Sunday, April 9, 2023

Menya Diyosezi ya Kibungo n’abashumba bayiragijwe

Kiliziya ya Diyosezi ya Kibungo
Kuwa 5 Nzeri 1968, nibwo Mutagatifu Papa Pawulo wa 6 yashinze Diyosezi Gatolika ya Kibungo, ibyawe na Arikidiyosezi ya Kabgayi (ubu ni Diyosezi), akarere ka Kibungo kabarizwagamo kuva kuwa 11/11/1959. Ishingwa, Mutagatifu Papa Pawulo wa 6 yatoreye Nyiricyubahiro Musenyeri Sibomana Yozefu kuyibera Umushumba. Icyo gihe, yari asanzwe ari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, kuva kuwa 21 Kanama 1961.

Ku buso bwa km2 2670, ni imwe muri Diyosezi icyenda zigize Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Uyisanga mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Rwanda, mu Ntara y’iburasirazuza. Ni Diyosezi ihana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya mu burasirazuba bwayo, mu burengerazuba bwayo hakaba Arkidiyosezi ya Kigali naho Diyosezi ya Byumba yo ikaba mu majyaruguru. Mu majyepfo ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi. Mu byiza nyaburanga biyitatse, twavuga nka Parike y’Akagera, ibiyaga bya Mugesera, Sake, Muhazi, Nasho, Cyambwe na Rwampanga…, ndetse n’umugezi w’Akagera uyikikije mu burasirazuba ugana mu majyepfo yayo.

Diyosezi ya Kibungo yashinzwe ifite paruwasi 7, santarali 47, abakateshiste 164 n’Imbanziriza-Seminari (Pré-Séminaire) y’i Zaza yari ifite abanyeshuri 60.  Diyosezi yari ifite Abakirisitu babatijwe 90.955 ku baturage 317.650 bari bayituye; Abigishwa bari 48.566. Abapadiri bo bari 19 harimo Abapadiri 11 b’Abanyarwanda. yari ifite kandi Abafurere b’Abanyarwanda 7 babarizwa mu miryango 2: Abafurere b’Urukundo (Frères de la Charité) bageze muri Paruwasi ya Zaza baje kuyobora Ishuri Nderabarezi rya Zaza (TTC Zaza) kuwa 10 Mutarama 1953 n’Abafurere b’Abayozefiti bageze muri Paruwasi ya Rwamagana kuwa 05 Nzeri 1931. Hari kandi n’ Ababikira bababrizwa mu muryango itanu yakoreraga muri Diyosezi ya Kibungo. Bari 28, barimo 14 b’Abanyarwanda na 14 b’abanyamahanga, mu muryango ikurikira:

  1. Ababikira b’Abamisiyoneri b’Afurika (Sœurs de Notre Dame d’Afrique) cyangwa Ababikira Bera (Sœurs Blanches) bageze i Zaza kuwa 5 Ugushyingo 1926, bakaza kuhava mu mwaka w’1989;
  2. Abenebikira bageze i Zaza ku itariki ya 07 Ugushyingo mu mwaka w’1936
  3. Abakarumerita (Carmélites) bageze i Zaza hagati y’amatariki 6-12 Ukuboza 1952. Babnje gucumbika mu rugo rw’Ababikira bera, nyuma bimukira mu mazu yabo kuwa 28 Ukuboza 1952, baza kuhava mu mwaka w’1974.
  4. Ababerinardine (Sœurs Bernardines) bageze i Rwamagana mu mwaka wa 1936
  5. Abavizitasiyo (Sœurs de la visitation) bageze i Kibungo kuwa 1 Ukwakira 1967. 

Mu mwaka wa 2018, ubwo Diyosezi ya Kibungo yari mu myiteguro yo guhimbaza yubile y’imyaka 50 yahimbajwe kuwa 22 Nzeri 2018, Diyosezi yari ifite Paruwasi 20, mu turere tw’ikenurabushyo (Duwayene) dutatu: Kibungo, Rwamagana na Rusumo. Ifite kandi izitegura kuba Paruwasi 2 (Quasi-Paroisse). Paruwasi nto ikaba Paruwasi ya KIYANZI yashinzwe kuwa 16/09/2018, iragijwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Ubu ifite amaparuwasi 22, amasantarali 96.  

ABEPISKOPI BAYOBOYE DIYOSEZI YA KIBUNGO KUVA YASHINGWA 

  1. Myr Yozefu SIBOMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi, kuva kuwa 5 Nzeri 1968 kugeza 5 Nyakanga 1992. Ni we washinze Seminari Nto ya Zaza kuwa 07 Ukwakira 1968, maze ayiragiza Mutagatifu Kizito. Iyi seminari yatangiranye Abanyeshuri 17; bane muri bo bagera ku busaseridoti mu mwaka  wa 1980: Myr Bahujimihigo Kizito  na  Myr Mutabazi Anastazi (25/07/1980), Padiri Kayitana Yustini (15/06/1980) na Padiri Rutagengwa Edimondi (15/06/1980).
  2. Myr Ferederiko RUBWEJANGA, Umwepiskopi wa Diyosezi, kuva kuwa 5 Nyakanga 1992 kugeza kuwa 28 ukwakira 2007, agiye mu kiruhuko cy’izabukuru
  3. Myr Tadeyo NTIHINYURWA na 
    Myr Antoni KAMBANDA
    MyrKizito BAHUJIMIHIGO,
    Umwepiskopi wa Diyosezi, kuwa kuwa 28 Ukwakira 2007 kugeza kuwa 29 Mutarama 2010
  4. MyrTadeyo NTIHINYURWA, Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, kuva kuwa 29 Mutarama 2010 kugeza kuwa 20 Nyakanga 2013
  5. Myr Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kuwa kuwa 20 Nyakanga 2013 kugeza kuwa 27 Mutarama 2019, yimikwa nka Arkiyepiskopi wa Kigali, agakomeza no kuba Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, kuva icyo gihe kugeza kuwa 20 Gashyantare 2023. Ubu ni umukaridinali.
  6. Myr Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU watowe kuwa 20 Gashyantare 2023, agahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 1 Mata 2023, mu biganza bya Antoni Karidinali KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali. 







Izindi nkuru wasoma ; 

  1. KIBUNGO, ibyiciro binyuranye byabonye abayobozi (2022-2023)
  2. Menya Diyosezi ya Butare n’abashumba bayiragijwe
  3. Menya Diyosezi ya Cyangugu n’abashumba bayiragijwe
  4. Menya Diyosezi ya Gikongoro n’abashumba bayiragijwe
  5. Menya Diyosezi ya Kabgayi n’abashumba 5 bayiragijwe
  6. Byinshi wamenya kuri Bazilika Nto ya Kabgayi 

PARUWASI 5 ZASHINZWE MBERE MURI 22 ZIGIZE DIYOSEZI YA KIBUNGO

  1. ZAZA yashinzwe kuwa 01/11/1900. Yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Abatagatifu bose
  2. RWAMAGANA yashinzwe kuwa 05/02/1919. Yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi
    w’Imitsindo
  3. NYARUBUYE yashinzwe kuwa 24/09/1940. Yaragijwe Bikira Mariya aturwa Imana mu
    Ngoro Ntagatifu 
  4. KIBUNGO yashinzwe kuwa 01/05/1956. Yaragijwe Mutagatifu Andereya
  5. BARE yashinzwe kuwa 01/11/1965. Yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi Ugira Inama Nziza

Diyosezi ya Kibungo ifite Abasaseridoti bwite 96 nk’uko bigaragazwa n’urubuga rwa kiliziya mu Rwanda (https://www.eglisecatholiquerwanda.org/spip.php?rubrique24). Ifite kandi Abasaseridoti baba mu muryango (Prêtres religieux) 24 n’abandi bihayimana 251 baba mu ngo 36.  Mu mwaka wa 2018, Uru rutonde rugaragaza Abasaseridoti bwite b’abanyarwanda ba Diyosezi ya Kibungo, kugeza kuwa 17/8/2019, rwariho abasaseridoti 131. Batanu babanza ni:  P. Lyarakabije Noël: 19/07/1934 (+); P. Ntamazeze Lous: 18/07/1935 (+); P. Kazubwenge Aimable: 04/08/1937 (+); P. Nkerabigwi Augustin: 25/07/1939 (+) na P. Nzitabakuze marcel: 25/07/1941 (+). Naho abaruheruka ni :  P. Nkomejegusaba Alexandre: 28/7/2019; P. Habanabakize Phocas: 10/8/2019; P. Iyakaremye Emmanuel: 10/8/2019; P. Habumuremyi Herbert: 17/8/2019 na P. Hakizimana Félicien: 17/8/2019

 Diyosezi ya Kibungo ifite Imiryango y’Abihayimana 19 iyikoreramo ubutumwa:    

  1. Ababikira b’Abenebikira
  2. Ababikira b’Abizeramariya
  3. Ababikira b’Ababerinaridine (Sœurs Bernardines)
  4. Ababikira b’Abavandimwe Bato ba Yezu (Petites Sœurs de Jésus)
  5. Ababikira b’Abakurikizategeko ba Mutagatifu Agustini (Chanoinesses. de Saint Augustin)
  6. Ababikira b’Umwana Yezu (Soeurs de l’Enfant Jésus)
  7. Ababikira b’abamisiyoneli b’urukundo bakunda kwita Abakalikuta (Sœurs Missionnaires. de la Charité)
  8. Ababikira b’Abamisiyoneli b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya (Sœurs des Sacrés Cœurs de Jésus et Marie)
  9. Ababikira b’abamonaki b’abatarapisitine (Sœurs Trappistines)
  10. Ababikira ba Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti, bita Abavizitasiyo, (Sœurs de Notre Dame de la Visitation)
  11. Ababikira b’inyigisho za Gikirisitu (Sœurs de l’Instruction Chrétienne)
  12. Ababikira b’Inshuti z’Abakene
  13. Ababikira b’Ingoro y’urukundo
  14. Ababikira b’Abanyatereza (Abanyatereza Sisters)
  15. Abamisiyoneri b’Umwamikazi w’Abamalayika
  16. Ababikira b’Abadominikani bafite
  17. Abafurere b’urukundo (Frères de la Charité)
  18. Abafururere b’Abayozefiti (Frères Josephites)
  19. Abagaragu Bato ba Mariya (Petits Serviteurs de Marie)

Myr Aloys BIGIUMWAMI
Diyosezi ya Kibungo yabyaye abasenyeri batatu : Myr Aloys BIGIUMWAMI (+) umushumba wa Vikariyati ya Nyundo

[umwirabura wa mbere wabaye umwepiskopi muri Koloni mbirigi (Kongo, u Burundi n’u Rwanda), akaba n’umunyafrika wa 3 wari ubaye umwemiskopi mu mateka ya kiliziya gatolika muri Afrika],

Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, umwepiskopi wa diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko na 

Myr Anastazi MUTABAZI, umwepiskopi wa diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko. Diyosezi ya Kibungo ifite ibigo by’amashuri abanza 234 ; ayisumbuye 92. Iyi diyosezi kandi ifite ibigonderabuzima 6.

Les évêques émérites catholiques rwandais


Bamwe mu barerera mu Iseminari Nkuru ya KABGAYI

Barerera mu Iseminari Nkuru ya Kab abandi mu ya Rutongo


Inshamake ku buzima bwabo wayisanga mu nkuru yitwa :





 

Tuesday, February 21, 2023

Rwanda: mu bakiriho, Kiliziya yungutse umwepiskopi wa 15

Inkuru y’itorwa rya Padiri Jean Marie Vianney Twagirayezu watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo yasakaye kuri uyu wa 20/2/2023 iturutse i Vatikani. Uyu musenyeri mushya aje asanga bagenzi Cumbi na bane, barimo abashumba 8 b’amadiyosezi n’abandi batandatu bari mu kiruhuko. 


Abo ni:

  1. Antoine Karidinali KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali
  2. Myr Papias MUSENGAMANA, umushumba wa Diyosezi ya Byumba 
  3. Myr Vincent HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri
  4. Myr Celestin HAKIZIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro
  5. Myr Edouard SINAYOBYE, umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
  6. Myr Anaclet MWUMVANEZA, umushumba wa Diyosezi ya Nyundo
  7. Myr Philippe RUKAMBA, umushumba wa Diyosezi ya Butare
  8. Myr Smaragde MBONYINTEGE, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi
  9. Myr Thadée NTIHINYURWA, Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko
  10. Myr Alexis HABIYAMBERE (S.J), umushumba wa Diyosezi ya Nyundo uri mu kiruhuko
  11. Myr Frederic RUBWEJANGA, umushumba wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko
  12. Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, umushumba wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko
  13. Myr Anastase MUTABAZI, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko
  14. Myr Servilien NZAKAMWITA, umushumba wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko

 Bumwe mu butumwa Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yakoze

Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yavukiye muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil mu Karere ka Rutsiro muri diyosezi ya Nyundo, kuwa 21 Nyakanga 1960. Yahawe ubupadiri kuwa 8 Ukwakira 1995.

  • 1995 - 1997 : yakoreye ubutumwa muri paruwasi ya Muramba  n’iya  Kibingo ho muri Nyundo
  • 1997 - 2000 :  yagiye mu bubiligi kwiyungra ubumenyi muri Tweolojiye - licence en théologie pastorale à l'Université catholique de Louvain, en Belgique
  • 2000 - 2009 : Yari umuyobozi mukuru wa Caritas ya Diyosezi ya Nyundo
  • 2002 - 2009 :  Umunyabintu (économe) wa Diyosezi ya Nyundo
  • 2009 - 2016 : yasubiye mu bubiligi kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gucunga imishinga - licence en gestion de projet, 'Université catholique de Louvain 
  • 2016 - 2023 : Yari umuyobozi mukuru wa Caritas Rwanda

 



Saturday, February 4, 2023

Menya Diyosezi ya Kabgayi n’abepiskopi 5 bayiragijwe

Ni yo yonyine ifite Bazilika, yabayeho Arikidiyosezi, yayobowe n’umupadiri, mu gihe tumenyereye ko Diyosezi iyoborwa n’umushumba. Iri muri ebyiri zashinzwe ku ikubitiro. …

Diyosezi ya Kabgayi yashinzwe kuwa 14 Gashyantare 1952. Icyo gihe, nibwo Papa Piyo wa 12 yagabanyijemo kabiri Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda; havuka Vikariyati ya Kabgayi na Nyundo. Kuwa 10/11/ 1959, Kabgayi yashizwe ku rwego rwa Arikidiyosezi (Metropolitan Archdiocese of Kabgayi). Kuwa 10 Mata 1976, isubizwa ku rwego rwa Diyosezi. Kuri iyo tariki kandi, binyuze mu rwandiko « Cum parvulum sinapis » (Constitution apostolique), Papa Yohani wa 23 yatangaje ko Kiliziya ziri muri Kongo- Mbiligi na Rwanda-Urundi zihawe ubuyobozi bwite. Nuko icyitwaga Vikariyati Apostoliki gihinduka Diyosezi na Misiyoni ihinduka Paruwasi. Iyi Diyosezi ni yo yabyaye abepiskopi; Myr Yohani Batista GAHAMANYI watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Astrida na Myr Yozefu SIBOMANA watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, bombi mu 1961. 

 

Kuwa 22 Ukwakira 1992 ni bwo PapaYohani Pawulo wa II yashyize Kiliziya ya Paruwasi Katederali ya Kabgayi ku rwego rwa Bazilika nto. (Menya byinshi kuri Bazilika Nto ya Kabgayi).

Muri Diyosezi ya Kabgayi habereyemo ibirori n’mihango bitandukanye: Ni ho ba Abanyarwanda bambere baherewe ubusaseridoti; Balitazari GAFUKU (+1958) wavukaga i Zaza na Donati REBERAHO (+1/5/1926) wavukaga i Save babuhawe kuwa 7 Ukwakira 1917, mu biganza bya Musenyeri HIRITI wari warabohereje kwiga Seminari i Bukoba mu 1904. Hari kandi Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti mu Rwanda yizihijwe kuwa 8/12/1967, iy’imyaka 75 yijihijwe kuwa 8/12/1992 n’iy’imyaka 100 yijihijwe kuwa 7 Ukwakira 2017.  Kuwa 22 Nyakanga 2017, Abadiyakoni 63 b’uwo mwaka bo mu madiyosezi yose yo mu Rwanda baherewe ubusaserdoti i Kabgayi.

Dore uko abashumba ba Diyosezi ya Kabgayi bakurikiranye

Kabgaye yabaye intara y’iyogzabutumwa (Vicariate Apostolic), umushumba wayo yitwaga Vikeri Apostoliki (Vicars Apostolic), igihe igizwe Arikidiyosezi, umushumba wayo yitwaga Arikiyepiskopi noho ihindutse Diyosezi, umushumba wayo ni umwepiskopi. Abashumba b’ikubitiri bari abo mu muryango w’abapadiri bera; abamisiyoneri ba Afrika. (Menya imiryango y’Abihayimana yavukiye ku butaka bw’u Rwanda.) 

1.     Myr Lawurenti Fransisko DÉPRIMOZ, M. Afr,

Yayoboye Kabgayi kuva kuwa 14 Gashyantare 1952 kugeza kuwa 15 Mata 1955. Yabaye umushumba wungirije (Coadjutor Vicar Apostolic) kuva mu 1943 kugeza mu 1945. Ni umufaransa wavutse kuwa 13 Kamena1884, yitaba Imana kuwa 5 Mata 1962. Yari mubyara wa Myr Joanny Thevenoud (Vicar Apostolic) wayoboraga Ouagadougou. Yahawe ubupadiri kuwa 28/06/ 1908, nuko ahita yoherezwa kwigisha Ivanjili muri Afurika, ahera muri Tanzaniya, mu Burundi hanyuma agera no mu Rwanda. Mu kwezi k’Ukwakira mu 1915, Déprimoz yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Kabgayi, ayibera umuyobozi kuwa 26 Ugushyingo 1919. Mu 1927 yabaye umugenzuzi w’amashuri mu Rwanda. Kuwa 1 Nzeri 1930 yakuwe mu Iseminari Nto, agirwa igisonga (Vicar Delegate of Bishop) cya Myr Lewo Pawulo CLASSE.

Kuwa 8 Nzeri 1932 yagizwe umuyobozi wa Seminari mpuzamadiyosezi (major "intervicarial" seminary) ya Kabgayi, yaje kwimukira i Nyakibanda kuwa 9 Nyakanga 1936, akomeza kuyiyobora. Kuwa 12 Mutarama 1943 nibwo yatorewe kuba umushumba wungirije w’intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda (Coadjutor Vicar Apostolic), yimikirwa i Kabgayi kuwa 19 Werurwe 1943, hanyuma kuwa 31 Mutarama 1945 azungura Myr Classe ku buyobozi bw’intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda. Myr Déprimoz yabaye umushumba wa Vicariat ya Kabgayi nyuma y’uko kuwa 14 Gashyantare 1952, intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda igabanyijwemo kabiri, hakavuka Vicariat ya Kabgayi n’iya Nyundo, yo igahabwa Myr Aloys Bigirumwami. Kuwa 15 Mata 1955: Myr Déprimoz yeguye ku nshingano ze kubera uburwayi. Yitabye Imana kuwa 5 Mata 1962.

2.     Myr Andereya PERRAUDIN, M. Afr,

Yayoboye Kabgayi kuva kuwa 19 Ukuboza 1955 kugeza kuwa 07 Ukwakira 1989. Iki gihe, Kabgayi yitwaga diyosezi. Ibihe Musenyeri Andereya Perraudin yayoboyemo Kabgayi ni ibi :

·        Myr Andereya Perraudin, Vikeri Apostoliki wa Kabgayi: 19 Ukuboza 1955 – 10 Ugushyingo 1959

·        Myr Andereya Perraudin, Arikiyepiskopi (Metropolitan Archbishop) wa Kabgayi: 10Ugushyingo 1959 – 10 Mata 1976

·        Myr Andereya Perraudin, umushumba wa diyosezi, ufite izina ry’Arikiyepiskopi (personal title): 10 Mata 1976 – 07 Ukwakira 1989.

Yavukiye i Bagnes  mu busuwisi (Switzerland), kuwa 7 Ukwakira 1914, ahabwa ubupadiri kuwa 25/03/1939. Yari uwo mu muryango w’abapadiri bera. Muri Kamena 1950 yabaye umwarimu wa Tewolojiya (theological dogma) mu Nyakibanda, aza kuyibera umuyobozi mu Ukwakira 1952. Kuwa 18 Ukuboza 1955, Papa Piyo wa XII yamugize umwepiskopi, atorerwa kuba umushumba wa Kabgayi -Vicar Apostolic Kabgayi). I Kbgayi, kuwa 25 Werurwe 1956, Andereya Perraudin yahawe ubwepiskopi mu biganza bya Myr Aloyizi Bigirumwami wayoboraga Vikariyati ya Nyundo. Intego ya Myr Andereya yari “Super Omnia Caritas - urukundo hejuru ya byose”.  Yitabye Imana kuwa 25 Mata 2003. Yabaye mu Rwanda mu gihe kijya kungana n’imyaka 50, aba Arikiyepiskopi wa Kabgayi kuva mu 1959 kugeza mu 1989.

3.     Myr Tadeyo NSENGIYUMVA 

Yabaye umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi kuva kuwa 07/10/1989 kugeza muri Kamena 1994. Ni nyuma yo kuba umushumba wungirije (Coadjutor Bishop) kuva mu 1987 kugeza mu 1989. Tadeyo NSENGIYUMVA yavukiye i Bungwe muri Diyosezi ya Byumba, kuwa 17 Werurwe 1949. Yitabye Imana muri Kamena 1994, apfana na bagenzi be mu gisaseridoti barimo Myr Visenti NSENGIYUMVA wayoboraga Arikidiyosezi ya Kigali na Myr Yozefu RUZINDANA wayoboraga diyosezi ya Byumba ndetse n’abapadiri bagera mu icumi. Tadeyo NSENGIYUMVA yahawe ubupadiri kuwa 20 Nyakanga 1975, atorerwa kuba umushumba wungirije wa Kabgayi (Coadjutor Bishop) kuwa 18 Ugushyingo 1987. Ibirori byo kumuha ubwepiskopi byabaye kuwa 31 Mutarama 1988 bibera i Kabgayi. Kuwa 8 Ukwakira 1989 ni bwo yasimbuye Myr Andereya Perraudin, aba umushumba wa gatatu wa diyosezi ya Kabgayi. 

Paruwasi ya Bungwe ni imwe mu maparuwasi agize Diyosezi ya Byumba, ikaba izwiho kubyara abasaseridoti n’abihayimana benshi. (soma izi nkuru zo mu bihe bitandukanye:  Abapadiribavuka muri Paruwasi ya Bungwe batumwe he ?  Paruwasi ya Bungwe; uko bamwe mu basaseridoti bayivukamobahawe ubutumwa 2020/2021)

 ·        Padiri Andereya SIBOMANA (Apostolic Administrator)

Ku wa 11 Ugushyingo 1994: Diyosezi zitari zifite abepiskopi; Kabgayi, Kigali, Byumba, Ruhengeri na Gikongoro zahawe abayobozi (Administrateurs apostoliques). Nguko uko Papa Yohani Pawulo wa II yatoreye Padiri Andereya SIBOMANA kuba umuyobozi wa Diyosezi. Yabaye umuyobozi wa Diyosezi kugeza kuwa 13 Werurwe 1996.

Mu buzma bwe, Padiri Andereya SIBOMANA yaharaniraga uburenganzira bwa Muntu bituma ashinga ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Association for the Defense of the Rights of the Person and of Public Liberties). Kuva mu 1988 yari umuyobozi wa Kinyamateka, yakundaga itangazamakuru ricukumbuye (investigative journalism). Izo nshingano yazikoze imyaka myinshi. Yitabye Imana mu 1998. Yabaye umuntu ukunda abandi, agafasha impfubyi nyinshi. Mu mwaka 2000, Padiri Andereya SIBOMANA yagizwe umwe mu ntwari 50 zaharaniye ubwisanzure bw’itangazamakuru (the International Press Institute's 50 World Press Freedom Heroes of the past 50 years).

4.     Myr Anasitazi MUTABAZI yabaye umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, kuva kuwa 13/03/1996 kugeza kuwa 10/12/2004)

5.     Myr Smaragde MBONYINTEGE, ni we mushumba wa diyosezi ya Kabgayi, kuva kuwa 21/01/2006 kugeza ubu.

Aba basenyeri; Anasitazi MUTABAZI na Smaragde MBONYINTEGE, inshamake ku buzima bwabo wayisanga mu nkuru yitwa Menya Abepiskopi 13 ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda .

AMAPARUWASI 5 YASHINZWE MBERE, MURI 29 ZIGIZE DIYOSEZI

  1. Paruwasi ya Kabgayi yashinzwe mu 1906 iragizwa ubutasamanywe icyaha (Imaculée conception)
  2. Paruwasi ya Muyunzwe yashinzwe mu 1935, iragizwa Izina rya Mariya (Le Nom de Marie)
  3. Paruwasi ya Kanyanza yashinzwe mu 1938, iragizwa Umwamikazi w’amahoro (Regina Pacis)
  4. Paruwasi ya Kamonyi yashinzwe mu 1940, iragizwa Nyina w’Imana (Mère de Dieu)
  5. Paruwasi ya Byimana   yashinzwe mu 1945, iragizwa Sancta Maria

Padiri Dr Balthazar NTIVUGURUZWA


Diyosezi ya Kabagyi ifite ibigo by’amashuri abanza 127 ; ayisumbuye 105. Iyi diyosezi kandi ifite ibigonderabuzima 10 n’ibitaro 2. Mu mashuri yisumbuye twavugamo nka Petit Séminaire Saint Léon de Kabgayi yashinzwe mu 1913, ndetse na Kamniza 1; ICK yashinzwe mu 2002, ikaba iyobowe na Padiri Dr Balthazar NTIVUGURUZWA, wize mu bubiligi (PhD in Theology (2009): Université Catholique de Louvain).


Izindi nkuru wasoma: 

  1. Menya Diyosezi ya Butare n’abashumba bayiragijwe
  2. Menya Diyosezi ya Cyangugu n’abashumba bayiragijwe
  3. Menya Diyosezi ya Gikongoro n’abashumba bayiragijwe
  4. Byinshi wamenya kuri Bazilika Nto ya Kabgayi 
  5. Menya Diyosezi ya Kibungo n’abashumba bayiragijwe

Thursday, February 2, 2023

Menya Bazilika Nto ya Kabgayi, inyubako itangaje

Bazilika nto ya Kabgayi
 ….. Altari yayo ishobora kwakira abasaseridoti, bagera kuri 60. Ifite uburebure bwa metero 70, ubugari bwa metero 21, ubuhagarike bwa metero 15 n’umunara wa metero 45…. 

Mu 1906 nibwo hashinzwe Misiyoni ya Kabgayi. Mu 1986, iyo kiliziya yeguriwe Bikiramariya utasamanywe icyaha (Imaculée conception), ari nawe waragijwe Diyosezi ya Kabgayi. Ubwo hashingwaga Diyosezi ya Kabgayi kuwa 14 Gashyantare 1952, icyari Paruwasi ya Kabgayi cyahindutse Paruwasi Katederali ya Kabgayi. Kuwa 22/10/1992 ni bwo PapaYohani Pawulo wa II yashyize Kiliziya ya Paruwasi Katederali ya Kabgayi ku rwego rwa Bazilika nto (Basilique Mineur). Ni nyuma y’uko ayisuye mu mwaka 1990, akagezwaho ubusabe bw’uko iyi Kiliziya yashyirwa mu rwego rwa Bazilika.

Bazilika ya Kabgayi iteye nk’umusaraba. Inyubako yayo yubakishjwe na Furure Adolphe Alphonse, ihabwa umugisha na Musenyeri Lewo Pawulo Classe. Ibyo birori byabaye mu kwezi kwa Mata/1923, byitabirwa n’imbaga y’abantu igizwe n’umwami Musinga, abayobozi b’abakoloni b’ababiligi hamwe nabaturage benshi cyane.

Inyubako ya Bazilika nto ifite uburebure bwa metero 70 n’ubugari bwa metero 21, ubuhagarike bwa metero 15 mu gihe uburebure bw’umunara wa Bazilika ari metero 45. Ku munara hari umusaraba munini n’inzogera enye, zitandukanye mu majwi yazo kandi zifite ubushobozi bwo kumvikana kugeza mu birometero 10. Iyi Kiliziya ya Kabgayi ifite ubushobozi bwo kwakira abakiristu barenga ibihumbi 5000 bicaye neza, bafite umwuka uhagije. Inzugi zayo ni ngari kandi zikaba nyinshi. Uburebure bwayo ndetse n’ amadirishya menshi yayo nabyo bituma abakristu bahumeka neza.

Imbere muri Bazilika 
Bazilika ya Kabgayi ifite umwihariko wa Alitari nini cyane. Altari yayo ifite ubushobozi bwo kwakira abasaseridoti, abatura Igitambo cy’Ukarisitiya, bagera kuri 60. Bazilika nto yifitemo amashusho ayirimbisha, ariko agamije gufasha abakristu gusenga neza. Muri ayo mashusho akoranye ubuhanga harimo ishusho ya Bikira Mariya utasamanywe icyaha, iya Yozefu umurinzi wa Yezu, n’iy’Umuryango mutagatifu. Hanze ya Bazilika mu mbuga, hari amashusho manini afite ubuhagarike bugera kuri Metero 4; ishusho y’umutima mutagatifu wa Yezu n’iya Bikiramariya utasamanywe icyaha ndetse.

Undi mwihariko w’iyi Bazilika, ni uko mu 1917, yakiriye ubusaseridoti bw’abanyarwanda ba mbere; Balitazari GAFUKU na Donati REBERAHO. Iyi Kiliziya ishyinguyemo abayoboye iyi Diyosezi, uwayoboye Byumba, uwayoboye Arikidiyosezi ya Kigali, hamwe na Fureri Adolphe Alphonse wayubakishije. Bazilika nto ya Kabgayi ni imwe muri Bazilika 1810 mu isi yose, aho Bazilika 584 zubatse mu gihugu cy’Ubutaliyani, igihugu kirimo Bazilika nyinshi kigakurikirwa n’Ubufaransa bufite Bazilika 174 ndetse na Pologne ifite 156. Ku mugabane wa Afurika habarizwa Bazilika 23, muri zo 4 ziri mu gihugu cya Ghana.

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...