Monday, November 19, 2018

KURAMBA KU BUNAZIREYA part 1


KURAMBA KU BUNAZIREYA[1] 

Umunazireya ni ijambo rifite inkomoko mu rurimi rw'igihebureyi, rikaba risobanura umuntu wiyeguriye Imana binyuze mu muhigo. Uwo muhigo washoboraga kumara igihe runaka gito, cyangwa ukamara ubuzima bwose. Ingero zo muri Bibiliya zitwereka Pawulo Intumwa y'amahanga, mu muhigo w'igihe gito. Samweli na Samusoni bo beguriye Imana ubuzima bwabo bwose (Intu. 21,23-36; Abac.13,3-7; 1Sam.1,11). Mu gihe cya none ntitucyumva abanazireya, keretse iyo dusomye ibyanditswe bitagatifu, ibi bishobora kumvikanisha ko nta banazireya bakiriho. Nyamara, Abiyeguriyimana b'ingeri zose ni bo banazireya b'iki gihe: Bahize gutanga ubuzima bwabo kubera Inkuru Nziza. Bamwe mu masezerano ashobora guhinduka, abandi mu masezerano ya burundu (voeux temporaires et voeux perpetuels), bityo bakabaho baharanira ko muri icyo gihe cyose bazabera Uhoraho biyeguriye abatagatifuzwe (Ibar.6,8).

Natwe abalayiki, muri Batisimu twahawe, tweguriye Imana ubuzima bwacu bwose mu masezerano ashobora kuvugururwa, ariko adahagarikwa -voeux baptimaux definitifs-; kwanga icyaha, gukurikira Kristu no kumwamamaza. Ni muri urwo rwego twese turi Abanazireya ba burundu b'Isumbabyose koko rero ‘Kubera batisimu twahawe, twiyemeje kuba abogezabutumwa[2].’ Mu kubatizwa, twasezeraniye kristu kumutura ubuzima bwacu bugomba guhora bwera ngo abugenge ubuziraherezo, bityo duhinduka koko inchuti za kristu, twitoza ubudatezuka gusa nka We, We wabayeho ubuzima bwe bwose akora ugushaka kw'Imana Data. Ubunazireya bwacu bushingiye ku mihigo twahigiye imbere y'umuryango w'abana b'Imana, imbere y'Aritali Ntagatifu n'imbere y'umusaseridoti, we Imana yihitiyemo mu bantu bose, kugira ngo ajye ayimurikira ituro, ububani n'umubavu wurura nuko agasabira atyo umuryango w’Imana imbabazi z'ibyaha (Sir.45,16). Ayo mategeko akubiye mu muhigo wacu, nituyakomeraho tuzaba abanazireya bizihiye uwo biyeguriye. Icyo gihe kandi ntituzigera tuneshwa n'abagambiriye kutwambura ubunazireya bwacu. Iyi si dutuye yuzuye ba Dalila bashishikariye kwambura abantu ubunazireya bwabo, babaterekera amaso nyamara ubishinze aye bakayamunogoramo (Abac.16,4-22). Bavandimwe, tugiye kurebera hamwe bimwe mu biranga umukristu utangiye kwiyambura ubunazireya bwe.

1. GUHA AGACIRO GAKE UMUHIGO

Bavandimwe, amagambo tuvuga mu mihigo yacu iyo dusezeranira kwakira inshingano runaka, arakomeye cyane kuko adufasha kurushaho kwegera Imana. kuzirikana kuri aka kamaro kayo ko kutwegereza Ijuru ni byo bituma turushaho kuyacengeramo duharanira kuyasohoza yose, mu mwete no mu rukundo rwitanga kandi rwiyoroshya. Kuba imwe mu mihigo tugira iba yarateguwe na Kiliziya, idahinduka, tukayihigira muri rusange-mu bantu benshi- ntibivuga ko ari rusange. Nta masezerano agomba kuba rusange ngo ni uko yavugiwe hamwe: Bavandimwe, tumenye ko buri wese azabazwa ukwe uko yasohoje ibyo yasezeranye. Hari abasezeranye mu kavuyo - aha humvikane neza, gusezerana mu kavuyo si ugusezeranira mu gikundi, ahubwo ni ugusezerana utazi ibyo urimo, aho uri n'Uwo usezerana na we- batanakibuka ibyo basezeranye kuko babivuze bitabaturutse ku mutima ahubwo ku munwa.

Birababaje aho usanga umukristu, wakomejwe ngo ahamye kristu, adashobora kugusobanurira Batisimu, Isakaramentu ry'ibanze ryamugize umukristu, rikamuhesha n'andi masakaramentu. Hari abakristu benshi bakomejwe, bemerewe guhagararira abandi ngo babafashe gukura mu butungane, badashobora gusobanura Ukaristiya kandi bahazwa mu Misa (Cfr droit canonique, articles 872-874). Ibi byose, kimwe n'ibindi muzi, bituruka ku gutesha agaciro no kwirengagiza amasezerano twagiranye n'Imana Umukiza wacu. Ngibyo ibituranga mu kwiyambura ubunazireya twambitswe na Kristu! Bavandimwe, nimucyo twongere twisizume mu masezerano twagize, uhereye ku yo muri Batisimu, ndetse n'andi twaba twarageretseho, dusubiremo dusuzuma ingingo ku yindi kandi tuzirikana ku butumwa bukubiye muri buri bango kugira ngo turusheho kubona no kuryoherwa n'uburyohe buyakubiyemo!

2. KWIRENGAGIZA INSHINGANO ZAWE

Mu mibereho ya Muntu, hari ubwo usanga agerageza kwiyibagiza inshingano ze, ugasanga mu byo ashinzwe, harimo ibyo akora ibindi akabyihorera, buhoro buhoro kugeza ubwo abyiyambuye burundu! Umunazireya ashoboye, kandi ahamagarirwa kwamamaza Ijambo ry'Imana, guhesha Imana ikuzo n'ibindi, bibohora roho nyinshi zaboshwe na Sekibi. Ahamagarirwa gusohoza ibyo byose, afatanije n’abandi kandi yunze ubumwe na Roho Mutagatifu, bityo akishimira kimwe na Pawulo Intumwa gushobora byose muri Kristu utanga imbaraga mu miruho ya buri munsi, (soma Fil.4,13-14). Umunazireya, mu byo ashobozwa na Kristu, namenye ko agomba guhora asoma Ijambo ry'Imana: Ibyo asoma akabyemera, ibyo yemera akabyigisha kandi ibyo yigisha akabikurikiza. Mu gusenga yiherereye, mu kuri no mu mwuka, umunazireya akwiriye guhora ategeye amatwi Imana kandi akababazwa n'icyaha, agahora atinya inzira kimuganishamo.

Twebwe ababatijwe niduhorane icyifuzo nk'icy'abanyamahanga, bo babwiye Filipo bati "Nyakubahwa, turashaka kubona Yezu, (Yh.12,21)." Ibi bizaturinda kwikuza no kwibeshya ko twashyikiriye Ijuru! Umuhate wo guhora dushaka Yezu, mu Ijambo rye, mu masakaramentu, mu bavandimwe no mu biremwa bye ni wo uturinda kugwa mu moshya ya Nyakibi, ukanadufasha guhora twitagatifuza. Bavandimwe, uwakwishinga icyaha, ntiyakwirirwa yicuza kandi n'uwakumbura ikuzimu ntiyakwirirwa atekereza Ijuru! Aho korekwa n'icyaha mu nyenga y'umuriro, uzakibyazemo amahirwe ntakumirwa yo kwegera Imana. Nimucyo rero twumvire abatwereka Imana ikiza; ni bwo ntawe uzicuza agira ati" Byangendekeye bite kugira ngo nange guhanwa, umutima wanjye usuzugure inyigisho? Ni kuki ntumvise ijwi ry'abigisha banjye, nkanga gutega amatwi abanyoboraga (Imig.5,12-13)?"

Muvandimwe wakiriye Kristu, zirikana ko ukwiriye guhora wamamaza ibyo uwo Mwami yagukoreye. Ukwiriye guhorana ibisingizo bye mu kanwa kawe kuzuye amashimwe; nta mpamvu n’imwe ikwiriye kutubuza kuvuga izina rya Yezu no kumushimira. “Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se cyangwa inkota?... Nyamara muri ibyo byose tugatsinda kakahava, tubikesha Uwadukunze. Koko rero simbishidikanya: ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu (Rom.8,35-39)”. Twese ababatijwe, twongere kuzirikana byimbitse kuri aya masomo matagatifu kugira ngo turusheho gusobanukirwa n’ibidukwiriye nk’abemeramana: Ef.3,17-19; 4,17-31; 5,10-13.19-20; 6,10-11; Heb.12,14-16; 2Pet.1,5-10; 1Tim.4,12-13; 2Tim.4,5. Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo (Komeza intambwe zanjye): “Nyagasani reba uko meze ungirire imbabazi Ibicumuro byanjye bindemereye Mpa guhora ngusanga unsubize mu nzira nziza”.

3. KURAMBIRWA IBIGANIRO BY’ABAKRISTU

Umunazireya agomba gushimishwa n’ikintu cyose cyerekeye Kristu; Ijambo ry’Imana, amasengesho, amateraniro y’abasenga n’ibiganiro nyobokamana. Utangiye kwiyaka ubunazireya bwe arangwa no kubihirwa n’ibiganiro by’abakristu, ndetse n’ibindi byose bibahuza, ibyo bikamutera kurambirwa kuko nta buryohe aba abibonamo. Kurambirwa ibya Kristu ni ikimenyetso kidakuka kigaragaza ko usigaye ushimishwa n’ibyoreka Muntu mu nyenga y’umuriro. Kurambirwa Kristu ni ukurambirwa kubaho, kuko Kristu ari We buzima, ni ukuyobagurika mu nzira igana Ijuru, ukayoborwa mu nzira igana irimbukiro. Inzira ni imwe n’icyerekezo ni kimwe; ni Yezu Kristu, We Rumuri rw’ amahanga akaba n’icyerekezo kitayobya mu nzira yo kugana Imana. Kurambirwa ibya Kristu ni intangiriro yo guhakana ko wacunguwe na We no kwanga ukuri aho kuva kukagera. Bavandimwe, tuzirikane ko kurambirwa Kristu ari ukurambirwa umukiro atanga, urambiwe Kristu aba yarambiwe Ijuru kandi asigaye ararikiye ikuzimu. Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo (Uko impala yahagira): “Yezu Kristu buryohe bwanjye, ngufitiye urukumbuzi, ni ryari nzakubona, ngo uze iwanjye twibanire.”
Bakristu bavandimwe dusangiye urugendo, niturusheho kurarikira Kristu: uko igihe gihita, turusheho kurarikira Umukiza mu buryo butigeze kubaho mu buzima bwacu. Kristu waducunguye ku musaraba ntahararwa kuko adahararukwa. Ntabwo ari nk'umwenda ugura uwukunze, ukawubika ukiri mushya, ngo ni uko wawuhaze. Kristu ntawe umubona ngo amuhage; uwigeze guhura na We ahora ashishikariye kugumana na We. Mbe mugenzi, ese uracyakunda gusenga? Uracyitabira Misa n’ibindi bikorwa bikwegereza Kristu? Uracyashishikazwa no gutunganya ibyo yagutoje- gukora ibikorwa by’urukundo no kwakira abakene? Waba ukibabazwa n’icyaha ndetse n’urwanya Kristu cyangwa byakubereye ibisanzwe? Iki nicyo gihe kidasubikwa cyo gusuzuma ubunazireya bwawe, kubunagura no kubukomeza, bityo ntuzagira iherezo ribi.


[1] Iyi nyandiko yateguwe hashingiwe ku nyigisho yatanzwe na Adeline IRAKOZE, Secretaire wa ‘Come to Jesus Group’, itsinda ry'abakristu ritabogamiye ku idini, rikorera mu Ishuri ry'Itangazamakuru n'Itumanaho. Hari ku wa 28.09.2015. Inyigisho; Kuramba kuri Kristo. Ijambo ry'Imana: Yohani 6,28/Kubara(Ibarura)6,1-8/ Abacamanza:14,2-9 na 16,15-21. Indirimbo yifashishije;134 na 137 mu gakiza
[2] Echo-Mission no 64 pg. 15

mu muryango w'Imana: hari ihamagarwa



1.    Umuhamagaro mu muryango w’Imana

Umuntu ahamagarirwa mbere na mbere kubaho. Ntawemerewe kuvutsa mugenzi we ubuzima mu buryo ubwo ari bwo bwose; ubuzima ni umuhamagaro muntu asubiza iyo yemeye kubaho, akabaho yubaha ubuzima bwe n’ubwa mugenzi we, agahitamo kubaho ubuzima butabera, burangwa n’urukundo rutarobanura, ubuvandimwe n’amahoro. Koko rero “ubona mu mutima we urwango yanga umuntu uwo ari we wese, yitwaje igicumuro icyo ari cyo cyose yagiriwe, aba ari umunyamahanga mu rukundo rw’Imana. Kuko urukundo rw’Imana rutihanganira na gato kwanga umuntu. (S. Maxime le Confesseur. Centuries sur l'amour, 1.15)”. Mu butumwa muntu yahawe harimo gukunda no gutanga ubuzima (Yh.15,12-13.17; Intg.2,28) ariko ntiharimo kwica. Itegeko rya gatanu mu mategeko y’Imana riragira riti “Ntuzice!” Ntibikwiriye ko umuntu yakwica mugenzi we kuko na we aba yikururira akaga ku munsi w’urubanza, akishyira aho atakwivana nyamara yibwiraga ko ari kugira neza afasha mugenzi we kuva mu miruho y’isi. Mu buzima bwa gikristu, umuntu ahamagarirwa gukurikira Yezu Kristu; uyu muhamagaro usaba ko uhamagarwa ahinduka, agahindura imibereho ye, kandi agatangira urugendo ndetse bikaba byanamuviramo kwitwa umunyamahanga mu be bitewe no kuba batagihuza mu mvugo no mu ngiro.
Nyagasani ni we ubwe wikomereza abemeye guhara byose, bakamukurikira bamushakaho ubuhungiro, kandi akanabagororera. Ni byo yizeza abamukurikira agira ati “Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, ari jye abigirira n’Inkuru Nziza, ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, ari na ba nyina, n’abana, n’amasambu ariko n’ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka (Mk 10,29-30).” Kuba umukristu ni umuhamagaro. Imana iduhamagarira ubukristu kugira ngo tugire uruhare ku buzima bwayo kandi tube abana bayo. Ni umuhamagaro w’abantu bose wigaragariza muri Yezu, ukabonerwa igisubuzo mu cyemezo cyo kumukurikira, gutandukana n’ibyahise, kwitwara nka We no gusanisha ubuzima bwawe n’ubwe.

Dusabe: Nyagasani Nyir’ibambe, wowe umpaye kuramuka, ukangenera ibisingizo bisohoka mu kanwa kanduye n'umutima wivuruguta mu byaha, ndagushimira ko ugikomeje kungirira impuhwe, ukanyongerera uyu munsi wo kubaho; amahirwe atazagaruka yo kwisubiraho, ubu buzima untije uyu munsi nibumbere koko amahirwe adasanzwe yo kwisuzuma no kugaruka mu nzira y'abagutunganira, wowe ugaragarira mu bavandimwe. Nyagasani, ubufasha bwawe nibwo nagira ngo mbashe guhora nzindukana imbaraga mu rugendo rugana umukiro, ruzira guhagarara no guhindukira, bityo ku isaha ya nyuma y'ubuzima bwanjye nzabe ndi intore igukwiriye. Urinde umugaragu wawe ibisitaza adashobora kwihanganira kugira ngo ayo mahirwe umutije atamupfira ubusa, amina!

1.    Imihamagaro itandukanye muri Kiliziya

Amasezerano y'ababiikira
ba Mtg.chretienne
Kuvuga ku mihamagaro itandukanye ya gikristu ntibijya kure yo kuvuga ku buryo bwo kubaho (les états de la vie); hari ubuzima bwo kwiha Imana, ubuzima bwo kwiyegurira Imana n’ubuzima bw’abalayiki (la vie religieuse, le ministère ordonné et le laicat). Muri iki gihe, usanga abantu bibanda cyane ku byishimo umuntu aronkera mu muhamagaro wo gushinga urugo, ntibiyumvishe neza agaciro ku kubaho udashatse (le célibat) ubigiriye Ingoma y’Imana. Ababatijwe twese duhamagariwe kuba intungane, tukuzuzanya muri iyo mibereho n’impano bitandukanye. Abihayimana, abiyeguriyimana n’abalayiki, iyo basangiye ubukungu bwabo (iyo bakoresheje impano zabo mu bwuzuzanye) bafasha Kiliziya gusobanura neza ubusendere bw’iyobera ryayo no gusohoza ubutumwa bwayo mu isi. Ni byo koko, nk’uko tubiririmba, “Dufite ingabire zinyuranye, ariko zose ni iza Roho umwe, uzigaba uko yazigennye, ngo zibe zubaka Kiliziya (indirimbo ‘Uri Imana koko’).” Muri Kiliziya gatolika, bamwe bemera nta gahato gusezerana ubukene, kumvira ndetse n’ubumanzi (ubusugi kuri bashiki bacu), akaba ari yo mpamvu badashaka kugira ngo biborohere kwirundurira mu Mana nta birantega yo kwita ku muryango uharanira iby’isi biwutunga. Icyiza mu mihamagaro yose ni ukunyurwa n’uwo uri we, ubutumwa bwawe n’aho ubukorera. Twibuke ko mbere ya byose umuntu ahamagrirwa kubaho, akabaho anyuzwe, yishimye, yikunda nk’uko akunda bagenzi be kandi yitangira Ivanjili, arwanya ikibi cyose, kuko ‘ushaka icyiza azatoneshwa naho ugambiriye ikibi, kizamwokama’. (Imig.11,27)


muri groupe vocationnel, tuzirikana kuki?


1.        Ibyo tuzirikanaho muri Groupe Vocationnel

abavokasiyoneri i Bungwe
Izo ngingo uko ari eshatu zose zihurira ku ijambo umuhamagaro. Muntu ahamagarirwa kugera ku Mana ari uko abaye mu ngingo ebyeri muri eshatu twibandaho, kandi zombi akazibamo arangamiye Yezu Rukundo, Nyir’impuhwe, We shingiro ry’ukwemera n’umukiro byacu. Ibikorwa Irembo ry’Umukiro ryibandaho ni ibifasha urubyiruko gusobanukirwa izo ngingo zose no kuzinjiramo neza bitari bunusu; nta kwitanga igice, nta gusenga igice, nta gukurikira Imana na Shitani kandi nta no gukurikira Shitani dukeneye mu rubyiruko, Kiliziya y’ejo. Urubyiruko rwumvise neza izo ngingo, iyo rwemeye guhinduka no kumurikirwa n’Ivanjili, nta kabuza rugera ku irembo ry’umukiro, rukinjira kugira ngo rwibanire n’Umukiro ubuziraherezo. Ibikorwa by’Irembo ry’Umukiro bitwumvisha neza ko “Umuhamagaro ugizwe n’ibice bibiri: Hari Uhamagara ariwe Nyagasani, n’uhamagarwa ari we twe abantu. Hari kandi amajwi atatu: Ijwi ry’Uhamagara, ijwi rya Kiliziya n’iry’uhamagarwa.  Imana iyo iduhamagaye iduha n’ubutumwa, mu kuduhamagara ubwabyo… ariko kandi ubwo butumwa ntibugenewe uhamagarwa gusa ahubwo bugenewe umuryango wose w’Imana. Umuhamagaro wose wemerwa na Kiliziya[1]. izo ngingo ni: gushinga urugo, kwiyegurira Imana n’ubutungane.


2.        Ingingo ya mbere: gushinga urugo

Muri uyu muhamagaro wo gushinga urugo, umuntu ahamagarirwa kubaho abana na mugenzi we ngo bafashe Imana kurema no kurera, bityo abana Imana ibahaye bagakura bunguka ubwenge, banogeye Imana n'abantu. Koko rero abana barezwe neza kandi b’abakristu barangwa n’imyitwarire myiza ; bamera nk’igiti cyiza cyeraho imbuto nziza ( Lk 6,43-45)[2].  Amategeko ya Kiliziya (le droit canonique)[3] na Tewolojiya gatolika, bihamya ko ubukungahare bw’isakaramentu ry’ugushyingirwa bushingira ku bintu bitatu by’ingenzi ari byo; Kwibaruka no kurera abana (procréation et éducation des enfants), Ubudahemuka n’ubumwe bwo gushyingirwa (fidélité conjugale et l’unité du mariage) n’Ukudatana mu rukundo ruhuza abashyingiranywe (indissolubilité du lien matrimonial). Abashinze urugo bagomba kunga ubumwe, bakakira ingorane bahura na zo mu rukundo bakundana n'urwo bakunda Kristu na Kiliziya ye.

Gushinga urugo rwa Gikristu bijyana no gukundana hagati y'umugabo n'umugore bituruka ku kuzirikana urukundo Kristu akunda Kiliziya no kuzirikana ku dusongero tw’ isakaramentu ryo gushyingirwa; agasongero ka mberi  ni ukubyara no kurera, aka kabiri kakaba gufashanya n’umuti uvura irari (la procréation et l’éducation des enfants; l’aide mutuelle et le remède à la concupiscence[4]). Isakaramentu ry'ugushyingirwa rihabwa abashinga urugo rwa gikristu ni ipfundo rihuza kandi rigakomeza ubuzima bw'abasezeranye ubwabo ndetse n'abo bazibaruka, niyo mpamvu rifite agaciro gakomeye mu muryango w'Imana kuko rituma havuka kiliziya nto- umuryango- isoko y'uburere bwiza bw'abagize kiliziya y'ejo n'ahantu Ingabire z'Imana zisanzurira. Abifuza kugera ku butagatifu banyuze muri iyi nzira yo gushinga urugo bahuzwa n'urukundo rutuma umwe yemera kuva iwabo no guhara byose agasanga uwo yishimira kandi yihitiyemo. Ni urukundo rwakira umuntu, rugaharanira kumwerekeza mu rumuri rwa Kristu, rukamuvana mu mwijima w'urupfu rw'iteka rukamugeza ku isoko idakama y'imbabazi no ku nyanja ngari y'impuhwe z'Imana, Yo soko y'ubuzima n'ubukungu budashira. Twongere dutekereze ku rukundo ruhuza umusore n’inkumi, rukabanyuza mu isakaramentu ryo gushyingirwa, rukabageza ku Mana.
Tuzirikane ku nyikirizo y’indirimbo ‘Ibanga ry’urukundo’; “Mukomere ku ibanga ry’urukundo, mwebwe bagaragu b’Uhoraho, Kristu, rumuri rw’amahanga, abarinde, kuko ubu mubaye umubiri umwe, bityo icyo Imana yafatanije ntihakagire ugitanya.”

3.        Impamvu yo kudashaka kubera Ingoma y’Imana

3.1.          Impamvu ishingiye kuri Kristu- motif christique

kudashaka bifasha mu kugira ubuzima butandukanye n’imihangayiko y’urukundo rwa kimuntu n’urw’umuryango bigafasha kandi mu guharira Imana igihe cyawe cyose ndetse na roho yawe yose uzirikana ku Ijambo ry’Imana (1Kor.7,32-34). Uko kwemera guhara bimwe mu byishimo isi itanga bituma umukristu agira uruhare rudasanzwe ku musaraba wa Nyagasani Yezu Kristu. Dore ko aba anazirikana ko igihe ahumeka aba ari mu “gihe cyo kwihana ibyaha byacu tumaramaje. Igihe cyo kwiyambura ibituremerera byose. Igihe cyo gushaka Imana bigishoboka ko ibonwa. Igihe cyo gutera iby'isi n’iby'igihe gito umugongo, kuyihunga utitaye kubyo uyitungiyemo. Igihe cyo kwitondera amategeko n'amabwiriza y'Imana. Igihe cyo gushaka ubwishingizi bw'Imana no kuyikorera!” Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo ‘Wantwaye umutima’ ; “Uhoraho wantwaye umutima nanjye nemera gutwarwa, Warangwatiriye maze undusha amaboko, Dore ndi imbere yawe Nyagasani ngo ungenze uko ushaka.”

3.2.          Impavu zishingiye kuri Kiliziya- Motif ecclesial

Kudashaka bishushanya kandi bikanagaragaza ubuzima tuzabamo mu ijuru; kuko mu ijuru nta buzima bushingiye ku myororokere tuzagira, nta rukundo rushingiye ku mubiri tuzagira, ntihazaba umugabo cyangwa umugore, ahubwo urukundo rw’Imana - Agapé - ni rwo ruzaba ruganje mu mitima yacu. Utarwifitemo aragana he?  Mtg. Efuremu ati “Aragowe kandi ateje impuhwe uri kure y’urukundo rw’Imana.  Iminsi ye ayimara asinziriye mu byago, kure y’Imana, ahataba urumuri nuko agatura mu mwijima[5].” Tuzirikane ku magambo yo mu ndirimbo ‘Amasoko y’ubugingo’; “Dusanze umutima waduhaye kumenya gufashanya, gukunda bose by’ukuri kwita ku mbabare n’indushyi no kumenyesha abakene umukiro.”





[1] Padiri Vincent HABIHIRWE, urugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwibumbiye muri groupe vocationnel
[2] xxx, « bana, nimwitoze kuba abakristu beza. », ubutumwa bugenewe umunsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa ry’abana, ku wa 15 gashyantare 2015
[3] abbé jacob yoda, chancelier diocésain, le mariage dans le code de droit canonique de 1983
[4] abbé jacob yoda, chancelier diocésain, le mariage dans le code de droit canonique de 1983
[5] S. Ephrem le Syrien. Discours sur les vertus et les vices.

TWUBAHE UMUBIRI WACU KANDI TWISHIMIRE UKO TURI



1.     Kunyurwa n’umubiri wawe

Iyo umuntu akigera kuri iyi si, abantu batangira kubara igihe amze avutse no kureba niba umubiri we uhuje n’igihe agezemo. Hari igihe kigera ugasanga bamugenera imyaka adafite kubera kuvumbuka cyangwa kubura itoto n’igihagararo bikwiriye. Kuki ibyo tutabyitaho mu buzima bwa Roho? Kugira ngo umuntu yisuzume neza, ni ngombwa kwibaza ibi bibazo: Imyaka maze ndi umukristu ihwanye n’iyo mfite mu butungane? Igihagararo rubanda rubona nicyo Imana ibona iyo ndi mu murimo wayo? Ngira uruhare mu kwitandukanya n’Imana cyangwa mbikururirwa n’abandi? Nkore iki kugira ngo ndusheho gukura no gukomera mu maso y’Imana? Bavandimwe, uyu mubiri tugomba kuwubaha, tukawambika neza, tukawusiga, tukawugaburira neza kandi tukawurinda n’ibindi byose byawutandukanya n’Uwawuhanze. Nituwukoreshe ibikwiriye kuko Imana izaduhembera ibyo twawukoresheje; Wowe ukwiriye iki ukurikije uko uwukoresha? Mtg. Fawusitina wagiriwe Ubuntu bwo gutemberezwa muri roho zo muri purigatori mu gihe kingana n’amasaha atatu, avuga ko umuntu azababazwa mu bice yakoresheje akora icyaha. Nuko rero dukoreshe umubiri wacu mu bifitiye muntu akamaro nibwo tuzashimisha Imana. Buri rugingo rw’umubiri rufite agaciro karwo ku zindi zisigaye, iyo mpano y’Umuremyi tuyikoreshe mu buryo bumwubaha, bumuha ikaze muri twe aho kuyikoresha mu buryo bunezeza umubiri bucumbikira Sekibi.

2.     Ibice by’umubiri.

Umubiri wa muntu ugizwe n’ibice bitandukanye kandi bikenewe, buri kimwe ku rugero rwacyo mu gutuma umuntu abaho kandi akagaragara neza. Twahawe amaboko kugira ngo tuyakoreshe dushaka ibidutunga binyuze mu nzira nziza; ntabwo twayaherewe kuvutsa abandi umudendezo n’ubuzima. Twahawe ibiganza ngo bidufashe kwakira no guhereza abandi tugiriye Kristu udukunda twese; ntabwo twabiherewe kubifungamo amakofe, ngo dufate ibyo tutemerewe cyangwa ngo tubikoreshe dukubita abandi inshyi. Twahawe inzara kugira ngo intoki zacu zigire isura nziza kandi zinadufashe kwishima ku mubiri igihe bibaye ngombwa; ntabwo Imana yaziduhereye kunoshana no kwirirwa tuzishimisha mu mabere y’abagore n’abakobwa cyangwa abasore n’abagabo b’abandi. Abakobwa bahawe amabere kugira ngo bazabone uko bonsa abana bazabyara; ntabwo bayaherewe kwirwa bayanitse izuba nk’uwanitse amamera cyangwa ngo birwe bayategeje abagabo n’abasore. Bavandimwe nkunda, twahawe uburanga kugira ngo tubukoreshe dushimisha abo tuzabana aho kwirirwa tuburata, tubukoresha mu gutuka Imana. Uyu mubiri twahawe nituwuhindure unogere Nyagasani, umubere koko ingoro imukwiriye. Kuwusiga amarangi, kuwuzuzaho intoboro, kwiyandikaho, guhindura imisatsi n’uruhu sibyo bizatuma tunogera Imana kuko kuri bamwe ari uguhinyura uko Imana yabaremye. Guhindura umubiri bikwiriye ni ukuwambura isura ituma uba inshuti ya Nyakibi, ukawambika isura ituma Nyakibi aguhurwa, ari nayo ituma Imana ikwishimira. Niba twemera ko twaremwe n’Imana yaremye ibyiza (Intg.1,31), tukemera ko Imana idukunda nitwishimire uko turi bityo aho guhihibikanira kwihindura ukundi tugamije gushimwa n’abantu, duharanire kugarukira Imana idukunda.

Muri iyi si, hari abo abantu birirwa batangarira kubera uburanga Imana yabahaye butandukanye n’ubwo yagabiye abandi; ugasanga aho banyuze hose bakurikizwa amaso n’intekerezo, bigatuma abagengwa n’irari bagerageza gushaka uburyo babimariraho iryo ritindi. Ntabwo bikwiriye ko umuntu yirata uburanga yahawe na Rurema, atabigizemo uruhare, ngo yirirwe yicukurira imva. Ikiruta ni ugushimira Imana kubera iyo mpano y’ibyuzo bituma bayaguhanga no gukoresha ubwo bwiza usingiza Imana, uyimenyekanisha hose, igihe cyose no muri bose. Hari abahungu baburabwenge bagendana irari ku gahanga na bashiki babo barigize nk’amavuta bisiga, batabura impamvu bitwaza; bati “Ntabwo mwaba muri harya, yambaye kuriya, muri mwenyine ngo upfe kumucika. Yagukoreye biriya ntiwamugendana, kireka atakwibasiye...” Izi ngirwampamvu bazishingikiririza mu gusobanura amahano yabo, nyamara bakirengagiza inama-mukiza bagirwa ndetse n’ingero-mukiza dukesha Ibyanditswe Bitagatifu: Ibyo byose bakabitesha agaciro, bakihitiramo kumvira umubiri uboshya. Tuzirikane indirimbo ‘Ubuzima twahawe’; “Nyagasani Mana yacu, ni wowe wenyine imbaga itabarika ihanze amaso, mu buzima wayihaye. R/ Dore imbaga y’abakuyobotse, bafite inyota y’urukundo, bahunde urumuri batayoba, bagutezeho umukiro w’iteka.
·       Imigisha twahawe, uturinde kuyipfusha ubusa, umutima twahawe uturinde kuwutangaguza.
·       Uyu munwa twahawe, uturinde kuwupfusha ubusa, ururimi twahawe uturinde kurutangaguza.
·       Amaguru twahawe, uturinde kuyapfusha ubusa, amaboko twahawe uturinde kuyatangaguza.

3.     urugero twagenderaho

Bavandimwe, muri Bibiliya dusangamo ingero; urwa Yozefu n’urwa Suzana, bo batatinye gupfana ubutungane mu maboko y’abanyabyaha aho gucumura mu maso ya Nyagasani. Umusore Yozefu wari mwiza wese yabengutswe na Nyirabuja kwa Putifari, amusaba ko baryamana kugeza n’aho ashatse kumufata ku ngufu ariko Yozefu wabyanze kera akomeza gutsemba no kuramba ku mwico mwiza, umugenzo nyobokamana ugomba gukurikizwa na bose (Intg,39,1-20). Umubyeyi Suzana na we yanze kumvira irari ry’abacamanza bayobowe na Sekibi bashoboraga no kumwica maze yihitiramo ubwe kwiyemeza kubagwa mu nzara ari intungane aho guhemukira Uwiteka (Dan.13,1-63[1]). Koko rere “umukristu upfiriye Imana ntatinya urupfu (Mtg.Yozefu Mukasa Balikuddembe)!” Twe abakristu, twirinde abantu bagambiriye kuduhungisha Uhoraho twimikana na bo Nyakibi, kandi abo bose badukundisha Imana, bikitanga uko bashoboye bayitwegereza nta gihembo cy’isi bategereje tubashakeho ubucuti kandi twirinde gutandukana na bo kuko kwitandukanya na bo ari uguha ikaze Umwanzi w’urumuri. Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo ‘Yezu Kristu Mukiza wacu’; “Ibyiza Yezu yaduhaye nidushaka kubibona, tubanze twitegure neza, tureke kugira icyaha, umuhabwa afite icyaha aba agize nabi rwose. Mucyo natwe tumwitegure, twoye kumera nka Yuda”.



[1] Uyu mutwe uboneka gusa muri Bibiliya Ntagatifu

Friday, November 16, 2018

NYAGASANI, TWASANGA NDE WUNDI? part 2



1.3. YEZU, UMUTABAZI N'UMUKIZA

Yezu ntiyigaragaje nka Ntama w'Imana n'Umugati w'ubugingo gusa; ataretse ubwo buryo bwombi bwo kutwigaragariza no kutwiyegereza, Yezu Kristu yatubereye umutabazi n'umurengezi ndetse na n'ubu aracyakomeza kuduhundagazamo ibikorwa bye by'ubutabazi kuko atigeze atererana abamwiyambaza ngo yoye kubarengera. Umuhanuzi Zakariya yahanuye Umukiza woroshya kandi uzanye amahoro (Zak.9,9). Uwo mukiza ni Yezu wadutabaje urupfu rwo kumusaraba, maze amazi yavubutse mu rubavu rwe atwuhagira ibyaha. Akimara gupfa, bamwe bagize ubwoba, bariheba, batangira gutekereza ko baruhiye ubusa bakurikira Yezu, nyamara izuka rye ryabaye amizero ahamye avana mu buhakanyi no mu gushidikanya. Intumwa zabanaga na Yezu zari zariboneye akiza abahanzweho n'abafite ubundi burwayi bunyuranye, azura, ahumura, azitabara igihe zugarijwe n'umuhengeri... ibyo bikarushaho kubongerera ukwemera n'icyizere bamufitiye, ni yo mpamvu bahisemo neza banga kwitandukanya n'Imana Nyir'ubutabazi!

Bavandimwe, twe twasomye muri Bibiliya ibitangaza Yezu yakoze n'ibyo yigishije, ni kuki tutamurambaho?  Ibyo tuzi ku mucunguzi wacu n' ibyo tubona adahwema gukorera umuryango we bidusigira iki? Tubura iki ngo tugumane na We ko adahwema kuduhamiriza, twe twamuhisemo, ko tutibeshye? Niduhorane amezero y’uko Uhoraho aba hafi y'abamwiyambaza, hafi y'abamwiyambaza babikuye ku mutima (Zab.145,18). Yezu yadutabaye adukiza umwijima w'urupfu. Izuka rye n'iyoherezwa rya Roho Mutagatifu byakomeje Intumwa kandi binazitera imbaraga mu rukundo zifitiye Yezu Kristu zitakibonesha amaso y'umubiri no kumwamamaza zishize amanga kugeza ndetse n'igihe zimuhowe. Yezu, Intumwa zarambyeho, yakomeje kubana na zo mu bitangaza yabashobozaga no mu makuba bahuraga na yo. Koko Uhoraho ni umunyampuhwe kandi akaba n' indahemuka; ari imbere, ari n'inyuma yacu, hose aba ahari, maze akadutwikiriza ikiganza cye (Zab.139,5)!

Bavandimwe, Yezu Kristu ntiyigeze atererana umuryango we: Adutabara    adukura mu nzara z'urupfu ku bwa Batisimu na Penetensiya bidukura mu cyaha, ingabire z'ikirenga agenera Kiliziya. Twumva abantu bashimira Imana kubyo yabakoreye; ibyago yabarinze, ubufasha bwayo mu gihe cy'amage ndetse n'ibyiza adahwema kubagirira. Intumwa rero zari zarasogongeye ku byiza by'Umukiza, zikibisonzeye kandi zigitegereje mu kwemera ko zizabihabwa ku buryo busendereye igihe kigeze. Ntabwo zari gusiga Uwazihamagaye. Twe se ntitubona ubwiza bw'Imana mu buzima bwacu? Twarenga ibyo adukorera, tugategera amaboko nde, ngo aduhe iki twaburanye Yezu? Bavandimwe, muri iyi si ntidushobora kubona umunezero usendereye - kabone n'iyo twatunga ibya Mirenge ku Ntenyo - mu gihe twitandukanije na Kristu, twiroha mu maraha atwambura ubugingo. Umunezero wacu ugomba gushingira kuri Kristu Umushumba udahwema kurinda no gutabara ubushyo bwe. Igihe twitandukanije n'Umutabazi ntitukishuke ko Imana izaturengera kandi igihe twishoye mu cyaha, ntitukibeshye ko ubutabazi bw'Imana buri kumwe natwe! Mana, abawe twamenye ibyiza byawe tukiri bato, duhitamo kwitandukanya n'icyaha tubatizwa; Ngwino uturengere, uhamirize abagishidikanya ko tutibeshye maze na bo bamenye ko ari wowe Mukiza[1].

1.4. YEZU, UMUYOBOZI

Ibyanditswe bitagatifu bitubwira Emanweli, Umwami w'amahoro akaba n'Umujyanama w'agatangaza, ni Yezu Kristu, uruta Hezekiya! Yezu ni we Mukiza w'ukuri ukomoka kuri Abrahamu, we Imana yari yarasezeranije iti"Amahanga yose y'isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe (Intg.22,18)" akaba na Mwene Dawudi binyuze muri iri sezerano; "Inzu yawe n'ubwami bwawe bizahoraho iteka imbere yanjye, (2Sam.7,16)." Abahanuzi Izayi na Yeremiya nabo bahanuye ko Umukiza azavukira mu nzu ya Dawudi (Iz.11,1-10; Yer.23,5;33,15). Ibi byose, ntawashidikanya ko Intumwa zari zarabisomye cyangwa zarabibwiwe. Yezu Kristu ni Umwami uyobora abe mu butabera n'ubutungane, mu rumuri rw'agatangaza, ku mukiro, amahoro n'umunezero bisendereye, ku Mana Data, aho umwana w'intama uzabana n'ikirura n'umwana w'umuntu akigaragura mu cyari cy'inshira! Nguwo Uwo intumwa zakurikiye, Uwo bacumi na babiri banze gusiga kugeza ku ndunduro y'ubuzima bwabo! Bavandimwe, twasanga nde? Yezu ubwe yarivugiye ko nta we ugera kuri data atamunyuzeho. Ibyo yabihamyaga kuko ari inzira, ukuri n'ubugingo (Yh.14,6). Intumwa zari zizi neza ko ari We Malayika yavugaga, igihe abwiye Umwali Mariya ati"Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Nyir'ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi; azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira (Lk.1,31-33)", nuko zirashishoza, zisanga zitasiga Mwene Nyir'ijuru, Nyir'ingoma itazashira, We uzakiza umuryango we ibyaha byawo (Mt.1,21).

Abigishwa be kandi bari barumvise igitangaza cyabaye mu gihe Yezu yabatizwaga na Yohani, ndetse n'ukuntu yananiye umushukanyi, akamutsindisha ibyanditswe bitagatifu (Mt.4,1-11). Ibyo bari bamuziho mbere na nyuma yo kumukurikira mu buryo bugaragarira amaso ni byo byabongereye ukwemera kandi biragukomeza, bituma bamwizirikaho, banga kwigendera nka ba bigishwa bamukurikiye batamwemera bihamye (Yh.6,66). Bavandimwe, tuzi uko Imana yateguye kuva kera umugambi wo kuducungura. Tukamenya Yezu wabyawe na Mariya mu buzima bwe bwo ku isi n'uko akomeje gukora kuva akizuka. Kuki tutakunga mu ry'Intumwa tugira duti "Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo bw'iteka. Twe twaremeye kandi tuzi ko uri Intungane y'Imana (Yh.6,68-69)"? Tuzi ibitangaza yakoreye abamwizeye ndetse tunabona ibyo akomeje gukorera benemuntu, kuki tutanyurwa n'ibyo ngo tumwizirikeho? Niba dukunda Yezu, twemera ko yaducunguye, nitubabazwe bikomeye no kumuhemukira, turangwe iteka no guharanira ikimushimisha, tuzira kwitandukanya na We, kabone n'iyo twaba tugeragezwa cyane.

Mariya Madalena, Yezu yakijije roho mbi ndwi, ntiyigeze atererana Kristu n'ubwo bitashobokaga ko ajya mu mwanya we ariko yaramuherekeje mu nzira y'umusaraba kugeza ubwo ashyinguwe. Hamwe na Mariya Nyina wa Yakobo, na Salome, Madalena yajyanye umubavu wo gusiga umurambo wa Yezu, asanga yazutse; uwo Yezu yakijije yakagombye kumukurikira ubutareba inyuma. Madalena, Yezu yabonekeye bwa mbere azutse, natubere urugero rwo kudatererana Umukiza. Gukorera Yezu bishobora, mu ntangiro, kutumvikana neza, nyamara uko ugenda urushaho kwinjira muri iryo banga ni ko uburyohe bwo gukorera Yezu burushaho kugushingamo imizi. Abakinnye filimi y’ububabare n’urupfu bya Yezu Kristu badusigiye iki gitekerezo; “Simoni w'i Sileni yatwaje Yezu umusaraba ku ngufu z'abasirikare; babimuhatiye atabyumva, abikora atabishaka kubera kubura uko agira, nyamara uko bigiraga imbere mu rugendo ni ko yarushagaho kunga ubumwe na Yezu mu gutwara umusaraba! Igihe bageze ku iherezo ry'urugendo, Simoni ntiyari agishaka gusiga Yezu wenyine, kugeza ubwo abamuhatiye gutwara umusaraba banamuhatiye kugenda bageretseho n'inkoni”.

Bikira Mariya na we ntiyigeze ashimishwa no kuba kure y'Umwana we, yari ahari ku musaraba ndetse no ku munsi wa Penekositi yari kumwe na bacumi na babiri. Ukunda Yezu ntiyakwitandukanya na We n'abe! Petero uhagarariye abandi, Bikira Mariya, Simoni na Yohani batubere urugero rwiza rwo kwizirika kuri Yezu, Umucunguzi w'abantu, kuba hafi abavandimwe bari mu ngorane no kubafasha guheka umusaraba batwaye. Bavandimwe, umukiro uraharanirwa. Imana yaturemye tutabigizemo uruhare, twitandukanya nayo twumvira sekibi; ntizadukiza tutabigizemo uruhare[2]. Tera intambwe ushaka Imana na Yo irazikuba ikwihishurira. Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo z’abahanzi batanduaknye badushishikariza kugumana n’Imana: “nakuvaho nkajya he, nkasanga nde wundi utari wowe? Amaraso yawe y'igiciro ni yo dukesha ubu buzima bwacu, habwa impundu Nyir'isi n'ijuru Mana yanjye nzahora nkuririmbira[3]!” “Tuje iwawe Rugira mwiza, tuje kukuramya no kugukuza, twatumiwe n'ubuntu n'imbabazi ugira, twasanga nde wundi ko ari wowe wenyine ufite ijambo ry'ubugingo bw'iteka[4]!”





[1] Soma Mt.4,24-25; 9,27-33; Lk. 5,12-25; Mk.1,29-31; 5,21-43; 9,14-29)!
[2] St. Augistin, Ser169,11,13: PL38
[3] Aya magambo ni ay’umuhanzi Faida albert
[4] Aya magamo ni ayo mu ndirimbo ‘Tuje iwawe’ya Chorale Umubibyi Ste Famille

NYAGASANI, TWASANGA NDE WUNDI? part 1


·       NYAGASANI, TWASANGA NDE WUNDI?

Hano ku isi, abantu bakundana ntibaba bashaka gutandukana mu gihe bari kimwe. Bifuza guhorana kuko kuba hamwe kwabo bibazanira umunezero; ni ngombwa rero kudatandukana kugira ngo bagume muri ibyo byishimo nta kibarogoya. Uwo ukunda uramutetesha, ukamubwira utugambo twiza tumwurura n'utumusetsa, ugahora uharanira kutamubabaza ndetse n'igihe bibaye ukihutira kumusaba imbabazi. Iyi mibereho, nubwo itagaragaza ku buryo bwuzuye urukundo rwa Kristu, ni agace gato / akagero gato gafasha umuntu kuzirikana ku rukundo ntagereranwa rw'Imana Data yaturemye na Mwana waducunguye. Yezu, waducunguje ubuzima bwe mu rupfu rubi cyane, yatugaragarije urukundo ruhebuje. Muri we duhinduka abana b'Imana, tugahabwa Roho Mutagatifu, tugakizwa ibyaha, tugakora bimwe mu bitangaza yakoze kandi tugakira urupfu rw'iteka. Ibi byose bishobokera abamwakiriye nk'umugati utanga ubugingo, wa wundi umara uwuhawe inzara n'inyota afitiye Imana. Yezu igihe avuze ko ari umugati wamanutse mu Ijuru, hari ababyijujutiye barimo n'abigishwa baretse kumukurikira, bavanamo akabo karenge. Ikigaragara ni uko abo bigishwa bakurikiraga Yezu bamwemera uko atari. Nubwo bimeze gutyo bwose, ikibabaje kurusha ni uko banze kwakira Kristu uko abihishuriye, bagahitamo kumuhunga kandi ari We nzira, ukuri n'ubugingo. Ni bwo Yezu abajije ba cumi na babiri ati"namwe se murashaka kwigendera?" Kuki bacumi na babiri bakomeje kwizirika kuri Yezu?

1.1. YEZU, NTAMA W'IMANA, UMUCUNGUZI W'ABANTU

Abigishwa bamwe, nka Andereya, biyumviye n'amatwi yabo ijambo ryerekana Yezu bagejejweho na Yohani mubatiza, wavukiye guteguriza Nyagasani. Yohani batisita, ubwe yivugiye ati"Nguyu Uwo navuze nti 'Uje ankurikiye aranduta, kuko yariho mbere yanjye (Yh.1,15)" kandi arongera ati"Dore Ntama w'Imana ugiye gukuraho icyaha cy'isi (Yh.1,29)". Yohani Batisita, ijwi ry'uvugira mu butayu risaba gutunganya inzira ya Nyagasani, akimara kubona Umwana w'Imana, ntiyagundiriye kuba umwigisha kuko yari azi neza kandi yemera rwose ko Yezu amurusha ububasha, kuburyo adakwiriye no gukuramo inkweto Ubatirisha Roho Mutagatifu n'umuriro, (Mt.3,11) ahubwo yiyambuye ubwigishwa n'abigishwa, nuko abiharira Umwigisha mukuru ari we Yezu Kristu. Abigishwa ba Yohani bakimara kwerekwa Ntama w'Imana, bahise bamukurikira kuko ari We ukiza ibyaha by'abantu, We Data yivugiye ati" uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira (Mt.3,17)". Abigishwa, ba cumi na babiri, bari bareretswe Ukiza ibyaha by'abantu; baramwibonera, baramwemera kandi baramukurikira kugira ngo babane na we. Bakomeje kugengwa n'inyota yo kwibera iruhande rwe, bamutega amatwi kugira ngo abagezeho amagambo y'ubugingo bw'iteka. Bavandinwe, natwe abakristu ntawundi mwigisha dufite utari Yezu Kristu waducunguye! Nitwikomezemo inyota yo kuzabona Ijuru tumunyuzrho, We nzira igana ku Mana Data. Mu byo duhura nabyo byose, cyane cyane ibigeragezo, dukomeze kwiringira Imana, tuyihe umwanya w'ibanze. Ntagikwiriye kudukereza mu kwegera Imana, ntakigomba kudutanya na Yo ngo twiyambaze ibihita, oya ntibikabeho! Ntawundi amizero yacu ashingiyeho, nta n'uwo urugendo rwacu rugomba kuganaho utari Ntama w'Imana; Umushumba mwiza n'Umuzabibu w'ukuri tubereye amashami; Abatazamusanga ntibazamubona kandi utaba muri we azajugunywa nk'ishami ritera, maze yumagane, kandi bene ayo mashami barayasakuma, bakayajugunya mu muriro, agashya (Yh.15,6).

Igitabo cy'Intangiriro, kimwe mu bitabo bitanu by'Amategeko, kitugezaho amateka y'iremwa n'iyaduka ry'icyaha cyo cyazanye urupfu mu bantu. Eva yarenze ku itegeko ry'Umuremyi nuko ahitamo kumvira ikiremwa, Sekibi, bityo yitandukanya atyo n'Uwamuremye mu ishusho ye. Bavamdimwe, tuzi kandi ko ingaruka y'icyaha ari urupfu mu gihe Ingabire y'Imana ari ubugingo bw'iteka muri Kristu Nyagasani, (Rom.6,23). Kubw'ibyo, igihe Adamu na Eva bacumura bari bakwiriye gupfa iyo hataza kubaho impuhwe z'Imana, zo zabavuburiye ubuzima mu rupfu rw'inyamaswa yabambitse. Amateka y'ugucungurwa k'umuryango w'Imana atwereka ko intama yakoreshwaga nk'igitambo gihongerera ibyaha no mu bundi bwoko bw'ibitambo (Intg.22,7-8; Iyim.12,21.26-27; 20,24; Lev. umutwe wa 3 kugeza kuwa 7). Kugira ngo umuntu ababarirwe, hagombaga kumeneka amaraso y'inyamaswa: amaraso y'inyamaswa itacumuye ni yo yaheshaga muntu kwigorora n’Imana yahemukiye. Ibyo bitambo byahoraga bitambwa uko umuntu acumuye, bikagenura Uzitangaho igitambo kizima kandi kitagira inenge, igitambo kimwe rukumbi kironkera isi yose umukiro. Uwo ni Yezu wahanuwe mu Isezerano rya kera, akamenyeshwa na Malayika Gaburiyeli, agategurizwa na Yohani Mubatiza, agahamywa n'Imana Data ubwo yabatizwaga. Intumwa zakurikiye Kristu, zari zaramaze gucengerwa n'ubwo buvunyi n'ubucunguzi zimukesha, bituma zimurambaho. Nonese bavandimwe, twasiga uwatwiguranye tukaronka ubuzima tugasanga nde? Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo-MFITE UWO NEGAMIYE ; ‘mfite uwo negamiye, sinteze kumureka, ampora iruhande antoza gukora icyiza[1]’!

1.2. YEZU, UMUGATI UTANGA UBUZIMA

Mu mibereho y'abayahudi, umugati wari ifunguro rya buri munsi ry'abakene, ifunguro ry'aboroheje -abashonji- umugati wari ubuzima bwabo. Yezu, mu myigishirize ye, Ijambo rye yarikomereshaga ibimenyetso n'ibitangaza, ibyo bigatuma abantu benshi bemera bakanamukurikira n'ubwo harimo abamukurikiraga batagamije guhaza roho zabo, ahubwo bagamije guhaza inda zabo. Yezu yahereye ku ifunguro ryoroheje ry'abakene, umugati, nuko abamenyesha ko ari We utanga ubuzima. Ni We mugati nyabuzima utambutse kure uwatungaga benshi mu bayahudi. Yezu ni We Mugati utanga ubugingo, umusanga wese ntazasonza bibaho, n'umwemera ntazagira inyota bibaho (Yh.6,35)! Yezu ni umugati muzima wamanutse mu ijuru kandi umurya azabaho iteka, umugati atanga ni umubiri we kugura ngo isi igire ubugingo (Yh.6,51). Yezu yabanje guhaza abantu ibihumbi bitanu ku migati itanu n'amafi abiri kugira ngo asobanurire abari bamukurikiye ko ari We Nyir'ububasha busesuye ku biribwa n'inzara; Ese twe ntabyo dushima twakorewe na Yezu Kristu? Iki gitangaza cyatumye akurikirwa na benshi nuko aherako abigisha ko batagomba gutwarwa no gutunga umubiri gusa, ahubwo ko bagomba kurenga kuri ibyo bagaharanira gushaka no kwakira ibitunga roho zabo, byo bizirinda umuriro w'iteka. Yezu ati"ndababwira ukuri koko: Ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw'iteka, ibyo Umwana w'umuntu azabaha, kuko ari We Imana Data yashyizeho ikimenyetso (Yh.6,26-27)."

Igitangaza cyo gutubura imigati yafatwaga nk'ubuzima bw'umukene, nicyo mbarutso yo kumenyesha imbaga ko Yezu ari We Mugati utanga ubuzima wamanutse mu ijuru, uruta Manu abakurambere baririye mu butayu bakarenga bagapfa. Yezu uduha ubuzima bw'iteka, kumuvaho bisobanura iki? Ntama w'Imana waducunguye akadusubiza ubuzima, We utwiha mu Ukaristiya nk'umugati ubeshaho iteka, wamunganya iki? Bavandimwe, duharanire gutungwa n'Ukaristiya; Umugati utanga ubugingo kandi twemere nta kuruhanya uwo duhawe kugira ngo aduhaze kandi adukoreremo bityo tuzaronke umunezero w'iteka. Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo ‘Uko impala yahagira: "Yezu Kristu Mukunzi wanjye, mpa gutungwa na we, mbe muri wowe ube muri jye, maze umpe kutagushavuza[2]."


[1] Byakuwe mu ndirimbo ‘Mfite uwo negamiye’ y’umuhanzi Faida albert
[2] Byakuwe mu ndirimbo ‘Uko impala yahagira’ ya Padiri Walter UKURIKIYIMFURA

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...