Tuesday, December 20, 2022

Mutagatifu Lidiya w’i Tiyatira, umuhamya w'ukwemera

Niwe wabwiye Intumwa ati: “Niba mubona koko ko nemera Nyagasani, nimuze mucumbike iwanjye.”

I Tiyatira, aho Lidiya yakomokaga, ni ku mugabane w’Aziya, mu Ubugereki. Aho yabaga ni mu mugi wa Filipi wabarirwaga muri Roma. Aho niho yahuriye na Mutagatifu Pawulo na bagenzi be. Uyu Lidiya avugwa mu Isezerano Rishya muri Bibiliya, akaba yarakomokaga mu bapagani. Igihe Pawulo Intumwa ageze mu mujyi wa Filipi, Lidiya yabaye umwe mu bagore bemeye kwakira ijambo ry’Imana. Lidiya wabanje kwakira inyigisho z’idini ry’abayahudi, yahuye na Pawulo ahagana mu myaka ya za 50. Mubo Mutagatifu Pawulo yabatije, Lidiya afatwa nk’aho ari we muntu wambere wahindutse akaba umukristu mu Burayi bwose. Abenshi mu bakristu babanaga na Lidiya bamwitaga umutagatifu.  Igihe yemeye kubatizwa kimwe n’abo mu rugo rwe bose, na we yatangiye ubwo gufasha Intumwa kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu.

Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa havuga ko Lidiya yari umwe mu bagore babaga i Filipi akaba yarakomokaga mu mugi wa Tiyatira akaba n’umucuruzikazi w’imyenda y’imihemba. Lidiya yari asanzwe asenga Imana. Yateze amatwi ibyo Pawulo yigishaga kuko Nyagasani yari yamuhaye umutima wo kubyumva. Igihe Lidiya yari amaze kubatizwa, we n’umuryango we wose harimo n’abana, yabwiye Intumwa ati: “Niba mubona koko ko nemera Nyagasani, nimuze mucumbike iwanjye.” Ni uko Lidiya yahatiye Intumwa kwemera gucumbika iwe (Intumwa 16:14-15). Intumwa Pawulo na bagenzi be bagumye aho kwa Lidiya kugeza igihe bahaviriye berekeza Amfipoli n’i Apoloniya, bagera i Tesaloniki (Intumwa 16:40-17:1). Lidiya yarwaniye ishaka Kiliziya, arengera kenshi Intumwa aho zimusanze iwe ziri mu rugendo. No mu bihe bikomeye kandi ntiyatinye kugaragaza ukwemera kwe mu barwanyaga ingoma ya Kristu. mbese yabaye umuhamya w'ukwemera gutagatifu. Bakeka ko yaba yaritabye Imana hagati ya 50 na 55 bahereye ku mpamvu y’uko igihe Pawulo yandikiye ibaruwa Abanyafilipi atigeze amuvugamo. Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Lidiya kuwa 3 Kanama.

Menya byinshi kuri Mutagatifu Lidiya:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.224.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.323.
  • https://www.lejourduseigneur.com/saint/sainte-lydie/
  • https://en.wikipedia.org/wiki/Lydia_of_Thyatira
  • https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1614/Sainte-Lydie.html

MUTAGATIFU PIYO w’i Pietrelcina (Padre Piyo)

Padiri Piyo, yakoraga n’ibitangaza byinshi; yakizaga abarwayi benshi, akagaragara ahantu habiri hatandukanye mu gihe kimwe, akamara amezi ageze kuri abiri atarya atanywa, akamenya indimi atari azi. Mu 1968, yijihije imyaka 50 ishize afite ibikomere bitanu nk’ibya Yezu.

Mutagatifu Padre Piyo, yavutse tariki 25 Gicurasi 1887, mu gihugu cy’Ubutaliyani. Amazina ye ubusanzwe ni Francesco Forgione. Francesco Forgione yabatijwe ku munsi ukurikira uwo yavutseho. Nyina yari umukristu gatolika uhamye. Yamwise izina rya Fransisiko kubera gukunda Mutagatifu Faransisiko wa Asizi. Faransisiko Forgione yakuze yitonda kandi asenga, yinjiye mu muryango w’abakapusini ku itariki 22 Mutarama 1903 i Morcone. Yararwaraga kenshi. Yasezeranye bwa mbere muri uwo muryango ku itariki 27 Mutarama 1909. Yahawe ubudiyakoni tariki 18 Nyakanga 1909 nuko guhera ubwo afata izina rya Furere PIYO kubera kubaha Papa Piyo V.

 Yaherewe ubupadiri muri katederali y’i Beneventi ku itariki 10 Kanama 1910 yoherezwa hahandi yabatirijwe i Santa Mariya degli Angeli i Pietrelcina. Guhera mu 1911 yeretse umuyobozi wa Roho ye ibikomere bitukura byatangiye kuvuka mu biganza no ku birenge. Ibikomere bitanu nk’ibya Yezu byagaragaye neza ku itariki 20 Nzeri 1918. Yatangiye kugenda ahisha bya bikomere bye bimeze nk’ibya Yezu Kristu. Yezu yamubonekeye afite ibyo bikomere bitanu (mu biganza, mu birenge no ku gituza). Yumva umuriro umeze nk’utobora umutima we. Yezu amaze kugenda, Padre Piyo abona na we ibiganza bye n’ibirenge bye ndetse no mu gituza cye, hose hava amaraso muri bya bikomere.

Bimaze kumenyekana, abaganga barapimye babura ibisobanuro by’impamvu y’ibikomere. Abayobozi ba Kiliziya na bo ntibahise bemeza ko bivuye ku Mana. Ku itariki 23 Gicurasi, abamukuriye mu muryango w’abihayimana bamutegetse kujya asomera misa mu cyumba cy’amasengesho kiri imbere mu kigo. Abantu bakomeje kuza kumushakashaka. Ndetse no mu isakaramentu rya Penetensiya yatangaga. Bavuga ko ababaga bibagiwe ibyaha bakoze yabibutsaga ibyo byaha. Ubwe avuga ko Shitani yamuteraga inshuro nyinshi ndetse rimwe na rimwe ikanamukubita.

Padiri Piyo kandi, yakoraga n’ibitangaza byinshi ku mugaragaro. Yakizaga abarwayi benshi, akagaragara ahantu habiri hatandukanye mu gihe kimwe, akamara amezi ageze kuri abiri atarya atanywa, akamenya indimi atari azi. Ku itariki 14 Nyakanga 1933 Papa yemereye Padiri Piyo gusoma misa ku mugaragaro ndetse amwemerera kongera gutanga isakaramentu rya Penetensiya. Ku itariki 10 Mutarama 1940, Padiri Piyo yatangije umugambi wo gushyiraho urugo rwita ku barwayi (Casa Sollievo della Sofferenza). Padiri Piyo ntacyo yakoraga kibusanye n’ibyo Kiliziya yigisha.

Mu w’1962, Arkiepisikopi wa Krakoviya, Musenyeri Karol Woytyla, wabaye Papa Yohani Pawulo II, yanditse ibaruwa asaba Padiri Piyo gusabira umugore wari urwaye Kanseri. Padiri Piyo asengera uwo mugore nuko arakira. Uwo mugore yitwaga Wanda Poltawska. Ku itariki 22 Nzeri 1968 Padiri Piyo yasomye misa yizihiza imyaka 50 ishize afite ibikomere bitanu nk’ibya Yezu. Nuko aravuga ati: “Nyagasani, maze imyaka mirongo itanu niyeguriye Imana, imyaka mirongo itanu mbambye ku musaraba, imyaka mirongo itanu ngurumanamo ikibatsi cy’umuriro w’urukundo rwawe mbigirira ibiremwa wacunguye.”

Nuko, ku mugoroba w’uwo munsi, ahabwa isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi, hashize amasaha make yitaba Imana, yisangira Nyagasani. Byari nka sa munani n’igice z’ijoro ku itariki 23 Nzeri 1968. Ku itariki 16 Kamena 2002, Papa Yohani Pawulo II yamushyize mu rwego rw’abatagatifu. Twizihiza mutagatifu Piyo wa Pietrelcina ku itariki 23 Nzeri. (Iyi nkuru yubakiye ku byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/  ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Izindi nkuru wasoma ; 

  1. KIBUNGO, ibyiciro binyuranye byabonye abayobozi (2022-2023)
  2. Menya Diyosezi ya Butare n’abashumba bayiragijwe
  3. Menya Diyosezi ya Cyangugu n’abashumba bayiragijwe
  4. Menya Diyosezi ya Gikongoro n’abashumba bayiragijwe
  5. Menya Diyosezi ya Kabgayi n’abashumba 5 bayiragijwe
  6. Byinshi wamenya kuri Bazilika Nto ya Kabgayi 
  7. Menya Diyosezi ya Kibungo n’abashumba bayiragijwe

Mutagatifu Petero Klaveri, imyaka 44 yigisha Ivanjili i Kartajene

“igihe cyose ntakora nk’uko indogobe ikora, ibikorwa byanjye nta mugisha biba bifite. Indogobe bashobora kuyivuga nabi, bakaba bayima icyo kurya, bakaba bayikoreza imitwaro kugeza igihe igwiriye hasi; uko bayigirira nabi kose, iricecekera. Indogobe irihangana kandi ari indogobe. Ni na ko umugaragu w’Imana yagombye kubigenza”.

Petero Klaver yavukiye i Verdu hafi ya Barselona. Ni mu ntara ya Katalonye (Catalogne), mu gihugu cya Hispaniya. Hari ku itariki ya 26 Kamena mu mwaka w’1580. Ababyeyi be bari abantu boroheje. Yize amashuri ye mu bigo by’abayezuwiti, hanyuma aza kwinjira muri Novisiya mu bayezuwiti afite imyaka 20, kuwa 7 Kanama 1602. Yize indimi n’ubugeni muri Kaminuza y’i Barselona guhera mu 1596. Igihe yigaga filozofiya muri kaminuza ya Mayoruke (1605-1608) ni bwo yabaye incuti y’umufureri w’umuyezuwiti witwaga Alfonsi Rodrigezi wamubwiraga kenshi ibyerekeye kuzajya kwamamaza Inkuru nziza muri Amerika.

Ubwo rero igitekerezo cyo kuba umumisiyoneri muri Amerika cyagiye kimwiyongeramo buhoro buhoro. Abisabye ubwe umukuru w’umuryango, bamwohereje i Kartajeni muri Amerika gukomerezayo novisiya. Mu mwaka w’1610 ni bwo yageze muri Kolombiya, aho i Kartajene (Carthagenes).

 Kuwa 19 Werurwe 1616 nibwo Petero Klaver yahawe ubupadiri, abuhererwa aho i Karitajene. Abyemerewe n’abakuru b’umuryango, Petero Klaveri, yiyemeje kwitangira abirabura batabarika bacuruzwaga muri Amerika, bavanywe bunyago iwabo muri Afrika. Ku munsi w’amasezerano ya burundu mu muryango w’Abayezuwiti, tariki ya 3 Mata 1622, ku masezerano ye muri uwo muryango, yiyongereyeho irivuga ngo “Petrus Claver, Aethiopium semper servus”; bivuga ngo “Petero Klaver, umucakara w’Abirabura, iminsi yose y’ubuzima bwanjye”.

Kuri icyo cyambu cya Karitajene, amato yazanaga abirabura amagana n’amagana. Babaga bari mu kaga ndetse n’ububabare birenze imivugire kuko bafatwaga nk’inyamaswa. Mu mwaka w’1605, undi muyezuwiti witwaga Alonso de Sandoval yari yaragaragaje ko abirabura na bo bagomba guhabwa uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Petero Klaveri yakurikije urwo rugero, agenda muri uwo murongo wo kumvisha abantu bose ko abirabura na bo aria bantu bakwiye agaciro kimwe n’abandi bose.

Abo bantu bomokeraga ku cyambu cya Kartajene baje gucuruzwa, bafashwe nabi, bamuteye impuhwe nyinshi bityo abona ko ari ngombwa kugira icyo abamarira. Ababaga bataguye mu nzira bageraga I Kartajene ari indembe, bazahajwe n’inzara n’urugendo. Buri munsi hageraga abantu barenze ibihumbi, bazanywe ku gahato, gukora imirimo y’ubucakara.

Inama nziza mu kwitangira gufasha abo birabura yazihabwaga na mugenzi we Padiri Sandovali, yari yarasanze i Kartajeni. Nuko Petero Klaveri yitangira izo ngorwa z’abirabura mu miruho itavugwa, kandi akabikorana imbaraga ze zose. Yajyaga mu mazu babacururizagamo, akabakirana urugwiro, akomora ibikomere byabo kandi akabipfuka. Yabakoreraga n’ibindi byinshi byiza. Kubegera n’ukuntu babaga basa nabi, si buri wese wari kubishobora, mbese Klaveri yiyemeje imirimo itandukanye azajya abakorera kugira ngo yoroshye ingoyi zabo. Yabasanganizaga icyo kurya n’icyo kunywa, akabavura, akabambika, akabahoza, akanabigisha Ivanjili.

Klaveri yari yaritangiye kandi abaciriwe urubanza rwo gupfa n’izindi ngorwa zinyuranye. Iyo neza ye yatumye haboneka abakristu benshi muri bo, ku buryo yabatije abagera ku bihumbi 300,000. Mu gihe kandi babaga batangiye imirimo kwa ba shebuja na bwo yahoraga aharanira ko bafatwa neza. Ibihumbi by’abacakara babaga mu mujyi wa Kartajene bose bari abana be; iminsi ye yose yayimaraga ari kwigisha abo bacakara, abaha Penetensiya, abavura… ni bo yari abereyeho. Kubera ko buri mugoroba yabaga ananiwe, ndetse n’impumuro itari nziza y’abacakara yamupfukiranye, yashoboraga kurya gusa akagati n’uturayi dukeya dukaranze mu mavuta. Nijoro Klaveri yajyaga gushengerera, agasenga, kandi akikubita nk’uko ab’icyo gihe bibabazaga.

Petero Klaveri yarwanyije byimazeyo icuruzwa ry’abirabura kugeza yitabye Imana ari umukambwe w’imyaka 74. yapfiriye i Karitajene muri Kolombiya, kuwa 8 Nzeri 1654 umubiri we umaze kunanirwa. Papa Piyo IX yamushyize mu rwego rw’abahire kuwa 16 Nyakanga 1850. Ni Papa Lewo XIII, wamushize mu rwego rw’abatagatifu, umunsi umwe hamwe n’abandi bayezuwiti babiri: Alfonsi Rodrigezi na Yohani Berchmans. Hari kuwa 8 Mutarama 1888. Mu w'1896. Papa Lewo XIII yamugize umurinzi w’abamisiyoneri bajya kwamamaza Ivanjili mu Birabura. Yamugize kandi umurengezi w’uburenganzira bwa muntu. Umubiri we uri munsi ya Altari yo muri Kiliziya yamwitiriwe yo mu mujyi wa Kartajene yamazemo imyaka 44 yamamaza Ivanjili.

Mutagatifu Petero Klaveri yaravugaga ati: “igihe cyose ntakora nk’uko indogobe ikora, ibikorwa byanjye nta mugisha biba bifite. Indogobe bashobora kuyivuga nabi, bakaba bayima icyo kurya, bakaba bayikoreza imitwaro kugeza igihe igwiriye hasi; uko bayigirira nabi kose, iricecekera. Indogobe irihangana kandi ari indogobe. Ni na ko umugaragu w’Imana yagombye kubigenza”.

Papa Yohani Pawulo II Mutagatifu, yamuvuze ati: “Petero Klaveri yagaragaje urukundo rwa gikirisitu rumurika ku buryo bwihariye kandi mu bihe byose”. Twizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Petero Klaveri (1580-1654) kuwa 9 Nzeri.

Ushaka kumenya byinshi:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.278-279.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. p.249.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.410.
  • http://www.jesuites.com/histoire/saints/pierreclaver.htm
  • https://viechretienne.catholique.org/saints/69-saint-pierre-claver
  • https://fr.wikipedia.org/wiki/Pierre_Claver
  • http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/septembre/saint-pierre-claver-jesuite-apotre-des-esclaves-d-amerique-1654-fete-le-09-septembre.html

Inshamake ku buzima bwa Myr Yohani Damaseni BIMENYIMANA

Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA (+) yavutse kuwa 22/06/1953, avukira i Bumazi muri Paruwasi ya Shangi ya Diyosezi ya Cyangugu. Amashuri abanza yayigiye ku kigo cy’amashuri abanza cya Bumazi no ku cya Gashyirabwoba (1959 - 1966). Ayisumbuye yayigiye mu Iseminari Nto i Mibirizi, ku Nyundo n’i Kansi kuva mu 1966 kugeza mu 1974. Kuva mu 1974 kugeza mu 1980, yize amasomo ya Filozofiya na Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Yohani Damaseni BIMENYIMANA yahawe ubupadiri kuwa 6/07/1980, nk’umusaseridoti wa Diyosezi ya Nyundo, abuhererwa ku Nyundo. Kuwa 5/11/ 1981 ni bwo yabaye umwe mu basaseridoti ba Diyosezi ya Cyangugu (incardination).

Ni Mutagatifu Papa Yohani Pawulo waII wamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu kuwa 18/01/1997. Yimitswe kuwa 16/03/1997, yimikwa na Myr Wensesilasi Kalibushi, afatanije na Myr Feredariko Rubwejanga ndetse na Myr Tadeyo Ntihinyurwa. Nuko ahitamo intego igira iti : « IN HUMILITATE ET CARITATE » (mu bwiyoroshye no mu rukundo), bityo aba umushumba wa kabiri wa Diyosezi ya Cyangugu. Uwambere ni Myr Tadeyo Ntihinyurwa wayibereye umushumba (05/11/1981– 09/03/1996) n’umuyobozi (Apostolic Administrator 25/03/1996 - 02/01/1997) nyuma yo gutorerwa kuba Arikiyepiskopi wa Kigali. Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA yatabarutse kuwa 11/03/ 2018, ageze i Kigali, avuye kwivuza mu mahanga.  Yatabarutse afite imyaka 65, irimo 38 ari umusaseridoti na 21 ari umushumba wa Diyosezi. 

Imwe mu mirimo yakoze mbere yo kuba umushumba wa Diyosezi

  • Yabaye Vicaire muri paruwasi ya Nyundo, nyuma ajya kwiga Tewolojiya i Roma. (Études au deuxième cycle de Théologie Biblique à l’Université Urbanienne de Rome,1984-1986).
  • Avuye i Roma nabwo yahawe ubutumwa bwo kuba Vicaire muri paruwasi ya Nyundo (1986 -1987)
  • Yabaye umurezi mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Piyo wa X ku Nyundo (1987 - 1989).
  • Yabaye umunyakigega n’umurezi mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi (Économe et Professeur, 1989 - 1994)
  • Yabaye umurezi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda (1995 - 1997)
Roho ye ikomeze kuruhukira mu mahoro!

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...