Sunday, July 17, 2022

Imibereho ya Mutagatifu Esteri, Umwamikazi

Esteri yari umukobwa wa Abigayili, akaba umugore w’umwami w’abaperisi witwaga Hashuweri (Assuérus). Uwo mwami w’abamedi ni we mu mateka asanzwe y’isi witwaga Xerxès Ier cyangwa à Artaxerxès Ier. Irindi zina rya Esteri ni Hadassah bat Avihaïl, akaba yarakomokaga mu muryango wa Benyamini. Muri Bibiliya, mu gitabo cya Esteri, havugwa ko yakomokaga mu gihugu cya Yuda. Akaba yaritwaga Hasada (Hassadah), ageze ibwami kwa Hashuweri bamwita Esteri. Aya mazina yombi asobanura kimwe haba mu gihebureyi, haba mu rurimi rw’igikurude cyangwa igiperisi. Asobanura igiti gito gihora gitoshye kandi gifite indabo zererana zikoze nk’inyenyeri. Abayahudi bavugaga ko n’ubusanzwe, Esteri yari asanzwe afite uburanga butangaje. Yari afite nyirarume witwa Maridoki, wari waramubujije kuvuga ko ari umuyahudikazi.

Bibiliya imuvuga, ko mbere y’uko ajyanwa kuba umugore w’umwami, yabaga kwa nyirarume Maridoki wari ufite imirimo ikomeye mu rugo rw’umwami w’umuperisi rwari ahitwa Shushani (Chouchan). Nyuma y’uko umwami Hashuweri ategetse ko babamba umwamikazi witwaga Vasuta (Vachti), yatangiye gushakisha undi mugore mu bakobwa bose bari mu bwami bwe. Maridoki amaze kumva ko umwami ari gushaka umugore, yajyanye Esteri muri ayo marushanwa, nuko arayatsinda, aba ari we umwami ahitamo ngo amubere umugore, kandi akomeza guhisha ko akomoka mu bwoko bw’abayahudi. Igihe cyarageze, umuminisitiri witwaga Hamani afata icyemezo cyo kurimbura abayahudi bose bari muri ubwo bwami. Esteri yafashe iyambere ajya gusaba umwami gukuraho icyo cyemezo. Nyuma yo kwibabaza no yo gutakambiva Imana ye, asenga mu minsi itatu, yaje imbere y’umwami kumusaba ko basangira, hamwe na Hamani.

Esteri yongeye gutumira umwami ku nshuro ya kabiri, noneho amumenyesha ko ari umuyahudikazi, anamumenyesha ko Hamani yatanze itegeko ryo kurimbura abayahudi bose bo mu bwami bwose. Kubera ko itegeko ririho kashe y’umwami ridashobora gukurwaho, umwami yemereye Esteri ko abayahudi bafite uburenganzira bwo kwirwanaho ku munsi bazaterwaho. Nuko igihe kigeze, abayahudi birwanaho, bica abantu ibihumbi byinshi muri ubwo bwami. Umwami yageze aho gutanga itegeko ryo kumanika Hamani wari minisitiri w’intebe, akamanikwa kimwe n’abahungu be icumi. Yamuzizaga ko yari yarengereye, agashaka kwica abayahudi bose bo muri ubwo bwami bugari. Muri Bibiliya, Esteri agaragara nk’umugore ukunda gusenga Imana, akarangwa n’ukwemera, ubushishozi, umwete no gukunda abo mu bwoko bwe. Yarangwaga kandi n’ubwitonzi no kumenya gufata ibyemezo. Yahoraaga ahangayikiye kuvuganira bene wabo b’abayahudi, kubarinda no kubaronkera amahoro igihe cyose bari mu buhungiro i Babiloni.

Na magingo aya, abayahudi bizihiza umutsindo wa Esteri mu munsi mukuru wabo witwa Purimu, kandi mbere y’uwo munsi bategetswe kwibabaza nibura umunsi umwe, ntibagire icyo barya, bibuka uko umwamikazi Esteri yasabye abayahudi kumara iminsi itatu bigomwa umugati n’amazi kugira ngo bifatanye na we kwambaza Uhoraho ngo abarenganure, abagirire ibambe, abakize ababahigira kubarimbura. Mu kwizihiza uyu munsi wa wa Purimu, abayahudi bose bagomba gutega amatwi amasomo basomerwa avuye mu gitabo cya Esteri. Twizihiza mutagatifu Esteri kuwa 1 Nyakanga.

Izi nyandiko zagufasha kumenya byinshi kuri mutagatifu Esiteri

  1. IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. P.226.
  2. https://nominis.cef.fr/contenus/saint/286/Sainte-Esther.html
  3. http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/juillet/sainte-esther-reine-dans-l-ancien-testament-fete-le-01-juillet.html
  4. https://fr.wikipedia.org/wiki/Esther_(Bible) 

.......................................................Izindi nkuru..................................................................

Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga ku batagatifu twanyujije kuri uru rubuga :

 Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  MutagatifuFransisko ,  Jilberitiumukuru w’abihayimana , Visenti Feriye ,

Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu « apôtre de la Sainte Face » (Abantu 7 baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose),

Umurage w’intumwa z’impuhwe z’Imana ; (ibyo twasigiwe n’abatagatifu 7 bafatwa nk’intumwa z’impuhwe z’Imana « apôtre de la miséricorde ».

Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).

Mutagatifu Beyata, Umubikira wahowe Imana (+274)

 

Nubwo yafunzwe, akageragezwa bikomeye, uwo mwali ntiyigeze yihakana ubukiristu. Yihanganiye byose kandi Nyagasani amukorera ibitangaza byo kumwamururaho abashakaga kumukoza isoni bose.

Mutagatifu Beyata ni umutagatifukazi ukunzwe cyane mu mujyi witwa Sensi (Sanceias) wo mu Bufaransa, mu karere ka Burugonye, ku buryo ndetse hari igice (quartier) cy’uwo mujyi cyitiriwe izina rye. Uwo mujyi wa Sensi wari umujyi ukomeye (Metropole) muri ubwo Bufaransa (Gaule) bw’icyo gihe. Beyata yari yariyeguriye Yezu Kristu, aramwirundurira wese, na roho ye n’umubiri we, ndetse amwiyegurira byuzuye, yemera kwicwa kubera kurwanirira ingoma ya Kristu. Icyo gihe mu biciwe hamwe na mutagatifu Beyata harimo umutagatifu witwaga Agusitini utari umwepisikopi wa Hipona, wa wundi dusanzwe tumenyereye, harimo kandi Kolomba, na Sankitiyanusi.

Aba bose, Beyata, Kolomba, Agusitini na Sankitiyanusi bari abakirisitu bavuye mu gihugu cya Hispaniya bahunze itotezwa ry’abakirisitu, bakaba bari barahungiye mu gihugu cy’abaturanyi cy’Ubufaransa, bibwira ko bazahabonera amahoro. Uyu Beyata yari inkumi, akaba na mushiki wa Sanktiyanusi. Bavuga ko aba bakirisitu bavukaga mu miryango ikomeye yo mu gihugu cya Hispaniya ariko ababyeyi babo bakaba bari abapagani. Bavuga ko aho i Sensi hari ikoraniro ry’abakirisitu ryari rikomeye cyane. Mutagatifu Beyata wari uzanye n’abo bagenzi be b’abanyahispaniya bifatanyije n’iryo koraniro, bakomeza kubaho ubuzima bugandukiye Nyagasani kandi Beyata na bagenzi be bakundaga gusengera muri Kiliziya eshatu zari muri uwo mujyi wa Sensi, wari warakolonijwe n’abanyaroma.

Hari umwami Awuleriyani wangaga abakirisitu cyane, akanabarwanya bikomeye. Yari yarabaye muri ako gace, yumva bavuga ibyerekeye ishyaka ry’abo bakirisitu bizihiye Nyagasani. Nuko yohereza abo kubafata, bakabajyana mu rukiko, kugira ngo bahatwe ibibazo n’umucamanza, baryozwe kuba ari abakriustu. Uwitwa Kolombe we bamuvanye mu bandi, bamushyira ku ruhande, bagira ngo umwami amwinginge, ahakane ukwemera gutunganye, hanyuma amushyingire umugaragu we yafataga nk’umuhungu we. Byarangiye Kolombe amutsembeye, na we bamwica urw’agashinyaguro mu mpera z’uwo mwaka. Nubwo yafunzwe, akageragezwa bikomeye, uwo mwali ntiyigeze yihakana ubukiristu. Yihanganiye byose kandi Nyagasani amukorera ibitangaza byo kumwamururaho abashakaga kumukoza isoni bose.

Mutagatifu Beyata, kimwe n’abandi bakirisitu, umuyobozi w’abanyaroma yamuhatiye kureka ubukirisitu no gusenga ibigirwamana ariko akomera ku Mana nzima n’ukwemera kwa gikristu. Babanje kumutegeka gusenga ikigirwamana cy’izuba, arabyanga, ntiyahemukira Imana y’ukuri, isumba izindi mana zose. Abo batagatifu batatu ; Beyata na musaza we Sanktiyanusi na Agusitini babasohoye mu mujyi wa Sensi, bageze nko muri metero 1500 mu majyaruguru yawo, babatsinda aho, babaciye imitwe. Hari mu mwaka wa 274. Aho hantu hiciwe abakirisitu bahita ku kibanza cy’abahowe Imana. Nyuma yo guhorwa Imana, abakirisitu barabubashye cyane bituma hejuru y’imva zabo ziherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Sensi bahubakae kiliziya yabeguriwe. Iyo ngoro ya Nyagasani yasurwaga nk’ahantu hatagatifu, nyuma iza gusenywa n’abayisilamu bamaze kugera muri ako karere, mu mwaka wa 731.

Bavuga kandi ko nyuma yo gusenya iyo kiliziya yabitiriwe, aho ku mva hasigaye ka kiliziya gatoya (Chapelle) kitiriwe mutagatifu Beyata, kaje gusenyuka mu myaka y’1800. Mu mwaka wa 877, umwepiskopi witwa Ansejezi (Anségèse) yatinye ko abapagani bitwa aba normandi baza kwangiza imibiri y’abo batagatifu, nuko aza aho i Sensi, atwara mu cyubahiro gikomeye iyo mibiri mu rugo rw’abamonaki rwitiriwe mutagatifu Petero umunyembaraga. Kuwa 24 Kamena, yatwaye abatagatifu Sanktiyanusi na Agusitini, naho kuwa 29 Kamena atwara mutagatifu Beyata mu cyubahiro gikomeye. Mu gihe cyakurikiye impinduramatwara y’abafaransa mu 1789 abo batagatifu basubijwe muri Kiliziya nkuru (Cathedrale) mu mujyi wa Sensi. Twizihiza mutagatifu Beyata ku itariki 29 Kamena.

Izi nyandiko zagufasha kumenya byinshi kuri mutagatifu Beyata:

  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.83.
  • https://nominis.cef.fr/contenus/saint/7398/Sainte-Beate.

.......................................................Izindi nkuru..................................................................

Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga ku batagatifu twanyujije kuri uru rubuga :

 Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  MutagatifuFransisko ,  Jilberitiumukuru w’abihayimana , Visenti Feriye ,

Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu « apôtre de la Sainte Face » (Abantu 7 baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose),

Umurage w’intumwa z’impuhwe z’Imana ; (ibyo twasigiwe n’abatagatifu 7 bafatwa nk’intumwa z’impuhwe z’Imana « apôtre de la miséricorde ».

Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari). 

Antoni Mariya Zakariya, umubyeyi w’Aba ‘barnabites’

Antoni Mariya Zakariya
...inyigisho ze zuje ubwitonzi, zigakurura imitima ya benshi ziyiganisha ku Mana. Abajyaga kumwumva bati: “nimuze tujye kumva Malayika w’Imana”. 

Antoni Mariya Zakariya yavutse mu 1502, avukira mu muryango ukize cyane w’i Kerimoni mu Butaliyani. Antoni akiri uruhinja, ise yapfuye bitunguranye, icyo gihe nyina wa Antoni-Mariya yari afite imyaka 18 maze yita cyane ku burere bwa Antoni, amutoza imigenzo myiza, ya gikristu bituma Antoni atangira gufasha abakene akiri mu mashuri abanza. Yakundaga kwigomwa ibiryo n’imyambaro ye, akabifashisha abakene, bimukurura imigisha ndetse n’ingabire nyinshi. Antoni yabaye umusaseridoti mu 1528. Mbere yaho yabanje kuba umuganga afite imyaka 22. Kuba umuganga ntibyamubijije gusabana n’Imana, no ku ishuri yitaga ku buzima bwa roho ; iye ndetse n’iza bagenzi be. Yakusanyaga abana batereranywe n’ababyeyi babo, akabigisha gatigisimu nta kiguzi abatse. Aho abereye umupadiri, inyigisho ze zari zuje ubwitonzi, zigakurura imitima ya benshi ziyiganisha ku Mana ku buryo abajyaga kumwumva bagendaga bavuga bati: “nimuze tujye kumva Malayika w’Imana”. Yamaraga igihe kinini atanga isakaramentu rya Penetensiya.

Antoni ari mu cyiciro cy’abapadiri b’abataliyani bateguye inama nkuru ya Kiliziya mu gihugu cyabo yabereye i Trente. We na bagenzi be, bihase cyane ibyerekeye ivugururwa ry’ubusaseridoti n’iyogezabutumwa mu bihugu. Ni we kandi wabanjirije mutagatifu Filipo Neri gushyiraho imibereho mishya ya gisaseridoti y’abapadiri ba Diyosezi. Bene abo bapadiri batandukanye n’abamonaki, ntibanakora n’amasezerano yabiyeguriye Imana. Ni abasaseridoti baba muri paruwasi, bagasezerana kumvira umwepisikopi, uriho n’uzamusimbura. Antoni Mariya Zakariya yakomeje kwiyumvamo igitekerezo cyo gukoranyiriza hamwe abapadiri bafite inyota yo kwitagatifuza babaho gikene, bafasha abantu kujijuka, kurwanya ubunebwe no kutiroha mu maraha y’icyo gihe. Mu 1530, i Milano, yashinze umuryango w’abapadiri, awuragiza mutagatifu Pawulo kuko yakundaga kumwiyambaza byumwihariko kandi Papa yari yaramwemereye gushinga umuryango w’abihayimana maze akawita “abapadiri ba Mutagatifu Pawulo”. Yawuhaye intego yo « kwitanga utizigamye, no kujya ku rugamba utagombye umushahara n’ingemu ».

Ishyaka Antoni yari afitiye Inkuru Nziza yarikomoraga ku gukunda kwigana Mutagatifu Pawulo. Umuryango yashinze, kubera ko abawugize bari batuye hafi ya Kiliziya yitiriwe mutagatifu Barnaba, baje kwitwa « Ababarnabite », ariko uwo muryango yawuragije Mutagatifu Pawulo ngo awubere urugero n’umurinzi. Wemewe na Kiliziya mu 1533. Antoni yashinze undi muryango w’abihayimana b’abakobwa, abita Ababikira b’Ababamalayika ba mutagatifu Pawulo, (les angeliques de saint Paul). Bari bashinzwe kwita ku myigire y’abakobwa b’abakene no kwita ku myambaro ya liturjiya. Antoni Mariya Zakariya yapfuye, kuwa 5 Nyakanga mu 1539, afite imyaka 37, azize umunaniro yatewe no kwitangira kwamamaza Inkuru Nziza. Amaze guhabwa isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi n’Ukarisitiya, Antoni yigendera mu mahoro, yisangiye Uwo yeguriye ubuzima bwe bwose. Umubiri we uruhukiye muri kiliziya yitiriwe mutagatifu Barnaba i Milano. Yagizwe umutagatifu mu 1897. Tumwizihiza kuwa 5 Nyakanga.

Izi nyandiko zagufasha kumenya byinshi kuri uyu mutagatifu :

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.196.
  2. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015. P.188-189.
  3. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.
  4. http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/juillet/saint-antoine-marie-zaccaria-pretre-fondateur-de-la-congregation-des-clercs-reguliers-de-saint-paul-dits-barnabites.html 

.......................................................Izindi nkuru..................................................................

Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga ku batagatifu twanyujije kuri uru rubuga :

 Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  MutagatifuFransisko ,  Jilberitiumukuru w’abihayimana , Visenti Feriye ,

Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu « apôtre de la Sainte Face » (Abantu 7 baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose),

Umurage w’intumwa z’impuhwe z’Imana ; (ibyo twasigiwe n’abatagatifu 7 bafatwa nk’intumwa z’impuhwe z’Imana « apôtre de la miséricorde ».

Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).

Kigali, Paruwasi 5 ku isonga mu kubyara Ababikira

Inyubako ya Cathédrale St Michel
Paruwasi ya Rwaza ya Diyosezi ya Ruhengeri ni yo umunyarwandakazi wa mbere, Mama Mariya Yohana Nyirabayovu, yakoremo amasezerano yo kwiha Imana mu muryango w’Abenebikira, kuwa 25/03/1919. Kuva ubwo, abanyarwandakazi bakomeje kugana iyo nzira yanyuzwe n’uwo mukuru wabo, ngo begukire kwitangira Kiliziya nta kibaziga. Magingo aya, muri kiliziya y’u Rwanda hari imiryango y’abihayimana isaga 100. Muri yo, harimo abihayimana kavukire benshi bafatanya na bagenzi babo b’abanyamahanga mu gukorera imbaga y’Imana, yo mubyeyi wa bose. Twifuje kubagezaho amaparuwasi 5 ya Arikidiyosezi ya Kigali, ahiga ayandi mu kubyara ababikira benshi. Dutegura iyi nkuru, twifashishije urubuga rwa Arikidiyosezi ya Kigali (https://archidiocesekigali.org), rwasuwe kuwa 7 Nakanga 2022, bikaba bigaragara ko aya makuru akenewe kuvugururwa.

1.     PARUWASI YA RULINDO 

Paruwasi ya Rulindo ni yo ihiga izindi mu mavuko, bitya ikaza imbere no mu kwibaruka abihayimana benshi. Yashinzwe kuwa 26 Mata1909, iragizwa Bikira Mariya Umubyeyi ubohora imbohe. Igizwe n’amasantarali 6 na Sikirisale 7 zose za Santarali ya Rulindo. Ikaba imaze kubyara amaparuwasi nka Byumba (1938), Rwankuba (1947), Nyagahanga (1947), Rushaki (1952), Bungwe (1954), Rutongo (1955), Rwesero (1959), Kabuye (1961), Muyanza (1961), Burehe (1962), Shyorongi (1967), Muhura (1969), Ruli (1970) na Rukomo (1980). Ni Paruwasi yavukiyemo imiryango y’abihayimana ibiri, ariyo INSHUTI Z’ABAKENE n’ABAJA BA MARIYA. Umubikira wambere uvuka i Rulindo ni Ni Sr. M.Huberta + (KARUGANDA Modesta), hagaheruka Sr. MUKESHIMANA Bernadette. Imaze kubyara ababikira 44, abapadiri 35 n’abafureri 5.

2.     PARUWASI YA NYAMATA 

Ku mwanya wa kabiri hari Nyamata yashinzwe mu 1957, ikaragizwa Bikira Mariya Mwamikazi w’Intumwa. Iyi Paruwasi yibarutse Paruwasi ya Ruhuha mu 1971, Rilima mu 1973 na Nkanga mu 2012. Ubu igizwe n’amasantrali 13 na Sikirisali 1. Ituwemo n’imiryango y’Abihayimana igera kuri 6, ikaba iri mu mwaka wa 65 (1957-2022), ifasha abakristu mu kwitagatifuza. Iyi Paruwasi ni iya kabiri mu kugira ababikira benshi. Umubikira wa nyuma ni Sr. Yacine DUSABIMANA, na ho uwubuhawe mbere ni Sr. Mariane MUKANTAGENGWA. Imaze kugeza ababikira 40, abapadiri 14 n’abafureri 5.

3.     PARUWASI YA SHYORONGI 

Ku mwanya wa gatatu haza Paruwasi ya Shyorongi, yashinzwe ku wa 27 Nyakanga 1967, ikitirirwa Bikira Mariya Utabara abakirisitu. Ibarizwa mu Karere k’icyenurabushyo Buriza-Bumbogo. Paruwasi shyorongi ihana imbibi na Paruwasi zikurikira: Paruwasi Rulindo, Muhondo, Kabuga (Diyosezi ya Kabgayi), Rutongo na Paruwasi y’umuryango mutagatifu. Paruwasi ishingwa, yahawe amasantarali atatu ya Paruwasi ya Rulindo; Nkanga, Nyabuko na Rwahi ndetse n’ane yo muri Paruwasi y’umuryango Mutagatifu: Shyorongi, Kanyinya, Rutonde na Nyundo. Umupadiri bwite wa Diyosezi wayiyoboye bwa mbere ni Mgr Michel RWABIGWI (1976-1979). Paruwasi ya Shyorongi ituwemo n’Imiryango y’abihayimana 2: Abapenitentes ba Mutagatifu Fransisiko wa Assize n’Inshuti z’abakene.

Amakuru ari ku rubuga rwa Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko Paruwasi imaze kubyara abapadiri 3, abasemirari bakuru 2, abafureri 2, Ababikira 21 n’abandi bakiri mu irerero. Ariko ababikira bagaragzwa ni 14: Santarali ya Nkanga, iya Mboza na Nyabuko; buri Santrali ifite umubikira 1, Shyorongi yabyaye ababikira 9 bose baba mu bapenitente ba Mutagatifu Francisco w’Asizi naho Rwahi ibyara ababikira 2 mu gihe Kanyinya itarabyara uwhihayimana, yaba umufureri, umubikira cyangwa se umupadiri. Ikindi ni uko mu masantarali ayigize batagaragaza iya Rutonde, iboneka mu masantarali 7, Paruwasi Shyorongi yatangiranye.

4.     PARUWASI YA KABUGA

Iri ku mwanya wa kane hari Paruwasi ya Kabuga yashinzwe kuwa 01 Kamena 2003, ku munsi mukuru w’Asensiyo, iragizwa Kristu Nyirimpuhwe, ihabwa umuryango w’Abapadiri b’Abapalotini. Ihana imbibi na Paruwasi ya Ndera mu majyaruguru n’iburengerazuba, hakaba Paruwasi ya Masaka, mu majyepfo hari Paruwasi ya Musha na Kigarama iri mu burasirazuba. Mu 2010, havutse Ingoro y’Impuhwe z’Imana y’i Kabuga. Imiryango y’abiyeguriye Imana ikorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kabuga ni 6; Abapalotini, Ababikira b’Abamalayika, Les Sœurs de la Sainte Famille d’Helmet, Les Sœurs de l’Assomption, Ababikira b’Umubyeyi ugira Inama Nziza n’Abenebikira. Abiyise “Intwarane za Yezu na Mariya” bahafunguye urugo kuri Pasika ya 2017, bakaba bagikurikiranwa. Paruwasi ya Kabuga ifite ababikira 14 mu bihayimana 17 yabyaye. Bavuka mu masantarali abiri muri ane ayigize. Muyumbu iherereye mu karere ka Rwamagana, yabyaye abihayimana 16, barimo ababikira 13, abafureri 2 n’umupadiri 1. Santarali ya Ruhanga, yabyaye sikirisali ya Gakenyeri, n’umubikira witwa Drocella Mukashyaka (Caritas Christi). Kabuga na Mbandazi.

5.     PARUWASI YA MUSHA

Ku mwanya wa gtanu haza Paruwasi ya Musha yitiriwe mutagatifu Dominiko Saviyo yashinzwe 1969, ikomotse kuri paruwasi ya Rwamagana. Iri mu karere k’ikenerabushyo ka MASAKA. Mu Majyaruguru, hari ikiyaga cya Muhazi kiyitandukanya na Paruwasi Rwamiko, Muhura na Kiziguro zo muri Diyosezi ya Byumba. Mu Majyepfo hari Paruwasi ya Kigarama, mu Burasizuba hari Paruwasi ya Rwamagana, mu Burengerazuba hari Paruwasi ya Ndera, na Kabuga. Mu mwaka wa 2008, Paruwasi ya Musha yari igizwe n’amasantarali 7 nyuma yo kubyara Paruwasi ya Kigarama; ubu igizwe n’amasantarali 4. Santarali ya Musha fite amasukurusale ane, ariyo: Musha, Duha, Cyimbazi na Rutoma. Santarali Gahengeri ifite amasukurusale abiri; Runyinya na kibare. Santarali Janjagiro na Santarali Nyagasambu. Paruwasi ya Musha ituwemo n’imiryango y’abihayimana ibiri: Umuryango w’ababikira b’umwana Yezu (les sœurs de l’enfant Jésus) n’Umuryango w’ababikira b’Inshuti z’abakene. Paruwasi ya Musha imaze kubyara ababikira 10, abapadiri 10 n’umfureri 1.

.......................................................Izindi nkuru..................................................................

Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga ku batagatifu twanyujije kuri uru rubuga :

 Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  MutagatifuFransisko ,  Jilberitiumukuru w’abihayimana , Visenti Feriye ,

Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu « apôtre de la Sainte Face » (Abantu 7 baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose),

Umurage w’intumwa z’impuhwe z’Imana ; (ibyo twasigiwe n’abatagatifu 7 bafatwa nk’intumwa z’impuhwe z’Imana « apôtre de la miséricorde ».

Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...