
Ku wa 19/7/2025;
muri Paruwasi Kinazi hatangiwe ubupadiri
kuri Diyakoni Théophile NGAYABERURA
Kuwa wa 29/8/2025, Abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi bari kumwe n’umwepiskopi wabo Myr Balthazar NTIVUGURUZWA bakoreye urugendo-nyobokamana i Kibeho.
![]() |
| Urugendo-nyobokamana i Kibeho kuwa 29/8/2025 |
Mu rwego rwo gufasha abapadiri kurushaho kwegera abakristu, ku wa 21 Kanama 2025, Diyosezi ya Kabgayi yashyikirije Paruwasi ya Gihara imodoka y'ubutumwa. Iki gikorwa cyagezweho binyuze mu ruhare rw'abakristu ba Paruwasi ya Gihara n'Ikigega cy'Ubufatanye bw'ama Paruwasi muri Diyosezi ya Kabgayi.
Guhera kuwa 18/8/2025 kugeza kuwa -22/8/2025, muri Paruwasi za Ruyenzi na Gihara habereya Forum y’urubyiruko, yafunguwe na Myr Balthazar NTIVUGURUZWA ku wa 19/8/2025.
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rusaga 800 rwitabiriye iyi Forum, yabifurije kuzaronkera ibyishimo n’amahoro muri Forum. Yagize ati: “Rubyiruko, iyi Forum muzayironkeremo amahoro, ibyishimo n'amizero”.

Abapadiri Jean Aime Twambaze na Alphonse Mutabazi
baganuje abakristu ku mugisha wa gisaseridoti
Kuri uyu munsi mukuru wa Asomusiyo, imbaga y'abakristu ba Paruwasi St Andre Gitarama bari mu byishimo by'impurirane, aho bahimbaje kandi Yubile y'impurirane (Yubile y'imyaka 50 ishize iyi Paruwasi ishinzwe, Yubile y'imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu, n'imyaka 125 ishize Ivanjili igeze mu Rwanda).
Uyu munsi kandi, hahimbajwe Yubile y'imyaka 50 ishize Myr Smaragde Mbonyintege ahawe ubusaseredoti.
Ku wa 13/8/2025, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yatanze Isakramentu ry'Ugukomezwa ku bana 217 muri Paruwasi ya Kibangu. Mu butumwa bwe yagize ati: “Muryango w'Imana mugize Paruwasi ya Kibangu, ni mukomere ku kwemera mwabatirijwemo. Bana, muri amizero ya Kiliziya, ni mwitabire gahunda za Kiliziya.”
![]() |
| Ababikira ba Mutagatifu Marita |
Padiri DUSHIMIMANA yahawe ubudiyokini kuwa 17 Kanama 2024 na Myr Balthazar Ntivuguruzwa, mu Misa yatangiwemo ubupadiri ku badiyakoni Gracien Nkurikiyimana na Boniface Ndacyayisenga bombi bavuka muri Paruwasi ya Nyabinyenga.
Uwo munsi kandi nibwo uwari Faratiri Alphonse Mutabazi uvuka muri Paruwase ya Kigoma na Faratiri Innocent Nsabimana uvuka muri Paruwase ya Muyunzwe bahawe ubudiyakoni, mu misa yahimbarijwemo Yubile y’imyaka 20 Paruwasi ya Nyabinyenga imaze ishinzwe.

Abarimu bakosora ibizamini basomewe Misa
Mu butumwa yabagejejeho ku barium 598, Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yabashimiye umuhate bagaragaza mu gukundisha abana ubumenyi. Aba barezi bamushimiye ko bakiriwe neza i Kabgayi.
Ku wa 20/7/2025 habaye umuhango wo guha umugisha Kiliziya ya Ruyenzi no kuyegurira Imana. Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yashimiye abakristu ba Paruwasi ya Ruyenzi uko biyubakiye Kiliziya anabasaba gukomeza gushyira imbaraga mu matsinda y'abana n'ay'ababyeyi.
![]() |
| Itangwa ry’ubupadiri kuri Diyakoni Théophile NGAYABERURA |
Mu butumwa bwe, Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yashimiye umuryango w'abakristu uko batoza abato gukunda Imana.
Ku wa 16/7/2025; Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yayoboye inama y'Inteko Rusange ya Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi.
Muri iyi nama yari igamije kurebera hamwe uruhare rw'Ukwezi kw'Urukundo n'Impuhwe mu ngengo y'imari ya Caritas ya Kabgayi, hasuzumwe n'uko buri wese yayigiramo uruhare.
Kuri uyu wa 13/7/2025, Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yahaye Ubutumwa abahereza b'Ukaristiya b'ingoboka 116, atanga isakramentu ry'Ukaristiya ku bana 204 muri Bazilika Nto ya Kabgayi. Habatijwe kandi abana 33. Yasabye abakristu guhora bubaha Kristu uri mu Isakramentu ry'Ukaristiya.
![]() |
| Itangwa ry’ubupadiri kuri Diyakoni Charles Niyomufasha |
Myr Balthazar yashimiye ababyeyi barerera Imana ashimira n'urubyiruko rwemera kwitangira umurimo wayo.
Ibi birori
byabereye muri Paruwasi ya Kabuga. Padiri NIYOMUFASHA Charles ni we mupadiri wa
mbere iyi Paruwasi ibyaye.
Indi nkuru wasoma:
1. Le récapitulatif des nouvelles du diocese de kabgayi du 11 mars au 18 mai 2025
2. Kabgayi: Menya aho abapadiri bazakorera ubutumwa 2024/2025
3. Mu mwaka umwe nk’Umwepiskopi wa Kabgayi
4. Menya Diyosezi ya Kabgayi n'Abashumba bayiragijwe
5. Menya byinshi kuri Bazilika Nto ya Kabgayi





No comments:
Post a Comment