Wednesday, June 18, 2025

Nkotsi, umurenge wihariye ku mateka y'Abami b’u Rwanda

Nkotsi ni umwe mu mirenge cumi n’itanu igize Akarere ka Musanze, ikaba igizwe n’utugari dutanu: Mubago, Gashinga, Ruyumba, Rugeshi na Bikara. 

Uyu murenge uherereye mu majayepfp y’Akarere, ugahana imbibi n’imirenge ine ari yo Busogo, Kimonyi, Muko na Rwaza, mu gice cy’Akarere ka Musanze n’Akarere ka Nyabihu.

Ubukungu bw’abaturage bushingiye ku bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi. 

Bimwe mu byo wasura mu murenge wa Nkotsi 

‘Nkotsi na Bikara’, aho Abami b’u Rwanda bimikirwaga. 

Nkotsi na Bikara, ni agace ko mu murenge wa Nkotsi. Ni agace gafite amateka yihariye ku bami b’u Rwanda, kuko ariho rukumbi rukumbi himikirwaga abami. Aha ahantu hari iriba ry’amazi adakama, n’ishyamba ry’inzitane ryitiriwe umwami Gihanga Ngomijana, riri ku buso bwa hegitari 11. Bamwe mu basaza bayirukiye muri Nkotsi bavuga ko inkomoko y’iriba ry’amazi ifitanye isano n’Umwami Gihanga waharuhukiye avuye mu Ndorwa. 

Mvuyekure Yohani Bosco ati “Aho hantu Umwami Gihanga yaharuhukiye ubwo yari avuye mu Ndorwa aho yari yajyanye mushiki we, mu kugaruka yanga gusubira mu nzira yanyuzemo agenda, agaruka anyuze mu Murera.Yaraje aruhukira hano muri Nkotsi, aho yafashwe n’inyota abonye iri riba, adaha amazi ayasomaho. Ayo yari asigaje mu ruho ayamena imusozi, ahaca ikiraro avuga ko ari uburuhukiro bw’umwami, amaze kuharuhukira asubira i Nyanza”.  

Hategekimana Yosefu, umukozi w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ushinzwe gusobanurira amateka abasura aka gace, avuga ko Nkotsi yitiriwe iryo shyamba ry’umwami riri ku buso bwa hegitari 11, naho iriba ryo rikitirirwa Bikara, ari ho havuye inyito Nkotsi na Bikara. Yongeraho ko ko Iriba rya Bikara ariryo bakuragaho amazi umwami yagombaga kwiyuhagira mbere yo kwimikwa. Ati “Bamuvanaga i Nyanza cyangwa mu zindi mpande zinyuranye z’igihugu, akaza hano aje kwimikwa yamaze gutoranywa ko agomba kuba Umwami. Nibwo bamuzanaga hano i Buhanga bitiriye Gihanga, bakamukorera imihango yo kumwimika. 

Ni imihango yakorerwaga n’abo bita Abiru bavuka hano i Buhanga, harimo uwitwa Komayombi, Semabumba na Buhindura, bamara kumukoreraho iyo mihango bakamuha imitsindo akajya kuyerekana i Nyanza ko ayivanye aho kwa Gihanga, yamufashaga kuyoboraga igihugu nta kintu kimukomye imbere, yatera agatsinda bamutera ntibamutsinde kubera ya mitsindo”. Bimwe mu biteye amatsiko ku iriba rya Bikara birimo ko mu gihe cy’impeshyi yuzura akameneka ku mpande, ariko mu gihe cy’imvura akagabanuka. Bivugwa kandi ko abami b’u Rwanda hafi ya bose bahageze, usibye Kigeri V Ndahindurwa, watangiye hanze y’Urwanda. Muri Nkotsi na Bikara, niho usanga: 

I Buhanga kwa Gihanga, agace kabumbatiye amateka y’iyimikwa ry’abami 

Ni agace nyaburanga gakorerwamo ubukerarugendo, kabumbatiye ibintu byinshi byarangaga umuhango wo kwimika Abami mu Rwanda rwo hambere. Gaherererye mu Kagari ka Bikara. Muri aka gace, hari Inzu y’umwami yari inzu imanitse hagati y’ibiti bibiri binini. Hategekimana Yosefu ati “Yari inzu ya Kinyarwanda isakaje ibyatsi, ntiyigeze isenywa ahubwo yageze aho irahanuka. Buri wese wajyaga kuba umwami yagombaga kwinjira muri iyo nzu agahabwa imigisha n’Abiru (Abagaragu b’umwami), akaba ari imihango yakorwaga mbere y’uko umwami yima ingomaIyo nzu yari ifite ibyumba bitatu; kimwe cyicarwagamo n’umwami, icyo yabikagamo ibye n’icyo abamusuraga bamutegererezagamo; iki cyumba kandi ni nacyo Abiru bicaragamo bari mu migenzo yabo.”

Hategekimana Yozefu, usobanurira abakerarugendo ku buryo bwimbitse amateka ya ‘Buhanga kwa Gihanga’ avuga ko izina ‘i Buhanga kwa Gihanga’ “rituruka ku mwami wa mbere wategetse u Rwanda witwaga Gihanga bikaba bivugwa ko yatuye muri kano gace.” Aka gaci kagizwe ahanini n’ishyamba, karangwa n’umutuzo ndetse n’ibiti by’ubwoko butandukanye budakunze kugaragara hirya no hino mu Rwanda. Hagaragara ibimenyetso byifashishwaga mu kwimika abami mu myaka yo hambere, wumva neza iyo ubusobanuriwe n’umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) uhakorera buri munsi. 

Igiti cy’inyabutatu y’Abanyarwanda 

Ni igiti kigaragara mu ishyamba rya Buhanga. Iyo utacyitegereje neza ubona ari kimwe, wacyitegereza neza ugasanga kigizwe n’amoko atatu atandukanye y’ibiti; n’umuvumu, Umusando n’Igihondohondo, bifatanye byose mu buryo busa n’amayobera. Ibi Bwana Hategekimana abisobanura agira ati “Iki giti kivuze byinshi ku mateka y’Abanyarwanda kuko iyi nyabutatu ni amako atatu yuzuzanyaga y’Abanyarwanda abazungu bataraza ngo bayatanye.” 

Iriba rya Nkotsi na Bikara 

Iri riba ryari Icyuhagiro cy’umwahi. Hari abavuga ko umwami yashyirwaga muri iryo riba, akogeshwa amazi ‘azira inenge’ yaryo hagamijwe kumurinda abanzi bashoboraga kumutera. Nyuma yo koga ayo mazi, yagombaga guhita ayobora inama imihuza n’abagaragu be bakuru n’Abiru, akababwira imigabo n’imigambi afite mu gihe cy’ubutetsi bwe. Mu mwaka wa 2006, nibwo Leta y’u Rwanda yongeye agace ka Buhanga kuri Parike y’Igihugu y’Iburanga kugira ngo abasura iyo parike na ko bajye bagasura. 

Ibikorwa by’amahoteli 

Nkotsi ni Umurenge utarasigaye inyuma mu rwego rw’amahoteli kuko tuyisangamo amahoteli atandukanye arimo “Classic Resort Lodge”, Hoteli y’inyenyeri enye ikaba ifite ibyumba 32 birimo 11 byubatse mu buryo burengera ibidukikije (eco-lodges) n’ibindi bikorwa remezo bifasha abantu mu myidagaduro, siporo, kwinezeza no kuruhuka. Hari kandi “Red Rocks Rwanda”, hoteli y’inyenyeri imwe, nayo ifasha abantu mu buryo butandukanye, ibaha serivisi nziza kandi yuje ubwuzu. Umurenge wa Nkotsi uzwiho kandi kuba ubumbatiye amateka y’imikwa ry’abami b’U Rwanda rwo hambere. 

Sura Umurenge wa Nkotsi, usobanurirwe byinshi by’amayobera kuri Nkotsi na Bikira, birimo n’uko Burugumesitiri washatse kuvogera Iriba rya Bikara yaburiwe irengero. (yakuwe kuri Musanze District)


Saturday, June 14, 2025

#UMURENGEKAGAME CUP:: KIMONYI 0 VS 0 BWISHYURA


Umukino wo guhatanira umwanya wa 3 muri football mu kicyiciro cy'abagabao, uri guhuza Umurenge wa KIMONYI n’uwa BWISHYURA .

Friday, June 6, 2025

ABA YEZU BAMWAMAMAZA NTA NZIKA, INZANGANO N'INZIGO

Amasomo n'inyigisho yo kuwa gatandatu w'icyumweru cya VII cya Pasika, Umwaka C w'igiharwe (kuwa 07/06/2025). Amasomo matagatifu: Intu 28, 16-20. 23b-24. 28. 30-31; ZABURI: Zab 11(10), 4, 5a. 7; Ivanjili Ntagatifu: Yh 21, 20-25.

Uwarinze Pawulo Intumwa akamugeza i Roma ngo ahavugire izina rye rigamije gukiza amahanga yose, Uhanurira Petero ibizamubaho kugira ngo aheshe izina rye ikuzo, Uhamagarira Petero Intumwa gukurikira Yezu Kristu atarangajwe n’abantu abo ari bo bose, Nyagasani Yezu Kristu muzima wapfuye akazuka, aje dusanga uyu munsi mu ijambo rye kugira ngo akomeze aduhaze umunezero isi idashobora kuduha cyangwa se kudushikuza.

Mu isomo rya mbere, baratwereka Pawulo Intumwa agera i Roma ari imfungwa, ariko nyamara agahabwa uburenganzira bwo kuba yagira abantu avugisha kandi na we ntiyatinya kubikora. Ntiyatewe isoni n’uburoko yari arimo, cyangwa se no kwitwa imfungwa, kuko yari azi neza uwo azira. Ikindi kandi kuba imfungwa kwe byabaye intandaro yo kugira ngo abohore benshi. Ugufungwa kwe, kwabaye intandaro yo kugira ngo abohore roho nyinshi, azimenyesha Yezu Kristu. Kubw’inyuma yari imfungwa. Ariko nyamara mu maso y’ijuru yari umubohozi mu izina rya Yezu. Yezu Kristu yamamazaga yari afite ububasha bwo kubohora abantu ku minyururu y’icyaha n’urupfu.

Nk’uko rero isomo rya mbere rirangiza ribivuga ati” Yigisha ibyerekeye Yezu Kristu nta nkomyi kandi ashize amanga.” Biratangaje! Ni igitangaza kubona umuntu wahuye n’ibibazo nk’ibye; ibyo ushobora kubyumva usubiye inyuma ugasoma igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa nyine uhereye mu mutwe wa cumi na gatatu, cyangwa se wenda no mu mutwe wa cyenda, ingorane zose yagiye ahura na zo. Nk’ubwo yageze i Roma ari imfungwa, ariko tuzi ibyari byabaye igihe ubwato bubashwanyukiraho bakagomba guca ku kirwa cya Marita, bakazahava bajya i Roma.

Ibyo byose mu by’ukuri yagombye kugera i Roma kubw’abantu yahahamutse! Nta muntu ashaka no kureba, yuzuye ubwoba, cyangwa se urwango. Adashaka abantu: “Abantu muri babi nimujyende! Nta muntu n’umwe nshaka ko anyegera! Nimugende mwa Bayahudi mwe b’abagome!”  Ibyo ngibyo mu by’ukuri kubw’abantu ni uko yagombaga kugera i Roma ameze. Nyamara kubwa Roho Mutagatifu si uko byagenze. Ubwo Abayahudi bamusabiraga urupfu, mu gihe Abanyaroma bavugaga bati” Uyu muntu ni umwere”, ntabwo yavuye i Yeruzalemu yumva Abayahudi ari abantu babi bagomba kwangwa, bagomba guhigwa, ahubwo yaje abashaka. Abashakisha yuje urukundo. Ashaka kubamenyesha Inkuru Nziza y’umukiro. Kubabwira ukuri. Nguwo Roho wa Yezu uko akora. Ni urukundo rusa mu mitima y’intumwa ze.

Ntabwo urwango rushobora kwinjira mu mutima w’abantu bamamaza Yezu Kristu ngo barwemerere. Bavuga ngo “Bariya bantu! Mwebwe mwese muri kimwe! Nimugende. Jyewe Inkuru Nziza nzayimenyesha aha n’aha! Bariya nibazibe! Biriya bigome!” Ubwo ni uburyo bwo gukora bw’abantu. Abo Roho Mutagatifu akoresha ntibakora batyo. Abafite Roho Mutagatifu ahubwo bagenda bashaka abo ngabo bazi neza ko buzuye inabi, bacumbitsemwo inabi, kugira ngo bayibasenyemo bakoresheje Urumuri rwatsinze inabi nyine, Yezu Kristu wapfuye akazuka.

Pawulo Intumwa rero ni uko yagiye yishimiye kwakira abo Bayahudi. Ntabwo yagize ubwoba ngo avuge ati “ Eee! None aba Bayahudi bakongera kungambanira bakankura n’aho nari ndi! dore nari mbakize mvuye i Yeruzalemu none nongere mpure na bo? Oya. “Pawulo Intumwa si uko yabigenje Pe. Yagiye yuje urukundo arabakira, akakira abamushakaga bose. Nk’uko nyine batubwira hariya nyine, amara imyaka ibiri yose mu icumbi yirihirira, akakira abamugenderera bose, atarobanuye: ngo bariya bo nibagende!  Inkuru Nziza ya Yezu Kristu ntirobanura cyangwa ntabwo ari iye.

Umuntu kandi ashobora gukoresha Yezu Kristu mu buryo bwa kimuntu; Gukoresha Inkuru Nziza mu buryo bwa kimuntu. Akumva ahari ko hari abo agomba kuyibwira, abandi ntayibabwire. Akumva ko hari abo agomba kwakira, abandi ntabakire. Ibyo byose ni ibishuko by’abo Nyagasani Yezu Kristu yohereza. Kuko sekibi na yo ntireka kubagendaho. Sekibi ibiba urwango mu bantu. Cyane cyane iyo hari ababagiriye nabi cyangwa se ababigerageje. Aho kugira ngo umuntu avuge ati “Ndababariye na Yezu Kristu yarambabariye” cyangwa se ngo yumve ko abo ngabo yumva ko ari babi, ari bo bakeneye kubwira urukundo Yezu Kristu aduha ku buntu, no kuruherezwa kugira ngo barwakire rubabesheho, kuko umuntu wese wanga undi nta buzima aba afite, nk’uko Yohani Intumwa abitwigisha, Abo bose bakeneye kwakira urwo rukundo.

Kandi ntawakira urukundo ateretswe. Kwerekwa urukundo rero gukuru ni ukumenyesha Yezu Kristu. Umuntu wese ukumenyesha Yezu Kristu wapfuye akazuka, aba agukunda kuruta abandi bantu bose.  Kubera ko ibindi byose abandi bakubwira nta na kimwe gishobora kuguha ubugingo bw’iteka. Kabone n’aho yaba akubwira ko agukunda akaba ari wowe yahisemo, akaba ari we muzabana mugashyingirwa. Ariko se nyuma y’aho? Urupfu niruza se? Nyamara umuntu ukumenyesha Yezu Kristu we, aba arimo kugukingurira amarembo y’Ubugingo bw’Iteka. Ni yo mpamvu Abatagatifu ari bo batanze ubuzima bwabo, bakitanga rwose kugira ngo isi ibone ko Yezu Kristu ari muzima, ari bo badukunda ba mbere. N’undi muntu wese ushaka kudutagatifuza, ushaka kutwereka uruhanga rwa Yezu Kristu uwo nguwo adufitiye urukundo nyarwo. Urukundo ruzima.

Nguko rero uko Pawulo yahingutse i Roma nyine yuje urwo rukundo, ashaka ko abantu bose ahuye na bo, bahura na Yezu Kristu Umukiza bakamumenya bakamwakira. Kuko yari azi neza kubwa Roho Mutagatifu itegeko rya Kristu, ririya aha Petero. Ati “Uriya we mwihorere jyewe nkurikira.”

Wowe nkurikira: Wivuga ngo abantu bakugiriye nabi, ngo barakwanze, baraguhemukiye, ngo ni abagome ngo ni ibiki byose, ngo hanyuma na we ubonereho ubakurikire bo ubwabo mu nabi yabo, aho gukurikira Yezu Kristu Rukundo.

Uyu minsi Yezu arakubwira ati “Bariya bihorere nkurikira.” Nkurikira kandi ni na nkurikiza. Akira urukundo rwange uruhe bose. Bose ubamenyeshe umukiro undimo kandi akaba ari jye urimo gusa. Ubamenyeshe ko napfuye kandi nazutse ntazongera gupfa bibaho. Mfite ububasha bwo kwica urupfu n’icyaha. Kubeshaho abanyemera bose.

Urwo rukundo rero Pawulo intumwa yari yuzuye, uyu munsi turusabire Kiliziya yose, abantu bose bamamaza Yezu Kristu. Kugira ngo aho bahingutse, uwo muntu wese ugiye mu butumwa ahantu ahinguke yuzuye urwo rukundo. Urwo rukundo rwa Yezu Kristu, urwo rukundo rw’umushumba witeguye kwitanga mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo Yezu amenywe; nk’uko Yezu Kristu yitanze kugira ngo Se amenywe, akundwe.

Uwo Roho Mutagatifu rero nadusendereze urwo rukundo mu izina rya Yezu. We wari wasendereye Pawulo intumwa nadusendere natwe. Nasendere abakristu bose twuzure urwo rukundo ruduhuriza twese muri Kristu. Kandi rugatuma dukora ubutumwa, abo dukorera ubutumwa tubakunze muri Kristu.

Monday, June 2, 2025

Kuba umuhamya wa Yezu ni uguhara amagara kubera Ivanjili

Amasomo n'inyigisho byo kuwa kabiri w'icyumweru cya VII cya pasika, umwaka C w'igiharwe (kuwa 03/06/2025). Abatagatifu: Abahowe Imana b'i Bugande, Karoli Lwanga, Kizito. 
Amasomo matagatifu

Isomo rya mbere : Intu 20, 17-27. Zab 68(67), 10-11, 20-21. Ivanjili Ntagatifu: Yh 17, 1-11a.

Inyigisho yateguwe na Padiri JEREMIE HABYARIMANA. 

Yezu Kristu akuzwe!

Nyagasani Yezu Kristu wapfuye akazuka rero, ahingutse imbere yacu uyu munsi mu ijambo rye, kugira ngo akomeze atuyobore urugendo rugana Pentekositi Ntagatifu, umunsi w’isenderezwa rya Kiliziya yose nzima, ingabire za Roho wa Yezu, ingabire za Roho wa Data. Kugira ngo buri wese yivuye inyuma ahamye rwose nta gihunga, ko Yezu Kristu yapfuye kandi yazutse, ko Yezu Kristu ari muzima, ko Yezu Kristu ari Umutegetsi n’Umukiza kandi ibyo bikagaragazwa n’ubuzima bwa buri wese bwahonotse icyaha n’urupfu.

Nyagasani Yezu rero akomeje kutwereka mu ijambo rye ububasha bwa Roho Mutagatifu umukoreramo We ubwe igihe asabana na Se, ububasha bwa Roho Mutagatifu ukorera mu bigishwa be cyane cyane ukorera mu ntumwa ze igihe zigomba kumwamamaza, igihe zigomba kumuvuga. Uwo Roho ni urukundo.

Roho w’urukundo amaze gusendera muri Pawulo Intumwa, amaze kumwumvisha ko agomba kujya i Yeruzalemu kandi atamuhishe ibyago azahahurira na byo ahubwo amuhaye imbaraga zo kubyemera. Kubera urukundo rwa Yezu yiteguye rwose guhara amagara ye ntacyo atinye kubera urukundo Roho Mutagatifu yari yamwujujemo agakunda Yezu Kristu n’abe bose. Uwo Roho yamushyizemo igitekerezo cyo guhamagaza abayobozi ba Kiliziya ya Efezi  kugira ngo ababwire akajambo kuje urukundo. Ijambo ryuje urukundo yari ababikiye ku mutima.

Yezu Kristu na we yuzuye uwo Roho w’urukundo, yasanze noneho gukomeza gusenga Se mu bwiherero, igihe cyari kigeze rwose ngo amagambo asanzwe abwira Se, n’intumwa ze zumve ubuyo ari amagambo ateye ubwuzu, yuje urukundo. Yezu kubera urukundo yakundaga Se, yakundaga abe, yiyemeza gusenga mu ijwi riranguruye abwira Se amagambo y’agatangaza, amagambo yuzuye urukundo.  

Ari Pawulo  Roho Mutagatifu atwereka uyu munsi, ari na Yezu Kristu, urwo rukundo rwabo (urwo rukundo rwari  rubarimo), Roho Mutagatifu natwe arashaka kurushyira muri twe, kugira ngo tugire urukundo rutuma tutatinya guhara amagara yacu dukiza Roho z’abandi. Tugire urukundo, rutuma tudatinya kubwiza ukuri abo tugomba kukubwira, kugira ngo bakize roho zabo mu izina rya Yezu Kristu wapfuye akazuka. Kugira ngo tugire urukundo rutuma dusenga Data tumukunze, rutuma dusengera muri Roho Mutagatifu, muri Roho w’urukundo, atari ibyo guhuragura amagambo gusa, cyangwa se kuvuza induru kubera ko umuntu ageze mu bibazo, ahubwo isengesho rivuye ku mutima kubera urukundo ukunda So Uhoraho, kubera urukundo ukunda Yezu Kristu, Kubera urukundo ukunda Roho Mutagatifu, kubera urukundo ukunda Abatagatifu wiyambaza, wuzuye urwo rukundo kandi ushaka guhinduka rwo kugira ngo abakwegereye urubabubaganizemo igihe n’imburagihe ukoresheje amagambo yawe, ubikora. Byose bizagenda bibereka ko bakunzwe koko na Yezu Kristu.

Yezu Kristu udashobora kubabeshya, Yezu Kristu udashobora kubagirira imigambi mibisha. Yezu Kristu udashobora kubanga. Yezu Kristu udashaka kubaroha mu byaha, ahubwo ushaka kubarohora. Ibyo ngibyo bikagaragara mu ntumwa yose ya Kristu. Ibyo ni byo Pawulo ahamiriza bariya Banyefezi, atari ukugira ngo abirateho,  ababwira ati “Dore ubu ngubu mwebwe mugiye gukora amahano kandi muzi ko nabaye intagereranywa, nabaye igitangaza.” Pawulo agira ngo abashishikaze, muri bo yarebaga abantu bose bazabahagarara imbere, abantu bose bazabitegereza bagira ngo babone urugero, abantu bose bazabagira ikitegererezo, akarorero. 

Maze babona koko ko Yezu yabakijije, na bo bakagenda bamwegera bamwegera bati “Eee, ibyo Yezu yakoreye uriya, ndashaka ko nange abinkorera. Dore uriya yamukijije ubusambanyi nanjye ndashaka ko abunkiza. Yamukijije inzangano nange ndashaka ko azinkiza. Dore uriya Yezu yamukijije kurakara nanjye ndashaka ko abinkiza. Yezu kuki utankiza nk’uriya?” Nta gushidikanya rero ko urugero ari ingenzi, nta nubwo ari  ingenzi gusa ni ngombwa mu myigishirize ya Yezu Kristu, mu myigishirize y’Inkuru Nziza, mu myamamarize ya Yezu Kristu. 

Ni yo mpamvu Pawulo azamura akaboko yitangaho umugabo kugira ngo na bo bamwigane. Abo ngabo bose biyemeje guhagarara imbere y’abandi ati “Turi hano, tuje kubahugura.” Kugira ngo izo nyigisho, ayo mahugurwa adahinduka ayo mu mutwe gusa, ahubwo bibe kubereka inzira kandi bafatanya na bo kuyikurikira. Pawulo Intumwa rero yababwiye ariya magambo, ateye ubwuzu! Amagambo yuje urukundo: “Muzi ko nabanye namwe kuva aho ngereye  muri Aziya.”

Nabanye namwe! ni nkaho yakababwiye ati “Mwarambonye, muranzi. Sinabihishe ubuzima bwange nabushyize imbere yanyu muzi ko nabanye na mwe. “Nakoreye Nyagasani niyoroheje ku buryo bwose.” Yakoreye Nyagasani yiyoroheje, ntabwo ari abantu yakoreye. Nta muntu n’umwe uzashaka gukorera abantu ngo yigere ashimisha Yezu Kristu.

Nta muntu n’umwe uzashaka gukorera abantu ngo yigere ashimisha Yezu Kristu wapfuye akazuka. Pawulo si abantu yakoreye. Yakoreye Nyagasani. Ahagaze aha kubera ko Nyagasani yabishatse. Ari imbere yabo kuko Nyagasani yabishatse, ntabwo ari ubushake bw’umwe muri bo. Ni yo mpamvu na we nk’uko yabyibukije nyine mu ibaruwa yandikiye Abanyatesaroniki aho yababwiraga ko adaharanira gushimisha umwe muri bo, ahubwo aharanira ikuzo rya Nyagasani ko ari ryo ashaka, ko atigeze ababwira amagambo y’amaryohereza, ahubwo yashatse kubabwira ijambo rikiza buri wese. Ni Nyagasani yakoreraga. Yakoreraga Nyagasani Yezu.

Ntabwo ijambo twamamaza ari iryo kurobesha incuti, ni iryo kurobesha abayoboke ba Kristu. Ni iryo gukiza abantu icyaha n’urupfu. Kwamamaza Yezu Kristu. Ibyo ntibishobora gukorerwa kugira ngo hagire umuntu wishima, cyangwa se aseke cyangwa atarakara. Uko Yezu yashakaga guha Se ikuzo gusa, ni ko n’abe baharanira ikuzo rya Yezu Kristu wenyine, kandi igihe cyose  batabikoze gutyo barahusha.

Nakoreye Nyagasani! Pawulo akongera ati “Nakoreye Nyagasani niyoroheje ku buryo bwose.” Niyoroheje ku buryo bwose! Yezu Kristu twamamaza ni Uwapfuye rubi yasebye! nk’uko Pawulo abitwibutsa mu Banyafilipi kabiri. Apfa urw’abacakara! yicishije bugufi ku buryo bukomeye!

Ntabwo rero umuntu wuzuye ubwirasi ashobora kwamamaza Yezu Kristu, kabone n’aho yamuvuga. Inkuru Nziza inyura mu bwiyoroshye, yamamazanywa ubwiyoroshye. Nta muntu n’umwe ugomba kurata ubutumwa bwe uko bwaba bwitwa kose ngo agire umuntu abukandagiza. Iyo bigenze gutyo ntibuba bukiri ubutumwa kaba kabaye akazi ke. Kuko gutumwa nyabyo ni ukugendana na Yezu Kristu mu bwiyoroshye.

Pawulo agakomeza ati “Mu marira no mu magorwa naterwaga n’ubugambanyi bw’Abayahudi”. Ntacyo yasize inyuma mu gutanga imbaraga ze no mu gutanga umutima we, mu gutanga ubwenge bwe, kugira ngo Yezu Kristu amenyekane. N’amarira yarayarize! Inkoni yarazikubiswe! Yarababaye! Ariko ibyo byose ntibyamubujije kwishimira kwamamaza Yezu Kristu wapfuye akazuka.

“Nta cyo nabakinze mu byo nashoboraga kubabwira cyabagirira akamaro. Ntabwo ijambo rya Yezu Kristu ryamamazwa mu mayeri. Yezu Kristu ntabwo ahishe, yarazutse ni muzima. Ntamafefeko aba mu Iyamamaza-nkurunziza. Abamamaza Yezu Kristu ntibafefeka. Yezu Kristu ni Urumuri. Inkuru Nziza ntabwo yamamazwa umuntu arimo afite ibyo ahishahisha. Umuntu akorana amacengacenga! Yezu Kristu ni muzima n’abamukurikiye ntibagenda mu mwijima. Roho Mutagatifu rero atumanukireho  aduhe ingabire zose zikenewe kugira ngo Yezu yamamazwe muri ibi bihe turimo. N’imbaraga zacu zose, n’umutima wacu wose, n’ubwenge bwacu bwose, ahindure isi.

Ngwino Roho wa Yezu. Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka! Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, udusabire!

Wednesday, April 30, 2025

Mu kubyiruka kwanyu, mu kubaho kwanyu mwirinde ikibi

Ni ubutumwa bwatangiwe mu muhango wo kwibuka, ku nshuro ya 31, abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Shangi ho mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 30 Mata 2025.

Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yasabye imbaga y’abitabiriye uyu muhango gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzirikana uburyo bishwe.

Yagize ati: “Twibuke dusabira Abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, tunatekereze uburyo bapfuye, uburyo bishwe. Bishwe bamaze gukomereka umutima ku buryo bukomeye kubera kuburirwa urukundo, bagiye barakomeretse umutima, ako niko kababaro kambere kabanjirije akababaro k'umubiri.”

Myr Edouard Sinayobye yakomeje asaba abakiri bato kubyiruka banga ikibi, bakabaho bakirinda. Yabivuze muri aya magambo: “… n'abato turabibigisha kugira ngo mu gukura kwanyu, mu kubyiruka kwanyu, mu kubaho kwanyu mwirinde ikibi”

Uyu muhango wabereye kuri paruwasi Gatolika ya Shangi, ahari Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Shangi, ruruhukiyemo abatutsi biciwe kuri paruwasi ya Shangi no mu nkengero zayo. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, barangajwe imbere na Hon. depite Ingabire Aline, abarokotse Jenoside bafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Shangi, abaharokokeye n'abandi baturage barimo n'urubyiruko.

Wednesday, April 23, 2025

Nta muyobozi ukwiye gukingira ikibaba abanyabyaha – Meya Nsengimana Claudien

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze
Photo: Musanze district
"Umuyobozi agomba guharanira kugirirwa icyizere n’abo ayobora. Kandi kugira ngo ugirirwe icyizere ni uko ugomba kuba ufite za ndangagaciro za kirazira, ukaba uri umuyobozi ufite intego, ufite icyerecyezo cy’aho ushaka kugeza abo uyobora.”

Ubwo yasuraga Umurenge wa Nkotsi, akagirana inama n’abakozi bose bakorera ku Murenge, abakorera ku kagari, abayobozi b’imidugudu n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye, Meya Nsengimana Claudien yababwiye ko  bagomba kurwanya ibyaha no gukemura ibibazo mu mucyo, birinda kubogama. 

(Iyi nkuru ni iy'Akarere ka Musanze: Kurikira Inkuru z'aka Karere unyuze HANO)

Hari ku gicamunsi cyo kuwa 17 Mata 2025, ubwo Umuyobozi w’Akarere yageraga ku biro by’Umurenge wa Nkotsi, akayobora inama igamije kuzamura ibipimo by’imitangire ya Serivisi, hagamiijwe kurushaho guteza imbere abaturage ba Nkotsi. 

Meya Nsengimana Claudien  yagize ati: "Nta muyobozi ukwiye gukingira ikibaba abanyabyaha kandi ari we ukwiye kurwanya ibyaha.” Umuyobozi mwiza akwiye kubera intangarugero mu bandi, agaharanira gukora igikwiye, azirikana ya ntego igira iti: ‘Nkore neza bandebereho.’

Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yabivuze muri aya magambo: “Umuyobozi agomba kuba urugero mu bunyangamugayo no gukorera mu mucyo”, akarwanya ubusinzi, kwiyandarika n’uburiganya, kandi agaharanira guteza imbere abo ayoboye. Kugira ngo iterembere rirambye rigerweho, ni ngombwa no kugira abafatanyabikorwa bagufasha kugera ku byo wiyemeje. Meya Nsengimana Claudien yavuze ko nk’umuyobozi, ugomba ‘kumenya guhitamo abafatanyabikorwa bazagufasha kugera kuri ya ntego yawe’. Ibi bijyana no kumenya gukorana na bo, mu bunyangamugayo, mu bunyamwuga no mu bwubahane, bikajyana kandi no kuba umwizerwa.

Bamwe mu bitabiriye Inama
Yagize ati: "Umuyobozi agomba guharanira kugirirwa icyizere n’abo ayobora. Kandi kugira ngo ugirirwe icyizere ni uko ugomba kuba ufite za ndangagaciro za kirazira, ukaba uri umuyobozi ufite intego, ufite icyerecyezo cy’aho ushaka kugeza abo uyobora.” Kuba umwizerwa bijyana no gutanga serivisi inoze, no kwita ku bibazo by’abaturage wirinda kubasiragiza ugamije indonke.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yagize ati: "kugira ngo bikunde ni uko ugomba kuba uri umuyobozi uharanira gukemura ibibazo by’abaturage no gutanga serivisi nziza, umuturage nkakomeze gusiragizwa.” 

Meya yasabye ubuyobozi bw’umurenge kurushaho kwegera inzego zo hasi, by’umwihariko akagari n’imidugudu mu rwego rwo kiurushaho kumenya impumeko y’abaturage no kubasha mu gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza yabo.

MICOMYIZA Herman
Mu izina ry’abayobozi mu byiciro binyuranye, Umuyobozi w’umurenge wa Nkotsi Bwana MICOMYIZA Herman avuga hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kurushaho kuzamura ibipimo by’imitangire ya serivisi, kwesa imihigo no kunoza imibanire y’abatuye Umurenge wa Nkotsi hibandwa ku mutekano. 

Yagize ati: 'Twafashe ingamba Nyakubahwa Meya, mu nama muhora mutugira, zo gukaza irondo,’avuga ko muri ibi bihe byo kwibuka, nta cyaha cyagaragaye kiganisha ku ngengabitekereze ya Jenoside. Yashimye kandi imikorere y’urwego rwa DASSO, rufasha mu kubungabunga umutekano.

Friday, February 7, 2025

Turahimbaza Umuhire Ewujeniya Smet (+1871)

Umuhire Ewujeniya Smet (izina ry’ububikira ni Marie de la Providence) yavutse kuwa 25 Werurwe 1825, avukira ahitwa Lille mu gihugu cy’Ubufaransa ari umwana wa gatatu mu bana batandatu Henri Édouard Joseph Smet na Mariya Pawulina Yozefu Taverne.

Ewujeniya Smet yitabye Imana kuwa 7 Gashyantare 1871. Ni Papa Piyo XII wamushyize mu rwego rw’Abahire mu 1957. Ni mukuru wa Emma, na we wari umubikira mu muryango w’ababikira bafasha roho zo muri Purigatori mère (Marie de Saint Ignace, religieuse Auxiliatrice du purgatoire).

Amaze kuba umubikira yitangiye ubutumwa yahawe n’imbaraga ze zose. Yaje kumenya ibyiza by’abihayimana b’abayezuwiti, ahereye ku byiza by’amategeko abagenga. Ibyo na we byaramufashije cyane mu kwitagatifuza kwe no gushinga ingo z’abihayimana.

Ni we washinze umuryango w’ababikira bafasha roho zo muri Purigatori. Ababikira be bitangiraga imirimo myinshi imbabare zibakeneyeho. Ndetse mu ntangiriro, abo babikira bajyaga kwita ku bakene mu ngo zabo. Ku wa 4 Kanama 1867 yoherejwe mu butumwa mu gihugu cy’Ubushinwa. Ni umubikira w’umufaransakazi, yashinze umuryango w’ababikira bitwa « Auxiliatrices du Purgatoire ».

Nkotsi, umurenge wihariye ku mateka y'Abami b’u Rwanda

Nkotsi ni umwe mu mirenge cumi n’itanu igize Akarere ka Musanze, ikaba igizwe n’utugari dutanu: Mubago, Gashinga, Ruyumba, Rugeshi na Bikara...