|
kimwe mu bikorwa bya Muntu/ ahigirwa ubwubatsi |
Ntukemerere
rubanda kwibaza niba ugira Roho Mutagatifu, biturutse ku kudasohoza inshingano
zawe uko bikwiye! Umurimo ugusabanya n’Imana ndetse n’abavandimwe, kandi
ugatuma wubahwa. Ku bw’umurimo wawe, benshi bashobora gusingiza Imana, cyangwa
bakayihinyura.
Umurimo wubaka ubumwe
n’ubwisungane mu bantu
Umuntu afite umuhamagaro wo kurema (La vocation créative) kandi ntashobora
kunezerwa mu gihe atubahirije neza uwo muhamagaro kubw’umurimo we. Umurimo
wawusobanura ute? Ni akazi, igikorwa cya Muntu gituma aronka umusaruro? Ni
umwuga umuntu akora ukamubeshaho kandi ukabeshaho n’abandi? ...Ijambo umurimo
cyangwa akazi ryumvikana vuba, icyakora imyumvire ya Muntu ku murimo n’agaciro
awuha byo biratandukanye. Byaba biterwa se n’uko uwo murimo yawubonye, uko umubeshejeho
cyangwa ubushobozi bwo kumva neza no guha agaciro ibintu n’ibindi?... Abantu
bakwiye kumenya ko umurimo, kandi unoze, uhuza abantu, ukabubakamo ubumwe
bushingiye ku mikorere n’imikoranire.
Umurimo ni serivisi, wubaka
ubumwe n’ubwisungane mu bantu. Umurimo
unoze urushaho kunga abantu, bityo abaturutse ahatandukanye bagasabana, bakaba
abavandimwe buje umutima. Umurimo
utuma abantu bunga ubumwe kuko umwe awukorera undi cyangwa abandi bityo
sosiyete tubamo ikaba ihanahanaserivisi buri wese agiramo uruhare.
Uzabyumva henshi abantu
basaba Imana akazi, bambaza ngo babone icyo gukora kibinjiriza amafaranga. Hari
n’abandi bambaza, basaba guhirwa mu byo bakora… Ibi biratwumvisha neza ko, ku
bemera, umurimo utangwa n’Imana kandi igafasha abayo kuwutunganya neza.
Nimwibuke amagambo asoza indahiro zikorwa na bamwe mu bakozi: Imana i(za)bimfashemo!
Koko rero Imana niyo mugenga wa byose: ni yo yimika uwo yitoreye, ikarengera
uyiyambaje, igakomeza uyihungiyeho mu rugamba rwo gutungana muri byose, harimo
n’umurimo. Ni ngombwa ko umurimo
ukorwa hitawe kuri Kristu, We rugero rwiza mu byiza byose bibaho, kugira ngo
uhindure bundi bushya isura y’iyi si.
Nimwitagatifurize
mu nshingano
Umurimo ugira ibyo usaba;
nta kazi katagira inshingano! Umurimo usaba ubufatanye n’ubwisungane. Ubwo bumwe, ubufatanye n’ubwisungane mu murimo
busobanura ubushake bw’Imana bw’uko abantu bahinduka umuryango w’Imana
uyumvira. Umurimo ufite agaciro gahoraho (une valeur d’éternité) kuko Muntu ku
bw’umurimo afatanya na Roho Mutagtifu gutegura no gusohoza iremwa rishya.
Ntimugasige ubutungane
iwanyu ngo mubushakire iyo hirya. Ubutungane ku murimo bushingiye ku
kuwitabira, ukawukora uko amategeko abisaba, ukawuzindukira, ntukorere ku jisho
no ku isaha, ntugengwe n’agahimano cyangwa kurangiza umuhango. Bushingiye kandi
ku kutabangamira abo ushinzwe cyangwa abo muwusangiye no kudahutaza abanyantege
nke. Ubutungane ku murimo busaba ko ubwubahane, umurava wo kunguka ibishya no
kunoza ibyo usanganywe biganza. Muri ubwo butungane kandi kwihugiraho byimukira
ubufatanye, gukorera hamwe. Erega, ‘…iyo umwe aguye, undi aramubyutsa. Hagowe
rero nyakamwe, utagira uwo bari kumwe, ngo nagwa amuramire (Mubw.4,9). |
Ibikorwa bya Munti ni kimwe mu birema isi nshya |
Urugero rw’umurimo
w’uburezi rudufashe kumva neza uko twakwitagatifuriza aho turi. Byaba bibabaje kutigisha uko bikwiye, ugasiga
abanyeshuri bonyine ngo ugiye kwitabira isengesho ahandi; ese abo bana wigisha
bo si Imana yabagushinze? Amarira yabo y’uko utabitaho uko bikwiye nagera ku
Mana uzayakizwa n’uko wagiye kuyisenga ukabasiga nk’izitagira umushumba? Niba
wemera ko wabashinzwe n’Imana, kubafata nabi ni uguhemuka: uba uhemukiye
igihugu, ugahemukira ababyeyi mufatanya kurera, ugahemukira ikigo kuko ugihesha
isura mbi, ugahemukira n’Imana isumba byose, ikaba isoko y’icyiza. Ubutungane
n’isengesho byawe nibishingire ku kubigisha neza,kubayoborana ubuhanga,
ubahangayikire kuko nibo bazaguhesha umugisha kuri rubanda no ku Mana
yabagushinze. Imana yarabagushinze, nawe bakoreshe mu kuyihesha ikuzo.
Nimugenze
nk’abagira roho mutagatifu
Abakristu rero dufite inshingano ikomeye yo kugira uruhare, binyuze mu
mirimo yacu, ku gikorwa cy’Imana cyo kurema. Ni wowe ubwirwa,
uwo Imana yahaye ingoma, ubutegetsi, ububasha n’icyubahiro. Ntawe bidakwiye
kuko Muntu afite, ku rwego rwe, uruhare ku buhanuzi, ubwami n’ubusaseridoti bya
Kristu Umukiza. Abantu bakwiye kumvira Roho wa Nyagasani, bakamwiyegurira mu
nshingano zabo kugira ngo zibinjize mu butungane. Niwumvira Roho Mutagatifu,
uzakora akazi kawe neza, uharanire kukabamo indatwa, wizihirwe no gukorana
n’abandi no gufasha bose uko ushoboye.
Iri jambo jya urizikana
iteka: mu mwuga, mu kazi ukora, ntukemerere rubanda kwibaza niba ugira Roho
Mutagatifu, biturutse ku kudasohoza inshingano zawe uko bikwiye! Niba Roho w’Umuremyi
agutuyemo mwemerere akuyobore, agukundishe icyiza, bityo ubashe kwita uko
bikwiye ku bo Imana yakuragije, kubo yaguhaye ngo mukorane ndetse no kubaza
bakugana.
Uwo Roho w’Imana nagenga
imibereho yacu, tuzoroherwa no kumvira ndetse no gushishoza neza, no gusimbuka
imitego y’abakozi ba Nyakibi ihangarije kutuvutsa ibyishimo. Nimwisubireho! Birakwiye
ko buri umwe yamenya ibi: Umurimo unoze
ni inganzo y’ubutagatifu kuko ugusabanya n’Imana ndetse n’abavandimwe,
ukaguhaza amahoro kandi ugatuma wubahwa mu bandi.
Umurimo uhesha muntu agaciro (le travail rends la dignité á la personne humaine).
Umurimo ni inzira igeza muntu ku bushobozi bwo kugenga isi (ubutaka) yeguriwe
ngo imutunge amaze kwiyuha akuya (soma Intg.3,19). Umurimo wakoranye
umutimanama (la conscience professionnelle) ufasha kuzirikana ku mugambi
w’Imana no kuwugiramo uruhare. Ku bw’umurimo wawe, benshi
bashobora gusingiza Imana, cyangwa abadashoboye kwihangana bakayihinyura.
Icyakubera cyiza ni ikihe?
Menya ko umurimo wakoranye
umutimanama uzanira nyirawo amahoro, ibyishimo, umuteza imbere kandi ugatuma
abera abandi urugero rubahwitura mu gutangira no gukora neza bisinesi. Buri
wese agomba gukora, agatungwa n’ibyo aruhiye (Soma 2Tes.3,6-15; Lk.6, 36),
agaharanira, ku bw’imirimo ye, gutuza Kristu muri we, We utajya ubana
n’ikidatunganye cyose. Nimuzirikane ko ‘ububasha mufite mubukesha
Nyagasani, ubutegetsi mukabuhabwa n’umusumbabyose, ari na we uzasuma ibikorwa
byanyu, agasesengura imigambi yanyu (Buh.6,3)”. Nuko rero, “nimukore umurimo
mushinzwe hakiri kare, maze igihembo cyanyu azakibahe igihe nikigera” (Sir.
51.30).