Tuesday, August 27, 2024

Arikidiyosezi ya Kigali yungutse abasaseridoti 14

Aba badiyakoni ni bo
bahawe ubupadiri muri uyu mwaka
Muri uyu mwaka, abadiyakoni 9 bahawe ubupadiri, abafaratiti 5 bahabwa ubudiyakoni, mu gihe abafaratiri 10 bahawe ubusomyi, naho 9 bahabwa ubuhereza.

Uwo ni wo musaruro wa Arikidiyosezi ya Kigali mu mwaka wa 2023/2024 mu bijyanye n’umuhamagaro wo kwirundurira mu mana uri umusaseridoti. 

Hari kandi abandi baseminari bateye intambwe mu byiciro binyuranye; abarangije i Rutongo, abarangije mu byiciro binyuranye bya Filozofiya i Kabgayi. 

Aya ni amatariki Arikidiyosezi ya Kigali yahimbajeho ibirori by’itangwa ry’ubusaseridoti.


Kuwa 20 Nyakanga 2024:

mu gihe cyo kwiyambaza abatagatifu

Abadiyakoni babiri; umwe wa kigali n’undi w’umjuyezuwiti bahawe ubupadiri n’abafaratiri babiri bahabwa ubudiyakoni. Abahawe ubupadiri ni Diyakoni Janvier NSHIMIRIMANA uvuka muri Paruwasi ya Saint Michel na Diyakoni Félix BIKORIMANA (sj). 

Abahawe ubudiyakoni

Muri ibi birori kandi, abafaratiri Théoneste Ngendonziza na Jean d’Amour Ntakirutimana bahawe ubudiyakoni. Iyi mihango yabereye muri Paruwasi Katederali, iyoborwa na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA ari kumwe na Myr Eric de Moulin-Beaufort, umushumba wa Arikidiyosezi ya Reims mu Bufaransa.

Kuwa 3 Kanama 2024:

Abadiyakoni batanu baherewe ubupadiri muri paruwasi ya Kanombe, binyuze mu biganza bya Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA. Abahawe ubupadiri ni Diyakoni Patrick MUBIRIGI na Emmanuel BYIKWASO bombi bavuka muri paruwasi ya Kanombe. 

Hari kandi diyakoni Olivier Raoul MPINGA uvuka muri paruwasi ya Gikondo, Diyakoni Jean Marie Philippe TUYIZERE uvuka muri paruwasi ya Kabuga na Diyakoni Parfait SHIMWA Baso uvuka muri paruwasi ya Masaka. Uyu munsi kandi abafaratiri batatu bahawe ubudiyakoni. Abo ni  Bonoface Ndikubwimana, Dieudoné Sinzahera Busimba na Emmanuel Vuganeza


Kuwa 18 Kanama 2024:


Muri Paruwasi ya Munanira, Diyakoni François Tuyishimire uvuka muri iyi paruwasi na Diyakoni Félécien Nizeyimana uvuka muri paruwasi ya Rulindo bahawe ubupadiri.

Paruwasi ya Munanira yashinzwe kuwa 25 Nzeri 2022, ivutse kuri paruwasi ya Rulindo


Kuwa 18 Kanama 2024:

Ignance Nshimiyimana
Umudiyakoni Ignance Nshimiyimana yaherewe ubupadiri muri paruwasi avukamo ya Kamabuye. Iyi paruwasi yashinzwe kuwa 30 Ukwakira 2022, ibyawe na Paruwasi ya Ruhuha. Kuri uyu munsi kandi abafaratiri 10 bahawe ubusomyi, naho 9 bahabwa ubuhereza.

Abafaratiri bahawe ubusomyi ni Ange Sympathique Iradukunda, Charles Ukwiyingabo, Colade Igirimana, Syriaque Namahoro, Emmanuel Uwizeyimana, Fulgence Tuyishimire, Jean Claude Dusengimana, Theoneste Dusabimana, Derlin Bouaka na Steven Mongo.

Abafaratiri bahawe ubuhereza ni Valens Ndayisaba, Achille Hakizimana Kwihangana, Hafashimana, Celestin Bayizere, Elie Fabrice Ishimwe, Emmanuel Hagenimana, Fabrice Cyuzuzo, Jean Marie Vianney Bintunimana na Reverien Uwineza

Saturday, August 24, 2024

Kigali: ni he buri mupadiri yatumwe mu mwaka wa 2024/ 2025 ?

Abahawe ubusaseridoti kuwa 3 Knama 2024
... harabura iminsi ibiri ngo buri mupadiri wahawe ubutumwa bushya abe abarizwa aho yoherejwe. Amakomisiyo 20 yahawe abayobozi, abapadiri 38 bahabwa ubutumwa mu mahanga. 7 batumwa mu maseminari makuru, 11 batunwa kuyobora ibigo by'amashuri  mu gihe 44 bazayobora amaparuwasi. ...

Muri Arikidiyosezi ya Kigali, harabura iminsi ibiri ngo buri mupadiri wahawe ubutumwa bushya abe abarizwa aho yoherejwe. Ubutumwa bwatanzwe ni ubwo mu mwaka wa 2024/ 2025, aho Amakomisiyo 20 yahawe abayobozi, abapadiri 38 bagahabwa ubutumwa mu mahanga. Abapadiri 7 bahawe ubutumwa mu maseminari makuru, ibigo by'amashuri 11 bizayoborwa n'abapadiri n'amaparuwasi 44 yahawe abazayayobora.

inyandiko ya Arikidiyosezi ya Kigali igaragaza ahao buri mupadri azakorera ubutumwa yasohotse kuwa 9 Nyakanga 2024, itenganya ko bitarenze kuwa 26 Kanama, buri mupadiri agomba kuba yageze aho yatumwe. Iyi nyandiko yasohotse mbere y'itorwa ry'umwepiskopi mushya wa Butare. Uwatowe ni Myr Jean Bosco Ntagungira, wari wahawe ubutumwa bwo kuba Padiri Mukuru wa paruwasi Regina Pacis Remera, akaba n'intumwa y'umwepiskopi (episcopal vucar) muri zone ya Kicukiro. 












Menya uko andi madiyosezi yatanze ubutumwa

BYUMBA

BUTARE

RUHENGERI 

GIKONGORO

Friday, August 23, 2024

Kabgayi: Menya aho abapadiri bazakorera ubutumwa 2024/2025

Bamwe mu basaseridoti ba Nyundo

Ntibagomba kurenza kuwa 31 Kanama 2024, bataragera aho boherejwe ngo bahasohoreze ubutumwa bwa gisaseridoti mu mwaka w'ikenurabushyo wa 2024/2025. Menya aho abapadiri ba diyosezi ya Kabgayi bazasohoreza ubutumwa, nk'uko byatangajwe  na Myr Balthazar NTIVUGURUZWA, umushumba wa diyosezi ya Kabgayi.  Inyandiko yasohotse kuwa 17 Nyakanga 2024.











Menya uko andi madiyosezi yatanze ubutumwa

BYUMBA

BUTARE

RUHENGERI 

GIKONGORO

KIGALI

Diyosezi ya Nyundo yungutse abasaseridoti bashya 19

Muri cumi na bane bari batangiye gutegurirwa kuba abasaseridoti, icyenda ni bo bageze ku bupadiri. Abafratiri icumi bahawe ubudiyakoni mu gihe, 6 bahabwa ubusomyi, naho 8 bahabwa ubuhereza.

Ni umusaruro wa diyosezi ya Nyundo muri iyi mpeshyi y’uyu mwaka, 2023/2024, aho Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu bihe by’ibirori by’itangwa ry’ubusaseridoti; ubupadiri n’ubudiyakoni. Umwaka w’ikenurabushyo wa 2023/2024, uzasigira Diyosezi Gatolika ya Nyundo abapadiri bashya 9 n’abadiyakoni 10.

Myr Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa diyosezi ya Nyundo, ubwo yari mu birori by’itangwa ry’ubupadiri ryabereye muri paruwasi ya Murunda yavuze ko abari bitangiye Iseminari nkuru ari 14, hakaba harasoje 9 gusa. Ati: “Batangiye ari 14, gusa aba 9 nibo bakomeje urugendo none bageze ku bupadiri. Ni umugisha kubona abapadiri 9 mu mwaka umwe, ni ibyishimo kandi turabashimira.” 

(indi kuru wasoma: Ibyo wamenya kuri diyosezi ya Nyundo)

Kuwa 7 Nyakanga 2024:

Diyakoni Innocent Hakizimana yahawe ubupadiri, abuherewe muri Paruwasi Muhato ndetse na Diyakoni Diyakoni Elias NIYIREBA wo mu muryango w’abapadiri bera, uvuka muri paruwasi ya GATOVU. Ibi birori byitabiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA Umwepisikopi wa Ruhengeri. Padiri Innocent Hakizimana yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 2023.

Uyu munsi kandi abafratiri 7 bahawe ubudiyakoni. Abo ni: Fratri Denys NDAYAMBAJE wo muri Paruwasi ya GATOVU; Fratri Didier TUYIRINGIRE, uvuka muri Paruwasi ya NYUNDO, Fratri Eric
Bamwe mu bahawe ubudiyakoni

NSABIMANA wo muri Paruwasi ya KIVUMU, Fratri Innocent HABINEZA wo muri Paruwasi ya MUHORORO, Fratri Jean Damascène UWIRINGIYIMANA wo muri Paruwasi ya MURUNDA, Fratri Jean Népomuscène NSABIMANA wo muri Paruwasi ya NYUNDO, na Fratri Jean Pierre NKURIKIYIMANA wo muri Paruwasi ya RUSUSA. 


Kuwa 13 Nyakanga 2024:



Abadiyakoni batau baherewe ubupadiri muri Paruwasi ya Rambo, Abo ni Diyakoni Tuyambaze Pacifique na Diyakoni Andre Pascal Bana Nganzo bavuka muri paruwasi ya Rambo (yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 2023, ubwo diyakoni Augustin Girinshuti bavuka muri paruwasi imwe yahabwaga ubupadiri).

Diyakoni Pierre Bizimungu uvuka muri paruwasi ya Kivumu. 

Aba bapadiri bose bahawe ubudiyakonikuwa 12 Nyakanga 2023. Padiri Tuyambaze Patrice  niwe wambitse mu buryo bwa gipadiri Padiri Alexandre Bayisenge wabuhawe kuwa 20/7/2024. 

Kuwa 20 Nyakanga 2024:

Padiri Alexandre Bayisenge

Diyakoni Alexandre Bayisenge yaherewe ubupadiri muri Paruwasi Crete Congo Nil avukamo. Padiri Alexandre Bayisenge yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 2023.

Muri iyi misa kandi, abafratiri 6 bahawe ubusomyi, naho 8 bahabwa ubuhereza. 

Abahawe ubusomyi ni Fratiri Damascène BAPFAKURERA wa Paruwasi Rambo, Fratiri CélestinHAKIZIMANA wa Paruwasi Muramba, Fratiri Jean Berchmas MUNYANEZA wa Paruwasi Mubuga, Fratiri Alexis NZAYITURIKI wa Paruwasi Mbugangari, Fratiri Thierry SHEMA wa Paruwasi Stella Maris na Fratri Joseph TUMAINI wa Paruwasi Mbugangari. 

Abahawe ubuhereza ni Fratiri Déogratias DUSHIME wa Paruwasi Stella Maris Gisenyi, Fratiri Aimable HABINEZA wa Paruwasi Rambo, Fratiri Eric IRANKUNDA wa Paruwasi Stella Maris Gisenyi, Fratiri Léandre IRAKIZA wa Paruwasi Nyundo, Fratiri Ferdinand KAYIRANGA wa Paruwasi Kinunu, Fritiri Modeste KWIZERA wa Paruwasi Mushubati, Fratiri Gaspard NIYOMUGABO wa Paruwasi Kavumu na Fratiri Fabrice TURAMYUMUCUNGUZI uvuka muri Paruwasi Rambura.

 

Kuwa 3 Kanama 2024:

Muri paruwasi ya Mukungu, abadiyakoni batatu bahawe ubupadiri. Abo ni  Diyakoni Protais Bizimungu na Diyakoni Daniel Nshimyumikiza bombi bavuka muri iyi paruwasi ndetse na Diyakoni Pacifique Manirafasha uvuka muri paruwasi ya Birambo. 

Padiri Daniel Nshimyumikiza afite mukuru we wahawe ubupadiri mu 2021, akagira murumuna we usoje umwaka wa mbere wa Filozofiya i Kabgayi, na mushiki wabo w’umubikira. 

Paruwasi ya Mukungu imaze kwibaruka abapadiri 9, ababikira 24 n’umufureri umwe, mu gihe cy’imyaka 50 imaze ishinzwe.

 

Kuwa 10 Kanama 2024:

Diyakoni Joseph Gato yaherewe ubupadiri muri paruwasi ya Murunda. Padiri Joseph yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 29023. Ni we diyosezi yasorejeho gutanga ubupadiri muri uyu mwaka. Padiri Joseph Gato yahisemo intego igira iti “Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje. Niduhinduke”. 

Paruwasi ya Murunda ivukamo abapadiri 21, umudiyakoni 1 n’abandi bihayimana basaga 20.

Muri uyu mwaka (2023/2024), Nyundo iza ku mwanya wa kabiri mu kugira abapadiri bashya benshi, ikaba ikurikira Nyundo ifite abapadiri 10. Nyundo kandi niyo yambere yabonye abadiyakoni benshi.

Igisobanuro cy’umushumi wambarwa n'abasaseridoti

Umushumi utwibutsa umwe Abayisiraheli bari bambaye mu ijoro rya Pasika,bitegura urugendo rugana mu gihugu cy'isezerano: Iryo tungo muzarirya mutya: 

muzabe mukenyeje umukoba, mwambaye inkweto mu birenge; kandi muzarye mugira bwangu kuko ari Pasika y’Uhoraho.

Natwe rero mu rugendo rugana ijuru, tugomba guhora turi maso : muhore mwiteguye kuko mutazi umunsi umwami wanyu azagarukira. 



Tugomba guhora dukenyeye ubutungane,kandi dusaba Uhoraho ngo azimye muri twe icyitwa irari cyose maze atwambike ubusugi n'ubumanzi by'umutima n'umubiri.

Imitwe ibiri y'umushumi ishushanya ugusiba n'isengesho,uburyo bubiri Yezu yaduhaye bwo kwirukana Roho mbi n'ibishuko Mk,9,28).


Umusaseridoti agomba kuba imanzi kuko afata mu biganza bye umubiri wa Kristu kandi akaba ashushanya Kristu,We musaseridoti mukuru w'intungane. 

(Isoko: Padiri Phocas BANAMWANA, @Banamwana11, 21/8/2024)

Wednesday, August 14, 2024

Butare 2024/2025: Myr Rukamba ni we wahaye abapadiri ubutumwa

Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa diyosezi ya Butare ugiye mu kiruho  asize atangaje aho abapadiri  n'abaseminari bakuru bazakorera ubutumwa mu mwaka wa 2024/2025. Dore uko yabigennye mu nyandiko ye yo kuwa 7 Kanama 2024. 

Haburaga igihe gito ngo yemerwe na Papa Francis kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, kuko itangazo rigena umusimbura we, Myr Yohani Bosiko Ntagungira ryasakaye ku isi riturutse i Roma, kuwa 12 Kanama 2024. 

Musenyeri Filipo Rukamba yavutse  kuwa 26 Gicurasi 1948, avukira i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza. yahawe ubupadiri kuwa 2 Kamena, mu biganza bya musenyeri Aloyisi Bigirumwami wari se wabo, abuhererwa ku Nyundo. 

kuwa 19 Mutarama 1997, nibwo yatorewe kuba umwepiskopi wa Butare, yimikwa kuwa 12 Mata 1997. intego ye ni "Considerate Iesum", bisobanuye ngo "nimuhugukire Nyagasani". 












Tuesday, August 13, 2024

Ruhengeri: 2023/2024 iyisigiye abasaseridoti 17

Abadiyakoni 10 bahawe ubupadiri naho abafratiri 7 bahabwa ubudiyakoni. Hari kandi n’abafratiri 14 bateye intambwe binjira mu byiciro binyuranye.

Impeshyi ya buri mwaka, Kiliziya Gatolika mu Rwanda iba iri mu bihe by’ibirori by’itangwa ry’ubusaseridoti, cyane cyane ubupadiri n’ubudiyakoni. Muri icyo gihe kandi abafratiri batera intambwe mu byiciro binyuranye. Hari abahabwa ubuhereza, abandi bakinjira mu gice cy’ubusomyi. Mu mwaka w’ikenurabushyo wa 2023/2024, Diyosezi ya Ruhengeri yungutse abapadiri bashya 10 n’abadiyakoni bashya 7, babuhawe mu buryo bukirikira:

Abahawe ubupadiri kuwa 13/7/2024

Kuwa 13 Nyakanga 2024: muri paruwasi ya Nemba, abadiyakoni 2 ba diyosezi n’uwo mu muryango w’aba “lazaritse”bahawe ubupadiri. Ni mu gihe abafratiri 8 bahawe ubusomyi, naho abafratiri 6 bahabwa ubuhereza. Abahawe ubupadiri ni Théogène Nizeyimana, Valentin Nkoreyimana na Epimaque Nzabanita (Lazariste). 

 

Abawe ubupadiri kuwa 20/7/2024

Kuwa 20 Nyakanga 2024: muri Kiliziya Katederali, abadiyakoni 4 ba diyosezi n’umwe wo mu muryango w’Abapalotini, bahawe ubupadiri. Abo ni Eugène Arinatwe, Aaron Musabyeyezu, Ariston Ndayiringiye, Innocent Niyonsaba na Casimir Tuyisenge (sac). 




Kuwa 3 Kanama 2024: mu gitambo cya misa cyaturiwe kuri  paruwasi ya Busogo, abadiyakoni 2 bahawe ubupadiri. Abo ni Diyakoni Patrick Consolateur Niyikora na Diyakoni Blaise Ukwizera.






Abahawe isakramentu ry'ubusaseridoti
 kuwa 10/8/2024
Kuwa 10 Kanama 2024: muri paruwasi ya Janja, abadiyakoni 2 bahawe ubupadiri. Abo Diyakoni Maurice Bizimana na Diyakoni Narcisse Nsababera. 

Kuri uyu munsi kandi abafratiri 7 bahawe ubuduyakoni. Ibi birori byayobowe na Myr Visent Haroliomana, umushumba wa diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe na Myr Sereviliyani Nzakamwita, umushumba wa diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko, wakoreye ubutumwa muri paruwasi ya Janja akiri padiri.

Abadiyakoni 7 nibo Diyosezi ya Ruhengeri
 yungutse muri uyu mwaka
















MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...