Thursday, September 19, 2024

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitani, njyewe ufite ishema ry’uko buri munsi ntura igitambo Imana Nyakuri”…

Yanwari yavukiye i Naple mu Butaliyani ahagana mu mwaka wa 270. Ababyeyi be bari abakirisitu. Igihe habaye itotezwa rikaze ry’abakristu ku ngoma ya Diyoklesiyani, Yanwari yari umwepisikopi wa Beneventi, mu majyepfo y’Ubutaliyani. Ni yo mpamvu bamwita Yanwari wa Beneventi (Janvier de Bénévent). Muri ayo makuba Yanwari yahabaye intwari cyane akomeza abakristu mu kwemera, arabigisha abamara ubwoba maze barushaho kwitagatifuza. Abanzi ba Kiliziya barushijeho kumwanga cyane. Nuko aho bigeze baramufata bamugirira nabi bikomeye.

Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitani, njyewe ufite ishema ry’uko buri munsi ntura igitambo Imana Nyakuri”. Avuye mu rukiko, bamujyanye kumutwika mu itanura, maze arisohokamo ari mutaraga ntacyo yabaye. Hakurikiyeho kumushwaratuza ibyuma bikuraho uruhu n’inyama bikagendana, maze umubiri we urashwanyagurika. Icyo gihe yagumaga atera akanyabugabo abo bari bafunganywe b’abakirisitu.

Ku munsi wakurikiyeho, Yanwari hamwe n’abandi bakirisitu bari bafunganywe, babajyanye muri sitade hari abantu benshi cyane, babagabiza ibirura byashonje. Inyamaswa zaraje, Izo ngabo z’intwari za Kristu, zikora ikimenyetso cy’umusaraba zitegereje ko izo nyamaswa zibarya bakigira mu ijuru. Izo ntare n’ibyo bicokoma (tigres) barabirekuye, biraza byiryamira ku birenge by’abo bakirisitu, ntibyagira icyo bibatwara, imbaga yose yari isonzeye amaraso, itegereje kwishimisha kuri abo bakirisitu, iramwara. Yanwari , na bagenzi be baciriwe urubanza rwo gucibwa umutwe, kandi uko gucibwa umutwe kwaherekejwe n’ibitangaza byinshi.

Yarasenze asabira guhuma uwo guverineri w’umugome, arangije, aramuhumura. Banavuga ko yakoze n’ibindi bitangaza byinshi amaze gucibwa umutwe. Bavuga ko mbere yo gupfa, hari umusaza wari wasabye Yanwari igitambaro baraza kumupfukisha mu maso mbere yo kumuca umutwe. Amaze kwicwa rero, umwishi yabyiniye kuri cya gitambaro, abwira umurambo wa Yanwari ati: “ngaho shyira iki gitambaro uwo wari wacyemereye”.

Nuko umurambo uramwumvira, mu kanya gato icyo gitambaro kiba kiri mu biganza bya wa musaza wagisabye, maze abari aho bose baratangara. Bavuga ko kubera kwiyambaza mutagatifu Yanwari, yahagaritse icyorezo cy’indwara cyari cyayogoje ako karere, mu w’1497 no mu w’1529. Bavuga kandi ko hari umwana wazutse abitewe no gukozwa ku ishusho ya mutagatifu Yanwari.

Yanwari yamamajwe cyane n’igitangaza cy’amaraso ye yashyizwe mu gacupa mu mujyi wa Naple, ayo maraso agashonga iteka buri mwaka ku munsi we. Yishwe hamwe n’abandi bakristu batandatu, bane muri bo bari abadiyakoni bashinzwe imirimo ya Kiliziya, abandi bakaba bari abalayiki. Yishwe mu mwaka wa 305. 

Twizihiza mutagatifu Yanwari ku itariki 19 Nzeri.

(Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963, (ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Saturday, September 14, 2024

"Nibabyumve Maze Bishime", intego y’umwepiskopi watowe wa Butare

..."AUDIANT ET LAETENTUR". Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho, ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime! Zaburi 34:3...

Ni amagambo agize intego ya Nyiricyubahiro Myr Yohani Bosiko Ntagungira, umwepiskopi watowe wa diyosezi ya Butare. Iyo ntego mu rurimi rw’ikilatini ni "AUDIANT ET LAETENTUR" bisobanuye ngo "NIBABYUMVE MAZE BISHIME".


Iyi ntego ikomoka muri Zaburi 34:3, igira iti" Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho, ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!" 

Ubutumire bwa Diyosezi ya Butare

Myr Filipo Rukamba yeretse abakirisitu ba Butare Myr Ntagungira Jean Bosco, yatorewe na Papa Francisco kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, kuwa 12 Kanama, akazahabwa Inkoni y'Ubushumba tariki ya 5 Ukwakira 2024, nk'uko bigaragara ku butumire bwa Diyosezi ya Butare.

Kuwa 13 Nzeri 2024, nibwo Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA yakoze ihererekanyabubasha na Padiri Pascal TUYISENGE watorewe kuba Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis Remera. 

Padiri Pascal avuye ku buyobozi bw’Iseminari Nto ya Mutagatifu Visenti, i Ndera, aho yasimbuwe na Padiri Vedaste Nsengiyumva, nk’uko byatangajwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, kuwa 27/08/2024.

Indi nkuru wasoma:

Diyosezi ya Butare yabonye umushumba mushya

IKUZWA RY’UMUSARABA MUTAGATIFU WA YEZU (614)

Uyu munsi mukuru wakomotse ku ihabwa ry’umugisha rya Kiliziya yitiriwe Izuka rya Kristu, yubatse ku mva ya Kristu i Yeruzalemu…“Iyambure imyambaro yawe y’ubwami; wambare iy’abakene n’abaciye bugufi, nk’uko Yezu yambaraga, uri buwushobore”...

Bavandimwe n’ubwo kuva kera na kare abakristu bazirikanaga ububabare, urupfu n’izuka bya Kristu, bakibuka cyane ukuntu Yezu yasambiye mu murima wa Getsimani, uko yakubiswe, uko yatamirijwe ikizingo cy’amahwa, uko bamushoreye bamuhekesheje umusaraba, bamutuka, bamukwena, bamucira mu maso, bakazirikana uburyo yabambwe ku musaraba akanawupfiraho,uyu munsi mukuru wakomotse ku ihabwa ry’umugisha rya Kiliziya yitiriwe Izuka rya Kristu. 

Iyi Kiliziya yubatse ku mva ya Kristu i Yeruzalemu. Umusaraba mutagatifu ni ikimenyetso cy’amizero y’abakristu. Niba rero igiti cyo muri Paradizo cyarabereye Adamu imbuto y’urupfu, igiti cy’umusaraba cyo cyabereye abakristu imbuto y’ubugingo, binyuze kuri Kristu, We mukiro wacu n’amizero y’izuka ryacu.

Ku ngoma y’umwami Herakliyusi, abaperisi bafashe Yeruzalemu. Mu minyago yabo batwara igice kinini cy’umusaraba mutagatifu, cyari cyarahasizwe na Mutagatifu Helena nyina wa Konstantini. Herakliyusi ahigira kuzawugarura i Yeruzalemu. Herakliyusi uwo yari umwami wa Konstantinople (umurwa mukuru w’ubwami bwa Roma bw’Iburasirazuba). Abanza kwibabaza cyane no gusenga Imana ngo izabimufashemo.

Nuko atera abaperisi, arabatsinda. Bamugarurira byinshi bari banyaze, bamusubiza n’umusaraba mutagatifu, hari mu mwaka wa 628. Agerageje kuza awuhetse ubwe uramunanira rwose. Nuko Zakariya wari umwepiskopi i Yeruzalemu icyo gihe aramubwira ati: “ Iyambure imyambaro yawe y’ubwami; wambare iy’abakene n’abaciye bugufi, nk’uko Yezu yambaraga, uri buwushobore”.

Nuko abigenza atyo. Umusaraba urakunda uramworohera awugeza kuri Kaluvariyo. Bavuga ko Imana yatumye haba n’ibindi bitangaza byinshi byo kwemeza bose ko uwo musaraba ari wo Kristu yadukirishije. Uyu munsi mukuru Kiliziya yawushyiriyeho kwibutsa icungurwa ryawo mu baperisi.

Umusaraba mutagatifu ni ikimenyetso cy’amizero y’abakirisitu. Niba rero igiti cyo mu busitani bwa Edeni cyarabereye Adamu imbuto y’urupfu, igiti cy’umusaraba cyo cyabereye abakirisitu imbuto y’ubugingo, binyuze kuri Kristu, we mukiro wacu n’amizero y’izuka ryacu.

Izindi nkuru wasoma:

Umusaraba, intwaroy’umukristu n’isoko y’umunezero

Nta bukristu buziraumusaraba

(Iyi nkuru ishingiye ku byakuwe mu nyigisho ya Padiri Théoneste NZAYISENGA, yo ku wa 14 Nzeri 2013, umwaka C, ku munsi mukuru w’Ikuzwa ry’Umusaraba hamwe n’ibyakusanijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963/ 0722889963,ubunyamabanga bwa SPES MEA)

Friday, September 13, 2024

Mutagatifu Yohani Krizostome, umwepisikopi wa Konstantinople

… “Krizostome nta kindi kindi ntinya, icyo ntinya si ugufungwa, si ugucirirwa mu mahanga, si ubukene, si urupfu, ntinya gusa icyaha.”…

Mutagatifu Yohani, wiswe Krizostome (bivuga “munwa wa zahabu), ni nk’aho baba baramwise “Muvuganeza.” Yavukiye muri Antiyokiya muri 344, nyina apfakara akimubyara (icyo gihe nyina yari afite imyaka 20). Nuko aho kongera gushaka, yirerera umwana we gusa, ariko amurera gikirisitu rwose kuko na we ubwe yari we mu by’ukuri. Yamuhaye uburere bwiza. Mu by’ukuri baramutangariraga. Cyakora abanza gushukwa n’ingeso z’isi. Ariko yari afite inshuti imugarura mu nzira nziza.

Iyo nshuti ni mutagatifu Bazili, umwepisikopi wa Kayezariya, akaba ndetse yarabaye umwarimu ukomeye wa Kiliziya. Uko guhuza kwabo, ubudahemuka n’ibitekerezo byabo bituma noneho barushaho kuba inshuti cyane.  Aho  akuriye yagiye mu mashuri, agira n’amahirwe aba umuhanga koko. ab’icyo gihe ndetse baramutangarira cyane. Gusa yabaye umukristu bitinze kuko yabatijwe afite  imyaka 18 y’amavuko. Nyina amaze gupfa, Yohani Krizostome yahinduye imibereho, agira igitekerezo cyo kwiyegurira Imana. Aho abereye umufaratiri wa Kiliziya ya Antiyokiya, Krizostome areka ubupfayongo bwose. Aharanira ubutagatifu  ku buryo butisubiraho, akiyambarira gikene iteka. Amasaha y’umunsi ayacamo ibice byo gusenga Imana, kuzirikana no kwiga ibitabo bitagatifu. Igisibo cye nticyari nk’icyacu cyo kwitegura Pasika gusa. Cyari icy’iteka.

Yajyaga kuryama, akaryama ku butaka gusa mu nzu, na bwo amasaha make cyane, kuko yataramaga cyane asenga cyangwa yiga. Ni bwo ahagurutse iwabo yigira ahantu hiherereye wenyine mu mpinga y’umusozi. Aho  yahamaze igihe kirekire asenga. Aho  hantu ariko haramunaniye kubera amagara ye, ni bwo bibaye ngombwa ko agaruka iwabo mu mujyi.  Maze mu mwaka wa 386 ahabwa ubusaseridoti. Guhera ubwo inyigisho ze zirushaho gushyigikirwa n’igihugu cyose  maze na we yitangira umurimo wo kwigisha ivanjili.

Nuko atangira ubwo kwigisha iby’iyobokamana  maze abantu benshi bagahururira izo nyigisho ze. Umwepisikopi yaramushimye aramwiyegereza amugira umufasha we, igisonga cye cya mbere, amubera ijisho rimubonera, ukuboko kumushoboreye, ururimi rumusobanurira amagambo ashaka kubwira abakirisitu. Kuvuga neza kwe bituma igihugu cyose cyemera inyigisho ze. Hakaba ubwo yigisha ndetse abarenze ibihumbi ijana bateraniye hamwe.  Amaze imyaka 30 avutse, ahungira mu bamonaki bashaka kumuha ubwepiskopi. Nyuma ariko bajya kumuzana ku gahato. Bamwemeza kuba umwepiskopi. 

Mu  mwaka wa 397, Yohani Krizostome yatorewe kuba umwepisikopi wa Konstantinople. Umwete  n’inyigisho ze zitagira uwo zitinya  zituma arushaho gukundwa hose ahindura benshi bemera kubatizwa, abari baradohotse na bo bagarukira Imana na Kiliziya. Na we kandi yakundaga Imana n’abantu bitavugwa. Agarura abahakanyi benshi muri Kiliziya, ahindura abapagani batabarika, atera abakirisitu benshi cyane guharanira ubutagatifu rwose. Ubukirisitu n’imico myiza bishinga imizi ikomeye mu gihugu cyose yari abereye umwepiskopi. 

Inyigisho ze kandi zahashyaga abari baratwawe n’umutima w’ubusambo kuko zarengeraga abakene n’imbabare. Ntibyatinda,  umwamikazi Ewudogisiya (Eudoxie), atangira kumutinya no kumugirira ishyari. Nuko  batangira kumutoteza bikomeye, bigeza nubwo aciwe mu gihugu, kuko yeruraga akabwira i bwami ingeso zihari bagomba kureka. Yarahagurutse atuma ku mwamikazi Ewudogisiya aya magambo ati: “Krizostome nta kindi kindi ntinya, icyo ntinya si ugufungwa, si ugucirirwa mu mahanga, si ubukene, si urupfu, ntinya gusa icyaha.”

Yohani Krizostome  yaguye mu mahanga iyo yaciriwe,  mu mwaka wa 407.  Nubwo Kiliziya itamwita uwahowe Imana, yabaye we koko. Yakundaga cyane mutagatifu Pawulo. Ni we ndetse wavuze ko umutima wa Pawulo wari warabaye uwa Kristu. Nyuma, umurambo waje gushyingurwa i Konstantinople mu cyubahiro gikwiye iyo ntwari yitangiye Ivanjili. Nuko  ibitabo n’amabaruwa yanditse bigirira akamaro gakomeye Kiliziya. Yohani Krizostome ni umwe mubo Kiliziya yahaye ikuzo ryo kwitwa "Abalimu ba Kiliziya (Docteurs de l'Église )" Tumwizihiza ku itariki 13 Nzeri.

(Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963,ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Wednesday, September 11, 2024

IBYO WAMENYA KU MUNSI MUKURU W’IZINA RITAGATIFU RYA MARIYA

… Kwizihiza izina ritagatifu rya Mariya byatangiriye mu gihugu cya Hispaniya mu mwaka w’1513, Papa Inosenti XI ategeka ko wizihizwa ku isi hose mu1683 … Ni Papa Yohani Pawulo wa II wawusubijeho mu mwaka w’2002...

Mariya ni umubyeyi wacu. Yezu ubwe ni ko yabishatse igihe abwira Bikira Mariya amwereka Yohani Intumwa ati: “dore umwana wawe”. Mutagatifu Yohani yari mu mwanya wacu twese. Birumvikana ko Kiliziya igira umunsi mukuru itwibutsa izina rya Mariya, umubyeyi wacu. Nta zina rinyura umuntu nk’irya nyina wamubyaye. Mariya ni umubyeyi wacu, ni n’umwamikazi wacu.

Kwizihiza izina ritagatifu rya Mariya byatangiriye mu gihugu cya Hispaniya mu mwaka w’1513, noneho ku itariki 25 Ugushyingo mu mwaka w’1683 Papa Inosenti XI ategeka ko wizihizwa ku isi hose, mu rwego rwo gushimira Bikira Mariya ku mutsindo abakirisitu bari bamaze gutsinda abaturuki (Turcs) b’abayisilamu, i Viyene mu gihugu cya Otirishi.

Uyu munsi mukuru washyizwe kuwa 12 Nzeri, ari ukugira ngo twibuke uburyo Bikira Mariya yagobotse abakirisitu bari batewe n’ingabo z’abanzi babo b’abayisilamu. Abayisilamu bari bateye igihugu cya Otirishi mu Burayi, Yohani Sobiyesiki  (Jean III Sobieski) umwami wa Polonye n’ingabo ze atabara afatanyije na Karoli wa  V igikomangoma cya Loreni ( Lorraine) mu Bufaransa.

Kuva icyo gihe, uwo mutsindo wizihizwaga ku cyumweru gikurikira itariki 8 Nzeri ari wo munsi w’ivuka rya Bikira Mariya.

Mu ntangiriro y’igisekuruza cya XX, Papa Piyo wa X yawushyize ku itariki ya 12 Nzeri mu rwego rwo kwizihiza intsinzi y’abakirisitu ku bayisilamu muri rwa rugamba rwabereye i Viyene.

Mu w’1683 Yohani Sebuleski yahagurukanye n’ingabo ku itariki ya 15 Kanama, kuri Asomusiyo. Imbere hagenda ibendera ryanditseho izina rya Mariya. Bageze ku gasozi kari hejuru y’umujyi wa Viyene, mu majyaruguru yawo, umwami Yohani Sobiyeski amaze gusaba ko haba misa yo gusabira izo ngabo, misa yasomwe na padiri Mariko wa Aviyano wari Omoniye w’ingabo z’abakirisitu mu Burayi bw’Iburengerazuba. Umwami Sobiyesiki, ubwe, misa igiye guhumuza asenga yiyambaza Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana, misa irangiye agaba igitero kuri za ngabo z’abaturki  (Turcs) zari hagati y’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000) n’ibihumbi magana atatu (300,000).

Izo ngabo z’abayisilamu zibonye igitero zigira ubwoba bwinshi cyane zirahunga, maze ibihugu by’iburayi bw’iburengerazuba birimo Hongiriya, Transilivaniya, Sloveniya na Krowasiya bigira amahoro. Izi ngabo z’abaturki kandi zari zarahiriye gufata igice kinini cy’Uburayi ndetse zikanafata Roma. Icyo gihe umuhire Mariko wa Aviyano yari yagiye kumvisha umwami Yohani Sobiyeski wa Polonye kuza gutabara umujyi wa Viyene afite ingabo ibihumbi mirongo ine gusa. Icyo gihe umujyi wa Viyene wari hafi gufatwa, wiringiye gusa ubuvunnyi bw’Umubyeyi Bikira Mariya, dore ko ishusho ya Bikira  Mariya yari ishushanyije ku mabendera yose y’izo ngabo z’abakirisitu zatabaraga umujyi wa Viyeni.

Kuva rero ku itariki 14 Nyakanga abayisilamu bari bahanganye n’abakirisitu, mbese bigaragara ko hasigaye amasaha make uwo mujyi ugafatwa. Urugamba rwatangiye mu rukerera ku itariki 11 Nzeri rumara umunsi umwe, kuko ku mugoroba w’uwo munsi, ibendera umwami w’abayisilamu yari atwaye ryigaruriwe n’umwami Yohani Sobiyeski w’umukirisitu. Nuko abasirikare b’umwami Yohani III Sebiyesiki barwana n’izo ngabo z’abayisilamu bamaze kwambaza Bikira Mariya, banesha abayisilamu. Bakiza batyo Uburyayi icyorezo cy’abayisilamu. Nuko mu gitondo cyo ku itariki 12 Nzeri umwami Sobiyesiki yinjira mu mujyi wa Viyene mu byishimo bikomeye, maze ajya mu misa muri Kiliziya yitiriwe Bikira Mariya w’i Lorete, gushimira Bikira Mariya. Icyo gihe na Papa Inosenti wa XI wariho icyo gihe abona ko iyo ntsinzi ari Bikira Mariya wayitanze.

Mu w’1970, uyu munsi wari warakuwe kuri Kalendari ya liturujiya (calendrier romain). Ni Papa YohaniPawulo wa II wawusubijeho mu mwaka w’2002.

(Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963/ 0722889963,   ubunyamabanga bwa SPES MEA)

 


Tuesday, September 10, 2024

Icyo amategeko avuga ku mushumba wa Diyosezi

Abepiskopi Antoni Karidinali Kambanda na
Myr Visenti Harolimana bari muri yubile
 y'imyaka 31 bahawe ubusaseridoti
… atangira inshingano byibuze mu mezi 2 abitorewe, agomba guharanira ko imihamagaro yiyongera, hakaboneka abihayimana n’abasaseridoti bahagije. Iyo bobaye ngombwa ko ajya mu yindi diyosezi hagomba kubaho ubwumvikane na mugenzi we. Ni umugabuzi w’ibanze w’amayobera y’Imana.  …

Umushumba wa diyosezi ni umusaseridoti wahawe ubwepiskopi, agahabwa inkoni y’ubushumba kandi akicazwa mu ntebe igenewe umwepiskopi wa diyosezi, akaba ayifiteho ububasha busesuye kandi bwihariye mu buryo butaziguye ku byo yemerewe n’amategeko. Iyo nta kibibuza mu buryo bwubahirije amategeko, uwatorewe kuba umushumba wa diyosezi atangira inshingano byibuze mu mezi abiri abimenyeshejwe, igihe yari asanzwe ari umwepiskopi cyangwa mu mezi ane igihe ari umupadiri watorewe izo nshingano.

Umushumba wa diyosezi akora ibishoboka byose agamije kurinda uburenganzira bw’abasaseridoti kandi akajya abatega amatwi kuko ari abafasha be kandi bakaba n’abajyanama be. Ni we ushinzwe mbere y’abandi kwita ku cyateza imbere imibereho myiza yabo, ku buzima bwa roho no mu by’ubwenge. Agomba guharanira ko imihamagaro yiyongera, hakaboneka abihayimana n’abiyeguriyimana bahagije.

Yitanga atiziganya kugira ngo abemera barusheho gusobanukirwa ukuri kw’ukwemera kandi babeho muri ko. Umushumba wa diyosezi asabwa gutanga urugero rwiza rw’ubutungane mu rukundo, mu bwiyoroshye, agaharanira ko abo yaragijwe bitagatifuza, buri wese mu muhamagaro we. Umwepiskopi ni umugabuzi w’ibanze w’amayobera y’Imana.

Umushumba wa diyosezi akorera ubutumwa bwe (les fonctions pontificales) muri diyosezi ye. Iyo bobaye ngombwa ko ajya mu yindi diyosezi hagomba kubaho ubwumvikane na mugenzi we (le consentement exprès, de l’Ordinaire du lieu). Umushumba wa diyosezi ashinzwe kuyobora diyosezi yahawe, mu nguni zose zijyanye n’ubuyobozi bwayo (pouvoir législatif, exécutif et judiciaire). Ashobora gutora abamufasha muri zo nshingano, hakaboneka ibisonga bimufasha gusohoza neza ubutumwa. (les Vicaires généraux, les Vicaires épiscopaux et Vicaires judiciaires).

Umwepiskopi ufite imyaka 75 y’amavuko asabwa kwandikira Papa asaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, kimwe n’ufite impamvu zumvikana zituma atagishoboye gusohoza neza inshingano ze nk’umwepiskopi.  Iyo ubwegure bwemewe, uwari umushumba wa diyosezi yitwa umushumba wa diyosezi uri mu kiruhuko (d’Évêque émérite) wa diyosezi ye, agakomeza gutura muri iyo diyosezi na yo ikagumana inshingano zo kumwitaho. Ashobora no guhitama kujya kuba mu yindi. Urugero ni abepiskopi bari mu kiruhuko ba diyosezi ya Kibungo : Myr Kizito Bahujimihugo uba muri diyosezi ya Byumba na Myr Fréderic Rubwejanga uba mu bubiligi, mu muryango w'Aba 'Trappiste' (Orde Cistercien de la Stricte Observance,OCSO), washinzwe na Padiri Armand Jean Le Bouthillier de Rancé. (ushaka ku menya byinshi ku mushumba wa Diyosezi, soma igitabo cy’amategeko ya Kiliziya, kuva ku itegeko rya 375 kugeza ku itegeko rya 402 (Canon 375- Canon 402).

Indi nkuru bifitanye isano :

Umwepiskopi atorwa ate ?

Sunday, September 8, 2024

Mutagatifu Gerigori, Umukurambere wa Kiliziya

... bati : « ni abongereza » na we ati : « iyo mumbwira ahubwo ko ari abamalayika ». Ni ishyano ko Roho Mutagatifu atabatuye mu mitima, ntibagize uko basa bibaho...mateka ya Kiliziya bamwita kandi Gerigori w’ikirangirire. Yabaye vuba…


Mutagatifu Gerigori wa I, mu mateka ya Kiliziya bamwita kandi Gerigori w’ikirangirire. Nibyo koko, yabaye ikirangirire kuva akiri muto, kugera aho asangiye Uwo yiyeguriye. 

Haba mu mavuko, kuko yabyawe n’imfura nkuru z’i Roma, haba ku bwenge butangaje n’ubutagatifu bwe bw’indakemwa, haba mu bikorwa byose, haba kandi ku ikuzo Kiliziya yamuhaye kare ataranatorerwa kuba Papa. Yabaye vuba Karidinali, aba kenshi intumwa ikomeye ya Papa mu butumwa bukomeye mu gihe cy'imyaka myinshi. Byose kandi akabitunganya bimuhiriye, bihesheje Kiliziya ikuzo ryinshi, ni ikirangirire ko cyizihiye Nyagasani. Ni umuhanga mu nyigisho za Kiliziya.

Mutagatifu Siliviya
umubyeyi wa Gerigori
Gerigori wa I yavukiye i Roma muri 540. Nyina ni Mutagatifu Siliviya naho Se Gorudiyani, na we yari imfura cyane n’umujyanama mukuru w’ingoma ngari y’abaromani, ari umukristu kandi avanze imigenzo yabwo myiza n’umurava w’imfura ziburambyeho cyane. Umuryango wa Gerigori wa I avukamo wari ukomeye ku bukristu. Ababyeyi be bombi, Gorudiyani na Siliviya ni abatagatifu. Murumva rero ko Gerigori yari afite kirera. Amaze kuba umusore agaragaza koko ko ubupfura n’ubutagatifu yarerewemo bitapfuye ubusa.

N’ubwo umwami yashakaga ko yakurikira inzira z’isi se n’abakurambere bari barakurikiye zo kubahiriza ingoma z’abaromani, akabanza ndetse kwemera kuba na we ubwe umutware ukomeye i Roma, yagize atya ata aho ikuzo n’umukiro w’isi, aho se apfiriye, ajya kwiha Imana, mu muryango w’abamonaki ba mutagatifu Benedigito. Mu mwaka wa 527, nibwo yagizwe umuyobozi w’umujyi, nyamara mwaka 574 ahitamo kwizitura ku byisi kugira ngo yegukire Imana mu mibereho y’abamonaki. Yashinze ibigo byinshi by’abamonaki muri Sisile (Scile).

Urugo rwa se yaruhinduyemo urw’abamonaki. Bidatinze bamutorera kuba umukuru wabo. Rimwe asanga i Roma ku karubanda abongereza bafashweho ingaruzwamuheto. Ubwiza bwabo bw’umubiri buramutangaza cyane. Abaza ubwoko bwabo, bati : « ni abongereza » na we ati : « iyo mumbwira ahubwo ko ari abamalayika ». Ni ishyano ko Roho Mutagatifu atabatuye mu mitima, ntibagize uko basa bibaho. Bavuga ko ariho yakurije kwita cyane kuri icyo gihugu aho abereye Papa, akaboherereza abamonaki bo kubigisha ubukristu.

Agusitini wa Kantoruberi
Umukurambere w’ingenzi mu bahigishije yohereje ni Mutagatifu Agusitini wa Kantoruberi. Ataraba ariko Papa, yabanje gukorera Kiliziya uko twabivuze, imirimo ikomeye cyane. No mu bamonaki ndetse ntiyahatinze. Papa Pelaji wa II arahamuvana amwohereza i Konstantinopoli kuhamubera umuvugizi (igisonga). Icyo gihe Konstantinopoli yari ingoma ya mbere mu isi, kuko iy’abaromani b’i Burengerazuba, ababarubari (abarwanyi b’abanyamisozi) bari bayitsinze. Yageze yo ahahindura umwigishabinyoma w’ikirangirire cyane witwaga Ewutikiyusi. Amuhindurana n’abigishwa be benshi.

Aho agarukiye i Roma ashingwa kenshi gukorera Kiliziya imirimo iruhije cyane, ariko na yo ayihirwamo yose. Yahawe n’ubundi butumwa bukomeye na papa mu bindi bihugu. Byose abigaragazamo ubwenge bwe n’ubutagatifu bwe. Yabaye umunyamabanga n’umujyanama wa Papa Pelaji wa II.

Papa Pelaji wa II aho amariye gupfa mu mwaka wa 590, Gerigori atorerwa kumuzungura ku ntebe ya mutagatifu Petero. Hari hashize amezi atandatu Kiliziya idafite papa. Papa Pelaji wa II yayoboye Kiliziya kuva 26 Ugushyingo 570 kugeza kuwa 7 Gashyantare 590. Aho Gerigori abereye Papa, yita cyane ku kogeza Ingoma y’Imana hose ariko mbere na mbere mu Bwongereza. Indirimbo za misa ni we wazihaye ishingiro zifite n’ubu. Ubwo ni nako yandika ibitabo bitangaje byo gusobanura Ivanjili n’iyoboka-Mana ritagatifu.

Gerigori yabaye Papa wa 64 wicaye ntebe y’umusimbura wa mutagatifu Petero Intumwa, kuva kuwa 3 Nzeri 590 kugera kuwa 12 Werurwe 604. Ni we mupapa wambere wubashywe bikomeye na Kiliziya y’iburengereazuba, ibitabo bye yanditswe byifashishwa n’aborutodogisi (l'Église orthodoxe) ndtese na Kiliziya Gatulika, kandi izo kiliziya zombi zikubaha ubutagatifu bwe, nk’umwe mu bakurambere ba Kiliziya (les Pères de l’Église). 

Mu nyandiko yasize zirimo amabaruwa 800, igitabo cyitwa “des Dialogues” kigizwe n’imizingo itatu. Mu muzingo wa II nimwo dusanga ubuzima bwa mutagatifu Benedigito w’i Nurusiya (Benoît de Nursie), umukurambere w’ababenedigitini. Ingoma ye ibarirwa mu za mbere zubahirije Kiliziya kurusha izindi.

Zimwe mu nyandiko za mutagatifu Gerigori

(Twifuje kuzigaragza zanditswe mu rurimi rw’igifransa hamwe n’ikilatini kugira ngo zitaza gutakaza umwimerere wazo biturutse ku ihinduranyandimi)

  1. Commentaire sur le Cantique des Cantiques, Cerf, 1984
  2. Commentaires moraux aux livres de Job (595), livres 33-35 (Cerf, 2010), livres 30-32 (Cerf, 2009). Trois volumes publiés - textes latin et français avec notes - dans la collection Sources chrétiennes avec le titre Morales sur Job : Tome 1 : livres I-II. Tome 2 : livres XI-XIV. Tome 3 : livres XV-XVI.
  3. Dialogues (Dialogorum libri quattuor de vita et miraculis patrum italicorum et de æternitate animorum, 593-594), livres III et III (Cerf, 1979), IV (Cerf, 1980). Trad. abbé Henry (1851). 
  4. Homélies sur l'Évangile, homélies 1-20 (Cerf, 2005), 21-40 (Cerf, 2008). Trad. des moines bénédictins de l'abbaye de Sainte-Madeleine du Barroux.
  5. Registre des lettres (600), livres I et II (Cerf, 1991), III-IV (Cerf, 1990). Collection de 848 lettres de correspondance officielle.
  6. La Règle pastorale (Regulæ pastoralis liber, 591), livres I et II (Cerf, 1992), livres III et IV (Cerf, 1992)

Gerigori yapfuye kuwa 12 Werurwe 604, yandikwa bidatinze mu gitabo cy’abatagatifu. Yabaye kandi mu ba mbere Kiliziya yahaye ikuzo ryo kwitwa abarimu bayo (docteurs de l'Église). Tumwizihiza kuwa 3 Nzeri. Kiliziya y’Aborutodogisi yo imuhimbaza kuwa 12 Werurwe.

(Twifashishije ibyahinduwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa diyosezi ya Byumba, ku bindi yakusanije, bariza kuri 0788757494/ 0782889963 z’ubunyamabanga bwa SPES MEA).

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...