Friday, August 23, 2024

Diyosezi ya Nyundo yungutse abasaseridoti bashya 19

Muri cumi na bane bari batangiye gutegurirwa kuba abasaseridoti, icyenda ni bo bageze ku bupadiri. Abafratiri icumi bahawe ubudiyakoni mu gihe, 6 bahabwa ubusomyi, naho 8 bahabwa ubuhereza.

Ni umusaruro wa diyosezi ya Nyundo muri iyi mpeshyi y’uyu mwaka, 2023/2024, aho Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu bihe by’ibirori by’itangwa ry’ubusaseridoti; ubupadiri n’ubudiyakoni. Umwaka w’ikenurabushyo wa 2023/2024, uzasigira Diyosezi Gatolika ya Nyundo abapadiri bashya 9 n’abadiyakoni 10.

Myr Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa diyosezi ya Nyundo, ubwo yari mu birori by’itangwa ry’ubupadiri ryabereye muri paruwasi ya Murunda yavuze ko abari bitangiye Iseminari nkuru ari 14, hakaba harasoje 9 gusa. Ati: “Batangiye ari 14, gusa aba 9 nibo bakomeje urugendo none bageze ku bupadiri. Ni umugisha kubona abapadiri 9 mu mwaka umwe, ni ibyishimo kandi turabashimira.” 

(indi kuru wasoma: Ibyo wamenya kuri diyosezi ya Nyundo)

Kuwa 7 Nyakanga 2024:

Diyakoni Innocent Hakizimana yahawe ubupadiri, abuherewe muri Paruwasi Muhato ndetse na Diyakoni Diyakoni Elias NIYIREBA wo mu muryango w’abapadiri bera, uvuka muri paruwasi ya GATOVU. Ibi birori byitabiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA Umwepisikopi wa Ruhengeri. Padiri Innocent Hakizimana yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 2023.

Uyu munsi kandi abafratiri 7 bahawe ubudiyakoni. Abo ni: Fratri Denys NDAYAMBAJE wo muri Paruwasi ya GATOVU; Fratri Didier TUYIRINGIRE, uvuka muri Paruwasi ya NYUNDO, Fratri Eric
Bamwe mu bahawe ubudiyakoni

NSABIMANA wo muri Paruwasi ya KIVUMU, Fratri Innocent HABINEZA wo muri Paruwasi ya MUHORORO, Fratri Jean Damascène UWIRINGIYIMANA wo muri Paruwasi ya MURUNDA, Fratri Jean Népomuscène NSABIMANA wo muri Paruwasi ya NYUNDO, na Fratri Jean Pierre NKURIKIYIMANA wo muri Paruwasi ya RUSUSA. 


Kuwa 13 Nyakanga 2024:



Abadiyakoni batau baherewe ubupadiri muri Paruwasi ya Rambo, Abo ni Diyakoni Tuyambaze Pacifique na Diyakoni Andre Pascal Bana Nganzo bavuka muri paruwasi ya Rambo (yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 2023, ubwo diyakoni Augustin Girinshuti bavuka muri paruwasi imwe yahabwaga ubupadiri).

Diyakoni Pierre Bizimungu uvuka muri paruwasi ya Kivumu. 

Aba bapadiri bose bahawe ubudiyakonikuwa 12 Nyakanga 2023. Padiri Tuyambaze Patrice  niwe wambitse mu buryo bwa gipadiri Padiri Alexandre Bayisenge wabuhawe kuwa 20/7/2024. 

Kuwa 20 Nyakanga 2024:

Padiri Alexandre Bayisenge

Diyakoni Alexandre Bayisenge yaherewe ubupadiri muri Paruwasi Crete Congo Nil avukamo. Padiri Alexandre Bayisenge yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 2023.

Muri iyi misa kandi, abafratiri 6 bahawe ubusomyi, naho 8 bahabwa ubuhereza. 

Abahawe ubusomyi ni Fratiri Damascène BAPFAKURERA wa Paruwasi Rambo, Fratiri CélestinHAKIZIMANA wa Paruwasi Muramba, Fratiri Jean Berchmas MUNYANEZA wa Paruwasi Mubuga, Fratiri Alexis NZAYITURIKI wa Paruwasi Mbugangari, Fratiri Thierry SHEMA wa Paruwasi Stella Maris na Fratri Joseph TUMAINI wa Paruwasi Mbugangari. 

Abahawe ubuhereza ni Fratiri Déogratias DUSHIME wa Paruwasi Stella Maris Gisenyi, Fratiri Aimable HABINEZA wa Paruwasi Rambo, Fratiri Eric IRANKUNDA wa Paruwasi Stella Maris Gisenyi, Fratiri Léandre IRAKIZA wa Paruwasi Nyundo, Fratiri Ferdinand KAYIRANGA wa Paruwasi Kinunu, Fritiri Modeste KWIZERA wa Paruwasi Mushubati, Fratiri Gaspard NIYOMUGABO wa Paruwasi Kavumu na Fratiri Fabrice TURAMYUMUCUNGUZI uvuka muri Paruwasi Rambura.

 

Kuwa 3 Kanama 2024:

Muri paruwasi ya Mukungu, abadiyakoni batatu bahawe ubupadiri. Abo ni  Diyakoni Protais Bizimungu na Diyakoni Daniel Nshimyumikiza bombi bavuka muri iyi paruwasi ndetse na Diyakoni Pacifique Manirafasha uvuka muri paruwasi ya Birambo. 

Padiri Daniel Nshimyumikiza afite mukuru we wahawe ubupadiri mu 2021, akagira murumuna we usoje umwaka wa mbere wa Filozofiya i Kabgayi, na mushiki wabo w’umubikira. 

Paruwasi ya Mukungu imaze kwibaruka abapadiri 9, ababikira 24 n’umufureri umwe, mu gihe cy’imyaka 50 imaze ishinzwe.

 

Kuwa 10 Kanama 2024:

Diyakoni Joseph Gato yaherewe ubupadiri muri paruwasi ya Murunda. Padiri Joseph yahawe ubudiyakoni kuwa 15 Nyakanga 29023. Ni we diyosezi yasorejeho gutanga ubupadiri muri uyu mwaka. Padiri Joseph Gato yahisemo intego igira iti “Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje. Niduhinduke”. 

Paruwasi ya Murunda ivukamo abapadiri 21, umudiyakoni 1 n’abandi bihayimana basaga 20.

Muri uyu mwaka (2023/2024), Nyundo iza ku mwanya wa kabiri mu kugira abapadiri bashya benshi, ikaba ikurikira Nyundo ifite abapadiri 10. Nyundo kandi niyo yambere yabonye abadiyakoni benshi.

Igisobanuro cy’umushumi wambarwa n'abasaseridoti

Umushumi utwibutsa umwe Abayisiraheli bari bambaye mu ijoro rya Pasika,bitegura urugendo rugana mu gihugu cy'isezerano: Iryo tungo muzarirya mutya: 

muzabe mukenyeje umukoba, mwambaye inkweto mu birenge; kandi muzarye mugira bwangu kuko ari Pasika y’Uhoraho.

Natwe rero mu rugendo rugana ijuru, tugomba guhora turi maso : muhore mwiteguye kuko mutazi umunsi umwami wanyu azagarukira. 



Tugomba guhora dukenyeye ubutungane,kandi dusaba Uhoraho ngo azimye muri twe icyitwa irari cyose maze atwambike ubusugi n'ubumanzi by'umutima n'umubiri.

Imitwe ibiri y'umushumi ishushanya ugusiba n'isengesho,uburyo bubiri Yezu yaduhaye bwo kwirukana Roho mbi n'ibishuko Mk,9,28).


Umusaseridoti agomba kuba imanzi kuko afata mu biganza bye umubiri wa Kristu kandi akaba ashushanya Kristu,We musaseridoti mukuru w'intungane. 

(Isoko: Padiri Phocas BANAMWANA, @Banamwana11, 21/8/2024)

Wednesday, August 14, 2024

Butare 2024/2025: Myr Rukamba ni we wahaye abapadiri ubutumwa

Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa diyosezi ya Butare ugiye mu kiruho  asize atangaje aho abapadiri  n'abaseminari bakuru bazakorera ubutumwa mu mwaka wa 2024/2025. Dore uko yabigennye mu nyandiko ye yo kuwa 7 Kanama 2024. 

Haburaga igihe gito ngo yemerwe na Papa Francis kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, kuko itangazo rigena umusimbura we, Myr Yohani Bosiko Ntagungira ryasakaye ku isi riturutse i Roma, kuwa 12 Kanama 2024. 

Musenyeri Filipo Rukamba yavutse  kuwa 26 Gicurasi 1948, avukira i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza. yahawe ubupadiri kuwa 2 Kamena, mu biganza bya musenyeri Aloyisi Bigirumwami wari se wabo, abuhererwa ku Nyundo. 

kuwa 19 Mutarama 1997, nibwo yatorewe kuba umwepiskopi wa Butare, yimikwa kuwa 12 Mata 1997. intego ye ni "Considerate Iesum", bisobanuye ngo "nimuhugukire Nyagasani". 












Tuesday, August 13, 2024

Ruhengeri: 2023/2024 iyisigiye abasaseridoti 17

Abadiyakoni 10 bahawe ubupadiri naho abafratiri 7 bahabwa ubudiyakoni. Hari kandi n’abafratiri 14 bateye intambwe binjira mu byiciro binyuranye.

Impeshyi ya buri mwaka, Kiliziya Gatolika mu Rwanda iba iri mu bihe by’ibirori by’itangwa ry’ubusaseridoti, cyane cyane ubupadiri n’ubudiyakoni. Muri icyo gihe kandi abafratiri batera intambwe mu byiciro binyuranye. Hari abahabwa ubuhereza, abandi bakinjira mu gice cy’ubusomyi. Mu mwaka w’ikenurabushyo wa 2023/2024, Diyosezi ya Ruhengeri yungutse abapadiri bashya 10 n’abadiyakoni bashya 7, babuhawe mu buryo bukirikira:

Abahawe ubupadiri kuwa 13/7/2024

Kuwa 13 Nyakanga 2024: muri paruwasi ya Nemba, abadiyakoni 2 ba diyosezi n’uwo mu muryango w’aba “lazaritse”bahawe ubupadiri. Ni mu gihe abafratiri 8 bahawe ubusomyi, naho abafratiri 6 bahabwa ubuhereza. Abahawe ubupadiri ni Théogène Nizeyimana, Valentin Nkoreyimana na Epimaque Nzabanita (Lazariste). 

 

Abawe ubupadiri kuwa 20/7/2024

Kuwa 20 Nyakanga 2024: muri Kiliziya Katederali, abadiyakoni 4 ba diyosezi n’umwe wo mu muryango w’Abapalotini, bahawe ubupadiri. Abo ni Eugène Arinatwe, Aaron Musabyeyezu, Ariston Ndayiringiye, Innocent Niyonsaba na Casimir Tuyisenge (sac). 




Kuwa 3 Kanama 2024: mu gitambo cya misa cyaturiwe kuri  paruwasi ya Busogo, abadiyakoni 2 bahawe ubupadiri. Abo ni Diyakoni Patrick Consolateur Niyikora na Diyakoni Blaise Ukwizera.






Abahawe isakramentu ry'ubusaseridoti
 kuwa 10/8/2024
Kuwa 10 Kanama 2024: muri paruwasi ya Janja, abadiyakoni 2 bahawe ubupadiri. Abo Diyakoni Maurice Bizimana na Diyakoni Narcisse Nsababera. 

Kuri uyu munsi kandi abafratiri 7 bahawe ubuduyakoni. Ibi birori byayobowe na Myr Visent Haroliomana, umushumba wa diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe na Myr Sereviliyani Nzakamwita, umushumba wa diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko, wakoreye ubutumwa muri paruwasi ya Janja akiri padiri.

Abadiyakoni 7 nibo Diyosezi ya Ruhengeri
 yungutse muri uyu mwaka
















Monday, August 12, 2024

Diyosezi ya Butare yabonye umushumba mushya

Kuri uyu wa 12 Kanama 2024, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yemeye ubwegure bwa Myr Filipo Rukamba, bityo atorera Padiri Yohani Bosiko Ntagungira, wari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis Remera muri Arikidiyosezi ya Kigali kumusimbura nk’umwepiskopi wa diyosezi ya Butare.



Ibyo wamenya ku watorewe kuba umwepiskopi wa Butare

Padiri Yohani Bosco NTAGUNGIRA yavukiye i Kigali mu Rwanda, tariki ya 3 mata 1964. Amashuri abanza yayigiye i Kigali no mu Ruhengeri guhera mu mwaka wa 197 kugeza mu mwaka wa 1978. Amashuri yisumbuye yayigiye mu Iseminari nto ya Arikidiyosezi ya Kigali guhera mu mwaka wa 1978 kugeza mu mwaka wa 1985.

  1. Mu mwaka wa 1985 Yagiye kwiga mu iseminari nkuru ya Rutongo.
  2. Kuva mu mwaka wa 1986 kugeza mu mwaka wa 1993 yigaga mu iseminari nkuru ya Nyakibanda aho yize Filozofiya na Tewolojiya.
  3. Kuva mu mwaka wa 1993 kugeza mu mwaka wa 1994 : Padiri Yohani Bosco NTAGUNGIRA yari ashinzwe amasomo mu Iseminari nto ya Mutagatifu Visenti I Ndera muri Arikidiyosezi ya Kigali.
  4. Kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu mwaka wa 2001 : Yigaga amategeko ya Kiliziya I Roma muri Univerisité Pontificale du Latran ahakura impamyabumenyi ya Lisansi n’iya Doctorat mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko asanzwe ya Leta.
  5. Kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mu mwaka wa 2002 : Padiri Yohani Bosco NTAGUNGIRA Yari Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali (chancelier) akaba na Perezida wa komisiyo ya Diyosezi ya OPM ndetse n’ubumwe bw’abemera Kristu.
  6. Kuva mu mwaka wa 2002 kugeza mu 2018 : Yari Umuyobozi wa Seminari nto yisunze Mutagatifu Visenti i Ndera muri Arikidiyosezi ya Kigali, akora ubutumwa mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda ndetse ayobora na Komisiyo ishinzwe Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa (OPM) ku rwego rw’igihugu.
  7. Kuva mu mpera za 2018 kugeza ubu ni Padiri mukuru wa Paruwasi “Regina Pacis” muri Arikidiyosezi ya Kigali aho yashinze Televiziyo gatolika izwi nka Pacis Tv. Akora kandi ubutumwa bwo kuba umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda rukorera Kigali ku kicaro cy’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.


Friday, August 9, 2024

Ruhengeri: uko abapadiri batumwe 2024/2025

Itangwa ry'ubupadiri ryabereye
muri Katederali kuwa 20/07/2024
Abapadiri 27 bahawe ubutumwa bwo kwiga, na ho 16 batumwa kuyobora za Paruwasi zigize Diyosezi ya Ruhengeri, mu mwaka w’ubutumwa wa 2024/2025. Inyandiko ya Diyosezi ya Ruhengeri yo kuwa 02 Nyakanga 2024 yasinyweho n’umushumba wayo Myr. Vincent Harolimana, igaragaza ubutmuwa bw’abasaseridoti bose mu mwaka wa 2024-2025. 
Abahawe ubutumwa bushya ntibagomba kurenza kuwa 15/8/2024 bataragera aho batumwe.

A. Bamwe mu batumwe muri servisi rusanjye

  1. Myr. Gabin BIZIMUNGU yakomeje kuba igisonga cy’umwepiskopi, ashinzwe kandi Abiyeguriyimana, OPM na Yubile.
  2. Padiri Festus NIZEYIMANA akomeke kwita ku butumwa bw’abalayiki no guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo.
  3. Padiri Cassien MULINDAHABI ni umunyamabanga wa Diyosezi, akaba ashinzwe n’ibijyanye n’imanza (Vicaire judiciaire) ndetse n’umushyikirano mpuzamadini.
  4. Padiri Jean Claude TWIZEYUMUKIZA ni umumyakigega wa Diyosezi, yungirijwe na Padiri Alexandre Ntabanganyimana, umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari, ndetse na Padiri Evariste NDABAGORAGORA, umuyobozi wa Ateliers za économat.
  5. Padiri Ferdinand Hagabimana ni umugenzuzi (Auditeur interne), ashinzwe kandi kwiteza imbere kw’amaparuwasi.
  6. Padiri Jean de Dieu Ndayisaba ashinzwe urubyiruko n’ikenurabushyo ry’abana
  7. Padiri Gracien Kwihanga ashinzwe itumanaho
  8. Padiri Célestin NIZEYIMANA akomeje kuyobora Hôtel FATIMA
  9. Padiri Félicien NSENGIYUMVA yongoye gutumwa kuyobora ikigo cy’ikenurabushyo cya Diyosezi (Centre Pastoral Notre Dame de Fatima)
  10. Padiri Achille BAWE azita ku ikenurabushyo ry’umuyango      
  11. Padiri Narcisse NGIRIMANA yatumwe kuyobora Karitasi, ubutabera n’amahoro.
  12. Padiri Celestin Mbarushimana yahawe ubutumwa bwo kwita ku burezi Gatolika, ndetse n’ubwigishwa.
  13. Ingoro ya Bikira Mariya izayoborwa na Padiri Erinest NZAMWITAKUZE. Mu bindi ashinzwe, harimo no gutegura Abari ba Nyagasani (Formation des Verges Consacrées). 

B. Amaparuwasi ya Doyenne ya RUHENGERI 

  1. Paruwasi Katederali ya Ruhengeri na Doyenne : Padiri Vincent TWIZEYIMANA
  2. Paruwasi ya BUSOGO : Padiri Charles Clément NIYIGENA
  3. Paruwasi ya MURAMA : Padiri Viateur NDABIZI
  4. Paruwasi ya NYAKINAMA : Padiri Félix UWIMANA, mic 

C. Amaparuwasi ya Doyenne ya RWAZA

  1. Paruwasi ya RWAZA na Doyenne ya RWAZA : Padiri Longin NIYONSENGA
  2. Paruwasi ya JANJA : Padiri Bonaventure TWAMBAZIMANA
  3. Paruwasi ya BUMARA : Padiri Eugene TWIZEREYEZU
  4. Paruwasi ya BUSENGO : Padiri Jean François Régis BAGERAGEZA

D. Amaparuwasi ya Doyenne ya MWANGE 

  1. Paruwasi ya RUNABA na Doyenne ya MWANGE : Padiri Jean Bosco MUNEZA
  2. Paruwasi ya MWANGE : Padiri Alexandre GASIGWA
  3. Paruwasi ya NEMBA : Padiri Théoneste ZIGIRINSHUTI, c.m, Omoniye ku rwego rwa Diyosezi w’urugaga rwa Mutagatifu Visenti wa Pawulo (Conférence de St Vincent de Paul) na Jeunesse Mariale Vincentienne
  4. Paruwasi ya KANABA : Padiri Providence IDUKOMEZE, Omoniye ku rwego rwa Diyosezi wa Pueri Cantores 

E. Amaparuwasi ya Doyenne ya KAMPANGA 

  1. Paruwasi ya KAMPANGA na Doyenne : Padiri Théoneste MUNYANKINDI
  2. Paruwasi ya GAHUNGA : Padiri Audace Ishimwe, omoniye w’Abakarumelii, ku rwego rwa Diyosezi.
  3. Paruwasi ya BUTETE : Padiri Jean Népomuscène TWIZERIMANA 
  4. Paruwasi ya KINONI : Padiri Gilbertr KAZINGUFU SEMASAKA, sac 

F. ABATUMWE KUYOBORA IBIGO BY’AMASHURI 

  1. Petit Séminaire Saint Jean NKUMBA izayoborwa na Padiri Dieudonné MANIRAGUHA. Mu Iseminari, azaba yungirijwe na Padiri Laurent UWAYEZU, ushinzwe amasomo. Padiri Janvier SIBORUREMA ashinzwe umutungo wa Seminari, akanaba omoniye, ku rwego rwa Diyosezi, w’Abalejiyo. Padiri Blaise UKWIZERA ashinzwe no kwita kuri roho (Pere spirituel). Fratiri Bonheur Maurice NIYONKURU ni we ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, mu gihe azamara ari muri stage. 
  2. INES- RUHENGERI iyobowe na Padiri Jean Bosco BARIBESHYA (Vice Chancellier), wigisha no mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi (Professeur visiteur)
  3. Ecole Regina Pacis iyobowe na Padiri Jean de Dieu TUYISENGE
  4. Ecole de Sciences de Musanze iyobowe na Padiri Florent NIKWIGIZE. 
  5. G.S. BUSOGO I iyobowe na Padiri Jean Damascene TUYISHIMIRE
  6. RWAZA TVET iyobowe na Padiri Prosper UWINGABIRE
  7. G.S. Marie Reine RWAZA izayoborwa na Padiri Révérien TURIKUMWENAYO. Padiri Egide NAMBAJIMANA azaba ashinzwe umutungo w’icyo kigo, akaba na omoniye w’abasaveri, ku rwego rwa Diyosezi.
  8. Lycée Saint Jerome JANJA iyobowe na Padiri Protegène HATEGEKIMANA
  9. E.S. RUNABA iyobowe na Padiri Jean Népomuscène BAZAMANZA. 
  10. Runaba VTC izayoborwa na Padiri Cassien NSENGIYUMVA MANZI

G. Diyosezi ya Ruhengeri mu rugamba rwo kongera ubumenyi, 2O24-2025

Abiga mu RWANDA : Padiri Janvier SIBORUREMA na Padiri Alexandre NTABANGANYIMANA biga muri INES- Ruhengeri. Padiri Laurent UWAYEZU na Padiri Alphonse TURATSINZE biga muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali).

Uwiga muri FRANCE : Padiri Philibert NKUNDABAREZI yiga muri Institut Catholique de Paris

Abiga muri Espagne : Padiri Evariste NSABIMANA, Padiri Emmanuel NDAGIJIMANA na Padiri Théogène NZUWONEMEYE biga muri Université Saint Damascène de Madrid. Padiri Martin MUGABE yiga muri Université Comillas Madrid. Padiri Valens NIYITEGEKA, Padiri Wilson MUHIRE, Padiri Cyprien NGANIZI, Padiri Grégoire HAKIZIMANA na Padiri Jean Damascène NDAGIJIMANA biga muri Université de Barcelone

Abiga mu butaliyani : Padiri Melchoir MUBANO na Padiri Oreste HABIYAMBERE biga muri Université urbanienne de Rome. Padiri Pie NEMEYAMAHORO na Padiri Sixte HAKIZIMANA biga muri Université de Parme. Padiri Ephrem NTAWIHEBA na Padiri Protais BAMPOYIKI biga muri Université Salésienne Rome. Padiri Norbert NGABONZIZA yiga muri Université de Latran de Rome, Padiri Frédéric HABUMUREMYI muri Université Grégorienne de Rome na Padiri Jean Claude MBONIMPA wiga muri Université de Padoue.

Abiga muri Amerika (USA) : Padiri Alphonse TWIZERIMANA yiga muri DePaul University naho Padiri Angelo NISENGWE, Padiri Janvier NDUWAYEZU : yiga muri Boston College.











Thursday, August 8, 2024

"Ab’ubu barashaka ikimenyetso" Frère BIGIRIMANA Jean Bosco

Kuri uyu wa 7 Kanama 2024, Umuhanzi w’indirimbo zisingiza Imana Fureri BIGIRIMANA Jean Bosco, wo mu muryango w’Abafureri b’amashuri Gatolika (Frères des écoles chrétiennes) yasohoye indirimbo yise “IKIMENYETSO”. Aragira ati:

Mu misengere yacu dusa n'abasaba cyangwa abategereje ko "Imana yigaragaza", ko yerekana ikimenyetso gitangaje kugira ngo twemere ko ihari. Nyamara ibimenyetso byuzuye mu buzima bwacu bwa buri munsi, mu mateka yacu, aho turi, abo tubana, ibyo dukora... Roho w'Imana atumurikire, tubone ko Imana iri hamwe natwe, ko Ingoma yayo iri rwagati muri twe. 

Amagambo agize indirimbo “ikimenyetso” 


“Dore bariye imigati n’amafi barahaga
basagura inkangara n’inkangara!
Abarwayi bakira babireba
Abapfuye bazuka bahahagaze
Basimbutse ibyago, ibyorezo n’imitego, aka ya nyoni barigurukira!
Ariko bakarenga bakambaza ngo uri hehe?
Ngo ingoma yawe yo se izaza ryari?
Ngo ese koko ni wowe utwaye ubwato,
cyangwa urasinziriye twirwarize ? Tanga agatego!
 
R) Ab’ubu barashaka ikimenyetso! Baracyashaka kimenyetso!
 Iminsi yose tumaranye,bayobewe icyabahesha amahoro (Lc 19,42),
Bakamiritse iby’amabanga y’isi n’ikirere,
ariko bayoberwa umunsi umukiro w’ijuru wabasuye.
Bategereje ikimenyetso!
 
Baturanye n’abaturanyi b’umutima utuye utimuka
Ab’ubupfura bwasanganiye bo bakabutunganira
Bazi ko umuntu ari nk’undi
Batanga ku byo batunze batabara abataka bose, badacagura !
Ntibasama ayabo gusa iyo yajugunwe ejuru
Ikindi kimenyetso kihe ?
 
Amapfa yarateye mbarangira Misiri bajya guhaha
Icyago giteye mbacira akanzu baragicika
Babiloni narabatunze kurinda batahutse
Nabimye amenyo y’abasetsi mbahisha hirya mu rutare
Nabahaye igihugu gitego gihunze amahundo y’amahoro
Ikindi kimenyetso kihe?”

Yumve mu majwi

Inshamake ku buzima n’ubutumwa bya Fureri Jean Bosco BIGIRIMANA

Fureri Jean Bosco BIGIRIMANA yavutse kuwa 15 Ugushyingo 1973, avukira muri Diyosezi ya Ruhengeri. Kuwa 8 Nzeri 2000 nibwo yatangiye Novisiya mu muryango w’Abafureri b’Amashuri Gatolika mu gihugu cya Burkina Faso. Yasezeranye bwambere kuwa 15 Kamena 2002. Kuwa 3 Ukwakira 2009 nibwo yasezeranye burundu. Mu butumwa bunyuranye yasohoje, harimo:

Kuba umuyobozi ushinzwe imyitwarire (2005-2007), umwalimu wigisha isomo ry’igifaransa n’iyobokamana n’umuyobozi wa TTC De La Salle yo mu karere ka Gicumbi, kuva mu 2012 kugeza mu 2015.

Muri 2005 yahawe impamyabumenyi mu bijyanye n’uburezi n’iyobokamana (Sciences Pédagogiques et Religieuses au CELAF, Abijdan), naho mu 2011, ahabwa indi mu bijyanye n’indimi zigezweho (langues modernes, à l’Université nationale du Rwanda)

Magingo aya ni umuyobozi w’Abafureri b’Amashuri Gatolika mu Rwanda, nk’uko yabitorewe kuwa 13 Nzeri 2021 na Fureri Robert SCHIELER, umuyobozi mukuru w’umuryango w’Abafureri b’Amashuri Gatolika ku isi. Fureri Bigirimana ari muri manda ya gatatu, izarangira kuwa 11 Ukuboza uyu mwaka (11 Ukuboza 2021 - 10 Ukuboza 2024).  Manda ya kabiri yatangiye 2018 irangira 2021, mu gihe iya mbere yari yatangiye mu 2015 ikarangira mu 2018.

Imana yamuhunze ingabire nikomeze imwigombe, imuhaze imigisha!

Sunday, July 28, 2024

MUTAGATIFU BEYATIRISI Uwahowe Imana (+304)

Beyatrisi n'umuvandimwe we

Mu gihe umwami w’abami w’abaromani witwaga Diyoklesiyani (Diocletien) yatotezaga abakristu, Mutagatifu Beyatrise na we ni ho yafashwe maze acirwa urubanza rwo gupfa azira ko yashyinguye  basaza be aribo Mutagatifu SEMPILISE (Simplice) na Mutagatifu  Fawusitini na bo bari bahowe Imana, bakaba bari bajugunywe mu ruzi rwa Tibre.

Beyatirisi amaze gushyingura basaza be bahowe Imana, yagiye kuba mu rugo rw’umutagatifukazi witwaga Lusina wari uzwiho kumara amasaha menshi y’umunsi asenga kandi akora ibikorwa by’urukundo. Aho yahamaze amezi arindwi, mu mahoro yibanira neza n’uwo mutagatifukazi, ariko afite icyifuzo cyo kumena amaraso ye kubera Kristu nk’uko basaza be bari barabigenje. Nyuma icyifuzo cye cyarashubijwe kubera ko uwitwa Lukresi wari wungirije umwami w’abami, akaba n’umugome cyane kandi yaratwawe n’irari ryo gutunga byinshi, yashakaga gufata umurage wa Beyatirisi akawongera ku we wari usanzwe kandi ari munini. Maze afata Beyatirisi, amushinja ko ari umukirisitukazi.

Icyo gihe yamuhitishijemo ibintu bibiri : kwemera gutura ibitambo ibigirwamana cyangwa gutakaza umurage we ndetse akanamwica. Beyatirisi yashubije ko mu byo atunze byose, ibifite agaciro kurusha ibindi ari ukwemera kwe n’umukiro we. Kandi ko adashobora gutura ibitambo amashitani n’ibigirwamana bibaje mu biti. Amaze kuvuga ibyo, uwo mugabo yahise amujyana mu buroko. Mu ijoro rikurikiyeho, uwo mugome Lukresi ategeka ko bamwica bamunize. Hari mu mwaka wa 304. 

Ya nshuti ye Lusina afata umurambo we, awushyingura iruhande rw’imva za basaza ba Beyatirisi, iruhande rw’inzira nini yitwa Porto. Lukresi amaze kwica Beyatirisi, akigarurira umunani we, yakoresheje umunsi mukuru, maze kuri uwo munsi mukuru akomeza gukwena abakirisitu yigamba ko yicishije Beyatirisi kandi agafata n’umurage we, ndetse akomeza gutuka no guharabika idini ry’Abakirisitu.

Nuko akana gato kari aho gahagatiwe na nyina gatera hejuru kavuga mu ijwi ryumvikana kati : « Lukresi umaze kwica, kandi wongeraho no kwiba ibintu bye. Ariko ugiye guhanwa. » ako kanya Lukresi afatwa n’ububabare bukaze, maze sekibi imugaragura amasaha atatu, irangije iramuniga, apfa atyo uwo munsi. Papa Lewo wa II yabubakishirije Kiliziya ngo abubahishe, imibiri yabo ayizana muri iyo Kiliziya. Ubu bashyinguye muri Kiliziya yitiriwe Bikira Mariya (Sainte Marie Majeure) i Roma. (Inkuru ya padiri Theophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa diyosezi ya Byumba).

Twizihiza Mutagatifu Beyatrisi ku itariki 29 Nyakanga. 

Thursday, July 11, 2024

Duhimbaze Mutagatifu Olga

 … “Olga urahirwa mu bagore bose ba Kiyevu-Rusiya kubera ko wakunze urumuri ukitandukanya n’ibikorwa by’umwijima”. … 

Olga wa Kiev, wari igikomangomakazi cya Kiev, yavutse hagati y’umwaka wa 890 na 925. Yavukiye kandi akurira Pskov ahahoze ari mu Burasirazuba bw’umugabane w’Uburayi. Olga yayoboye ubwo bwami kuva mu mwaka wa 945 kugeza mu mwaka wa 960.

Ni bike bizwi ku buzima bwa Olga bwa mbere y’uko ashyingirwa igikomangoma Igor wa Mbere (Igor I) wa Kiev n’ivuka ry’umwana wabo w’umuhungu Svyatoslav. 

Nyuma y’urupfu rwa Igor wa Mbere mu mwaka wa 945, Olga yategetse ubwo bwami bwategekeraga i Kiev ategekera umuhungu we Svyatoslav wari ukuri muto. Icyo gihe Svyatoslav yari afite imyaka itatu gusa. Nta byinshi bivugwa ku buryo Olga yayoboye gusa ikizwi cyo ni uko yihoreye ku ba Drevlians bari barishe umugabo we. Olga yayoboye neza maze akomeza gushyigikirwa n’ingabo ze ndetse n’abaturage.

Hari abandi bami bamusabaga ngo bashyingiranwe ariko we akabangira kuko yari ashishikazwe no kurinda abaturage be abanzi bari babakikije.  Mu mwaka wa 950 ubwo Olga yari arimo gutemberera i Konstantinople, hari umurwa mukuru w’ubwami bwa Roma y’Iburasirazuba, agiye gusura umwami w’abami w’aho witwaga Constantine VII. Aho i Konstantinople ni ho Olga yamenyeye Yezu Kristu maze arahinduka aba umukristu abifashijwemo n’umwami w’abami ndetse n’umwepiskopi. Maze nyuma aza no kubatizwa.

Mu kubatizwa umwamikazi Olga yahawe izina rya Helena. Ubwo Olga yari akimara kubatizwa, Urumuri rwa Roho Mutagatifu rwaramurasiye maze asendera ibyishimo kuri roho no ku umubiri. Umwepiskopi wari umaze kumubatiza yaramubwiye ati: “Olga urahirwa mu bagore bose ba Kiyevu-Rusiya kubera ko wakunze urumuri ukitandukanya n’ibikorwa by’umwijima”.

Olga w'i Kiev
Olga asubiye muri Kiyevu-Rusiya yahise yihatira kurangwa n’imico ya gikristu. Cyane cyane yakundaga isengesho, akigomwa, akarangwa n’urukundo no gufasha abakene, kandi akomeza no kwifata ku umubiri. Yagerageje guhindura muhungu we ngo abatizwe aranga ariko avuga ko atazigera atoteza abandi bazemera Yezu Kristu. Olga yubatse za kiliziya nyinshi muri Kiev, Pskov, ndetse n’ahandi. Olga yitabye Imana mu mwaka wa 969 yishwe n’indwara.

Icyifuzo cya Olga cyo guhindura Kiev yose ikaba iya Kristu uhereye no ku mwami cyashyizwe mu bikorwa n’umwuzukuru we Vladimir mu mwaka wa 988. Olga yaranzwe n’ubutagatifu abaho mu kwemera n’ubwo yari akikijwe n’abapagani benshi bari baranangiye umutima barimo n’umuhungu we Svyatoslav.

Olga yabaye umugore w’intwari, ushimwa na benshi kubera ibikorwa by’indashyikirwa byamuranze. Mu 1988, hizihizwa isabukuru y’imyaka 1000 y’ubukristu mu Burusiya bw’icyo gihe, Kiliziya y’Aborutodogisi (Eglise orthodoxe) yashizeho umudali w’ishimwe (L’Ordre de la princesse Olga), ugenewe abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rwa Kiliziya. Mu 1997, mu gihugu cya Ukraine, umudali w’ishimwe witiriwe Olga (L’Ordre de la princesse Olga), wemejwe nk’ugenewe abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu burezi no mu iterambere ry’igihugu.

Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Olga, kuwa 11 Nyakanga.

(Iyi nkuru ishingiye ku byakusanijwe n’itsinda Spes Mea, Diocese Byumba/ Paroisse Rwamiko. Secretariat ya SPES MEA: 0784411535/0782889963)

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...