Friday, September 22, 2023

Abapadiri ba diyosezi ya Byumba bahawe ubutumwa 2023-2024

Ifoto y'Amaparuwasi yose
Kuwa 5 Ugushyingo 1981, nibwo hashinzwe Diyosezi Gatulika ya Byumba. Ishingwa
mu majyaruguru y’igihugu , ikaba ikora no mu gice cy’iburasirazuba. Kuva yashingwa yayobowe  n’abashumba bakurikira :

Myr. Yozefu RUZINDANA, yatowe kuwa 14 Ugushyingo 1981, ahabwa ubwepiskopi kuwa 17/01/1982. Yabaye umushumba wa Diyosezi kugeza 05 Kamena 1994 yitabye Imana.

Myr. Ferederiko RUBWEJANGA, umuyobozi wa Diyosezi (Administrateur Apostolique), kuva mu 1994 kugeza mu 1996.

Myr. Servilien NZAKAMWITA, yatowe kuwa 25/03/1996, yimikwa kuwa 02 Kamena 1996. Ajya mu kiruhuko kuwa 14 Gicuransi 2022.

Myr. Papias MUSENGAMANA

Myr. Papias MUSENGAMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi, watowe kuwa 28 Gashyantare 2022, akimikwa kuwa 14 Gicuransi 2022. 

Nk’uko bisanzwe mu mpeshyi, amadiyosezi yose atanga ubutumwa mu byiciro binyuranye. No muri Diyosezi ya BYUMBA byakozwe. Inyandiko ya Diyosezi yo kuwa 19/6/2023 ni yo igaragaza uko abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka wa 2023-2024. 

Mu butumwa butandukanye bwatanzwe : hari abatumwe muri serivisi rusange za Diyosezi, abatumwe kuyobora ibigo by’amashuri, amaparuwasi ndetse n’abatumwe kongera ubumenyi. 

Abahawe ubutumwa bushya bagomba kuba bageze aho batumwe bitarenze kuwa gatandatu tariki ya 19/08/2023

A.   ABATUMWE MURI SERIVISI RUSANGE

Myr Patrick Irankunda
Mu bahawe ubutumwa muri serivisi rusange harimo Myr Patrick Irankunda, igisonga cy’umwepiskopi , ushinzwe abakozi, guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo, OPM ndetse n’ibiro bishinzwe imishinga. Padiri Emilien NGERAGEZE yakomeje kuba umunyamabanga wa Diyosezi. Padiri Aubert ARAMBE ni umunyakigega mukuru wa Diyosezi, yungirijwe na Padiri Donatien HAKIZIMANA wayoboraga paruwasi ya Gihengeri akaba yatumwe kuyobora FIAT. Padiri Augustin NZABONIMANA ni we ushinzwe Karitasi, naho Padiri Patrick DUSHIMIMANA akomeza kuba umunyamabanga wihariye w’umwepiskopi. Dion MBONIMPA akomeje kuyobora ibiro bishinzwe ubwigishwa. Padiri Alfredi RUTAGENWA ni we uzita ku burezi. Abahawe ubutumwa bushya bagomba kuba bageze aho batumwe bitarenze kuwa gatandatu, tariki ya 19/08/2023.

B.   Abatumwe kuyobora Amaparuwasi 

  • Paruwsi ya Bungwe izayoborwa na Padiri Jean Chrysostome RWIYAMIRIRA
  • Paruwsi ya Burehe izayoborwa na Padiri Fulgence DUNIYA
  • Paruwsi ya Byumba izayoborwa na Padiri Jean Marie Vianney DUSHIMIYIMANA
  • Paruwsi ya Gihengeri izayoborwa na Padiri Cyprien HAVUGIMANA
  • Paruwsi ya Gituza izayoborwa na Padiri Vincent GASANA
  • Paruwsi ya Kinihira izayoborwa na Padiri Patrice NTIRUSHWA
  • Paruwsi ya Kisaro izayoborwa na Padiri Jean nepomuscene HARELIMANA
  • Paruwsi ya Kiziguro izayoborwa na Padiri Edouard NIZEYIMANA M.SS.CC.
  • Paruwsi ya Matimba izayoborwa na Padiri Védatse NARAMBA avuye ku buyobozi bwa paruwasi ya Rokomo
  • Paruwsi ya Mimuli izayoborwa na Padiri Narcisse RURENGA, avuye ku buyobozi bwa paruwasi ya Mutete
  • Paruwsi ya Muhura izayoborwa na Padiri Epaphrodite GAFARANGA
  • Paruwsi ya Mulindi izayoborwa na Padiri Paul GAHUTU
  • Paruwsi ya Mutete izayoborwa na Padiri Emille Bievenu HAKIZIMANA
  • Paruwsi ya Muyanza izayoborwa na Padiri Faustin SENZOGA
  • Paruwsi ya Ngarama izayoborwa na Padiri Noel NGABONZIZA
  • Paruwsi ya Nyakayaga izayoborwa na Padiri Eric IZABAYO, M.SS.CC
Padiri Clet NAHAYO
  • Paruwsi ya Nyagahanga izayoborwa na Padiri Clet NAHAYO
  • Paruwsi ya Nyagasozi izayoborwa na Padiri Bonaventure NIBISHAKA
  • Paruwsi ya Nyagatare izayoborwa na Padiri Gilbert NIYITANGA
  • Paruwsi ya Nyarurema izayoborwa na Padiri Florien MWISENEZA
  • Paruwsi ya Nyinawimana izayoborwa na Padiri Ildephonse NDAYAMBAJE
  • Paruwsi ya Rukomo izayoborwa na Padiri Isaie NKURUNZIZA
  • Paruwsi ya Runyinya izayoborwa na Padiri Eugène IYAKAREMYE
  • Paruwsi ya Rushaki izayoborwa na Padiri David Bienveillance NSHIMIYIMANA
  • Paruwsi ya Rwamiko izayoborwa na Padiri Macédoine NIYIZINZIRAZE 

C.   Abatumwe kuyobora ibigo by’amashuri

Padiri Dr Sébastien MUKURIZEHE
  1. Iseminari Nto ya Rwesero izayoborwa na Padiri Sébastien MUKURIZEHE, yungirijwe na Padiri charles HAKOLIMANA ushinzwe amasomo. Padiri Albert UWIMANA GATANAZI wari ushinzwe imyitwarire yahawe ubutumwa bwo kuba umucungamutungo, akaba yungirijwe na Padiri Jean Bosco RWUBAKUBONE. Ushinzwe imyitwarire ni Padiri Miche MUHOZA, naho Fratri Sabin Pascal NIYONIZERA azahimenyereza ubutumwa (stagiaire).
  2. UTAB izayoborwa n’umudominikani Padiri Gilbert MUNANA (Vice Chancellor) 
  3. ES RUSHAKI izayoborwa na Padiri Joseph BUKENYA WETAASE
  4. ES Santa Maria Karambo: Izayoborwa na Padiri Athénogène TUYISHIME. Ushinzwe amasomo ni Padiri Athénogène TUYISHIME, ushinzwe imyitwarire ni Padiri Alexis NDAYISABA SINGIZWA
  5. EFA NYAGAHANGA : ushinzwe amasomo ni Padiri Jean Pierre SIBORUREMA.
  6. ETP NYARUREMA izayoborwa na Padiri Jean Bosco NSHIMIYIMANA
  7. TVET GITUZA  izayoborwa na Padiri Patrice TUYISHIMIRE
  8. KIZIGURO Secondary School izayoborwa na Padiri Théophile TWAGIRAYEZU. Yari asanzwe ashinzwe imyitwarire muri ES Santa Maria Karambo.
  9. GS KIZIGURO : izayoborwa na Padiri Emmanuel NIZEYIMANA
  10. Lycée Saint Alexandre Sauli izayoborwa na Padiri Alphonse SINABAJIJE. Ushinzwe imyitwarire ni Padiri Emmanuel ZIHALIRWA NTABONA
  11. COLLEGIO S.A.M. Zacharia izayoborwa na Padiri Pascal KUNUNISHALI, ushinzwe imyitwarire ni Padiri Emmanuel SOTA GANYWAMULUME
  12. GS Rwesero na TVT Rwesero bizayoborwa na Padiri Jean Bosco NKURANGA
  13. GS BUREHE izayoborwa na Padiri Théphile HARERIMANA
  14. GS EPA BYUMBA izayoborwa na Padiri Principe NIYITANGA
  15. GS MUYANZA izayoborwa na Padiri Emile DUSENGUMUREMYI
  16. GS GITEBWE izayoborwa na Padiri Sylvère MUGISHA
  17. GS NYARUBUYE izayoborwa na  Padiri Diogène TUMUHAYIMPUNDU 

D.   Mu bahawe ubutumwa bwo kwigisha mu mashuri twavuga nka:

  1. Padiri Lucien HAKIZIMANA, umwalimu muri UTAB
  2. Padiri Emmanuel MUGABO na Padiri Frodouard NIZEYIMANA bigisha mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda (Formateurs- Professeurs Résidents). Hari kandi Myr Patrick IRANKUNDA na Sébastien MUKURIZEHE (Formateurs- Professeurs Visiteur)
  3. Padiri Casmir RUZINDAZA yatumwe kwigisha mu Iseminari nto ya Rwesero. Yari asanzwe ari umuyobozi wa KIZIGURO Secondary School.

E.   Abapadiri 17 bahawe ubutumwa bwo kongera ubumenyi mu mahanga

  1. Abiga muri France : Abapadiri Donat NSABIMANA, Antoine NGAMIJE MIHIGO, Isidore NDAYAMBAJE na Jean Damascène MUGIRANEZA.
  2. Abiga muri Espagne : Abapadiri Emmanuel NDATIMANA na Déogratias NSHIMIYIMANA
  3. Abiga mu Butaliyani : Abapadiri Augustin RUGWIZA, Viateur SAFARI, Dominique MUNDERE, Aimé Dieudonné NZABAMWITA na Albert HAKUZIMANA.
  4. Abiga muri Amerika (USA) : Abapadiri Didace KAMANA na Jean d'amour  DUSENGUMUREMYI
  5. Padiri Walter UKURIKIYIMFURA yatumwe kongera ubumenyi mu gihugu cya Pologne
  6. Padiri Thierry RUGIRA atumwa muri Allemagne. 

Hari kandi n’abapadiri  11 baba mu mahanga bakora ubutumwa (Pastorale) bunyuranye mu maparuwasi, abo ni :

  1. Padiri Expedito MUWONGE : USA, LOUISVILLE
  2. Padiri Edouard SENTARURE
  3. Padiri Alexandre NIYONSABA na Padiri Patrick HAKIZAYEZU : Diocèse de bourges, France 
  4. Padiri Jenvier DUSABIMANA : Diocèse de Luçon, France
  5. Padiri Materne HABUMUREMYI : Diocèse de Bayeux et Lisieux, France
  6. Padiri Pascal NDAHIRO : Diocèse de Vic, Espagne
  7. Padiri Révocat HABIYAREMYE : Diocèse de Luc, Italy
  8. Padiri Florien KAZUBWENGE : Diocèse Pistoia, Italy
  9. Padiri Vinent KARENGERA : Luxembourg
  10. Padiri Faustin NYOMBAYIRE : Freiburg, Allemagne

Tubifurije ubutumwa bwiza.

Indi nkuru wasoma:

Ubutumwabw’abasaseridoti ba diyosezi ya Byumba mu mwaka ushize wa (2022-2023.

Ibaruwa yamwandikiye mu mashuri abanza yakomeje urukundo rwamugejeje ku gushyingirwa: Isomere inkuru ndende y'urukundo ya "RERE NA RAMBA". Ibice byose bigize iyi nkuru:

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...