Monday, December 3, 2018

RERE NA RAMBA PART13

Ramba yarahagurutse, ahagurutsa Rere amufashe mu biganza nuko aramubaza ati “wifuza iki?” Rere aramusubiza ati “nifuza ko twazagerana mu zabukuru tugikundana!” Ramba arongera aramubazi ati “urashaka iki?” Rere ati “ibyo nshaka ni byinshi mbivuze twarara hano, ariko bimwe muri byo ni ibi: ndashaka gukomeza gukundwa nawe kandi nkumbuye kumva undirimbira!” Ramba yahise agorora ijwi hanyuma amuririmbira indirimbo yitwa ‘uri he?’, ayirangije, Rere ati “urakoze mukundwa, urashaka ko umukunzi wawe akuririmbira?” Ramba arikiriza! Nibwo Rere amurekuye ibiganza, yigira inyuma gato abona ubumuririmbira indirimbo yitwa ‘turacyakundana’, arangije ibitero byose Ramba yaramwegereye, aramubwira ati “ndagukunda kandi nzahora nkukunda kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwanjye.” Rere na Ramba bongera gufatana mu kiganza ikindi bakerekeje hejuru, bombi bapfukamye ku gatenge bari bicayeho, basengera hamwe bagira bati “Nyagasani Mana ishobora byose, wowe waremye muntu ukamushyiramo umutima ukunda, ukanamuremera umufasha bakwiranye; rebana impuhwe abagaragu bawe maze uduhe gukomeza gukundana by’ukuri, tuyobowe na Roho wawe. Tagatifuza imibereho n’imibanire byacu kugira ngo turusheho kuba abahamya b’urukundo rw’ukuri, urwo wishakiye ko ruhuza abitegura kurushinga. Turinde imitego y’umwanzi n’ibindi bigeragezo tudashobora gutsinda, maze utwongerere imbaraga zidukomeza muri uru rugendo rwo gukundana twatangiye. Girira impuhwe abana bawe, udusenderezeho umukiro maze tuzasazane umunezero n’ubugwaneza kuko urukundo dukundana ruhoraho kandi tukaba twiyegerezanya kubera ubudahemuka tugirirana, kugira ngo turusheho guhamya izina ryawe ubu n’iteka ryose. Roho w’Imana nzima, uraduhore hafi. Amina”

Barangije gusenga, barahagurutse barataha. Rere ajya gusezeraho ababyeyi ba Ramba. Bagaze mu marembo, Mama Ramba abaza muhungu we ati "Niko mwana wa, ko wagendanye na Ramba none ukaba ugarutse wenyine?" Ibyo yabitewe n'uko Ramba yari acyambaye umupira wa Rere. Ramba na Rere bahise basekera hamwe nuko Ramba asubiza Nyina ati "Umuhungu wawe araje, hari aho asigaye." Rere yicaye gato maze atangira kubasezeraho ababwira ko bazongera kumubona nyuma y'ibizamini bya leta. Bamusabye kwicara akanya gato, nuko Mama Ramba yihina mu nzu, azana umusururu mu gikombe, awuhereza Rere. Ramba na we yahise agaruka ku irembo ahamagara iwabo wa Rere kuri telefoni ya Mama Rere, ababwira ko bari kumwe mu rugo kandi ko aribumuherekeze mu kanya. Bakomeje gusangira ubushera n'ababyeyi, nuko barishima cyane kuko bwari ubwa mbere bibayeho. Ntibyatinze ibiryo biba birahiye; ababyeyi bajya kurira mu ruganiriro naho ba Ramba bo bahitamo kwigumira hanze kuko hari umucyo w'ukwezi.

Barangije kurya Ramba yaherekeje umukunzi we. Bazamuka gahoro cyane, Ramba abwira Rere ati
“Uri mu byawe no mu byabandi
Uharanira ibyo Rurema ashima
Ukabitora ukareka ibindi
Uzatsinda njye simbeshya

Uwabishima ko bigukwiye
Akagukundira kubyigomba
No kubyihata isi itabishaka
Yavuga ati “Horana ihirwe!”

Urarihorane mu buzima bwawe
Uharirwe umwanya ubone kubanza
Ngo Inkuru Nziza igere mu bawe
Mufatanye mwese guhamya Imana 

Abo bawe si bene wanyu
Abagana iwanyu, ababa mu byanyu
Ni abashaka kugana Imana
N’abadashaka kumenya Imana

Horana ihirwe mu rugo rwanyu
Uzire kunengwa mu byo bagushinga
Uharanire iteka ko bagushima
Bityo ube indatwa mu rugo rwanyu

Horana ihirwe mu mirimo yawe
Wiringire Umwami wawe
Yezu Kristu rugero rwiza
Ni we uzakugira urugero rwiza.”


IFUNGURO


v IFUNGURO

Kugira ngo tubeho neza, umubiri wacu ukenera ibiwutunga byiza kandi bibonekera ku gihe n’ingano bikwiriye kugira ngo akamaro kabyo katabusanya n’ibyitezwe. Ubuzima bwa roho nabwo ni uko. Bubonera ibiwutunga mu busabane tugirana n’abavandimwe bacu hamwe n’Imana. Isengesho n’ibikwiriye kuriherekeza ni byo funguro rizima roho zacu zikenera kugira ngo zibeho neza zibereye Uwaziremye. Nkuko mu buzima bugaragarira amaso dukenera gutera intambwe, tuva mu cyiciro tugana mu cyisumbuye ni nako roho zacu zikenera gukura; zigakura mu kwemera zunguka igikundiro mu maso y’Imana. Koko ubuzima bwiza bubonera ibibutunga bihagije ku gihe, bigatuma nyirabwo akura neza mu maso y’Imana n’ay’abantu. Mu bituma umuntu adakura, twavuga;
1.     Kutigishwa Ijambo ry’Imana.
2.     Kwakira inyigisho zirenze ubushobozi bw’imyumvire.
3.     Kwakira inyigisho nyinshi z’abantu badahuje ukwemera.
4.     Kudasenga no gusengana uburyarya.
5.     Kwiheza ku masakaramentu.
6.     kwigwizaho inshingano ziruta ubushobozi bwawe n’umwanya ugira.
Imirire mibi ntitana n’uburwayi; umuti nta wundi ni amsakaraentu, cyane cyane Batisimu na Penetensiya adukiza icyaha cy’inkomoko n’ibindi byaha bitworeka mu rupfu. Kuba umuntu yifitemo umutima wo kubana n’abandi (teamwork, sociability) na byo ni uburyo bwo kwandura. Hari ubwo ubana n’ababi kandi udashoboye kubaganza no kubahunga, ugasanga bakwanduje uburwayi utavukanye. Iyaba twabanaga n’abeza baduhindurira kuronka umukiro kandi tukagira umuco wo kutakira buhumyi imico yose dusanganye abandi. Mwene Siraki ati “Mwana wanjye, nurwara, ntuzirangareho, ahubwo uzasenge Uhoraho, ni we uzagukiza. Irinde icyaha, ibiganza byawe bibe ibiziranenge, umutima wawe uwusukureho ibyaha byose (Sir.38,9-10).” Bavandimwe, umuntu ashobora kwibwira ko ari kurya neza nyamara ubuzima bwe bugeramiwe kubera imirire mibi igenda imusesera buhoro buhoro kuzageza ubwo we azashiduka yacurangutse. Kutigishwa ni yo mpamu ya mbere itera muntu kugira imyumvire mibi idashobora kumuteza intambwe igana Aritali Ntagatifu. Hari n’abigishijwe inyigisho nyinshi zitandukanye, zirimo n’z’ubuyobe n’izirenze urugero rw’ukwemera n’imyumvire bafite bigatuma ntacyo zibamarira usibye kurushaho kubongerera uburyo bwo gucumura no kubona Imana mu buryo butatuma yizerwa nka Nyir’impuhwe ikiza. Nubwo muri iki gihe hari abigishwa n’abigisha benshi, roho zunguka ni nke; guhinduka k’umutima ndetse n’umubiri ni guke, ahubwo heze guharanira inyungu z’umubiri hakoreshejwe Ijambo ry’Imana. Niba hari intambara ikomeye ikwiye guhagarikwa ni “ukuba mutagatifu ku ruhu.”

Dusabe: Ngwino unyikirize, banguka untabare Nyagasani wowe uzi neza ubupfu bwanjye, ukaba Imana icubya uwikuza, igakiza uwiyoroheje. Wowe utuzura n'ikibi, girira impuhwe zawe umbesheho maze nzakurikuze ugushaka kwawe ko kuzangeza mu byishimo by'ijuru. Mana Nyirubutagatifu rengera umugaragu wawe w'umunyantegenke umutere kudaheranwa n'inzira ziganisha mu rupfu bityo ku munsi wihitiyemo nzapfane umutima ukwiriye abana bawe, Amina!


Kwambika ingoro ya Roho Mutagatifu.


Kwambika ingoro ya Roho Mutagatifu.

Umuntu muri kamere ye yifitemo icyifuzo cyo kubonwa no kugaragara neza.  Uwo mutima wa ‘bambone neza’ ni wo utuma agura icyirori, akireba kugira ngo amenye niba ari bunyure abamubona. Ibyo akabikora yirengagije ko abantu bakunda ibitandukanye. Iyo ‘bambone neza’ niyo ituma dusaba bagenzi bacu kudufasha gutoranya imyenda duhaha mu isoko, tukanabasaba kuturebera niba tugaragara neza mbere yo kuva mu rugo kugira ngo aho duca hose tuhanyurane umucyo. Umuntu ushira mu gaciro agomba gutekereza neza ku myambaro yambara n’uko ashaka kubonwa. ‘Imyambaro nambara iranga uwo ndi we!’ nuko rero, ushaka kubonwa neza niyambare neza. “n’ubundi ndamutse namaye nabi sinasohoka ngo njye ahabona. Mbere yo gusohoka ndabanza nkireba, narangiza gutunganya ibyo mbona ko bidatunganye nkasohoka!”
          
Ku bijyanye n’imyambarire, ni ngombwa kongera kuzirikana kuri ibi bibazo; ni ryari umuntu aba yambaye neza cyangwa nabi? hari aho abantu bagirwa inama yo kwambara birebire, kutambara amapantalo n’amajipo asatuye, hari n’abandi bagirwa inama yo kwambara bakikwiza. Izi nama zose ziramutse zikurikijwe neza, kuzubahiriza byaranga, kuri abo babihisemo, uwambaye neza nyamara uwashikamiwe n’icyaha bamuha itegeko bugacya kabiri yamaze kubona uburyo azarikurikiza ritamuciye ku cyo rimubaza. Murabyumva neza ko ibyo atari ugukurikiza itegeko ahubwo ni ukugaragaza ko wamenye ko ribaho. Uwo basabye kwikwiza kugira ngo aheshe bimwe mu bice by’ umubiri we icyubahiro, ahitamo guhisha umutwe, akambara birebire bihwanije na mikorosikopi umumaro. Usabwe kwirinda ibyerekana amatako n’intege, agahitamo kwiyambika birebire bimuhambiye. Ubujijwe kwambara amapantalo agahitamo kwambara amajipo y’abo abyaye cyangwa ya mipira irobotse mu gatuza boshye uwamamaza amabere. Mu biranga umwari wiyubaha harimo kwambara neza no kugirira ibanga bimwe mu bice by’umubiri we; amatako, amabere, ibibero n’ibindi bikwiye kubahwa no kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko kurusha ibindi; Wasobanura ute ko wiyubaha, ko wambara neza kandi wirirwa wanitse umubiri wawe uwubeshya ko wawambitse? Wasobanura ute ko wiyubaha kandi ugenda utagataga kubera uko wambaye ipantalo nk’uwayitayemo umwanda? Umuntu utazi kwambara neza ntakakubeshye kwiyubaha kandi ibyo ntibikarangwe ku muvokasiyoneri! Bavandimwe, ‘imirimbire yanyu ntikabe iy’inyuma: imisatsi iboshye, impeta za zahabu cyangwa imyenda y’akarusho; ahubwo imirimbire yanyu ibe iy’imbere mu mutimima, imirimbire idashanguka y’umutima utuje kandi ugwa neza, ufite agaciro kanini mu maso y’Imana.’ (1Pet.3,3-4)

Kwambara birebire no kwikwiza, ubwabyo ni byiza ariko mu basabwa kubyubahiriza, bose siko bazi icyo bisobanura mu buzima bwabo. Bavandimwe uwihara kwambara neza kubera ibyo, ntabwo yambaye neza kiretse niba imyambarire ye imuranga nk’umwana warezwe neza kandi ikaba imufasha kubahisha icyicaro cya Roho w’Imana ugomba kumuturamo no kumuyobora ndetse ikanamufasha gusingiriza Imana mu mubiri we agamije kumenyekanisha Kristu no gukiza roho nyinshi. Nguwo uwambaye neza, uzirikana ko yambaye Kristu muri Batisimu kandi ko kwitandukanya na We ari byo kwambara ubusa; ikintu Adamu na Eva bazize! Tuzirikane ku gaciro ko kuba turi ingoro za Roho Mutagatifu n’ingingo za Kristu nuko bitwemeze ko kwiyambika ubusa ari ugusamburira Roho udutuyemo. Kwambara ubusa ni ugusamburira, ni ukwirukana Roho w’Imana. Ni uguha indaro sekibi udashobora kubana na Roho w’Imana. Kwambara neza ni ukubaha ubuzima butangwa n’Imana kandi ubwo buzima bukenera ifunguro rya buri munsi kugirango busagambe.



RERE NA RAMBA PART 12

Iyi yari intangiriro yo kumenya n’uwatwaye simukadi. Ku munsi ukurikiyeho, Rere yaramanutse abwira Ramba ati “kugira ngo tumenye ukoresha simukadi, ohereza ubu butumwa: “kuza mu biruhuko ndabona bidashobotse, ngo nze tuvugane imbonankubone, mbabarira byibura umbwire uwakuntwaye.” Ubu butumwa bukigera kuri Baje, yahise asubiza ati “bube ubwa nyuma ushidikanya, ubu nsigaye naregukanwe na Baje.” Ramba yabajije Rere ibyo bamusubije kuko ari we wari ufite telefoni, nuko Rere amuhereza telefoni atangara ngo yisomere. Uwo Baje yajyaga abwira Ramba kenshi ko umukobwa bigana ari mwiza cyane kandi ko yitonda. Ramba amaze kumenya ibyo byose, yariyumviriye hanyuma abwira Rere ati “Mbabarira mukundwa, narakubabaje cyane ariko nanjye si njye. Hashimwe Imana idufashije gutsinda iki kigeragezo!” Ubwo Rere yafashe Ramba akaboko, bazamuka bagana iwabo ariko ntibagera mu rugo, batambikira hepfo yo kwa Rere bagera ahantu hadatuwe, hatuje, hibereye agacaca gatoshye n’ibiti bisa n’imitako yo mu busitani bwo mu mijyi. Ramba yicaye yegamiye igiti kinini cyari kigandaye, na Rere yicara iburyo bwe, amuryamaho ku buryo umutwe we wari wiseguye akaboko ka Ramba. Rere yari aryamye areba hejuru ku buryo ibyo yavugaga byose Ramba yamuroraga mu maso.

Baraganiriye cyane; babazanya amakuru yo ku ishuri, baganira byinshi bitandukanye bagera no ku byari bibatanije maze bombi bahishurirana uko basabiranaga nuko barishima cyane. Rere wari watwawe n’umunezero abwira Ramba ngo yuname amubwire, Ramba yegereza umutwe uwo mukobwa wamurebaga mu maso, na Rere yigiza uwe hejuru hanyuma amwongorera mu gutwi ati “Ramba ndagukunda,” nuko amusoma ku itama. Ramba yahise amuririmbira akaririmbo kitwa ‘akandi ku mutima’, karangiye aramubwira ati “kuva dukina inkinamico na magingo aya, ndagukunda. Bari baduteranije ariko ntibikibaye.”  Arakomeza ati
“Kabeho bwiza buzira icyashya
Buzira gusumbwa imihana yose
Kabeho mwali unyura umukunda
Kabeho ukundwa iteka ryose

Kabeho kandi ubone umutuzo
Amahoro asagambe no mu ntaho
Kunda ukundwe mukobwa mwiza
Uzire abakwanga uhore mu beza!”

Rere ashimira Ramba hanyuma basengera hamwe baragiza Imana urukundo rwabo babona ubutaha. Muri icyo kiruhuko cyose, Rere na Ramba bigiraga hamwe kuberako bombi bari bahuje kwiga indimi kandi nubwo Ramba yari akuze ntiyatinyaga gufasha umukunzi mu mirimo na Rere kandi bikaba uko igihe ari kwa Ramba. Ku cyumweru gisoza ikiruhuko, aba bana bombi bajyanye gusenga, bafashwa kuzirikana ku mpuhwe z’Imana no kuzikwirakwiza nuko bataha, biyemeza kubabarira Baje. Buracya bagasubira ku ishuri Rere na Ramba basangiye ibya saa sita hanyuma bajya muri ka gashyamba kugira ngo baganire nta kirogoya. Rere yabanje gusasa igitenge hasi nuko abwira Ramba ati “icara ugubwe neza uri na Rere wawe.” Ramba yicaye hafi y’igiti kuko yakundaga kwegama, Rere abibonye ahita akuramo umupira w’umukara yari yambaye awambika Ramba wari wambaye ishati yera ngo itandura ayegamije ku giti. Ramba amaze kwicara yegamye neza, Rere yamwicaye imbere kuko yifuzaga ko baganira barebana mu maso, yashakaga kumureba neza, akamwitegereza wese kuko bari bagiye kongera gutandukanywa n’amasomo. Baraganiriye, bubiriraho ntacyo bikanga kuko bari basabye uruhushya ababyeyi, babamenyesheje ko bari butinde. Muri ibyo biganiro byabo bananyuzagamo bagaturana imivigo, bakaririmbirana mbese umunezero wari wose. Kanda aha usome ikindi gice.

kugenywa byiza ni...


v Kugenywa[1]

Igenywa ni ikimenyetso cy’isezerano Imana yagiranye n’umuryango wayo muri Aburahamu. Mu mategeko Imana yasabye Aburahamu kuzaca utazaba yarubahirije iryo sezerano rigaragarira mu mubiri kandi rizahoraho (Intg.17,9-14). Uhoraho, mu gihe cy’iyimukamisiri, yategetse Yozuwe, umuherezabitambo mukuru akaba n’umusimbura wa Musa, kubajisha ibuye ryo kugenyesha abisiraheli kuko abavukiye mu butayu batari baragenywe ngo bubahirize isezerano ry’Imana. Nuko Uhoraho abavanaho ikimwaro bari barakuye mu Misiri, ari cyo kutigenyesha (Yoz.5,9). Ese twirate ko twigenyesheje? Oya, abirata ko bagenywe baragowe! Iryo sezerano Imana yagiranye n’ isiraheli umuryango wayo ryawuteye kwirata no gushinga ijosi maze wiratana kugenywa ku mubiri aho kwiratana imigenzo myiza! Nyamara nta cyiza nko kwicisha bugufi, ukemera ko nawe uri umunyabyaha, aho kwirirwa wisobanura mu bidashinga. Bubahirije isezerano ariko batangira kwirengagiza ibindi Imana ibasaba, batangira guheza abanyamahanga babafata nk’abatazwi kandi batitaweho n’Imana.

Ibyo ni byo byatumye Imana ikoresheje umuhanuzi Yeremiya ibabwira ko bagowe (Yer.9,24). Ibinyujije kuri Musa, Imana ntiyahwemye gushishikariza umuryango wayo kugenywa by’ukuri, aribyo kugenywa ku mutima; gutinya Imana, gukurikiza inzira zayo no gukomeza amategeko n’amabwiriza itanga (Ivug,10,12-3.6). Abagenywe bumvaga ko nta muntu utaragenywe ukwiye gusurwa cyangwa ngo asangire na bo. Byari ikizira kuko batari bahuje ukwemera n’abo bitwaga abanduye, barahumanyaga. Ibyo byari bihabanye rwose n’umugambi w’Imana, yo yahaye n’abanyamahanga (abadakebwe) kuzura Roho Mutagatifu (Intu.10,4­4-48;11,2-3); Nguko kugenywa gukwiriye; kugenywa ku mutima, Kugenywa muri Yezu Kristu! Mtg. Pawulo, mu mabaruwa yandikiye abanyaroma n’abanyakorinti, ntahwema kutwibutsa ko Imana imwe ariyo izaha uwagenywe n’utaragenywe kuba intungane, bose babikesheje ukwemera. Bavandimwe, buri wese nagume uko ameze; uwagenywe ntakabihishe n’utarabikora abyihorere, kuko byose nta kavuro ahubwo dukurikize amategeko y’Imana (Rom.3,30;1Kor.7,18). Ntitugomba kwiratana ukugenywa k’umubiri wacu, ahubwo kugenywa ku mutima ndetse n’Umusaraba wa Kristu, ukwemera kujyana n’urukundo, Gusenga muri Roho Mutagatifu, no kuba ibiremwa bishya bityo tukagira ikuzo muri Yezu Kristu. Ngibyo kugenywa by’ukuri kandi ni nabyo bizadukiza. Niturangwe n’urukundo rudaheza kuko “udakunda aguma mu rupfu [rwa roho] (S. Philarète de Moscou; Discours aux novices). Ese bavandimwe bavokasiyoneri, kugira ngo muronke umukiro mwifuza, uyu mubiri benshi twiratana muwugaburira iki? Mute?



[1] Andi masomo yo kuzirikanaho: Gal.5,2-12; 6,12-16; Fil.3,3; Rom.2,25-29; 4,9-10; Kol.2,11; Ivug.30,6

rere na ramba part 11

Igihembwe cya kabiri cy’umwaka usoza ayisumbuye kirangiye, Ramba yaje mu biruhuko amara iminsi ibiri atabonanye na Rere, ku munsi wa gatatu nibwo Rere yaje iwabo nuko amusanga ahagaze mu mbuga. Ramba amukubise amaso, yibuka ibyamubayeho byose, ahita amutanguranwa kumusuhukisha akaboko, Rere na we arakanga hanyuma Ramba ahita yisubirira mu cyumba cye kandi ni na we wari uri mu rugo wenyine, bituma Rere ataguma aho ahubwo ajya guhagarara ku irembo; ahamara imonota itanu ari wenyine, yibaza ibimubayeho. Yari ataramenya ko ubuhake bwanyereye[1]. Rere wari ukumbuye Ramba bidasubirwaho, yananiwe gutaha, yiyemeza kugaruka agasaba Ramba imbabazi byibura akamusuhuza neza gusa. Mu kugaruka, Rere yasanze Ramba yegetseho, arakomanga. Ramba ngo asohoke kureba umukomangira asanga ni Rere; Ramba aramwitegereza, maze arimyoza ati “abahindutse bagahindukana n’ibyabo byose, birimo n’umukono, baba bakeneye guhabwa umutuzo n’amahoro! Inzira ni umuhanda[2]” Akirangiza aya magambo, Ramba yahise yegekaho kuko yari ahagaze mu muryango, nuko yiyicarira ku gatebe kari aho mu ruganiriro. Rere yumvise ayo magambo, yahise asuka amarira, bigaragara ko afite agahinda kenshi. Ayo marira ni yo yongeye kugarura impuhwe mu mutima wa Ramba kuko igihe cyose Rere yabwiraga amagambo akomeye ataburaga kurira. Ramba yakinguye urugi, asanga Rere aririra aho yamusize ahagaze, yubitse umutwe. Nuko amufata mu matama, amuzamura umutwe ku buryo barebana bombi mu maso. Bahuje amaso Rere avugana ikiniga cyinshi ati “niba waranyanze, mbabarira byibura umpobere nk’ikimenyetso cy’uko ntazongera guhoberana nawe, hanyuma nigendere.”

Ramba yumva urukundo n’impuhwe biramusaze maze yenda agatambaro kererana yajyaga akunda kumuhanaguza iyo babaga bari kumwe, amuhanagura yitonze kugeza ubwo amarira ashize ku matama no ku maso, hanyuma abona ubumuhobera. Bahoberanye, kwihangana kwabaye guke, Rere arongera ararira kuko atiyumvishaga ukuntu ari ubwanyuma ahobera Ramba nk’umukunzi we, atazi n’ikibatandukanije. Ramba yanyarukiye mu nzu azana ya baruwa yasomaga buri munsi uko agiye kuryama n’uko abyutse. Akingaho nuko abwira Rere ati nkurikira; bagenda bucece ntawe uvugisha undi barinda bagera muri ka gashyamba baruhukiyemo bavuye gufata amabaruwa abamenyesha aho baziga n’ibyo bazitwaza. Bahageze Rere yabwiye Ramba ati “ibyo ugiye kumbwira ndabizi, uba wabimbwiye kare ni uko wanze ko iwanyu basanga ndira. Ubugome unkoreye sinzabwibagirwa, gusa umenyeko nkigukunda!” ijambo rya nyuma Rere yarivuze arira, Ramba aramureka ararira arihanagura hanyuma amwibutsa ibyaranze urukundo rwabo byose nta na kimwe asize inyuma nuko arangije amuhereza ya baruwa yandikiwe mu izina rye, yanditsemo amagambo yuzuye ubugome n’agasuzuguro. Ramba abonye ko Rere ayisomye agakubitwa n’inkuba, aramubaza ati “ibyo ni ibiki? Urashaka kunyanga ukagerekaho no kungira igikoresho cyawe?”

Rere amusaba imbabazi z’ibyabaye byose. Amusobanurira igihe yatereye simukadi maze abwira Ramba, nyuma yo kwisomera sms zose yohererezwaga mu izina rye, ati “ndabyemeye warababaye cyane, ariko mpa icyumweru kimwe gusa, ubundi ku munsi wa munani tuzatandukane burundu kandi kumugaragaro, dusezeraneho nk’abigeze gukundana.” Ibi Rere wari uzi neza gushira mu gaciro kwa Ramba yabimusabye atekereza ko muri iyo minsi azaba yamenye uwanditse iyo baruwa n’ukoresha simukadi ye. Ramba yarabimwemereye kuko yari atangiye kubona ibimenyetso bike bigaragaza ko iyo baruwa yanditswe n’undi muntu. Rere na Ramba bakimara kwemeranya ibyo, basezeranyeho barataha, bamara ijoro ryose nta kugoheka buri umwe yibaza ku byabaye hagati ye n’umukunzi we. Mbere yo gutandukana, Rere yafashe ya baruwa arongera arayitegereza neza, ageze mu rugo afata amakayi ye yose yo mu wa gatanu n’ayo mu wa gatandatu, agenda areba inyandiko z’abamufashije kwandika; ageze ku ikayi yakoreragamo imyitozo asangamo umukono usa n’uwo kuri ya baruwa imwitirirwa. Yatekereje neza asanga hari umuhungu wamwandikiye mu ikaye amubwira ko umukono we uzatuma amwibuka buri uko awurebye. Rere yanibutse kandi ko uwo muhungu witwa Baje, yamuhakaniye ubwo yamusabaga ko bakundana. Kanda aha niba ushaka ikindi gice. 


[1] Ubuhake bwanyereye = shebuja w’umuntu ntakimurora neza
[2] Inzira ni umuhanda = genda sinkushaka hano

Thursday, November 29, 2018

abalayiki duhamagarirwa iki?


Inama ya 2 ya vatikni ivuga ko abalayiki ari abemera bose batari mu rwego rw’abihayimana n’urw’abiyeguriyimana (l’état religieux et l’ordre sacré). Abalayiki, kimwe n’abiyeguriyimana n’abihayimana, batumwa mu isi kugira ngo bahakorere ibikorwa binyuranye bituma isi ihindura isura, ikaba isi irangwa n’ubutabera, isi yimitse urukundo. Bakayihindura baharanira ko yo, abayo n’ibyayo bisubirana ubwiza bushimwa n’Imana yaremye ibyiza gusa (Soma Intg.1,31). Mu butumwa bahabwa na Kiliziya (apostolat), harimo kwamamaza Inkuru Nziza no gutagatifuza; ibyo bakabikora mu buhamya bw’ubuzima bwabo bwa gikristu no mu bikorwa bakorana umutima woroshya, wa mutima ugaragarira abandi nk’aho udasanzwe; bene ibyo bishobora gukurura muntu bimujyana ku kwemera no ku Mana, yo ivuga iti “Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo babone ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru (Mt.5,16).”

P. Anastase N.  asezeranya abasaveri (
St. Paul Kist-Khi, archidiocese de Kigali
)
Ubutumwa bw’abalayiki bugomba kurenga ubuhamya bw’imibereho- témoingage de la vie- bugafata intera yo kwamamaza Kristu ukoresheje amagambo, haba mu batemera kugira ngo bafashwe gutera intambwe bagana ukwemera ndetse no mu bemera kugira ngo bahugurwe, bityo bakomere kandi bashishikarire kurushaho gutunganira Imana. Ibi bigakorwa kandi kubera urukundo rwa Kristu ruguhihibikanya (2Kor.5,14); “Utifitemo urukundo rwa Kristu ni umwanzi wa Kristu. Agenda mu mwijima kandi bikamworohera gukururwa n’icyaha.” (S. Ephrem le Syrien. Discours sur les vertus et les vices). Koko rero umukristu uzirikana neza ku mwanya n’inshingano afite muri Kiliziya, ahoza ku mutima amagambo y’intumwa Pawulo agira ati “...ndiyimbire niba ntamamaje Inkuru Nziza!” (1Kor.9,16). Ngiri iherezo ry’uwemera, indunduro y’imihamagaro yose iba muri Kiliziya; ubutungane. Nyamara “kugira ngo twakire ubutorwe bw’Imana kandi tugenze uko ishaka, si ngombwa ko tubanza kuba intungane[1]” ahubwo ni ngombwa kubanza kwemera no kwizera ko Imana idatora abashoboye, ahubwo ishoboza abo itoye bakayikundira, hanyuma tugahoza mu mitima yacu amagambo turirimba muri Batisimu agira ati “Uzahirwa mu bihe byose, nukurikiza amasezerano, wagiranye n’Uhoraho imbere y’umuryango.”


[1] Papa benedigito wa XVI, ubutumwa nyirubutungane Papa Benedigito wa xvi yageneye umunsi mpuzamahanga wa 43 wo gusabira ihamagarwa ry’abiyegurira Imana

duhamagarirwa kuba intungane


1. Abashyingiwe n’abatarashyingiwe, bose bahamagariwe kuba intungane

Hari abantu batarasobanukirwa n’iby’umuhamagaro, bakavuga ko uyu cyangwa uriya ariwo woroshye cyangwa ugeza ku Mana vuba; oya! Muri buri muhamagaro dufitemo ingero nziza; abatagatifu n’abatagatifukazi b’Imana. Hari abami, abamikazi, abasirikare, abapapa, ababikira n’abandi bihayimana banogeye Nyagasani bakemera kumwiha wese no guhara ubuzima buhita baharanira ubuzima buzira gushyanguka. Ni ukuri kutavuguruzwa; Abashyingiwe n’abatarashyingiwe, bose bahamagariwe kuba intungane kandi birashoboka! Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo ‘Turaje ManaDukumbuye Iwawe’; “Cyamura imitima yacu, uyerekeje iwawe. Kutamenya icyo ushakaniyo ngusho y’amahoro.”

2. Ishingiro ry’umuhamagaro wo kuba intungane

Kuvuga ku Ishingiro ry’umuhamagaro ku butungane bijyana no kuvuga ku isakaramentu rya Batisimu n’ubutumire bwa Yezu Kristu ku butungane. Ni ngombwa ko umuntu amenya neza agaciro ka Batisimu yahawe; gukora amasezerano yo kwiyegurira Imana, cyangwa guhabwa ubusaseridoti (profession religieuse ou le sacrament de l’ordre) si byo bifite akamaro k’ikirenga mu kutwegurira Imana. Ahubwo ni Batisimu itwegurira Kristu Yezu kugira ngo iduhindurire muri We, iturundurire ku muriro ugurumana w’urukundo rwa Roho Mutagatifu. Nibyo Papa Pio XI yazirikanaga igihe avuze ati “umunsi ukomeye cyane wa Papa si umunsi wo kwambikwa ikamba, ahubwo ni umunsi wa Batisimu ye.” Ababatijwe muri Data, Mwana no muri Roho Mutagtifu bakanakomezwa (les baptisés-confirmés) bafite imihamagaro inyuranye, nyamara iyo mihamagaro yose ishingiye ku Ivanjili yo bagomba kuvomamo amabwiriza n’inama bityo bakaba koko abasangiye Nyagasani umwe, ukwemera kumwe na Batisimu imwe (Ef.4,5). Twese hamwe duhuje agaciro nk’abagize umubiri wa Kristu, duhuje ingabire yo kuba abana b’Imana ndetse n’umuhamagoro wo kugera ku butungane.

Yezu yabwiye umusore w’umukungu ati “Niba ushaka kuba intungane...”; aya magambo ni ay’abantu bose binjiye muri Kiliziya babikesha Batisimu, bakaba bahamagarirwa kwiyanga, guheka umusaraba no kwemera gutakaza ubugingo bwabo kubera Inkuru Nziza (Mk.8,38-39). Abari mu muryango w’Imana ariwo Kiliziya nibamenye badashidkinya ko ubuzima bwa gikristu bwose – mu gushyingirwa cyangwa hanze yabyo - bubonera umunezero mu Ivanjili- bugira icyanga iyo bushingiye ku ivanjili- (toute vie chrétienne est jolie évangelique). Ikindi cy’ingenzi ni uko gushaka no kwiyegurira Imana byombi bitwumvisha neza ubukungahare bw’urukundo rw’Imana mu masura yabwo yose (la richesse multiforme de l’amour de Dieu). Nuko rere muvandimwe wamera Yezu, ukaba waramutuje mu mutima wawe, ‘nk’uko Yezu ari urumuri rw’isi, nawe genda umurikire abandi, umufashe kwemeza no gukiza imbaga y’abantu[1]!’ kandi “n’ubwo imibabaroari myinshi muri iyi si, ntikatugushe cyangwa ngo ducike intege, duhoraneubutwari kuko tukiri mu rugendo[2].”





[1] Amagambo y’igitero cya 6 cy’indirimbo ‘INZIRA Y’UMUKIRO’

[2] Amagambo y’igitero cya 5 cy’indirimbo ‘NIMUKOMERE’

Inshingano muri groupe vocationnel Irembo ry’umukiro

Buri tsinda rihuza abantu, rigomba ko rigira amategeko ndetse n’inshingano bikwiye kubahirizwa; ibi byose bikaberaho gukomeza ubumwe bw'abagize iryo tsinda no kubafasha kurushaho gutera imbere mu kwemera, hagamijwe ikuzo rya Nyagasani n'umukiro w'abantu! Kumenya inshingano ku muyobozi bimufasha kuzubahiriza kuko aba ahora azizirikana buri uko atekereje ku mwanya yatorewe cyangwa ubutumwa yahawe. Inshingano ntizitana n'amategeko kugira ngo nyuma yo kumenya ibyo ushinzwe, umenye ibyo ugomba kwitondera n'ibigutegereje igihe ubusanije n'amabwiriza wiyemeje gukurikiza. Inshingano n'amategeko mu itsinda ry'abavokasiyoneri ntibiberaho gukanga no gutsikamira umuntu ahubwo bimufasha kurushaho kugaragaza ubwisanzure bwe -ukwishyira akizana mu bavandimwe basangiye ubutumwa, icyifuzo n'intumbero -  mu gufatanya n'abavandimwe be urugamba rwo guhunga icyaha, gukurikira Yezu Umukiza w'abantu no kumwamamaza igihe n'imburagihe. Ni byo koko twese ababatijwe dusangiye ubutumwa bwo gushyikiriza abandi ukwemera twakiriye muri Kiliziya. Tugasohoza ubwo butumwa tuzirikana ko ubunebwe buturuka ku cyaha naho umurava ugakomoka kuri Kristu.

abavokasiyoneri na omoniye wabo
Buri muntu ubarizwa mu itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro afite inshingano yo guharanira ko itsinda rigira kandi rigahorana isura nziza. Ntawakwishimira ko urugo rwe ruseba cyangwa ko ibyo yakoze bigayirwa ku karubanda no ku mayirabiri; ni yo mpamvu kubahisha itsinda ari inshingano ntasimburwa y'ibanze ya buri wese. Buri muyobozi (ku nzego rwe) afite inshingano yo gushaka no gutegura inyigisho zikwiriye abari mu itsinda, akazitegura atirengagije igihe Kiliziya irimo n’ibyo abari mu itsinda banyoteye kumenya. Gukemura ibibazo birenze urwego rwa santarali, bitewe n’uburemere bifite, ni inshingano ya buri muyobozi ku rwego rwisumbuye. Izi nshingano zose iyo zisohojwe ni ngombwa kumenyesha Perezida (w’urwego rw’uwasohoje ubutumwa) kugira ngo hatazamo kubusanya, kuvuguruzanya no kugonganisha inzego. Tuzirikane ko duhuje intego n’intumbero; gukurikira Yezu Kristu kugeza dutashye aho aganje mu Ijuru. Abayobozi bose bagomba gutegurira hamwe iminsi mikuru n’ibindi bihuza abavokasiyoneri kandi buri wese akamenya ko ashobora guhagararira undi mu gihe bibaye ngombwa.

Bavandimwe bayobozi, mu nshingano zanyu, nimuhore muzirikana kuri iyi mirongo yo mu Byanditswe Bitagatifu. Nibafashe kurushaho gutunganya neza ibyo mushinzwe;
1.     “Ububasha mufite mubukesha Nyagasani, ubutegetsi mukabuhabwa n’Umusumbabyose, ari na We uzasuzuma ibikorwa byanyu, agasesengura imigambi yanyu.” Buh.6,3
2.     “Uzabe incuti y’ikoraniro ryose, kandi n’umutegetsi umwunamire.” Sir.4,7
3.     “Ntuzagaragareho kuba intwari ku karimi, maze ngo ube ikigwari n’indangare mu bikorwa.” Sir.4,29
4.     “Nimukore umurimo mushinzwe hakiri kare, maze igihembo cyanyu azakibahe igihe nikigera.” Sir.51,30
5.     “Ubu rero, mpa ubwitonzi n’ubuhanga kugira ngo menye uko nakwifata imbere y’uyu muryango.” 2 Matek.1,10
6.     “Ubu n’iteka ryose nzahesha Kristu ikuzo nta mususu.” Fil.1,20
7.     “Icyampa ngo nshobore kuvuga ibyayo nshize amanga uko mbigomba.” Ef.6,20

Amategeko n’inshingano by’abagize groupe vocatioonnel muri bungwe


  
Ibi byombi bibereyeho gufasha abavokasiyoneri kurushaho kubana neza, buri umwe asohoza inshingano ze nk’uko bikwiye. Bigatuma kandi barushaho kwishimirana no kugirana ubumwe bukwiye abana b’Imana. Aya mategeko n’inshingano, ntibireba uyu cyangwa uriya; oya. Bireba uwo ari we wese uba mu Irembo ry’umukiro, yaba umuyobozi cyangwa uyoborwa, kuko twese duhamagarirwa kuba abagabuzi beza b’amabanga y’Imana.

    Inshingano z’umuvokasiyoneri
bamwe mu bagize Irembo ry'umukiro


1)     Gusenga no gukora ibikorwa by’urukundo.
2)     Guharanira isura nziza ya Groupe Vocationnel (kugira inama mugenzi wawe no kwirinda kugayisha itsinda).
3)     Kugaragaza icyo ubona kitagenda neza muri Groupe Vocationnel.
4)     Kwitagatifuriza aho uri (Ubutagatifu bwanjye butangirira aho ndi, nta habugenewe kuko hose Imana iba ihari) mu bikorwa bito bigaragaza Imana.
5)     Gusabira Groupe Vocationnel. Byose bigakorwa hubahirizwa amategeko y’Imana kuko ariyo agenga byose ndetse n’aya Kiliziya idutuma.
Ibi byose bigomba gukorwa kubera ikuzo ry’Imana n’umukiro wa Muntu. Birakwiye rero ko umuvokasiyoneri aharanira kubona Imana muri bagenzi be, bityo akazirikana ko igikorwa cyiza abakoreye ari isengesho rizima rinyura Imana.

Dusabe: Nyagasani mugabyi w'ibyiza byose bibaho, girira impuhwe usanzwe ugirira abo wacunguje Umwana wawe ukunda cyane Yezu Kristu, Umwami wacu, n'urukundo udahwema kugaragariza umuryango wawe, maze umpe ingabire zimfasha mu rugamba ndimo rwo guhashya icyaha gihangarije kwarika mu mutima wanjye. Girira ubuvugizi bw'Umubyeyi w'Umwana wawe, Bikira Mariya twarazwe ku musaraba ngo atubere Umubyeyi, maze unyongeremo inyota yo kugusanga no kurushaho kukubona mu bavandimwe bankikije. Nyagasani Mana, irengagize amakosa yanjye hanyuma untangize urugendo rushya rw'ubuzima watanze ku isi binyuze muri Jambo wigize umuntu, bityo uko ngenda ntera intambwe nkusanga, urusheho kunyegereza ubufasha bwawe bunkomeza umutima, amina!

Amategeko ya Groupe Vocationnel

1.     Kubaha abayobozi na bagenzi bawe, wirinda ikintu cyose cyazana urusaku n’icyatera umwuka mubi mu bandi.
2.     Kwitabira ku gihe ibikorwa bya Groupe Vocationnel.
3.     Kugira ibanga.
4.     Kubahiriza inshingano z’umuvokasiyoneri n’amategeko ya Kiliziya.
5.     Gutanga umusanzu wa Groupe Vocationnel.

 Isengesho ry’umuvokasiyoneri

Nyagasani Yezu, Wowe nzira igeza ku Mana Data, ukaba ukuri n’ubugingo; Ni wowe nsonzeye. Icyampa nkakwiyegurira wese, ukandutira byose na bose. Ndakwihaye none ngo umfashe kukumva no kukumvira mu mibereho yanjye yose. Uko amasaha y’umunsi agenda akura abe ariko ndushaho kuba inshuti y’indahemuka y’ijwi ryawe ryuje urukundo, impuhwe n’umukiro. Wowe ubaho ugategeka iteka ryose. Amina!

Umuco wo kwikunda ntugomba kuturanga. Umuvokasiyoneri mwiza arisabira, agasabira bagenzi be ndetse n’umuryango w’Imana muri rusange. ‘njye, njyewe, njyenyine’ ntikwiye guhabwa intebe mu mitima yacu, ahubwo dukwiye kwimika ‘twe, twese’, ni ukuvuga urukundo mu masengesho yacu, kuko tuzirikana urwo Imana idukunda; “Imana idukunda kurusha ko twayita data, mama cyangwa inshuti, cyangwa undi wese, yemwe no kurusha uko dushobora kwikunda ubwacu” (S. Jean Chrysostome). Nuko rero nitwimike urukundo mu buzima bwacu kuko aribwo tuzahamya ko tuyizi. Gukunda ishapule bitubere intego, kuyivuga byo bitubere ubuzima!

Monday, November 26, 2018

RERE NA RAMBA part 10

Rere arongera aricara, atangara cyane ati “narinzi ko Mama yayiciye none yayizanye iwanyu, ubu yabitekereje ate koko?” Rere ntabwo yari azi ko Ramba yari yaranditse udupapuro tubiri, akamuha kamwe hanyuma agasigarana akandi. Ramba yamusobanuriye uko yabigenje nuko bombi bafatanya kuririmba akaririmbo kitwa ‘turacyakundana’; igitero kimwe gusa. Igihe cyo kujya kurya cyari kigeze, abakozi b’ikigo bazimya amatara yo mu mashuri n’ayaho barara bityo abanyeshuri bose bajya kurya hanyuma bararyama. Bukeye mu gitondo, nyuma yo gufata indangamanota zabo, Ramba ntiyatahanye na Rere kuko yagombaga kunyura kwa Nyirakuru, akamarayo iminsi itatu. Ramba yatwaje Rere igikapu kimwe na Rere aheka ikindi nuko aramuherekeza ngo amugeze aho ari butegere imodoka. Mu nzira bagenda, Ramba yasabye Rere guhagarara gato, akamureba mu maso, nuko amubwira barebana akana mu jisho ati
“Kabeho duhuze ubuzima bwacu
Kuko Imana yagennye ibyacu
Kabeho duhuze ibyacu byose
Twisanzurane muri byose

Kabeho rwose ndabikubwiye
Ubure amahoro aganje iwanjye
Kabeho rwose ndabikurahiye
Uganze iwanjye nyaguhunde

Kabeho iwanjye mbone nduhutse
Iy'urukundo imbuza amahwemo
Kabeho nkurure mu rukundo
Uberwe nabyo wiruhutse

Kabeho utishisha uwo mubana
Gahore ukereye kumukesha
Utamujijisha ngo bucye ugenda
Ujya gukesha abanyamahanga

Kabeho kandi uhorane nanjye
Iteka ryose ugumane nanjye
Kabeho dutangire ijuru ryacu
Mu gihe abandi bagishaka iryabo

Kabeho ukwiriye njye wakubonye
Kabeho ukunda njye uruguhunda
Kazire abandi uhore unkunda
Gashiremo umwuka ukinkunda."

Rere na we yari amaze gutora inganzo yo guhimba; burya koko ngo abakundana barasa! Atitaye ku babareba, yazamuye amaboko ye, ibiganza bye abifatisha ku ntugu za Ramba, maze amubwira mu ijwi rituje, amwenyura ati
“Kabeho musore uzira gusumbwa
Kabeho Rere akwihoreze
Kabeho karambire mu rukundo
Rere agukunda urudakumirwa

Kebeho Ramba rizira ubusembwa
Kabeho ubereye Rere wawe
Gahore ukwiriye Rere ukunda
Gahore ubana na Rere ureba

Komera Ramba nkubone iteka
Karame Ramba nkubone iwanjye
Kabeho twese duce iteka
Ryo kutumvira abatwoshya

Rere na Ramba tubane iteka
Nderere Ramba nshire agahinda
Nkundwe nawe nkesha ubumuntu
Unkundire nkwiture ibyo nkukesha!”

Akirangiza uyu muvugo, Ramba araseka. Amukubita agashyi ko ku itama ry’iburyo, amushimira amubwira ko atari azi ko na we azi guhimba bene ako kageni. Rere na Ramba bakomeza urugendo, bagera aho bategera kandi bahita bahasanga imodoka. Ramba abwira umukunzi we ati “nubwo bitakoroheye, jya mu modoka utahe ubwo ni aho ku cyumweru nimugoroba kuko aribwo nzagera mu rugo.”
Ageze iwabo, Rere yagiye gusuhuza ababyeyi ba Ramba nk’uko yari asanzwe abigenza kuva aho agiriye mu mashuri yisumbuye, dore ko we na Ramba bari bamaze gukura, batagikosozwa inkoni ahubwo amagambo. Abo bana bombi, igihe cyo gutegereza isohoka ry’amanota y’ibizamini bisoza icyiciro rusange bakimaze bafasha ababyeyi, bagakunda no kujyana gusenga nk’uko batasiganaga mu kigo mu itsinda ry’abasomyi b’Ijambo ry’Imana. Ntibyatinze amanota n’ibigo biba biratangajwe; Rere yari uwambere mu bakobwa, afite amanota icyenda kuri cumi na rimwe. Ramba we yujuje, ari na we wujuje wenyine mu kigo. Bamwohereza gukomereza amasomo y’icyiciro cya kabiri i Nyanza ya Butare naho Rere ikigo kiramusigarana. Kubera iyo mpamvu y’uko bagiye gutandukana, bava gufata amabaruwa abohereza mu mwaka wa kane, Rere yatashye arakaye, atavugisha Ramba, ari na ko anyuzamo akitsa imitima. Ramba yagerageje kumubaza impamvu no kumuhoza ariko Rere amubera ibamba kugeza bavuye mu modoka bagafata iy’amaguru bazamuka umusozi bari batuyeho. Bageze mu gasozi hagati, Ramba asaba Rere ko bakwicara bakaruhuka gato nuko Rere arabyemera hanyuma batambika mu gashyamba kari hirya y’inzira, bicara bombi amaso bayahanze iyo baturutse.
Bamaze kwihanagura ibyunzwe no gushira impumu, Ramba abwira Rere ati “haguruka nkubwire.” Rere arahaguruka, asa n’umuhagarara imbere hanyuma Ramba amubwira atunga agatoki mu maguru ye ati “icara aha.” Rere abanza gusa n’ubyanze, yivugaisha bya nyirarubeshwa ati "haguruka ahubwo dutahe," ariko aricara. Uwo musore amunyuza amaboko mu mbavu, aramuhoberanya. Yenda umusaya we awegamiza k’uwumukunzi we, hashira amasegonda ntawe uvugisha undi. Bakimeze gutyo, Ramba aterura aririmba ati “Turacyakundana”; aririmba ibitero bibiri n’inyikirizo. Uko akiyegamije Rere, arambura ibiganza, ati “shyira ibiganza byawe mu byanjye.” Rere arangije gusobekeranya intoki ze mu za Ramba, umukunzi we yariruhukije, akomeza izo ntoki arinako avuga ati “Nyagasani Yezu, Mugabyi w’ibyiza byose, ndagushimira ko wandemye, ukangira umwana wawe ukunda, ukandinda kandi ukaba ugikomeje kumpundagazaho ibyiza byinshi ugabira muntu. Nyagasani, kubw’impuhwe zawe, urarinde abana wishakiye ko bakundana; uturinde imitego yose yaduteranya ikatubuza kuba koko abahamya b’urukundo nyakuri. Yezu mwiza, nkuragije uyu mwali, impano itagereranywa wanyihereye; umurindire ubuzima, umufashe mu masomo ye kandi nanjye unkorere ibyo, bityo njye na we tuberwe no kwakira n’ibindi byiza byose waduteganirije. Ikiruta byose, uduhe kurushaho gushinga imizi muri wowe no kuvoma imbaraga z’urukundo rwacu mu Ijambo ryawe. Roho w’Imana nzima, uraduhore hafi. Amina”
Ramba akimara kuvuga ijambo ‘hafi’, Amina yayivugiye kimwe na Rere, kuko uwo Rere yari azi neza ko uko ariko Ramba akunda gusoza amasengesho ye yose. Rere yahise yiyaka Ramba, arahaguruka, amuhagurutsa amufashe mu biganza hanyuma aramuhobera nuko aramubaza ati “uribuka?” Ramba ati “ibiki se sha?” Rere arekura Ramba, amureba mu maso maze araseka. Ramba agiye kubumbura umunwa ngo amubaze ikimusetsa, Rere yari yarangije kumushira urutoki ku munwa nk’ikimenyesto cyo kumubuza kuvuga. Ramba yaratuje maze Rere aramubwira ati “Ramba, urabizi ko nkukunda kandi nzahora nkukunda. Ubumuntu mfite ni wowe mbukesha n’ubuzima bwanjye tuzabusangira.” Ramba agicecetse, Rere amuririmbira indirimbo yitwa “narashize”, ayisoza agira ati “Mana warakoze kuduhuza!” hanyuma bombi bashyira nzira, bazamuka bataha. Mu gihe bamaze bataratangira umwaka wa kane, buri wese yaribwiraga ati “inshuti yanjye ishobora kuzahura n’ibishuko, byakubitiraho ko tutari kumwe, bigatuma ihinduka.” Ibi nibyo byatumye bose basenga basabirana, ariko ntawe uziko ibyo ari gukora mugenzi we na we ari kubikora. Uwo muco barawukomeza kurinda barangije amashuri yisumbuye.
Ramba ageze aho bamwohereje kwiga i Nyanza, yahise atorerwa guhagararira abanyeshuri, bityo ahabwa telefoni yo kwifashisha avugana n’abayobozi b’ikigo. Ku rundi ruhande Rere na we yatorewe gucunga ibyo abanyeshuri barya, anahabwa telephoni; biba bimworoheye kuzajya avugana kenshi n’inshuti ye Ramba. Rere yatowe kabiri kose ni ukuvuga ko yayoboye mu gihe cy’imyaka ibiri. Bageze mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa gatanu, Rere yibwe simukadi yakundaga kuvuganiraho n’inshuti ye, ayibwa n’umukobwa bararana wayijyaniye umuhungu wo Rere yari yarateye akadobo , nyamara we ntave ku izima, agahora ashakashaka uko yazamuca kuri Ramba. Uwo musore yahise yoherereza Ramba, akoresheje iyo simukadi, ubutumwa buvuga ngo: “Mikoro za telefoni zose zarapfuye kandi banze kumpa iyindi, uribuka ko iwacu jesiyoneri ari we wenyine ugira telefoni. Ubwo urihangana tujye dukoresha ubutumwa bugufi gusa.” Ramba akirangiza gusoma ubu butumwa, yabweretse umunyeshuri bigana nuko uwo muhungu amubwira ko iyo ari intangiriro yo guterwa akadobo. Ramba ntiyabyumvise kuko yari azi neza ko akundwa na Rere by’ukuri. Hagati aho, Rere yabuze uko yakongera kuvugisha umukunzi we biturutse ku kuba yaribwe simukadi bikubitiraho n’uko ikigo cya Ramba cyahinduye amasimukadi yakoreshwaga n’abanyeshuri. Ramba yari yarohereje ubutumwa bumenyesha Rere ko yahinduriwe simukadi, ariko ntamenye ko ubwo kimwe n’ubundi yohereza bwose busomwa n’uwari usigaye akoresha simukadi ya Rere.
Mu kigo cyo Rere yigamo, abiga mu mwaka wa gatanu ntibaruhuka umwaka urangiye, ahubwo basigara bari kwiga, bitegura kujya mu wa gatandatu. Byumvikane ko Ramba na Rere bamaze ibihembwe bibiri birengaho nta kubonana. Rere akimara gutakaza simukadi ye, Ramba nta bundi butumwa bwiza yongeye kwakira, byageze aho yiyemeza kurekeraho kubwohereza kubera ibisubizo yahabwaga na wa muhungu; ibisubizo bimuca intege n’ibimuhebya burundu. Aho yigaga naho abiga mu mwaka wa gatandatu ntibaruhukiraga igihembwe cya mbere; baruhukaga mu cyakabiri bakagaruka mu cya gatatu batazanywe no kwiga ibishya ahubwo gusubiramo gusa. Umunsi umwe, uwari usigaye akoresha simukadi ya Rere yaje gutaha mu gihe cy’amasomo, ageze iwabo ahahurira n’umwana wiga ku kigo Ramba yigaho. Uwo muhungu wari warabuze uburyo yakwegukana Rere utaramukundaga, yigira inama yo kwandikira Ramba mu izina ry’umukunzi we, agatuma uwo mwana.
Dore bimwe mu byo iyo baruwa, byitwa ko yoherejwe na Rere, yamenyeshaga Ramba: “...ubu ni ubwa mbere na nyuma nkwandikira, nagerageje kubikwereka muri sms nakohererezaga ariko uranga umbera igipfamatwi. Ndagira ngo nkubwire ko ntaho nkihuriye nawe. Icyakora warakoze kumpindura kuko ntari uwo nari we, warakoze. Narahindutse, mpindukana n’ibyanjye byose nawe urimo; niyemeje no guhindura umukono wanjye ari ukugira ngo unyibagirwe burundu. Tuza rero kandi umpe amahoro...” Iyi baruwa yageze kuri Ramba yuzuriza ibyo yabwirwaga n’inshuti ze akabyima amatwi. Ramba yayisomye ubugira gatatu hanyuma ayibika neza mu gifuniko cy’ikayi, ubundi asigara asaba Imana kwihanganira ibimubayeho. Mu masengesho yavugaga yose, Ramba yasabiraga Rere kugira urukundo ruzima, kuko yumvaga ko aramutse arugize, yazamugarukira, akamusaba imbabazi. Muri ibyo bigeragezo byose Ramba yari ataremera burundu ko ibyamubayeho byose byakozwe na Rere; icyamuremaga agatima ni uko atari yagahuye na we ngo amubwire ko amwanze imbonankubone, kandi yazirikanaga amagambo ya Mutagatifu Filomena, we wavuze ati “Koko uwiringiye Imana agera kubyo we yabonaga ko bidashoboka, kabone n’iyo yaterwa ubwoba ate, ntiyigera acika intege na busa,” bigatuma yizerako ibintu bizagenda neza. Kanda aha usome igice cya 11

wari uziko?


“Abantu bavugako byose babifitiye uburenganzira, nyamara bakirengagiza ko byose bigomba gukorerwa ikuzo ry’Imana! Abantu basigaye bakora ibyaha ku mugaragaro, ngo baragaragariza bose ibyiza bakora! Bamwe bitwaza ko umukristu atagengwa n’amategeko, kuko amuheza mu bucakara, bakirengagiza ko na Yezu ubwe yayatanze, kandi akaba ataraje kuyavanaho, ahubwo kuyanonosora! Bamwe bahamya ko umwana w’Imana yigenga kuko yakize amategeko, nyamara bakirengagiza ko amategeko yose ari matagatifu, kandi ko umuntu wese agomba kugengwa n’Itegeko ry’Imana! Iyaba bakomezaga kuntinya bakanubahiriza amategeko yanjye yose, maze bo n’urubyaro rwabo bakazahirwa ingoma igihumbi (Ivug.5,29)! Dushimishwe no gukorera Imana kuko ubwami bwayo atari amagambo, ahubwo bushingiye ku bikorwa (1Kor.4,20)!”


“Ngwino Roho Mutagatifu, udusobanurire Ukwemera twamamaza, utumurikire iteka, uduhe kuryoherwa no guhihibikanira gukiza abo wiremeye. Ngwino utwibutse amasezerano twagiranye nawe Imbere y’umuryango wacungujwe umusaraba, udusobanurire icyo avuze mu buzima bwacu. Dukumbuze gukora igitunganye, uduhe iteka kubabazwa no kubusanya nawe. Mana, dukumbuze kugutuza mu mitima yacu, udutere umwete mu bidukiriza roho, duhore tubereye kugusanga!”

RERE NA RAMBA part 9

Rere warushagaho gutwarwa n'ubwiza bwa Ramba uko bwije n'uko bukeye, yabanje kureba niba hari ubareba hanyuma aramubwira ati "narababaye cyane kuko barankubise bikabije ariko ndagukunda." Arongera amubwira amagambo meza yamubereye nk’indezi ati
"Kabeho uture umutima yanjye
Gahore utaka amatama yanjye
Kunda ukundwe nkusengeneze
Nkukamire impenda nkuhore iruhande
Kabeho kana kazira ibyahi
Kazira amagambo, kazira indwanyi
Kabeho uwahanzwe na Mwimanyi
Nakurinde agukize iminsi
Kabeho ukwiriye kumbera
Ubure amahoro nundyarya
Kabure icyerekezo nkureba
Ungane mberwe no kukiranga.”
Atararangiza umuvugo we mugufi cyane, Ramba na we ati "nabibonaga ndetse naranabiketse, gusa uhumure ntibizongera kubaho, arakomeza ati
“Kabeho duhuze bizira itiku
Tuwubane bizira iby'ubu
Kabeho duhuze imitima yose
Uzire guhendwa uzire guhandwa
Kabeho duhuze ubuzima bwacu
Kuko Imana yagennye ibyacu
Kabeho duhuze ibyacu byose
Twisanzurane muri byose!”
Muri uwo mugoroba baganira, Rere yasobanuriye umukunzi we uko byamugendekeye, ariko amuhisha ko atigeze arusoma. Ramba yaramukomeje, amubwira inama yagiriwe n'ababyeyi be nuko bombi biyemeza gusaba imbabazi ababyeyi, bakabikora bahereye kwa ba Rere. N’ubwo Ramba yakundanaga na Rere, ndetse akajya n’iwabo kenshi, yatinyaga ababyeyi be cyane nuko yigira inama yo gusaba Mama we kumuherekeza kuko yumvaga nyuma yo gusobanukirwa ibyabaye ku mukunzi we afite isoni zo kurebana na Mama Rere. Mama Ramba yaramuherekeje nuko aganira na Nyina wa Rere birangira abana bemerewe kongera kwigana nyuma y’amasomo.
Ibizamini bisoza amashuri abanza birangiye, amanota yasohotse Ramba ari uwa mbere, afite amanota mirongo icyenda ku ijana, naho Rere we aza ku mwanya wambere mu bakobwa, akaba uwagatatu mu kigo ku manota mirongo inani ku ijana. Ibigo bisohotse, abo bana bombi basanze babohereje kwiga icyiciro cyambere mu yisumbuye i Gisenyi mu mujyi, babimenyesha ababyeyi, nuko babashakira ibikoresho bishimye, barabaherekeza babageza mu kigo. Abana bageze mu kigo, bagiye kureba aho bahanitse intonde z’abanyeshuri bashya n’aho bazigira, basanga babashize mu ishuri rimwe, na ryo risigayemo intebe imwe gusa, dore ko arinabo bari bataragera mu kigo mu banyeshuri bashya bose: sibwo Imana ikomeje gukora ibyayo, Rere na Ramba bakaba bagiye kumara umwaka wose bicarana! Aba bana bombi bakomeje kugira amahirwe yo kwicarana no kwiga mu ishuri rimwe, kandi hose Ramba yabaga ari shefu kuko yarangwaga n’imico myiza kandi ntanarenge mu bagatatu. Mu myaka itatu yose biga i Gisenyi, Rere na Ramba bakomeje gukurikiza inama bagiriwe n’ababyeyi, ibyo bituma Ramba atagira undi mukobwa abenguka ndetse na Rere ntiyigera atekereza undi muhungu utari Ramba bakoranaga etide . Uwo mukobwa Rere yashwishurizaga benshi bazaga kumushakaho urukundo, akababwira ko icyamuzanye ari ukwiga agatsinda kandi ko azabigeraho yitwara neza, yirinda icyo aricyo cyose cyamubuza kwiga neza.
Nyuma yo gukora ikizamini gisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, muri uwo mugoroba buracya bataha, nibwo Ramba yazamutse aturuka aho abahungu barara hanyuma atuma umukobwa kuri Rere ngo amusange aho bigira. Rere yatindijwe no kubyumva, aba yageze mu ishuri bakundaga kwigiramo bari mu bizamini bya leta. Yasanze Ramba yicaye ku ntebe bicaragaho biga nuko aramusuhuza hanyuma aricara baraganira agati karaturika akandi karamera kuberako butari bwakije bwo kujya kurya no kuryama. Ubwo kandi baganiraga umukobwa yicaye ahasanzwe hicarwa n’aho umuhungu yicaye hejuru y’intebe ateganye n’umukobwa, amureba mu maso. Mu kanya bamaranye baganira, baganiraga ku ntangiriro y’imibanire yabo; kera bagikina inkinamico, Rere akubitwa kubera yandikiwe, batsinda icya leta kugeza uwo munsi. Ramba yasabye Rere kumuhereza amaboko yose nuko Rere wari watwawe n’ikiganiro arayamuhereza; Ramba ati “humiriza kandi urambure ibiganza byawe”, Rere aseka mu ijwi rituje, aramubaza ati “ni ibiki se?” Ramba aramusubiza ati “ufumbatize ibyo urakira kugeza nkuhaye uburenganzira bwo kureba ibyo ufite." Ramba abaza Rere ati “wabyumvise?” naho Rere aseka, mu kajwi gatuje ati “ariko ibi ni ibiki? Wambabariye nkareba koko!” nuko Ramba amwemerera amubwira ngo narambure amaso ye, hanyuma arambure ibiganza bye, yirebere ibyo afite. Rere wari wamaze kumva ko ari urupapuro ahawe, Rere wibazaga icyanditse kuri urwo rupapuro, yahise afungura amaso, arambura ibiganza nuko asanga ari urupapuro rusa n’urumaze igihe. N’amatsiko menshi, Rere yararufunguye, agikubita amaso ya mitima iruzengurutse n’abantu bahoberana, yaratangaye cyane ati “Mana weee!!! Ibi bimbayeho ni ibiki koko?!” Kwiyumanganya byaramunaniye, araturika ararira, ahita anahaguruka ahoberana amarira Ramba wari wicaye hejuru ku ntebe. Ibyabaye byose Rere yari atarasoma ibyanditse muri urwo rupapuro, gusa yibwiraga ko handitsemo wa muvugo Ramba yamutuye kera bava kuvoma, ubwo bari bamaze igihe batavugana. Bamaze akanya gato bahoberanye, hanyuma Rere asoma ka kabaruwa. Atarageza ku ijambo risoza iyo baruwa, yarahagurutse yongera ahobera Ramba; akimuhobeye aramubwiran ati “Ramba, urabizi ko nkukunda kandi nzahora nkukunda. Ubumuntu mfite ni wowe mbukesha n’ubuzima bwanjye tuzabusangira” Ramba ati “Urakoze mukundwa.” Kanda aha usome igice cya 10

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...