Thursday, November 22, 2018

RERE NA RAMBA PART 8


inkuru ya Ramba irakomeje

Mu minsi igera kuri itatu yashize bataganira,  igwegwe[1] ryari ryabatashye kuko Rere yashishikazwaga n'umugodoko[2] Ramba amugenera wo kumusobanurira n'izindi nama zitandunye. Ku rundi ruhande Ramba na we yaterwaga umwete kurushaho no kwirirwana n'umukobwa mwiza akunda, uwo abandi bahora bamushyingira. Muri iyo minsi nyine, Ramba yakoze mu nganzo, ahimba akavugo yifuriza Rere utakimurora neza kubaho neza kandi akabaho yakirana inkubito[3] urukundo amukunda kuko n'ubwo yari atangiye kubona asa nkaho ari kwisengenezaho[4], yizeragako igihe kizagera urukundo rwabo rugasesuruka[5], bakongera kurangwa n’ibyishimo nko mu minsi ya mbere. Ramba yararyamye abura ibitotsi, yigaragura mu buriri niko gutuza areba hejuru mu gisenge, inganzo imuvuburamo amagambo y'urukundo akomeye, aratangira ati
“Kabeho neza kabure icyago
Kabeho neza karame iwanjye
Kabure byose kiretse ibyiza
Muhorakeye gahorane ibyuzo

Kabeho rwose umbuze amahwemo
Yo kutagukunda uko ubyifuza
Kabeho nanjye nkubuze ayandi
Nkurinde abandi nkutoze ibindi”         

Bukeye bwaho ku munsi wa kane, Ramba azindukira ku mugezi nk'ibisanzwe kubw'amahirwe Rere aza amusangayo. Rere yamusanze ku mugezi, ntiyamusuhuza, aramwitegereza gusa hanyuma Ramba aramwihorera, na we ntiyamuvugisha ahubwo amwaka akajerekani, aramuvomera, aranamupfundikirira hanyuma aramubwira ati "ikorere tugende, singusiga aha utaza gukererwa mwarimu akagukubita." bazamuka ntawe uvugisha undi kugeza bageze hepfo yo kwa ba Ramba. Kuberako yizeraga ko atari kunuranura,[6] Ramba yabwiye Rere ati "ndabona ko ubabaye, ukaba udashaka no kundeba kuva naguhereza ka gapapuro, nyamara nzi neza ko ibintu bizashira bigasobanuka byose, ukibonera ko ntaguterenganya[7]." amubwira ko atabura kumwereka ibyifuzo bye n’ubwo we ataramubwira icyamubabaje. Ramba ati "njye ndifuza ko ubaho, ukabaho neza kandi tukabana, tukamarana irungu, tugashira urukumbuzi rwo kudahorana, maze tugashimisha Imana n'abantu." nyuma y'aya magambo, Rere yaraturitse ararira, maze aho kumuhoza, Ramba ati

“Ngwino iwanjye karabo kanjye
Ukunde ushime gihozo cyanjye
Ugende urata imihana yose
Uti "naramubonye ubaruta bose
Umusore untera kunezerwa
Cyo nimumurebe ni Rudasumbwa."

Ngwino iwanjye kanyana kanjye
Narakurebye ndagusubira
Utambutse ndahindukira
Nti "dore umukobwa utagira uko asa
W'imico myiza izira ikizinga
Ukwiriye umusore utiziringa."

Ngwino iwanjye mumararungu
Utahe iwanjye hazire irungu
Twibanire mu bukungu
Bw'imitima yombi izira agakungu
Kabuza umuntu kuba umukungu”
Akirangiza kuvuga igika kimwe, Rere yahise yihanagura amarira, akomeza kumva uko Ramba atondekanya amagambo yuzuyemo urukundo kandi yubakitse gihanga. Ramba arangije umuvugo we abwira Rere ati "ndagukunda kandi ku mugoroba turatahana umbwire icyakubabaje." Ramba ahita yurira agakingo, atambika iwabo na Rere akomeza kuzamuka kuko iwabo hari mu kanunga gaheruka iwabo wa Ramba, hakaba hafi yo ku ishuli we na Ramba bigaho. Rere yazamukanye akanyamuneza kavanze no kwibaza ibibazo byinshi: yibazaga ukuntu yakubiswe, akibwira ko arinako byagendekeye Ramba, agatekereza ko yakagombye kuba atakimukunda, ko yakagombye kuba yicuza impamvu yamwandikiye, bikamushobera. Ibi byose Rere yibazaga akabiburira ibisubizo, yari ataramenya neza uko Ramba abanye n'ababyeyi be. Ramba yakundaga kumubwira amagambo amukomeza, akamwumvisha ko hari igihe ibintu bitagenda uko ubyifuza, ko icy’ingenzi ari ukumenya icyo ushaka, inzira zikwiriye zo kukigeraho no gukomeza kwizera ko uzakigeraho igihe kigeze. Ibyo ni byo byatumye Rere yemera kuganira na shefu we. Isaha yo gutaha yarageze maze bari hafi yo kugera imuhira, Rere atangira kugenda yisigaza inyuma; uko yisigaza inyuma na Ramba niko yabigenzaga kuburyo nta muntu warabutswe ibyo aribyo. Byaje kurangira Rere asizwe n'abakobwa bari kumwe ndetse n'abahungu bari kumwe na Ramba bamuhitaho nuko mu kanya gato uwo yari ategereje aba amugezeho.


[1] igwêgwe = Ubunebwe
[2] Ubufasha
[3] Ingufu
[4] Gusaba ubushuti umuntu utabishaka
[5]  Rukava mu bwihisho 
[6] Gusaba uwarangije kumuhakanira
[7]  Ntakuryarya

Muryango, Nimukomeze kwiringira Imana

Urugo rwa gikristu rwemera kandi rukiyambaza Imana yo soko y’ubuzima. Rwihanganira byose, ntirugamburuzwe n'ikigeragezo cyo kubura urubyaro. Ingero 7 dusanga muri iyi nkuru, z'abo Imana yahaye abana mu buryo butangaje, zidufashe kurushaho kuyiringira.

·                 Imana ni yo itanga urubyaro

Abakristu twemera ko Imana ariyo soko y’isakaramentu ryo gushyingirwa; ni byo rwose!  Yaremeye Adamu umufasha umukwiye Eva kuko bitari byiza ko Muntu aba wenyine. Yabigenje ityo kandi ibaha umugisha ngo bororoke bagwire mu isi yose (Intg.1,27-28;2,18-23). Mu gushyingirwa gikristu, umuryango mushya uba utegereje n’ubwuzu bwinshi kwakira no kurera imbuto y’urukundo rwabahuje kandi rukibahuza ku mutima no ku mubiri. Impano y’Imana ku muryango ni umwana bazabyara. Ibyo ni byiza ariko bigomba gukoranwa ukwemera, kwihangana, isengesho n’urukundo bizira uburyarya kugira ngo badatera umugongo umugambi n’ububasha Imana ibafiteho igihe bitabagendekeye uko babyifuza ahubwo bagakomera ku isezerano - haba mu byiza ndetse no mu byago - ry’ubudahemuka n’urukundo basezeranye. Abashyingiwe nibakomere ku Mana, bazirikana mu kwemera no kwihangana ibyo yakoreye abayoboke bayo bayitakambiye.
¨     Umubyeyi Sara yahawe umwana ageze mu zabukuru; ashobozwa gutwita, kubyara no konsa ikinege Izaki (Intg.17.15-21; 18.1,15; 21,1-3).
¨     Umubyeyi Rebeka wari ingumba, Imana yamuhaye kubyara impanga ebyiri ari zo Ezawu na Yakobo nyuma yo kwambaza k’umugabo we Izaki (Intg.25,21-23).
¨     Umubyeyi Rasheli yari arembeje umugabo we Yakobo ngo abyarirwe ku bibero, nuko Imana iramwiyereka. Mu gihe gikwiye cy’izabukuru imuha umwana Yozefu (Intg.29,31-35;30,1-23).
¨     Umubyeyi Ana, umugore wa Elikana, Imana yumvise isengesho rye n’iry’umutambyi Heli nuko imukiza agasuzuguro imuha umwana Samweli (1 Sam.1,1-3).
¨     Umugore wa Manowa na we yari ingumba, Imana yamukoresheje mu kuvana Israheli mu biganza by’abafilisitiya ubwo yamuhaga kubyara Samusoni (Abac.13,1-25).
¨     Umubyeyi Elizabethi yasamiye mu zabukuru ikinege Yohani Mubatiza wabaye integuza y’Umucunguzi wacu Yezu Kristu bityo urugo rwa Zakariya rutangira guhanura rubwirijwe na Roho Mutagatifu (Lk.1,36.57-79).
¨     Umwari Mariya wari warasabwe n ‘umubaji Yozefu, ku bubasha bwa Roho Mutagatifu yasamye inda, abyara Umwana w’Imana Yezu Kristu (Mt.1,18-25). Koko nta kinanira Imana (Lk.1,37)!
Izi ngero zidufashe, mu muhamagaro turimo, kuzirikana no gukomera ku magambo dukesha Mtg. Filomena: “Koko uwiringiye Imana agera kubyo we yabonaga ko bidashoboka, kabone n’iyo yaterwa ubwoba ate, ntiyigera acika intege na busa.” Gukunda ni ukwifuriza icyiza, ukabikorana ubwiyoroshye n’ubugwaneza biherekejwe no gutinya Imana. Uwo ukunda umuyobora mu nzira igeza ku Mana; ukamucyaha umwereka ibikwiye n’ibidakwiye kandi ukamukomeza kugira ngo atavaho acika intege mu rugendo rumusaba umuhate rwo kugana Imana hanyuma satani akaboneraho kumuyobya. Gukunda umuntu ni ukumwishimira, ukamwakira uko ameze kose, ukamubonamo ishusho y’Imana n’ingoro ya Roho Mutagatifu byo bikwiye guhora byera bityo ukamubera umufasha w’indahemuka mu kwitagatifuza. Ibi ni byo bigeza ku kubatwa n’urukundo kandi uwageze aha aba ari ku rugero rwo guhara ubuzima bwe kubera umukunzi we nk’uko Yezu Kristu yemeye kuducungura (1Yh.3,16). Tumenye twese ko gukunda bivuga gukiza, kujya inama zubaka mu nzira iboneye; ibi igashobokera kandi bikazanira umunezero abafite urukundo rutunganye, rurambye, rutari urugurano kandi rutagengwa n’irari (Sir.17,6-10;23,17; Ind.8,7-10).

Gukunda ni ukuzuza amategeko no kwifuriza umuntu icyiza (Rom.13,8-10; 2Yh.6). Icyiza si icyo nkunda, icyo nifuriza mugenzi wanjye nanjye ubwanjye. Ntabwo ari ikinshimisha kimwe n’uko ikibi atari icyo nanga cyangwa ikimbabaza gusa. Icyiza ni icyubahisha Muntu kandi ntikibusanye n’ugushaka kw’Imana dusanga mu Byanditswe bitagatifu. Igihuje n’umugambi w’Imana wo gukiza abantu, ikitarwanya ibikorwa by’urumuri ni cyo umuntu wese wo mu mahanga yose n’ibihe byose akwiriye kwita icyiza kandi agaharanira kugikora no kugikorera abandi. Urukundo kandi ruzanira ibyishimo n’amahoro ababibuze. Umuntu ukunda abandi ntaharanire ko bahorana umunezero n’amahoro, ntafate iyambere mu kubereka inzira y’ibyo no kuyibayoboramo, ntiyifatanye na bo mu byago no mu gahinda, uwo aba yibeshya, abeshya rubanda kandi anoshya abo abeshya ko abakunda. Ukunda by’ukuri aharanira ko uwo akunda atahura n’ikibi aho kiva kikagera bityo akamugobotora mu nzara z’ibihigiye kumuvutsa ihirwe n’ubuzima. Abakundana bashakirana umukiro Imana itanga; ibyo bakabikora bakosorana, bagirana inama kandi bababarirana mu ntege nke zabo. Ngibyo ibishobora guhuza abavandimwe babiri, bikaberekeza mu kubana kw’abashakanye. Urukundo ni intangiriro n’inkingi ya mwamba mu gushinga urugo no kurema umuryango muzima.

·                  Isengesho ryo gusabira ingo

Mana Data, ni wowe washatse ko Umwana wawe avukira mu rugo rumeze nk’izindi zose kandi akarukuriramo. Mu mibereho isanzwe y’urugo yabanye na Mariya na Yozefu, maze bamutoza imico nyayo, kandi bamufasha kugenda arushaho gusobanukirwa n’ubutumwa ashinzwe hano ku isi. Nuko rero Dawe, turakwinginze, uhe ingo ziriho muri iki gihe gusugira, kunga ubumwe no ghushinga imizi ihamye. Uhe buri muntu mu bazituye gusagamba mu byishimo byo kumva ari kumwe n’abandi, kandi anogerwe no kubagirira imbabazi. Fasha ingo zose gutega amatwa amajwi y’abaziyambaza, no kwihutira kubakirana urugwiro. Mana Data, wowe nyir’ubuntu butagira urugero, rebana impuhwe ingo zose ziri mu ngorane z’indwara, urupfu, ubwumvikane buke n’ubutandukane, abazituye ubahe kukwemera no kukwizera, maze bakurizeho na bo ubwabo kwizerana. Ufashe buri rugo kwakira Roho Mutagatifu wawe, no kwemera buri munsi kuyoborwa na We, maze ingo zose zibe Ishingiro rya Kiliziya n’isoko y’amajyambere nyakuri. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.

·                  Isengesho ry’abitegura gushinga urugo

Mana waremye umugabo n’umugore, wifuza ko abashakanye bakundana kugeza gupfa; mfasha guhitamo uzaba mugenzi wanjye tuzafatanya ibyishimo n’imiruho by’ubuzima. Dufashe kumenyana no kubahana, udutoze kujya inama no gushakira hamwe imigambi izateza urugo rwacu imbere. Maze tuzafatanye kugukorera, tuzakubyarire abana bizihiye igihugu na Kiliziya yacu. Ibyo tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina!

·                  Isengesho ryo gusabira abana

Nyagasani, Tugutuye abana b’isi yose, Ubahe gukurana urukundo, Bakumenye banagukunde, Bakumenyeshe urungano. Barinde ingeso mbi zose, Bazire kwangana no kurwana, Kwirogesha ibiyobyabwenge, Kuzerera no kubahuka, Gusuzugura ababarera, Gusambana no kubeshya, Kwiba no kwangiza. Wowe soko y’ingabire, Bahe kujijuka no gushishoza, Bakire imico ubatoza, Bagutunganire igihe cyose. Bahe imbaraga bakugane, Bagusingize uko bukeye, Isi yacu inogere Imana, Ku bwa Kristu Umwami wacu. Amina.

RERE NA RAMBA PART 7


Rere na we yari amaze gutora inganzo yo guhimba; burya koko ngo abakundana barasa! Atitaye ku babareba, yazamuye amaboko ye, ibiganza bye abifatisha ku ntugu za Ramba, maze amubwira mu ijwi rituje, amwenyura ati
“Kabeho musore uzira gusumbwa
Kabeho Rere akwihoreze
Kabeho karambire mu rukundo
Rere agukunda urudakumirwa

Kebeho Ramba rizira ubusembwa
Kabeho ubereye Rere wawe
Gahore ukwiriye Rere ukunda
Gahore ubana na Rere ureba

Komera Ramba nkubone iteka
Karame Ramba nkubone iwanjye
Kabeho twese duce iteka
Ryo kutumvira abatwoshya

Rere na Ramba tubane iteka
Nderere Ramba nshire agahinda
Nkundwe nawe nkesha ubumuntu
Unkundire nkwiture ibyo nkukesha!”

Akirangiza uyu muvugo, Ramba araseka. Amukubita agashyi ko ku itama ry’iburyo, amushimira amubwira ko atari azi ko na we azi guhimba bene ako kageni. Rere na Ramba bakomeza urugendo, bagera aho bategera kandi bahita bahasanga imodoka. Ramba abwira umukunzi we ati “nubwo bitakoroheye, jya mu modoka utahe ubwo ni aho ku cyumweru nimugoroba kuko aribwo nzagera mu rugo.” Ageze iwabo, Rere yagiye gusuhuza ababyeyi ba Ramba nk’uko yari asanzwe abigenza kuva aho agiriye mu mashuri yisumbuye, dore ko we na Ramba bari bamaze gukura, batagikosozwa inkoni ahubwo amagambo. Abo bana bombi, igihe cyo gutegereza isohoka ry’amanota y’ibizamini bisoza icyiciro rusange bakimaze bafasha ababyeyi, bagakunda no kujyana gusenga nk’uko batasiganaga mu kigo mu itsinda ry’abasomyi b’Ijambo ry’Imana. Ntibyatinze amanota n’ibigo biba biratangajwe; Rere yari uwambere mu bakobwa, afite amanota icyenda kuri cumi na rimwe. Ramba we yujuje, ari na we wujuje wenyine mu kigo. Bamwohereza gukomereza amasomo y’icyiciro cya kabiri i Nyanza ya Butare naho Rere ikigo kiramusigarana. Kubera iyo mpamvu y’uko bagiye gutandukana, bava gufata amabaruwa abohereza mu mwaka wa kane, Rere yatashye arakaye, atavugisha Ramba, ari na ko anyuzamo akitsa imitima. Ramba yagerageje kumubaza impamvu no kumuhoza ariko Rere amubera ibamba kugeza bavuye mu modoka bagafata iy’amaguru bazamuka umusozi bari batuyeho. Bageze mu gasozi hagati, Ramba asaba Rere ko bakwicara bakaruhuka gato nuko Rere arabyemera hanyuma batambika mu gashyamba kari hirya y’inzira, bicara bombi amaso bayahanze iyo baturutse.

Urukundo mu muhamagaro wo gushinga urugo - urukundo


1.     urukundo
Mu muhamagaro wo gushinga urugo, urubyiruko, twibanda ku rukundo ruhuza umuhungu n’umukobwa. Urukundo ruduhuza n’abandi ni narwo rudukururira kuri umwe kugira ngo tugirane umubano wihariye, utambutse kure uwo tugirana n’abandi benshi. Ni byo koko, umuhungu ahitamo umukobwa mu bandi benshi n’umukobwa agahitamo umusore umunyuze mu mbaga y’abamunyura imbere bose, nuko bombi bakamenyana byimbitse kugeza ubwo beguriranye amabanga yabo mu ntumbero yo kwizerana no gusangira umunezero. Urukundo ni ijambo rivugwa kenshi kandi na benshi; ibyo bitgaturuka ku kamaro karyo mu mibereho ya muntu kuko iyo rubuze mu buzima usanga nyakurubura yihebye, yigunze, ameze nk’uwamugaye mu mutwe. Akumva kubaho ntacyo bikimumariye maze ubwo agatangira kuvuma umunsi yavutseho no gutonganya Imana ayibaza impamvu yemera ko agerwaho n’iyo mimerere yo kubura urukundo. Hari abarubuze barangwa no guhorana amaganya ndetse no kwanga ubuzima kubera kubona abandi nk’ababateye ikibazo aho kubabona nk’abakenerana. Mu buzima, abantu ni magirirane!

N’ubwo hari abazi ko barubuze, hari n’abarubuze, batazi iryo shyano bagushize ahubwo bahorana ituze ku mutima ridafite aho rishingiye, bakiroha mu cyaha kibazanira ingorane nyinshi zirimo n’urupfu ngo bararyoherwa n’urukundo. Urukundo rutanga ubuzima bwimura urupfu. Ku rundi ruhande hari n’abarufite rwose, bagashimishwa no kurubungabunga no kurukwirakwiza mu batarugira n’abibeshya ko baruronseho ubutoni bityo umuntu akagenda arushaho kuba mwiza ari byo kunogera Imana n’abantu. Kubungabunga urukundo no kurukwirakwiza ni ugukiza isi. Urukundo twarwita ibyiyumvo biza mu muntu iyo atekereje, abonye ikintu, umuntu cyangwa inyamaswa bikamutera kwishima no kwifuza guhorana n’ibyo ahisemo. Ibyo byiyumvo ni byo bihuza umuhungu n’umukobwa, bikabakururira mu kumenyana byimbitse, batakwitonda bikaba byabaviramo kurengera bambarirana ubusa kuko icyari urukundo gishobora kurangira cyiswe irari rishingiye ku guhaza ibyifuzo by’umubiri. Iyo bitonze kandi bagashimana koko ibyo byiyumvo bibinjiza neza kandi bakagumana na byo mu muhamagaro wo gushinga urugo.

Mu mibereho, abahungu n’abakobwa bahura n’icyifuzo, bumwe gishingiye ku matsiko, cyo kwifuza kuryamana. Muri iki gihe amahano yagwiriye, hari abo icyo cyifuzo cyerekeza ku bo bahuje imiterere y’umubiri; umusore ku wundi n’umukobwa kuri mugenzi we bityo bakarwanya ugushyingirwa gutagatifu kwaremwe n’Imana bimika amabi nk’ay i Sodoma n’i Gomora. Nta muntu wari ukwiye kugengwa n’icyo cyifuzo ahubwo ni ngombwa kukiyobora mu nzira itunganye (la sublimation), kumenya kwigenga (la maitrise de soi) wubahisha umubiri umugenzo mwiza wo kwifata n’ubudahemuka. Mu gucubya icyifuzo cy’irari, umuntu yakagombye guhindura ibyo yatekerezaga, kureka kureba, gusoma, kumva cyangwa gukora ibyo birimuzamuramo agashaka ibimuhuza bituma yibagirwa ibyo bintu. Kwimara irari by’umukristu ntibikarangwemo kwagazanya (caresses), kwikinisha (mastrubation) no kwambarirana ubusa; ibi byose n’ibindi namwe muzi ni byo byica ubushobozi bwo kwigenzura bw’ubwonko, bigatera umuntu kuba inganzwa imbere y’irari nuko bigatiza umurindi amibi menshi y’amoko anyuranye. Ntibikabe!

2.     Guhitamo umukunzi

Iyo umuntu bamubonanye n’undi kenshi bavuga ko bakundana; abakundana iyo bahuye ubuzima burahinduka kuko bishimirana mu mibereho yabo yose, bagakosorana buzuzanya bagambiriye guterana ibyishimo. Ugasanga umwe abuze uko yifata, atangiye kugira amasoni, bakarebana akana ko mu jisho... ibi ariko ntibyagaragaza abakundana by’ukuri; bivuze ko n’abaryaryana bishobora kubaranga. Umutima wonyine niwe ubitse ukuri kandi biragoye kumenya akari ku mutima. Mu guhitamo umukunzi, hari ibintu bibiri by’ingenzi abahungu n’abakobwa bahuriraho. Nibyo bigenderwaho; benshi mu bakundwa ntibaba babyujuje byose icyakora ubyujuje niwe uhiga abandi. Hari ubwo umuntu aba afite kimwe nabwo gicagase bigatuma ashakwaho ubucuti buzamugeza ku isakaramentu ryo gushyingirwa. Turebere hamwe ibyo abasore n’inkumi batekerezaho mu guhitamo inshuti.


©     Ubwiza: buri wese agira uburyo bwe yihariye arebamo ubwiza. Ni yo mpamvu abantu badahuza amahitamo; ugasanga hari abanga kanaka nyamara hari uwo ahora mu bitekerezo amanwa n’ijoro. Hari abakunda ibikara, hari abakunda inzobe, imibiri yombi, bamwe bakunda abananutse abandi bagahitamo ababyibushye... Ngibi ibikubiye mu bwiza bw’umubiri.  Umuntu ashobora kuzuza ibyo ukunda ku mubiri ariko ugasanga nta muco agira, nta kirazira n’imwe imuranga usibye gushira isoni gusa kandi isoni ari umuco mwiza ubuza umuntu gukora ikibi. Ibyo bigatuma ntawumushakaho ubucuti kuko aba afite uburanga burengeye ubwiza w’umuco. Bavandimwe, umukobwa mwiza ni ukeye ku mutima no ku mubiri.

©     Ubukungu: hari igice cy’abantu bumva ko batakundana n’abakene; ngo nta wajya aho ibintu bitari. Umutungo wifuzwa ni imirima, ubworozi, amafaranga, imodoka, amazu, amashuri n’ibindi. Umukobwa ubifite abahungu bagahurura nk’imishwi ihamagawe na nyina naho umusore wabironse abakobwa bakamwuzuraho bamurwanira nk’intozi zirwanira agasimba.
Nitwibuke aho dukunda kuririmba tuvuga duti “Ntugashukwe n’ibintu by’iyi si, jya umenya y’uko byose bizashira, ntibikagutware ngo bikwambure ikamba ryawe (Inzira y’umukiro).” Bavandimwe, twibuke kandi ko umuryango urangwa no kudahuza (society depends on differences) maze dushimire buri wese amahitamo ye kandi tureke kwivanga mu mibanire y’abantu tugamije kubashiramo amahitamo yacu. Bavandimwe, twabonye byinshi byitabwaho mu guhitamo umukunzi; uburere, ubushake bwo gukora n’ubuhanga mu gucunga umutungo biza ku isonga. Ibitekerezo bizima nibwo bwiza bw’agahebuzo! Ushobora kubana na we ibyo atunze yarabirazwe, atarigeze abikorera, mutazi no kubicunga, bikabayoyokana murora. Ushobora kubana na we yarabikoreye, ukabibamo umukozi kandi mwarasezeranye ivangamutungo; mbese ntubigiremo ijambo usibye inkyuro za buri munsi. Mushobora kubana ntacyo mutunze, mugashakisha buhoro buhoro, mukazahwana n’ababitangiranye mwitaga ko bahawe umugisha mukagera n’aho mubarenga. Mushobora kubana neza mu mahoro, umutungo mufite mukawugiramo uruhare rungana ariko mwabura umugisha w’Imana, nko kwibaruka no kurera ugakuza, byose bigahinduka ubusa, mukarutwa n’abadatunze.

RERE NA RAMBA PART 6


Nyuma yo gukora ikizamini gisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, muri uwo mugoroba buracya bataha, nibwo Ramba yazamutse aturuka aho abahungu barara hanyuma atuma umukobwa kuri Rere ngo amusange aho bigira. Rere yatindijwe no kubyumva, aba yageze mu ishuri bakundaga kwigiramo bari mu bizamini bya leta. Yasanze Ramba yicaye ku ntebe bicaragaho biga nuko aramusuhuza hanyuma aricara baraganira agati karaturika akandi karamera[1] kuberako butari bwakije bwo kujya kurya no kuryama. Ubwo kandi baganiraga umukobwa yicaye ahasanzwe hicarwa n’aho umuhungu yicaye hejuru y’intebe ateganye n’umukobwa, amureba mu maso. Mu kanya bamaranye baganira, baganiraga ku ntangiriro y’imibanire yabo; kera bagikina inkinamico, Rere akubitwa kubera yandikiwe, batsinda icya leta kugeza uwo munsi. Ramba yasabye Rere kumuhereza amaboko yose nuko Rere wari watwawe n’ikiganiro arayamuhereza; Ramba ati “humiriza kandi urambure ibiganza byawe”, Rere aseka mu ijwi rituje, aramubaza ati “ni ibiki se?” Ramba aramusubiza ati “ufumbatize ibyo urakira kugeza nkuhaye uburenganzira bwo kureba ibyo ufite." Ramba abaza Rere ati “wabyumvise?” naho Rere aseka, mu kajwi gatuje ati “ariko ibi ni ibiki? Wambabariye nkareba koko!” nuko Ramba amwemerera amubwira ngo narambure amaso ye, hanyuma arambure ibiganza bye, yirebere ibyo afite.

Rere wari wamaze kumva ko ari urupapuro ahawe, Rere wibazaga icyanditse kuri urwo rupapuro, yahise afungura amaso, arambura ibiganza nuko asanga ari urupapuro rusa n’urumaze igihe. N’amatsiko menshi, Rere yararufunguye, agikubita amaso ya mitima iruzengurutse n’abantu bahoberana, yaratangaye cyane ati “Mana weee!!! Ibi bimbayeho ni ibiki koko?!” Kwiyumanganya byaramunaniye, araturika ararira, ahita anahaguruka ahoberana amarira Ramba wari wicaye hejuru ku ntebe. Ibyabaye byose Rere yari atarasoma ibyanditse muri urwo rupapuro, gusa yibwiraga ko handitsemo wa muvugo Ramba yamutuye kera bava kuvoma, ubwo bari bamaze igihe batavugana. Bamaze akanya gato bahoberanye, hanyuma Rere asoma ka kabaruwa. Atarageza ku ijambo risoza iyo baruwa, yarahagurutse yongera ahobera Ramba; akimuhobeye aramubwiran ati “Ramba, urabizi ko nkukunda kandi nzahora nkukunda. Ubumuntu mfite ni wowe mbukesha n’ubuzima bwanjye tuzabusangira” Ramba ati “Urakoze mukundwa.”
Rere arongera aricara, atangara cyane ati “narinzi ko Mama yayiciye none yayizanye iwanyu, ubu yabitekereje ate koko?” Rere ntabwo yari azi ko Ramba yari yaranditse udupapuro tubiri, akamuha kamwe hanyuma agasigarana akandi. Ramba yamusobanuriye uko yabigenje nuko bombi bafatanya kuririmba akaririmbo kitwa ‘turacyakundana’; igitero kimwe gusa. Igihe cyo kujya kurya cyari kigeze, abakozi b’ikigo bazimya amatara yo mu mashuri n’ayaho barara bityo abanyeshuri bose bajya kurya hanyuma bararyama. Bukeye mu gitondo, nyuma yo gufata indangamanota zabo, Ramba ntiyatahanye na Rere kuko yagombaga kunyura kwa Nyirakuru, akamarayo iminsi itatu. Ramba yatwaje Rere igikapu kimwe na Rere aheka ikindi nuko aramuherekeza ngo amugeze aho ari butegere imodoka. Mu nzira bagenda, Ramba yasabye Rere guhagarara gato, akamureba mu maso, nuko amubwira barebana akana mu jisho ati
“Kabeho duhuze ubuzima bwacu
Kuko Imana yagennye ibyacu
Kabeho duhuze ibyacu byose
Twisanzurane muri byose”,



[1] Agati karaturika akandi karamera:  baganira igihe kitari gito

RERE NA RAMBA PART 5


Rere warushagaho gutwarwa n'ubwiza bwa Ramba uko bwije n'uko bukeye, yabanje kureba niba hari ubareba hanyuma aramubwira ati "narababaye cyane kuko barankubise bikabije ariko ndagukunda." Arongera amubwira amagambo meza yamubereye nk’indezi[1] ati
"Kabeho uture umutima yanjye
Gahore utaka amatama yanjye
Kunda ukundwe nkusengeneze
Nkukamire impenda nkuhore iruhande

Kabeho kana kazira ibyahi
Kazira amagambo, kazira indwanyi
Kabeho uwahanzwe na Mwimanyi
Nakurinde agukize iminsi

Kabeho ukwiriye kumbera
Ubure amahoro nundyarya
Kabure icyerekezo nkureba
Ungane mberwe no kukiranga.”

Atararangiza umuvugo we mugufi cyane, Ramba na we ati "nabibonaga ndetse naranabiketse, gusa uhumure ntibizongera kubaho, arakomeza ati
“Kabeho duhuze bizira itiku
Tuwubane bizira iby'ubu
Kabeho duhuze imitima yose
Uzire guhendwa uzire guhandwa

Kabeho duhuze ubuzima bwacu
Kuko Imana yagennye ibyacu
Kabeho duhuze ibyacu byose
Twisanzurane muri byose!”

Muri uwo mugoroba baganira, Rere yasobanuriye umukunzi we uko byamugendekeye, ariko amuhisha ko atigeze arusoma. Ramba yaramukomeje, amubwira inama yagiriwe n'ababyeyi be nuko bombi biyemeza gusaba imbabazi ababyeyi, bakabikora bahereye kwa ba Rere. N’ubwo Ramba yakundanaga na Rere, ndetse akajya n’iwabo kenshi, yatinyaga ababyeyi be cyane nuko yigira inama yo gusaba Mama we kumuherekeza kuko yumvaga nyuma yo gusobanukirwa ibyabaye ku mukunzi we afite isoni zo kurebana na Mama Rere. Mama Ramba yaramuherekeje nuko aganira na Nyina wa Rere birangira abana bemerewe kongera kwigana nyuma y’amasomo.

Ibizamini bisoza amashuri abanza birangiye, amanota yasohotse Ramba ari uwa mbere, afite amanota mirongo icyenda ku ijana, naho Rere we aza ku mwanya wambere mu bakobwa, akaba uwagatatu mu kigo ku manota mirongo inani ku ijana. Ibigo bisohotse, abo bana bombi basanze babohereje kwiga icyiciro cyambere mu yisumbuye i Gisenyi mu mujyi, babimenyesha ababyeyi, nuko babashakira ibikoresho bishimye, barabaherekeza babageza mu kigo. Abana bageze mu kigo, bagiye kureba aho bahanitse intonde z’abanyeshuri bashya n’aho bazigira, basanga babashize mu ishuri rimwe, na ryo risigayemo intebe imwe gusa, dore ko arinabo bari bataragera mu kigo mu banyeshuri bashya bose: sibwo Imana ikomeje gukora ibyayo, Rere na Ramba bakaba bagiye kumara umwaka wose bicarana! Aba bana bombi bakomeje kugira amahirwe yo kwicarana no kwiga mu ishuri rimwe, kandi hose Ramba yabaga ari shefu kuko yarangwaga n’imico myiza kandi ntanarenge mu bagatatu. Mu myaka itatu yose biga i Gisenyi, Rere na Ramba bakomeje gukurikiza inama bagiriwe n’ababyeyi, ibyo bituma Ramba atagira undi mukobwa abenguka ndetse na Rere ntiyigera atekereza undi muhungu utari Ramba bakoranaga etide[2]. Uwo mukobwa Rere yashwishurizaga benshi bazaga kumushakaho urukundo, akababwira ko icyamuzanye ari ukwiga agatsinda kandi ko azabigeraho yitwara neza, yirinda icyo aricyo cyose cyamubuza kwiga neza. Kanda aha usome ikindi gice.


[1] Indêzi = ijambo risingiza umwami
[2] Etide ryakuwe ku ijambo ry’igifaransa ‘etude’: kwiyigisha, gusubiramo amasomo, bikorwa n’abanyeshuli

Monday, November 19, 2018

Kuramba ku bunazireya part 2



4. KUGIRA ISONI ZO GUKORA IBYO USHINZWE

Umukristu watesheshe agaciro amasezerano ye, akirengagiza ibyo akwiriye gukora, ntatana no kubona ibyo yakoraga bimuteye isoni, akabona atakongera kubikorera mu ruhame kugeza ubwo abicitseho burundu! Muri iki gihe, usanga hariho abatagitwara Bibiliya mu ntoki, bakabireka kubera ababareba, nk’aho ari bo bakorera cyangwa ari bo babafiteho ijambo rya nyuma. Ntugaterwe isoni no gukora icyiza, kandi uwo udakorera ntukamutinye kuko adakwiriye kukugenzura akubuza amahwemo mu gukora igitunganye. Muri iki gihe cya none, kubona umuntu wakwinjira muri kabari ngo agire icyo afata amaze Gusenga ni nk’igitangaza kuri benshi! Hariho abantu bakuru bari bashinzwe gufasha abana kujya mbere mu kwemera babiretse, bitajwe ko batari mu kigero kimwe: N'ubundi uri mu kigero kimwe n'undi muntu, ntacyo wamufasha kuko ntacyo uba umurusha- muba muri mu kugero kimwe nyine. Bene abo kandi babikora birengagije ko Yezu adusaba guca bugufi nk'abo basuzugura. Ibikorwa tugiramo uruhare muri Kiliziya ni byinshi: Ese tubikora tubikunze? Ese ibyo twakoraga twabirekeye iki?  Ibyo dukora tubikorera aho buri wese abibona bikaba byamuviramo gukira?

Muvandimwe, tubanze turebe uwo dukorera n'icyo azaduhemba; dukorera Imana, tuzahembwa Ijuru, kandi gukorera Imana bizirana no kwihisha kuko ari Umucyo dukorera. Imana ni nziza, bityo n'ibyo tuyikorera bikaba byiza rwose. Ntabwo rero tugomba guterwa isoni no gukora icyiza, keretse niba twarasaritswe n' ikibi, tukaba tutakiri abakozi b'Uhoraho. Ubwo twaba dukorera nde? Mu masezerano n'indahiro byo muri Kiliziya, ntaho wasanga "kiretse, except"- ibi birasobonura ko amasezerano agomba gusohozwa nk'uko ari. Mu masezerano arangira kimwe n'aya burundu, keretse ni imwe. Iherezo ryayo ni urupfu rwacu! Amasezerano tugirana na Kristu asozwa n'urupfu, hanyuma natwe tugahembwa nyuma yarwo. Uwakoze neza ibyo ashinzwe nta soni agororerwa ibimukwiye n'uwatewe isoni no kumukorera akaronka icyicaro yiteguriye akiri ku isi.

5. KUDOHOKA MU GUKURIKIRA YEZU KRISTU

Uwabonye Mesiya wese yifuza kugumana na We, n'uwaganiye na We ni uko; yumva atamuva iruhande ngo ajye kwandavuza amatwi ye yumva ibitifitemo ubugingo. Intumwa zikimara kubona Yezu, zaramukurikiye ndetse n'abo Yezu yakijije uburwayi bunyuranye baramukurikiye tutibagiwe n'abo yahagije. Nyamara, twebwe icyo dukeneye si ugukurikira Yezu Kristu kubera ibyo ari budukorere cyangwa yadukoreye. Shaduraki na bagenzi be bati: "shobuja, niba Imana yacu dukorera ishobora kudukiza itanura rigurumana no mu nzara zawe, izaturokora; nitanabikora kandi, shobuja, umenye ko tutazakorera imana zawe cyangwa ngo turamye ishusho rya zahabu wimitse(Dan.3,17-18)" Ibi ni ibihamya bitwereka ko tugomba kwihatira gukurikira Imana n'uko tugomba kuyikurikira. Yezu ati “nkurikira(Yh.1,46)!” Bavandimwe nimwibuke ko muri Batisimu twasezeranye gukurukira Kristu- isezerano ni umuhigo kandi si byiza kudahigura umuhigo wahize.

Yezu ntakigenda nk'Umunyanazareti- ntabwo muzahura agenda, yigisha, yitwa Yezu, mwene Mariya na Yozefu. Ntihazagire ugushuka ngo yabonye Kristu nko mu bihe byo hambere cyangwa ngo ni we Kristu. Murabe maso, mutavaho mutakaza ubunazireya bwanyu mukagwirirwa n'amakuba! N'ubwo bimeze gutyo, uwemera, amurikiwe n'Inkuru Nziza, ntasiba guhura na Yezu agenda cyangwa ngo abure guhura na We yigisha! Uzahura n'umushonji, umurwayi, uwamugaye n'utagira aho yikinga n'abandi bakeneye ubufasha bunyuranye; jya uzirikana ko uwo ari Kristu muhuye umukurikire. Bavandimwe, byaba bibabaje kandi binasekeje kubona womye mu nyuma z'umuntu ngo ukurikiye Kristu wigaragariza mu banyantege nke no mu bo isi ikunda kwirengagiza no guha akato, ntibikabe! Gukurikira Kristu ni ugushakashaka Imana wakira muntu, ishusho y'Imana. Iyi ntego y'ababerenaride (charisme bernardin) natwe tuyigire iyacu, idushoboze kwakira abo bose baje batugana no kubabonamo Kristu Umukiza. Gukurikira Kristu muri ubu buryo ni ukwakira abakugana, mu bushobozi bwawe buke cyangwa bwinshi kandi ukabikorana urukundo ruzira uburyarya, rudahwema kwiyongera. Muvandimwe, rengera abatagira kivugira, usangire n'abashonji, usure imbohe, impfubyi n'abapfakazi kandi ubatoze kugarukira Imana no kubaho bashimira Imana mu mibereho yabo; bityo uzaba ubaye umunazireya mwiza ukereye, ubudasubira inyuma n'ubudakumirwa, gusingira igihagararo cya Kristu.

6. KWIRUKANA/KWANGA KWAKIRA IMANA MU BUZIMA BWAWE

Bavandimwe, nitutakira Imana mu buzima bwacu ngo duhinduke, nta mukiro duteze kuko tuzaba twayakiriye aka Yuda. Ibyo umuntu akora bishobora kugaragarira abantu ko ari byiza, nyamara ntibigire icyo bimumarira kuko yabikoze nta Mana iri mu buzima bwe. Nta munazireya ugomba gukora ibikorwa byiza, abitewe n'uko n'abandi babikoze, ibyo nabyo ni byiza kuko tugomba kwigira ku bavandimwe gukora neza. Tuzirikana ko “tubyarwa na shitani buri uko ducumuye, tukabyarwa n’Imana buri uko dukoze igikorwa cyiza (St. Jean Chrysostome).” Umunazireya mwiza ni urenga kubwirizwa n'abantu ndetse no kurebera ku bandi, agakora byose abwirijwe n'Imana imutuyemo, ikamubwiriza gukora iki kuko ari cyo kimuronkera umukiro n'umunezero bisendereye. Kwakira Imana mu buzima ni ikintu cy'ingenzi kigomba kubanziriza byose. Ibyo dukora byose bigomba kuba imbuto zo kwakira Imana mu buzima bwacu.

Bavandimwe, ntabwo kwakira Imana ari igikorwa cy'umunsi umwe: ikiranga umukristu ugenda yiyambura iyo sura, ni ugutekereza ko yarangije kwakira Imana mu buzima bwe, ko nta kindi asabwa kijyanye no kuyakira - mbega imyumvire mibi! Kuba warabatijwe, ugahabwa n'andi masakaramentu, ndetse ukagerekaho no gushingwa imirimo ifasha mu kwegera Imana, ntibisobonura ko utagikeneye kwakira Imana mu buzima bwawe. Imana ihora idusanga inyuze mu Ijambo ryayo, mu bavandimwe tubana ndetse no mu bindi biremwa yaduhaye! Umuntu utekereza ko yarangije kwakira Imana, nta kindi kindi aba asigaye akora kitari ukuyirukana no kuyihunga yibwira ko ayikorera! Nitwakire Imana, tuyituze mu buzima bwacu, tuyumvire, tuyigeze ku bandi, nuko twese hamwe dufatanye mu kuyikurikira kandi duhore tuyibereye, dusonzeye kuyakira no kubana na Yo, duharanira kutazigera twitandukanya na yo!

7. GUKINISHA IBYAHA

Umunazireya watangiye kugenda ahinduka imfura mu bo Sekibi abyaye, arangwa na none no guhindura imyumvire, imitekerereze n'uko abona ibintu. Bene uwo, hari ibyaha atangira kwaka agaciro, akibwira ko ntacyo bitwaye kugenza gutyo; ibyo akabikora abizi neza, abishaka kandi yanabishakiye impamvu ari bwifashishe yisobanura -circonstances attenuantes. Uko umuntu arushaho kugira ibyaha yita bito cyangwa byoroheje, niko arushaho kuryoherwa no gukora bene ibyo byaha no kwikururira mu bindi byose byambura ubikoze ubumuntu n'ishusho y'Imana yaremanwe. Bavandimwe, nta cyaha tugomba gukinisha ngo tugirane ubusabane na cyo kuko icyaha ukinisha kikugora cyane kugucikaho. Pawulo Mutagatifu ati "mureke kugira uruhare ku bikorwa by'umwijima bitagira icyo bibyara, ahubwo mubyamagane (Ef.5,11)! Bavandimwe nkunda, nimuze dufatanye, turwanye icyaha, dukurire Kristu kandi tumwamaze, duharanira kudashavuza Roho w'Imana twahawe, no kwigiramo amatwara ahuje n'aya Kristu ubwe (Fil.2,5). Bavandimwe, “nimukore umurimo mushinzwe hakiri kare, maze igihembo cyanyu azakibahe igihe nikigera.” Sir.51,30. Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo: “Mpa ubutwari wo kukwamamaza, mbibe ijamo ryawe hose, ubwami bwawe nibwamamare habwa icyubahiro cyinshi”


VUGA NYAGASANI UMUGARAGU WAWE ARUMVA(1SAM.3,9) I


1.     “VUGA NYAGASANI UMUGARAGU WAWE ARUMVA(1SAM.3,9)[1]” 

Iki ni igisubizo Samweli yasubije igihe Imana imuhamagaye ubugira gatatu, ni igisubizo yatanze abibwirijwemo n’Umuherezabitambo heli. Uwo Samweli yari yareguriwe Imana, Yo yamwigombye kugira ngo imutorere umurimo w’ubuhanuzi, imutume mu muryango wayo. Samweli uwo rero ntawashidikanya ko umusaza Heli w’i Silo yari yaramutoje gutega amatwi no kumvira, gusubiza no kwicisha bugufi mu mirimo yakoreraga Uhoraho mu ngoro ye ntagatifu!

1. GUTEGA AMATWI

Mu buzima bwa muntu, ni ngombwa gutega amatwi kugira ngo yumve ibyo abwirwa (amenyeshwa cyangwa asabwa), ibyo bikamufasha mu gusubiza bikwiye bityo itumanaho n’ubusabane mu bandi bikagenda neza. Natwe abakristu ni ngombwa kwitoza uwo mugenzo mwiza wo gutega amatwi y’umubiri n’aya roho kugira ngo twumve abavandimwe bacu batugana ndetse n’Imana ivugira muri twe no mu batugana batuzaniye Inkuru Nziza iganisha ku mukiro wa Muntu. Umukiro w’abantu ntabwo ari ubukungu bwo kuri iyi si, ahubwo ni ubukungu bwo mu ijuru butazigera bwononwa n’imungu n’ingese; umukiro wa Muntu ni ukuzataha Yeruzalemu nshya tukabana ubuziraherezo n’Uwaducunguye!

2. INTAMBARA Y’UMUTIMA

Kumvira ni umwanzuro uturuka ku ntambara ibera mu mu muntu. Mu mutima wa Muntu hakunda guteraniramo ibyifuzo bibiri cyangwa birenga; ibibi bihanganye ubwabyo, ibyiza bihanganye (urugero: Gusiga byose ukiyegurira Imana nta nkomyi no gukurikira Yezu kristu wubatse urugo) n’ikiza gihanganye n’ikibi, aha ni hahandi umutimanama ukubwiriza gukora icyiza nyuma yuko mu mutima wawe hadutsemo icyifuzo cyo gukora nabi. Mu mutima, Ijwi ry’Imana ryisanga rihangana n’andi majwi, bityo bamwe bikabagora guhitamo irikwiye kumvirwa: uru ni urugamba rukomeye, ntushobora kurutsinda utayobowe na Roho Mutagatifu! Bavandimwe, ntibyari bikwiriye ko umuntu yumvira urupfu kuko kurwumvira ari ukwemera ko ruguturamo. Ku bijyanye n’ibyiza bihangana; iyo icyifuzo kigarutse kenshi mu mutima wawe uba ugomba kukitondera, kucyumvira cyangwa kukitaho by’umwihariko. Aha hatwumvishe neza umwanya- ngirakamaro wo gushaka umujyanama wa roho (spirtual father/pere spirtuel) no kuganira nta kubeshanya. Aba nibo badufasha kugenda turushaho gusobanukirwa iby’iryo jwi riduhamagara, Umuhamagaro, gukora no gusubiza igitunganye nk’uko umusaza Heli yabigenjereje Samweli.

3. GUSUBIZA

Umwana Samweli yabwirijwe na Heli kwitaba, kumvira no gusubiza kandi neza. Iyaba ababyeyi bacu n’abavandimwe bafatiraga urugero kuri uwo muherezabitambo, bakadutoza gutega Imana amatwi, kuyisubiza neza no kuyumvira! Mu gusubiza, tugomba kwirinda guhubuka, tugashishoza kugira ngo tutavaho dutanga igisubizo kirwanya ugushaka kw’Imana, nuko Yezu akatubwira adukangara ati: “Hoshi mva iruhande sekibi(Mk.8,33)!” Twisuzume turebe niba nta roho mbi zitwaritsemo zitubuza kumva no kuvuga; niba zihari kandi ntitwihebe ngo byararangiye, ahubwo dutabaze Yezu azitegeke kuduturumbukamo no kutazongera guhirahira zitugarukamo ukundi, erega byose bishobokera uwemera (Mk.9,23)! Dore ingero mu bashubije ibinyura Imana;
Ø  Umuhanuzi Izayi: Ndi hano ntuma (Iz.6,8)!
Ø  Intumwa Simoni Petero : Uri Kristu…(Mt.16,13-14).
Ø  Umugore w’umunyamahanga : ‘n’ibibwana birya utuvungunyukira…(Mk.7,24-29).’
Ø  Umutegeka w’abasirikare : ‘Nyagasani sinkwiriye ko wakwinjira mu rugo…(Lk.7,1-10.)’
Ø  Petero yanga gusiga Yezu : ‘Nyagasani twasanga nde wundi…(Yh.6,67-69).’
Bavandimwe, Nyagasani adufashe kwitandukanya n'ubugome mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa byacu, ahubwo adushoboze kwirinda icyaha no kumushaka dutunga ubutabera, bwo budashobora gupfa. (Buh1,1-15).

4. GUKORA

Ntibihagije gusa ko umuntu atega amatwi, akanasubiza neza; ibyo byonyine ntibyageza ku kinyabupfura habe n’umukiro ubikora yaronka! Bavandimwe ni ngombwa rero ko hiyongeraho ibikorwa bituruka ku kumvira. Ijambo ry’Imana twabibwemo n’inama nziza dukesha abavandimwe birushaho kuturonkera umukiro no gukiza abandi iyo tubishize mu bikorwa. Mutagatifu Yakobo, umugaragu w’Imana n’uwa Nyagasani Yezu kristu ati : “Mube abantu bagaragaza Ijambo ry’Imana mu bikorwa, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya (Yak.1,22).” Bavandimwe nshuti z’Imana, duharanire kwigiramo amatwara nk’aya Yezu Kristu, we wumviye Se basangiye kamere, akemera kumanuka ku isi anyuze mu mwali Mariya kugira ngo aducungure. Yezu kristu natubere urugero ruhamye rwo kumvira ! Ubukristu bwacu buve mu magambo maze tube nka Mtg. Karoli Lwanga wahamije ukwemera kwe avuga ati “Ntidushobora guhisha icyo dufite ku mutima”

4.1. KUMVIRA KUJYANA MU RUPFU

Gusabwa kumvira ntibisobanura kumvira buri wese n’amajwi yose akurwaniramo. Mu ntambara umutima urwana, umukristu wumviye umutimanama we, uyobowe n’urumuri rw’Inkuru Nziza ni we utsinda urugamba. Mu byifuzo byinshi biri mu mutima umwe, bene uwo ahitamo kandi neza, akabikora azirikana ku ngaruka zaboneka ku bugingo bwe n’ubwa mugenzi we mu gihe ahisemo nabi. Ukumvira kwacu niba kudutandukanya n’Imana, ntigutume dufatanya n’abavandimwe kwegera Imana, nta handi handi kwatugeza hatari mu nyenga y’ikuzimu. Dore ingero zo kumvira kujyana mu rupfu: Kumvira icyifuzo cyo gukora icyaha kiboneka muri wowe cyangwa kikugeraho kinyuze mi muvandimwe wawe;
v Muka Loti ahinduka umunyu(Intg.19,17.26).
v Umugambanyi yuda wimanitse (Mt.27,3-5).
v Hamani na maridoke, (Est. Umutwe wa 3 kugeza kuwa 8,12).
v Adamu na Eva Bumvira inzoka bakirukanwa muri Edeni (Intg.3,1-19).
v Umukobwa wa herodi yumvira nyina bikaviramo urupfu rwa Yohani Umubatiza


[1] Iyi nyigisho yateguriwe i Bungwe ku wa 11, Nzeri 2015, igenewe Groupe Vocationnel.  Kuri uwo munsi twakiriye Sr. Amani Marie anouarithe wo mu babikira bera-missionnaire notre Dame d’Afrique, ashagawe na Padiri mukuru-Emmilien NGERAGEZE, hamwe na Diacre Charles NIRINGIYIMANA).

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...