Monday, August 16, 2021

Uriho ni we uhamagarwa!

Abavokasiyoneri 2017, Photo/ Elias T
Umuntu ahamagarirwa mbere na mbere kubaho. Ntawemerewe kuvutsa mugenzi we ubuzima mu buryo ubwo ari bwo bwose; ubuzima ni umuhamagaro muntu asubiza iyo yemeye kubaho, akabaho yubaha ubuzima bwe n’ubwa mugenzi we, agahitamo kubaho ubuzima butabera, burangwa n’urukundo rutarobanura, ubuvandimwe n’amahoro. Koko rero “ubona mu mutima we urwango yanga umuntu uwo ari we wese, yitwaje igicumuro icyo ari cyo cyose yagiriwe, aba ari umunyamahanga mu rukundo rw’Imana. Kuko urukundo rw’Imana rutihanganira na gato kwanga umuntu. (S. Maxime le Confesseur. Centuries sur l'amour, 1.15)”. Mu butumwa muntu yahawe harimo gukunda no gutanga ubuzima (Yh.15,12-13.17; Intg.2,28) ariko ntiharimo kwica. Itegeko rya gatanu mu mategeko y’Imana riragira riti “Ntuzice!” Ntibikwiriye ko umuntu yakwica mugenzi we kuko na we aba yikururira akaga ku munsi w’urubanza, akishyira aho atakwivana nyamara yibwiraga ko ari kugira neza afasha mugenzi we kuva mu miruho y’isi. Mu buzima bwa gikristu, uriho ni we uhamagarwa, agahamagarirwa gukurikira Yezu Kristu; uyu muhamagaro usaba ko uhamagarwa ahinduka, agahindura imibereho ye, kandi agatangira urugendo ndetse bikaba byanamuviramo kwitwa umunyamahanga mu be bitewe no kuba batagihuza mu mvugo no mu ngiro.

Nyagasani ni we ubwe wikomereza abemeye guhara byose, bakamukurikira bamushakaho ubuhungiro, kandi akanabagororera. Ni byo yizeza abamukurikira agira ati “Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, ari jye abigirira n’Inkuru Nziza, ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, ari na ba nyina, n’abana, n’amasambu ariko n’ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka (Mk 10,29-30).” Kuba umukristu ni umuhamagaro. Imana iduhamagarira ubukristu kugira ngo tugire uruhare ku buzima bwayo kandi tube abana bayo. Ni umuhamagaro w’abantu bose wigaragariza muri Yezu, ukabonerwa igisubuzo mu cyemezo cyo kumukurikira, gutandukana n’ibyahise, kwitwara nka We no gusanisha ubuzima bwawe n’ubwe.

 Imihamagaro itandukanye muri Kiliziya

Bushinga yasuye Bungwe, 23/07/2017 Photo/ Elias T


Kuvuga ku mihamagaro itandukanye ya gikristu ntibijya kure yo kuvuga ku buryo bwo kubaho (les états de la vie); hari ubuzima bwo kwiha Imana, ubuzima bwo kwiyegurira Imana n’ubuzima bw’abalayiki (la vie religieuse, le ministère ordonné et le laicat). Muri iki gihe, usanga abantu bibanda cyane ku byishimo umuntu aronkera mu muhamagaro wo gushinga urugo, ntibiyumvishe neza agaciro ku kubaho udashatse (le célibat) ubigiriye Ingoma y’Imana. Ababatijwe twese duhamagariwe kuba intungane, tukuzuzanya muri iyo mibereho n’impano bitandukanye. Abihayimana, abiyeguriyimana n’abalayiki, iyo basangiye ubukungu bwabo (iyo bakoresheje impano zabo mu bwuzuzanye) bafasha Kiliziya gusobanura neza ubusendere bw’iyobera ryayo no gusohoza ubutumwa bwayo mu isi. Ni byo koko, nk’uko tubiririmba, “Dufite ingabire zinyuranye, ariko zose ni iza Roho umwe, uzigaba uko yazigennye, ngo zibe zubaka Kiliziya (indirimbo Uri Imana koko).” Muri Kiliziya gatolika, bamwe bemera nta gahato gusezerana ubukene, kumvira ndetse n’ubumanzi (ubusugi kuri bashiki bacu), akaba ari yo mpamvu badashaka kugira ngo biborohere kwirundurira mu Mana nta birantega yo kwita ku muryango uharanira iby’isi biwutunga. Icyiza mu mihamagaro yose ni ukunyurwa n’uwo uri we, ubutumwa bwawe n’aho ubukorera. Twibuke ko mbere ya byose umuntu ahamagrirwa kubaho, akabaho anyuzwe, yishimye, yikunda nk’uko akunda bagenzi be kandi yitangira Ivanjili

Monday, August 9, 2021

Paruwasi ya Bungwe; uko bamwe mu basaseridoti bayivukamo bahawe ubutumwa 2020/2021

Ordination diaconale et sacerdotal, Bungwe. 2015 photo/internet

Paruwasi ya Bungwe yitirirwa "Regina Pacis" yashinzwe mu mwaka w'1954 iherereye mu karere-nkenurabushyo ka Muyanza. Ni paruwasi ifite abakristu basaga 62% by’abaturage bayituye nk’uko bigaragazwa n’ibarura ryo muwaka wa 2014 ryagaragazaga ko ababatijwe ari 58729 hamwe n'abigishwa 2941 nta kabuza impinduka zarabaye. Iyi paruwasi ifite kandi abakristu bakunda Kiliziya bikagaragzwa n’ibikorwa by’ubwitange bakora no kuyitura abana babo kugira ngo bayegukire batizigamye bakorera Imana mu bantu. Yibarutse abihayimana batandukanye; abasaseridoti barimo n’umusenyeri watabarutse, Thaddée Nsengiyumva, abafureri n’ababikira, aba bose bakaba bitagatifuriza mu miryango inyuranye yemewe na Kiliziya.

Dore uko bamwe mu basaseridoti bayivukamo bahawe ubutumwa mu mwaka wa 2020/2021

1. Padiri ALEXANDRE NIYONSABA: avuka muri central ya Bungwe akaba ari umunyamabanga wa diyosezi

2. Padiri AUBERT ARAMBE: avuka muri central ya BUSHINGA, ubu ni umunyakigega wa diosezi, ni we ushinzwe ibijyanye n’umutungo byose

3. Padiri JMV DUSHIMIYIMANA: ukomoka muri central ya MANYAGIRO ni we uhagarariye Caritas muri diosezi

4. Padiri SAFARI VIATEUR: yahawe ubutumwa bwo kongera ubumenyi mu BUTALIYANI

5. Padiri CLET NAHAYO uvuka muri central ya KIVUYE yahawe ubutumwa bwo kongera ubumenyi mu bubiligi, nyuma y’uko akuwe mu iseminari nto ya Rwesero aho yari umuyobozi wa roho.

6. Padiri THEOPHILE TWAGIRAYEZU uvuka muri central ya BUNGWE yatumwe gukirikirana imyitwarire mu kigo cya SANTA MARIA KARAMBO

7. Padiri EDOUARD SENTARURE uvuka muri central ya BUSHINGA akorera ubutumwa muri FRANCE (FIDEI DONUM)

8. Padiri Florent MWISENEZA avuka muri central ya MANYAGIRO akorera ubutumwa mu BUTALIYANI (fidei donum)

9. Padiri Jean d'amour DUSENGUMUREMYI uvuka muri central ya KIVUYE yatumwe kongera ubumenyi muri USA

10. Padiri PRINCIPE NIYITANGA uvuka muri central ya KIVUYE yatumwe kuyobora GS BYUMBA


Uhereye iburyo Diacre Fulgence Dunia ahabwa ubupadiri, abafaratiri Macedoine NIYIZINZIRAZE, Fidele NDEREYIMANA na Aubert ARAMBE bahabwa ubudiyakini kuri stade ya Paruwwasi BUNGWE, 2015 photo/internet

Hari abahawe kuyobora amaparuwasi abandi bungiriza abapadiri bakuru

1. Padiri MACEDOINE NIYIZINZIRAZE uvuka muri central ya Bungwe ayobora Paruwasi ya RWAMIKO

2. Padiri FULGENCE DUNIA uvuka muri succursal ya MUDUGARI ayobora Paruwasi ya BUREHE

3. Padiri WALTER UKURIKIYIMFURA uvuka muri central ya bungwe ayobora Paruwasi ya RUSHAKI, akabana na FRATRI JMV NDINDIRIYIMANA uhakorera stage, bombi bavuka muri nama imwe.

4.  Padiri FIDELE NDEREYIMANA uvuka muri central ya Bungwe ni VICAIRE muri Paruwasi ya MATIMBA

5. Padiri FAUSTIN MUNGARURIYE uvuka muri succursal ya MUDUGARI ni VICAIRE muri Paruwasi ya MUTETE 

Imana ibakomereze ukwemera, bo gutezuka ku butumwa bwabo, bubahirize amasezerano bagiranye na Kiliziya!


Thursday, July 29, 2021

LAÏCISATION OU RENVOI DE L'ÉTAT CLERICAL

Theodore McCarrick en 2008, Photo/Intrenet
Le 16 février 2019, le Pae  Francis réduisit ce cardinal 
à l'état laïc pour abus sexuel sur mineurs
L’Eglise comporte de riches multiformes, les sacrements et les différents états de vie y inclus. C’est pour occuper tous les hommes et les fait apprécier d’être les fils de Dieu qu’il aime beaucoup, les voulant dans le bonheur éternel. Dans l’église catholique, un clerc peut perdre son état clérical, anciennement on disait la
réduction à l'état laïc. C’est le processus par laquelle un clerc, séculier ou régulier pers tous ses droit et ses devoirs comme clerc de l’église catholique. Il est considéré comme la plus grave que puisse prendre l'Église vis-à-vis d'un de ses ministres du culte.  Cette peine canonique de renvoi de l'état clérical est la plus grave qu'on puisse infliger à un clerc. portant pour de très graves raisons portant sur la foi ou les mœurs, elle n'emporte pas dispense de l'obligation du célibat, laquelle ne peut être concédée que par le  pontife romain.

 

La procédure  catholique de laïcisation est codifié dans les canons 290 à 293 du  Code de droit canonique de 1983 qui reprennent les canons 211 à 214 du code pio  bénédictin de 1917, le chapitre IV ; la perte de l'état clérical le détaille clairement dans cette façon :

Can. 290 - L'ordination sacrée, une fois validement reçue, n'est jamais annulée.  Un clerc perd cependant l'état clérical :

1.     Par sentence judiciaire ou décret administratif qui déclare l'invalidité de l'ordination sacrée ;

2.     Par la peine de renvoi légitimement infligée ;

3.     Par rescrit du Siège Apostolique ; mais ce rescrit n'est concédé par le Siège Apostolique aux diacres que pour des raisons graves et aux prêtres pour des raisons très graves.

 

Can. 291 - En dehors des cas du Can. 290, § 1, la perte de l'état clérical ne comporte pas la dispense de l'obligation du célibat, qui n'est concédée que par le seul Pontife Romain.

Can. 292 - Le clerc, qui perd l'état clérical selon les dispositions du droit, perd en même temps les droits propres à l'état clérical, et il n'est plus astreint à aucune des obligations de l'état clérical, restant sauves les dispositions du ⇒ can. 291; il lui est interdit d'exercer le pouvoir d'ordre, restant sauves les dispositions du ⇒ can. 976; il est de ce fait privé de tous les offices et charges, et de tout pouvoir délégué.

Can. 293 - Le clerc qui a perdu l'état clérical ne peut de nouveau être inscrit parmi les clercs, si ce n'est par rescrit du Siège Apostolique. »

La prononciation de laïcisation  ou “réduction à l'état laïc ” se fait par une sentence judiciaire qui clôt un procès canonique qui est bien distinct de l'action d'abandon de la prêtrise ou de la vie religieuse par décision unilatérale du prêtre ou du moine qui, ces dernier cas , prêtres ou moines sont appelés dans la langue populaire  défroqués.

D’autres renvoyés  de l'état clérical (Église catholique)


Tuesday, July 27, 2021

ESE UMUSASERIDOTI YEMEREWE KWEGURA?

Papa Francis, Photo/internet
Ubuyobozi bwa Kiliziya bushobora kwaka umusaseridoti inshingano bwa muhaye, gusaba ko umusaseridoti yegura no kwemera ubwegure bwe. Ibi bikajyana n’uko amategeko yayo (ingingo ya 187) yemera ko buri wese afite ubwigenge mu guhitamo kwegura ku nshingano yahawe ariko ubwo bwegure, nk’uko ingingo ya 189 mu gika cyayo cya mbere mu mategeko ya Kiliziya abiteganya, bukagira agaciro iyo bushyikirijwe cyangwa bukorewe imbere y’umuyobozi wamuhaye izo nshingano, bikozwe mu nyandiko cyangwa uwegura agakoresha imvugo mu gihe hari abahamya nibura babiri.

Umusaseridoti ashobora kugera aho yumva atacyishimiye kubaho muri ubwo buzima, aho aba atakereza ko ataremewe uwo muhamagaro. Kwegura ku busaseridoti kwe ntigusobanura buri gihe gutandukana na Kiliziya kuko hari ubwo yegura ariko agakomeza gukorera Imana nk’umulayiki muri Kiliziya yari yaramugize umusaseridoti imukuye mu balayiki, yongera ikamugira umulayiki imukuye mu rwego rw’ubusaseridoti-  laïcisation.


David Gréa, padiri mukuru  muri lyon weguye ku mirimo ye nk’umusaseridoti, photo/ internet


Umusaseridoti cyangwa undi wihayimana, iyo yeguye, agatakaza imirimo yatorewe na Kiliziya - La perte de l'état ecclésiastique -    bigira ingaruka nyinshi ku muryango w’Imana uba umubona ukundi nk’umuntu wegereye Imana kurushaho, akawufasha kwitagatifuza. Uko kwegura gushobora guterwa n’uko yatakaje ukwemera cyangwa akaba ashaka guhindura imyemerere n’idini, cyangwa kwifuza gushinga urugo n’ubwo mu bihe bya kera (Moyen âge)iyi mpamvu yo gushaka umugore itabuzaga umuntu gukomeza kuba umusaseridoti; padiri cyangwa karidinali.

Igika cya 2 cy’ingingo ya 189 kivugako ubuyobozi bwa kiliziya bufite uburenganzira bwo kwanga ubwegure, mu gihe cyose isesengra rigaragaje ko budashingiye ku mpamvu zumvikana kandi iyo hashize amezi atatu ubwegure butaremerwa buba butaye agaciro nkuko igika cya 3 kibyemeza. Iyo hashize igihe kirekire ubwegure budahabwa agaciro, uweguye ashobora kwisubiraho agatesha agaciro ubwo bwegure bwe, ariko iyo ubwegure bwahawe agaciro ntabwo aba agishoboye kwisubiraho nkuko igika cya 4 cy’ingingo ya 189 kibivuga.


Thursday, July 15, 2021

“… uko byabavunye bikabanukira niko no mu mitima yanyu bimeze..”

INKURUNYIGISHO

Umwigisha yasabye abanyeshuri be kuzana inyanya mugasakoshi . Abwira buri munyeshuri kwita buri runyanya izina ry'umuntu yanga. Bukeye buri mwana azana inyanya zingana n'abantu yanga. Ubwo hari abazanye rumwe, ebyiri, ..., n'abazanye 30 kuzamuka.

Hashize icyumweru bazigendana,Umwalimu ababaza uko byagenze, Buri wese akavuga ko byaboze bikajya bigenda bibanukira, Abazanye byinshi bo bavuga ko uretse umunuko n'umunaniro wari uri hafi kubahitana kuko byari biremereye. Umwalimu afata ijambo: 

" uko byabavunye bikabanukira niko no mu mitima yanyu bimeze. Tekereza nawe ibintu mwinubiye mu cyumweru kimwe gusa mukaba mubigendana imyaka yanyu yose mu mutima. Nimwige kubabarira abantu mwanga mubakunde kugira ngo musukure imitima yanyu ye no kuremererwa. Umutima ni umurima mwiza ugomba gukorerwa isuku buri kanya kuko ugomba kweramo imbuto nziza zisukuye z'urukundo."


Sunday, June 13, 2021

"...Ni byo koko umwirasi ntabana n'umunyamutima..!"

 URURIMI RUTERA UBWIVANGURE N'UBWIGUNGE

Kubana n'abantu neza bisaba kuba wumvikana na bo mu buryo bw'imivugire, no guhurira ku ngingo zimwe na zimwe z'ibitekerezo. Iyo umuntu ahorana amagambo mabi mu kanwa ke, biragoye ko yabana n'imfura kuko nta narimwe bahuza.  Uwiriza amagambo aganisha ku irari mu kanwa ke ntashobora kubana cyangwa gukundana n'uwamaramaje mu guhihibikanira icyamukomereza ubusugi cyangwa ubumanzi. Mu bitandukanya abantu bakundanaga, harimo no kutabika ibanga no kutagira ubwo usangiza abandi igitekerezo cyubaka. Ijambo ry'Imana ritubwira ko mu gihugu cya Mezopotamiya ariho indimi zasobaniye biturutse ku bwirasi bw'abantu bubakaga umunara w'i babeli kugira ngo babe ibirangirire kandi boye gutana (Intg. 11,1-9); ibyo bitera imbogamizi mu kumvikana no gushyira hamwe. Ni byo koko umwirasi ntabana n'umunyamutima! Imvugo y'umuntu iramugaragaza, ikerekana icyiciro agomba kubarizwamo, ikamwirukana mu bo badahuje, akagenda yangara kugeza abonye abo bahuje! Salomo ati: "Umunwa w'umupfayongo umukururira intonganya, naho ururimi rwe rumutegeza inkoni. Amagambo y'umupfayongo niyo amworeka, kandi umunwa we ni wo mutego w'ubuzima bwe (Imig.18,6-7)." Ibi biratwereka ko ufite akarimi kabi ari we wivangura mu bandi, akabibonera impamvu kuko aba adashaka kwakira inama zimuhana (Imig.18,1). Nimucyo twirinde ubwirasi, tuzirikana ko umutima ugomba kutubera itara twahawe na Rurema ngo umurike ibitwihishemo byose; bityo dushobore kumenya no guhitamo igikwiye hanyuma igikwiye kujugunywa tucyime icyicaro muri twe (Imig.20,27)! Nitumenye ko “igihano cy’umubeshyi ari ukutizerwa n’igihe avuze ukuri-Talmud de Babylone .”

KUKI?

Kuki umuntu ashimishwa no kuvuga ibibi kururusha uko ashimishwa no kuvuga ibyiza? Kuki twabangukirwa no gutekereza nabi aho kubangukirwa no gutekereza neza? Kuki twashimishwa no kuvuga abandi kandi natwe dukosa? Kuki umuntu ahihibikanira kurondora ubupfu bw'abandi kandi na we ari umupfayongo? Kuki ikibi kibanziriza icyiza? Kuki tworoherwa no gufata icyemezo kibi, nyamara gufata icyemezo cyiza bikatunanira, kandi dufite ababitugiramo inama ndetse n'abo twafatiraho urugero? Kuki umuntu ushaka umukiro ananirwa guhangayikishwa n'icyo cyifuzo kizima? Kuki tutababazwa n'uko ubukristu bwacu butagaragarira ku mutima nk'uko bugaragarira amaso ya rubanda? Bavandimwe, ‘ukomera ku butungane aba agana ubuzima, naho uwoma mu nyuma y’ikibi agasanga urupfu(Imig.11,19). Tuzirikane ko ururimi rwuje ubumenyi ruruta zahabu n'ibirezi maze dusabe ubushishozi n'umwuka w'ubuhanga ushoboza guharanira kugaragaza ibikwiranye n'ingabire twahawe!

IMITEKEREREZE N'IMIVUGIRE BYACU NIBINOGERE UHORAHO

Imana irema muntu, yamugeneye uburyo bwo gusabana n'ibindi biremwa; nko gukoresha amaboko mu buryo bw'amarenga n'ibimenyetso, ndetse n'ururimi rumufasha kuvuga n'amatwi yumvisha. Si ibyo gusa kandi kuko muntu anashobora gukoresha bimwe mu bice by'umubiri we akumvikana n'ibimukikije. Muri aka kanya, tugiye kuzirikana ku kamaro k'ururimi twahawe. Ese uyu munwa twahawe na Rurema, usabwa iki kugira ngo usingize Imana? Amagambo awusohokamo aduhuza n'Imana n'abavandimwe bacu, cyangwa atuma abo bavandimwe batatubonamo Imana? Bavandimwe, twibukiranye yuko amaherezo ya muntu ari ukubana n'Imana, mu gihe imibereho ye yose yaranzwe no guharanira igishimisha Uwamuremye. Ingingo z'umubiri w'umuntu zigomba gukorera hamwe kugira ngo muntu wuzuye azaronke ibyishimo byo mu ijuru. Umuririmbyi wa Zaburi ati: "Amagambo mvuga n'ibyo umutima wanjye uzirikana, nibijye bikunogera, wowe Uhoraho, Rutare nisunga n'umurengezi wanjye, Zab.19,15." Nibyo koko, amagambo tuvuga n'ibyo twumva ni byo umutima wacu ugumya kuzirikanaho - byumvikaneko iyo amagambo cyangwa ibyo wabonye ari bibi, umutima ukomeza kuzirikana kuri ibyo nyine bishobora kuwukururira ubucibwe ku Mana, aho kuzirikana ku byiza biwegereza umukiro cyangwa kubyaza ibyo bibi amizero ntayegayezwa y'ugucungurwa kwawe.

Ibyanditswe bitagatifu bitubwira ko Yezu Kristu ari Jambo, akaba ishusho rizima ry'Imana Data (Yh.1,1; Fil.2,6; Kol.1,15). Yezu Kristu ni Jambo utanga urumuri n'ubuzima, bishatse kuvuga ko ijambo rye ritumurikira kandi rikaturonkera ubuzima buzira gushyanguka: Ese twe, ijambo ryacu rigera ku bavandimwe ari iki; umwijima... cyangwa urupfu? Amagambo adusohoka mu kanwa yakagombye kuba nk'ay’Abahanuzi n'Intumwa, bo bavuze amagambo nyabuzima bakesha Data na Mwana, bakayavuga babwirijwe na Roho Mutagatifu kuko aricyo bahamagariwe (Iz.52,7;42,1-7; 61,1-3). Rimwe mu mabango agize amasezerano ya Batisimu ni ukwamamaza Kristu: Amagambo atuvamo yamamaza Kristu watsinze urupfu? Niba atari uko bimeze, isengesho ryacu ryakagombye gushingira ku magambo y'umubwiriza agira ati: "Icyampa ngo Imana impe kuvugana ubwenge no kwigiramo ibitekerezo bikwiranye n'ingabire nahawe kuko ari yo iyobora Ubuhanga, ikanabwiriza ababukurikirana (Buh.7,15)" kandi tugaharanira kumenyesha abandi icyo twamenye cyose kitarangwaho ikosa, tukabikora ntacyo tugabanije ku bukungu bwacyo (Buh.7,13). Aha ni aho kwitonderwa kuko dushobora kwisanga twabaye nka babandi bubahirisha Uhoraho akarimi gusa, Imana yamenyesheje ko batazigera bayimenya kandi ko n'ubuhanga bwabo buzazima (Iz.29,13)! Amagambo yacu nahure n'ibyo dutekora bityo mu mitima yacu hazahore hashibukamo icyiza gitanga ubuzima, byo bitegekwa n'ururimi twaherewe gukoresha dusingiza Imana (Sir.37,17-20), Ururimi rugomba kuvuga ibyo amaboko akora!

URURIMI NI INGENZI MU BUZIMA BWA MUNTU.

N'ubwo umuntu ashobora gukoresha uburyo bunyuranye mu gusabana n'abandi, ururimi nirwo ruza ku isonga mu kumuhuza n'abavandimwe be tutibagiwe n'inyamaswa. Abadashobora kuvuga usanga bibagora kwisanga mu bandi, bityo hakaba ubwo ipfunwe ryo kuba bafite ubwo bumuga rituma biheza. N'ubwo bishoboka, biragora kumenya icyo umuntu akeneye ubundi ntibinashoboke kubera ko mudahuje ururimi, ibyo bigatuma nta bufasha muhana kandi byari bikenewe. Ururimi ruba ingenzi iyo rwakoreshejwe neza, rugatanga ubuzima; icyo gihe ibyanditswe bitagatifu burunganisha na feza iyunguruye. Urutanga ubuzima ni uruvuga ukuri, rukirinda kubeshya no kuzimura, ni urushingiye ku bitekerezo by'ubutungane, rukazirana n'ibinyoma kandi rukagendera kure amahomvu y'ubupfayongo - Soma Imig.10,11-32;12,5-6. Buri muntu namenye kandi ahoze ku mutima, nk’uko Mtg. Agusitini abivuga, ko ukuri ari ubumanzi bw’umutima. Ururimi rwacu rwakagombye gushingira ku buhanga, bityo rukagusha abavandimwe bacu neza kandi rugakwirakwiza ubumenyi buturuka ku Musumbabyose. Bavandimwe, nimucyo twikonozemo ubucucu dukomora kuri iyi si kuko aribwo tuzagira imvugo inoze, imwe isohora ijambo rigirira akamaro abatari abapfayongo (Imig.17,7.10). Ntibikwiriye ko dukoresha ingingo z'umubiri wacu twambura abandi ubugingo natwe tutiretse: Ntibikwiye gusebanya, twirirwa tuvugavuga nkaho duhwanije n'inyombya cyangwa samusure, si byiza kwandagaza umuvandimwe ahubwo icyiza ni ukumwegera ukamuhana mwiherereye kuko kuvuga ibyo uzi byose cyangwa ibyo wabonye bitagaragaza ubuhanga, ubushishozi, kandi si imyifatire y'uwakiriye Kristu nk'Umukiza we.

DUSABWA IKI? 

Icyo dusabwa ni ukwiyambura imigenzereze ya kera yo gukoresha ururimi dutuka Imana, ahubwo tugaharanira kurukoresha twamamaza Ijambo ry'Imana, dusobanurira abandi iby'amizero yacu (1Pet.3,13-16) maze imivugire iherekejwe n'imigenzereze yacu ikagaragaza ko duhamije ibirindiro mu kugabura Ingabire z'Imana dufashanya buri wese akurikije ingabire yahawe (1Pet.4,10). Turasabwa kandi gutegeka ururimu rwacu kugira ngo tutavaho duteshuka mu magambo, ntitube tukibaye abantu nyabo bashoboye kugenga umubiri (Yak.2,3). Turasabwa kubera abandi urugero rwiza (1Tim.4,12). Kubera ko umuntu avuga ibiri ku mutima we, turasabwa gutuza Kristu mu mitima yacu, bityo Nyir'ububasha bwose, ugirira muri twe ibyiza bisumba kure cyane ibyo twasaba, ndetse n'ibyo twakwibwira azadusenderezemo ubukunguhare bw'Imana izirana n'ikibi.

 

Tuesday, June 1, 2021

ABABYEYI MU MUHAMAGARO W’UMWANA

URUHARE RW’ABABYEYI MU MUHAMAGARO W’UMWANA

Ihamagarwa

Yakobo, yakobo

Abrahamu

Yakobo

Samweli, Samweli!

Ananiya!

Igisubizo

Ndi hano

Ndi hano

Ndi hano

Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva

Ndi hano, Nyagsani!

Ubutumwa

Witinya kujya mu misiri.

Fata umwana wawe…ujye…

Haguruka…usubire mu gihugu cyawe.

Uzahanura.

Haguruka, ujye.

Aho biboneka

Intg. 46,2-3

Intg. 22,1-2

Intg. 31,11-13

1 Sam. 3,10-21

Intu. 9,10-11

Ikiri ukuri ni uko Imana ihamagara kandi guhamagarwa bijyana no kwitaba ndetse no guhabwa ubutumwa: hari abo yahamagaye mu mazina yabo n’abo yahamagaye mu bundi buryo- binyuze mu isengesho no kumva ushishikariye kwitangira abandi(Kiliziya) aho kwiyitaho no kwita ku muryango wawe. Dore bamwe mu bo Imana yahamagaye mu mazina yabo n’ubutumwa yabahamagariye.

Umuntu avukira mu muryango, agahererwamo ibyangombwa byose bimugira umuntu muzima. Birashoboka ko kandi mu muryango umwana yahabonera ibimusenya bigatuma kugororoka kwe kugorana kuko nta cyiza gituruka ku rukundo yigeze abona. Mu isezerano rya kera hari umuhango mwiza wo guturwa Imana; ababyeyi bajyanaga umwana wabo ngo bamuture Imana binyuze ku muherezabitambo. Ni uko byagenze kuri Samweli ndetse na Yezu (1Sam.3,20-28; Lk.2,21-40). Ibi biragaragaza kandi bigahamya ko ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu kuduhuza n’Imana iduhamagara. Twe ab’iki gihe se ntiduturwa Imana mu ngoro ntagatifu mu Isakaramentu rya Batisimu? Umubyeyi muzima, utarasaritswe n’ingeso mbi zimuzika mu cyaha, aharanira uko bwije n’uko bukeye gutoza umwana we ibimugira imfura ariko ntiyirengagize n’ibimugira umukristu. Ibi bitwumvishe impamvu ababyeyi baharanira ko twakira ukwemera duhagarariwe na bo, cya gihe batuzana ku iriba rya batisimu tukiri impinja; ni ku bw’icyifuzo cyo kutumenyesha Imana no kudutoza kuyikunda hakiri kare, ngo dukure dukunda umukiza, turonka iryo sakaramentu tukiri ibibondo.

·        Ababyeyi bafite kamaro ki mu guhamagarwa kwanjye?

Ababyeyi bakora umurimo utoroshye wo gufatanya n’Imana kurema no kurera. Uburere busanzwe n’ubwa gikristu, abenshi, tubukomora kandi tukabutozwa n’ababyeyi batubyaye cyangwa abatureze. Abandi bagashishikazwa n’abavandimwe kuko hari ubwo umuntu aba umukristu nyamara yaravutse ku bapagani badashishikajwe no kumenya Imana. Abatubyaye ku bw’umubiri ndetse no kubw’ isakaramentu rya Batisimu ni ingenzi mu mibereho yacu kuko badufasha muri byinshi iyo tubitabaje. Ababyeyi ni Abajyanama batuyobora kandi bakanadushyigikira mu guhitamo kwacu. Kwiyegurira Imana kimwe no gushyingirwa ni imihamagaro yose igomba kutugeza mu butungane kuko twese twaremewe kuzajya mu ijuru, kubana n’Imana. Iyo twatinyutse kumenyesha ababyeyi bacu icyifuzo dufite, batubera abajyanama, bakadufasha gutekereza neza kuri uwo muhamagaro twahisemo bityo tukaba twagira ubumenyi bwisumbuyeho.

Hari ababyeyi bafata iya mbere mu kuyobora abo bibarutse, kandi bakabikora bubahirije uburenganzira bw’umuntu mu guhitamo ahazaza he. Ubujyanama baduha ni ubutuyobora mu nzira yo gutekereza no guhitamo, tubifashijwe no gusenga maze twahuza umugambi bakadushyigikiza inkunga ishoboka yose. Twavuga nko kutwemerera gusura abo twashimye kandi bakanadufahsa kubona itike ndetse no kuduha umwanya uhagije kugira ngo twitabire ibikorwa bidufasha kurushaho kuzirikana ku muhamagaro wacu wo kwiyegurira Imana. Umubyeyi mwiza arinda uwo yibarutse ibyonnyi by’umuhamagaro yihitiyemo. Twibuke ko hari ibyo dukuraho umutima kuko tutabishyigikiwemo kandi byari gushoboka. Imana irahamagara; hakaba ubwo yakoresha ububasha bwayo ukayitaba cyangwa ikakurekera ubwigenge busesuye, utabishiraho umutima ugasanga urabihombye. Twitondere ijambo rivugwa na benshi- ‘ubwo ni uko Imana yabishakaga / yabishatse’.

·        Imbogamizi z’umuhamagro zishingiye ku babyeyi

Hari ababyeyi batiyumvisha neza akamaro n’uburyohe byo kwiyegurira Imana, baba abakristu cyangwa abapagani, bagashyigikira gusa gushinga urugo naho kwiha Imana bakabyamaganira kure. Bitwaza gushaka abakazana, abakwe n’abuzukuru nytamara bakirengagiza ko ibyo byose bitangwa n’Imana kandi hari n’igihe bitagushimisha uramutse uhatiwe kubihitamo. Ababyeyi nk’aba, ntibagushyigikira mu kwiyegurira Imana; baguca intege, icyakora bakazagushyigikira bananiwe kugutangira cyangwa se babona nta kindi basigaje gukora ngo ubireke. Hari n’ubwo twebwe abana tudatinyuka ababyeyi bacu, bikagorana mu guhitamo, igihe watekereje ko ababyeyi batazakwemerera. Birashoboka ko bamwe mu rubyiruko batinya kuganiriza ababyeyi babo kubera ko n’ubundi batajya baganira cyangwa bigaterwa nanone n’uko ababyeyi babana n’abana babo.

·        Tubeho gute?

Umuntu ahamagrwa ku bw’urukundo, agahamagarirwa mu rukundo kandi agatumwa gusohoza urukundo mu bantu. Mbere ya byose ababyeyi bakwiye kugaragariza abo bibarutse urukundo kandi bagafata iyambere mu kurubatoza kuko arirwo rukwoye kugenga muntu mu mibereho ye yose. Umuhamagaro uwo ari wo wose usaba urukundo; ntiwagira urugo ruzima ruzira urukundo. Ntiwakorera Kiliziya uzira urukundo. Gutoza umwna urukundo ni ukumwinjiza mu muhamagaro nyakuri, kugira ngo akure anogeye Imana n’abantu, yunguka igihagararo n’ubwenge.

Twishime Elias

Umuvokasiyoneri wa Santarali ya Bungwe

 


"Muhanane kivandimwe, mugirirane ibanga nk’abahuje umugambi

TWISHIME ELIAS                    Nyarugenge, Kuwa 15 Ukuboza 2016

UMUGARAGU W’ABAVOKASIYONERI

MURI PARUWASI REGINA PACIS BUNGWE

Contacts: 0722574426 / 0787574426

Email: eltwishime@gmail.com/ umukiro@gmail.com

 

Ku bavandimwe bo mu itsinda ryita ku mihamagaro Irembo ry’Umukiro

Impamvu: Ubutumwa bugenewe abavokasiyoneri

Bavandimwe nkunda, Kristu Yezu akuzwe!

Nejejwe no kuboherereza iyi nyandiko mbasuhuza kandi mbifuriza amahoro y’Imana. Nifuje ko dufatanyiriza hamwe mu gutekereza ku ruhare rwa buri umwe wo mu itsinda ryacu ridufasha kuzirikana ku mihamagaro no kuvumbura buri umwe umuhamagaro we, kugira ngo turusheho kujya mbere no kuwubamo neza twamamaza urukundo rw’Imana duhamagarirwa kubera abahamya!

Bavandimwe bayobozi, nimuharanire ikintu cyose cyazanira abo mushinzwe umukiro Nyagasani agabira bene muntu, mwirinda kubusanya n’umurongo mugari Paruwasi yacu igenderamo: nimwibuke ko mu gitambo cyo kwimika Padiri mukuru, imbere y’umwepisikopi wacu, twamereye - Padiri mukuru - kuzafatanya na we mu guharanira icyateza imbere, ku mubiri no kuri roho, ishyo rya Paruwasi ashinzwe. Nuko rero, icyabangamira ibyo cyose murakigendere kure. Dore ko kitanazanira umukiro mwe, abo mushinzwe n’abandi bavandimwe muri rusange. Mu kubahiriza ibyo twasezeranye, tuzirinda icyatera ubwivangure n’impagarara mubo dushinzwe, abo duhura na bo bose n’abandi batwitaho kuburyo bw’umwihariko. Nimuharanire kubera abandi urugero, mubeshwaho n’urukundo, mwoga mu Nyanja y’ubuzima, mubiba ubuziraherezo amahoro n’ibyishimo mu mitima ya bose (umuvugo kubeshwaho n’urukundo wa Mtg. Tereza w’umwana Yezu 7)

Bavandimwe, kuyobora si ugutegeka ahubwo ni ukuba umugaragu, ukagaragira abo ushinzwe. Mu kwicisha bugufi no kumva bose niho hazera imbuto yo kubahwa, hanyuma kubahwa no kubahana bibyare gutera imbere mu bikorwa na gahunda bizira gutsindwa. Bayobozi bacu, nimukorere hamwe; mwirinde kuvuguruzanya no guhishanya mu byo mukora byose. Nimwumvikane kucyo mwakora cyabazanira amahoro n’umukiro, mwirinda icyabaturukaho, mwe muyobora, kigatera abo muyobora kugwa no kwanga itsinda ry’abashakisha umuhamagaro. Byaba byiza mwibukiranije inshingano za buri umwe mubo mufatanije kuyobora kugira ngo mwirinde ko hagira ugwa mu nshingano zitari ize. Kandi mwubahane buri wese mubyo ashinzwe bityo mushimishwe no kugirana inama, mufashanya mu gukenura ubushyo bw’Imana mubarizwamo aho gukora muhishanya, mwishishanya nk’abadatahiriza umugozi umwe. Ibyo ni bibi kandi nibyo bibyara amakimbirane - hagati y’abayobozi, abayoborwa n’ababitaho by’umwihariko -  no kwicamo ibice no gusenyuka kw’abari bunze ubumwe. Ibyo bigatiza umurindi satani mu bikorwa bye byo kuroha mu mwijima abahigiye gushaka urumuri no kurukurikira.

Bayobozi, nimuzirikane ko umwambaro w’umuntu, inseko ye, yemwe n’ingendo ye byerekana uko ateye (Sir.19,30), bityo muharanire kugaragara neza kugira ngo mubone uko mubitoza abandi. Koko rero ugenzwa n’amagambo aragayika, kandi ukoresha igitugu arangwa (Sir.20,8). Bavandimwe, gukora no gushaka ikiza unyuze mu nzira mbi ntibibura kubyara ikibi, maze inyungu nziza wari witeze zigasimburwa n’ ingaruka z’icyaha; muritonde rero, mufashanye mu kubeshwaho n’urukundo, nk’uko mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu abitugiramo inama, mutanga umukiro mubitse mu tubindi tumeneka ubusa!

Bavandimwe bayoborwa, nimusabire abayobozi banyu, muharanire kububaha no gufatanya na bo mu guteza imbere itsinda ryacu, mugamije gukiza roho ya muntu no gusingiza Imana. Ndabasaba nkomeje kwitabira gahunda zose abayobozi badutegurira no gukurikiza ibisabwa mu itsinda ryacu, bityo muzarushaho kuryoherwa no kwitwa abavokasiyoneri b’ukuri. Ibi ni na byo bizatuma twera imbuto, maze urumuri rwacu ruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza dukora, hanyuma bakurizeho gusingiza Data uri mu ijuru (Mt.4,23)! Bavandimwe, mugendere kure icyabaturukamo kigatuma abayobozi bacu bajya mu bibazo ahubwo nimwihatire gufashanya mugiriye ishyaka mufitiye Kirstu na Kiliziya ye. Mwirinde gusebanya no kwandagaza umuvandimwe wanyu; muhanane kivandimwe kandi mugirirane ibanga nk’abahuje umugambi umwe n’icyerekezo kimwe ari cyo gushaka umuhamagaro no kuwurera.

Koko rero hahirwa abakeye ku mutima kuko bazabona Imana (Mt.5,8)!  Umuhamagaro dusangiye twese ni ukuba umutagatifu hanyuma tukazabana n’Imana ubuziraherezo; ibyo ntibisaba gushinga urugo, kuba umubikira, umufureri cyangwa kuba umusaseridoti, oya. Kuba umutagatifu bisaba kwiyegurira Imana! Nimucyo dutangire ubu maze twirundurire mu Mana twiringiye, Nyir’impuhwe n’imbabazi z’agasagirane, twanga icyaha. Nta gihe dufite cyo gutegereza, duhore twiteguye kwakira ugushaka kw’Imana muri twe hanyuma uwifitemo igitekerezo cyo kuba umutagatifu atangire abeho nk’umutagatifu. Buri wese natangire kubaho bihuje n’uko yifuza kuzabaho. Ufite amatwi yo kumva, niyumve (Mt.4,23)!

Bavandimwe, buri wese nagume mu mwanya we, twishimire kuzuzanya turindana guha icyuho icyatubyarira intugunda kigatuma tutaronka ibyakagombye kutugeraho nk’abavokasiy6neri. Kandi tuzirikane ko hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Imana (Mt.5,9)! Duharanire kuba intumwa z’amahoro n’urukundo aho tugenda hose kugira ngo abandi bibatere gukunda no kuyoboka itsinda ryacu: uko twitwara mu bandi ni byo bituma itsinda ryacu rikundwa cyangwa ryangwa, twikosore. Buri wese mu mwanya arimo, nazirikane ko ibyo akora mu itsinda ryacu atabikorera gushimwa na rubanda ahubwo yongeremo imbaraga azirikana ko Imana izabimwitura igihe nikigera. T4banze gushimwa n’Imana, kabone n’iyo abantu batadushima.

Sinasoza ntongeye kubibutsa ikintu k’ingenzi: ntihakagire ubera umuvandimwe we impamvu yo kwanga itsinda ryacu, ntibikabe! Nimwirengagize ibyahise byose hanyuma mutangire iishya, muhiga nk’umuririmbyi wa zabuli wahize ati “Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose” (Zab.116,14). Ibyo mukora byose bavandimwe, ntimukirengagize gusnga no kwisunga Roho Mutagatifu ubutaretsa. Utumikira uwo badaherukana aramubeshyera, mubimenye guhorana n’Imana ni ugusenga igihe n’imburagihe! Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw’Imana Data n’ubusabane muri Roho Mutagatifub ihorane namwe mwese!

Muzagire Noheli nziza n’umwaka mushya muhire!!! Umwaka wa 2017 uzatubere umwka wo kurushaho kwitagatifuza duharanira gukiza isi!

 

TWISHIME Elias,

Umugaragu w’abavokasiyoneri muri Paruwasi Regina Pacis Bungwe

 


 

"Nimukomere kandi mwireme agatima"

 

TWISHIME ELIAS                   Nyarugenge, Ku wa 4 Werurwe 2017

LA PORTE DU SALUT, IREMBO RY’UMUKIRO

Contact: 0722574426/ Email: eltwishime@gmail.com

 

Ku bavandimwe bo mu itsinda ryita ku mihamagaro rya santarali ya Mafurebo       

Impamvu: Intashyo

Bavandimwe nkunda, Kristu Yezu akuzwe!

abavokasiyoneli bishimye

Nishimiye kubandikira mbatashya, mbifuriza gukomera muri Yezu Kristu duhamagarirwa gukurikira no gukurikiza. “Imana ihamagarira abo yaremye bose kuyikunda, Imana ihamagarira bose kugera ku butagatifu, ubutungane no kuyikurikira ndetse no kubaha ugushaka kwayo” (byanditswe n’Umuhire Charles de Foucauld). Ngibyo ibyo mbifuriza kandi nanjye ni byo bimpora ku mutima, kabone n’ubwo nabusanya na byo. Nimukomere rero kandi mukomere ku masezerano ya Batisimu kuko ariyo andi masezerano yose ashingiraho. Mujye mbere mu gusobanukirwa n’icyo umuhamagaro uvuze mu buzima bwanyu, muzirikana ko (buri bwoko bw’) umuhamagaro (bugira)ugira umusaraba, bityo mushobore guhangana n’ibigeragezo bigambiriye kubaca intege no kubatatanya. Nuba ikigwari amakuba yaje, ubutwari buzaba ari ntabwo (Imig.24,10). Gukorera Imana bisobanura guhora wishimye, atari uko wahuye n’ibyiza gusa ahubwo ari uko wakiriye ibyo byose bikurushya, ukabyakira kubera uwo wemeye. Nimukomere kandi mwireme agatima kuko Nyagasani azabahembera ibyiza mukora, kandi mbere y’ibyo byose, musenge Umusumbabyose, kugira ngo abayobore mu kuri, Sir.37,15.

Nishimiye kongera kubahumuriza no kubakomeza mu ngorane muhura nazo, cyane cyane iziturutse mu itsinda ryacu, nimuharanire kubanirana neza no kuba abagabuzi beza b’amabanga y’Imana, bagabura mu rukundo no mu bwiyoroshye. Abenshi duhuriye ku butumwa bwo kwiga; ngaho ahantu tugomba guhera twitoza kuba abatagatifu. Uwiga neza, akirinda kurangara, gukopera no kugira uruhare mu bindi byose byabangamira imyigire ye, uwo aba ari mu nzira nziza yo kugana Imana; ntimugatekereze ko ubutungane tubukorera gusa mu masengesho, mu missa no mu bindi bikorwa bihambaye ngo mwirengagize udukorwa duto two tugomba kubamo indahemuka kugira ngo Data azadushinge ibikomeye. Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu atubere urugero mu kwitagatifuriza aho turi hose.

Nkuko mperutse kubibandikira ubushize, ntimukirengagize gusenga no kwisunga Roho Mutagatifu ubutaretsa. Utumikira uwo badaherukana aramubeshyera, mubimenye guhorana n’Imana ni ugusenga igihe n’imburagihe ! Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw’Imana Data n’ubusabane muri Roho Mutagatifu bihorane namwe !

 

                                                         TWISHIME Elias,

Umugaragu w’abavokasiyoneri muri Paruwasi Regina Pacis Bungwe

 

 


Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...