Wednesday, June 18, 2025

Nkotsi, umurenge wihariye ku mateka y'Abami b’u Rwanda

Nkotsi ni umwe mu mirenge cumi n’itanu igize Akarere ka Musanze, ikaba igizwe n’utugari dutanu: Mubago, Gashinga, Ruyumba, Rugeshi na Bikara. 

Uyu murenge uherereye mu majayepfp y’Akarere, ugahana imbibi n’imirenge ine ari yo Busogo, Kimonyi, Muko na Rwaza, mu gice cy’Akarere ka Musanze n’Akarere ka Nyabihu.

Ubukungu bw’abaturage bushingiye ku bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi. 

Bimwe mu byo wasura mu murenge wa Nkotsi 

‘Nkotsi na Bikara’, aho Abami b’u Rwanda bimikirwaga. 

Nkotsi na Bikara, ni agace ko mu murenge wa Nkotsi. Ni agace gafite amateka yihariye ku bami b’u Rwanda, kuko ariho rukumbi rukumbi himikirwaga abami. Aha ahantu hari iriba ry’amazi adakama, n’ishyamba ry’inzitane ryitiriwe umwami Gihanga Ngomijana, riri ku buso bwa hegitari 11. Bamwe mu basaza bayirukiye muri Nkotsi bavuga ko inkomoko y’iriba ry’amazi ifitanye isano n’Umwami Gihanga waharuhukiye avuye mu Ndorwa. 

Mvuyekure Yohani Bosco ati “Aho hantu Umwami Gihanga yaharuhukiye ubwo yari avuye mu Ndorwa aho yari yajyanye mushiki we, mu kugaruka yanga gusubira mu nzira yanyuzemo agenda, agaruka anyuze mu Murera.Yaraje aruhukira hano muri Nkotsi, aho yafashwe n’inyota abonye iri riba, adaha amazi ayasomaho. Ayo yari asigaje mu ruho ayamena imusozi, ahaca ikiraro avuga ko ari uburuhukiro bw’umwami, amaze kuharuhukira asubira i Nyanza”.  

Hategekimana Yosefu, umukozi w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ushinzwe gusobanurira amateka abasura aka gace, avuga ko Nkotsi yitiriwe iryo shyamba ry’umwami riri ku buso bwa hegitari 11, naho iriba ryo rikitirirwa Bikara, ari ho havuye inyito Nkotsi na Bikara. Yongeraho ko ko Iriba rya Bikara ariryo bakuragaho amazi umwami yagombaga kwiyuhagira mbere yo kwimikwa. Ati “Bamuvanaga i Nyanza cyangwa mu zindi mpande zinyuranye z’igihugu, akaza hano aje kwimikwa yamaze gutoranywa ko agomba kuba Umwami. Nibwo bamuzanaga hano i Buhanga bitiriye Gihanga, bakamukorera imihango yo kumwimika. 

Ni imihango yakorerwaga n’abo bita Abiru bavuka hano i Buhanga, harimo uwitwa Komayombi, Semabumba na Buhindura, bamara kumukoreraho iyo mihango bakamuha imitsindo akajya kuyerekana i Nyanza ko ayivanye aho kwa Gihanga, yamufashaga kuyoboraga igihugu nta kintu kimukomye imbere, yatera agatsinda bamutera ntibamutsinde kubera ya mitsindo”. Bimwe mu biteye amatsiko ku iriba rya Bikara birimo ko mu gihe cy’impeshyi yuzura akameneka ku mpande, ariko mu gihe cy’imvura akagabanuka. Bivugwa kandi ko abami b’u Rwanda hafi ya bose bahageze, usibye Kigeri V Ndahindurwa, watangiye hanze y’Urwanda. Muri Nkotsi na Bikara, niho usanga: 

I Buhanga kwa Gihanga, agace kabumbatiye amateka y’iyimikwa ry’abami 

Ni agace nyaburanga gakorerwamo ubukerarugendo, kabumbatiye ibintu byinshi byarangaga umuhango wo kwimika Abami mu Rwanda rwo hambere. Gaherererye mu Kagari ka Bikara. Muri aka gace, hari Inzu y’umwami yari inzu imanitse hagati y’ibiti bibiri binini. Hategekimana Yosefu ati “Yari inzu ya Kinyarwanda isakaje ibyatsi, ntiyigeze isenywa ahubwo yageze aho irahanuka. Buri wese wajyaga kuba umwami yagombaga kwinjira muri iyo nzu agahabwa imigisha n’Abiru (Abagaragu b’umwami), akaba ari imihango yakorwaga mbere y’uko umwami yima ingomaIyo nzu yari ifite ibyumba bitatu; kimwe cyicarwagamo n’umwami, icyo yabikagamo ibye n’icyo abamusuraga bamutegererezagamo; iki cyumba kandi ni nacyo Abiru bicaragamo bari mu migenzo yabo.”

Hategekimana Yozefu, usobanurira abakerarugendo ku buryo bwimbitse amateka ya ‘Buhanga kwa Gihanga’ avuga ko izina ‘i Buhanga kwa Gihanga’ “rituruka ku mwami wa mbere wategetse u Rwanda witwaga Gihanga bikaba bivugwa ko yatuye muri kano gace.” Aka gaci kagizwe ahanini n’ishyamba, karangwa n’umutuzo ndetse n’ibiti by’ubwoko butandukanye budakunze kugaragara hirya no hino mu Rwanda. Hagaragara ibimenyetso byifashishwaga mu kwimika abami mu myaka yo hambere, wumva neza iyo ubusobanuriwe n’umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) uhakorera buri munsi. 

Igiti cy’inyabutatu y’Abanyarwanda 

Ni igiti kigaragara mu ishyamba rya Buhanga. Iyo utacyitegereje neza ubona ari kimwe, wacyitegereza neza ugasanga kigizwe n’amoko atatu atandukanye y’ibiti; n’umuvumu, Umusando n’Igihondohondo, bifatanye byose mu buryo busa n’amayobera. Ibi Bwana Hategekimana abisobanura agira ati “Iki giti kivuze byinshi ku mateka y’Abanyarwanda kuko iyi nyabutatu ni amako atatu yuzuzanyaga y’Abanyarwanda abazungu bataraza ngo bayatanye.” 

Iriba rya Nkotsi na Bikara 

Iri riba ryari Icyuhagiro cy’umwahi. Hari abavuga ko umwami yashyirwaga muri iryo riba, akogeshwa amazi ‘azira inenge’ yaryo hagamijwe kumurinda abanzi bashoboraga kumutera. Nyuma yo koga ayo mazi, yagombaga guhita ayobora inama imihuza n’abagaragu be bakuru n’Abiru, akababwira imigabo n’imigambi afite mu gihe cy’ubutetsi bwe. Mu mwaka wa 2006, nibwo Leta y’u Rwanda yongeye agace ka Buhanga kuri Parike y’Igihugu y’Iburanga kugira ngo abasura iyo parike na ko bajye bagasura. 

Ibikorwa by’amahoteli 

Nkotsi ni Umurenge utarasigaye inyuma mu rwego rw’amahoteli kuko tuyisangamo amahoteli atandukanye arimo “Classic Resort Lodge”, Hoteli y’inyenyeri enye ikaba ifite ibyumba 32 birimo 11 byubatse mu buryo burengera ibidukikije (eco-lodges) n’ibindi bikorwa remezo bifasha abantu mu myidagaduro, siporo, kwinezeza no kuruhuka. Hari kandi “Red Rocks Rwanda”, hoteli y’inyenyeri imwe, nayo ifasha abantu mu buryo butandukanye, ibaha serivisi nziza kandi yuje ubwuzu. Umurenge wa Nkotsi uzwiho kandi kuba ubumbatiye amateka y’imikwa ry’abami b’U Rwanda rwo hambere. 

Sura Umurenge wa Nkotsi, usobanurirwe byinshi by’amayobera kuri Nkotsi na Bikira, birimo n’uko Burugumesitiri washatse kuvogera Iriba rya Bikara yaburiwe irengero. (yakuwe kuri Musanze District)


Saturday, June 14, 2025

#UMURENGEKAGAME CUP:: KIMONYI 0 VS 0 BWISHYURA


Umukino wo guhatanira umwanya wa 3 muri football mu kicyiciro cy'abagabao, uri guhuza Umurenge wa KIMONYI n’uwa BWISHYURA .

Friday, June 6, 2025

ABA YEZU BAMWAMAMAZA NTA NZIKA, INZANGANO N'INZIGO

Amasomo n'inyigisho yo kuwa gatandatu w'icyumweru cya VII cya Pasika, Umwaka C w'igiharwe (kuwa 07/06/2025). Amasomo matagatifu: Intu 28, 16-20. 23b-24. 28. 30-31; ZABURI: Zab 11(10), 4, 5a. 7; Ivanjili Ntagatifu: Yh 21, 20-25.

Uwarinze Pawulo Intumwa akamugeza i Roma ngo ahavugire izina rye rigamije gukiza amahanga yose, Uhanurira Petero ibizamubaho kugira ngo aheshe izina rye ikuzo, Uhamagarira Petero Intumwa gukurikira Yezu Kristu atarangajwe n’abantu abo ari bo bose, Nyagasani Yezu Kristu muzima wapfuye akazuka, aje dusanga uyu munsi mu ijambo rye kugira ngo akomeze aduhaze umunezero isi idashobora kuduha cyangwa se kudushikuza.

Mu isomo rya mbere, baratwereka Pawulo Intumwa agera i Roma ari imfungwa, ariko nyamara agahabwa uburenganzira bwo kuba yagira abantu avugisha kandi na we ntiyatinya kubikora. Ntiyatewe isoni n’uburoko yari arimo, cyangwa se no kwitwa imfungwa, kuko yari azi neza uwo azira. Ikindi kandi kuba imfungwa kwe byabaye intandaro yo kugira ngo abohore benshi. Ugufungwa kwe, kwabaye intandaro yo kugira ngo abohore roho nyinshi, azimenyesha Yezu Kristu. Kubw’inyuma yari imfungwa. Ariko nyamara mu maso y’ijuru yari umubohozi mu izina rya Yezu. Yezu Kristu yamamazaga yari afite ububasha bwo kubohora abantu ku minyururu y’icyaha n’urupfu.

Nk’uko rero isomo rya mbere rirangiza ribivuga ati” Yigisha ibyerekeye Yezu Kristu nta nkomyi kandi ashize amanga.” Biratangaje! Ni igitangaza kubona umuntu wahuye n’ibibazo nk’ibye; ibyo ushobora kubyumva usubiye inyuma ugasoma igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa nyine uhereye mu mutwe wa cumi na gatatu, cyangwa se wenda no mu mutwe wa cyenda, ingorane zose yagiye ahura na zo. Nk’ubwo yageze i Roma ari imfungwa, ariko tuzi ibyari byabaye igihe ubwato bubashwanyukiraho bakagomba guca ku kirwa cya Marita, bakazahava bajya i Roma.

Ibyo byose mu by’ukuri yagombye kugera i Roma kubw’abantu yahahamutse! Nta muntu ashaka no kureba, yuzuye ubwoba, cyangwa se urwango. Adashaka abantu: “Abantu muri babi nimujyende! Nta muntu n’umwe nshaka ko anyegera! Nimugende mwa Bayahudi mwe b’abagome!”  Ibyo ngibyo mu by’ukuri kubw’abantu ni uko yagombaga kugera i Roma ameze. Nyamara kubwa Roho Mutagatifu si uko byagenze. Ubwo Abayahudi bamusabiraga urupfu, mu gihe Abanyaroma bavugaga bati” Uyu muntu ni umwere”, ntabwo yavuye i Yeruzalemu yumva Abayahudi ari abantu babi bagomba kwangwa, bagomba guhigwa, ahubwo yaje abashaka. Abashakisha yuje urukundo. Ashaka kubamenyesha Inkuru Nziza y’umukiro. Kubabwira ukuri. Nguwo Roho wa Yezu uko akora. Ni urukundo rusa mu mitima y’intumwa ze.

Ntabwo urwango rushobora kwinjira mu mutima w’abantu bamamaza Yezu Kristu ngo barwemerere. Bavuga ngo “Bariya bantu! Mwebwe mwese muri kimwe! Nimugende. Jyewe Inkuru Nziza nzayimenyesha aha n’aha! Bariya nibazibe! Biriya bigome!” Ubwo ni uburyo bwo gukora bw’abantu. Abo Roho Mutagatifu akoresha ntibakora batyo. Abafite Roho Mutagatifu ahubwo bagenda bashaka abo ngabo bazi neza ko buzuye inabi, bacumbitsemwo inabi, kugira ngo bayibasenyemo bakoresheje Urumuri rwatsinze inabi nyine, Yezu Kristu wapfuye akazuka.

Pawulo Intumwa rero ni uko yagiye yishimiye kwakira abo Bayahudi. Ntabwo yagize ubwoba ngo avuge ati “ Eee! None aba Bayahudi bakongera kungambanira bakankura n’aho nari ndi! dore nari mbakize mvuye i Yeruzalemu none nongere mpure na bo? Oya. “Pawulo Intumwa si uko yabigenje Pe. Yagiye yuje urukundo arabakira, akakira abamushakaga bose. Nk’uko nyine batubwira hariya nyine, amara imyaka ibiri yose mu icumbi yirihirira, akakira abamugenderera bose, atarobanuye: ngo bariya bo nibagende!  Inkuru Nziza ya Yezu Kristu ntirobanura cyangwa ntabwo ari iye.

Umuntu kandi ashobora gukoresha Yezu Kristu mu buryo bwa kimuntu; Gukoresha Inkuru Nziza mu buryo bwa kimuntu. Akumva ahari ko hari abo agomba kuyibwira, abandi ntayibabwire. Akumva ko hari abo agomba kwakira, abandi ntabakire. Ibyo byose ni ibishuko by’abo Nyagasani Yezu Kristu yohereza. Kuko sekibi na yo ntireka kubagendaho. Sekibi ibiba urwango mu bantu. Cyane cyane iyo hari ababagiriye nabi cyangwa se ababigerageje. Aho kugira ngo umuntu avuge ati “Ndababariye na Yezu Kristu yarambabariye” cyangwa se ngo yumve ko abo ngabo yumva ko ari babi, ari bo bakeneye kubwira urukundo Yezu Kristu aduha ku buntu, no kuruherezwa kugira ngo barwakire rubabesheho, kuko umuntu wese wanga undi nta buzima aba afite, nk’uko Yohani Intumwa abitwigisha, Abo bose bakeneye kwakira urwo rukundo.

Kandi ntawakira urukundo ateretswe. Kwerekwa urukundo rero gukuru ni ukumenyesha Yezu Kristu. Umuntu wese ukumenyesha Yezu Kristu wapfuye akazuka, aba agukunda kuruta abandi bantu bose.  Kubera ko ibindi byose abandi bakubwira nta na kimwe gishobora kuguha ubugingo bw’iteka. Kabone n’aho yaba akubwira ko agukunda akaba ari wowe yahisemo, akaba ari we muzabana mugashyingirwa. Ariko se nyuma y’aho? Urupfu niruza se? Nyamara umuntu ukumenyesha Yezu Kristu we, aba arimo kugukingurira amarembo y’Ubugingo bw’Iteka. Ni yo mpamvu Abatagatifu ari bo batanze ubuzima bwabo, bakitanga rwose kugira ngo isi ibone ko Yezu Kristu ari muzima, ari bo badukunda ba mbere. N’undi muntu wese ushaka kudutagatifuza, ushaka kutwereka uruhanga rwa Yezu Kristu uwo nguwo adufitiye urukundo nyarwo. Urukundo ruzima.

Nguko rero uko Pawulo yahingutse i Roma nyine yuje urwo rukundo, ashaka ko abantu bose ahuye na bo, bahura na Yezu Kristu Umukiza bakamumenya bakamwakira. Kuko yari azi neza kubwa Roho Mutagatifu itegeko rya Kristu, ririya aha Petero. Ati “Uriya we mwihorere jyewe nkurikira.”

Wowe nkurikira: Wivuga ngo abantu bakugiriye nabi, ngo barakwanze, baraguhemukiye, ngo ni abagome ngo ni ibiki byose, ngo hanyuma na we ubonereho ubakurikire bo ubwabo mu nabi yabo, aho gukurikira Yezu Kristu Rukundo.

Uyu minsi Yezu arakubwira ati “Bariya bihorere nkurikira.” Nkurikira kandi ni na nkurikiza. Akira urukundo rwange uruhe bose. Bose ubamenyeshe umukiro undimo kandi akaba ari jye urimo gusa. Ubamenyeshe ko napfuye kandi nazutse ntazongera gupfa bibaho. Mfite ububasha bwo kwica urupfu n’icyaha. Kubeshaho abanyemera bose.

Urwo rukundo rero Pawulo intumwa yari yuzuye, uyu munsi turusabire Kiliziya yose, abantu bose bamamaza Yezu Kristu. Kugira ngo aho bahingutse, uwo muntu wese ugiye mu butumwa ahantu ahinguke yuzuye urwo rukundo. Urwo rukundo rwa Yezu Kristu, urwo rukundo rw’umushumba witeguye kwitanga mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo Yezu amenywe; nk’uko Yezu Kristu yitanze kugira ngo Se amenywe, akundwe.

Uwo Roho Mutagatifu rero nadusendereze urwo rukundo mu izina rya Yezu. We wari wasendereye Pawulo intumwa nadusendere natwe. Nasendere abakristu bose twuzure urwo rukundo ruduhuriza twese muri Kristu. Kandi rugatuma dukora ubutumwa, abo dukorera ubutumwa tubakunze muri Kristu.

Monday, June 2, 2025

Kuba umuhamya wa Yezu ni uguhara amagara kubera Ivanjili

Amasomo n'inyigisho byo kuwa kabiri w'icyumweru cya VII cya pasika, umwaka C w'igiharwe (kuwa 03/06/2025). Abatagatifu: Abahowe Imana b'i Bugande, Karoli Lwanga, Kizito. 
Amasomo matagatifu

Isomo rya mbere : Intu 20, 17-27. Zab 68(67), 10-11, 20-21. Ivanjili Ntagatifu: Yh 17, 1-11a.

Inyigisho yateguwe na Padiri JEREMIE HABYARIMANA. 

Yezu Kristu akuzwe!

Nyagasani Yezu Kristu wapfuye akazuka rero, ahingutse imbere yacu uyu munsi mu ijambo rye, kugira ngo akomeze atuyobore urugendo rugana Pentekositi Ntagatifu, umunsi w’isenderezwa rya Kiliziya yose nzima, ingabire za Roho wa Yezu, ingabire za Roho wa Data. Kugira ngo buri wese yivuye inyuma ahamye rwose nta gihunga, ko Yezu Kristu yapfuye kandi yazutse, ko Yezu Kristu ari muzima, ko Yezu Kristu ari Umutegetsi n’Umukiza kandi ibyo bikagaragazwa n’ubuzima bwa buri wese bwahonotse icyaha n’urupfu.

Nyagasani Yezu rero akomeje kutwereka mu ijambo rye ububasha bwa Roho Mutagatifu umukoreramo We ubwe igihe asabana na Se, ububasha bwa Roho Mutagatifu ukorera mu bigishwa be cyane cyane ukorera mu ntumwa ze igihe zigomba kumwamamaza, igihe zigomba kumuvuga. Uwo Roho ni urukundo.

Roho w’urukundo amaze gusendera muri Pawulo Intumwa, amaze kumwumvisha ko agomba kujya i Yeruzalemu kandi atamuhishe ibyago azahahurira na byo ahubwo amuhaye imbaraga zo kubyemera. Kubera urukundo rwa Yezu yiteguye rwose guhara amagara ye ntacyo atinye kubera urukundo Roho Mutagatifu yari yamwujujemo agakunda Yezu Kristu n’abe bose. Uwo Roho yamushyizemo igitekerezo cyo guhamagaza abayobozi ba Kiliziya ya Efezi  kugira ngo ababwire akajambo kuje urukundo. Ijambo ryuje urukundo yari ababikiye ku mutima.

Yezu Kristu na we yuzuye uwo Roho w’urukundo, yasanze noneho gukomeza gusenga Se mu bwiherero, igihe cyari kigeze rwose ngo amagambo asanzwe abwira Se, n’intumwa ze zumve ubuyo ari amagambo ateye ubwuzu, yuje urukundo. Yezu kubera urukundo yakundaga Se, yakundaga abe, yiyemeza gusenga mu ijwi riranguruye abwira Se amagambo y’agatangaza, amagambo yuzuye urukundo.  

Ari Pawulo  Roho Mutagatifu atwereka uyu munsi, ari na Yezu Kristu, urwo rukundo rwabo (urwo rukundo rwari  rubarimo), Roho Mutagatifu natwe arashaka kurushyira muri twe, kugira ngo tugire urukundo rutuma tutatinya guhara amagara yacu dukiza Roho z’abandi. Tugire urukundo, rutuma tudatinya kubwiza ukuri abo tugomba kukubwira, kugira ngo bakize roho zabo mu izina rya Yezu Kristu wapfuye akazuka. Kugira ngo tugire urukundo rutuma dusenga Data tumukunze, rutuma dusengera muri Roho Mutagatifu, muri Roho w’urukundo, atari ibyo guhuragura amagambo gusa, cyangwa se kuvuza induru kubera ko umuntu ageze mu bibazo, ahubwo isengesho rivuye ku mutima kubera urukundo ukunda So Uhoraho, kubera urukundo ukunda Yezu Kristu, Kubera urukundo ukunda Roho Mutagatifu, kubera urukundo ukunda Abatagatifu wiyambaza, wuzuye urwo rukundo kandi ushaka guhinduka rwo kugira ngo abakwegereye urubabubaganizemo igihe n’imburagihe ukoresheje amagambo yawe, ubikora. Byose bizagenda bibereka ko bakunzwe koko na Yezu Kristu.

Yezu Kristu udashobora kubabeshya, Yezu Kristu udashobora kubagirira imigambi mibisha. Yezu Kristu udashobora kubanga. Yezu Kristu udashaka kubaroha mu byaha, ahubwo ushaka kubarohora. Ibyo ngibyo bikagaragara mu ntumwa yose ya Kristu. Ibyo ni byo Pawulo ahamiriza bariya Banyefezi, atari ukugira ngo abirateho,  ababwira ati “Dore ubu ngubu mwebwe mugiye gukora amahano kandi muzi ko nabaye intagereranywa, nabaye igitangaza.” Pawulo agira ngo abashishikaze, muri bo yarebaga abantu bose bazabahagarara imbere, abantu bose bazabitegereza bagira ngo babone urugero, abantu bose bazabagira ikitegererezo, akarorero. 

Maze babona koko ko Yezu yabakijije, na bo bakagenda bamwegera bamwegera bati “Eee, ibyo Yezu yakoreye uriya, ndashaka ko nange abinkorera. Dore uriya yamukijije ubusambanyi nanjye ndashaka ko abunkiza. Yamukijije inzangano nange ndashaka ko azinkiza. Dore uriya Yezu yamukijije kurakara nanjye ndashaka ko abinkiza. Yezu kuki utankiza nk’uriya?” Nta gushidikanya rero ko urugero ari ingenzi, nta nubwo ari  ingenzi gusa ni ngombwa mu myigishirize ya Yezu Kristu, mu myigishirize y’Inkuru Nziza, mu myamamarize ya Yezu Kristu. 

Ni yo mpamvu Pawulo azamura akaboko yitangaho umugabo kugira ngo na bo bamwigane. Abo ngabo bose biyemeje guhagarara imbere y’abandi ati “Turi hano, tuje kubahugura.” Kugira ngo izo nyigisho, ayo mahugurwa adahinduka ayo mu mutwe gusa, ahubwo bibe kubereka inzira kandi bafatanya na bo kuyikurikira. Pawulo Intumwa rero yababwiye ariya magambo, ateye ubwuzu! Amagambo yuje urukundo: “Muzi ko nabanye namwe kuva aho ngereye  muri Aziya.”

Nabanye namwe! ni nkaho yakababwiye ati “Mwarambonye, muranzi. Sinabihishe ubuzima bwange nabushyize imbere yanyu muzi ko nabanye na mwe. “Nakoreye Nyagasani niyoroheje ku buryo bwose.” Yakoreye Nyagasani yiyoroheje, ntabwo ari abantu yakoreye. Nta muntu n’umwe uzashaka gukorera abantu ngo yigere ashimisha Yezu Kristu.

Nta muntu n’umwe uzashaka gukorera abantu ngo yigere ashimisha Yezu Kristu wapfuye akazuka. Pawulo si abantu yakoreye. Yakoreye Nyagasani. Ahagaze aha kubera ko Nyagasani yabishatse. Ari imbere yabo kuko Nyagasani yabishatse, ntabwo ari ubushake bw’umwe muri bo. Ni yo mpamvu na we nk’uko yabyibukije nyine mu ibaruwa yandikiye Abanyatesaroniki aho yababwiraga ko adaharanira gushimisha umwe muri bo, ahubwo aharanira ikuzo rya Nyagasani ko ari ryo ashaka, ko atigeze ababwira amagambo y’amaryohereza, ahubwo yashatse kubabwira ijambo rikiza buri wese. Ni Nyagasani yakoreraga. Yakoreraga Nyagasani Yezu.

Ntabwo ijambo twamamaza ari iryo kurobesha incuti, ni iryo kurobesha abayoboke ba Kristu. Ni iryo gukiza abantu icyaha n’urupfu. Kwamamaza Yezu Kristu. Ibyo ntibishobora gukorerwa kugira ngo hagire umuntu wishima, cyangwa se aseke cyangwa atarakara. Uko Yezu yashakaga guha Se ikuzo gusa, ni ko n’abe baharanira ikuzo rya Yezu Kristu wenyine, kandi igihe cyose  batabikoze gutyo barahusha.

Nakoreye Nyagasani! Pawulo akongera ati “Nakoreye Nyagasani niyoroheje ku buryo bwose.” Niyoroheje ku buryo bwose! Yezu Kristu twamamaza ni Uwapfuye rubi yasebye! nk’uko Pawulo abitwibutsa mu Banyafilipi kabiri. Apfa urw’abacakara! yicishije bugufi ku buryo bukomeye!

Ntabwo rero umuntu wuzuye ubwirasi ashobora kwamamaza Yezu Kristu, kabone n’aho yamuvuga. Inkuru Nziza inyura mu bwiyoroshye, yamamazanywa ubwiyoroshye. Nta muntu n’umwe ugomba kurata ubutumwa bwe uko bwaba bwitwa kose ngo agire umuntu abukandagiza. Iyo bigenze gutyo ntibuba bukiri ubutumwa kaba kabaye akazi ke. Kuko gutumwa nyabyo ni ukugendana na Yezu Kristu mu bwiyoroshye.

Pawulo agakomeza ati “Mu marira no mu magorwa naterwaga n’ubugambanyi bw’Abayahudi”. Ntacyo yasize inyuma mu gutanga imbaraga ze no mu gutanga umutima we, mu gutanga ubwenge bwe, kugira ngo Yezu Kristu amenyekane. N’amarira yarayarize! Inkoni yarazikubiswe! Yarababaye! Ariko ibyo byose ntibyamubujije kwishimira kwamamaza Yezu Kristu wapfuye akazuka.

“Nta cyo nabakinze mu byo nashoboraga kubabwira cyabagirira akamaro. Ntabwo ijambo rya Yezu Kristu ryamamazwa mu mayeri. Yezu Kristu ntabwo ahishe, yarazutse ni muzima. Ntamafefeko aba mu Iyamamaza-nkurunziza. Abamamaza Yezu Kristu ntibafefeka. Yezu Kristu ni Urumuri. Inkuru Nziza ntabwo yamamazwa umuntu arimo afite ibyo ahishahisha. Umuntu akorana amacengacenga! Yezu Kristu ni muzima n’abamukurikiye ntibagenda mu mwijima. Roho Mutagatifu rero atumanukireho  aduhe ingabire zose zikenewe kugira ngo Yezu yamamazwe muri ibi bihe turimo. N’imbaraga zacu zose, n’umutima wacu wose, n’ubwenge bwacu bwose, ahindure isi.

Ngwino Roho wa Yezu. Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka! Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, udusabire!

Wednesday, April 30, 2025

Mu kubyiruka kwanyu, mu kubaho kwanyu mwirinde ikibi

Ni ubutumwa bwatangiwe mu muhango wo kwibuka, ku nshuro ya 31, abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Shangi ho mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 30 Mata 2025.

Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yasabye imbaga y’abitabiriye uyu muhango gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzirikana uburyo bishwe.

Yagize ati: “Twibuke dusabira Abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, tunatekereze uburyo bapfuye, uburyo bishwe. Bishwe bamaze gukomereka umutima ku buryo bukomeye kubera kuburirwa urukundo, bagiye barakomeretse umutima, ako niko kababaro kambere kabanjirije akababaro k'umubiri.”

Myr Edouard Sinayobye yakomeje asaba abakiri bato kubyiruka banga ikibi, bakabaho bakirinda. Yabivuze muri aya magambo: “… n'abato turabibigisha kugira ngo mu gukura kwanyu, mu kubyiruka kwanyu, mu kubaho kwanyu mwirinde ikibi”

Uyu muhango wabereye kuri paruwasi Gatolika ya Shangi, ahari Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Shangi, ruruhukiyemo abatutsi biciwe kuri paruwasi ya Shangi no mu nkengero zayo. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, barangajwe imbere na Hon. depite Ingabire Aline, abarokotse Jenoside bafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Shangi, abaharokokeye n'abandi baturage barimo n'urubyiruko.

Wednesday, April 23, 2025

Nta muyobozi ukwiye gukingira ikibaba abanyabyaha – Meya Nsengimana Claudien

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze
Photo: Musanze district
"Umuyobozi agomba guharanira kugirirwa icyizere n’abo ayobora. Kandi kugira ngo ugirirwe icyizere ni uko ugomba kuba ufite za ndangagaciro za kirazira, ukaba uri umuyobozi ufite intego, ufite icyerecyezo cy’aho ushaka kugeza abo uyobora.”

Ubwo yasuraga Umurenge wa Nkotsi, akagirana inama n’abakozi bose bakorera ku Murenge, abakorera ku kagari, abayobozi b’imidugudu n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye, Meya Nsengimana Claudien yababwiye ko  bagomba kurwanya ibyaha no gukemura ibibazo mu mucyo, birinda kubogama. 

(Iyi nkuru ni iy'Akarere ka Musanze: Kurikira Inkuru z'aka Karere unyuze HANO)

Hari ku gicamunsi cyo kuwa 17 Mata 2025, ubwo Umuyobozi w’Akarere yageraga ku biro by’Umurenge wa Nkotsi, akayobora inama igamije kuzamura ibipimo by’imitangire ya Serivisi, hagamiijwe kurushaho guteza imbere abaturage ba Nkotsi. 

Meya Nsengimana Claudien  yagize ati: "Nta muyobozi ukwiye gukingira ikibaba abanyabyaha kandi ari we ukwiye kurwanya ibyaha.” Umuyobozi mwiza akwiye kubera intangarugero mu bandi, agaharanira gukora igikwiye, azirikana ya ntego igira iti: ‘Nkore neza bandebereho.’

Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yabivuze muri aya magambo: “Umuyobozi agomba kuba urugero mu bunyangamugayo no gukorera mu mucyo”, akarwanya ubusinzi, kwiyandarika n’uburiganya, kandi agaharanira guteza imbere abo ayoboye. Kugira ngo iterembere rirambye rigerweho, ni ngombwa no kugira abafatanyabikorwa bagufasha kugera ku byo wiyemeje. Meya Nsengimana Claudien yavuze ko nk’umuyobozi, ugomba ‘kumenya guhitamo abafatanyabikorwa bazagufasha kugera kuri ya ntego yawe’. Ibi bijyana no kumenya gukorana na bo, mu bunyangamugayo, mu bunyamwuga no mu bwubahane, bikajyana kandi no kuba umwizerwa.

Bamwe mu bitabiriye Inama
Yagize ati: "Umuyobozi agomba guharanira kugirirwa icyizere n’abo ayobora. Kandi kugira ngo ugirirwe icyizere ni uko ugomba kuba ufite za ndangagaciro za kirazira, ukaba uri umuyobozi ufite intego, ufite icyerecyezo cy’aho ushaka kugeza abo uyobora.” Kuba umwizerwa bijyana no gutanga serivisi inoze, no kwita ku bibazo by’abaturage wirinda kubasiragiza ugamije indonke.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yagize ati: "kugira ngo bikunde ni uko ugomba kuba uri umuyobozi uharanira gukemura ibibazo by’abaturage no gutanga serivisi nziza, umuturage nkakomeze gusiragizwa.” 

Meya yasabye ubuyobozi bw’umurenge kurushaho kwegera inzego zo hasi, by’umwihariko akagari n’imidugudu mu rwego rwo kiurushaho kumenya impumeko y’abaturage no kubasha mu gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza yabo.

MICOMYIZA Herman
Mu izina ry’abayobozi mu byiciro binyuranye, Umuyobozi w’umurenge wa Nkotsi Bwana MICOMYIZA Herman avuga hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kurushaho kuzamura ibipimo by’imitangire ya serivisi, kwesa imihigo no kunoza imibanire y’abatuye Umurenge wa Nkotsi hibandwa ku mutekano. 

Yagize ati: 'Twafashe ingamba Nyakubahwa Meya, mu nama muhora mutugira, zo gukaza irondo,’avuga ko muri ibi bihe byo kwibuka, nta cyaha cyagaragaye kiganisha ku ngengabitekereze ya Jenoside. Yashimye kandi imikorere y’urwego rwa DASSO, rufasha mu kubungabunga umutekano.

Friday, February 7, 2025

Turahimbaza Umuhire Ewujeniya Smet (+1871)

Umuhire Ewujeniya Smet (izina ry’ububikira ni Marie de la Providence) yavutse kuwa 25 Werurwe 1825, avukira ahitwa Lille mu gihugu cy’Ubufaransa ari umwana wa gatatu mu bana batandatu Henri Édouard Joseph Smet na Mariya Pawulina Yozefu Taverne.

Ewujeniya Smet yitabye Imana kuwa 7 Gashyantare 1871. Ni Papa Piyo XII wamushyize mu rwego rw’Abahire mu 1957. Ni mukuru wa Emma, na we wari umubikira mu muryango w’ababikira bafasha roho zo muri Purigatori mère (Marie de Saint Ignace, religieuse Auxiliatrice du purgatoire).

Amaze kuba umubikira yitangiye ubutumwa yahawe n’imbaraga ze zose. Yaje kumenya ibyiza by’abihayimana b’abayezuwiti, ahereye ku byiza by’amategeko abagenga. Ibyo na we byaramufashije cyane mu kwitagatifuza kwe no gushinga ingo z’abihayimana.

Ni we washinze umuryango w’ababikira bafasha roho zo muri Purigatori. Ababikira be bitangiraga imirimo myinshi imbabare zibakeneyeho. Ndetse mu ntangiriro, abo babikira bajyaga kwita ku bakene mu ngo zabo. Ku wa 4 Kanama 1867 yoherejwe mu butumwa mu gihugu cy’Ubushinwa. Ni umubikira w’umufaransakazi, yashinze umuryango w’ababikira bitwa « Auxiliatrices du Purgatoire ».

Thursday, December 19, 2024

Mutagatifu Abrahamu, Umukurambere w’abemera Imana

Abrahamu ni Umukurambere w’Abemera bose. Yabayeho mu myaka ibihumbi bibiri mbere y’Ivuka rya Yezu Kristu. Mbere yitwaga Abram bisobanura “data”. Ariko iryo zina rye ryaje nyuma guhindurwa n’Uhoraho amwita Abrahamu bisobanura “Se w’imbaga”.  Akomoka ku mukurambere witwaga Semu mwene Nowa. Se wa Abrahamu yitwaga Tera. Abrahamu yavukanaga n’abavandimwe bandi babiri : Nahori na Harani. Harani ni se wa Loti. Umugore wa Abrahamu, Sara, na we yari mubyara we.

Igihe Abrahamu yavaga mu mujyi wa Uri yo mu gihugu cy’Abakarideya, abisabwe n’Imana, yari afite imyaka 75. Icyo gihe yari kumwe kandi n’umuvandimwe we Harani se wa Loti. Bageze mu nzira Harani arapfa, akomezanya urugendo n’umugore we Sarayi uzitwa Sara, hamwe na Loti, n’abashumba babo n’amatungo yabo. Baragiye bagera mu gihugu cya Kanahani, ahitwa Sikemu, nyuma bajya gutura ku mishishi ya Mambure; aha ni ho Imana yamubwiriye ko icyo gihugu izagiha abazamukumokaho. Yaje kuva aho ajya gutura hagati ya Beteli na Ayi, atura kandi i Negevu, nuko muri icyo gihugu hatera inzara maze ajya mu gihugu cya Misiri.

Ageze mu nzira abwira Sara ngo nibagera mu Misiri azavuge ko ari mushiki we kugira ngo azafatwe neza. Kuko Sara yari mwiza, yakekaga ko nibamenya ko Sara ari umugore we abanyamisiri bazica Abrahamu kugira ngo bacyure umugore we. Bageze mu Misiri, umwami waho Farawo acyura Sara, Abrahamu ahabwa impano nyinshi cyane. Ariko Uhoraho. Ahanira Farawo icyaha cye cyo gucyura umugore wa Abrahamu. Farawo yaje kumenya impamvu y’igihano cye nuko asubiza Abrahamu umugore we.

Abrahamu yasubiye Kanahani, ajya gutura hahandi ku mishishi ya Mambure hafi y’i Heburoni Igihe kimwe umwami wa Alamu yaje gutera akarere ka Sodoma. Mu bajyanywe bunyago atwaramo na Loti. Abrahamu ajyana n’abagaragu be 318 ajya kubohoza izo mfungwa na Loti arimo, barwana ijoro ryose kugeza i Damasi muri Siriya. Agarutse, amaze gutsinda abanzi be ni bwo Melkisedeki, umuherezabitambo w’Imana akaba n’umwami w’i Salemu amuhaye umugisha, na Abrahamu atura icy’icumi ku byo yari afite byose. Nyuma y’ibyo, Uhoraho abonekera Abrahamu bagirana n’isezerano.

Abrahamu aganyira Imana ko nta mwana afite azaraga ibye, ko ahubwo azabisigira Eliyezeri w’i Damasi. Uhoraho amwemeza ko uzamusimbura ari umwana wo mu maraso ye. Nyuma yaho, Abrahamu yemeye inama yagiriwe n’umugore we Sara ngo abyarane n’umuja we Hagara w’umunyamisiri. Babyarana Isimaheli. Nyuma y’imyaka 13, afite imyaka 99, Abramu nibwo Imana yamwise ‘Abrahamu’. Kuri iyo myaka 99 kandi ni bwo Abrahamu yakiriye abamalayika b’Uhoraho. Kuri uwo munsi Uhoraho amusezeranya ko umwaka utaha, Sara umugore wa Abrahamu azaba akikiye umwana w’umuhungu.

Muri iyo minsi kandi ni bwo Abrahamu yatakambiye Uhoraho ngo agirire impuhwe intungane zo mu mijyi ya Sodoma na Gomora, yaje kurimbuka kubera icyaha cyabo gikabije. Abrahamu yabyaye Izaaki afite imyaka 100. Nyuma y’urupfu rwa Sara umugore wa Abrahamu, yashatse kandi undi mugore witwa Ketura, babyarana abana batandatu abaha imitungo ihagije, nyuma abohereza gutura kure, mu burasirazuba, kure ya Izaaki. Abrahamu yitabye Imana afite imyaka 175. Izaaki na Ismaheli bamushyingura mu buvumo bwa Makpela, iruhande rwa Sara.

Abrahamu yabaye urugero rw’ubuntu bw’Imana Data wa twese yatanze Umwana wayo Yezu Kristu ngo aducungure. Abrahamu na we yasabwe n’Imana gutamba umwana we Izaki. Abrahamu yarabyemeye kuko yari abisabwe n’Uhoraho. Imana ibonye ukwemera kwe, yamubujije gutamba umwana we, ahubwo imwereka imfizi y’intama ngo abe ariyo atamba mu kimbo cy’umwana we Izaki. Twizihiza Mutagatifu Abrahamu ku itariki 20 Ukuboza. (Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba, Paroisse Rwamiko. Tel: 0788757494).

Mutagatifu Izaki, mwene Abrahamu na Sara

Izaki aha umugisha Yakobo

Izina rye, Izaki risobanura “ARASETSE”, ryaturutse ku babyeyi be Abrahamu na Sara wasetse ubwo Umumalayika w’Uhoraho yari amubwiye ko agiye gusama kandi yaragejeje ku myaka 90 na ho Abrahamu we afite imyaka 100 (Intangiriro 17:17; 18:12). Izaki yari umuhungu wa kabiri wa Abrahamu. Uyu muhungu wa mbere wa Abrahamu yitwaga Isimayeli akaba yari yaramubyaranye na Hagara wari umuja wa Sara, ubwo Sara yari arambiwe no kutabyarira umugabo we umwana (Intang.16:1-2). Igihe Izaki yari amaze gukura, Sara yasabye Abrahamu ko yirukana Hagara n’umuhungu we ngo kugira ngo umurage wose w’umuryango uzahabwe Izaki (Intang.21:3-12).

Nyuma y’igihe, Abrahamu yagiye guturaho igitambo umuhungu Izaki ku musozi nk’uko yari yabisabwe n’Uhoraho (Intang.22:1-14). Abrahamu, Izaki n’abagaragu babiri bari babaherekeje n’indogobe, bakoze urugendo rw’iminsi itatu bagana kuri uwo musozi witwaga Moriya. Bageze munsi y’umusozi wa Moriya, Abrahamu n’umuhungu we Izaki bitwaje inkwi z’igitambo gitwikwa, icyuma n’urujyo rurimo amakara yaka, basize ba bagaragu aho, maze bababwira ko bagiye gusenga hanyuma barangiza bakagaruka. Kubera amatsiko Izaki yabajije se aho intama baratura iri. Abrahamu abwira umuhungu we ko Imana irabaha intama yo gutamba. Bageze aho baraturira igitambo hejuru y’umusozi, Abrahamu yubatse urutambiro maze ahambira Izaki amushyira hejuru y’urutambiro. Ubwo Abrahamu yiteguraga kwica Izaki ngo amutambe Umumalayika yaramubujije maze amwereka imfizi y’intama yo gutamba yari mu gihuru. Iki gitambo cya Abrahamu wari ugiye gutura umuhungu we Izaki gishushanya Uko Imana yemeye ko Umwana wayo Yezu Kristu atwitangira adupfira ku musaraba (Yohani 1:29; Abahebureyi 10).

Sara yitabye Imana ubwo Izaki yari afite imyaka mirongo itatu. Ubwo Izaki yari afite imyaka mirongo ine yashyingiranwe na mubyara we Rebeka (Intangiriro 25:20). Izaki agejeje ku myaka mirongo itandatu yabyaye abana b’impanga Yakobo na Ezawu. Rebeka yakundaga Yakobo maze bituma amuhesha umugisha wa Izaki wari ugenewe Ezawu.

Abrahamu yitabye Imana ubwo Izaki yari afite imyaka mirongo irindwi n’itanu amaze kumuraga ibye byose (Intangiriro 25:5).

Izaki atangwaho igitambo
Ubwo hari hateye amapfa muri Kanahani, Uhoraho yabujije Izaki kujya mu Misiri maze agasigara muri Kanahani. Imana yamusezeranyije kuzaha ubwo butaka urubyaro rwa Izaki. Ibyo byose Uhoraho yabigiriraga isezerano yari yaragiranye na Abrahamu ko azamugira se w’imbaga ingana n’umusenyi wo kunyanja cyangwa n’inyenyeri zo mu kirere (Intangiriro 26:1-6). Uhoraho yahaye izaki Umugisha areza, aratunga aratunganirwa.

Izaki yitabye Imana afite imyaka ijana na mirngo inani (180) ashyingurwa n’abahungu be bombi. Uhoraho yakomereje isezerano rye mu muhungu we Yakobo yaje kwita Isiraheli.

Ubwo Izaki amenye ko yabeshywe n’umuhungu we Yakobo akamuha umugisha wari ugenewe Ezawu, yabifashe nk’ugushaka kw’Imana. Nk’uko rero Izaki yabyumvise neza natwe tugomba guhora tuzirikana ko inzira z’Imana n’ibitekerezo byayo atari kimwe n’ibyacu. (Izayi 55:8).

Amateka ya Izaki agaragaza ubudahemuka bw’Uhoraho wari waragiriye Abrahamu isezerano ryo kuzamugira Sekuru w’amahanga, maze agakomereza iryo sezerano muri Izaki no mu muhungu we Yakobo. Bityo rero uko ibisekuruza byagiye bisimburana abayahudi bagiye bita Uhoraho Imana ya Abrahamu, Izaki na Yakobo. Kiliziya Gatolika yizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Izaki ku wa 20 Ukuboza.  (Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba, Paroisse Rwamiko. Tel: 0788757494).

MUTAGATIFU YAKOBO (Umukurambere W’abemera)

Yakobo bisobanura « ufashe agatsintsino » cyangwa « Umusimbura », cyangwa « Ukurikiraho », ni na we kandi witwa Israheli. Yakobo yaba yarabayeho ahagana mu mwaka w’1600 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu. Kimwe rero na se Izaki na sekuru Abrahamu, ni abakurambere batatu b’abemera, Imana yagiranye na bo isezerano. Imana yagiranye isezerano na Yakobo nk’uko yari yararigiranye n’abo babyeyi be inamusezeranya kuzamuha igihugu kizitwa izina rye ‘Israheli’. Yakobo rero yavukanaga n’indi mpanga yitwa Ezawu. Nyina yitwaga Rebeka.

Igihe Yakobo yari akiri mu nda ya nyina Rebeka hamwe na Ezawu, abo bana babyiganiraga mu nda ya nyina, maze akavuga ati : « kuki ari njyewe ibi bibayeho?» nuko ajya guhanuza Uhoraho, uhoraho aramusubiza ati : « inda yawe irimo amahanga abiri ; mu bura bwawe hazasohoka amoko abiri. Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko ; umukuru akazaba umugaragu w’umuto.» (Intg, 25 :22). Igihe rero bavutse, se Izaki yari afite imyaka 60. Se wakundaga umuhiigo, yikundiraga Ezawu kuko yari umuhigi. Naho Rebeka agakunda Yakobo kuko yari atuje kandi agakunda gufasha nyina imirimo yo mu rugo. Yakobo yatwaye umugisha wa mukuru we ariko atawibye kuko mukuru we Ezawu yari yaramugurishije uburenganzira bwe bwo kwitwa ‘uburiza’ cyangwa ‘imfura’.

Nyuma yo guhabwa umugisha, nyina yamugiriye inama yo guhungira kwa nyirarume Labani kuko mukuru we Ezawu yashakaga kumwica. Yakobo yakoreye nyirarume imyaka igera kuri makumyabiri, maze nyirarume amushyingira abakobwa be babiri Leya na Rasheli. Abo bagore babiri hamwe n’abaja babo Zilipa na Biliha bamubyariye abahungu cumi na babiri n’umukobwa umwe witwaga Dina. Yakobo yaje gusubira mu gihugu cya se, yiyunga na mukuru we. Igihe yari mu nzira agana i Harani kwa Labani, yaraye i Beteli, afata ibuye araryisegura, maze araryama. Aza kurota abona urwego rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamalayika b’Imana barumanukaho, bakaruzamukaho. Nuko abona ng’uyu Uhoraho amuhagaze iruhande, amubwira ati « Ndi Uhoraho, Imana ya so Abrahamu, Imana ya Izaki. Ubutaka uryamyeho nzabuguha, mbuhe n’urubyaro rwawe…. Amoko yose y’isi azaherwa umugisha muri wowe no mu rubyaro rwawe. Dore, ndi kumwe nawe ; nzakurinda aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana, kugeza ubwo nzaba nujuje ibyo nakubwiye byose. » (Intg 28,10-15)

Yakobo ahura na Ezawu
Igihe Yakobo yari mu rugendo agarutse mu gihugu cya se ari kumwe n’abagore be babiri, n’abaja be babiri n’abana 11, n’ibyo yari atunze byose, yaje kohereza abo bantu be imbere asigara wenyine, maze mu ijoro haza umugabo akirana na we kugeza mu museke. Abonye ko adashoboye gutsinda Yakobo, amukora ku mutsi wo ku nyonga y’itako igihe bari hasi ku butaka, itako rirakuka, rikuka bagikirana. Wa mugabo aramubwira ati « Ndekura ngende, dore umuseke urakebye ». Yakobo ati « sinkurekura utampaye umugisha. » undi aramubaza ati « witwa nde ? » Ati « Nitwa Yakobo. » Undi ati « Ntibazongere kukwita Yakobo, ahubwo Israheli, kuko wakiranye n’Imana n’abantu, kandi ugatsinda. » (Intg, 32,23-32).

Yakobo yaje guhura n’ikindi kigeragezo, aho umwe mu bahungu be witwaga Yozefu yanzwe n’abavandimwe be bamuziza ko se amukunda, maze bamaze kumugurisha bucakara akajyanwa mu gihugu cya Misiri, bamenyesheje se Yakobo ko yapfuye. Hashize imyaka 22 ni bwo se yamusanze mu Misiri ari we wungirije umwami Farawo wa Misiri. Yakobo yitabye Imana ari mu Misiri, ariko yaje gushyingurwa mu gihugu cye cya Kanahani, mu buvumo buri mu murima wa Abrahamu, i Makipela. Abahungu 12 ba Yakobo rero nibo abayahudi bakomokaho.

Birasa nk’aho ari Yezu Kristu ubwe wanditse Abrahamu, Izaki na Yakobo mu gitabo cy’abatagatifu bo mu Ijuru, igihe yavugaga ko Uhoraho ari Imana ya Abrahamu, Izaki na Yakobo, kandi Ikaba ari Imana y’abazima, ko atari iy’abapfuye. Ku itariki 25 Gicurasi 2011, papa Benedigito wa XVI yigishije ko Yakobo yaranzwe no kumvira, no guca bugufi, kandi ikimenyetso cyo guca bugufi cyamuhesheje gutsinda, bikagaragara kandi n’ igihe uwo bakiranye yamuhaye izina rishya, akamuha umugisha, akemeza ko Yakobo yatsinze. Izina rya Yakobo ryagarukaga ku bwana bwe n’ukuntu yakoresheje uburyarya ngo asimbure mukuru we. Ariko izina rya Israheli Uhoraho yarimuhaye ngo rimusubize isura nziza kuko risobanura ngo « Imana y’inyembaraga kandi itsinda ». Umugisha Uhoraho yamuhaye bamaze gukirana ni impano ikomeye yamwihereye ku buntu.

Ku itariki 25 Gicurasi 2011 Papa Benedigito wa XVI yigishije kandi ko ubuzima bwacu ari nk’ijoro rirerire ry’imirwano n’isengesho nk’uko byagendekeye Yakobo. Tugomba kubaho muri iryo joro dufite amizero yo guhabwa umugisha n’Imana, umugisha dushobora guhabwa nyuma yo gukoresha imbaraga, ariko kandi dushobora guhabwa dufite ukwicisha bugufi, tukawuhabwa ku buntu nk’impano y’uko twemera Imana. Iyo duhawe uwo mugisha, ubuzima bwacu buhinduka ukundi tugahabwa izina rishya hamwe n’umugisha w’Imana. Tumwizihiza mutagatifu Yakobo ku itariki 20 Ukuboza. (Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba, Paroisse Rwamiko. Tel: 0788757494).

Nkotsi, umurenge wihariye ku mateka y'Abami b’u Rwanda

Nkotsi ni umwe mu mirenge cumi n’itanu igize Akarere ka Musanze, ikaba igizwe n’utugari dutanu: Mubago, Gashinga, Ruyumba, Rugeshi na Bikara...