Sunday, December 10, 2023

Inshamake ku buzima n’ubutumwa bya Padiri Vedaste Kayisabe

Mu myaka 16 ari umurezi mu Isemenari Nkuru ya Kabgayi, isaga 12 ayimaze ari umuyobozi wayo. Ni umuhanga muri Filozofiya, akaba umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo.

Padiri Vedaste Kayisabe ni muntu ki ?

Padiri Vedaste Kayisabe yavukiye muri paruwasi ya Mukarange, diyosezi ya Kibungo, kuwa 11 Werurwe 1970. Asoje amashuri abanza, yakomereje mu Iseminari nto ya Zaza yaragijwe Mutagatifu Kizito, hanyuma amara imyaka ibiri yiga mu Iseminari Nkuru ya rutongo (1991-1992). Yigiye Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi (1992-1994), naho Tewolojiya ayigira mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda (1994-1998). Yahawe ubupadiri kuwa 26 Nyakanga 1998, ku munsi umwe na Padiri Athanase Gatanazi, Padiri Gilbert Tumuabudu na Padiri Cyprien Dusabeyezu.

Inshamake y’ubutumwa yahawe

·     1998 - 1999 : Yabaye Padiri wungirije muri paruwasi ya Rukira

·  1999 - 2002 : Yabaye umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu Iseminari Nto ya Zaza, hanyuma ayibera umuyobozi

·     2002 - 2004: Yagiye kwiga Filozofiya i Roma (the Pontifical Urban University)

·     Avuye i Roma, yabaye umurezi wigisha Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi. Nyuma y’imyaka itatu yasubiye i Roma kwiga Filozofiya, ahavana impamyabumenyi ihanitse (doctorate in philosophy, the Pontifical Urban University).

·    2010 - 2011: Yabaye umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, anigisha isomo rya Filozofiya.

·   16 Werurwe 2012: Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, yamuhaye inshingano zo kuba umwe mu bagize Inteko nyarwanda y’umuco, hamwe na Mama Therese MUKABACONDO, wagizwe Visi Perezida ushinzwe Umuco.

·   2011 kugeza none, Padiri Vedaste Kayisabe ni umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi, inshingano yatorewe na Arikiyepiskopi Fernando Filoni, wari umuyobozi w’urwego rwa Kiliziya rushinzwe iyogezabutumwa (Prefect of the Congregation for the Evangelization of Peoples). 

Padiri Vedaste Kayisabe mu byishimo bya Yubile y’imyaka 25

Kuwa 30 Nyakanga 2023, muri Paruwasi ya Mukarange, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, umushumba wa diyosezi ya Kibungo yatuye igitambo cy’Ukarisitiya, ubwo Padiri Vedatse Kayisabe, umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgyi yizihizaga yubile y’imyaka 25 amaze ari umusaseridoti. Ni ibirori byitabiriwe n’abepiskopi bo mu yandi madiyosezi: Myr Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa diyosezi ya Nyundo, Myr Servilien Nzakamwita, umushumba wa diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko na Myr Smaragde Mbonyintege umushumba wa diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko.

Mu ijambo ryo gushima, Padiri Vedaste Kayisabe, yashimiye abamufashishe gukunda ubukirisitu n'ubusaseridoti bikaba byaramugejeje ku muhamagaro wo kwiyegurira Imana. Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Inyarwanda, ati: "Ndabanza gushimira Imana ishobora byose. Imana yampaye ubuzima, ndayisingiza kandi ndayisaba imbabazi igihe naba naragize intege nke kandi yarandemanye urukundo n'ubumuntu. Imana irabizi ko nyikunda, kuri uyu munsi ndayisingiza kuko nta gihe yigeze intererana."

Mubo ashimira kandi harimo n’ababyeyi be, bo bamukundishije ubupadiri. Padiri Kayisabe ati "Ndashimira ababyeyi banjye nubwo batakiriho, barankunze, barandera, banyereka inzira igana Imana. Data yankundishije ubupadiri cyane kuko yavugaga abapadiri bahuye, akavuga ko abapadiri ari beza, akabarata, akabubaha cyane, bikantera nanjye kumva ko ari abantu b'Imana yatoye. Nanjye nkumva mfite inyota yo kuzaba umusaseridoti. Imana yaramfashije mbigeraho ndabiyishimira cyane. Mama nawe yankundishije isakaramentu rya Penetensiya. Ndashimira ababyeyi banjye bombi aho bari Imana ibiyereke Iteka."

Kuwa 7 Nyakanga 2023, muri Paruwasi ya Kibeho, Padiri Vedatse Kayisabe na bagenzi be bari muri yubile y’imyaka 25 batuye Nyina wa Jambo ubusaseridoti bwabo. Uwo muhango wabereye i Kibeho, aho bakoreye umwiherero w’iminsi itatu, bakawusoza baturira hamwe igitambo cy’Ukarisitiya muri Shapeli y’amabonekerwa ngo bature Nyina wa Jambo ubusaseridoti n’ubutumwa bwabo. Uwo mwiherero wabaye umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma no gushimira Imana yabatoye ikabafasha mu butumwa.

Abo basaseridoti ni aba :

1.     Padiri Vedaste Kayisabe na Padiri Cyprien Dusabeyezu ba Diyosezi ya Kibungo

2.     Padiri Deo Birindabagabo wa Diyosezi ya Butare

3.     Padiri Regis Kabanda wa Diyosezi ya Butare

4.     Padiri Canisius Niyonsaba wa Arikidiyosezi ya Kigali

5.     Padiri Paul Gahutu wa Diyosezi ya Byumba

6.     Padiri Germain Hagenimana na Padiri Cyrille Uwizeye ba Diyosezi ya Kabgayi

Monday, November 27, 2023

Menya Dikasiteri, urwego rwa Kiliziya (Igice cya 1)

Ibendera rya Vatikani

Dikasiteri (dicastère, du grec dikastèrion” bisobanuye ingoro y’ubutabera ‘cour de justice’) ni urwego Papa yifashisha mu buyobozi bwa Kiliziya. Ni rwo rumufasha gukoresha ububasha bwe uko bwakabaye (pouvoir ordinaire, suprême, plénier, immédiat et universel) muri Kiliziya Gatolika ya Roma. Dikasiteri twayigereranya na minisiteri, bigatandukanira ko mu nzego za Kiliziya, buri Dikasiteri igengwa mu buryo butaziguye na Papa, igakora mu izina rye, kandi yunze ubumwe na we.

Dushingiye ku nyandiko ya Papa Yohani Pawulo wa II yitwa Umushumba mwiza (Constitution apostolique Pastor Bonus), Kiliziya ifite amadikasiteri akurikira :

1.     Ubunyamabanga bwa Vatikani (la secrétairerie d’État)

2.      Ama « congrégations » 9 (Les neuf congrégations romaines)

3.     Inkiko eshatu za Kiliziya (les trois tribunaux du Saint-Siège)

4.     Inama za Papa 12 (les douze conseils pontificaux)

5.     Inzego zishinzwe ubukungu (les différents services administratifs chargés des affaires économiques)

Turebere hamwe inshamake ya Dikasiteri eshanu mu zibarizwa muzi Kiliziya Gatulika. 

I.            Dikasiteri ishinzwe Iyogezabutumwa (Dicastère pour l’Évangélisation)

Iyi dikasiteri ishinzwe iyogezabutumwa rigamije kumenyekanisha hose Kristu, Rumuri rw’amahanga bityo abamumenye bakamuhamya mu mvugo no mu ngiro. Iryo yogezabutumwa rigomba kandi gutuma umubiri mayobera (Corps mystique) wa Kristu ukomeza kwiyubaka. Dikasiteri ishinzwe Iyogezabutumwa yibanda ku ngingo z’ingenzi z’iyogezabutumwa ku isi, ku gushinga no guherekeza kiliziya nshya (nouvelles Églises particulières) muri Kiliziya Gatolika y’i Roma. Ububasha bwayo ntibugera kuri Kiliziya z’iburengerazuba (les Églises Orientales) kuko zo zifite indi Dikasiteri izishinzwe.

Iyi dikasiteri igizwe n’amashami abiri : ishami rishinzwe ingingo remezo z’iyogezabutumwa ku isi (Section pour les questions fondamentales de l’évangélisation dans le monde) n’irindi rishinzwe iyogezabutumwa ry’ikubitiro na kiliziya zihariye nshya (Section pour la première évangélisation et les nouvelles Eglises particulières) zivuka mu ifasi ifitemo ububasha.  N’ubwo umuyobozi (préfet) wa Dikasiteri mu buryo butaziguye ari papa, buri shami rifite umuyobozi (pro-préfet) uyobora mu izina rye, na we akagira abamwungiriza mu nshingano.

II.            Dikasiteri ishinzwe ibikorwa by’urukundo (Dicastère pour le Service de la Charité)

Iyi Dikasiteri ni igihamya cy’impuhwe Imana igirira Muntu. Yita ku gufasha abakene, abanyantege nke n’abatereranwe mu buryo bunyuranye. Ifite ububasha bwo kwakira no gushakisha inkunga, impano zitanzwe ku bushake kugira ngo hagobokwe abatagira epfo na ruguru. Ubutumwa bwayo ibusohoza ku isi hose, mu izina rya Papa.

III.            Dikasiteri ishinzwe ibijyanye no gushyira abakristu mu rwego rw’abatagatifu (Dicastère des Causes des Saints) 

Uru rwego rushinzwe gushyiraho amabwiriza agenderwaho mu gusaba ko umukristu ashyirwa mu rwego rw’abahire cyangwa se ko yandikwa mu batagatifu. Ni yo igena uburyo n’imihango bikurikizwa kandi igafatanya n’abashumba ba diyosezi, bo batangiza urugendo ruganisha ku iyandikwa mu batagatifu (l’instruction de la cause). Mu bindi ishinzwe harimo :

·        Kugenzura ko imyanzuro y’ibyavuye mu ibazwa ry’abakristu (les actes des causes déjà instruites) yabonetse hakurikijwe amabwiriza bityo ikabifataho umwanzuro kugira ngo bishyikirizwe Papa.

·        Gushyiraho uburyo bwemewe n’amategeko ya Kiliziya bukurikizwa mu kugenzura no kwemeza ukuri kw’ibyasigaye bitagatifu (reliques sacrées) ndetse no kwemeza ko bibikwa.

·        Kwemeza ko umutagatifu ahabwa izina ry’umwalimu wa Kilizya (docteur de l’Église) nyuma y’uko ibonye icyemezo (votum) cya dikasiteri ishinzwe amahame y’ukwemera gihamya ko uwo mutagatifu yabaye rukabuza mu mahame y’ukwemera.

 

IV.            Dikasiteri ishinzwe umuco n’uburezi (Dicastère pour la Culture et l'Éducation) 

Dikasiteri igizwe n’amashami abiri : ishami rishinzwe umuco ryibanda ku guteza imbere umuco, ubukangurambaga bw’ikenurabushyo ridaheza umurage ndagamuco n’ishami rishinzwe uburezi ryimakaza amahame remezo y’uburezi mu bigo by’amashuri bya Kiliziya, kuva ku bigo byakira inshuke, kugeza kuri za kaminuza.

Biri mu nshingano z’ishami rishinzwe umuco :

·        Guteza imbere imibanire y’i Vatikani n’urusobe rw’imico yo ku isi, rishyigikira byimazeyo umushyikirano nk’uburyo ntasimburwa mu bufatanye nyakuri, ubwuzuzanye n’ubukungahare bwa buri wese kugira ngo imico itandukanye irusheho kwakira Ivanjili n’ukwemera kwa gikristu, binafashe mu gutuma buri muntu yiyumva muri Kiliziya kuko aharanira, mu muco we, gushakisha ukuri n’icyiza gisumbye ibindi.

·        Gufasha abashumba ba za diyosezi kugira ngo babashe kubungabunga neza umurage w’amateka, nk’inyandiko zigaragaza ubuzima n’ikenurabushyo bya kiliziya, hamwe n’umurage ndangamuco na ndangabugeni mu ishyinguranyandiko, mu nzu ndangamurage, mu nsengero… kugira ngo byorohere ubikeneye kubibona.

·        Guharanira ko abashumba ba za diyosezi n’inama zibahuza baha agaciro kandi bakarinda imico gakondo mu murage wayo w’ubuhanga n’uw’ubuzima bwa roho (spiritualité), bakibuka ko ari ubukungu bw’ikiremwamuntu cyose.

Biri mu nshingano z’ishami rishinzwe burezi:

·        Gufasha abashumba za diyosezi, inzego nyobozi za kiliziya z’iburengerazuba n’inama z’abepiskopi gushyiraho amabwiriza ashingirwaho mu gushinga ibigo by’amashuri gatolika, aho ikenurabushyo ry’uburezi rigomba kwitabwaho nk’igice kigize iyogezabutumwa.

·        Gushyigikira ishyingwa n’iterambere ry’ibigo by’amashuri makuru bya kiliziya bihagije kandi bitanga ubumenyi butandukanye bwibanda ku kuri kwa gikristu kugira ngo umunyeshuri ategurirwe neza kuzasohoza inshingano neza, haba muri Kiliziya cyangwa muri sosiyete. Iyi dikasiteri ishinzwe kandi ibijyanye no kwemerwa na leta kwa dipolomi zitangwa n’ibyo bigo mu izina rya Vatikani (Saint-Siège).

·        Guteza imbere imyigishirize y’iyobokamana gatulika mu mashuri, Gufasha mu butwererane buhuza ibigo by’amashuri makuru bya Kiliziya n’amahuriro yabyo no Guha umwalimu icyemezo (nihil obstat), kugira ngo yemererwe kwigisha tewolojiya.

 

V.            Dikasiteri ishinzwe amahame y’ukwemera (Dicastère pour la Doctrine de la Foi)

Iyi Dikasiteri ifite umurimo w’ibanze wo gufasha Papa n’abepiskopi mu kwamamaza Ivanjili mu isi. Iteza imbere kandi ikanarinda ukuri kw’amahame gatolika ku kwemera no ku migenzo, ikabikora ivoma mu nganzo y’ukwemera, ari nako ihora ishakisha uko yayagura kugira haboneke ibisubizo by’ibibazo biba bigezweho. Kuwa 21 Nyakanga 1542, mu nyandiko « Licet ab initio », Papa Pawulo wa III yatangije komisiyo ishinzwe kwita ku bibazo by’ukwemera ; ubuyobe no kwitandukanya na Kiliziya (hérésie et schisme). Hagiye habaho amavugurura atandukanye kugeza ubwo iyi Dikasiteri ibayeho.

Dikasiteri ishinzwe amahame y’ukwemera igizwe n’amashami abiri, ndetse na komisiyo ebyiri : ishami rishinzwe amahame, n’irishinzwe imyitwarire, hakaba kandi komisiyo ya bibiliya n’iya tewolojiya (La Commission Biblique Pontificale et la Commission Théologique Internationale). Muri iyi Dikasiteri dusangamo kandi komisiyo ishinzwe kurinda abana, igafasha Papa kubona uburyo abana n’abanyantegenke (vulnérables) barushaho kurindwa.

Mu byo Dikasiteri ishinzwe amahame y’ukwemera ikora harimo: 

·        Kugenzura inyandiko mbere y’uko zitangazwa n’izindi Dikasiteri ndetse n’ibitekerezo bigaragara nk’ikibazo ku kwemera gutunganye.

·        Gushyigikira inyigo zigamije kuzamura ikigero cy’imyumvire no kwamamaza ukwemera kugira ngo bifashe Iyogezabutumwa.

·        Gushyigikira, binyuze mu gashami gashizwe imyitwarire, ingamba zo guhugura abepiskopi n’abandi banyamategeko ba kiliziya kugira ngo barusheho kumva amategeko ya Kiliziya, bityo babashe gutanga ubutabera buboneye, mu byo bafitiye ububasha.

Batatu bavukana bahowe Imana mu mwaka umwe

Mutagatifu Beyatirisi

Beyatirisi, mushiki wa Fawusitini na Sempilise, yishwe na Lukresi. Uwo mwicanyi wabyigambye mu birori, abihanuriwe n’umwana muto cyane, yafashwe n’ububabare, sekibi imugaragura amasaha atatu, iramuniga, apfa atyo. ...

Abo batagatifu batatu bavukana, bahowe Imana mu mwaka umwe, ni abatagatifu Fawusitini, Beyatirisi na Sempilise, bishwe bazira ukwemera gutagatifu. Bemeye Kristu, baramuhamya kugeza bamuhowe. Hari ku ngoma y’umwami Diyoklesiyani (Diocletien). Kuwa 29 Nyakanga, Kiliziya ihimabaza abatagatifu Fawusitini, Beyatirisi na Sempilise. Ni abatagatifu bavukana kandi bose bahowe Imana mu gihe kimwe.

Mutagatifu Fawusitini, yahowe Imana i Roma, ku ngoma y’umwami w’abaromani witwaga Diyoklesiyani. Uyu mwami yatotezaga bikomeye abakristu. Mu mwaka wa 304 nibwo Fawusitini n’umuvandimwe we Sempilise (Simplice de Rome) bajugunywe mu ruzi rwa Tibre, nyuma mushiki wabo Beyatrisi yaje kubona imibiri y’izo ntungane, nuko ayishyingura uko bikwiye, yirengagije itegeko ryabibuzaga. 

Mutagatifu Beyatirisi, Uwahowe Imana (+304)

Mu gihe umwami w’abami w’abaromani witwaga Diyoklesiyani yatotezaga abakristu, Mutagatifu Beyatrise na we ni ho yafashwe maze acirwa urubanza rwo gupfa azira ko yashyinguye basaza be aribo Mutagatifu Semplise na Mutagatifu Fawusitini na bo bari bahowe Imana, bakaba bari bajugunywe mu ruzi rwa Tibre.

Beyatirisi amaze gushyingura basaza be bahowe Imana, yagiye kuba mu rugo rw’umutagatifukazi witwaga Lusina wari uzwiho kumara amasaha menshi y’umunsi asenga kandi akora ibikorwa by’urukundo. Aho yahamaze amezi arindwi, mu mahoro yibanira neza n’uwo mutagatifukazi, ariko afite icyifuzo cyo kumena amaraso ye kubera Kristu nk’uko basaza be bari barabigenje. Nyuma icyifuzo cye cyarashubijwe kubera ko uwitwa Lukresi wari wungirije umwami w’abami, akaba n’umugome cyane kandi yaratwawe n’irari ryo gutunga byinshi, yashakaga gufata umurage wa Beyatirisi akawongera ku we wari usanzwe kandi ari munini. Maze afata Beyatirisi, amushinja ko ari umukirisitukazi.

Icyo gihe yamuhitishijemo ibintu bibiri: kwemera gutura ibitambo ibigirwamana cyangwa gutakaza umurage we ndetse akanamwica. Beyatirisi yashubije ko mu byo atunze byose, ibifite agaciro kurusha ibindi ari ukwemera kwe n’umukiro we. Kandi ko adashobora gutura ibitambo amashitani n’ibigirwamana bibaje mu biti. Amaze kuvuga ibyo, uwo mugabo yahise amujyana mu buroko. Mu ijoro rikurikiyeho, uwo mugome Lukresi ategeka ko bamwica bamunize. Hari mu mwaka wa 304. Ya nshuti ye Lusina afata umurambo we, awushyingura iruhande rw’imva za basaza ba Beyatirisi, iruhande rw’inzira nini yitwa Porto.

Lukresi amaze kwica Beyatirisi, akigarurira umunani we, yakoresheje umunsi mukuru, maze kuri uwo munsi mukuru akomeza gukwena abakirisitu yigamba ko yicishije Beyatirisi kandi agafata n’umurage we, ndetse akomeza gutuka no guharabika idini ry’Abakirisitu. Nuko akana gato kari aho gahagatiwe na nyina gatera hejuru kavuga mu ijwi ryumvikana kati : « Lukresi umaze kwica, kandi wongeraho no kwiba ibintu bye. Ariko ugiye guhanwa. » ako kanya Lukresi afatwa n’ububabare bukaze, maze sekibi imugaragura amasaha atatu, irangije iramuniga, apfa atyo uwo munsi.

Papa Lewo wa II yabubakishirije Kiliziya ngo abubahishe, imibiri yabo ayizana muri iyo Kiliziya. Ubu bashyinguye muri Kiliziya yitiriwe Bikira Mariya (Sainte Marie Majeure) i Roma.

Abatagatifu Fawusitini, Beyatirisi na Sempilise tubigireho kwemera Imana, kuyikomeraho mu bitotezo no mu bihe byadutwara ubuzima bwo kuri iyi si.

Sunday, November 26, 2023

Inshamake kuri Padiri Bicamumpaka, umuyobozi wungirije wa ICK

 
Padiri Prudence Bicamumpaka yavukiye mu cyahoze ari komini Kayenzi, ubu ni Umurenge wa Kayezi mu karere ka Kamonyi. Yavutse kuwa 14/05/ 1968, akaba umwe mu bana batanu ba Ntahonderera Celestin na Mukamurigo Gaudence. Prudence Bicamumpaka yahawe ubupadiri kuwa 12 Mata 1997, abuhererwa i Roma muri shapely a Kaminuza ya Mutagatifu Urban (Chapel of Pontifical Urban College “ de Propaganda Fide”).

Amashuri yize n’ubutumwa yakoze

·        1975 - 1983: yize amashuri abanza mu bigo bitandukanye, Ntwari na Murambi mu murenge wa Kayenzi.

·        1983 - 1989: yize mu Iseminari nto ya Kabgayi yisunze Mutagatifu Lewo, ahiga indimi - Latin and Modern Languages.

·        1989 -1990: yize mu Iseminari nkuru ya Rutongo yaragijwe Mutagatifu Yozefu

·        1990 - 1992: yize amasomo ya Filozofiya mu Iseminari nkuru ya Kabgayi yaragijwe Mutagatifu tomasi w’Akwini

·        1992 - 1997: yize amasomo ya Tewolojiya I Roma (The Pontifical Urbaniana University in Rome, Italy), ahabwa impamyabumenyi zitandukanye (Bachelor’s Degree and Master’s Degree).   

Nyuma yo guhabwa ubupadiri, Padiri Prudence Bicamumpaka yagarutse mu Rwanda, atangira ubutumwa bwe n’umusaseridoti ashingwa kuyobora ikigo cy’amashuri cya Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi kuva mu 1997 - 2002. 

Nyuma yo kuva i Kamonyi, yakomereje i Kabgayi muri Iseminari Nkuru, ayibera umuyobozi kuva mu 2002 kugeza mu 2006, hanyuma kuva mu 2006 kugeza mu 2008 ashingwa kwita ku buzima bwa roho muri iyo Seminari - Spiritual Father). 

Mu mwaka wa 2008, Padiri Prudence Bicamumpaka yasubiye kwiga i Roma, ahavana impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya - doctorate in Theology, The Pontifical Urbaniana University). 

Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yagarutse mu Rwanda, aba umwalimu wa Tewolojiya n’umuyobozi wungirije mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda Major Seminary Théologicum de Nyakibanda) kuva mu 2012 kugeza mu 2019. 

Kuva mu 2019 kugeza mu 2023, Padiri Prudence Bicamumpaka yahawe ubutumwa bwo kuyobora OPM ndetse no kuba umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’imishinga muri Diyosezi ya Kabgayi. 

Kuva mu 2021 kugeza muri Kanama 2023, yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kabacuzi. 

Padiri Prudence Bicamumpaka ni umuyobozi wungirije wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi ushinzwe Amasomo n’ubushakashatsi (Deputy Vice-Chancellor for Academics and Research at Institut Catholique de Kabgayi), nk’uko bikubiye mu nyandiko ya Diyosezi ya Kabgayi yo kuwa 03 /08/2023, igaragaza uko abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka wa 2023-2024, ikagaragaza kandi ko abahawe ubutumwa bushya batagomba kurenza kuwa 31 Kanama 2023 bataragera aho batumwe.

Friday, November 10, 2023

Kiliziya y’u Rwanda; Abepiskopi 27 mu myaka 71

Mu Rwanda, Kiliziya Gatolika imaze imyaka 71 itangiye kubona Abepiskopi kavukire. Muri iyo myaka, yungutse Abepiskopi 27, uhereye kuri Myr Aloyizi BIGIRUMWAMI, ukagera kuri Myr Balthazar NTIVUGURUZWA. Turebere hamwe mu nshamake, abo bashumba ba diyosezi n’uko bakurikirana mu guhabwa inkoni y’ubushumba.

1.     Musenyeri Aloyizi BIGIRUMWAMI  

Yavukiye i Zaza, kuwa 22 Ukuboza 1904, abatizwa kuri Noheli y’uwo mwaka. Yitabye Imana ku wa 3 Kamena 1986 mu bitaro bya Ruhengeri, azize indawara y’umutima. Myr Aloyizi BIGIRUMWAMI yahawe ubusaserdoti kuwa 26 Gicurasi 1929, atorerwa kuba umushumba wa 1 wa Vikariyati nshya ya Nyundo yari imaze gushingwa kuwa 14 Gashyantare 1952.

Yahawe ubwepiskopi, ku munsi wa Penekositi, kuwa 1 Kamena 1952. Kuwa 10 Ugushyingo 1959 nibwo icyarvikariyati cyahindutse diyosezi, bityo Aloyizi BIGIRUMWAMI, Vikeri apostoliki ahinduka umwepiskopi wa diyosezi. Imirimo y’ubushumba bwa Diyosezi yayisoje kuwa 17 Ukuboza 1973, ubwo Papa Pawulo wa VI yemeraga ubwegure bwe. Intego ye yari : "Induamur arma lucis" "Revêtons l'armure de la lumière ".

Yabaye padiri mukuru wa Misiyoni ya Muramba mu gihe cy’imyaka 18 (30/1/1933 - 17/1/1951). Mu 1947 ni we munyarwanda wambere wahawe ubutumwa bwo kuba mu nteko y’abajyanama ya Vikariyati (the council of the vicariate). Ni we mwirabura wa mbere wabaye umwepiskopi muri Koloni mbirigi (Kongo, u Burundi n’u Rwanda), akaba n’umunyafrika wa 3 wari ubaye umwepiskopi mu mateka ya kiliziya gatolika muri Afrika. 
Umuhango wo kumwimika witabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa kand ibirori bimara iminsi 3, yakira abigishwa bashya 20.000. Ni we wahaye Ubwepiskopi umusuwisi Andereya Peraudin, kuwa 19 Ukuboza 1955. Icyo gihe ntibyumvwaga na benshi ko umwera yahabwa ubwepiskopi n’umwirabura. 

2.     Musenyeri Bernard MANYURANE 

Ni we Papa Yohani wa XXIII yatoreye kuba umushumba wayo wambere wa Diyosezi ya Ruhengeri yashinzwe kuwa 20 Ukuboza 1960. Yavutse mu 1913, abatizwa kuwa 3 Mata 1925. Yahawe ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1940. Yagombaga kwimikwa kuwa 11 Gashyantare 1961, afatwa n’uburwayi butunguranye kuwa 28 Mutarama 1961, yitaba Imana kuwa 8 Gicurasi 1961, atarahabwa inkoni y’ubushumba. Intego ye y’Ubwepiskopi yari yahisemo ni “In Vinculo Pacis - In the Bond of Peace”. Ni we mushumba watowe wambere wa Diyosezi ya Ruhengeri. 

3.     Musenyeri Yozefu SIBOMANA 

Yavukiye i Save kuwa 25 Mata 1915, atabaruka kuwa 09 Ugushyingo 1999. Ybatijwe kuwa 28 Mata 1915, ahabwa ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1940 i Nyakibanda. Muri Mutarama 1961, Mutagatifu Papa Yohani wa XXIII, yamugize Umunyagikari we (Camérier secret de sa Sainteté), amugira Musenyeri by’icyubahiro.

 Kuwa 21 Kanama 1961, yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yimikwa kuwa 3 Ukuboza 1961. Intego ye y’Ubwepiskopi yari “Cui Credidi -Nzi uwo nemeye”.


Kuwa 5 Nzeri 1968, yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo ikimara gushingwa, yimikwa kuwa 29 Ukuboza 1968. Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuwa 25 Werurwe 1992. Yabaye umushumba wa 2 wa Diyosezi ya Ruhengeri, aba n’uwambere wa Diyosezi ya Kibungo.

 4.     Musenyeri Yohani Batisita GAHAMANYI

Yavutse mu 1920, atabaruka kuwa 19/06/1999. Niwe mushumba wambere wa Diyosezi ya Butare, kuva yashingwa mu 1961, kugeza agiye mu kiruhuko kuwa 02 Mutarama 1997. Yahawe ubupadiri kuwa 15 Kanama 1951. Papa Yohani wa XXIII yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare kuwa 11 Nzeri 1961.

 Yimitswe kuwa 06 Mutarama 1962, ibirori biyoborwa na Arikiyepiskopi wa Kabgayi, Myr Andereya PERRAUDIN. Intego ye yari “Mu rukundo n’amahoro - In caritate et pace”. Myr Yohani Batisita GAHAMANYI yitabiriye ibyiciro bine by’inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani (sessions I, II, III et IV du Concile Vatican II). 


5.     Musenyeri Phocas NIKWIGIZE 

Yavukiye i Muhanga, kuwa 26 Kanama 1919, ahabwa Batsimu kuwa 26 Kanama 1919. Yahawe ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1948. Phocas Nikwigize yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri kuwa 5 Nzeri 1968, ahabwa ubwepiskopi kuwa 30 Ugushyingo 1968.
Yagiye mu kiruhuko kuwa 5 Mutarama 1996. 

Bikekwa ko Myr Phocas Nikwigize yitabye Imana kuwa 30 Ugushyingo 1996, ku munsi yaburiwe irengero ava mu buhungiro. Intego ye yari “Procedamus In Pace - Let us proceed in peace - Tugendere mu mahoro”. Yabaye umushumba wa 3 wa Diyosezi ya Ruhengeri, aba umwepiskopi uharanira amahoro nk'uko byari bikubiye mu ntego ye.

6.     Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA 

Yavukiye i Rwaza muri diyosezi ya Ruhengeri, kuwa 10 Gashyantare 1936, ahabwa ubupadiri kuwa 18 Kamena 1966. Kuwa 17 Ukubobza 1973, Papa Pawulo wa VI yamutoreye kuba umushumba wa diyosezi ya Nyundo. Yahawe ubwepiskopi kuwa 2 Kamena 1974. 

Yabaye Arikiyepiskopi wa Kigali kuva kuwa 10 Mata 1976 kugeza yitabye Imana muri Kamena 1994, i Gakurazo muri diyosezi ya Kabgayi. Intego ye yari « Ecce Adsum – ndi hano ». Yabaye umushumba wa kabiri wa Diyosezi ya Nyundo, aba n’uwa mbere wa Arikidiyosezi ya Kigali.

 7.     Myr Wenceslas KALIBUSHI

Yavutse kuwa 29 Kamena 1919, avukira mu Byimana. Yahawe ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1947, atorerwa kuba umushumba wa diyosezi ya Nyundo kuwa 9 Ukuboza 1976. Yimitswe kuwa 27 Werurwe 1977. 

Kuwa 2 Mutarama 1997 nibwo yagiye mu kuhuko. Yitabye Imana kuwa 20 Ukuboza 1997. Intego ye yari « Ecce Venio – dore ndaje ». Yabaye umushumba wa 3 wa Diyosezi ya Nyundo. 


8.     Musenyeri Joseph Ruzindana 

Yavukiye i Rambura muri diyosezi ya Nyundo, kuwa 3 Kamena 1943, yitaba Imana muri Kamena 1994, aguye i Gakurazo muri diyosezi ya Kabgayi. icyo gihe kandi nibwo hapfuye Myr Visenti Nsengiyumva wari Arikiyepiskopi wa Kigali na Myr Tadeyo Nsengiyumva wari umwepiskopi wa Kabgayi, akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Joseph Ruzindana yahawe ubupadiri, nk’umusaseridoti wa Byumba, kuwa 23 Nyakanga 1972, atorerwa kuba umushumba wa diyosezi ya Byumba kuwa 5 Ugushyingo 1981.

Myr Padiri Joseph Ruzindana yahawe inkoni y’ubushumba kuwa 17 Mutarama 1982. Ni we mwepiskopi wa mbere wa Byumba yashinwe ikuwe kuri diyosezi ya Ruhengeri. Intego ye yari “Sitio - mfite inyota”.

9.     Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA 

Yavukiye muri Paruwasi ya Kibeho ya Diyosezi ya Gikongoro, kuwa 25 Nzeri 1942. Yahawe ubupadiri kuwa 11 nyakanga 1971. Papa Yohani Pawulo wa II yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi nshya ya Cyangugu kuwa 14 Ugushyingo 1981.Yahawe ubwepiskopi kuwa 24 Mutarama 1982. Intego ye ni: “Ut Unum Sint” (Kugira ngo bose babe umwe). Kuwa 9 Werurwe 1996 nibwo yagizwe Arikiyepikopi wa Kigali, ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru kuwa 19 Ugushyingo 2018. 

Kuwa 17 Mutarama 2019, yimitse umusimbura we Myr Antoine Kambanda. Afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya, ishami rya Misiyoloji yakuye mu Bubiligi (Doctorat en Missiologie). Ni we mushumba wa mbere wa Diyosezi ya Cyangugu, akaba n’uwa kabiri wa Arikidiyosezi ya Kigali. Ubu ni umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru i Jali.

10. Musenyeri Tadeyo NSENGIYUMVA  

Yavukiye i Bungwe muri Diyosezi ya Byumba, kuwa 17 Werurwe 1949, yitaba Imana muri Kamena 1994, ku munsi umwe na Myr Visenti NSENGIYUMVA wari umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali na Myr Yozefu RUZINDANA wari umushumba wa diyosezi ya Byumba. 

Tadeyo Nsengiyumva yahawe ubupadiri kuwa 20 Nyakanga 1975, atorerwa kuba umushumba wungirije wa Kabgayi (Coadjutor Bishop) kuwa 18 Ugushyingo 1987. 



Yahawe ubwepiskopi kuwa 31 Mutarama 1988. Kuwa 8 Ukwakira 1989 ni bwo yasimbuye Myr Andereya Perraudin ku ntebe y’ubushumba ya diyosezi ya Kabgayi. Intego ye yari “Adveniat Regnum Tuum - ingoma yawe yogere hose : Que ton règne vienne parmi nous”.


11. Musenyeri Agusitini MISAGO 

Yavutse mu 1943, mu cyahoze ari Komine ya Kinyami, Perefigitura ya Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi. Yabatijwe kuwa 17 Gicurasi 1956 muri Paruwasi avukamo ya Nyagahanga, akomezwa ku ya 1 Ukuboza 1956. Yahawe ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1971. Papa Yohani Pawulo wa II yamutoreye kuba umwepiskopi wa Gikongoro kuwa 30 Werurwe 1992, yimikwa kuwa 28 Kamena 1992. Intego ye yari “Omnia propter Evangelium” (Byose bigiriwe Inkuru Nziza). 

Yari afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya n’impamyabumenyi y’ikirenga mu byerekeranye n’abakurambere ba Kiliziya, yakuye i Roma, “Doctorat en Sciences patristiques, Institut patristique Augustinianum, 1974-1979”. Nyuma y’ikinyarwanda, yari azi kandi Igifaransa, Icyongereza, Igitaliyani, Ikilatini, Ikidage, ndetse n’Ikigereki gikoreshwa muri Bibiliya. Yitabye Imana kuwa 12 Werurwe 2012. Ni we umwepiskopi wa mbere wa Gikongoro.

12. Musenyeri Feredariko RUBWEJANGA 

Yavukiye i Nyabinyenga, mu Karere ka Kayonza, Diyosezi ya Kabgayi, mu 1931; abatizwa kuwa 18 Mata 1936. Yaherewe ubupadiri mu Nyakibanda kuwa 20 Nzeli 1959. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yamugize Musenyeri by’icyubahiro (Prélat d’Honneur) mu 1987. Kuwa 30 Werurwe 1992, yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo. Yahawe Inkoni y’ubushumba kuwa 5 Nyakanga 1992. 
Mgr Rubwejanga ni ubanza

Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuwa 28 Kanama 2007, akomereza ubuzima mu muryango w’Abihayimana b’Abamonaki b’Abatarapiste ba Scourmont mu Bubiligi. Intego ye ni: Faciam Voluntatem Tuam” (Nkore ugushaka kwawe). 

Yaminurije Tewolojiya muri Kaminuza Gatolika y’i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (1957-1963). Ni we mushumba wa 2 wa Diyosezi ya Kibungo, akaba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

13. Musenyeri Anasitazi MUTABAZI 

Yavutse kuwa 24 Ukuboza 1952, avukira muri Paruwasi ya Bare, Diyosezi ya Kibungo akaba umwe mu mfura za Seminari Nto ya Zaza yatangiranye abaseminari bagera 17 mu 1968. Yahawe ubupadiri kuwa 25 Nyakanaga 1980, ku munsi umwe na Myr Kizito BAHUJIMIHIGO.

Yatorerewe kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi kuwa 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 26 Gicurasi 1996. Afite intego igira iti: “Pax in Christo” (Amahoro muri Kristu). Kuwa 10 Ukuboza 2004 nibwo yeguye ku mirimo y’umushumba wa Diyosezi. Ubu ni umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko. 

14. Musenyeri Servilien NZAKAMWITA 

Yavukiye muri Paruwasi ya Nyarurema, diyosezi ya Byumba, kuwa 20 Mata 1943. Yahawe ubupadiri kuwa 11 Nyakanga 1971 i Rushaki, ku munsi umwe na Myr Tadeyo NTIHINYURWA Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko, na we wabuherewe muri Paruwasi avukamo ya Kibeho. 

Ku ya 25 Werurwe 1996: yatorewe kuba umwepiskopi wa Byumba, ahabwa inkoni y'ubushumba ku wa 2 Kamena 1996, n'intego igira iti: “Fiat voluntas tua” (Icyo ushaka gikorwe, Mt.6,10). Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuwa 28 28 Gashyantare 2022. Ubu ni umushumba wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu iseminari Nto ya Rwesero.

15. Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA 

Yavukiye i Bumazi muri Paruwasi ya Shangi ya Diyosezi ya Cyangugu, kuwa 22/06/1953, atabaruka kuwa 11/03/2018. Yahawe ubupadiri kuwa 6 Nyakanga 1980, nk’umusaseridoti wa Diyosezi ya Nyundo, abuhererwa ku Nyundo. Kuwa 5/11/ 1981 ni bwo yabaye umwe mu basaseridoti ba Diyosezi ya Cyangugu (incardination). 
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu kuwa 18 Mutarama 1997, yimikwa kuwa 16 Werurwe1997. Intego ye yariIn Humilitate Et Caritate” (mu bwiyoroshye no mu rukundo). Yatabarutse ageze i Kigali, avuye kwivuza mu mahanga. Yatabarutse afite imyaka 65, irimo 38 ari umusaseridoti na 21 ari umushumba wa Diyosezi. Ni we mushumba wa kabiri wa Diyosezi ya Cyangugu.

16. Musenyeri Alexis HABIYAMBERE (S.J)

Yavukiye muri Paruwasi ya Save ya Diyosezi ya BUTARE, kuwa 1 Kanama 1939. Yokoze amasezerano ye yambere mu muryango w’Abayezuwiti mu 1962, ahabwa ubupadiri kuwa 1 Kanama 1976, afite imyaka 37. 

Kuwa 18 Mutarama 1997, Papa Yohani Pawulo wa II yamutoreye kuba umwepiskopi wa Nyundo, yimikwa kuwa 22 Werurwe 1997, afite intego igira iti: Suscipe Domine” (Akira Nyagasani). Myr Alexis HABIYAMBERE (S.J). Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuwa 21 Gicurasi 2016. Ubu ni umushumba wa Diyosezi ya Nyundo uri mu kiruhuko cy’izabukuru. 

17. Musenyeri Philippe RUKAMBA 

Yavukiye i Rwinkwavu, Kayonza, kuwa 26 Gicurasi 1948, muri Diyosezi ya Kibungo, abatizwa ku munsi wa gatatu avutse, kuwa 29 Gicurasi 1948. Yahawe ubupadiri kuwa 2 Kamena 1974. Yatorewe kuba umushumba wa BUTARE na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, kuwa 18 Mutarama 1997, ahabwa ubwepiskopi na Myr Yozefu SIBOMANA, wari umushumba wa Kibungo, kuwa 12 Mata 1997. 

Intego ye ni “CONSIDERATE IESUM - Consider Jesus, nimuhugukire Nyagasani”. Ni umuhanga mu bijyanye na Tewolojiya n’iby’abakurambere ba Kiliziya. (Docteur en théologie et en sciences patristiques). Niwe mushumba wa kabiri wa Diyosezi ya Butare. 

18. Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO 

Yavukiye muri Paruwasi ya Rwamagana, i Nyagasenyi, kuwa 05 Ukuboza 1954. Ni umwe mu mfura za Seminari Nto ya Zaza, yashinzwe mu 1968. Myr Kizito BAHUJIMIHIGO yaherewe ubupadiri i Kibungo kuwa 25 Nyakanga 1980. Kuwa 8 Gicurasi1998, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yamutoreye kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yimikwa kuwa 27 Kamena 1998, na Myr Ntihinyurwa Tadeyo, wari Arikiyepiskopi wa Kigali. 

Kuwa 28 Kanama 2007, Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yimikwa kuwa 28 ukwakira 2007. Yeguye kuri izo nshingano kuwa 29 Mutarama 2010. Intego ye y’ubwepiskopi ni “Ut Cognscant Te” (Bakumenye). Ni umuhanga mu by’imitekerereze n’uburezi (docteur en psychologie et en pédagogie). Yabaye umushumba wa 4 wa Diyosezi ya Ruhengeri, n’uwa 3 wa Diyosezi ya Kibungo. Ni Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko.

19. Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE 

Myr Smaragde MBONYINTEGE yavukiye i Rutobwe muri Paruwasi ya Cyeza, Diyosezi ya Kabgayi kuwa 2 Gashyantare 1947. Yahawe ubupadiri kuwa 20 Nyakanga 1975. Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba umushumbwa wa Diyosezi ya Kabgayi, kuwa 21 Mutarama 2006. Myr Tadeyo Ntihinyurwa, wari Arikiyepiskopi wa Kigali n’umuyobozi wa Kabgayi ni we wamuhaye inkoni y’ubushumba kuwa 26 Werurwe 2006. Intego ye ni “Lumen Christi spes mea” (Urumuri rwa Kristu, amizero yanjye). 

Ni umuhanga waminuje mu bijyanye na Tewolojiya ya roho (Docteur en Théologie Spirituelle). Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yamugize Musenyeri by’icyubahiro (Chapelain de sa Sainteté) kuwa 22 Mutarama 2003. Ubu ni umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu iseminari Nto ya Kabgayi.

20. Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA 

Yavukiye muri Paruwasi ya Nyamata, Arikidiyosezi ya Kigali, kuwa 10 Ugushyingo 1958, abatizwa ku wa 27 Ugushyingo 1958. Yahawe ubupadiri kuwa 08 Nzeri 1990 i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, abuhabwa na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II. Kuwa 07 Gicurasi 2013, Papa Fransisko yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, yimikwa na Myr Tadeyo Ntihinyurwa, wari Arikiyepiskopi wa Kigali, n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, kuwa 20 Nyakanga 2013. 

Kuwa 19 Ugushyingo 2018: yatorewe kuba Arikiyepiskopi wa Kigali. Yimikwa nka Arikiyepiskopi, kuwa 17 Mutarama 2019. Kuwa 25 Ukwakira 2020: Papa Fransisko yamutoreye kuba Karidinali, amwimikira i Roma kuwa 28 Ugushyingo 2020. Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda afite impamyabumenyi ihanitse mu Bumenyi bw’Imana n’Imbonezabupfura (Doctorat en Théologie morale). Intego ye ni: “ Ut Vitam Habeant ” (Kugira ngo bagire ubuzima). Yabaye umushumba wa 5 wa Diyosezi ya Kibungo, ubu ni umushumba wa 3 wa Arikidiyosezi ya Kigali. 

21. Musenyeri Célestin HAKIZIMANA 

Yavutse kuwa 14 Kanama 1963, muri Paruwasi ya ‘Sainte Famille’, Arikidiyosezi ya Kigali. Yaherewe ubupadiri muri Paruwasi ya ‘Sainte Famille’ kuwa 21 Ntakanga199. Papa Fransisko amutorera kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, kuwa 26 Ugushyingo 2014, ahabwa inkoni y’ubushumba na Myr Tadeyo Ntihinyurwa, wari Arikiyepiskopi wa Kigali, kuwa 24 Mutarama 2015. 

Intego ye ni “Duc in altum” (Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu, murobe, Lk 5:4). Ni umuhanga muri Tewolojiya, akaba ayifitemo impamyabumenyi ihanitse (Docteur en Théologie Dogmatique). Ni we umwepiskopi wa kabiri wa Gikongoro. 

22. Musenyeri Visenti HAROLIMANA 

Yavukiye i Mpembe muri Paruwasi ya MUBUGA, Diyosezi ya Nyundo, ku wa 2 Nzeli 1962. Yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wari wasuye u Rwanda, kuwa 08 Nzeri 1990, ku munsi umwe na Antoni Karidinali KAMBANDA. Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yamutotoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri kuwa 31 Mutarama 2012, ahabwa inkoni y’ubushumba na Myr Alexis HABIYAMBERE (S.J) wari umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Hari kuwa 24 Werurwe 2012. Intego ye ni “Vidimus Stellam eius” (Twabonye inyenyeri ye, Mt 2, 2). Afite impamyabumenyi ihanitse muri tewolojiya yakuye mu Butaliyani mu 1993-1999 (Doctorat, théologie dogmatique). 

23. Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA 

Yavukiye i Murambi muri Paruwasi ya Rulindo, Arikidiyosezi ya Kigali, kuwa 4 Ukuboza 1956. Yize mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Leo i Kabgayi (1969-1973). Ku myaka 25 yaje gusubira mu Iseminari Nto i Kabgayi mu cyiciro cy’abigaga bakuze (Séminaire des Aînés), ahabwa ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1991. Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya NYUNDO, kuwa 11 werurwe 2016, ahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 21 Gicurasi 2016. 

Intego ye ni “Misericordes sicut Pater” (Nimube abanyampuhwe nk’uko So ari Umunyampuhwe, Lk.6,36). Ni umuhango mu mategeko ya Kiliziya (Docteur en droit Canonique). 

24. Musenyeri Edouard SINAYOBYE 

Yavutse tariki ya 20 Mata 1966, i Kigembe, Gisagara, muri Paruwasi ya Higiro ya Diyosezi ya Butare. Yahawe ubupadiri kuwa 12 Nyakanga 2000. Papa Fransisko yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu ku wa 6 Gashyantare 2021, yimikwa na Myr Filipo RUKAMBA, umushumba wa Butare, kuwa 25 Werurwe 2021. Intego ye ni “Fraternitas in Christo” (Ubuvandimwe muri Kristu).

Afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye na Tewolojiya yakuye i Roma (Doctorat en Théologie Spirituelle, Université Pontificale Teresianum de Rome 2008-2013). 

Ni umwanditsi w’ibitabo uzwiho gukunda Bikira Mariya. 

25. Musenyeri Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU 

Yavukiye muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil mu Karere ka Rutsiro muri diyosezi ya Nyundo, kuwa 21 Nyakanga 1960. Yahawe ubupadiri kuwa 8 Ukwakira 1995. Mu Bubiliogi, yahigiye Tewolojiya no gucunga imishinga, byombi abibonamo impamyabumenyi (licence en théologie pastorale et licence en gestion de projet, à l'Université catholique de Louvain). 

Papa Fransisko yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kuwa 20 Gashyantare 2023, ahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 1 Mata 2023, mu biganza bya Antoni Karidinali KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali. Intego ye ni “ Audite Iesum : nimwumve Yezu”. Ni umuhanga muri Tewolojiya. Igihe atowe, yari mu bushakashatsi bwo ku rwego rw’abakorera impamyabumenyi ihanitse. (Candidat au doctorat en Théologie). 

26. Musenyeri Papias MUSENGAMANA

Yavukiye muri Paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki ya 21 Kanama 1967. Yahawe ubupadiri kuwa 18 Gicurasi 1997. 

Kuwa wa 28 Gashyantare 2022 nibwo Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Byumba, yimikwa kuwa 14 Gicurasi 2022

Intego ye ni « In Caritate et Misericordia - mu rukundo n’impuhwe ». Afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya (Doctorat en Théologie biblique). 

Ni we mushumba wa 3 wa Diyosezi ya Byumba kuva yashingwa. 


27. Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA 

Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yavukiye i Muhanga ku wa 15 Nzeri 1967. Yahawe ubupadiri ku wa 18 Mutarama 1997. 

Kuwa 2 Gicurasi 2023, Papa Fransisko yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yimikwa kuwa 17 Kamena 2023Myr Smaragde MBONYINTEGE niwe wamuhaye inkoni y’ubushumba. 

Intego ye, nk'uko igaragara mu kirangantego cye ni "Orate In Veritate - Nimusenge mu kuri". Afite impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya (doctorat en théologie morale) yakuye i Louvain mu Bubiligi.

Mgr Baltazar Ntivuguruzwa ni we mwepiskopi u Rwanda ruheruka kubona.

Izindi nkuru wasoma zivuga ku bepiskopi n’amadiyosezi

  1. Menya Abepiskopi 13 ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda .
  2. Niwe mushumba mushya wa Diyosezi ya Kabgayi
  3. Rwanda: mu bakiriho, Kiliziya yungutse umwepiskopi wa 15
  4. Ikaze mu rugaga rw’Abepiskopi
  5.  Menya Diyosezi ya Butare n’abashumba bayiragijwe
  6. Menya Diyosezi ya Cyangugu n’abashumba bayiragijwe
  7. Menya Diyosezi ya Kabgayi n’abashumba 5 bayiragijwe
  8. Menya Diyosezi ya Kibungo n’abashumba bayiragijwe
  9. Menya Diyosezi ya Gikongoro n’abashumba bayiragijwe
  10. Ibyo wamenya kuri Diyosezi ya Nyundo, impanga ya Kabgayi
  11. Menya diyosezi ya Ruhengeri n’Abepiskopi bayiyoboye

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...