Delegate of Bishop) cya Myr Lewo Pawulo CLASSE.

Kuwa 8 Nzeri 1932 yagizwe umuyobozi wa Seminari mpuzamadiyosezi (major "intervicarial" seminary) ya Kabgayi, yaje kwimukira i Nyakibanda kuwa 9 Nyakanga 1936, akomeza kuyiyobora. Kuwa 12 Mutarama 1943 nibwo yatorewe kuba umushumba wungirije w’intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda (Coadjutor Vicar Apostolic), yimikirwa i Kabgayi kuwa 19 Werurwe 1943, hanyuma kuwa 31 Mutarama 1945 azungura Myr Classe ku buyobozi bw’intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda. Myr Déprimoz yabaye umushumba wa Vicariat ya Kabgayi nyuma y’uko kuwa 14 Gashyantare 1952, intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda igabanyijwemo kabiri, hakavuka Vicariat ya Kabgayi n’iya Nyundo, yo igahabwa Myr Aloys Bigirumwami. Kuwa 15 Mata 1955: Myr Déprimoz yeguye ku nshingano ze kubera uburwayi. Yitabye Imana kuwa 5 Mata 1962.

2.     Myr Andereya PERRAUDIN, M. Afr,

Yayoboye Kabgayi kuva kuwa 19 Ukuboza 1955 kugeza kuwa 07 Ukwakira 1989. Iki gihe, Kabgayi yitwaga diyosezi. Ibihe Musenyeri Andereya Perraudin yayoboyemo Kabgayi ni ibi :

·        Myr Andereya Perraudin, Vikeri Apostoliki wa Kabgayi: 19 Ukuboza 1955 – 10 Ugushyingo 1959

·        Myr Andereya Perraudin, Arikiyepiskopi (Metropolitan Archbishop) wa Kabgayi: 10Ugushyingo 1959 – 10 Mata 1976

·        Myr Andereya Perraudin, umushumba wa diyosezi, ufite izina ry’Arikiyepiskopi (personal title): 10 Mata 1976 – 07 Ukwakira 1989.

Yavukiye i Bagnes  mu busuwisi (Switzerland), kuwa 7 Ukwakira 1914, ahabwa ubupadiri kuwa 25/03/1939. Yari uwo mu muryango w’abapadiri bera. Muri Kamena 1950 yabaye umwarimu wa Tewolojiya (theological dogma) mu Nyakibanda, aza kuyibera umuyobozi mu Ukwakira 1952. Kuwa 18 Ukuboza 1955, Papa Piyo wa XII yamugize umwepiskopi, atorerwa kuba umushumba wa Kabgayi -Vicar Apostolic Kabgayi). I Kbgayi, kuwa 25 Werurwe 1956, Andereya Perraudin yahawe ubwepiskopi mu biganza bya Myr Aloyizi Bigirumwami wayoboraga Vikariyati ya Nyundo. Intego ya Myr Andereya yari “Super Omnia Caritas - urukundo hejuru ya byose”.  Yitabye Imana kuwa 25 Mata 2003. Yabaye mu Rwanda mu gihe kijya kungana n’imyaka 50, aba Arikiyepiskopi wa Kabgayi kuva mu 1959 kugeza mu 1989.

3.     Myr Tadeyo NSENGIYUMVA 

Yabaye umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi kuva kuwa 07/10/1989 kugeza muri Kamena 1994. Ni nyuma yo kuba umushumba wungirije (Coadjutor Bishop) kuva mu 1987 kugeza mu 1989. Tadeyo NSENGIYUMVA yavukiye i Bungwe muri Diyosezi ya Byumba, kuwa 17 Werurwe 1949. Yitabye Imana muri Kamena 1994, apfana na bagenzi be mu gisaseridoti barimo Myr Visenti NSENGIYUMVA wayoboraga Arikidiyosezi ya Kigali na Myr Yozefu RUZINDANA wayoboraga diyosezi ya Byumba ndetse n’abapadiri bagera mu icumi. Tadeyo NSENGIYUMVA yahawe ubupadiri kuwa 20 Nyakanga 1975, atorerwa kuba umushumba wungirije wa Kabgayi (Coadjutor Bishop) kuwa 18 Ugushyingo 1987. Ibirori byo kumuha ubwepiskopi byabaye kuwa 31 Mutarama 1988 bibera i Kabgayi. Kuwa 8 Ukwakira 1989 ni bwo yasimbuye Myr Andereya Perraudin, aba umushumba wa gatatu wa diyosezi ya Kabgayi. 

Paruwasi ya Bungwe ni imwe mu maparuwasi agize Diyosezi ya Byumba, ikaba izwiho kubyara abasaseridoti n’abihayimana benshi. (soma izi nkuru zo mu bihe bitandukanye:  Abapadiribavuka muri Paruwasi ya Bungwe batumwe he ?  Paruwasi ya Bungwe; uko bamwe mu basaseridoti bayivukamobahawe ubutumwa 2020/2021)

 ·        Padiri Andereya SIBOMANA (Apostolic Administrator)

Ku wa 11 Ugushyingo 1994: Diyosezi zitari zifite abepiskopi; Kabgayi, Kigali, Byumba, Ruhengeri na Gikongoro zahawe abayobozi (Administrateurs apostoliques). Nguko uko Papa Yohani Pawulo wa II yatoreye Padiri Andereya SIBOMANA kuba umuyobozi wa Diyosezi. Yabaye umuyobozi wa Diyosezi kugeza kuwa 13 Werurwe 1996.

Mu buzma bwe, Padiri Andereya SIBOMANA yaharaniraga uburenganzira bwa Muntu bituma ashinga ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Association for the Defense of the Rights of the Person and of Public Liberties). Kuva mu 1988 yari umuyobozi wa Kinyamateka, yakundaga itangazamakuru ricukumbuye (investigative journalism). Izo nshingano yazikoze imyaka myinshi. Yitabye Imana mu 1998. Yabaye umuntu ukunda abandi, agafasha impfubyi nyinshi. Mu mwaka 2000, Padiri Andereya SIBOMANA yagizwe umwe mu ntwari 50 zaharaniye ubwisanzure bw’itangazamakuru (the International Press Institute's 50 World Press Freedom Heroes of the past 50 years).

4.     Myr Anasitazi MUTABAZI yabaye umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, kuva kuwa 13/03/1996 kugeza kuwa 10/12/2004)

5.     Myr Smaragde MBONYINTEGE, ni we mushumba wa diyosezi ya Kabgayi, kuva kuwa 21/01/2006 kugeza ubu.

Aba basenyeri; Anasitazi MUTABAZI na Smaragde MBONYINTEGE, inshamake ku buzima bwabo wayisanga mu nkuru yitwa Menya Abepiskopi 13 ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda .

AMAPARUWASI 5 YASHINZWE MBERE, MURI 29 ZIGIZE DIYOSEZI

  1. Paruwasi ya Kabgayi yashinzwe mu 1906 iragizwa ubutasamanywe icyaha (Imaculée conception)
  2. Paruwasi ya Muyunzwe yashinzwe mu 1935, iragizwa Izina rya Mariya (Le Nom de Marie)
  3. Paruwasi ya Kanyanza yashinzwe mu 1938, iragizwa Umwamikazi w’amahoro (Regina Pacis)
  4. Paruwasi ya Kamonyi yashinzwe mu 1940, iragizwa Nyina w’Imana (Mère de Dieu)
  5. Paruwasi ya Byimana   yashinzwe mu 1945, iragizwa Sancta Maria

Padiri Dr Balthazar NTIVUGURUZWA


Diyosezi ya Kabagyi ifite ibigo by’amashuri abanza 127 ; ayisumbuye 105. Iyi diyosezi kandi ifite ibigonderabuzima 10 n’ibitaro 2. Mu mashuri yisumbuye twavugamo nka Petit Séminaire Saint Léon de Kabgayi yashinzwe mu 1913, ndetse na Kamniza 1; ICK yashinzwe mu 2002, ikaba iyobowe na Padiri Dr Balthazar NTIVUGURUZWA, wize mu bubiligi (PhD in Theology (2009): Université Catholique de Louvain).


Izindi nkuru wasoma: 

  1. Menya Diyosezi ya Butare n’abashumba bayiragijwe
  2. Menya Diyosezi ya Cyangugu n’abashumba bayiragijwe
  3. Menya Diyosezi ya Gikongoro n’abashumba bayiragijwe
  4. Byinshi wamenya kuri Bazilika Nto ya Kabgayi 
  5. Menya Diyosezi ya Kibungo n’abashumba bayiragijwe

Thursday, February 2, 2023

Menya Bazilika Nto ya Kabgayi, inyubako itangaje

Bazilika nto ya Kabgayi
 ….. Altari yayo ishobora kwakira abasaseridoti, bagera kuri 60. Ifite uburebure bwa metero 70, ubugari bwa metero 21, ubuhagarike bwa metero 15 n’umunara wa metero 45…. 

Mu 1906 nibwo hashinzwe Misiyoni ya Kabgayi. Mu 1986, iyo kiliziya yeguriwe Bikiramariya utasamanywe icyaha (Imaculée conception), ari nawe waragijwe Diyosezi ya Kabgayi. Ubwo hashingwaga Diyosezi ya Kabgayi kuwa 14 Gashyantare 1952, icyari Paruwasi ya Kabgayi cyahindutse Paruwasi Katederali ya Kabgayi. Kuwa 22/10/1992 ni bwo PapaYohani Pawulo wa II yashyize Kiliziya ya Paruwasi Katederali ya Kabgayi ku rwego rwa Bazilika nto (Basilique Mineur). Ni nyuma y’uko ayisuye mu mwaka 1990, akagezwaho ubusabe bw’uko iyi Kiliziya yashyirwa mu rwego rwa Bazilika.

Bazilika ya Kabgayi iteye nk’umusaraba. Inyubako yayo yubakishjwe na Furure Adolphe Alphonse, ihabwa umugisha na Musenyeri Lewo Pawulo Classe. Ibyo birori byabaye mu kwezi kwa Mata/1923, byitabirwa n’imbaga y’abantu igizwe n’umwami Musinga, abayobozi b’abakoloni b’ababiligi hamwe nabaturage benshi cyane.

Inyubako ya Bazilika nto ifite uburebure bwa metero 70 n’ubugari bwa metero 21, ubuhagarike bwa metero 15 mu gihe uburebure bw’umunara wa Bazilika ari metero 45. Ku munara hari umusaraba munini n’inzogera enye, zitandukanye mu majwi yazo kandi zifite ubushobozi bwo kumvikana kugeza mu birometero 10. Iyi Kiliziya ya Kabgayi ifite ubushobozi bwo kwakira abakiristu barenga ibihumbi 5000 bicaye neza, bafite umwuka uhagije. Inzugi zayo ni ngari kandi zikaba nyinshi. Uburebure bwayo ndetse n’ amadirishya menshi yayo nabyo bituma abakristu bahumeka neza.

Imbere muri Bazilika 
Bazilika ya Kabgayi ifite umwihariko wa Alitari nini cyane. Altari yayo ifite ubushobozi bwo kwakira abasaseridoti, abatura Igitambo cy’Ukarisitiya, bagera kuri 60. Bazilika nto yifitemo amashusho ayirimbisha, ariko agamije gufasha abakristu gusenga neza. Muri ayo mashusho akoranye ubuhanga harimo ishusho ya Bikira Mariya utasamanywe icyaha, iya Yozefu umurinzi wa Yezu, n’iy’Umuryango mutagatifu. Hanze ya Bazilika mu mbuga, hari amashusho manini afite ubuhagarike bugera kuri Metero 4; ishusho y’umutima mutagatifu wa Yezu n’iya Bikiramariya utasamanywe icyaha ndetse.

Undi mwihariko w’iyi Bazilika, ni uko mu 1917, yakiriye ubusaseridoti bw’abanyarwanda ba mbere; Balitazari GAFUKU na Donati REBERAHO. Iyi Kiliziya ishyinguyemo abayoboye iyi Diyosezi, uwayoboye Byumba, uwayoboye Arikidiyosezi ya Kigali, hamwe na Fureri Adolphe Alphonse wayubakishije. Bazilika nto ya Kabgayi ni imwe muri Bazilika 1810 mu isi yose, aho Bazilika 584 zubatse mu gihugu cy’Ubutaliyani, igihugu kirimo Bazilika nyinshi kigakurikirwa n’Ubufaransa bufite Bazilika 174 ndetse na Pologne ifite 156. Ku mugabane wa Afurika habarizwa Bazilika 23, muri zo 4 ziri mu gihugu cya Ghana.

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...