Sunday, June 19, 2022

Jerimana: Ikimenyetso cy’umusaraba, umugezi ukubahiriza umugenzi

Ineza y’Imana yigaragariza abantu bose, bikaba akarusho ku ntungane zayo kuko zo ziyakiva mu gihe abagomeramana bo bayihunza. Koko rero ‘byose bihira abakunda Imana’ (Rom.8, 28) kandi ibidashobokera abana b’abantu, imbere y’Imana birashoboka.’Nta kinanira Imana’ (Mk10, 27). Iyi nkuru itangaje iratwibutsa uko Imana yatabayo umuryango wayo Israheli, ikawukiza abanyamisiri bari bawukurikiranye. Icyo gihe Imana yaciye icyambu mu nyanja (Iyim. 14,15-31). Ni igihamya cy’uko Imana idatererana umuryango wayo. Ntijya ikoza isoni abayiringira, n’abibwira batyo kubera ibihe barimo baribeshya. Hari ubwo umutu ashaka kugerageza Imana, kuyitegeka uko ibagenzeraza aho kwakirana ukwemera n’ubwiyoroshye ugushaka kwayo. Imana ntigira nabi, nta n’ubwo ishyigikye inabi, ahubwo ineza, yo tugomba kuganjisha inabi (soma   Rom. 12,6) nk’uko Mutagatifu Jerimana yabigenje. Ntiyabaswe n’inabi yagiriwe na mukase, ahubwo umugati utari umuhagije na we, yawusangiye n’abakene.

Mutagatifu Jerimana, umuvugizi w’abashumba n’ababuzwa kubaho uko bikwiye

Mu Bufaransa, i Piburaki, hafi ya Tuluze ni ho Mutagatifu Jerimana yavukiye mu 1579. Yitabye Imana afite imyaka 22. Iwabo wa Jerimana bari abakene batunzwe n’isuka. Se ni we wamureze, kuko Jerimana yapfushije nyina ataramenya no kugenda, kandi yavukanye, ukuboko kw’iburyo kwararemaye, arwaye kandi n’igituntu. Jerimana yarezwe kandi na mukase wamufashe nabi cyane, akagorwa n’iyo mibereho yatumaga ububabare bumubaho nka karande. Muri ayo magovwa yose, Jerimana yiringiye Imana, imubera umubyeyi wa kabiri kandi akurana imico y’ubukiristu bw’ukuri. Akazi yari yarahawe na Se ni ako kuragira amatungo, byibura aha yashoboraga kuvuga ishapule kandi agakomezwa n’amasengesho yavugaga. Aho hantu yaragiraga hari ibirura bibi byinshi ariko ibyo ntibikange Jerimana kuko, buri munsi, yamaraga kwahura, akambuka ajya kumva misa no gusenga Imana muri Kiliziya yari hakurya y’iwabo. Imana yarahabaye, ikora ibyayo ngo irengere umukunzi wayo. Nta kirura kigeze kibatwarira itungo na rimwe, nubwo yabaga adafite umusigariraho, ahubwo byacagaho, bigafata amatungo y’abandi yabaga kandi arimo abashumba badatirimuka na gato. Muri ubwo buzima kandi butari bumworohoye yafashishaga abakene umugati we utari uhagije, akishimira gusangira duke afite n’abashinji.

Igihe asanze umugezi wuzuye, akawukoreraho ikimenyesto cy’umusaraba, hanyuma ugahagarara, akambukira ku butaka bwumutse, ukabona kongera gutemba. Ntiyigeze asiba kumva misa abitewe n’uko umugezi yambukaga wuzuye. N’ubwo Imana yamuhaga gukora ibitangaza byinshi, muka se ndetse na se ubwe ntibahwemega kumwica rubi. Amaze imyaka 22, Imana iramuhamagara, imujyana aheza hazigamiwe intungane. Hari mu 1601, ubwo Se yamusanze yapfiriye mu kazu gato yari yarategetswe kujya araramo. Bivugwa ko mu ijoro Jerimana yapfuyemo, hari abihayiman babiri baje bagana iwabo wa Jerimana, bukeye bwabo bisubirira i Piburaki. Basohotse ari batatu, abo babiri bakikije uwambaye ikamba ry’indabo. Nyuma y’imyaka 40 apfuye, bacukura iruhande rw’aho bari bamuhambye, bagwa ku murambo we, batangazwa no gusanga ukiri mutaraga rwose, utarigeze utwarwa n’ubushyanguke, ari mwiza cyane, bawuvanamo ubwo, na wo utangira gukora ibitangaza bitabarika. Ni Papa Piyo wa IX wamushyize mu rwego rw’Abahire mu 1854, amwandika mu gitabo cy’Abatagatifu mu 1867. Kiliziya imuhimbaza kuwa 15 Kamena. Muatagatifu Jerimana udusabire !

Aho byavuye:

  •  ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013. P.176.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015. P.170.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.223

Mutagatifu Elisha, Umuhanuzi wasizwe amavuta na Eliya

Umuhanuzi Elisha yavutse mu kinyejana cya IX mbere ya Yezu Kristu. Izina rya Elisha riva ku gihebureyi Eli Yasa. Bishaka kuvuga ngo Imana yaradufashije. Elisha yari mwene Shafati wari umuhinzi w’umukungu. Elisha w’i Shafati, ni umuhanuzi wo mu isezerano rya Kera akaba n’umusimbura w’umuhanuzi Eliya. Yakoreye umurimo w’ubuhanuzi mu bwami bwa Israheli yo mu majyaruguru.

Yamamaje ijambo ry’Imana ashize amanga, ashishikariza umuryango w’Imana kudakomeza guhemukira Uhoraho Imana imwe rukumbi ya Israheli. Yarwanyije cyane ubuyobe bwo kwiyambaza ibigirwamana: ikitwa Bayali n’icyitwa Astarte; ibyo byagendaga bihabwa intebe mu bwami bwa Yuda no mu bwami bwa Israheli, cyane cyane kuva aho igihugu cya Israheli kigabanyijemo ibice bibiri. Imana yatoye Elisha umuhanuzi inyuze kuri Eliya umuhanuzi. Ubutorwe bwe bugaragara muri aya magambo: «…Hanyuma usige amavuta Elisha mwene Shafati abe umuhanuzi mu mwanya wawe.

Nuko Eliya ava aho ngaho aragenda, asanga Elisha mwene Shafati ahinga. Yahingaga umurima we ari kumwe n’abagaragu be; buri wese uko bari cumi na babiri ahingisha ibimasa bibiri, ari we ubwe uyoboye bibiri by’inyuma. Eliya amunyura iruhande, maze amujugunyira igishura cye. Elisha asiga ibimasa bye aho, yiruka kuri Eliya, aramubwira ati: ‘nyemerera njye gusezera kuri data na mama, mbone ubugukurikira’. Eliya aramubwira ati ‘Genda! Subirayo! hari icyo nagutwaye se’ Elisha amusezeraho maze afata bya bimasa bye bibiri, arabibaga abituraho ibitabo , naho ibihingisho by’ibiti byari bibishumitseho abitekesha inyama zabyo, maze agaburira abantu be. Hanyuma arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera. » (1 Abami. 19 :16c. 19-21).  Igihe Yezu atangiye kwigisha mu rusengero rw’i Nazareti yavuze ukuntu Eliya yagiriye umupfakazi w’i Salepta impuhwe, avuga n’ukuntu Elisha yakijije Nahamani umunyasiriya. (Lk 4,25-30). Uyu mugore n’uyu Nahamani bakaba bari abapagani Uhoraho yagiriye impuhwe. Elisha yabaye umuhanuzi muri Isiraheli mu gihe cy’umwami Yoramu. Ibikorwa bye byanditswe cyane cyane mu gitabo cya Kabiri cy’Abami. Bibiliya itubwira ko Eliya amaze kuzamuka ajya mu ijuru Elisha yasigaye aho ngaho wenyine hamwe n’igishura cya Eliya. Mu minsi yakurikiyeho Elisha yakoze ibitangaza byinshi kugira ngo yerekane ko ari umuhanuzi w’Uhoraho.

Igitangaza cya mbere Elisha yakoze ni icyo gusaturamo uruzi rwa Yorudani kabiri akoresheje igishura cya Eliya. Icyo ni ikimenyetso cyerekana ko Roho Mutagatifu wakoreshaga Eliya ari we uri gukoresha Elisha. Hashize iminsi mike, yavumye abana bamusetse ngo afite uruhara. Nuko ibirura bibiri bisohoka mu ishyamba maze bishwanyaguza abana mirongo ine na babiri muri bo. Ageze i Yeriko, yasukuye amazi y’isoko itaranyobwaga kubera kwandura. Yabikoze ajugunyamo umunyu. Ikindi gihe atubura amavuta kugira ngo umugore w’umupfakazi ayagurishe, bityo acungure abahungu be bari bagiye kugurishwa bucakara (2 Abami 4). Ikindi gihe yazuye umuhungu w’umupfakazi w’umushunemukazi. (2 Abami 4). Ageze i Giligali ahasanga abaturage bashonje atubura imigati. Umuhanuzi Elisha yakoze n’ibindi bitangaza byinshi. Cyakora igitangaza cy’ikirangirire cyane ni icy’uko yakijije ibibembe Nahamani w’umunyasiriya. (2 Abami 5). Umuhanuzi Elisha yakoreye Uhoraho n’umurava mwinshi. Yakoze umurimo we w’ubuhanuzi mu gihe cy’imyaka 50. Ni ukuvuga kuva muri 850 kugeza muri 800 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu.

Elisha amaze gusaza, yararwaye.  umwami Yowasi yaje kumusura, maze amuhanurira bwa nyuma iby’uko azatsinda igihugu cya Siriya. Amaze gupfa yarahambwe maze amaze umwaka yarapfuye, amagufwa ye azura umuntu wapfuye wari wajugunywe mu mva ya Elisha igihe abantu bari babuze uko bashyingura uwo muntu kubera intambara ikomeye. Uyu munsi umubiri w’umuhanuzi Elisha ubitse mu rugo rw’abamonaki b’abakopte biragije mutagatifu Makere, bo mu gihugu cya Misiri. Abakarumeli kandi na we bakunda kumwisunga. Twizihiza mutagatifu Elisha ku itariki 14 Kamena. (Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Aho byavuye:

  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015P.169.
  • https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1318/Saint-Elisee.html
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.164.

Umurage w’intumwa y’Impuhwe z’Imana

Isakaramentu rya Batisimu n’ubutumire bwa Yezu Kristu ku butungane biduha ubutumwa. Batisimu itwegurira Yezu Kristu kugira ngo iduhindurire muri We, iturundurire ku muriro ugurumana w’urukundo rwa Roho Mutagatifu. Dukwiye kumenya neza ko Ababatijwe bose bafite inshingano yo gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza. Ibi bikatwibutsa ku mihamagaro itandukanye muri kiliziya, ariko ihuje agasongero : ubutungane. Nyuma ya Batisimu, hari abakristu bahitamo gukomeza kwiyegurira Imana baba mu miryango inyuranye, abandi bagahitamo gushinga ingo ariko ntibibabuze kwamamaza Yezu. Mu bukungahare bwa Kiliziya igengwa n’urukundo rw’Imana, na rwo ruyigaragarizamo ku buryo bunyuranye, habamo uburyo bunyuranye bwifashishwa n’abakristu basabana n’Imana. Muri ubwo bukungu, harimo kwiyambaza Impuhwe z’Imana.  Ni intumwa z’Impuhwe z’Imana (apôtres de la Miséricorde) Aba ni bamwe mu bana ba Kiliziya, baharaniye ko kwiyambaza impuhwe z’Imana bihugukirwa na bose. Ntawabasha kubavuga imyato uko bikwiye, kireka Uwo bamamaje. Umurage badusigiye ntugasibangane !

1.     Mama Fawustina

Mutagatifu Faustina yavukiye mu gihugu cya Polonye kuwa 25 Kanama 1905. Yarerewe mu muryango urimo abana icumi. Yitagatifurije mu muryango w’Ababikira ba Bikira Mariya, umwamikazi w’impuhwe (congrégation des religieuses de Notre-Dame de la Miséricorde). Yabaye «Umunyebanga» n’«Intumwa» y’Impuhwe z’Imana. Niba ushaka kumenya byinshi ku buzima bwe, kanda AHA.

Umurage wa mutagatifu Mama Fawustina

Ukivuga Fawustina, abamuzi bahita batekereza Impuhwe z’Imana. Yezu Kristu yabonekeye kenshi Mama Fawusitina, amugezaho ubutumwa butandukanye, bugenewe isi. Ni ubutumwa bw’Impuhwe z’Imana. Bimwe mu byo Mama Fawusitina yadusigiye nk’umurage.

  • Ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe yanditseho “Yezu ndakwizera”
  • Kwizihiza Umunsi mukuru w’Impuhwe z’Imana, ku cyumweru cya 2 cya Pasika
  • Isaha y’Impuhwe z’Imana, isaha ya cyenda
  • Umuryango w’Impuhwe z’Imana
  • Ishapule y’Impuhwe z’Imana
  • Ibisabisho by’Impuhwe z’Imana
  • Noveni y’Impuhwe z’Imana
  • Ibisabisho (Ibisingizo) by’Isakramentu Ritagatifu igihe cy’ishengerera.
  • Akanyamakuru kitwa « Petit journal La Misércorde divine dans mon âme » dukesha byinshi ku mpuhwe z’Imana

2.     Siperansiya wa Yezu

Siperansiya wa Yezu yavukiye muri Espagne kuwa 29 Nzeri 1893, atabaruka kuwa 8 Gashyantare 1983. Mu 1914, yinjiye mu muryango w’Abari ba Kaluvariyo (Filles du Calvaire), Yigeze kubonekerwa na Tereza w’Umwana Yezu, amusaba kwamamaza ubuyoboke bwo kwiyambaza urukundo nyampuhwe (propager la dévotion à l'Amour miséricordieux). Ni Intumwa y’Impuhwe z’Imana. Yashyizwe mu rwego rw’Abahire kuwa 31 gicuransi 2014. Yibukwa kuwa 8 Gashyantare. Niba ushaka kumenya byinshi ku buzima bwe, kanda AHA.

Bimwe mu murage tumukesha :

  • Bazilika nto ya Collevalenza : Abisabwe na Yezu, Siperansiya wa Yezu yubakishije ingoro i Collevalenza mu 1953. Iyi ngoro yagizwe Bazilika nto na mutagatifu Yohani Pawulo wa II kuwa 22 Ugushyingo 1981.
  • Umuryango w’Abaja b’Urukundo nyampuhwe (servantes de l'Amour miséricordieux), yashinze mu 
  • Umuryango w’Abahungu b’Urukundo nyampuhwe (Fils de l'Amour miséricordieux) : yashinzwe mu 1951

3.     Umuhire Misheli (Michał Sopoćko)

Misheli yavukiye i Biélorussie kuwa 1 Ugushyingo 1888. Yahawe ubupadiri mu 1914. Yamenyanye na mama Fawustina, akajya amufasha mu kwiyunga n’Imana (confesseur) no kumuyobora kuri roho (père spirituel). Bafatanije kandi kwamamaza impuhwe z’Imana. Yitabye Imana kuwa 15 Gashyantare 1975. Yashyizwe mu rwego rw’Abahire, na Papa Benedigito wa XVI, kuwa 28 Nzeri 2008. Kiliziya imuhimbaza kuwa 15 Gashyantare.  Ibindi kuri Misheli, kanda AHA.

  • Misheli yashinze umuryango w’Ababikira ba Yezu Nyir’impuhwe (sœurs de Jésus Miséricordieux, Z.S.J.M), ngo wamamaze ubuyoboke bwo kwiyambaza impuhwe z’Imana.

4.     Mutagatifu Ludoviko Orione

Mutagatifu Ludoviko (Louis Orione) yavukiye muri diyosezi ya Tortone, kuwa 23 Kamena 1872. Mu 1886 yagiye mu kigo cy’Abasaleziyani cyayoborwaga na mutagatifu Yohani Bosiko, waje kumubera umujyanama. Yahawe ubupadiri kuwa 13 Mata 1895. Ibindi kuri Ludoviko, kanda AHA.

Umurage wa Mutagatifu Ludoviko Orione

  • Mu 1899 : Don Orione yashinze umuryango w’Abihayimana (Petite œuvre de la divine providence), wakira n’abatabona bakabaho mu buzima bwitaruye abantu (une vie érémitique).
  • Kuwa 29 Kamena 1915 : yashinze umuryango w’Abamisiyoneri b’urukundo (Petites Sœurs missionnaires de la charité)
  • Yashinze kandi ababikira bashengerera Isakaramentu (Sœurs adoratrices sacramentines). 

5.     Tereza w’Umwana Yezu

Tereza w’Umwana Yezu yavukiye mu Bufaransa, ku wa 2 mutarama 1873. Yagiye i Roma gusaba Papa Lewo wa XIII kwemererwa kwinjira mu muryango w’Abakarumeli atarageza imyaka yari yemewe n’amategeko ya kiliziya. Ni umwalimu w’ubwiyoroshye no kurangamira Imana muri byose, ntacyo usuzuguye. Yitabye Imana ku wa 30 nzeli 1897. Ashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 17 Gicuransi 1925 na Papa Pie XI. Kuwa 19 Nzeri 1997. Yanditswe mu bahanga ba Kiliziya (Docteurs de l'Église) na Papa Yohani Pawulo wa II. Niba ushaka kumenya byinshi ku buzima bwe, kanda AHA.

Umurage wa mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu

  • ‘Akayira k’ubusamo’ (la théologie de la « petite voie », de l'enfance spirituelle), uburyo bwo kwitagatifuriza mu bwiyoroshye, uurangamira Imana muri byose, ntacyo usuzuguye.
  • Isengesho ryo kwiyegurira urukundo nyampuhwe (Acte d'offrande à l'Amour Miséricordieux).
  • Yasize inyandiko nyinshi zinyuranye, ibisigo, amabaruwa, ikinamico (Jeanne d'Arc accomplissant sa mission), inyandiko ku buzima bwe (Manuscrits autobiographiques) … zivuga ku rukundo nyampuhwe rw’Imana n’uburyo bwo kwitagatifuriza mu byo abandi bafata nk’ibyoroheje. Mu buzima bwe, Tereza yanditse amabaruwa asaga 250, imivugo 62, ikinamico (pièces théâtrale de récréations pieuses) 8 n’amasengesho 21.

6.     Umuhire Yohani Yozefu Lataste, intumwa y’inzu z’imbohe

Yohani Yozefu Lataste yavukiye mu bwami bw’Ubufaransa, kuwa 5 Nzeri 1832. Ni umupadiri w’umudominikani witangiye kwamamaza Ivanjili mu mbohe. Bityo ni intumwa y’inzu z’imbohe. Yitabye Imana kuwa 10 Werurwe 1869. Ni Papa Benedigito wa XVI wamutangaje nk’Umuhire kuwa 3 Kamena 2012. Tumwizihiza kuwa 5 Nzeri. Niba ushaka kumenya byinshi ku buzima bwe, kanda AHA.

Umurage w’Umuhire Yohani Yozefu Lataste

  • Yashnze, mu 1866, umuryango w’ababikira ba Dominiko b’i Betaniya (Sœurs dominicaines de Béthanie)
Bimwe mu bibitabo byinshi yanditse (uko byitwa mu gifaransa)
  • Les Réhabilitées (Paris - Poussielgue - 1866 - 76 p.)
  • Récit évangélique, Le Rosaire perpétuel (Paris - Poussielgue - 1866 - 50 p.)
  • La Bienheureuse Imelda Lambertini (Paris - Poussielgue - 1866 - 36 p. Cinq éditions de 1866 à 1875).

7.     Yohani Pawulo wa II

Yavukiye mu gihugu cya Polonye kuwa 18 Gacirasi 1920. Kuwa 1 Ugushyingo 1946, yahawe ubupadiri, ahabwa Ubwepiskopi kuwa 28 Nzeri 1958. Mu 1967, yagizwe Karidinali na Mutagatifu Papa Pawulo wa 6. Yatorewe kuba Papa kuwa 16 ukwakira 1978. Yatabarutse kuwa 2 Mata 2005.  Papa Yohani Pawulo wa II yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na Papa Fransisko, kuwa 27 Mata 2014. Tumwizihiza kuwa kuwa 22 Ukwakira. Ni intumwa y’Impuhwe z’Imana, ndetse n’intumwa ya Rozali Ntagatifu. Ibindi kuri Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, kanda AHA.

Umurage wa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II

  • Yashyizeho Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana
  • Yashimangiye ko « Urugo rw’abakristu » ari « Kiliziya y’imuhira » (Eglise domestique)
  • Yatangije Amahuriro mpuzamahanga y’urubyiruko (JMJ) anadusigira n’Umusaraba wa Forum
  • Yadusigiye Amibukiro y’Urumuri akomeza gukungahaza Isengesho rya rozali

Mu murage we kandi, Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yadusigiye inyandiko nyinshi zidufasha kurushaho gusabana n’Imana. Mu gihe yamaze ari umushumba wa Kiliziya, yavuze imbwirwahuhame 20 351. Inyandiko ze (écrits et textes de discours) zigize amapaji ibihumbi 80, harimo amabaruwa (Encyclique) 14 agenewe abashumba ba za diyosezi n’abakristu :

  • Ecclesia de Eucharistia: yo kuwa 17 Mata 2003, ivuga agaciro k’Ukaristiya muri Kiliziya
  • Fides et Ratio, yo kuwa 14 Nzeri 1998, ivuga ku isano iri hagati y’ukwemera n’ubuhanga (la foi et raison)
  • Ut Unum Sint, yo kuwa 25 Gicuransi 1995, ivuga ku bumwe bw’amadini (engagement œcuménique)
  • Evangelium vitæ, yo kuwa 25 Werurwe 1995, ivuga ku gaciro k’ubuzima  (la valeur et l'inviolabilité de la vie humaine)
  • Veritatis Splendor, yo kuwa 6 Kanama 1993, ku nyigisho mbonezamuco za Kiliziya sur (l'enseignement moral de l'Église)
  • Centesimus Annus, yo kuwa  1Gicuransi 1991, ivuga ku by’umubano (les connaissances et l'organisation sociale)
  • Redemptoris Missio, yo kuwa 7 Ukuboza 1990, ivuga ku bamisiyoneri (la valeur permanente du précepte missionnaire)
  • Sollicitudo Rei Socialis, yo kuwa 19 Gashyantare 1988, ivuga ku kibazo cy’imibereho myiza
  • Redemptoris Mater, yo kuwa 25 Werurwe 1987, ivuga ku mwanya wa Bikira Mariya mu kwemera
  • Dominum et Vivificantem, yo kuwa 30 Gicuransi 1986, ivuga kuri Roho Mutagatifu mu buzima bwa Kiliziya n’ubw’isi.
  • Slavorum Apostoli, yo kuwa 2  Nyakanga 1985, ivuga ku batagatifu  Sirilo  na Metodi ;
  • Laborem Exercens, yo kuwa 14 Nzeri 1981, ivuga ku murimo wa Muntu
  • Dives in Misericordia, yo kuwa 2 Gashyantare 1980, ivuga ku mpuhwe z’Imana
  • Redemptor Hominis, yo kuwa 4 Werurwe 1979, ivuga ku gaciro ka Muntu  (la dignité humaine).
  • Ibaruwa “Kiliziya Ibeshwaho n’Ukaristiya”, ahamya ibi : Kiliziya ibeshwaho y’Ukaristiya (Numero ya 1), Ukaristiya ni Isakaramentu ry’umukiro wacu (Numero ya 4),Ukaristiya ni Ibanga ryUkwemera (Numero ya 11), Ukaristiya yubaka Kiliziya, na Kiliziya ikarema Ukaristiya (Numero ya 21), Ukaristiya ni ishingiro ry’ubumwe bwa Kiliziya (Numero 34-45), Muri Ukaristiya, Kiliziya ihimbaza Urupfu n’Izuka rya Kristu (Numero 13-15),Mu kurangamira Ukaristiya tumenyeramo ubukungu twahawe na Nyagasani (Numero 61-62).

Intumwa z’Impuhwe z’Imana tuzigireho kurangamira Impuhwe z’Imana, umukiza w’abantu.

Saturday, June 18, 2022

Ni Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu

Ku bemera Imana, ubuzima bwo ku isi burangwa no guharanira ubutungane. Umukristu ahora akora icyiza, aharanira gushimwa n’Imana mu bikorwa binyura nye biranga imibereho ye. Hari abahagukira igikorwa runaka, bagaharanira ko n’abandi bakimenya, bakaryoherwa n’ibyiza byacyo. Ni muri urwo rwego hari abagaragu b’Imana bahabwa igisingizo cyo kuba « intumwa » kubera icyo bitangiye kwamamaza no gutoza abandi, mbese kikaba cyararanze ubuzima bwabo. Muri iyi nkuru turabagezaho bamwe mu baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose.

 

1.     Mariya wa Mutagatifu Petero n’uw’Umuryango Mutagatifu

Mama Mariya wa Mutagatifu Petero n’uw’Umuryango Mutagatifu (Sœur Marie de Saint-Pierre et de la Sainte Famille) yavutse kuwa 4 Ukwakira 1816, avukira i Rennes mu gihugu cy’Ubufaransa. Amazina yiswe n’abayeyi be ni Perrine Éluère. Yari mwene Petero Éluère na France Portier, umuryango wari ufite abana 12. Akiri muto, nyina yarapfuye, asigara arerwa na Se. Nyuma indwara yahitanye abavandimwe be, asigarana na musaza we umwe gusa. Mbere yo kwiha Imana, Mariya yabanje kwiga ubudozi, akajya ajyana na ba nyirasenge babiri. Mariya yinjiye mu muryango w’Abakarumeli (carmélite déchaussée), mu rugo rw’Abakarumelita b’i Tours. Uyu umuryango wari ufite umwihariko wo kwiyambaza Umutima Mutagatifu, mu gihe Mariya we yakundaga kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu. Hari kuwa 13 Ugushyingo 1839. Kuwa 8 Kamena 1841, nibwo Mariya Perrine yahawe izina rishya, yitwa mama Mariya wa Mutagatifu Petero n’uw’Umuryango Mutagatifu. Kuri iyo tariki ni ho yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana, ngo yegukire kwitagatifuza abarizwa mu muryango w’Abakarumeli.
  •  Mariya wa Mutagatifu Petero n’isengesho ryo guhongerera ibyaha

Mu 1843, mama Mariya wa Mutagatifu Petero, yavuze ko yagize ibihe bidasanzwe (Expériences Mystiques), ubwo yari mu isengesho rya nimugoroba. Yezu yamumenyesheje ko azamuha, inkota ya zahabu, isengesho ryo guhongerera ibyaha by’abatuka Izina Ritagatifu (un poignard d'or, une prière de réparation contre le blasphème de son Saint Nom). Iryo sengesho kandi, rikazafasha mu guhongerera ibyaha by’abatubahiriza umunsi wa Nyagasani. Mama Mariya wa Mutagatifu Petero, yahamije ko kuva mu 1844 kuza mu 1847 yabonekewe inshuro nyinshi na Yezu na Bikira Mariya, agahabwa ubutumwa bunyuranye. Mu 1844, Yezu yamubwiye ko abazarangamira uruhanga rwe rwakomerekeye ku isi, umunsi umwe bazarangamira ikuzo rimugaragiye mu ijuru. (‘Ceux qui contempleront mon visage blessé sur la terre, un jour contempleront la gloire et la majesté avec laquelle il est entouré dans le ciel’).

Yahamije kandi ko Yezu yamusabye guhongerera ibicumuro no guhanagura icyondo ku Ruhanga Rutagatifu « réparer les outrages et d'essuyer la boue de sa Sainte Face », biterwa n’abahemukira Imana ndetse na Kiliziya. Mu 1847, abifashijwemo na Myr Morlot, Arikiyepiskopi wa Tours, hamwe na Papa Piyo wa IX, Mariya wa Mutagatifu Petero yashinze umuryango (archiconfrérie de la Sainte-Face) w’abalayiki, ugamije gusenga bahongerera ibyaha abantu bacumuye ku Ruhanga Rutagatifu, anacurisha n’umudali w’Uruhanga Rutagatifu.

  • Inyandiko ze

Yanditse amasengesho atandukanye. Inyandiko ze zigaragaza isano mayobera hagati y’amabonekerwa ye na Bibiliya, ivuga uko mutagatifu Veronika, mu nzira y’i Gologota, yahanaguye uruhanga rwa Yezu, ngo akamukize ibyuya, amacandwe n’ibyondo byari bimuri maso. Uyu mwanda Yezu awusubizwamo n’abakora ibidatunganye n’amabi y’amoko yose. Yanditse kandi isengesho yiherewe na Yezu ubwe, ryo guhongerera ibyaha. Ni isengesho yise ‘ Umwambi wa zahabu wo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu « Flèche d'Or de la dévotion à la Sainte Face », rivugwa kugira ngo Yezu avuburire, mu Mutima Mutagtifu we, amasoko y’ingabire ihinduka ry’abanyabyaha (Faire « sortir du Sacré-cœur de Jésus des torrents de grâce pour la conversion des pécheurs »).

  • Imitabarukire ye

Yitabye Imana kuwa 8 Nyakanga 1848, azize indwara yamufashe kuwa 30 Werurwe uwo mwaka. Kuva ubwo, abantu batari bake batangira kumufata nk’umutagatifu wisangiye uwo yiyeguriye kandi imva ye ihinduka bidatinze ahantu ho gukorera urugendo nyobokamana. Abantu benshi bahamije ko Imana yabakoreye ibitangaza bamwiyambaje. Kuwa 13 Ugushyingo 1857, umubiri we wimuriwe muri shapeli yo mu rugo rw’Abakarumelita. Ni umwe mu bitangiye kwigisha no kwamamaza ubuyoboke bwo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu (Initier la dévotion à la Sainte Face de Jésus).

  • Kwemerwa muri Kiliziya

Ubwo buyoboke bwazanywe na Mariya wa Mutagatifu Petero bwamamajwe kandi n’umulayiki, Umwubahwa Lewo Dupont ; mu gihe cy’imyaka 30, yasengaga yiyambaza Uruhanga Rutagatifu, kandi anashishikariza abandi kugenza batyo. Ubu buyoboke bwashyigikiwe mu buryo bwemewe n’amategeko na Myr. Karoli Tewodori Colet, Arikiyepiskopi wa Tours. Bwo, kimwe n’umuryango w’Uruhanga Rutagatifu byemewe na Kiliziya y’isi yose mu 1885, bikozwe na Papa Lewo wa XIII. Hashize imyaka 50 Mariya wa Mutagatifu Petero yitabye Imana, umubikira Tereza w’i Lisieux, na we yakwirakwije hirya no hino ku isi ubuyoboke bwo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu, binyuze mu nyandiko ze z’imivugo n’amasengesho. Hari mu myaka y’1890. Naho mu myaka y’1930, undi mubikira w’umutaliyani witwa Maria Pierina De Micheli (Umuhire Mariya Piyerina wa Misheli) na we yitangira kwamamaza ubwo buyoboke bwo. Umudari wa mbere w’Uruhanga Rutagatifu washyikirijwe Papa Piyo wa XII, arawemera kandi anemeza bundi bushya ubuyoboke ushamikiyeho, bwo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu. Hari mu 1958. Yatangaje umunsi mukuru w’Uruhanga Rutagatifu uzajya wizihizwa ku wa kabiri mutagatifu, umunsi ubanziriza uwa gatatu w’ivu. Ibi ni bimwe mu bigize amateka ya mama Mariya wa Mutagatifu Petero.

2.     Mutagatifu Kayitani, Umumisiyoneri w’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu

Kayitani (Gaétan Catanoso) ni umutaliyani wavukiye i San Lorenzo, muri Arikidiyosezi ya Reggio de Calabre, kuwa 14 Gashyantare 1879. Imirimo ye ya gisaseridoti yayikoreye i Calabre, Akoresha imbaraga ze zose, n’impano ze zose mu kwamamaza ubuyoboke bushingiye ku kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu. Yashinze imiryango myinshi y’abakristu (confréries), atangiza umushinga wo kubakisha ingoro y’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu, anashinga n’umuryango w’Abihayimana, Ababikira ba Veronika w’Uruhanga Rutagatifu (congrégation des Sœurs Véronique de la Sainte Face) agira ngo abakristu barusheho gusobanukirwa no kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu. Abo banikira bagomba kandi guhugukira kwigisha gatigisimu, kwita ku bakene n’abandi isi yatereranye, bakabikora bisunze isengesho, bazirikana ububabare bwa Yezu. Yashinze kandi amatsinda y’abapadiri (équipes volantes de prêtres) kugira ngo bajye bagoboka abapadiri bakuru mu bihe by’ingorane by’ubutumwa bwabo.

Kayitani Akomoka mu muryango w’abahinzi, wari uhugukiye kumenya Imana kandi ukabitoza n’abana bawo. Afite imyaka 10, yinjiye mu iseminari nto, ahabwa ubupadiri kuwa 20 Nzeri 1902. Yabanje kugirwa umuyobozi mu iseminari nto, ahamara imyaka ibiri. Nyuma atumwa kuyobora paruwasi ya Pentidattilo, yari mu gace gakennye cyane kandi kari kure. Ahageze, yiyemeza gusangira ubuzima bugoye n’abari bahatuye, bwasabaga gukora cyane kugira ibitunga umuntu biboneke. Kugira ngo ahinduke umwamamazabutumwa w’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu, mu 1918 yiyandikishije mu muryango w’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu (archiconfrérie de Tours) washinzwe na Mariya wa Mutagatifu Petero. Mu mwaka wakurikiyeho, yashinze ishyirahamwe ry’abakristu bisunga Uruhanga Rutagatifu (Pieuse Union de la Sainte Face). Yashinze kandi undi muryango (Œuvre des Clercs pauvres) ufasha abasore bakennye, biyumvamo umuhamagaro, kwiga amashuri ya ngombwa ngo babe abasaseridoti.

  • Bumwe mu butumwa yahawe :

·        1921 - 1940 : Padiri mukuru wa paruwasi ya Santa Maria della Purificazione 

·        1922 - 1949 : Umuyobozi wa roho mu iseminari ya Arikidiyosezi (Directeur spirituel)

·        1922 - 1933 : Omoniye w’ibitaro byihuje (Hôpitaux Réunis)

·        1921-1950 : Ushinzwe gufasha Abihayimana bo mu mujyi n’imbohe kwiyunga n’Imana (confesseur des instituts religieux de la ville et de la prison)

·        1940 - 1963 : Umuyobozi ushinzwe ibyo guhanagura icyaha ku waregwaga (chanoine pénitencier de la cathédrale) n’umuyobozi w’umuryango Pieuse Union de la Sainte Face 

Mu 1934 ni bwo yashinze umuryango w’Ababikira ba Veronika. Yari ashyigikiwe cyane n’inshuti ye Mutagatifu Ludoviko Orione, intumwa y’impuwe z’Imana. Amategeko y’abagize uwo muryango, yemejwe mu 1953. Nyuma y’ibyo, atangiza umushinga wo kubaka Ingoro yeguriwe Uruhanga Rutagatifu, ariko atabaruka atarawusohoza. Iyo ngoro yafunguye imiryango mu 1972 mu gihe Kayitani yitabye Imana mu 1963.

  • Ukwitagatifuza kwa Padiri Kayitani

Imibereho ya Padiri Kayitani yaranzwe no kwitangira abakristu ashinzwe, agafasha imfubyi, abakene n’abarwayi, agafasha mu buryo bwa roho abaseminari n’abihayimana. Ubuzima bwe bwari bushingiye kandi ku gutura igitambo cy’Ukaristiya, gushengerera Isakaramentu ritagatifu, no kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu. Yakunze kuvuga ati : ‘Uruhanga Rutagatifu ni ubuzima bwanjye’ « La Sainte Face est ma vie ». Yifuzaga gusangira na Kristu umusaraba, yasubiragamo kenshi mu mvugo ze ko yifuza kuba Simoni w’i Sireni kugira ngo afashe Yezu Kristu guheka umusaraba. Padiri Kayitani, mu kwigisha ku musaraba, yemezaga ko uburemere bw’umusaraba wa Yezu buturuka ku byaha kurusha uko bwaturuka ku giti Yezu yabambweho. Ni ngombwa rero kwanga icyaha kugira ngo tureke gukomeza kwikoreza Yezu umusaraba. Ni ngombwa kandi, nka mutagatifu Kayitani, kubona mu kinyabuzima kibabara, ishusho yuzuye amaraso, yahindanye ya Kristu kugira ngo ubashe gushengerera Yezu nyabyo no guhongerera ibyaha. (Voir « le Visage ensanglanté et défiguré du Christ » dans le visage de tout être en souffrance). Iryo hame niryo Kayitani yahereyeho ashinga umuryango w’Ababikira, agira ngo bahanagure uruhanga rwa Kristu ugaragarira mu bantu bose bababaye.

Igihe kimwe yabwiye ababikira be ati : ‘Mugomba kujya mu bice byitaruye ibindi cyane kandi byatereranwe, aho indi miryango yanga kujya. Ubutumwa bwanyu ni ugusarura amahundo yatawe n’abasaruzi’, (Vous devez vous rendre dans les endroits les plus isolés et abandonnés, là où les autres congrégations refusent d'aller. Votre mission consiste à récolter les épis abandonnés par les moissonneurs).

  • Ishyirwa mu rwego rw’Abatagtifu

Kayitani Yatabarutse kuwa 4 Mata 1963, ashyirwa mu rwego rw’Abahire, na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, kuwa 4 Gicurasi 1997. Ni Papa Benedigito wa XVI wamushyize mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 23 Ukwakira 2005, ku munsi umwe na mutagatifu Yozefu Bilizewisiki, intumwa y’Ukaristiya (Joseph Bilczewski, apôtre de l’Eucharistie). Tumwizihiza kuwa Mata 4. Mutagatifu Kayitani, udusabiere !

3.     Umuhire Mariya Piyerina wa Misheli (Maria Pierina De Micheli)

Umuhire Mariya Piyerina wa Misheli yavukiye i Milani kuwa 11 Nzeri 1890, atabaruka mu 1945. Akomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani, akaba umubikira wo mu muryango w’Abari b’Utarasamanye icyaha b’i Buenos Aires (Filles de l'Immaculée Conception de Buenos Aires). Azwi nk’Intumwa y’Uruhanga Rutagatifu (apôtre de la Sainte Face). Ni Umuhire Kiliziya yibuka kuwa 11 Nzeri. Izina rye yabatijwe ni Giuseppina De Micheli. Yakuriye mu muryango wubaha Imana, umutoza imico myiza ya gikristu, na we ntiyayitezukaho. Afite imyka 23, yahisemo ubuzima bwo kwiyegurira Nyagasani, nuko yinjira mu muryango w’Abari b’Utarasamanye icyaha b’i Buenos Aires. Muri uyu muryango niho yaherewe izina rya mama Mariya Piyerina (Maria Pierina).

Ubuzima bwe nk’uwihayiamana, yabutuye Nyagasani koko, akora mu bikorwa by’uburezi mu bihugu nka Arigentine n’Ubutaliyani kandi, akaba intagereranwa mu kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu. Yakwirakwije ubwo buyoboke, agira ngo abantu bose bamenye ibyiza byabwo kandi barusheho kwiyambaza ubutaretsa Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu. Mama Mariya Piyerina yanditse inyandiko nyinshi zivuga ibijyanye n’ubuzima mayobera b’i bwe (ses expériences mystiques). Mu buzima kandi yagize ibigeragezo byinshi n’uburwayi bunyuranye, ariko byose arabyihanganira, akomeza kurangamira Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu, yisunze impuhwe z’Imana idatererana abayiyambaza. Mama Mariya Piyerina yitabye Imana ari i Roma, kuwa 26 Nyakanga 1945. Urugendo rumuganisha ku kwandikwa mu Batagatifu (la cause en béatification) rwatangiye mu 1962. Kuwa 17 Ukuboza 2007, papa Benedigito wa XVI yamushyize mu rwego rubanziriza urw’Abahire, Abubahwa (vénérables). Yashyizwe mu rwego rw’Abahire kuwa 30 Gicurasi 2010. Umuhire Mariya Piyerina wa Misheli, udusabire !

 

4.     Ilidebrandi Girigori (Vénérable Hildebrand Gregori, Alfredo Antonio)

Fureri Ilidebrandi yabonye izuba kuwa 18 Gicurasi 1894. Akomoka mu Butaliyani. Amaze kugeza imyaka 12, yinjiye mu muryango w’Abihayimana bagendera ku mategeko ya mutagatifu benedigito (la congrégation sylvestrine de la Confédération bénédictine), atangira amasomo ya Novisiya mu 1909, ayasoje akora amasezerano yo kwiyegurira Imana, ahabwa izina rya Fureri Ilidebrandi (Ildebrando). Yahawe ubupadiri kuwa 29 Ukwakira 1922, nuko akora imirimo itandukanye, icishije bugufi cyane, kugeza ahawe inshingano zo kwita ku banyeshuri bageze mu gice cya Novisiya. Ibyo yari ashinzwe byose, yabikoranaga umurava, akaba umunyangeso nziza ku mubiri no kuri roho. Fureri Ilidebrandi yabaye kandi ushinzwe kwita ku miryango y’abihayimana itandukanye (aumônier de différents communautés religieuses), bituma amenyana n’Umuhire Mariya wa Misheli (Maria Pierina De Micheli), amubera umujyanama n’umuyobozi mu bya roho (le confident et le directeur spirituel), akajya amufasha muri byinshi mu mibereho ye mayobera no mu butumwa bujyane n’Uruhanga Rutagatifu Yezu Kristu yasabaga Mariya gusohoza, ngo buzanire isi yose umukiro.

Mu 1939, Fureri Ilidebrandi yatorewe kuyobora umuryango w’Abihayimana yabarizwagamo, nuko ahangana n’ingaruka z’intambara ya kabiri y’isi, ashishikariza Abihayimana be inshingano yo kwita ku nkomere, impunzi, n’abandi batotezwaga. Nyuma y’iyo ntambara kandi, yashinze umuryango w’Ababikira bahongerera ibyaha b’Uuruhanga Rutagatifu rwa Yezu Kristu Umwami wacu (Sœurs réparatrices de la Sainte Face de Notre Seigneur Jésus Christ), watangiye kubaho mu 1950 nk’itsinda ry’abasenga. Ilidebrandi yari atewe imbaraga n’amabonekerwa ya Mariya wa Misheli. Uyu muryango mushya wagombaga kwamamaza ubuyoboke bwo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu (propager la dévotion à la Sainte-Face), no kwita ku rubyiruko rwatawe n’uruturuka mu bice bigoranye by’imibereho. Abagize uwo muryango w’ababikira babereyeho guhongerera ibyaha abantu bacumuye ku ruhanga rutagatifu, "vivre et agir pour réparer les offenses faites à la Face du Christ".

Fureri Ilidebrandi yitabye Imana kuwa 12 Ugushyingo 1985. Ni Papa Fransisko wamushyize mu rwego rw’Abubahwa (les Vénérables) kuwa 7 Ugushyingo 2014. Ilidebrandi Girigori, udusabire !

5.     Léon Papin-Dupont (Lewo Pape Dipo), umulayiki

Ni umufaransa wavutse kuwa 24 Mutarama 1797, atabaruka kuwa 18 Werurwe 1876. Ni umurinzi w’ukwemera gatolika, akaba n’Intumwa y’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu (L’apôtre de la Sainte Face de Jésus). Akiri ku isi yahawe izina ry’akabyiniriro ry’intungane y’i Tours. (le saint homme de Tours). Ni papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamushyize mu rwego rw’Abubahwa (Les Vénérables), kuwa 21 Werurwe 1983. Uyu mulayiki yashyingiwe kuwa 9 Gicurasi 1827, hanyuma umugore we Karolina (Caroline d'Audiffredy) aza guhitanwa n’igituntu mu 1833, amusigiye umwana w’umukobwa wavutse kuwa 4 Ukwakira 1832. Uyu mukobwa na we aza gupfa mu 1834. Lewo yasigaye nta mugore, nta n’umwana.

Nyuma y’ibyo byago, Lewo nibwo yagiye i Tours, ajyana na nyina ndetse n’abagaragu be batatu. Aho ni ho Lewo yapfiriye. Ageze muri ako gace, Lewo yatangiye kubaho ubuzima burangamiye ubutagatifu, buhugukiye kumenya Imana kandi aba umwe mu bagize umuryango wa mutagatifu Visenti wa Pawulo (conférence de saint Vincent de Paul). Yaje kumenyana na mutagatifu Yohwana (Jeanne Jugan) washinze umuryango w’Ababikira ; Abavandimwe Bato b’Abakene (Petites Sœurs des pauvres), amushyigikira muri uwo mushyinga utoroshye wo gutangiza umuryango mushya w’Abihayimana. Yitangiye byimazeyo kwamamaza ubuyoboke bwo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu, anatangiza no gushengerera Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya mu gihe cya nijoro. Lewo Dupont yanditse amasengesho menshi ajyanye n’Inzira y’Umusaraba, kugira ngo afashe benshi kwitagatifuza

  • Léon Papin Dupont mu mugenzo wo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu

Umunsi umwe, Lewo Dupont yumva umukarumelita Mariya wa Mutagatifu Petero n’uw’Umuryango Mutagatifu avuga uko yabonekewe na Yezu ndetse na Bikira Mariya, nuko agaragaza ubushake bwo gutangiza uburyo bwo kwiyambaza ishusho y’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu. Ku wa gatatu mutagatifu wo mu 1851, nibwo umuyobozi w’Abakarumelita yamuhaye amashusho abiri. Imwe Lewo, yayishyize aho yari amaze gutangiza ishengerera rya nijoro, indi ayishyira iwe mu ruganiriro, nuko bidatinze imubera isoko y’ibitangaza, kuko Kuwa gatandatu mutagatifu, amavuta yari mu itara ryari hafi y’ishusho yatumye umuntu akira indwara.

Iki gitangaza nticyatinze kumenyekana kuko ineza y’Imana itihishira cyangwa ngo ihishwe. Urwo rugo rwaje guhinduka ingoro, ahantu ho gusengera no kuronka inema z’Imana (centre spirituel de prières et de grâces). Mu 1884, umushumba wa Arikidiyosezi ya Tours, Myr Colet, urwo ruganiriro rwa Lewo wari utakiriho yaruhinduye mu buryo bw’amategeko ahantu ho gusengera, kw’abagize itsinda rihongerera ibyaha by’abatuka Imana, abifuriza abandi ibyago n’abatubahiriza umunsi wa Nyagasani n’indi minsi mikuru (érection canonique de salon comme l'oratoire de la Confrérie réparatrice des blasphèmes, des imprécations et de la profanation des dimanches et des fêtes). Uyu muryango waje gutera indi ntambwe (élevée au rang d’archiconfrérie) bikozwe na Lewo wa XIII, kuwa 1 Ukwakira1885, n’urwo rugo ruhinduka Ingoro yo kwambarizamo Nyagasani. Abagize umuryango wa Maritini bose, bawubayemo ; umwe muri bo ni mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, wari waragize umugenzo wo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu kimwe mu by’ibanze bigize ubuzima bwe.

  •  Lewo Dupont na mutagatifu Maritini

Ubuzima bwa Lewo Dupont bwaranzwe no gukora ibikorwa by’urukundo no kwiyambaza mutagatifu Maritini, wabaye umwepiskopi wa diyosezi ya Tours. Afatiye urugero kuri uwo mutagatifu, Lewo yashinze umuryango « Vestiaire de saint Martin » ugamije gushakira abakene imyambaro. Ni we watangije umushinga wo kubakisha bazilika ya mutagatifu Maritini, yari yarasenyutse kandi akora ubushakashatsi bugamije kubona ibyasigaye by’umubiri w’uwo mutagatifu, kugeza abibonye mu ijoro ryo kuwa 14 Ukuboza 1860 maze yegukira koko gushishikariza abandi bakristu umugenzo wo kwiyambaza mutagatifu Maritini. Ku mwaka wa 10 atabarutse, niho umushinga we watangiye gushyirwa mu bikorwa, inyubako yuzura mu 1902, itahwa na Karidinali wayoboraga Arikidiyosezi ya Lyon mu 1925.  Ngibyo bimwe mu byaranze ubuzima bwa Lewo Dupont, Intumwa y’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu.

6.     Mariya Tereza Visenti, umubikira w’umukarumelita

Mariya Tereza Visenti yavukiye mu gihugu cya Filipine kuwa 23 werurwe 1921, yitaba Imana kuwa 7 Kamena 1995, azize Diyabeti. Ni umwe mu babikira bitangiye kwamamaza ubuyoboke bwo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu, bikaba byaramugejeje, mu 1986, ku gushinga umuryango w’Abihayimana, Ababikira b’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu bashengerera ubutaretsa. (Sisters of the Holy Face of Jesus of Perpetual Adoration). Amazina yiswe n’abayeyi be ni Victorina Laxamana Vicente. Ni umwana wa karindwi, umukobwa rukumbi mu bana 11 ba Maximo Vicente Sr na nyina Crispina Laxamana. Aba babyeyi bakaba barakundaga gusenga, bihatira gukurikiza ivanjili. Mariya Tereza afite imyaka ine y’amvuko yagize indwara yo guhinda umuriro bikabije, ayikizwa n’uko ababyeyi be bamuhaye amazi y’i Lourdes. Ubuzima bwa Mariya Tereza Visenti bwakunze kurangwa n’uburwayi bigatuma, agemurirwa imiti ku ishuri ndetse n’ababikira bakamuha ifunguro ryihariye kugira ngo barebe ko yamera neza. Mu 1941 nibwo yasoje amasomo y’ubucuruzi muri Kaminuza ya Mutagatifu Tomasi.

Inzira yo kwiyegurira Imana

Mbere yo kuba umubikira Mariya Tereza Visenti yari umwe mu bagize umuryango wa Lejiyo Mariya mu gihugu cya Filipine, ahaba intangarugero n’ingenzi. Mu 1942, atorerwa kuyobora urwego rwa Kuriya (Curia), bimufasha kugera mu duce twinshi, yirengagije ko yashoboraga kugirirwa na bi n’abayapani bari bateye igihugu, bakigarurira ibice bimwe. Yashoboye gushinga Praesidia ya mbere mu gice cyari cyigaruriwe n’abahuku (Huks). I Lipa, mu rugo rw’Abakarmelita, kuwa 2, 1947, nibwo Victorina yahawe izina rya Mariya Tereza Visenti w’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu, kuko yakundaga mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Mu 1956, yimuriwe muri monasiteri ya Angeles, yungiriza umuyobozi wayo. Mu 1966, mu mujyi wa Naga, yafashije Arikiyepiskopi Teopisto Alberto, aba umuyobozi n’umurezi w’Abanovisi mu muryango w’Abakobwa ba Mariya, Umubyeyi wa Kiliziya. Mu 1977, yafashije Musenyeri Pedro Bantigue gushinga Abamisiyoneri b’Uruhanga Rutagatifu, abifatanya no kuba umurezi (formator) mu muryango w’Abakobwa ba Mutagatifu Yozefu b’i Masbate, ndetse n’umuyobozi w’umuryango w’abalayiki barwanira Uruhanga rutagatifu (the Crusaders of the Holy Face). Mariya Tereza Visenti, adutoze kurangamira Uruhanga rwa Yezu igihe cyose na hose !

7.     Umuhire Mariya Pia Mastena 

Mariya Pia Mastena ni umubikira w’umutaliyani wavukiye i Bovolone kuwa 7 Ukuboza 1881. Yitabye Imana kuwa 28 Kamena 1951. Urugendo rwe ku kwandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu rwatangiye mu 1990. Kuwa 5 Nyakanga 2002, Papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II yatangaje ko Mariya Pia Mastena ari Umwubahwa (vénérable). Ni Papa Bendegito wa XVI wamushyize mu rwego rw’Abahire kuwa 13 Ugushyingo 2005.  Ni we washinze umuryango w’Ababikira b’Uruhanga Rutagatifu (Sœurs de la Sainte Face), kuwa 24 Ukwakira 1932, kugira ngo yamamaze ubuyoboke bwo kwiyambaza Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu kandi ashobore kugoboka abakene. Ababikira b’uyu muryango bakora kandi mu burezi no mu bikorwa by’ubuvuzi n’ubundi butumwa bunyuranye bwa paruwasi. Kiliziya ihimbaza Umuhire Mariya Pia Mastena kuwa 27 Kamena.

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...