Wednesday, June 26, 2024

C.EP.R: Mu makomisiyo 22, hazasigara 12

Icyemezo cyo kugabanya umubare w’amakomisiyo agize Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda cyafatiwe mu nteko y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateranye kuva kuwa 7 kugeza kuwa 10 Gicurasi 2024. 

Kuri uyu wa 25 Kamena 2024, Abanyamabanga b'Amakomisiyo 22 y'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bateraniye hamwe mu nama nyunguranabitekerezo irimo kugaruka ku cyemezo cy'Abepiskopi cyo kugabanya umubare w'Amakomisiyo akava kuri 22 akaba 12.

Iyo nama yayobowe na Padiri Vedaste Kayisabe, umumyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ikaba yahuje abamanyamabanga b’amakomisiyo y’Inama y’Abepiskopi, igamije guhuza ibitekerezo ku mpinduka z’amakomisiyo. Izo komisiyo 12 zizaba zisigaye zizahabwa abanyamabanga bashya.

Amakomisiyo 22 agize Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ni aya:

  1. Urukiko rwa Kiliziya,
  2. Komisiyo Ishinzwe Umutungo,
  3. Komisiyo ishinzwe Imibereho myiza,
  4. Komisiyo y'Itumanaho,
  5. Komisiyo y'Ukwemera na Bibiliya,
  6. Komisiyo ya Liturujiya na Muzika Nyobokamana,
  7. Komisiyo Ishinzwe Umubano n'andi madini,
  8. Komisiyo Ishinzwe abapadiri n'abaseminari,
  9. Komisiyo ishinzwe abihayimana,
  10. Komisiyo ishinzwe urubyiruko,
  11. Komisiyo ishinzwe Ihamagarwa,
  12. Komisiyo ishinzwe Abalayiki,
  13. Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro,
  14. Komisiyo ishinzwe impunzi n'Abimukira,
  15. Komisiyo ishinzwe Umuryango,
  16. Komisiyo ishinzwe Ubwigishwa,
  17. Komisiyo ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza,
  18. Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa,
  19. Komisiyo ishinzwe Amashuri Gatolika,
  20. Komisiyo y'Ubuzima,
  21. Komisiyo Ishinzwe Iyogezabutumwa ry'abana,
  22. Komisiyo ishinzwe Ikenurabushyo rusange.

Thursday, June 6, 2024

Inama ya Buzurora

MINIKUMU

ISHAMI RISHINZWE KUBA NO KUBAHO

ISHURI RY’UBUZIMA

ISOMO RY’IMIBEREHO N’IMIBANIRE

UMWAKA W’AMASOMO: IGIHE CYOSE URIHO


IKIZAMINI CY’IMIBEREHO N’IMIBANIRE MU BANTU    /Amanota 20

Umwandiko

(igice cy’umwandiko ‘Inama ya Buzurora’)

… Buzurora yaryamanye ibakwe, abyukana ubunebwe, aricara yubika umutwe mu maguru ngo yiyungure ubwenge. Nibwo yibwiye ati: “Reka ngenderere za nshuti zanjye Rubandibibona na Bakoshabadahannye nkunda cyane, tube tugagura akanwa, ndeke kwicurikira ubwenge kandi buhenda.” Buzurora ahaguruka ubwo, agenda atarora hirya, atarora hino,  nk’aho hari umukurikije induru.

Ku bw’amahirwe ye, yasanze inkoramutima ze zaramukiye hamwe. Ngo amare kuzibwira ikimugenza, bemeranya bose kuzerera.  Nuko bose barabuyera, nuko bose barirwa mu gakungu, barashubera bishyira kera kuko badakangwa n’ijoro. Bidatinze, Buzurora anyurwa n’ibyo, aba indatwa mu bitegwajoro, byakirizwa n’amahiri, impundu zabo zikaba induru. …

I.                IBIBAZO BYO KUMVA UMWANDIKO

1.     Rubandibibona ni nde? / Amanota 5

2.     Bakoshabadahannye uvugwa muri uyu mwandiko ni nde? / Amanota 5

II.              IBIBAZO BY’UBUMENYI RUSANJYE

3.     Andika mu magambo arambuye iyi mpine: MINIKUMU /Amanota 4

Hitamo igisubizo cy’ukuri 

4.     Iyo bavuze “Buzurora” wumva ari ubuki? /Amanota 2

a.      Ububwanebwe

b.     Ubusambo

c.      Ubwenge

d.     Byose ni byo

5.     Ukurikije ibisuzo by’ibibazo byo kumva umwandiko, gorora iyi nteruro:   Amanota 4

Nuko bose barirwa mu gakungu: 

 

Amahirwe masa!

Monday, May 27, 2024

Filipo Neri, umutagatifu w’ibyishimo

 

…imyaka 60 akorera Kiliziya, kenshi iyo yabaga avuga misa yasaga n’uwabonekewe. Bakamubona mu kirere akikijwe n’urumuri rwaka neza cyane… 

Filipo Neri yavukiye i Florensi mu Butaliyani, ku itariki ya 22 Nyakanga 1515. Se yari umuhanga mu mategeko akaburana imanza z’abantu bamwiyambaje. Filipo arangije amashuri yagiye San Germano, gufasha se wabo mu by’ubucuruzi, hari mu 1532. Uwo mugabo yashakaga kuzamura umutungo munini yari afite kubera ko bakoreraga bugufi y’ikigo cy’abamonaki ba mutagatifu Benedigito (les bénédictins du mont Cassin),Filipo yajyagayo buri munsi gusenga hamwe na we. Nyuma y’imyaka itatu yagiye Roma, ari mu kigero cy’imyaka 15. Kuva ubwo iby’ubukire bw’isi abitera umugongo nuko atangira kwigira ubusaseridoti. Hagati aho yitangiye cyane urubyiruko afasha abarwayi ndetse n’abandi bose batagira kirengera. Yaribabazaga bikomeye. Haba ubwo yamaraga gatatu nta cyo ariye cyangwa anyoye. 

Yahawe ubusaseridoti afite imyaka 36. Aho abereye umusaseridoti, aritanga rwose mu mirimo yabwo. Ahera ubwo agarura abakristu benshi bari barataye ukwemera, kandi abakirisitu yagaruye mu nzira y’ijuru ntibabarika. Agatanga kenshi penetensiya umunsi wose kugera ijoro riguye. Nyuma, yabonye ko adashoboye gukora imirimo myinshi inyuranye wenyine ni ko kurema umuryango w’abapadiri awita « uwabasenga » (Congrégation de l'Oratoire) mu 1551. Uyu muryango wemewe na Papa Girigori XIII MU 1575. Bavuga ko urukundo rw’Imana rwari rwaramusaze igituza, Imana igatuma imbavu ze ebyiri zeguka kugira ngo abone ubuhumekero.

Kenshi iyo yabaga avuga misa yasaga n’uwabonekewe. Bakamubona mu kirere akikijwe n’urumuri rwaka neza cyane. Rimwe agwa mu rwobo nijoro agemuriye abarwayi. Umumalayika arumuvanamo. Bashatse kumuha ikuzo rikomeye muri Kiliziya aranga. Yamenyaga neza imitima y’abantu n’icyo itekereza. Yari yarahawe kandi ingabire y’ubuhanuzi no kuba henshi mu gihe kimwe. Yabonekerwaga kandi kenshi na Bikira Mariya n’abandi batuye ijuru.

Filipo yitangiye byimazeyo kwamamaza Ingoma y’Imama icyo gihe, bigaragazwa cyane n’umubare w’abakristu bivuguruye n’abandi babatijwe. Papa yashimye ibikorwa bye n’ukwitagatifuza kwe amusaba ko yakwemera ko amugira kalidinali ariko kubera ukwiyoroshya kwe arabyanga. Filipo Neri yakoreye Kiliziya imyaka 60 yose. Icyo yakoraga cyose n’aho yabaga ari hose yaharaniraga kwigarurira abantu abaganisha ku Mana. Aho yitabiye Imana ahabwa gukora ibitangaza bikomeye cyane kurusha mbere. Kuwa 11 Gicurasi 1615, Papa Pawulo V yamushyize mu rwego rw’Abahire. Ni Papa Gerigori wa XV wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu kuwa 12 Werurwe 1622. Azwi nk’umutagatifu w’ibyishimo (Saint de la Joie). Twizihiza Mutagatifu Filipo Neri ku itariki 26 Gicurasi.

Filipo Neri yabaye umunyabitangaza, umuntu w’ingenzi muri Kiliziya, by’umwihariko mu kurinda ukwemera gutagatifu ngo kudatsindwa n’abaporotesitanti, aba umunyabitangaza (Mystique et thaumaturge de la Réforme catholique, une figure importante de la Contre-Réforme catholique).

(Iyi nkuru yubakiye ku byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, umupadiri wa diyosezi ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963/ 0722889963, ubunyamabanga).

Wednesday, May 15, 2024

Mata 2024: Abapadiri 24 batorewe kuba abepiskopi

Mu kwezi kwa Mata 2024, Papa yatoye abepiskopi bashya 19, bivuze ko hazaba ibirori 19 byo gushyira abo bapadiri mu rwego rw’abepiskopi, bagahabwa inkoni y’ubushumba kandi bakicazwa mu ntebe igenewe umwepiskopi wa diyosezi. Kiliziya kandi izahimbazwa n’ibirori byo kwakira abepiskopi bahawe ubutumwa mu yandi madiyosezi. Turebere hamwe mu nshamake abo basenyeri bashya Kiliziya yungutse.

Kuwa 3 Mata 2024: Hatowe Abepiskopi babiri

Mexico: Padiri Víctor Carabés Cháves, M.N.M., yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Tenancingo. Myr Víctor Carabés yavukiye mu mujyi wa Mexico, kuwa 16 Nyakanga 1963. Mu 1990, yakoze amasezerano y’abiyeguriyimana  ( Missionaries of the Nativity of Mary), ahabwa ubupadiri kuwa 2 Nyakanga 1991. Mu butumwa bwa gisaseridoti yasohoje mu bihe bitandukanye, harimo kuba umujyanama mu by’ubukungu, ndetse no kuyobora umuryango. (advisor for the economy and superior general, 2008-2021)

Padiri Parsegh (Manuel) Baghdassarian, wari padiri mukuru wa paruwasi katederali ya Mutagatifu Girigori (Saint Gregory the Illuminator) i Los Angeles muri Amerika kuva mu 2017, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira (auxiliary bishop) muri diyosezi y’abarumeniya ( the eparchy of Our Lady of Nareg in Glendale of the Armenians, United States of America and Canada). Yavukiye i Beirut muri Lebanon, kuwa 21 Gashyantare 1975, ahabwa ubupadiri kuwa 2 Nzeri 2000. Yize muri za kaminuza zitandukanye i Roma; yiga Tweolojiya ndetse n’amategeko ya kiliziya (theological formation in Rome, at the Pontifical Gregorian University, and graduated in Eastern canon law from the Pontifical Oriental Institute (1996-2001). Afite impamyabumenyi mu gutegura abarezi (diploma in formation of educators from the Salesian Pontifical University, 2011-2012).

Bumwe mu butumwa yasohoje: 2001 – 2002: yabaye umuyobozi wungirije wa Seminari San Vartan muri Syria. 2002 – 2007: Yabaye umucungamutungo wa Caritas i Damascus muri Syria. 20007 – 2017: Yabaye umucungamutungo mukuru w’ikigo cya Bzommar (Institute of the Patriarchal Clergy of Bzommar). 2011 - 2017: Yabaye umuyobozi wa za seminari (rector of the major and minor seminaries). Mu 2012: Yabaye umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya (judge of the Armenian ecclesiastical tribunal and of the Maronite tribunal).

Kuwa 5 Mata 2024: Hatowe Abepiskopi 2

Belarus: Padiri Uladzimir Huliai yotorewe kuba umwepiskopi w’umuragwa (coadjutor bishop) wa diyosezi ya Grodno. Yavutse kuwa 14 Kamena 1975, ahabwa ubupadiri kuwa 26 Kamena 1999. Muri 2011, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya, ishami ry’amahame, ayitsindiye mu Buholandi (doctorate in dogmatic theology, the John Paul II Catholic University of Lublin, Poland). Myr Uladzimir Huliai yitangiye Kiliziya mu buryo bunyuranye; yabaye umuyobozi (prefect) mu Iseminari Nkuru yigisha Tewolojiya i Grodno, aza no kuyibera umuyobozi (2001-2003). Kuva mu 2001,yatangaga amasomo ya Tewolojiya, ishami ry’amahame (dogmatic theology), muri iyo Seminari.

Chile: Padiri Henry Joseph Balzan, umusaseridoti wa diyosezi ya Copiapóm wari Igisonga cy’umwepiskopi, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira (auxiliary bishop) wa Serena. 

Myr Henry Joseph Balzan yavutse kuwa 1 Ugushyingo 1963, ahabwa ubupadiri kuwa 5 Kamena 1991.

Yasohoje ubutumwa bunyuranye bwa gisaseridoti burimo kuba padiri mukuru mu maparuwasi atandukanye.


Kuwa 6 Mata 2024: Hatowe umwepiskopi mu Buhinde

Padiri Simiao Purificaçao Fernandes yatorewe kuba umwepiskopi wunganira muri Arikidiyosezi ya Goa na Damão. 

Yavutse kuwa 21 Ukuboza 1967,ahabwa ubupadiri kuwa 10 Gicurasi 1993. Afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya (doctorate in biblical theology).

Bumwe mu butumwa yasohoje, harimo gutanga isomo ry’ibyanditswe bitagatifu (sacred Scripture) mu Iseminari Nkuru i Rachol (2005-2018).

Yabaye kandi umuyobozi w’Ikigo cy’ikenurabushyo (Saint Pius X Pastoral Institute ), umuyobozi ushinzwe ubumwe bw’amadini (Ecumenism) kuva mu 2018.

Kuwa 8 Mata 2024: Hatowe umwepiskopi muri Bulgaria

Padiri Petko Valov, wari umunyamabanga wa diyosezi yitiriwe mutagatifu Yohani XXIII (eparchy of Saint John XXIII, Byzantine rite), yatorewe kuba umwepiskopi w’iyo diyosezi. 

Yavutse kuwa 8 Mutarama 1966, ahabwa ubupadiri kuwa 11 Ukwakira 1997. 

Zimwe mu nshingano yakoze harimo kuba intumwa ya Kiliziya Gatolika mu Nama y’Igihugu y’Amadini muri Bulgaria kuva mu 2008. 

Yabaye kandi Umunyamabanga w’Inama y’Abepiskopi (Interritual Bishops’ Conference of Bulgaria), kuva mu 2020.


Kuwa 9 Mata 2024: Hatowe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Charlotte (U.S.A.)

Padiri Michael T. Martin, O.F.M. Conv., wari padiri mukuru wa Paruwasi Saint Philip Benizi muri Georgia, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Charlotte muri Amerika (U.S.A.). Myr Michael T. Martin, O.F.M. Conv., yavutse kuwa 2 Ukuboza 1961. 

Yakoze amasezerano y’abihayimana kuwa 2 Kanama 1985 mu muryango w’Abafransiskani (Franciscan Order of Friars Minor Conventual). Yahawe ubupadiri kuwa 10 Kamena 1989. Afite impamyabumenyi mu burezi (a Master of Education from Boston College 1993), akaba yarayoboye ibigo by’amashuri bitandukanye, i New York: 1989-1996 ndetse no muri Maryland:1996-2001, 2001-2010).

Kuwa 15 Mata 2024:Hatowe umwempiskopi wa Diyosezi ya Buta (D.R.C.)

Padiri Martin Banga Ayanyaki, O.S.A., wo mu muryango w’aba “Augustine”, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Buta. Myr Martin Banga Ayanyaki, O.S.A., yavutse kuwa 1 Ukuboza 1972. Yakoze amasezerano y’abihayimana kuwa 30 Ukuboza 2002, ahabwa ubupadiri kuwa 28 Kanama 2003. Bumwe mu butumwa yasohoje burimo kuba umuyobozi wungirije w’aba “Augustine” (regional vicar of the Order of Saint Augustine) muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo mu bihe bitandukanye, anigisha muri Saint Augustine University i Kishansa (2022- 2024). Afite impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorate) yakuye i Roma (Pontifical Gregorian University of Rome, 2014-2020).

Kuwa 18 Mata 2024: Hatowe Arikiyepiskopi wa Florence (Italy)

Padiri Gherardo Gambelli, wari Padiri mukuru wa Madonna della Tosse muri Arikidiyosezi ya Florence, yatorewe kuba Arikiyepiskopi w’iyo Arikidiyosezi. Myr Gherardo Gambelli yavutse kuwa 23 Kamena 1969, ahabwa ubupadiri kuwa 2 Kamena 1996. 

Afite impamyabumenyi ihanitse muri Tweolojiya (doctorate from the Theological Faculty of Central Italy, 2007) yatsindiye nyuma yo kwiga i Roma (licentiate in biblical theology from the Pontifical Gregorian University in Rome, 2000). Yakoze kandi ubutumwa mu gihugu cya Chad (fidei donum priest, 2011 - 2022), muri Arikidiyosezi ya N’Djaména, burimo kuba igisonga cy’umwepikskopi (2019 - 2022).

Kuwa 19 Mata 2024: Hatowe umwepiskopi muri Ecuador

Padiri Reverend Ramiro Alejandro Herrera Herrera, umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Guayaquil, wari igisonga cy’umwepiskopi wa diyosezi ya Babahoyo, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira muri Arikidiyosezi ya Portoviejo. Myr Reverend Ramiro yavutse kuwa 21 Ukwakira 1963, ahabwa ubupadiri kuwa 2 Gashyantare 1991. Yasohoje ubutumwa mu maparuwasi anyuranye ya Arikidiyosezi ya Guayaquil, hanyuma kuva 2012 akorera ubutumwa mu maparuwasi atandukanye ya diyosezi ya Babahoyo. Muri iyi diyosezi kandi yabaye umuyobozi wayo, igihe itari ifite umwepiskopi (sede vacante).

Kuwa 20 Mata 2024: Hatowe Umwepiskopi muri Diyosezi ya cramento, U.S.A.

Padiri Reynaldo Bersabal, umusaseridoti wa Arikidiyosezi ya Sacramento, wari Padiri mukuru wa paruwasi Saint Francis of Assisi, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira w’iyo diyosezi. Myr Reynaldo Bersabal yavutse kuwa 15 Ukwakira 1962, avukikra i Misgay muri Philippines. Yahawe ubupadiri kuwa 29 Mata 1991, nk’umupadiri wa Arikidiyosezi ya Cagayan de Oro muri Philippines. Mu 2004, nibwo yabaye umupadiri wa diyosezi ya Sacramento (incardination). Bumwe mu butumwa yasohoje, burimo kuba umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Cagayan de Oro (1998), no kuba padiri mukuru mu maparuwasi atandukanye ya diyosezi ya Sacramento (2003 – 2024).

Kuwa 22 Mata 2024: Hatowe umwepiskopi muri Arikidiyosezi ya Westminster, England

Padiri Paul James Curry, wari padiri mukuru wa paruwasi ya Kensington muri Arikidiyosezi ya Westminster (kuva mu 2008), yatorewe kuba umwepiskopi wunganira w’iyo Arikidiyosezi. Uyu musenyeri yavutse kuwa 1 Kamena 1960, ahabwa ubupadiri kuwa 17 Gicurasi 1986. Mu bundi butumwa yasohoje, harimo kuba umunyamabanga wa Arikiyepiskopi (1994 - 1999), kuba intumwa y’umwepiskopi (episcopal vicar) muri zone y’iburengerazuba ya London (2013-2016). Yabaye kandi umuyobozi w’Inama y’Abapadiri (Presbyteral Council), n’umwe mu bagize Inama y’Apepiskopi (Episcopal Council) kuva mu 2013.

Kuwa 23 Mata 2024: Hatowe Abepiskopi bunganira 2 muri Diyosezi ya Madrid,Spain

Vicente Martín Muñoz
Abo ni Padiri Vicente Martín Muñoz, umusaseridoti wa diyosezi ya Mérida-Badajoz, akaba n’umuyobozi wa Caritas na Padiri José Antonio Álvarez Sánchez wari padiri mukuru wa Seminari Nkuru kuva 2018.

Myr Vicente Martín Muñoz yavutse kuwa 16 Nzeri 1969, ahabwa ubupadiri mu 1995. Afite impamyabumenyi mu mahame mbonezamubano ya Kiliziya (master’s degree in the social doctrine of the Church), no muri Tewolojiya (licentiate in pastoral theology). Yabaye umuyobozi wa Caritas muri diyosezi (2006-2012), ushinzwe abihayimana muri diyosezi (2013-2016), yigishije muri Kamunuza (Higher Institute of Religious Sciences, 2014-2016). Mu nama y’Abepiskopi, yabaye umunyamabanga w’ishami rishinzwe ibikorwa by’ubugiraneza.


Myr José Antonio Álvarez Sánchez yavutse kuwa 3 Kanama 1975, avukira i Madrid. Yahawe ubupadiri kuwa 18 Kamena 2000. Yabaye omoniye w’ababikira “Oblatas de Cristo Sacerdote” (2003-2008), umunyamabanga w’umwepiskopi wunganira (2005-2014), umurezi mu Iseminari Nto (2001-2005) no mu Iseminari Nkuru (2008-2015), yabaye kandi umuyobozi wa roho (spiritual director) mu Iseminari Nkuru.

Kuwa 25 Mata 2024: Hatowe abepiskopi bunganira 2 muri England

Myr Timothy Francis Menezes yatorewe kuba umwepiskopi wunganira wa Arikidiyosezi ya Birmingham. 

Yavutse kuwa 18 Nyakanga, ahabwa ubupadiri kuwa 22 Nyakanga 1995. Yakoze ubutumwa bunyuranye burimo kwigisha muri Maryvale Institute, (1996-2004), muri Saint Mary’s College (1998-2011) yahigishije isomo rya Liturujiya. 

Yabaye umunyamabanga wa Arikiyepiskopi wa Birmingham (2000-2004), yabaye kandi umujyanama w’inararibonye muri Komisiyo mpuzamahanga ya Litulujiya (2002-2004). Yabaye igisonga cya Arikyepiskopi (2011-2019).


Myr Richard Adrian Walker nawe yatorewe kuba umwepiskopi wunganira wa Arikidiyosezi ya Birmingham. Yavutse kuwa 24 Ukwakira 1960, ahabwa ubupadiri kuwa 22 Nyakanga 2000. I

mwe mu mirimo yakoze: yabaye umwalimu muri Saint Mary’s College (2003-2014), nyuma anayibera umuyobozi wungirije (2006-2014), yabaye umuyobozi ushinzwe amahugurwa ahoraho y’abapadiri (2015-2020), yabaye igisonga cya Arikiyepiskopi na Kanoni (Canon) wa Paruwasi katederali Mutagatifu Chad.

Kuwa 29 Mata 2024: Hatowe umwepiskopi muri Kiliziya y’abangilikani yunze ubumwe na Papa ya Walsingham, (Personal Ordinariate of Our Lady of Walsingham, Great Britain).

Padiri David Arthur Waller wari igisonga cy’umushumba, abifatanya no kuba pasiteri wa paruwasi ya Kristu Umwami, kuva mu 2015, yatorewe kuba umwepiskopi. Myr David Arthur Waller yavutse kuwa 10 Kamena 1961, ahabwa ubudiyakoni mu 1991. 

Yabaye ubutambyi (priesthood) mu 1992 muri Kiliziya yo mu Ubwongereza, (Eglise Anglicane), akora imirimo inyuranye mu itorero Angilikani. Mu cyumweru gitagatifu cyo mu 2011, nibwo David Arthur Waller yakiriwe muri Kiliziya Gatolika, ahabwa ubupadiri nk’uko biteganywa na Kiliziya Gatolika, mu nyandiko yitwa “Anglicanorum coetibus”.

Kuwa 30 Mata 2024: Hatowe Abepiskopi 2

Brazil: Padiri Geraldo dos Reis Maia, umupadiri wa Arikidiyosezi Uberaba wayoboraga Seminari (preparatory seminary) na Paruwasi ya São José, yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Araçuaí. Myr dos Reis Maia yavutse kuwa 3 Gicurasi, ahabwa ubupadiri kuwa 8 Ukuboza 1998. 

Afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya (doctorate from the Pontifical Gregorian University in Rome). Mu butumwa butandukanye yashinzwe, harimo kuyobora Seminari Nkuru (2007-2008), kuba umuyobozi wa Instituto Teológico São José (2018-2014) no kwigisha Tewolojiya muri kaminuza yari abereye umuyobozi (the Pontifical Pio-Brazilian College of Rome , 2014-2021).


Italy: Padiri Alfonso Raimo, wari Igisonga cy’umwepiskopi kuva mu 2020, yatorewe kuba umwepiskopi wunganira wa Arikidiyosezi ya Salerno-Campagna-Acerno. Myr Raimo yavutse kuwa 2 Nyakanga 1959, ahabwa ubupadiri kuwa 18 Werurwe 1990.

Mu butumwa bwinshi yasohoje, harimo kwigisha Tewolojiya muri za Kaminuza zitandukanye. Yabaye kandi umuyobozi wungirije w’ibiro bya diyosezi bishinzwe iyamamazabutumwa (diocesan Missionary Office, 2016-2020).

Thursday, May 2, 2024

Mu mwaka umwe nk’Umwepiskopi wa Kabgayi

Umwaka urashize Diyosezi ya Kabgayi ibonye Umwepiskopi mushya. Hari kuwa 02 Gicurasi 2023, ubwo Nyirubutungane Papa Francis yatoye Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA, wayoboraga ICK, ngo abe umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Myr Smaragde MBONYINTEGE wari umaze imyaka 3 asabye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yahawe inkoni y’ubushumba na Myr Smaragde MBONYINTEGE, kuwa 17 Kamena 2023, mu gitambo cya Misa cyabereye kuri Stade ya Seminari Nto ya Diyosezi ya Kabgayi. Intego ye ni “ORATE IN VERITATE”, bisobanuye ngo “Nimusenge mu kuri”. 

Muri uyu mwaka ushize atowe, Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yasohoje ubutumwa bwa gishumba bunyuranye, yitangira ubushyo bw’Imana, yunze ubumwe n’Imana ndetse n’Umsushumba wa Kiliziya ku isi. Yitangiye umurimo ashinzwe mu gukenura ubushyo bw’Imana, akora ingendo za gitumwa zitari nke, atanga amasakramentu ndetse anasohoza n’ubundi butumwa bunyuranye bugamije guhugura no gukomeza ubushyo bw’Imana kugira ngo bugire ubuzima bwiza, haba kuri roho no ku mubiri. 

Bimwe muri byinshi byakozwe na Myr Balthazar NTIVUGURUZWA muri uyu mwaka,02 Gicurasi 2023 - 02 Gicurasi 2024: 

Yakoze inzinduko za Gitumwa mu maparuwasi menshi atandukanye, arimo Paruwasi ya Nyabinyenga yasuye kuwa 28 Mata 2024, agatanga ubutumwa ku bakateshiste 10 n'abagabuzi b'ingoboka b'Ukaristiya 42. Muri Paruwasi ya Karambi, yahaye ubutumwa abagabuzi b'Ukaristiya b'ingoboka 42, hari kuwa 14 Mutarama 2024. Kuwa 15 Ukwakira 2023, muri Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya i Gitarama, abagabuzi b'Ukaristiya b'ingoboka 95 bahawe ubutumwa. Kuwa 13 Ukwakira 2023, Musenyeri Balthazar yasuye Centrale ya Kivumu ya Paruwasi ya Mugina, aha ubutumwa abagabuzi b'Ukaristiya b'ingoboka 86. 

Yasuye ingo z’abihayimana, anahagararira amasezerano mu bihe binyuranye. Kuwa 24 Ugushyingo 2023, umwepiskopi yasuye ababikira b’Abaja b’Urukundo (les Soeurs Servantes de la Charité) batuye ku musozi wa Sheli muri Paruwasi ya Gihara. Kuwa 18 Ukuboza 2023, i Kizibere, Myr Balthazar yasuye Ababikira b’impuhwe bita ku barwayi (Hospitaller Sisters of Mercy). Kuwa 5 Ugushyingo, yahagarariye amasezerano y’ababikira 3 bo mu muryango w'Ababikira b'Intumwa za Yezu, Mariya na Yozefu, muri Paruwasi ya Kayenzi. Kuwa 03 Gashyantare 2024, ababikira 2 biyeguriye Imana burundu mu Muryango w'Abari b'abakene ba Mutagatifu Klara, Monastère ya Kamonyi. Kuwa 9 Mzeri 2023, Myr Balthazar yahagarariye amasezerano y'Ababikira b'Abarangarukundo, batatu basezerana bwa mbere, umwe asezerana Burundi mu gihe babiri bijihize Yubile y'imyaka 25 bamaze biyeguriye Imana.

Izindi nkuru wasoma:

1. Menya Diyosezi ya Kabgayi n'Abashumba bayiragijwe

2. Menya byinshi kuri Bazilika Nto ya Kabgayi

3. Niwe Mushumba mushya wa Diyosezi ya Kabgayi

4. Hatangajwe ikirangantego cy'Umwepiskopi wa Kabgayi

Tuesday, April 23, 2024

Bungwe: babiri mu ishema rya Groupe Vocationnel

Uhereye ibumoso: Mama Jeanine na Mama Francoise
(uri hagati) ni bo bavuka muri Paruwasi ya Bungwe

Muri Paruwasi ya Bungwe, Groupe Vocationnel ifite ibyishimo byo kugira abayirerewemo biyegurira Imana. Ibi ni ishema rya Groupe Vocationnel, ifasha urubyiruko kuzirikana ku buryo bunyuranye bwo kwitanga no kwitagatifuza muri Kiliziya, yo irerwamo urubyiruko, hakavamo abiyegurira Imana n’abubaka ingo za gikristu.

Hari ku cyumweru cya 4 cya Pasika, icyumweru cy’Umushumba Mwiza, kizihizwaho umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwabutumwa, ubwo mu muryango w’Ababikira b’Umushumba Mwiza, Abakobwa babiri barerewe mu Itsinda ry’Umuhamagaro (Groupe Vocationnel) rya Paruwasi ya Bungwe bakoraga amasezerano yambere. 

Abo ni Mama Jeanine Musabeyezu na Mama Françoise Uzayisenga, bombi bavuka muri Santarali ya Bungwe. Imyaka itanu bamaze bitegura byahafi kwiyeguriria Imana banyuze mu muryango w’ababikira b’Umushumba Mwiza (Fraternité des Soeurs du Bon-Pasteur) ije yiyongera ku yindi bamaze baba mu itsinda rifasha urubyiruko gushishoza ku muhamagaro wa buri umwe mu butumwa bwa Kiliziya. 

Ibyo birori byabereye mu Rugo rw’Ababikira b’Umushumba Mwiza ruherereye muri paruwasi ya Remera ya Arikidiyosezi ya Kigali, biyoborwa na Myr Sereveliyani Nzakamwita, umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko. 

Mu gihe cy’amasezerano, abasezerana bambikwa umusaraba n’Ivala bagahabwa n’Igitabo cy’amategeko agenga umuryango w'ababikira b'Umushumba Mwiza. Bahabwa n’urumuli, bagasoza indahiro bavuga bati: “nimitse Bikira Mariya mu mutima wanjye kandi azabimfashemo”. 

Myr Sereveliyani Nzakamwita yasabye imbaga y’abakristu kurebera kuri Yezu kristu no kwigobotora ibidutanya n’Imana. Ati : "Yezu Kristu hari icyo adusaba kugira ngo atugeze aho Imana ishaka ko tuba. Tubeho turebera kuri Yezu, twigobotora ibituma tubana n'Imana, tubana n'abantu neza. Imana ntiyaturemye turi ba nyakamwe, yaturemye turi umuryango." 

Groupe Vocationnel ikorera muri Paruwasi ya Bungwe, ifite umuco mwiza wo kwifatanya na Kiliziya mu kwizihiza icyumweru cy’Umushumba Mwiza, aho abayigize bahurira hamwe, bagashimira Imana, yo ihamagara kandi igashoboza abo itoye. Uwo munsi mukuru ubafasha kurushaho kuzirikana ku buryo bunyuranye bwo kwitangira Kiliziya, by’umwihariko kwiyegurira Imana.

Friday, April 19, 2024

Mutagatifu Aniseti, Papa (+166)

Aniseti yavukiye i Emeze (Émèse) ubu ni ahitwa Homs mu gihugu cya Siriya. Yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika hagati y’umwaka w’155 n’uw’166 asimbuye Papa Pio I. Aniseti ni umupapa wa 11. Yayoboye Kiliziya mu bihe byayo bikomeye by’itotezwa, hakiyongeraho kandi ko muri icyo gihe hari hadutse ubuyobe (Gnosticisme) bwazanywe n’uwitwa Marisiyoni (Marcion) n’uwitwa Valentini kandi na bo babaga i Roma. Ubwo buyobe bumeze nk’idini rishya bwari bwakwirakwijwe mu mujyi wa Roma n’umugore witwaga Marselina, kandi abantu bari batangiye kumukurikira.

Uretse n’uko ukwemera kwabo kwari kuyobye, batanganga ingero mbi z’imibereho. bahakanaga ko ingabire y’ukwemera itangwa n’Imana bemeza ko ukwemera kuzanwa n’ubwenge gusa. Bigishaga ubuhakana Mana Muremyi, cyane cyane kwangisha abantu Bibiliya: Isezerano rya Kera. Papa Aniseti yarengeye Kiliziya n’imbaraga ze zose abuza ubwo buyobe, akoresheje inyigisho ntagatifu, ndetse Imana imufasha ibyutsa abantu benshi b’abatagatifu abantu b’Imana bagombaga kureberaho. Ni ku ngoma ye mutagatifu Yustini yagiye i Roma yandika igitabo kigamije kurengera Kiliziya (Apologie), icyo gitabo akaba yarakizize, bikamuviramo kwicwa ahowe Imana.

Muri icyo gihe kandi mu w’157, Aniseti yategetse uwitwaga Hegezipe (Hegesippe wari umuyahudi w’i Yeruzalemu wakiriye Ivanjili) kwandika amateka ya Kiliziya kuva kuri Mutagatifu Petero kugeza icyo gihe. Ayo mateka ni na yo uwitwa Flaviyusi Yozefu yahereyeho yandika amateka tubonamo n’aya Kiliziya. Ayo mateka ya Hegezipe yarwanyije bwa buyobe. Bavuga ko Aniseti yayoboye neza ku ngoma ye. Ikindi kivugwa kuri Aniseti ni impaka yagiye na mutagatifu Polikarpe umwepiskopi wa Simirine (muri Turukiya y’ubu) zerekeye itariki Pasika ikwiye guhimbarizwaho. Uyu Polikarupe akaba yari umwigishwa wa Yohani Intumwa ya Yezu Kristu. Icyakora Aniseti yamubwiye gukomeza kuyigira ku munsi basanzwe bayizihirizaho Iburasirazuba, Iburengerazuba na bo bagakomeza kuyigira ku munsi bari basanganywe.

Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Nise ni yo yemeje igihe Pasika izajya iberaho iteka muri Kiliziya gatolika hose. Mu gihe rero mutagatifu Polikarupe yari agiye gusubira Iburasirazuba, yahimbaje igitambo cy’Ukarisitiya ari Kumwe na Papa Aniseti maze Papa amusaba kwigisha imbaga yari yaje mu misa. Inyigisho nziza cyane ya Polikarupe yacengeye mu mitima y’abari bayobye bakurikiye Marisiyoni, maze barahinduka bagaruka mu nzira nziza. Icyo gihe Marisiyoni yarakariye Polikarupe, maze Polikarupe aramubwira ati: “ n’ubusanzwe nari nzi ko uri umwana w’imfura wa Shitani.”

Bavuga ko Papa Aniseti yabujije abapadiri bo mu Bufaransa kutagira imisatsi miremire nk’uko bari babyihangishijeho, ahubwo bakajya biyogoshesha ikamba rizengurutse ku mutwe (Tonsura). Bavuga kandi ko ari we washyizeho ko umupadiri uhabwa ubwepiskopi azajya abuhabwa nibura hari abepiskopi batatu. Ibyo ni byo Inama nkuru ya Niseya yaje gushimangira, kandi ko ku bijyanye n’itangwa ry’ubwepiskopi kuri Arikiyepiskopi, abepiskopi bose bo mu karere k’ubutumwa aherereyemo bose bagomba kuba bahari. Aniseti yaharaniye bikomeye ubusugire bwa Kiliziya Gatolika kandi ashimwa na bose.

Ni na yo mpamvu bamubariye kare mu mubare w’abapapa b’abatagatifu. Mu nyandiko nyinshi bavuga ko yapfuye ahowe Imana mu mwaka w’166. Bavuga kandi ko amaze gupfa yahambwe iruhande rw’imva ya Petero Intumwa. Tumwizihiza ku itariki 17 Mata.

[Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963 (ubunyamabanga)].

Mutagatifu Sesiliya, Uwahowe Imana (+230)

Sesiliya ni umwe mu batagatifu abakritu benshi bakunda cyane kandi babaye ikuzo rya Kiliziya. Yavukiye i Roma, ababyeyi be akaba ariho bari batuye. Ni we wenyine wari umukristu mu rugo iwabo. Kuva yahabwa batisimu, yari yarasezeranye kuziyegurira Imana ntiyigere ashaka umugabo. Nyamara amaze kuba inkumi, iwabo bamuhatiye kurongorwa n’umusore Valeriyani wakomokaga mu muryango ukomeye i Roma. Uwo musore yari atarabatizwa. Sesiliya abura uko abigenza aremera Ubukwe burataha. Igihe ariko abakwe baririmbaga bizihiza igitaramo, Sesiliya umutima we waririmbiraga Nyagasani ibisingizo.

Ninayo mpamvu bamwita umurinzi w’abaririmbyi ba Kiliziya. Nuko rero abakwe bikubuye, asigarana n’umugabo we, aramubwira ati: “Umva rero, menya ko ngukunda rwose. Ariko mfite ibanga rikomeye nshaka kukumenyesha! Undahire ko utazarimena”. Valeriyani aramurahira. Sesiliya ati: “mfite amasezerano nasezeranyije Nyagasani kandi ndinzwe n’Umumalayika We. Abonye ko unkunda byo kuntesha ubusugi bwanjye, yandengera maze akagukorera ishyano. Naho rero nabona ko unyubahiye ubusugi, Nyagasani azagutonesha nk’uko yantonesheje”. Valeriyani bimutera ubwoba, arihangana ariko abwira Sesiliya ati: “kugira ngo nkwemere, banza unyereke uwo mumalayika”.

Sesiliya ati : “ niwemera Imana ukabatizwa, uzabona Malayika murinzi wanjye”. Hashize iminsi Valeriyani arabatizwa, nuko bidatinze Imana ikora igitangaza, Malayika wa Nyagasani amwiyereka afite amakamba abiri, rimwe aryambika Sesiliya, irindi aryambika Valeriyani. Ibyo byishimo Valeriyani ntiyatinze kubigaragariza murumuna we Tiburisi yakundaga cyane. Kuva ubwo Tiburisi na we yemera kwigishwa arabatizwa. Ariko kubera ko abategetsi bakuru batotezaga abakristu, abanzi ba Kiliziya ntibatinze kubahemukira; nuko abo bavandimwe bombi barafatwa baricwa. Sesiliya na we arafatwa, umucamanza amubaza uko yitwa. Undi ati: “abantu banyita Sesiliya ariko rero izina nkunda ni iry’uko ndi umukristu”.

Nuko bamufungira mu nzu ishyushye cyane, ngo yicwe n’imyotsi n’ubushyuhe. Nyamara Nyagasani amukorera igitangaza ntiyagira icyo aba. Nibwo umucamanza arushijeho kurakara, nuko ategeka ko bamuca umutwe. Cyakora babikorana ubwoba bwinshi ntiyapfa ako kanya, apfa hashize iminsi itatu. Abantu batangiye kumwiyambaza kuva kera. Umunsi mukuru we wizihizwaga kuva kera, muri 545, muri Bazilika yamwitiriwe iri i Roma (Trastevere).

Bavuga kandi ko Sesiliya yaba yarashyinguwe mu irimbi ryitiriwe Mutagatifu. Kalisiti, mu mwanya w’icyubahiro iruhande rw’aho bita “Cripte des papes”, akaba yarahimuwe ku bwa Papa Paskali wa mbere igihe yamujyanaga muri Cripte ya Bazilika y’i Trastevere. 

(Byateguwe n’itsinda SPES MEA, Diocese Byumba/ PAROISSE RWAMIKO. Secrétariat ya SPES MEA : 0784411535/0782889963).

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...