Monday, August 19, 2019

NDAJE KUKO UMPAMAGAYE


NDAJE KUKO UMPAMAGAYE

Iyo usomye inkuru ivuga itorwa rya Samweli, uhura n'iyi nteruro ubugira gatatu, ikaba igisubizo uwo mwana yageneraga ijwi rimuhamagara, ijwi yatwereraga umuherezabitambo Heli bafatanyaga gukorera Uhoraho (1Sam.3,1). Samweli wari ukiri muto bwari ubwambere Imana imuhamagaye mu ijwi riranguruye, we agakangukana ibakwe ngo yumve icyo Heli amushakira. Ese twe turahamagarwa? Mu buhe buryo? Iyo duhamagawe twitaba dute? Dusubiza iki?
 
Padiri Jean de Dieu NZEYIMANA aganiza abavokasiyoneli
1. NI BYO KOKO, IMANA IRAHAMAGARA !

Igitabo cy'intangiriro kitubwira ko Imana yahamagaye muntu, nyuma yo kumvira inzoka akarya ku giti yabujijwe, imubaza iti: "Uri he?" Imana yahamagaye Abrahamu, imusaba kuva mu gihugu cye. Musa na we yahamagariwe mu gihuru cyaka umuriro ubudakongoka. (Soma Intg. 3,9;12,1; Iyim. 2,4) Abahamagawe bakumva ijwi ry'Uhoraho ni benshi. Mu isezerano rishya, Sawuli ni urugero rw'abumvise ijwi ry'Imana, ijwi ry'umukiro kimwe n'umwigisha w'i Damasi witwa Ananiya (Intu. 9,4-10). Izi ngero zose zituruka mu isezerano rya kera n'irishya zigaragaza kandi zigahamya ko Imana ubwayo yakoresheje ijwi ryayo ivugana n'ubwoko bwayo. Na n'ubu se?

Hari ubwo umuntu ashobora gutekereza ko ibyo ari ibya kera gusa hanyuma akemeza ko Imana itagihamagara cyangwa itakivugana n'abayo ikoresheje ijwi; uhamya ibi wese yaba yibeshye adasize no kubeshya abandi. Abakozi b'Imana bahamye mu butore bwabo ndetse n'abo Imana yishakiye kubera umugambi ibafitiye ntibabura kumva ijwi ryayo; ibi ni ukuri ndetse n'uwagenzura ntiyabura ibihamya. Twumvise amabonekerwa atandukanye -ababonekewe na roho zo muri purigatori, ababonekewe n'abatagatifu ndetse n'ababonekewe n'umubyeyi Bikira Mariya, Nyina w'Umwami wacu Yezu Kristu, none se tuvuge ko Imana yiyambuye kuvugisha abantu ikoresheje amajwi, ikabugabira abo bavuzwe haraguru? Ntibikwiye ko twe abazikamye mu cyaha, abasenga basaba Imana mu buryo buyitegeka, tuvuga ko Imana ya kera atariyo y'ubu! Oya ibyo si byo. Ibyakera nibyo bitari iby'ubu naho Imana ni imwe rukumbi, mu butatu bwayo yahozeho kandi izahoraho, ntihinduka, yitwa Uhoraho, Umusumbabyose, Nyir'ubutagatifu wa Israheli.

2. NI NGOMBWA IJWI GUSA?

Abahunuzi bumvaga ijwi ry'Imana ribamenyesha ubutorwe bwabo cyangwa ubutumwa bagomba gushyikiriza umuryango wayo. Mu isezerano rishya, Jambo wigize umuntu, yahamagaye abazamufasha kogeza Inkuru Nziza. Yezu Kristu yatoye intumwa ze, abana na zo mu ngendo zitandukanye yakoze: baravuganaga kandi bagasangira. Ku rundi ruhande ntawashidikanya ko Imana ikoresha ubundi buryo butari ijambo ryumviswe rivuye mu kanwa kayo. Mu gusoma no kuzirikana Ibyanditswe bitagatifu, umuntu ashobora kumva arushijeho kugira icyifuzo cyo guharira ubuzima bwe Kiliziya. Mu kubona cyangwa kubana n'abantu runaka - abarwayi batagira ababitaho, abashonji n'abageze mu zabukuru batagira ababitaho n'abatereranywe n'ababo, impfubyi...

Nabwo umuntu ashobora kumva ishyaka ryo kubitangira akoresheje ibye byose rimugurumanamo. Nuko ugashimishwa no kugaburira abashonji, gusura imbohe no kwita ku barwayi n’abatereranwe. Ukabaturira agasengesho ugira uti “Mana yanjye, giririra izina ryawe maze utabare abarwayi bose, koresha ububasha bwawe maze ubarenganure. Bakize uburwayi bubashikamiye kuko ari wowe beguriwe; ni wowe biringiye kandi bambaza Mana y’ukuri, Mana Nyir’ubugingo. Abana bawe bagutakambira ubahe ubuzima n’umukiro wawe ugiriye Mwana wawe waje kuducungura na Roho Mutagatifu, mbaraga z’abemera, mukaba Imana imwe mu butatu butagatifu, Amina.” Nta gushidikanya, icyo gihe uba wumvise ijwi ry'Imana ritandukanye n'iryumviswe n'abahanuzi.

Nk'uko ukwigaragaza kw'Imana gutandukanye - formes de la théophanie - ni nako isabana n'abayo mu buryo butandukanye. Mu guhamagara, hari ubwo Imana ikoresha ijwi twumvisha amatwi (la voix acoustique) cyangwa igakoresha ijwi twumvisha umutima (la voix sipirtuelle) ari ryo turangije kuvugaho. Nibyo koko Imana irahamagara! Imana irahamagara, iratora kandi igatanga ubutumwa. Yahamagaye, yatoye Abrahamu, Samweli, Gideyoni, Amosi, Yeremiya, Yonasi, Mariya, Sawuli wahindutse Pawulo, abavandimwe Yakobo na Yohani, n'abandi.

3. IGISUBIZO KU MUHAMAGARO

 
Urubyiruko rugirwa inama ku gusubiza ijwi ry'Imana
Imana ihamagara ikoresha uburyo butandukanye, buhurira bwose ku gutanga ubutumwa bugamije gukiza umuryango wayo; kuwumenyesha icyo iwifuzaho- kuwuburira ngo wisubireho, ureke korama mu bizira cyangwa kuwumenyesha icyo ugomba gukora, icyo igiye kuwukorera kubera impamvu runaka. Umuhamagaro ntutana n'ubutumwa! Uwahamagawe nta kindi asabwa kitari ugusubiza nka Samweli wagize ati: "Vuga umugaragu wawe arumva," cyangwa Dawudi wasubije ati: "Ndi hano ntuma." (Soma 1Sam.3,10; Iz.6,8). Impungenge tugira ziterwa akenshi no kwibanda ku bushobozi bwacu twirengagije uruhare rw'Imana mu gusohoza ubwo butumwa duhabwa. Tuzirikane ko muntu ntacyo yashobora mu mbaraga ze, aramutse atunganiwe na Roho mutagatifu, umufasha twohererejwe na Yezu Kristu.

Ubwo Musa wari utorewe kuyobora abayisraheli abavana mu gihugu cy'ubucakara, yagiraga ubwoba bwo kwegera Farawo, Imana yamuhumurije imubwira iti: "Ndi kumwe nawe", iramwihishurira kandi inamugaragariza ububasha bwayo, (Iyim.3,11-15; 4,1-9). Nawe uhamagarwa irakubwira iti: "Witinya kuko nakwicunguriye, uri uwanjye, nakwihamagariye mu izina ryawe (Iz.43,1). Ngiri ijambo ry'ihumure, rihumuriza abafite ubwoba bwo kwakira ubutumwa Nyagasani abahamagarira gusohoza. Mbere yo gusubiza kandi, ni ngombwa kumenya neza uwo usubiza. Twibuke ko Samweli yitabaga Heli akeka ko ari we umuhamagara, ese twe tumenya isoko y'ijwi ritugera ho cyangwa tumaranira kwitaba gusa?
Turahamagarwa cyangwa turihamagara? Ibi byose ni ngombwa kubitekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma mu guhitamo uburyo wiyegurira Imana (gushinga urugo cyangwa kuba mu muryango runaka w'abahisemo kwegukira Imana basize ibyabo n'ababo) n'aho kuyiyegurira uba (imiryango y’abiyeguriyimana). Bavandimwe, kwegukira Imana by'ukuri nibyo bizaduhindura, bikadutoza kumvira no kurangamira Uwo twiyeguriye.  tuzirikane kuri aya magambo: “Ntukagire ubwoba nk’uri wenyine ku rugamba, uri kumwe n’Abamalayika na Kiliziya, rwose humura urakunzwe, kuko wahindutse intore y’Uhoraho (Igitero cya 9 cy’indirimbo ‘GANA URUGAMBA’ ).”
x



Imana igutoye iragushoboze









Tuesday, July 9, 2019

Utikururira ibibembe



Inkuru ya MIRIYAMI afatwa n’ibibembe tuyisanga mu Gitabo cy’Ibarura (Ibar.12,1-15). Twumva inteko y’abaneguranyi igizwe na Miriyamu ndetse na Aroni. Musa ni umuntu watowe n’Imana kugira ngo avane umuryango w’Abayisraheli mu Misiri, mu buretwa bakoreshwaga na Farawo (Iyim.2,23-25;3,1-12). Aroni na we akaba umufasha wa Musa muri ubwo butumwa bwo kubohora Abayisraheli (Iyim.4,10-17). Musa n’Aroni, bombi bari bahuje ubutumwa bwo kubohora umuryango w’Imana, bakawuvana mu gihugu cya Misiri ariko Aroni nk’umufasha akaba umunwa wa Musa naho Musa akaba umubwiriza we. Birasobanurako Aroni yagombaga kumvira Musa na Musa akumva icyo Uhoraho amubwiye. Bagombaga kubana mu bwubahane n’ubwuzuzanye birangwa n’urukundo rwicisha bugufi kandi rukarangwa n’impuhwe kuko igikorwa barimo cyo kubohora Abayisiraheli ari igikorwa cy’impuhwe Imana igaragarije umuryango wayo.
Icyakururiye Miriyamu gushesha ibibembe ni ukunegura Musa, amuziza gushaka umunyamahanga, ibyo akabirengaho akagera ku rwego rwo guhinyura umubano wa Musa n’Imana. Ngo baribazaga bati “Ese ubundi Uhoraho yavugishije Musa wenyine ? Twebweho ntiyatuvugishije ?” ibi biragaragaza ko bari batangiye kureba nabi Musa, byari no kubagora kumwumvira iyo Imana itabatera kwisubiraho, ikoresheje ako kanyafu- gushesha ibibembe.  “Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi, akirinda inzira y’abanyabyaha kandi ntiyicarane n’abaneguranyi, ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, akayazirikana umunsi n’ijoro” (Zab.1,1-2).

v  Iyi nkuru itwigisha iki?

1.      Twirinde kunegura abandi
Kenshi tunegura abandi twiyise abere nyamara ducumura. “Icyaha kibi kiruta ibindi ni ukutamenya ko uri umunyabyaha (S. Césaire d'Arles, commentaire sur I Jean 1:8).” Kuri iyi si twese turacumura, tukiringira impuhwe z’Imana zo zitwuhagira ibyaha. Kunegura abandi bijyana no gusuzugura ubutumwa bwabo kandi nta muntu Imana itakoreramo ngo ikize abandi. Abantu tubereyeho kwigishanya, umwe agafasha undi mu gusabana n’Imana. Iyo wabaswe n’ingeso yo kunegurana, abo unegura ntabwo wabigiraho gusabana n’Imana kuko uba wibanda gusa ku ruhande rubi rwabo. Nta ntama ya Yezu yo kugengwa n’iyo ngeso. Intama zibana mu rukundo, zigakosorana mu mahoro no mu ibanga, zikirinda kwandagaza umuvandimwe.

2.      Buri wese Imana iramukunda
Miriyamu na Aroni baneguye Musa birengagije umubano we n’Imana yamuhaye ubutumwa. Uvuga kuri mugenzi wawe, akenshi usa n’umucira urubanza, umushinja, ariko ntabwo uba uzi uko Imana imubona n’umugambi imufiteho. Buri wese afite uko ahura n’Imana bikagaragarira mu mibereho myiza ye nyamara n’abo twita ruvumwa, uzi Imana si uko yakwiye kubigenza ahubwo agomba kurangwa na rwa kundo nyampuhwe rubabarira bose, rusabira bose, akaba nk’umushumba mwiza uharanira guhuriza intama zose zatatanye mu gikumba kimwe. Imana iradukunda twese, sigaho gusebya uwo Imana ikunda. Yezu yahagurutse mu ijuru, aza mu nsi kubera urukundo agukunda, akunda uwo, none ushimishwe no kumwiriza mu kanwa kawe? Mu rwuri rwa Kristu turakundana, tugafashanya, tugakomezanya mu rugamba rwo gutunganira Imana! Unegura abandi aba ari kure y’urukundo rw’Imana kandi “Aragowe kandi ateje impuhwe uri kure y’urukundo rw’Imana.  Iminsi ye ayimara asinziriye mu byago, kure y’Imana, ahataba urumuri nuko agatura mu mwijima.” (S. Ephrem le Syrien. Discours sur les vertus et les vices).

3.      Na we ashobora kwigorora n’Imana.
Iyo ntama ya Kristu umukiza na yo irarikiwe, hamwe nawe, kwigorora n’Imana mu bavandimwe yahemukiye.  Na we ashobora kwigorora n’Imana. Kwirirwana umuvandimwe wawe mu mvugo bishobora kumubera bariyeri mu nzira ye yo kugana Imana. Ubwo urumva wowe utaba ubabaje Imana ukunda na yo igukunda? Kuvuga abandi si ivanjili y’umukiro wamamaza ahubwo ni ukwikururira ibyago n’urupfu. Nawe birwa bavuga ,rimwe banakubeshyera, biture Imana, hanyuma uturize mu rukundo rwayo kuko “Uko urushaho gusengera uwagusebeje, niko Imana irushaho guhishurira ukuri abemeye ibyo baguharabitse” (S. Maxime le Confesseur. Centuries sur l'amour, 4.89).


ABAHIRE Pélagie, ubukwe bwiza!


Umunsi Uhoraho yigeneye, ukubere uw’ibirori n’ibyishimo!
Uyu ni umwanya mwiza wo gufatanya twese tukishimira uyu munsi Nyagasani yatugeneye ngo duhuzwe no gushyigikira ABAHIRE
ABAHIRE PELAGIE
MU BUTUMWA 
Pélagie wahamagariwe gushinga urugo; urugo rwa gikristu. Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye: nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo (Zab.118,24), umunsi udufasha kurushaho kuzirikana ku rukundo ruhebuje Imana idukunda kugeza n’aho iduhamagara, ikadutora, ikadushoboza kugira uruhare mu mugambi wayo wo gukiza isi.
Hamwe na Bikira Mariya, twifatanije na Pélagie, n’umuryango we mu kurirmba magnificat; ngaho Pélagie, tera uti “umutima wanjye urasingiza Nyagasani kandi uhimbajwe n’Imana umukiza wanjye.” Ni byo koko Nyagasani yibutse ubukene bw’umuja we, amugirira impuhwe. Birakwiye; dusingize Imana yaduhaye ibyiza! Imana yuje urukundo yakurinze byinshi cyane (Cfr Sir.51); yagukuye mu muriro utari wacanye, mu maso y’abanzi bawe aragushyigikira, akurokora kuko kuva kera na kare yakuzigamiye ibyiza, birimo n’ibi birori by’ishyingirwa. Nasingizwe!
Turashimira Imana yo soko y’ubuzima: Yarabugahaye kandi iraburinda none ngaha iguteje intambwe wahoze wifuza gutera, ikwinjije mu muhamagaro wo gushinga urugo waharaniye kuva kera. Tukwifurije ubukwe bwiza, uzagire urugo ruhire, ubyare hungu na kobwa, urerere umuryango na Kiliziya! “Uhoraho arabahe kugwira, mwebwe n’abana banyu! Murakagira umugisha w’Uhoraho, we waremye ijuru n’isi! (Z.115,14-15)”. Urugo rwanyu ruragahorane amahoro n’urukundo, ibyishimo n’imigisha, nuko guhirwa kwanyu gushingire ku mubano mufitanye n’Imana. Nta kabuza muzahirwa nimukunda Imana (Cfr. Ivug.28,1-4; Mt. 5,3-12). Muvandimwe, iyi minsi nikubere koko iminsi y’ibirori n’ibyishimo, iminsi idasibangana mu mateka y’ubuzima bwawe. Iyi minsi iragutere kuvuga aya magambo, usingiza Imana yo ishoboza abana bayo:

 “Icyo nkundira Uhoraho, ni uko yumva ijwi ryanjye iyo mutakambiye maze akunama, akantega amatwi; mu buzima bwanjye bwose sinzareka kumwiyambaza. (Z.116,1-2).” Rugamba Sipiriyani ati ‘urugo ni urukeye mwana wanjye… ntukajye urengwa ngo urwite urukiniro.’ Muvandimwe, kubaka urugo ni umuhamagaro kandi nta muhamagaro utagira umusaraba. Kubaho neza ni ukuzirikana ko uwo musaraba ari wo Nyagasani agusaba guheka kugira ngo umukurikire (Lk.14,27), ni ukuzirikana ko inabi itagomba kuganza ineza cyangwa ngo yiturwe indi, ni uguharanira kurenzaho kuzira inzika, ni ukuba isoko y’ibyishimo n’imbabazi mu gihe cy’agahinda n’ishavu. Ngibyo ibyo tukwifurije mu rugo rwawe. Niba ushaka kubaho neza mu muhamagaro wawe, uzahorane na Yezu; ubwo muri babiri, abe uwa gatatu mu rugo rwanyu.
Muvandimwe nkwifurije ubukwe bwiza!

“Nyagasani Mana ishobora byose, ni wowe washimye ko uyu ABAHIRE Pélagie atabaho wenyine nuko umuhuza n’umusore yiyemeje kwiyegurira; turagusaba tukwinginze ngo aba bana wahuje ubakomeze mu rukundo rwabo, ubakomeresheje urukundonyampuhwe rwawe. Urabarinde ibigeragezo badashoboye gutsinda kandi iteka ubabere ikiramiro. Bashoboze kubana mu mahoro, kwibaruka no kurerera ibitsina byombi. Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu umwami wacu, amina!”
  “Nuko rero Dawe, turakwinginze, uhe ingo ziriho muri iki gihe gusugira, kunga ubumwe no ghushinga imizi ihamye. Uhe buri muntu mu bazituye gusagamba mu byishimo byo kumva ari kumwe n’abandi, kandi anogerwe no kubagirira imbabazi. Fasha ingo zose gutega amatwa amajwi y’abaziyambaza, no kwihutira kubakirana urugwiro. Ufashe buri rugo kwakira Roho Mutagatifu wawe, no kwemera buri munsi kuyoborwa na We, maze ingo zose zibe Ishingiro rya Kiliziya n’isoko y’amajyambere nyakuri. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.”


   Muvandimwe ABAHIRE Pélagie  nkwifurije urugo ruhire!

IGENYWA IMANA ISHIMA


v Kugenywa[1]

Igenywa ni ikimenyetso cy’isezerano Imana yagiranye n’umuryango wayo muri Aburahamu. Mu mategeko Imana yasabye Aburahamu kuzaca utazaba yarubahirije iryo sezerano rigaragarira mu mubiri kandi rizahoraho (Intg.17,9-14). Uhoraho, mu gihe cy’iyimukamisiri, yategetse Yozuwe, umuherezabitambo mukuru akaba n’umusimbura wa Musa, kubajisha ibuye ryo kugenyesha abisiraheli kuko abavukiye mu butayu batari baragenywe ngo bubahirize isezerano ry’Imana. Nuko Uhoraho abavanaho ikimwaro bari barakuye mu Misiri, ari cyo kutigenyesha (Yoz.5,9). Ese twirate ko twigenyesheje? Oya, abirata ko bagenywe baragowe! Iryo sezerano Imana yagiranye n’ isiraheli umuryango wayo ryawuteye kwirata no gushinga ijosi maze wiratana kugenywa ku mubiri aho kwiratana imigenzo myiza! Nyamara nta cyiza nko kwicisha bugufi, ukemera ko nawe uri umunyabyaha, aho kwirirwa wisobanura mu bidashinga. Bubahirije isezerano ariko batangira kwirengagiza ibindi Imana ibasaba, batangira guheza abanyamahanga babafata nk’abatazwi kandi batitaweho n’Imana.

Ibyo ni byo byatumye Imana ikoresheje umuhanuzi Yeremiya ibabwira ko bagowe (Yer.9,24). Ibinyujije kuri Musa, Imana ntiyahwemye gushishikariza umuryango wayo kugenywa by’ukuri, aribyo kugenywa ku mutima; gutinya Imana, gukurikiza inzira zayo no gukomeza amategeko n’amabwiriza itanga (Ivug,10,12-3.6). Abagenywe bumvaga ko nta muntu utaragenywe ukwiye gusurwa cyangwa ngo asangire na bo. Byari ikizira kuko batari bahuje ukwemera n’abo bitwaga abanduye, barahumanyaga. Ibyo byari bihabanye rwose n’umugambi w’Imana, yo yahaye n’abanyamahanga (abadakebwe) kuzura Roho Mutagatifu (Intu.10,4­4-48;11,2-3); Nguko kugenywa gukwiriye; kugenywa ku mutima, Kugenywa muri Yezu Kristu! Mtg. Pawulo, mu mabaruwa yandikiye abanyaroma n’abanyakorinti, ntahwema kutwibutsa ko Imana imwe ariyo izaha uwagenywe n’utaragenywe kuba intungane, bose babikesheje ukwemera. Bavandimwe, buri wese nagume uko ameze; uwagenywe ntakabihishe n’utarabikora abyihorere, kuko byose nta kavuro ahubwo dukurikize amategeko y’Imana (Rom.3,30;1Kor.7,18). Ntitugomba kwiratana ukugenywa k’umubiri wacu, ahubwo kugenywa ku mutima ndetse n’Umusaraba wa Kristu, ukwemera kujyana n’urukundo, Gusenga muri Roho Mutagatifu, no kuba ibiremwa bishya bityo tukagira ikuzo muri Yezu Kristu. Ngibyo kugenywa by’ukuri kandi ni nabyo bizadukiza. Niturangwe n’urukundo rudaheza kuko “udakunda aguma mu rupfu [rwa roho] (S. Philarète de Moscou; Discours aux novices). Ese bavandimwe bavokasiyoneri, kugira ngo muronke umukiro mwifuza, uyu mubiri benshi twiratana muwugaburira iki? Mute?
 [1] Andi masomo yo kuzirikanaho: Gal.5,2-12; 6,12-16; Fil.3,3; Rom.2,25-29; 4,9-10; Kol.2,11; Ivug.30,6

RERE NA RAMBA PART14

Bageze munsi y'urugo Ramba amwambika wa mupira yirirwanye, hanyuma na Rere akomeza kumwifuriza ihirwe agira ati
“Horana ihirwe no mu ngendo
Uzire kubarizwa ahadakwiye
Kugendwa natwe abagana Imana
Abayikunda n’abayisonzeye

Ni mu ngendo z’abasebya Imana
Abanga ibyayo hamwe n’abayo
Ni mu ngendo z’abagengwa n’isi
Urahahunge ntihagukwiye

Kuhahunga biragukwiye
Uhitaze, uhanyure hirya
Abaho bose bo urabakire
Ubakirize iby’Imana

Urabakirize iby’urukundo
Rurya rutwinjiza mu bugingo
Ubigishe kugira gahunda
No kudatwa n’iby’umuhanda

Nubatoza kubaho neza
Ubabera irebero rudasumbwa
Ukabikora kuko ubikunze
Uziturwa ‘Horana ihirwe! ‘

Erega ubuzima ni ishuli
Urige neza kandi utsinde
Ubere irebero abandi bali
Urahirwe ugume ubitsinde

Icyampa ihirwe nanjye nkumvwa
Ijuru n’abaryo bakabishima
Ibyo nifuza bakabikunda
Wabaho utuje uri Nyaguhirwa

Icyampa rwose rikagukesha
Ndavuga iri bango rito ngutuye
Ryo rituye umutima ushima
Ukabirata ndetse utagenzwe.”

Rere akirangiza uyu muvugo abwira Rmba ati "ibyo kugenda utageze mu rugo ubyibagirwe!" Sibwo Ramba amuherekeje akamugeza mu rugo! Bageze mu rugo bakiriwe na Papa Rere kuko mama we yari mu gikoni, Papa yarangije kubasuhuza intebe bari bwicareho bombi zahageze. Rere yenze agatamboro gatukura ahanagura ku ntebe yagenewe umukunzi we, Ramba aricara hanyuma Rere we aho kwicara kuyamugenewe, yiyicarira hamwe na Ramba. Hashize akanya gato Ramba arasezera ngo atahe, bikubitirana n'uko Mama Rere ari kuzana ibyo kurya maze Rere arahaguruka ajya kwicara ku muryango kugira ngo amubuze gusohoka hanyuma aramubwira ati "ibyo nakoze iwanyu wabyibagiwe se? Ahubwo uryoherwe!" Barasangiye hanyuma Ramba arasezera ngo atahe Rere aramuherekeza amugeza ku irembo nuko amukurura ishati ngo ahindukure hanyuma amufata mu byano, aramubwira ati "tugiye gutandukana, ariko nzagukumbura, kuba hamwe nanjye ni ukunyongeramo ibyishimo naho gutandukana ni ukwegukira ibigeragezo. Ndagukunda muvandimwe!
Icyampa nkigerera aho nshaka
hamwe nshaka kugeza abanjye
Tukawuronka umukiro wacu
Ukaba mu byacu hamwe n’abacu

Mana inkunda, Mubyeyi wacu
Nkuragize byose kuko urabizi
Uraturinde igihe n’iminsi
Iteka ryose uhore mu byacu.”
Ramba na we amuhobera amubwira ati
“Kabeho undinde kubura abatambyi
Batamba imbuga tubareba
Kabeho ushigikiwe n'umutambyi
Akurinde icyago adukize icyaha

Kabeho cyarire cy'urukundo
Gasasire ukereye gukesha
Gahorane ibyiza biruta umurundo
Bigufasha byose kuba umukesha

Kabeho iteka undora mu maso
Uhore utuye amaboko yanjye
Kabeho utaha ibibero byanjye
Maze duhuze habe umutuzo.
Urabeho !"

Rere kwihangana biranga, ararira. Ramba amuhanaguza agatambaro kererana nuko aramubwira ati " Seka sha, sinshaka gusiga urira."Mu gihe Rere akiyumvira, Ramba amusaba kuzamura amaboko hejuru kandi akayagorora neza. Rere yabikoze neza hanyuma Ramba amukirigita mu maha bituma Rere aseka asa n'uwibagiwe icyamurizaga kuko Ramba yamusekeje cyane. Ramba abonye ko ageze ku ntego ye yo gusiga umukunzi we atakirira, amusezeraho arataha. Bwakeye neza ageze kure kuko yakoraga urugendo rutari ruto kugira ngo agere aho aributegere. Mu gihembwe cyose, Ramba yajyaga afata umwanya wo gutekereza ku mibanire ye na Rere hanyuma agatura Imana isengesho ayiragiza umukobwa we, ati "Shimwa Mana waremye muntu mu ishusho yawe, ukamuha n'ubwigenge bwo guhitamo icyiza abwirijwe na Roho wawe ; shimirwa kuba warandemye, ukampa guhitamo umukobwa mwiza Rere ngo tuzafatanye imiruho y'iyi si mu rugo tuzashinga igihe nikigera. None rero Mugenga wa byose, nkuragije uyu mukobwa, umufashe guhora azirikana ko mukunda by'ukuri kandi nanjye unkomeze kugira ngo ntazatatira igihango cyo kumukundisha ubuzima nkukesha, maze twembi tuzanezezwe no kwambikana impeta y'urudatana no kubana ubuziraherezo dukereye kukurerera wowe uha urugo rushya kwibaruka abana. Roho Mutagatifu dutoze guhinduka by'ukuri." Kanda aha, usome ikindi gice.


Thursday, April 11, 2019

Muri Groupe Vocationnel, buri wese agomba gukora


Groupe Vocationnel si itsinda ry’ababuze icyo bakora n’abahunze imirimo y’iwabo

Mu itsinda, dutozwa gukunda umurimo, soko y’ibidutunga, tukarwanya ubunebwe. Tuzirikana ko isengesho rigomba kujyana n’ibikorwa bityo umunezero wacu kuri iyi ukabonera isoko mu kubaho ubuzima bworoshya kandi bufasha muntu waremwe mu ishusho y’Imana. Turasenga kandi tugakora ibikorwa by’urukundo; ibi byombi, tukifuza ko bidufas
ha mu kwitagatifuza nk’uko Imana ishaka. Umuntu afite umuhamagaro wo kurema – La vocation créative- kandi ntashobora kunezerwa mu gihe atubahirije neza uwo muhamagaro kubw’umurimo we. Gukorana n’abandi byubaka ubwisungane n’ubufatanye, bityo umurimo ni serivisi, wubaka ubumwe n’ubwisungane - le travail est un service et construit l’unité et la solidarité. Umurimo uhuza abantu, utuma bunga ubumwe kuko umwe awukorera undi cyangwa abandi bityo sosiyete tubamo ikaba ihanahanaserivisi buri wese agiramo uruhare. Ubwo bumwe n’ubufatanye n’ubwisungane mu murimo busobanura ubushake bw’Imana bw’uko abantu bahinduka umuryango w’Imana uyumvira. Umurimo ufite agaciro gahoraho - le travail a une valeur d’éternité - kuko Muntu kubw’umurimo afatanya na Roho Mutagtifu gutegura no gusohoza iremwa rishya.

Abakristu rero dufite inshingano ikomeye yo kugira uruhare, binyuze mu mirimo yacu, ku gikorwa cy’Imana cyo kurema.  Iyo mirimo kandi igomba gukorwa hitawe kuri Kristu, We rugero rwiza mu byiza byose bibaho, kugira ngo ihindure bundi bushya isura y’iyi si. Umurimo uhesha muntu agaciro – le travail rends la dignité á la personne humaine. Umurimo ni inzira igeza muntu ku bushoboozi bwo kugenga isi (ubutaka) yeguriwe ngo imutunge amaze kwiyuha akuya (soma Intg.3,19). Umurimo wakoranye umutimanama – la conscience professionelle – ufasha kuzirikana ku mugambi w’Imana no kuwugiramo uruhare, umuvokasiyoneri mwiza aharanira kubakisha umurimo we isi nshya kandi kubwawo agashimisha abantu, akabagaragariza ko abakunda. Umurimo wakoranye umutimanama uzanira nyirawo amahoro, ibyishimo, umuteza imbere kandi ugatuma abera abandi urugero rubahwitura mu gutangira no gukora neza bisinesi. Buri wese agomba gukora, agatungwa n’ibyo aruhiye (Soma 2Tes.3,6-15; Lk.6, 36), agaharanira kubw’imirimo gutuza Kristu muri we, We utajya ubana n’ikidatunganye cyose; nuko rero muvandimwe, “Vana umujinya, inzika n’amahomvu mu mutima wawe nibwo Kristu azatura muri wowe. (S. Maxime le Confesseur. Centuries sur l'amour, 4.76).

Friday, March 15, 2019

RERE NA RAMBA 15


Ubwo Ramba yasezeraga ngo atahe, Rere yihinnye mu cyumba hanyuma azana agapapuro, agahereza Ramba amubwira ati "tega ibiganza nkwereke." Kari agapapuro kazinze neza kuburyo utapfa kumenya ikirimo imbere. Ramba yakaramburanye amatsiko, asangamo agafoto ka Rere apfukanye, asa nk'usenga. ahagana hasi ku ifoto, mu ruhande rw’iburyo, hari handitse ngo:
"Mana yanjye
Nkuragije umukunzi wanjye
Umuhe amahoro n'ubuzima
Buzira gutandukana nawe
Hamwe n'umukunzi yihitiyemo
Mana yanjye
Nkuragije urukundo rwacu!"

Hasi ku mpera y'agafoto, hari handitseho ngo "iyi mpano igenewe Ramba Albert. "Ramba agitangarira iyo mpano ahawe, Rere yamubajije icyo uwo munsi n'itariki bimwibutsa, amusezeranya kumuhemba naramuka ashoboye kubyibuka, ariko byarangiye ibyo Ramba asubije byose bidahura n'igisubizo Rere yifuza kumva. Rere aherekeje Ramba nibwo yamubwiye ibisubizo by'ukuri. Yamwibukije ko uwo munsi ari kuwa gatanu, amwibutsa ko kuri uwo munsi aribwo bahuriye mu nkinamico, ko aribwo yamwandikiye bwa mbere. Rere yanibukije Ramba ko kuri iyo tariki ari ho yavutseho, Ramba ntiyubakaga neza ko yujuje imyaka makumyabiri, bityo Rere yamuteguriye impano kugira ngo amugaragarize ko amwitaho, mbese ko ahora azirikana ku mibanire yabo. Ramba akimara kumva ibi byose, yasimbukiye hejuru atangara, mu kugaruka hasi aratsikira, asa n'uvunitse ariko ariyumanganya. Ramba yashimiye Rere uburyo azirikana cyane, hanyuma aramuhobera, amusezeraho amubwira ko ashaka gutaha kare, akagira ibyo atunganya bityo akaryama kare kugira ngo aruhuke neza, ariko ntiyigera amubwira ko akaguru gatangiye kumurya.

Uko iminsi yagiye yicuma, akaguru ka Ramba kakomeje kumererwa nabi, ari nako ajya kukavuza hafi kabiri mu cyumweru. Nyuma y'amezi abiri ashize byabaye ngombwa ko Ramba ahabwa igitanda ku bitaro bikuru, aharwarira igihe kirekire. Muri ubwo burwayi, Rere wamubaga hafi ku buryo buhagije yakomeje kwinginga umukunzi we ngo amubwire icyaba cyarateye ubwo burwayi. Umunsi umwe hari ku wa gatanu nyuma ya saa sita, Ramba amusaba kumusindagiza bakajya kwicara hanze mu gucaca, agezeyo abwira Rere ati "urya munsi umpa impano ya ka gafoto nujuje imyaka makumyabiri, igihe nasimbukaga ntangara nibwo navunitse, ngerageza kwiyumanganya nibwira ko byoroheje kugeza na nubu. Ariko nizeye ko nzakira nkongera gutambuka neza." Rere byaramutangaje, abura icyo avuga, amara akanya acecetse, yiyumvira, atekereza ukuntu yagize uruhare mu burwayi bw'umukunzi we bushora no kumuviramo gucibwa akaguru. Yashengurwaga no kumva ko abantu benshi nibabimenya bazamufata nk’umukobwa ufite agahanga kabi[1]bityo akaba yanahabwa akato.

Ramba ahindukiye ngo amubaze amureba impamvu atavuga, asanga amarira menshi aramutemba ku matama. Ramba yenda agatambaro kererana yahawe na Rere aramuhanagura hanyuma aramubwira ati "tuza ubyakire, nanjye wakagombye kurira narahoze. Iki si igihe cyo kurira ahubwo ni icyo gushimira Imana, kuyizera no kurushaho kwirundurira mu mpuhwe zayo." Rere niko kuvuga ati "gutegurira umukunzi wawe impano, bikamubyarira umwaku! Ubu se koko bizavugwa he? Mana yanjye, ubu uwumva ko ari njye wateje ibi byago inshuti yanjye amfata ate? Ubuse nzongera kugirirwa ikizere nka mbere?" Ramba abonye ko umukunzi we ababaye cyane aramubwira ati " niba unkunda by'ukuri, niba unyifuriza amahoro ndi mu byago rekeraho kurira. Byumve ni Ramba ubikubwira." Rere wubahaga Ramba cyane ariruhutsa hanyuma ati "urabizi ko ntajya nkubeshya, nzarekeraho kwicuza warakize, tukajyana ku ishuri."

Nyuma yo kubwirwa isoko y’uburwayi bw’umukunzi we, Rere byaramugoye kubyakira. Yatashye atameze neza, amagambo amubana make ndetse no kurya biramunanira. Aragenda aba nk’uwarembejwe n’indwara, ahera iyo mu gitanda kuko ataragishaka kumva ibimusakuriza. Nibwo Nyina amusanze aho aryama, amubaza icyamuteye kumererwa nabi bene ako kageni; ati “Mwana wanjye ko wagiye gusura Ramba umeze neza, ukagaruka wahindutse, ni iki wabonye aho kwa muganga cyakuguye nabi?” Rere akabura icyo amusubiza ahubwo amasonza[2] akisuka. Nyuma, kuko yabonaga mama we amurembeje kandi yahangayikishijwe no kuba mukobwa we atameze neza, aza kumubwira ati “Erega Mama, ni jye nyirabayazana w’uburwayi bwa Ramba. Mbabajwe no kuba ari jye umuteye ubumuga. Ndatekereza ko, kubera ubwiko[3] azangirira, azanyanga.” Akomeza amusobanurira uko byagenze byose kugira ngo Ramba avunike, amwerurira ko yananiwe kubyakira naho nyina akamuhumuriza amwizeza ko umukunzi we azakira, agakomeza ubuzima nk’uko byahoze. Ati “Mwana wanjye, uriya muhungu murakundana by’ukuri. Ntabwo Imana yakwemera kukubabaza bene aka kageni. Humura, Ramba azakira, yongere agende nka mbere. Ntukomeze kumera gutyo kuko Ramba abimenye yarushaho kuremba ahubwo ugomba kumuba hafi kuruta uko wigeze kubikora kugira ngo yumve ko muri kumwe kandi ukimukunda. Ngaho ihangane urye kandi ujye ukomeza kumusetsa wirengagije ko atameze neza.” Rere akomezwa n’ayo magambo, amutera imbaraga mu guhamya ko ari inshuti nziza ikwiye kwifuzwa ibihe byose.




[1] Kugira agahanga kabi = gutera umwaku
[2] Amarira
[3] Inzika

Groupe vocationnel ni iki?


1.        Groupe vocationnel ni iki?

"GROUPE VOCATIONNEL[1]" ni itsinda ribumbira hamwe abahujwe n’ukwemera gatolika, bifuza kumenya ibijyanye n'umuhamagaro, kuwurinda no kuwurera bityo bakanafashwa mu kumenya icyo Imana ibahamagarira mu muryango mugari wayo. Iri tsinda ry’abazirikana ku muhamagaro ryita cyane cyane ku rubyiruko rutarashinga urugo cyangwa ngo rwiyegurire Imana mu muryango runaka; bisobanuye ko hahuriramo ingaragu zigatozwa kuzirikana ku mihamagaro ibiri yose igeza ku butagatifu, umuhamagaro abantu bose bahuriraho. Iyo mihamagaro ni ugushinga urugo rwa gikristu no kwiyegurira Imana, ukitangira Kiliziya kuko n’ubundi umuntu atorwa anyuze mu muryango, ariwo Kiliziya[2].  Kuri iyi si, ntibyashoboka ko twese duhurira ku muhamagaro umwe kiretse uwo kuba umutagatifu: ntabwo abantu bose baba abihayimana, abiyeguriyimana, kandi ntabwo abantu bose bashinga urugo, hariho ababyigomwa, bagahitamo kuba nk'ibiremba kubera ingoma y'Imana (Mt.19,10-12).
Ikitavuguruzwa ni uko twese tugomba kuba abigishwa ba Yezu; umwigishwa wa Yezu arangwa n’umutima mugari, kandi umushyikirano we na Nyagasani Yezu si uguhunga ubuzima cyangwa isi, ahubwo urangwa n’ubumwe mu kogeza Ivanjili (Exhort. Apost. Evangelii gaudium, n.23)[3]. “Groupe vocationnel ni itsinda rifasha umuntu kumenya umuhamagaro kandi rikanatoza abaririmo ubukristu bwiza, ni itsinda ry'urubyiruko; abahungu n'abakobwa bashakisha umuhamagaro[4].” Ni itsinda ribarizwa muri kiliziya gatolika, rihuza abafite ukwemera gatolika kandi bazirikana ko Amahame y’ukwemera gatolika ari “urumuri rutuboneshereza mu nzira y’ubukristu akaturinda kuyobagurika. Ayo mahahame turushaho  kuyasobanukirwa binyuze mu nyigisho dukesha Abepiskopi n’abo bafatanyije ubutumwa bwo kwigisha no gusobanura Ijambo ry’Imana; ni ngombwa kubumva no kwakira neza inyigisho n’ibisobanuro baduha ku byerekeye amahame y’ukwemera, kuko babikora mu izina rya Kristu ubwe”[5] (Lc 10, 16).

abavokasiyoneri ba bushinga basuye i bungwe
hamwe fratri omoniye wabo
Kugira ngo abahurira muri iri tsinda barusheho gusobanukirwa n'imihamagaro iboneka muri Kiliziya, abayobozi ndetse n'abihayimana babashinzwe, bagerageza kwegeranya inyigisho zinyuranye, gutumira abasaseridoti n'abihayimana bo mu miryango inyuranye ndetse n'ababyeyi kugira ngo buri cyiciro kiganirize urubyiruko ku bijyanye n'imibereho yacyo. Ibi bifasha urubyiruko kuko basogongera ku buzima batarajyamo, bakamenya ibyiza n'ingorane umuntu uri muri icyo cyiciro ahura na zo n'uko azitsinda, bityo bagahitamo neza kugira ngo birinde guhubuka no kuzicuza batagishoboye guhindura umwanzuro bafashe. Abatumirwa bose, ikiba kigamijwe ni ugusangiza urubyiruko rutarahitamo ubunararibonye bafite mu rugendo rugana ubutungane kugira ngo bidukomereze amahitamo n’ukwemera; impano y’Imana, ikagabirwa umuntu wese wishyira mu maboko yayo ku bwende bwe, kugira ngo agengwe na Yo kandi abeshweho no gukora ugushaka kwayo[6]. Hanatumirwa kandi urubyiruko rwiga muri seminari nkuru nk'abantu bamaze guhitamo ariko bagifaswa kwitoza kubaho nk'uko bahisemo. Ibyo byose tukabikorera mu kwemera kwa Kiliziya Gatolika; “umugenzo mbonezamana utuma twemera Imana tudashidikanya, tukemera ibyo yatubwiye n’ibyo yaduhishuriye byose ibinyujije ku Mwana wayo Yezu Kristu… We Jambo wigize umuntu ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, … We Ibyanditswe bitagatifu byose byuzurizwamo, akaba ari nawe shingiro ry’ukwemera kwacu.[7]”. Groupe vocationnel igomba kumenya, ko ibyanditswe bitagatifu bituyobora ku Mana, bikanadufungurira inzira yo kumenya Imana. Kandi ikabiha agaciro bikwiriye.

Urubyiruko rwo mu itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro dutozwa kuzirikana ku Ijambo ry'Imana, byumwihariko ku ngingo zitwinjiza kuburyo bweruye mu kuzirikana ku ijwi ry'Imana rikomanga umutima. Ibyo tukabikora tuzirikana ku mubyeyi wacu Kiliziya; wahaye Abepiskopi n’abo bafatanyije ubutumwa bwo kwigisha, bagakora uwo murimo bunze ubumwe na Papa, ari we musimbura wa Petero Intumwa, ni ngombwa kubatega amatwi no kwakira neza ibyo batugezaho. Izindi nyigisho, amabwiriza cyangwa ibindi bisobanuro ku Ijambo ry’Imana no ku mahame y’ukwemera binyuranye n’ibyo Kiliziya yemera kandi yigisha ntibikwiye guhabwa agaciro kuko biganisha mu buyobe[8]. Muri izo ngingo harimo n'izi zikurikira:
v Umuhanuzi Izayi: Nuko numva   ijwi rya Nyagasani rigira riti " Mbese ndatuma nde? Ni nde twakohereza? Ni ko kumusubiza nti " Ndi hano ntuma!" (Iz.6,8)
v Petero yanga gusiga Yezu : Nyagasani twasanga nde wundi…(Yh.6,67-69)
v Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama, unshyira mu maboko ye ngo mererwe neza. Ni wowe neguriwe kuva nkivuka, uba Imana yanjye kuva nkiva mu nda ya mama. (Zab.22,10-11)
v Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo, ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve… ni yo mpamvu navuze nti " Ngaha ndaje!" (Zab.40,7-8)
v Imana ni yo itora kandi igashoboza abo itoye mu butumwa yabahaye. Icyo uhamagarwa asabwa ni ukumva no kumvira ijwi ry'Uhamagara, ibyo bikajyana no kumwiyambaza ubuziraherezo (soma Yer.1, 4-10) We Soko y’imbabazi n’imbaraga.

Mu kurushaho gusobanukirwa no kwinjira mu bijyanye n'ihamagarwa, biba byiza iyo urubyiruko rwunguranye ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zivuga ku ihamagarwa na kiliziya dukoreramo ubutumwa; rukabikora ruzirikan ko “Umuhamagaro wa gikristu uwo ariwo wose ushingira ku kwemera guhamye: kwemera bivuga kwiyibagirwa, kwigomwa no kutiyemera kugira ngo dushingire ubuzima bwacu kuri Yezu Kristu. « kutihambira ku bintu no kuri wowe ubwawe» si ugusuzugura ubuzima bwawe, imyumvire yawe n’ubwigenge bwawe, ahubwo ukurikira inzira ya Kristu agera ku buzima busendereye, akiyegurira Imana n’Ingoma yayo[9]”. Dore zimwe mu ngingo zaganirwaho; Umuhamagaro ni iki? Ugendeye ku ndanguruzi y'ibishuko by'iki gihe (context of today's temptations) ni gute warinda umihamagaro wawe mu buzima urimo? Ni gute warera umuhamagaro mu gihe utegereje ko wazasohora? Ni izihe nzitizi uhura nazo mu muhamagaro wawe wo kwitangira Kiliziya kuburyo bwihariye? Ni irihe zina wifuza kuzitwa ugeze mu ijuru, kubera iki? Ni iyihe nzira ufata nk'iya bugufi yakugeza mu ijuru? Kuri wowe, ubutagatifu buvuze/ busobanuye iki? Isengesho ni iki (igisobanuro cyawe, personal definition)? Ni iki gituma wumva ukunze kubaho udashatse witangira Kiliziya? Ni iki ubona wazahindura uramutse wihaye Imana? Ushinze urugo?




[1] Soma gurupe vokasiyoneli. Muri iki gitabo hari ahakoreshejwe amagambo anyuranye nyamara yose avuga ikintu kimwe ari cyo Groupe Vocationnel. Ayo magambo yakoreshejwe ni itsinda, itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro cyangwa Irembo ry’umukiro (izina ry’itsinda ryacu)
[2] Padiri Vincent HABIHIRWE, urugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwibumbiye muri groupe vocationnel
[3] Padiri Vincent HABIHIRWE, urugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwibumbiye muri groupe vocationnel
[4] Tubikesha Nyirasafari Marie Louise na Angelique Nahumukiza bo muri santarali ya bungwe
[5] Xxx, Twivugurure mu kwemera kwacu, ibaruwa abepiskopi gatolika bo mu rwanda bandikiye abakristu mu mwaka w’ukwemera, 2 ukuboza 2012 
[6] ibidem 
[7] ibidem 
[8] Xxx, Twivugurure mu kwemera kwacu, ibaruwa abepiskopi gatolika bo mu rwanda bandikiye abakristu mu mwaka w’ukwemera, 2 ukuboza 2012 
[9] xxx, ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye umunsi mpuzamahanga wa 52 wo gusabira ihamagarwa ry’abiyeguririmana


RERE NA RAMBA 16


Ubwo amanota yari hafi gusohoka. Ntibyatinze rero amanota arasohoka, abo bana bombi bahawe buruse yo muri kaminuza nkuru y'i gihugu ngo bige itangazamakuru. Rere yaje kubimenyesha umukunzi we ariko Ramba mu ijwi rituje ati "uzagire amasomo meza, witonde, wubahe ibyo nagutoje n'ibyo twatojwe n'ababyeyi bacu. Ikindi nubibonera umwanya kuko ugiye mu rundi rwego, uzajye unturira agasengesho niyo kaba ak'interuro y'amagambo atatu. Imana izakugende imbere." Rere amusubizanya amarira ati "Ndabibona ko bitakorohera kujya ku ishuri utarakira...nako ibindi nzabikubwira ejobundi wageze mu rugo.” Muganga yari yamuteguje ko bari bumwohereze akajya kurwarira mu rugo nyuma yo kumuha imbago zo kugenderamo. Bageze mu rugo, Rere yarihereye yandikira Ramba urwandiko rugaragaza amarangamutima ye maze ararumushikiriza kugira ngo rumukomeze. Muri icyo gihe, Rere yari afite icyizere cy’uko kumena inkono[1] kubera we bitagishobotse. Dore bimwe mu byari byanditsemo:
".... Mbabajwe n'uko urwaye. Mbabajwe n'uko nagize uruhare mu gutuma umera utyo, ndicuza impamvu nabikoze n'ubwo nabikoreye urukundo nkukunda. Mukundwa mbabarira unyumve kuko kuva warwara ntigeze nongera kunezerwa; ibi nawe urabyibonera ko nahorose kandi ntacyo iwacu tubuze. Uburwayi bwawe mbwumvira ku mutima kuko bitashoboka ko nkuruhura ku mubiri. Mbabajwe kandi n'uko uri gutinda gukira ngo tujye kwiga, twigana nk'uko byahoze, sinibagiwe ko n'ubushobozi bw'iwanyu bwabaye buke kubera ibibazo ufite, nyamara nkwijeje ko nzagufasha uko nshoboye kose umwanya wawe ukagumaho kugeza igihe uje kwiga. Mu buzima bwanjye bwose sinzigera nibagirwa Ramba wangize umuntu, akantoza gukunda no gusenga. Sinzatuma wicuza ko twakundanye. Ikindi gikomeye, ndashaka ko udukorwa twanjye duto cyane tuzaguhamiriza ibi mvuze, tukakwereka n'ibyo ntavugiye muri uru rupapuro. Ramba, urabizi ko nkukunda kandi nzahora nkukunda. Ubumuntu mfite ni wowe mbukesha n’ubuzima bwanjye tuzabusangira...."

Ramba yasomye iyi baruwa inshuro eshatu hanyuma aravuga ati "Nyagasani, urahorane n'umutima, soko y'ibi nsoma. Ugushaka kwawe nikubahirizwe mu bana bawe!" Ibaruwa ayibika mu yandi dore ko amabaruwa yandikiwe na Rere yose yayabikaga hamwe. Igihe cyo kwitegura kujya kwiga cyageze Ramba atarakira hanyuma Rere amusaba ibyasabwaga byose ajya kumwandikisha, amusabira kuziga umwaka uzakurikiraho, mu mafaranga akoze kuyo iwabo bamugeneye ngo azayifashishe mu gihe ayo bahabwa ataraza. Igihe cyo kujya ku ishuri kigeze, Rere yaje gusezeraho Ramba, aricara baraganira nuko agiye gutaha aramubwira ati "hari ibyo ntakubwiye, ariko byananiye kugenda ntabikubwiye: Mu bintu byinshi ntashobora kurondora nkukundira harimo ukuntu twajyaga dukina n'ukuntu wampoberaga useka ndetse n'ukuntu twakundaga kujyana ahantu hatuje, tukaganira twisanzuye nyamara kuva warwara simbiheruka. Ntakubeshye rwose ndabikumbuye kandi nta kizamara urwo rukumbuzi kitari ugukira kwawe. Ubu ndagiye, ngiye ahakomeye ariko nzagerageza uko nshoboye menye kenshi gashoboka amakuru yawe." Ramba aramusubiza ati "ikizanezeza kurushaho ni ukubona wubahiriza ibyo nagutoje bikurinda gusubira nk'uko wahoze tutarahura." Hanyuma Rere amuhereza simukadi nshya bazajya bavuganiraho bitabatwaye amafaranga menshi bakanohererezanya ubutumwa ku buntu nuko amusezeraho arataha, bucya neza ageze aho ari butegere imodoka. Ageze ku ishuri, umunsi nicyo gihe kinini cyashiraga Rere atamenye uko umukunzi we yiriwe, mbese bavuganaga kenshi gashoboka. Rere yakomeje kuzirikana Ramba ariko amusaba kutazigera agira uwo abwira uko babanye kuva aho agiriye ku ishuri.
Ramba na we akamwubahiriza ari nako ahoza aya magambo ameze nk’isengesho mu mutima we
“Roho nahawe Muhoza wanjye
Komeza utahe umutima wanjye
Komeza ugenge ubuzima bwanjye
Mbone nkuhire mukunzi wanjye

Roho w'Imana umara agahinda
Nkusabye umutuzo nkiri mu byago
Hato ntahwana n'abatakumva
Bo batuza habuze ibyago!

Ndavuga abatumva ubuvunyi bwawe
Aho gutuza bakaza umurego
Kuko banenga ubufasha bwawe
Nuko ibyabo bikazira umurongo
.........



[1] Kumena inkono = gupfusha umuntu w’ingirakamaro


DORE AHO IBYISHIMO BY'UMUKRISTU BIGOMBA GUTURUKA


Dore hamwe muho ibyishimo byakagombye guturuka: Gusenga uzirikana bose (harimo n’abakwanga) mu isengesho ryawe. Gufasha (kwitanga) abandi ubikoreye ko na bo ari abana b’Imana kandi ukabikorana umutima uzira uburyarya no guhembesha. Gutungwa n’ibyo wakoreye mu nzira zitunganye no gutoza abandi gukora hagamijwe kwitunga no kwigira. Kugira urugo rwiza; ni ukuvuga kugira umugabo, umugore, abana n’abakozi batinya Imana. Hari ugukiza umuntu umurinda akarengane no kumufasha gukiza ubugingo bwe inyenga y’umuriro itegereje gucumbikira abagomeramana ubuziraherezo... umuntu nashimishwe no kutizirika ku by’isi ngo byiharire umwanya ukwiriye Imana na muntu mu mutima we. Niba ushaka kwegukira Yezu iziture ku by’isi(1Kor.7,35), umenye kubiha umwanya ubikwiriye. Nta muntu ukwiriye kugengwa n’isi ndetse n’ibyayo, kuko ubusanzwe muntu yahawe kugenga isi n’ibiyituye byose (Intg.1,28). Ibyo Imana yaremye byose ni byiza, ni ingirakamaro mu buzima bwacu kandi bigomba kuduhuza na Yo, bigatuma turushaho kuyikunda no kuyibisingirizamo, aho gutuma tuyitera umugongo. Yezu avukira i Beterehemu - Dusabe inema yo kutita ku by’isi!

DUSHIMISHWE N'UBUSHUTI DUFITANYE
Bavandimwe, ibintu ntacyo bitwaye; biba bibi igihe tubyivurugutamo, bikatwibagiza Imana bityo tukegukira ubuzima buhigika Imana aho kuyisingiza. Ibi ni byo bituma muntu yiberaho uko ashaka aho kubaho nk’uko Imana ishaka, ari na yo mpamvu usanga ikibi hari abakita icyiza, akababaro kakitwa ibyishimo, hanyuma umuruho n’amaganya bya bamwe bigahabwa umwanya w’umunezero ku bandi. Ingero ni nyinshi hirya no hino ku isi ndetse n’aho iwanyu mwahabona ubuhamya. Hari aho umuntu yemererwa n’undi kwica umwana kuko atamushaka, akemererwa gutingana (kubusanya na gahunda yagenwe n’Imana yo gushyingirwa) ... hari abashimishwa no kuryarya, kubatwa n’ibiyobyabwenge, gukuramo inda no kujugunya abo babyaye. Ibi byose biterwa no kumvira sekibi aho kumvira Roho Mutagatifu utanga ubuzima ni byo bituma abantu badashimishwa n’ibintu bimwe bikwiriye koko kiba isoko y’ibyishimo kugira ngo babeho mu buzima bw’ineza iganza inabin k’uko Mutagatifu Pwaulo abidukangurira (Rom.12,21). Ibyishimo by’ukuri ni ibitabangamira abandi mu nzira itunganye barimo bagana Iyabahanze, ntibyangize umubiri we ngoro ya Roho w’Imana. Ni intangiriro y’ibyishimo bihoraho uzasenderezwa nugera muri kiliziya yo mu ijuru kuko bitaheje abakwanga n’abatakwitaho kandi bikaba byararanzwe no kwakira muntu uko ameze kose. Ibyishimo by’ukuri ni ubuzima, bibonekera mu kwiyunga n’Imana binyuze mu bavandimwe wahemukiye, kuyikorera mu biremwa byayo, gusoma ibyanditswe bitagatifu no kwibanira n’Ubutatu butagatifu ubuziraherezo. Nuko rero bavandimwe nkunda, “Nimuhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime (Fil.4,4).”

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...