Monday, September 26, 2022

Mutagatifu Eliya, uwicishije abahanuzi 400 ba Behali

… Umuryango w’Abakarumeli ni we bareberaho. Abahanuzi bavuze ko azabanziriza Mesiya. ku musozi wa Karumeli, yahiciye abahanuzi 400 ba Behali. Izina rye risobanura ngo “Imana yanjye ni UHORAHO.” …

Izina Eliya risobanura ngo “Imana yanjye ni UHORAHO.” Umuhanuzi Eliya wabayeho mu gisekuru cya IX mbere ya Yezu Kristu, yaba yaravutse mu mwaka wa 927 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu, agasohoza ubutumwa bwe mu bwami bwa Israheli nyuma y’urupfu rwa Salomoni. Eliya ni umuhanuzi w’Uhoraho, Imana ya Isiraheli, akaba yarasenyeraga ikigirwamana cy’abanyakanahani cyitwaga Behali; umwamikazi Yezabeli akaba yari yarigize intumwa y’iki kigirwamana. Ni we abahanuzi bo muri Bibiliya bavuga ko azabanziriza Mesiya, mu bihe bya nyuma. Mbere y’uko ajyanwa mu ijuru mu nkubi y’umuriro, Imana ymukoresheje ibitangaza byinshi. Eliya yari umuturage wo mu ntara ya Galadi, akaba umunya Tishibe, akarere gaherereye ku nkombe ya ruguru y’umugezi witwaga Yaboki wo muri Isiraheli y’amajyaruguru.

Bibiliya itubwira ko Eliya yari afitiye Uhoraho ukwemera kwinshi, imuvugaho gukora ibitangaza byinshi birimo kuzura abapfuye no kumanura umuriro wo mu ijuru. Mu gitabo cya mbere cy’Abami, Eliya agaragara aje kuburira umwami Akabu, wa Isiraheli ko hagiye gutera amapfa. Amapfa amaze gutera, Eliya yagiye gukora umwiherero hafi y’umugezi wisuka mu ruzi rwa Yorudani, agatungwa n’amazi y’uwo mugezi n’umugati ibyiyone byamuzaniraga. Hashize igihe gito, uwo mugezi urakama, Eliya ajya kuba mu karere ka Sidoni, umupfakazi aramwakira, akajya amugaburira. Igihe umuhungu w’uwo mupfakazi yaje apfuye Eliya yaramuzuye. Eliya yongeye kwiyereka umwami, amutonganyiriza ko yongeye gutura ibitambo Behali, akareka umugore we Yezabeli agasangirira ku meza ye n’abahanuzi 400 b’ikigirwamana cyitwa Asitarite. Umwami yaje guhamagaza rubanda rwose, n’abahanuzi bose ngo baze ku musozi wa Karumeli.

Bimaze kugaragara ko abahanuzi ba Behali nta mana bafite, Eliya yatanze itegeko ryo kubica bose uko ari 400. Umwami Akabu amenyesha umugore we Yezabeli ibyakozwe na Eliya, nuko Yezabeli ashaka kwica Eliya, maze Eliya ahungira i Berisheba mu bwami bwa Yuda. Igihe Eliya acitse intege yaryamye munsi y’igiti kinini, Malayika aramugenderera, anamuha icyo kurya maze Eliya arakomeza ahungira ku musozi wa Horebu, aho Uhoraho yamugendereye mu kayaga gahuhera. Nyuma Imana yamutumye gusiga amavuta Hazayeli ngo azabe umwami wa Aramu, Yehu ngo azabe umwami wa Israheli na Elisha ngo azamusimbure. Hashize imyaka igera kuri itandatu, Eliya yamenyesheje Akabu na Yezabeli ko bazapfa urupfu rubi kubera ukuntu bihaye ku ngufu umurima wa Naboti. Muri iyo minsi, umwami wa Isiraheli Akabu na Jozafati umwami wa Yuda bishyize hamwe ngo barwanye umwami wa Aramu.

Muri urwo rugamba Akabu aricwa, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Akaziya, maze nawe akora nabi nka se. Nyuma y’iyo minsi, Eliya yari ari gutembera na Elisha maze inkubi y’umuyaga imutwara mu ijuru mu igare ry’umuriro. Eliya ni umwe mu bahanuzi bakomeye muri Isiraheli warwanye ishyaka ngo Umuryango w’Imana ukomeze kubahiriza isezerano wagiranye n’Uhoraho. Mutagatifu Eliya ni we Umuryango w’Abihayimana b’Abakarumeli bareberaho. Uyu muryango washinzwe mu kinyejana cya XIII. Twizihiza Mutagatifu Eliya kuwa 20 Nyakanga.

Izindi nkuru wasoma:

1.     Abakarumeli,umuryango ubarizwamo abasenyeri 21; ba Arikiyepisikopi 4 n’abepisikopi 17 bosebakiri mu butumwa bwa Kiliziya. Wareze abasaga 90

2.     Abakarumeli umubyeyi w’imiryango y’abihayimana isaga 15 

3.     Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).

 Aho byavuye :

·        DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.163.

·        https://fr.wikipedia.org/wiki/%C3%89lie

·        http://viens-seigneur-jesus.forumactif.com/t27824-20-juillet-saint-elie-prophete



Mbese ubwo uzagarukira he 1 by Telias

Ana na Yowakimi, Ababyeyi ba Bikira Mariya

…. Imana yabatoreye kuba ababyeyi ba Bikira Mariya kuko byibuze bari abayoboke bayo badahemuka. Naho ubundi shitani yashoboraga kuzacyurira Bikira Mariya wayinesheje ko yabyawe n’abahemu…

Amavanjili ntacyo atubwira ku byerekeye ibikorwa byabo, usibye ko bahawe umugisha wa Nyagasani, we wabatoreye kubyara Mariya, Nyina w’umukiza Yezu Kirstu. Uko ikuzo rya Bikira Mariya rishingiye ku kuba yaratoweho kuba umubyeyi w’Imana ni na ko n’ikuzo ryabo rishingiye kuba baratoweho kuba ababyeyi ba Bikira Mariya umubyeyi w’Imana, Nyina wa Yezu Kristu. Ni ngombwa kudashidikanya ko Imana yaba yarabatoreye kuba ababyeyi ba Bikira Mariya kubera ko bari abayoboke bayo badahemuka. Mutagatifu Yohani Damaseni, abaramutsa abashimagiza muri aya magambo meza agira ati: “Yowakimi na Ana mwashakanye murahirwa, ikiremwa cyose kirabashimira. Ni mwe mwahaye isi ituro rihebuje andi maturo maze riturwa umuremyi. Iryo turo ryizihiye uwaryiremeye ni Bikira Mariya mubereye ababyeyi”.

Ana yari umuyahudikazi wo mu dusigisigi tw’abakene b’Uhoraho, wo mu muryango wa Yuda, akaba uwo mu muryango wa Dawudi. Nyuma ya Bikira Mariya, nta wundi mugore umurusha umugisha n’ubutungane. Ana yakuranye ubwitonzi, ukwiyoroshya no kumvira, kandi ahunzwe imigenzo myiza myinshi. Kuva kera, abakirisitu bakunze kumwiyambaza cyane kuko bamwizeragaho ubuvunyi ku Mana. Bavuga ko umubiri we abakirisitu baba barawushyinguye mu gihugu cya Gole (Ubufaransa bw’ubu). Uwo mubiri wavumbuwe mu gisekuruza cya VIII, nuko abantu bongera kubyutsa ka kamenyero ko gusura imva ye ntagatifu. Ariko cyane cyane, uwo muco wo kumwiyambaza wakomeye cyane mu gisekuruza cya XVII. Ndetse uko kumwiyambaza byatumye bakorerwa ibitangaza byinshi, cyane cyane, ahitwa Ore (Auray) hari ishusho ye.

Ku byerekeye mutagatifu Ana, Kiliziya Gatolika yigisha ko Imana igerera inema iduha mu nsi ku mumaro ishaka ko tuyishoborera. Ni byo byitwa inema z’ubutumwa bwacu mu nsi. Uko ikuzo rya Bikira Mariya ryose rishingiye ku kuba yaratorewe kuba umubyeyi wa Mwene Imana, ni ko n’ikuzo rya Mutagatifu Ana na ryo rishingiye kuba yaratorewe kuba umubyeyi wa Bikira Mariya na Nyirakuru wa Yezu Kristu. Ubutagatifu bufatira iteka kuri kamere y’abantu; Uhawe inema zikomeye asanganywe kamere nziza, ubutagatifu bwe burushaho kugira ubwiza bunyuze Imana. Ana rero ubwo yari yaratorewe kuba nyina wa Bikira Mariya, ahabwa n’inema zizamufasha kumurera uko Imana ishaka. Ni cyo gituma Kiliziya yemeza ko Mutagatifu Ana na we yahawe n’Imana inema zikomeye cyane, kuko yahawe iyo kubyara umugabekazi w’ijuru n’isi, Imana yamuhaye ikuzo rituma ari ku nkiko y’ubumana n’ubumuntu n’iryo kuba umubyeyi w’Imana.

Amavanjili matagatifu ntacyo atubwira cyerekeye ibikorwa bya Mutagatifu Ana. Impamvu y’ibanze ni uko kuba yarabyaye Mariya akamurera uko Imana ishaka, ibyo bitwumvisha ko Imana yamukunze mbere. Icyakora hari abanditsi bamwe ba Kiliziya bavuga ko Ana yabanje kubana n’umugabo we badafite umwana, hanyuma bakabyara Mariya bakuze. Ibyo ari byo byose Imana yabatoreye kuba ababyeyi ba Bikira Mariya kuko byibuze bari abayoboke bayo badahemuka. Naho ubundi shitani yashoboraga kuzacyurira Bikira Mariya wayinesheje ko yabyawe n’abahemu.

Naho mutagatifu Yowakimu, se wa Bikira Mariya, Imana yamutoreye kuzabyara nyina w’umucunguzi yamuhaye inema ikwiranye n’ubwo bukuru, imuha inema zo kurera uko bikwiye Mariya wahebuje ibiremwa byose ubutungane. Mu bayahudi babanaga, mutagatifu Yowakimi na Ana mutagatifu umugore we, batangaga urugero rwiza muri byose: mu gusenga Imana no gutagatifuza iminsi mikuru yayo, no kumvira amategeko ya Musa yose. Bikira Mariya amaze kuvuka bamutura Imana mu Ngoro, bamutoza imigenzo myiza yose yari yarahawe n’Imana agisamwa hamwe n’inema ntagatifu. Mutagatifu Yowakimi yabaye urugero mu rugo no mu mubano usanzwe we n’abaturage babanaga bari bazi ko ari intungane.

Yowakimi yaranzwe no kwihangana mu myaka yose igera kuri makumyabiri yamaze nta mwana. Kandi igihe we n’umugore we Imana ibahaye Mariya, yakurikije amabwiriza y’Uhoraho amutura Imana akiri muto ari mu kigero cy’Imyaka itatu. Nuko Yowakimi atura Imana umukobwa we w’ikinege Mariya. Bavuga ko yaba yarapfuye Mariya amaze imyaka umunani atuwe Imana, maze Yowakimi akagenda yishimye kandi ari intungane. Twizihiza abatagatifu Ana na Yowakimi kuwa 26 Nyakanga.

·       Ushaka kumenya byinshi:

1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.216.

2. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. p.205.

3.  http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/juillet/sainte-anne-et-saint-joachim-parents-de-la-vierge-marie-fete-le-26-juillet.html

4.http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/juillet/sainte-anne-et-saint-joachim-parents-de-la-vierge-marie-fete-le-26-juillet.html

Mutagatifu Fiyakiri, Umumonaki wigishiga ubuvuzi gakondo

Fiyakiri (Fiacre) yaba yaravutse ahagana mu mpera z’ikinyejana cya VI. Yari umumonaki ufite amavuko mu gihugu cya Irilande. Bavuga ko yaba yarageze aho i Mo (Meaux) mu mwaka wa 628. Yashinze ikigo cy’abamonaki mu Bufaransa, hafi y’ahantu hitwa Mo (Meaux), kikaba cyaraje kumwitirirwa kandi abantu benshi bakaba barazaga gusura icyo kigo nk’ahantu hatagatifu. Ni umwe mu batagatifu bamamaye mu gihugu cy’Ubufaransa, mu Bubiligi no mu Budage bw’uburengerazuba.

Se wa Fiyakiri yari umwami w’igihugu cya Irilande. Nuko Fiyakiri ava iwabo, ava mu gihugu cye kavukire, ajya mu gihugu cy’Ubufaransa ahagana mu gisekuru cya VII. Ageze mu Bufaransa yakiriwe na Mutagatifu Faroni umwepiskopi wa Mo (Meaux). Nuko aba uwihayimana uba wenyine mu ishyamba ry’ahitwa Bri (Brie). Yari umumonaki uzwiho kwita ku mirimo y’ubuhinzi. Bidatinze, aho hantu yiberaga hamenywa n’abakene benshi bazaga bamugana, maze na we akabatungisha imbuto n'imboga yasaruraga. Yabaga yarazibahingiye. Yitaga kandi kuri ubwo buhinzi kugira ngo abone ibyo yakiriza abagenzi, akenshi babaga bagiye gusura ahantu hatagatifu. Ni na yo mpamvu ari umurinzi w’abanyabusitani n’abahinzi b’imboga.

Amaze gupfa abantu benshi bagiye bamwitirira ibitangaza byinshi byo gukira indwara byabaga byabakorewe. Mutagatifu Fiyakiri abantu bakunze kumwiyambaza kugira ngo abakize indwara ya Kanseri. Aho yari ari kandi yigishaga abantu iby’ubuvuzi bukoresheje ibyatsi. Abantu benshi bazaga bamugana kubera ubutagatifu bwe, ibyo kandi byatumye azenguruka Ubufaransa ashaka uko yakomeza kwihererana n’Imana. Yari afite inyota ikomeye yo gushakashaka Imana. Iyo nyota ikaba ari na yo yatumye atita ku rwego rwe rw’uko yari umwana w’umwami, ahubwo akigira umukene, akanatangira kuzenguruka ibyo bihugu, ashaka uko yakwihererana n’Imana, akanabifatanya ariko no kwigisha Ivanjili abatarayimenya.

Uwa mbere wanditse iby’ubuzima bwa mutagatifu Fiyakri ni umwepiskopi wa Mo witwaga Hildegere wanditse ubuzima bw’umwepiskopi wamubanjirije, mutagatifu Faroni wari warabayeho mu gihe cya mutagatifu Fiyakiri. Atubwira ko Faroni yari azwi cyane n’abamonaki bo muri Irilande bazengurukaga bigisha Ivanjili mu Bufaransa bw’icyo gihe (Gaule), maze uwo mwepiskopi Faroni akabakira neza muri diyosezi ye, akabaha imitungo n’ibindi byabafasha. Ni muri ubwo buryo bavugamo ukuntu yahaye Fiyakiri ubutaka bwari ku birometero bibiri n’ibice uvuye aho i Mo, kugira ngo ahubake ikigo cy’abamonaki. Umwepiskopi yamusabye gufata ahantu azashobora kuzengurutsa umuringoti ukaba urubibi rw’aho hantu. Bavuga rero ko yaba yarafashe igitiyo, akagikurura inyuma ye, maze aho yagendaga anyura hakirema umuringoti munini, ndetse n’ibiti byari muri urwo rubibi bikagwa hasi bigatanga urubibi rugararara. Kandi aho hantu nubwo hari hanini cyane yahazengurukije umuringoti umunsi umwe. Bamuvugaho n’ibindi bitangaza byinshi.

Fiyakiri yitabye Imana ahagana mu mwaka wa 670. Banavuga ko amaze gupfa, umwami wa Irilande yaje gutwara umurambo we, ifarasi zawukururaga zikananirwa kuva aho ziri, akazibukira, agasubira mu gihugu cye atawutwaye. Twizihiza mutagatifu Fiyakiri kuwa 30 Kanama.

Aho byavuye:

·     DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.195.

·        https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1763/Saint-Fiacre.html

·https://www.catholicireland.net/saintoftheday/st-fiacre-7th-century-patron-of-gardeners-and-taxi-drivers/

Mutagatifu Ejide (Jili), Umukuru w’abihayimana (+720)

Mu gihe cyo hambere mutagatifu Ejide yari umuntu uzwi cyane kandi ukunzwe na benshi muri Kiliziya. Kiliziya nyinshi zubatswe muri iyo myaka bakunze kuzimwitirira by’icyubahiro. Mutagatifu Jili, umumonaki uba wenyine, ari we Ejide (AEGIDIUS, mu kilatini), yavukiye mu mujyi wa Atene, avukira mu muryango wa cyami. Yize amashuri meza kandi yari umuhanga. Bavuga ko yanditse ibitabo byiza ku buvuzi ndetse n’iby’ibisigo, icyo yari azi cyane kurusha ibindi ni imibereho y’abatagatifu. Umunsi umwe, igihe yari agiye mu kiliziya, ahura n’umukene usabiriza, arwaye kandi yambaye utwenda tw’uducwabari, nuko asaba Ejide kumufasha. Agize impuhwe, Ejide yiyambuye igishura cye cyiza kandi cy’agaciro gakomeye aracyimwihera. Uwo mukene amaze kucyambara ahita akira indwara yari arwaye. Icyo gitangaza cyatumye Ejide yumva ko gufasha abakene bishimisha Imana.

Ababyeyi ba Ejide bamaze gupfa, afata ibyo yari atunze byose abiha abakene, maze yiyemeza kwikenesha no kwicisha bugufi ndetse no kwibabaza. Ejide yakomeje gukora ibitangaza byinshi kugeza n’aho bimuteye ubwoba bwinshi, nuko afata icyemezo cyo kuva mu gihugu cye kavukire, akajya mu bihugu by’Uburayi bw’Iburengerazuba.  Igihe yari ari mu nyanja, haza umuhengeri mwinshi, arasenga cyane, inyanja iratuza.  Ageze i Mariseye mu Bufaransa, yakijije umukobwa w’umunyacyubahirokazi wari wamucumbikiye. Ejide yaje kwibera hafi y’uruzi rwa Rone, mu ntara ya Langedoki mu gisekuruza cya VII. Yifuzaga kwibera wenyine, nuko abona ubuvumo bwari ahitaruye aba ari mwo yibera. Yasengaga hafi amanywa yose n’amajoro yose, mu isengesho risa n’iritaretsa, ashengerera Imana kandi ayihanze amaso. Yakundaga kwigomwa ibyo kurya iminsi hafi ya yose kandi yari atunzwe n’amata y’impala Imana yamwoherereje.

Nyuma y’imyaka itatu Ejide yibera muri ubwo buvumo wenyine, umunsi umwe, Wamba, umwami w’abavizigoti bo mu gihugu cya Hispaniya, yaje guhiga muri iryo shyamba ari hamwe n’abandi bahigi benshi. Ya mpala yari imutungishije amata yayo, iza yirukanka ikurikiwe n’imbwa, ihungiye kuri uwo mutagatifu Ejide, yananiwe kandi iri hafi kwicwa. Ejide yasabye Imana kurinda iyo nyamaswa itari igize icyo itwaye abahigi. Maze umuhigi wari ufite ishyaka ryo kurasa iyo mpala, ayirashe, umwambi ufata ikiganza cya Ejide. Umutera igikomere kitazakira. Bityo iyo mpala irarokoka, kuko umwami yageze aho Ejide ari, abona ikamba ry’ubutagatifu ryari rizengurutse uruhanga rwe, atanga itegeko ryo kurekeraho guhiga ya mpala.

Umwami Wamba yaje gusaba imbabazi uwo mutagatifu wari umurinzi w’iyo mpala, anazisabira abahigi be nuko bose bababarirwa. Ni muri ubwo buryo Ejide yumvishije umwami ko ari byiza kubaka urugo rw’abihayimana b’abamonaki aho hantu. Nuko umwami yubaka urwo rugo rwaje kwitwa urugo rwa mutagatifu Ejide w’i Gari (abbaye de saint-Gilles-du-Gard) rwaje kuba isangano n’uburuhukiro bw’abakora ingendo ntagatifu, ndetse n’abajya i Roma.

Urugo rumaze kuzura, Ejide yayoboye igihe gito abamonaki baje bamusanga muri urwo rugo, nyuma yaho yisubirira kuba wenyine. Agiye kurangiza iminsi ye ku isi, yaje kubana n’abamonaki be, kugira ngo aharangirize ubuzima bwe bwo ku isi. Bavuga ko abantu bakomeye bazaga kugisha inama Ejide, ari Papa, ndetse n’abami. Ndetse n’igikomangoma Karoli Marteli cyazaga kwaka isakaramentu rya Penetensiya kwa Ejide. Ejide yitabye Imana kuwa 1 Nzeri 720. Mutagatifu Ejide ni umuvugizi w’abacumbagira, akiyambazwa cyane n’abarwaye kanseri, abagore b’ingumba, n’abasabira ababana n’ubumuga bwo mu mutwe, abitwaga abasazi.

Aho byavuye:

·  ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.259.

·        https://sanctoral.com/fr/saints/saint_gilles_ou_egide.html

·        https://fr.wikipedia.org/wiki/Gilles_l%27Ermite

·        http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/septembre/saint-gilles-abbe-ermite-640-720-fete-le-01-septembre.html

·        DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.226.

Mutagatifu Berinarido, Umwarimu wa Kiliziya

I Fonteni mu Bufaransa ni ho Berinarido (Bernard de Fontaine, abbé de Clairvaux et Docteur de l'Église) yavukiye mu 1090. Kuva akiri muto yakundaga gusoma ibitabo by’iyobokamana, akabisoma yihereye wenyine. Berinarido yari umwana w’igikundiro mu bantu, ufite uburanga ariko akagaiva amagara make bituma ababyeyi n’abavandimwe be batamushimira kujya kwiha Imana. Bagize impungenge, bashaka kumubuza kuko babonaga afite amagara make. Ntibyamworoheye kuko abo bavukana n’abandi bana b’urungano rwe baramuteye ngo babimubuze.  Berinarido we akarushaga kuvuga neza. Imana iramushyigikira, abemeza kwiha Imana bose hamwe, aho kuba ari we bemeza kureka kwiha Imana.Igihe cyo kujya mu muryango w’abihayimana kigeze, bagenda ari mirongo itatu, bagiye i Sito, gusaba kwinjira mu muryango w’aba Trapisiti.

Muri abo bagiye i Sito, harimo na mukuru wa Berinarido witwaga Gido. Uyu ni we wabwiye Nivardi wari umuhererezi wabo ati: “Urabeho tugusigiye ibya data byose.” Nivardi na we, n’ubwo yari umwana muto cyane, yaramusubije ati: “Nanze ko mumpenda mumparira isi ngo mujyane ijuru”. Nyuma na we ndetse na se babakurikira mu buzima bwo kwiha Imana, baba na bo Abasisterisiyani. Nyuma kandi hari se wabo na bene wabo batanu bamukurikiye na bo biyegurira Imana muri uwo muryango. Amaze kuba umumonaki, Berinarido yarushijeho gushishikarira gusenga ataretse n’imirimo y’amaboko kandi igihe abonye akanya agakomeza kwihugura mu nyigisho za tewolojiya (ubumenyamana). Umumonaki Berinarido yaharanzwe no kubana neza na bagenzi be; abo yasanze muri uwo muryango, abo binjiranye n’abahamusanze bose yababereye urugero rw’umumonaki uzi icyamuzanye n’icyo kwiyegurira Imana bisobanura.

Mu 1115, Berinarido yashinzwe kubakisha no gutangiza ikigo i Klerivo, anakibera umuyobozi mu gihe cy’imyaka 38. Ikigo cya Sito, aho yinjiriye mu bihayimana n’ikigo cya Klerivo yashinze ubwe akakiyobora byombi byaramamaye cyane muri Kiliziya kuva Berinarido akiriho kugeza na n’ubu. Rubanda rusanzwe rwakundaga kugenderera Berinarido kubera inyigisho ze nziza n’inama zinyura umutima yabagiraga. Mu bo yagiraga inama kandi, akenshi zibandaga ku myifatire yabo mu mirimo bashinzwe, harimo n’abanyacyubahiro benshi; abami, abepisikopi, abasaseridoti, ndetse na Papa akamwandikira. Berinarido yakundaga cyane Bikira Mariya. Yasigiye Kiliziya inyigisho nyinshi. Izerekeye Bikira Mariya n’ibyo yamwanditseho ni nyinshi cyane kandi zihebuje mu bwiza. Kiliziya imuziho kuba umukunzi n’umutoni ukomeye wa Bikira Mariya.

Berinarido yabaye ikirangirire mu mibereho ye yo kwitagatifuza. Yitabye Imana kuwa 20 Kanama 1153, ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu na Papa Alegisanderi wa III kuwa 18 Mutarama 1174. Ubuhanga bwihishe mu nyigisho ze bwatumye Papa Piyo wa VIII amugira umwarimu wa Kiliziya (Docteur de l'Église) mu 1830. Twizihiza Mutagatifu Berinarido kuwa 20 Kanama.

Aho byavuye:

· ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.249-250.

·   ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015. P.232-233.

·     DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.89.

·        https://st-bernard-escaut.cathocambrai.com/vie-saint-bernard-clairvaux.html

·        https : //fr.wikipedia.org/wiki/Bernard_de_Clairvaux

Mutagatifu Antoni; gushengerera byamugize umubibyi w’urukundo n’amahoro

Kuwa uwa 11 Gicuransi 2007,Antoni Galvão ashyirwa mu batagatifu

… Ni umubibyi w’amahoro n’urukundo, umwana n’umucakara wa burundu wa Bikira Mariya, wabashaga kuba ahantu habiri icyarimwe no kuba yahagarara mu kirere, ntacyo ahagazeho. Yakundaga gushengerera Isakaramentu Ritagatifu (un profond adorateur de l’Eucharistie) … 

Uyu Antoni (Antoine de Sainte-Anne Galvão) tuvuga, ni umutagatifu twizihiza kuwa 23 Ukuboza, umunsi yapfiriyeho mu 1822. Uwo ni Antoni Galvão wavukiye mu bwami bwa Brésil mu 1739, umupadiri witagatifurije mu muryango w’Abafransiskani (Frères mineurs déchaussés), akaba uwambere watangajwe nk’umutagatifu mu bakomoka mu gihugu cya Brésil. Antoni Galvão yavukiye mu muryango wifite kandi ukunda gusenga. Icyo gihe Brésil yari mu bukoloni, itegekwa n‘igihugu cya Portugal. Ababyeyi be bamureze neza, bamutoza gukunda Imana kandi na we agakunda abakene n’indushyi. Afite imyaka 13 nibwo yatangiye amasomo i Belém, mu iseminari y’Abayezuwiti (séminaire des jésuites de Belém) [Mu batagatifu basaga 54, harimo Abamaritiri basaga,32. Ni umuryango wabayemo abahanga ba kiliziya nka Mutagatifu karidinal Roberiti Belarimine (1542–1621). hanyuma aza kwinjira mu ba fransiskani b’i Rio de Janeiro. Aha ni ho yakoreye amasezerano yio kwiyegurira Imana, ahabwa izina rya Antoni wa Mutagatifu Ana (Antoine de Sainte-Anne), maze yitangira byimazeyo kwita ku bakene, abarwayi n’abacakara bari henshi muri Brésil.

Ahitwa São Paulo ni ho Antoni wa Mutagatifu Ana yaherewe ubupadiri mu 1762, anahakorera ubutumwa bwo kwita ku babikira bagenzi be, abafasha mu bujyanama no mu kwiyunga n’Imana. (Confesseur et conseiller spirituel des religieuses et des fraternités du Tiers-Ordre franciscain). Yashinze urugo rw’ababikira rwitiriwe Umwamikazi utarasamanye icyaha w’urumuli (Notre-Dame de l'Immaculée Conception de la Lumière, établissement conceptionniste), akaba yarashinguwe kuwa 23 Ukuboza 1822.

Mu buzima bwe, yaranzwe no kubiba amahoro n’urukundo rwagati mu bantu (Homme de paix et de charité). Yakundaga abavandimwe be, cyane cyane abarwayi n’abacakara yitangiye mu kwemera gutagatifu kwa Kiliziya. Antoni yakundaga kandi ku buryo bwihariye Bikira Mariya, akamwiyambaza igihe cyose. Ni yo mpavu bamwise umwana n’umucakara wa burundu wa Bikira Mariya (le fils et l'esclave perpétuel). Umwana wa Mariya burya nta tana n’Ukaristiya, ifunguro ry’ubugingo. Antoni wa Mutagatifu Ana yaranzwe, mu mibereho ye, no gushengerera Isakaramentu Ritagatifu (un profond adorateur de l'Eucharistie), na yo imubera isoko y’imbaraga mu rugendo rugana Ijuru. Yakundaga ubusizi n’uvuvanganzo, agakundirwa inyigisho n’inama bye byuje ubuhanga byanyuraga benshi. Yari afite impano nyinshi yagabiwe n’Imana. Twavuga nko kuba ahantu habiri icyarimwe (don d'ubiquité) n’iyo kuba yahagarara mu kirere, ntacyo ahagazeho, ntagwe cyangwa ngo atwarwe n’umuyaga (don de lévitation).

Ni papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamushyize mu rwego rw’Abahire kuwa 25 Ukwakira 1998, aba atyo uwambere mu bakomoka muri Brésil ugeze kuri urwo rwego. Dore uko Papa Benedigito wa XVI yamuvuze mu nyigisho yatanze ubwo yamushyiraga mu rwego rw’Abatagatifu, i São Paulo, kuwa 11 Gicuransi 2007. (Extraites de son homélie de canonisation) :

1.    Yaganwaga na benshi ngo abafashe kwiyunga n’Imana, kuko yari yuje ubwitange, ubuhanga n’ubwitonzi. « Il était très recherché pour les confessions, car empli de zèle, de sagesse et de prudence ».

2.  Yabaye umujyanama w’ikirangirire, ubiba amahoro mu mitima no mu miryango, umugabuzi w’urukundo, by’akarusho ku bakene n’abarwayi. « Il fut un conseiller réputé, le pacificateur des âmes et des familles, le dispensateur de la charité, en particulier envers les pauvres et les malades ».

Imitima y’abemera Imana yamwigiraho kurangwa n’urukundo rudaheza, rudakorera inyungu y’isi. Yamwigiraho kuba abanyamahoro hose no muri bose, gukunda no gukindisha abandi Bikira Mariya n’umugenzi mwiza wo kurangamira Imana mu gushengerera Ukaristiya. Umubiri wa Yezu. Gushengerera Yezu Kristu byamuhaye kuba umubibyi w’urukundo n’amahoro rwagati mu bantu, bimugira umwana wa Bikira Mariya kuko burya umwana wa Yezu ni we mwana wa Bikira Mariya. Mutagatifu Antoni, udusabire !

TUMENYE MUTAGATIFU AMATI (Aimé)

Ahagana mu mwaka wa 997, nibwo Amati yavukiye i Nusco, mu majyepfo y’Ubutaliyani, mu muryango wari ukomeye kandi ufite ubutunzi bwinshi. Amati yaje kugabanya abakene ibyo yari atunze maze yiyegurira Imana aba padiri ndetse nyuma aza no kuba umumonaki muri monasiteri ya Monte Vergine. Hari Papa Adriyani wa Kane ubwo padiri Amati yatorerwaga kuba Umwepiskopi wa Nusco aba ari na we uba umwepiskopi waho wa mbere. Ni na yo mpamvu bamwita Amati wa Nusco.  Amati yavuguruye inyubako za kiliziya ndetse anubakisha n’izindi. Amati yanagize uruhare mu kubaka monasiteri y’abihayimana b’ababenedigitini yitiriwe Umuhire Mariya. Iyo Manisiteri iri hafi ya Fondigliano mu gihugu cy’Ubutaliyani, ikaba yaramaze imyaka igera kuri Magana ane ikiriho.

Abenshi mu banditse ku mateka ya Amati bavuga ko yitabye Imana mu 1093 apfuye urupfu rusanzwe. Hari n’izindi nyandiko zivuga ko Amati yaba yaritabye Imana mu 1193. Aho yashyinguwe muri Monte Vergine hakorewe ibitangaza byinshi ku mva ye. Umubiri we wajyanywe muri kiliziya yitiriwe Mutagatifu Sitefano yo muri Nusco. Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Amati ku wa 31 Kanama. Hari abakristu bakunda kumwiyambaza mu gihe cy’umutingito w’isi.

Byakuwe kuri:

·        https://en.wikipedia.org/wiki/Saint_Amatus

·        https://www.catholic.org/saints/sofd.php?date=2018-08-31

·        http://catholicsaints.info/book-of-saints-amatus-31-august/

ABATAGATIFU SIPIRIYANI NA KORNELI

 

MUTAGATIFU SIPIRIYANI (+258), Umwepisikopi wahowe Imana

Sipiriyani, mu mazina ye yose yitwaga Thascius Caecilius Cyprianus. Yavutse ahagana mu mwaka wa 200. Sipiriyani yavukiye i Karitaje mu majyaruguru ya Afrika. Ababyeyi be bari abapagani kandi bakize cyane. Se yari umusenateri. Yize amashuri meza y’icyo gihe, kandi ayarangiza ari umuhanga. Yari afite inyota yo kugera ku byubahiro by’isi abantu bo mu gihe cye baharaniraga. Amaze kwiga amashuri y’icyo gihe, yaje kwigisha ibyerekeye indimi. Nyuma yabaye umucamanza. Mu busore bwe yagerageje kwiberaho nk’abandi basore b’icyo gihe. Nyuma yaje kwakira ukwemera kwa gikirisitu afite imyaka 35. Aho amenyaniye n’umusaseridoti witwaga Sesiliyusi, yamutije ibitabo by’iyobokamana arabisoma biramunyura. Ubwo asaba kwigishwa aba umukristu.

Nubwo Sipiriyani yumvise vuba inama za Sesiliyusi, yasigaranye ikibazo cyo gusiga byose nk’uko Ivanjili ibidusaba, kuko ibyubahiro n’ikuzo byari bimutegereje muri ubwo bupagani byari byaramuboshye bimubuza kubona igikwiye. Mbese mbere yo gufata icyemezo cyo gukurikira Kristu yarwanye intambara ikomeye mu mutima we. Cyakora bidatinze, yumviye ijwi ry’Imana aratsinda, arabatizwa. Guhera icyo gihe, Sipiriyani yahise ahinduka ukundi. Ingabire y’Imana yatumaga byose bimworohera, nuko abona ko gukurikiza inama tugirwa n’Ivanjili ari bwo buhanga busumba ubundi bwose. Yahise agurisha imitungo ye myinshi kandi myiza, ikiguzi agiha abakene; nuko mu gihe gito bamuha ubupadiri, mu kindi gihe gito banamutorera kuba umwepisikopi.

Mu mwaka wa 249 Imbaga y’abakristu yari ituye umujyi wa Karitje n’abasaseridoti baho by’umwihariko, bumvise ko Sipiriyani yatorewe kuba umwepisikopi wa Karitaje barishima cyane kubera ko bamubonagamo umugabo w’intwari n’umukristu nyawe koko, wazabafasha guhangana n’itotezwa ry’abakristu ryari ryongeye gukaza umurego. Mu mwaka wa 250 umwami w’abami witwaga Dese yategetse gutoteza bikomeye abakristu. Abapagani babonye ko Sipiriyani afatiye runini abakristu, bahitamo kuba ari we bafata kugira ngo abandi bakristu batatane. Sipiriyani yatekereje ko yaba aretse kwigabiza abapagani kugira ngo abanze agirire akamaro intama yaragijwe. Yahunze igihe gito, nuko yandika amabaruwa yakomezaga abakristu mu itotezwa ryabo, kandi akanatanga amasakaramentu. Hashize igihe, yahishuriwe ko azicwa ahowe Imana. Nuko arushaho kwitegura urwo rupfu ari na ko arushaho gukora ibikorwa by’urukundo.

Mu mwaka wa 251, nyuma y’itotezwa ry’abakristu, Dese amaze gupfa, haje agahenge gatoya. Icyo gihe umwepisikopi Sipiriyani yari afite ibibazo bikomeye byo gusubiza ku murongo ubuzima bw’abakristu benshi bari barahungabanye. Mu bisubizo yagombaga gutanga harimo: gukomeza abanyantege nke n’abihebye, n’abafatwa kubera itotezwa. Hari kandi ikibazo cy’abatinye kwicwa bagahakana ubukristu bakaba barashakaga kugaruka muri Kiliziya (Lapsi), hakaba kandi hari n’icyorezo cy’indwara ikomeye yayogozaga amajyaruguru ya Afurika. Yashishikarije abakristu guha imfashanyo abapagani bari bazahajwe n’icyo cyorezo. Muri ibyo bibazo kandi hakaba harimo icy’abakristu baguye n’abahakanye bashaka kugaruka ndetse n’ikibazo cya batisimu yahabwaga abapagani itanzwe n’abahakanye ukwemera kwa Kiliziya gatolika ; aho hose Sipiriyani yashoboye gukemura ibibazo akurikije Ivanjili, akamenya gucyaha nk’umubyeyi n’umushumba akamenya kandi no kugirira impuhwe abakristu bashaka imbabazi z’Imana muri Kiliziya y’Imana. Sipiriyani yanditse inyandiko nyinshi zigenewe guhugura abakristu no kubibutsa imyifatire iboneye. No mu nyandiko ze yerekanye ko Kiliziya yubatse kuri Petero, ku rutare.

Ni Sipiriyani uvuga ko “hanze ya Kiliziya y’Imana nta mukiro abantu bahasanga”, ahubwo ko umukiro tuwusanga muri iyo Kiliziya. Yongeyeho ko umuntu udashobora gufata Kiliziya nk’umubyeyi we ntiyanashobora gufata Imana nk’umubyeyi we. Sipiriyani yashishikarije abakristu kwita ku bumwe bwa Kiliziya. Yigishije kandi ku isengesho rivuye ku mutima, by’umwihariko ‘Dawe uri mu ijuru’; asobanura ko umutima ari wo usenga, ntabwo ari umunwa usenga. umwami mushya, Valeriyani na we amaze kwima ingoma, mu mwaka wa 257 yirukanye Sipiriyani mu mujyi wa Karitaje, amara mu buhungiro umwaka umwe. Hashize iminsi bimwanga mu nda agaruka i Karitaje gufasha abakristu be kandi no kugira ngo bibaye ngombwa ahare amagara ye kubera Kristu. Ahageze Valeriyani yafashe icyemezo cyo kumutanga ngo bamuce umutwe. Amaze kumva urwo rubanza uko rwaciwe, Sipiriyani yateye hejuru avuga ati: “Nyagasani, ndagushimiye”.

Mu mwaka wa 258, yarafashwe, bamushyira imbere y’abakristu benshi, nuko bamuca umutwe. Sipiriyani ni we ubwe wipfutse igitambaro mu maso arunama abwira uwari utegetswe kumuca umutwe gukora icyo ategetswe. Yapfanye n’abandi benshi mu bamufashaga mu mirimo ye yo kuyobora Diyosezi. Uwanditse bwa mbere ku buzima bwa mutagatifu Sipiriyani ni umudiyakoni witwaga Ponsiyusi. Yavuze ko kuva aho Sipiriyani ahindukiye umukristu kugeza igihe apfiriye hashize imyaka 13. Twizihiza mutagatifu Sipiriyani ku itariki 16 Nzeri. Sipiriyani ni umwe mu bakurambere ba Kiliziya (Père de l’Eglise), akaba n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya.

MUTAGATIFU KORNELI (+253), Papa

Korneli yari umunyaroma kavukire. Yasimbuye Papa Fabiyani mu mwaka wa 251. Icyo gihe ariko hari undi wari warihaye uwo mwanya atabitorewe. Nuko baramwamagana Korneli aba ari we uba papa wemewe. Ntihaciye kabiri umwami Galusi, aramurwanya, papa Korneli arahunga aza kugwa mu buhungiro mu mwaka wa 253. Korneli yari inshuti ikomeye ya mutagatifu Sipiriyani wari umwepisikopi wa Kartaji. Ni na yo mpamvu bahimbarizwa umunsi umwe.

(Amateka y’aba batagatifu bombi yakusanyijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa Diyosezi ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Inyandiko zifashishijwe

·        ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013. P.185-186 na P.285.

·        ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P.256.

·        Bruno Chenu, Le Livre des martyrs chrétiens, éd. Centurion, Paris, 1988, pp. 95-98

·        DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.134.

·        https://fr.wikipedia.org/wiki/Corneille_(pape)

·        http://har22201.blogspot.com/2013/09/saint-corneille-pape.html

·        https://magnificat.ca/cal/fr/saints/saint_cyprien.html

·        https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1858/Saint-Corneille.html

http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/septembre/saint-cyprien-eveque-et-martyr-258-fete-le-16-septembre.html

MUTAGATIFU LAMBERTI (+705), Umwepiskopi wa Maastricht

…« Imana ibababarire ibyaha muri kwishinja, mwibeshyera. Pawulo mutagatifu ntambwira se ko ngomba gukorera Imana, mu bukonje no mu kwambara bya gikene cyane? »… Kimwe mu bitangaza yakoze ni uko yavubuye isooko y’amazi kugira ngo abakozi bubakaga kiliziya babone amazi yo kunywa. Yatwaye amakara yaka umuriro mu myambaro ye ntiyashya… 

Lamberti yari umwepisikopi wa Maastricht mu karere ka Liyeje (Liège) ari na wo mujyi yari yaravukiyemo mu mwaka wa 636. Yavukiye mu muryango wa cyami. Akiri umwana yitaweho cyane. Bavuga ko akiri umusore yakoze ibitangaza. Kimwe mu bitangaza yakoze ni uko yavubuye isooko y’amazi kugira ngo abakozi bubakaga kiliziya babone amazi yo kunywa. Yatwaye amakara yaka umuriro mu myambaro ye ntiyashya.

Yahawe ubwepisikopi akiri muto, afite imyaka makumyabiri n’umwe. Yasimbuye Tewobaldi wari warahotowe n’abagome. Nyuma y’aho umwami Ebuwini asimburiye se ku ngoma yaje kugira ubwumvikane buke na Lamberti, Bitewe ahanini nuko Lamberti atinyuka kumugira inama akamubuza gukora amafuti. Umwami aramurakarira cyane ashaka kumugirira nabi, biba ngombwa ko Lamberti ahungira mu kigo cy’abamonaki i Stavelot, aho yamaze imyaka irindwi akurikiza imibereho y’abamonaki. Yaranzwe cyane no kwigomwa, ukwiyoroshya no gusenga cyane.

Yitwaraga nk’umufureri usanzwe rwose, icyo yari atandukaniyeho n’abandi bafureri ni uko we yasengaga cyane. Hari inkuru yindi bamuvugaho rwose umuntu akumva iramwubatse. Igihe kimwe rero, igihe yari yarahungiye mu bamonaki, ahunze umwami, bigeze kujya kuryama nijoro ari igihe cy’itumba rikomeye, igihe yari abyutse ngo asenge, urukweto rwe rwa kamambiri rwaramucitse rugwa hasi ruravuga cyane, padiri mukuru w’abamonaki ntiyari azi uwakoze ibyo, nuko asaba uwabikoze kujya gusenga apfukamye imbere y’umusaraba wari imbere ya Kiliziya. Nuko Lamberti arumvira, ntiyagira n’ikindi asubiza, ajya gupfukama amasaha agera kuri atatu cyangwa ane imbere y’umusaraba. Nuko urubura rumwuzuraho n’imbeho iramutaha ku buryo buri wese yabonye ukuntu yasuzuguritse. Abafureri hamwe na padiri mukuru wabo babonye ko ari Lamberti, (wari umwepiskopi wabo) wari wahuye n’ibyo byago byo gucikwa n’urukweto agahabwa icyo gihano, baza bamusanga, bamwikubita imbere bamusaba imbabazi. Na we arabasubiza ati: « Imana ibababarire ibyaha muri kwishinja, mwibeshyera. Pawulo mutagatifu ntambwira se ko ngomba gukorera Imana, mu bukonje no mu kwambara bya gikene cyane? »

Lamberti yari umubyeyi wa bose, cyane cyane abakene, kandi akunda ubutumwa bwe bwo kwita ku ntama z’Imana yaragijwe. Urugo rwe rwari nk’urw’abamonaki, yambara imyambaro iciriritse, kandi ihanda, yitaga ku gusura diyosezi ye, ndetse akanibanda ku duce twayo duherereye ku ntera nini cyane. Yakundaga roho z’abantu, ku buryo, inyota yari afite yo kuyobora abantu ku Mana, yatumye agerageza kubahindura abakirisitu, kabone n’ubwo hatari muri diyosezi ye.

Umwami Ebuwini amaze gutanga, Lamberti yavuye mu buhungiro asubira kuyobora Diyosezi ye. Yongera guhagurukira kwamamaza Inkuru nziza hose ari na ko atanga urugero rwiza mu bakristu be rwo kwitagatifuza. Diyosezi ye yayiyoboranye ubutagatifu. Nubwo bamuteraga ubwoba ngo baramwica, ntacyamuteye ubwoba. Yigishije Ivanjili abo bapagani, bamenya ukuri kw’Ivanjili, barahinduka, na we kandi bimutera ibyishimo. Baje muri Kiliziya ari benshi, bitera abapagani kurushaho kumugirira ishyari. Lamberti yishwe n’abanzi ba Kiliziya bamuciye umutwe azize ahanini ko yanze ko umwami yirukana umugore we w’isezerano ngo arongore undi. Abakristu benshi bakunze kumwambaza cyane cyane mu gihugu cy’Ububiligi.Kiliziya imwizihiza kuwa 17 Nzeri.

Aho byavuye:

·  ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.288.

·       https://sanctoral.com/fr/saints/saint_lambert.html

·       https://fr.wikipedia.org/wiki/Lambert_de_Maastricht

·http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/septembre/saint-lambert-eveque-de-maestricht-et-martyr-696-fete-le-17-septembre.html

·    http://www.cassicia.com/FR/Vie-de-saint-Lambert-eveque-de-Vence-Fete-le-26-mai-No_860.htm

Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ (ubunyamabanga bwa SPES MEA).

 

Tumenye Mutagatifu Materne (+328), umwepisikopi

Materne, ni Umwepiskopi wa gatatu wa Treve (Trèves). Akaba ari umwepisikopi wa mbere wa Kolonye. Hari abavuga ko yari umwe mu Bigishwa mirongo irindwi na babiri (72) ndetse ngo akaba yari umuhungu wa wa mupfakazi wa Nayimu wazuwe na Yezu Kristu. Abavuga inkuru ya mbere y’igihe mutagatifu Materne yabereyeho bavuga ko hari ahagana hagati y’umwaka wa 42 na 52 nyuma y’ivuka rya Yezu, ubwo Abamisiyoneri batatu Ekeri (Euchère) n’abahereza be Valeri (Valère) na Materne bahagurutse ku butaka butagagtifu (muri Isiraheli) berekeza mu majyaruguru ya Gole mu murwa mukuru waho witwaga Trèves; ubu ni mu Budage. Bari bagiye kwigisha Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Abo bamisiyoneri uko bari batatu, bageze i Trèves bakora ubutumwa bwiza.

Nyuma y’imyaka makumyabiri n’itatu (23), Mutagatifu Ekere yitabye Imana mu mahoro nyuma y’umurimo w’indahangarwa yari asoje hano ku isi. Ekere akimara gusanga Rurema, Valeri yamusimbuye ku ntebe y’Ubwepiskopi na we ayimaraho imyaka cumi n’itanu. Materine na we, n’ubwo yari ashaje, yaje gusimbura Valeri ku ntebe y’Ubwepiskopi. Materne n’ubwo yari ashaje, ariko nk’umwepiskopi mushya, yari afite inyota n’inzozi byo kwagura umurimo wo kwamamaza Ingoma y’Imana. Byaramworoheye kuko icyo gihe cyari icy’amahoro ku bakristu kuko ingoma y’Abanyaroma itabatotezaga. Abanyaroma bari bahugiye mu kubumbatira umutekano w’imbibi z’uruzi rwa Rini (Rhin). Materne yafashe urugendo, agana ahitwa Mozelle agenda yigisha Inkuru Nziza ndetse no mu nkengero z’umugezi wa Rhin.

Muri urwo rugendo rwo kwamamaza Inkuru Nziza atiziganya, Materne yarakomeje agera i Kolonye (Cologne) wari umujyi wa Ubiyensi (Ubiens). Aha i Kolonye, Materne yubatse za Kiliziya ndetse atora abasaserdoti bo gukomeza umurimo mwiza yari amaze gutangira. Yakomezanyije umwete wo kogeza ingoma ya Kristu agana i Tongiresi (Tongres). Iyi Tongres wari umujyi wari mu masangano y’inzira enye za gisirikare arizo: Bave (Bavai), Kolonye (Cologne), Ariloni (Arlon) na Nimege (Nimègue). Materne ubwo yari ageze ku butaka bubarirwa mu Bubuligi bw’ubu, yahise aba ikirangirire, yubaka ingoro yitiriye Bikira Mariya Mutagatifu Umubyeyi w’Imana. Yahashinze umusingi w’ubwepiskopi.

Niyo mpamvu iyo bagaragaza ishusho ye ya mbere, bamwerekana afite Kiliziya y’inzogera eshatu: Trèves, Cologne na Tongres. Materne kandi yubatse Kiliziya ntoya (Chapelles) ahantu ubu hazwi nk’imijyi ya Walcourt na Ciney. Hari inkuru ivuga ko abana ba Guverineri wa Ciney bagiye ku mafarasi, ubwo berekezaga ku Nyanja, izo farasi zabaye nk’izisaze maze ziriruka cyane. Abo bana bagize ubwoba maze bibayobeye, bambaza Imana ya Materne ngo ibatabare maze ako kanya ifarasi zihita zigenda neza. Guverineri amenye uko Imana yatabaye abana be kubera ibitangaza by’Imana, yahaye Materne ikibanza kinini ngo yubakeho kiliziya.

Ku byerekeye i Walcourt uruhererekane rw’amateka ya Kiliziya ruvuga ko ari Materne wabaje ishusho ya Bikira Mariya akayishyira ku rutambiro rw’ingoro yitiriwe Bikra Mariya Nyina w’Imana. Yagarutse i Kolonye nyuma y’imyaka mirongo ine y’ubutumwa, yari agejeje mu myaka ijana. Yazahajwe n’indwara y’ibicurane iza no kumuhitana. Cyakora Mu gitabo cyitwa “Martyrologe romain” bavuga ko Materine yagiye mu Nama Nkuru (Concile) ya Roma (muri 313) no mu nama ya Arles mu mwaka wakurikiyeho, akaba yaritabye Imana muri 344. No mu gitabo cyitwa Dix mille saints bavuga ko yaba yaritabye Imana nyuma ya 325. Hatitawe ku mateka abusanye avuga igihe Materne yabereyeho, ikizwi neza ni uko Materine ari we watangije ziriya Kiliziya twavuze haruguru. Akaba ari we wamamaje Ivanjili muri biriya bihugu. Kiliziya Gatolika yizihiza umunsi Mukuru wa Mutagatifu Materne kuwa 14 Nzeri.

Aho byavuye:

·       https://fr.wikipedia.org/wiki/Materne_de_Cologne

·       https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1852/Saint-Materne.html

·       http://boowiki.info/art/les-eveques-allemands/cologne-materne.html

· LE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.347.

(Aya mateka yakusanyijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa Diyosezi ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...