Thursday, July 28, 2022

Mutagatifu Oto ati: “nzaba we, Papa w’ukuri abyemeye”

 

Twiyambaze Mutagatifu Oto (1060-1139), Umwepisikopi

Ubwenge bwe n’imico ye byamugize umutoni w’umwami w’Ubudage Heneriko wa IV. N’ubwo yari atonnye cyane kuri uwo mwami, Oto ntiyamucabiranyagaho cyangwa ngo agenze nka bamwe bavuga ko “ukuri wabwiye shobuja ukumuhakishwaho”. Umwami Heneriko yakundaga kwivanga mu butegetsi bwa Kiliziya, agashaka ndetse no guhaka abakuru bayo. Bigeza igihe yihererana umwepisikopi w’incuti ye, amugira Papa kandi Kiliziya ifite undi wayo watowe bikurikije amategeko yayo y’intarengwa.

Oto arabimutonganyiriza cyane, amwumvisha amafuti arimo, ndetse ko uwo yitoreye adashobora kubona Roho Mutagatifu. Ayo magambo ntiyatumye umwami amurakarira kuko na we yamugize umwepisikopi wa Bamberiga, ariko Oto arabyanga, ati: “nzaba we, Papa w’ukuri abyemeye”. Oto yarahagurutse ajya i Roma, Papa ubwe aba ari we umwihera ubwepiskopi, abona kwemera kuba umushumba wa Bamberiga. Yihatiye kubera abakirisitu be umushumba udakemwa, ukorana umwete imirimo ashinzwe yo gukenura ubushyo bw’Imana. Ni we wunze Papa n’umuhungu wa Heneriko wa IV wari umaze kumuzungura, nuko Kiliziya y’Ubudage igira amahoro. Oto yubakishije ibigo 20 by’abihayimana b’abamonaki, yohereza abasaseridoti hirya no hino guhindura abantu benshi. Oto yapfuye kuwa 30 Kamena 1139, yandikwa mu gitabo cy’abatagatifu na Papa Kilimenti wa III. Twizihiza mutagatifu Oto kuwa 2 Nyakanga.

Izi nyandiko zagufasha kumenya byinshi kuri mutagatifu Oto:

·        ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P.186.

·         https://www.americaneedsfatima.org/Saints-Heroes/st-otto-of-bamberg.html

Bonavantura, Umwepisikopi n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya

Yohani Fidenza yiswe Bonavantura amaze kwinjira mu muryango w’abafransisikani. Ni umutaliyani wavukiye i Banyoregiyo (Bagnoregio) mu 1221. Mu busore bwe yari yaratwawe n’imibereho ya mutagatifu Fransisiko wa Asizi. Amashuri ye yayigiye i Parisi mu Bufaransa nuko mu 1243, yinjira mu muryango w’abafransisikani, anakomereza amashuri ye aho i Parisi. Arangije amashuri, yabaye umwarimu muri kaminuza y’i Parisi. Aho ni ho yasobanuriye iby’igitabo yanditse kivuga “akayira kageza roho y’umuntu ku Mana”. Kugera mu 1255, yabaye umwarimu w’icyamamare muri kaminuza y’i Parisi uzwiho ubuhanga buhanitse. Ubwo buhanga yanabugaragaje kandi mu bitabo bitagatifu, yihata cyane kumenya kubisobanura, abigeraho ku buryo buhanitse kandi bubisobanura neza. Ariko ntiyaheraga muri ibyo by’ubwenge gusa. Ahubwo mbere na mbere ukwitagatifuza by’ukuri ni cyo yari ashyize imbere kurusha byose.

Agatunganira Imana abifashijwemo ahanini no gukurikiza inama abakuru be b’umuryango bamugira. Bonavantura yaranzwe iteka no kwicisha bugufi, kubanira neza bagenzi be no kutagira irari ry’umukiro w’iby’isi. Mutagatifu Tomasi w’Akwini wari inshuti ye akaba umuhanga mu nyigisho za Kiliziya, ntiyatinye kwerura avuga ko imibereho ya Bonaventura imugaragazaho ubutagatifu. Imyifatire ye iboneye ni na yo yatumye bagenzi be bamutorera kuba umukuru w’umuryango w’abafransiskani. Icyo gihe yari akiri muto, afite imyaka 36 gusa.

Yayoboye uwo muryango imyaka 22, awuha intambwe ikataje mu gukurikiza Ivanjili. Muri icyo gihe kandi henshi mu bihugu by’Uburayi bakunze kumusaba kujya aza kubaha inyigisho. Mu 1273 Papa yamutoreye kuba kardinali n’umwepisikopi wa Albano. Abari bamuzaniye ubutumwa barumiwe basanze yoza amasahane bagenzi be bafunguriyeho kandi nyamara ari we wari umukuru w’umuryango w’abafransiskani bose. Mu 1274, Papa yamwohereje kumuhagararira mu nama nkuru ya Kiliziya yabereye i Liyo (Lyon) mu Bufaransa. Iyo nama ahanini ni we yakesheje gutunganya neza kandi vuba imirimo yayo myinshi. Mu ijoro ryo kuwa14 rishyira kuwa 15 Nyakanga 1274, ni bwo Bonaventura yitabye Imana, iyo nama iri hafi gusoza imirimo yayo. Twizihiza Mutagatifu Bonaventura kuwa 15 Nyakanga.

Aho byavuye:

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.205-206. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015.p197-198.
  2. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.94
  3. http://www.sanctoral.com/fr/saints/saint_bonaventure.html/
  4. https://fr.wikipedia.org/wiki/Bonaventure_de_Bagnoregio

Mutagatifu Adiriyani wa III wabaye Papa mu gihe cy’amezi 16

Uyu Adiriyani wa III ni umwe mu batagatifu benshi ba Kiliziya biswe izina rya Adiriyani. Tumwizihiza kuwa 8 Nyakanga, akaba Papa w’110 wa Kiliziya Gatolika. Yitagatifurije mu muryango w’Ababenedigitini. Yavukiye i Roma mu muryango ukomeye, ufitanye isano n’imfura zo mu karere ka Tusculum, nuko bamwita “Agapito”. Yari mukuru wa Serigiyo wayoboraga akarere ka Tusculum, akaza kuba Papa Serije wa III (904-911). “Agapito” yatorewe kuba Papa kuwa 17 Gicurasi 884, afata izina rya Adiriyani wa III, ayobora Kiliziya mu bihe byari bikomeye by’amakimbirane y’uturere. Yayoboye igihe kigufi, aba Papa mu gihe cy’amezi 16 gusa.

Umwami w’abami Karoli III bahimbaga izina rya Nyamunini, yatumiye Papa mu nama yagombaga kubere i Worumusi (mu gihugu cy’Abadage). Hari mu kwezi kwa Nyakanga 885. Iyo nama yari igimije kurebera hamwe uzasimbura umwami muri Roma y’iburengerazuba no gusuzumira hamwe uko bahagarika ikwirakwira ry’abayisilamu barwana kugira ngo barimbure abakirisitu. Adiriyani ageze mu ishyamba ry’ahitwa Wilkazara ubu hakaba hitwa San Cesario, afatwa n’indwara ikomeye, yitaba Imana mu kwezi kwa Nzeri 885. Yapfiriye ahitwa Soilamberto, ashyingurwa mu rugo rw’abamonaki ruri ahitwa Nonantola mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Adiriyani wa III yitanze atiziganya kugira ngo Kiliziya Gatolika y’iburasirazuba ibane neza na Kiliiya Gatolika y’iburengerazuba ndetse no kubana neza mu mahoro n’umwami Karoli w’Imfura (Charlemagne.), umwami w’Ubufaransa. Ikindi azwiho cyatumye bamubonamo ubutagatifu ni uko yafashije abaturage b’i Roma igihe bari mu bihe bikomeye by’amapfa. Ni Papa Lewo wa XIII wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu mu 1891. Adiriyani wa III yasimbuye Martini wa I wabaye Papa kuva kuwa 16 Ukuboza   882 kugeza kuwa 15 Gicurasi 884, akayobora umwaka umwe n’amezi 4 n’iminsi 29. Yasimbuwe na Sitefano wa V wayoboye imyaka itandatu ; kuva muri Nzeri 885 kugeza Nzeri 891.

Byafufasha kumenya byinshi:

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013
  2. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015.
  3. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.19.
  4. http://www.histoireetspiritualite.com/religions-fois-philosophie/christianisme/papes-antipapes/pape-saint-adrien-iii.html 

Tumenye Mutagatifu Arisene Mukuru, Umumonaki

 

Imana yamuhisemo, imuhunda imigenzo myiza myinshi. Yari afite ingabire yo kurira kubera ibyaha bye n’iby’isi. Kubera amarira ye menshi, ingohe ze zari zarashizeho.

Arisene yavukiye i Roma mu muryango w’abasenateri, mu mwaka wa 354. Umuryango yavutsemo bari abakristu. Mutagatifu Damasi ni we wamuhaye Ubudiyakoni. Amaze kugira imyaka 29 Arisene ni we witaga ku myigire y’abana, Honoriyusi na Arikadiyusi, b’umwami Tewodoze, icyo gihe amashuri nk’ay’ubu ntiyabagaho. Abana babahaga umuntu umwe akaba ari we ubigisha ubumenyi butandukanye bwo mu ishuri. Papa Damasi ni we waba waramuhaye umwami ngo ajye yigisha abana b’umwami akabigishiriza mu murwa mukuru w’umwami w’abami wa Roma wari i Konstantinopule.  Abo bana yabigishije imyaka itandatu. Nyuma, uwo murimo yawusezeyeho ahitamo kujya kwibera umumonaki mu butayu bwa Alegisandiriya mu Misiri.

Nyuma y’urupfu rw’umwami Tewodoze ajya kwibera umumonaki i Sete hafi y’aho mutagatifu Yohani bahimbye izina rya Gikuri yiberaga. Arisene yamaze imyaka igera kuri mirongo itanu aba wenyine mu butayu bw’ahitwa Sete mu Misiri. Yari afite ingabire yo kurira kubera ibyaha bye n’iby’isi. Aho mu butayu, Imana yamuhisemo, imuhunda imigenzo myiza myinshi. Amaze kuba umumonaki, Arisene yabayeho mu buzima bwo kwigomwa no kwibabaza, ku buryo bavuga ko mu byo yigomwe harimo umunani munini yahawe na se wari umusenateri. Nk’uko abandi bakurambere b’abamonaki babagaho mu butayu, Arisene na we yabonaga ko kameremuntu ari inyantege nke cyane. Yabonaga ko kugira ngo umuntu atere imbere mu butagatifu, agomba kugira amahame agenderaho amufasha kwimenya no kwigenzura, kandi akarushaho kugira inyota y’ubutagatifu. Ni we wakunze kuvuga ko abantu batagombye kuvuga amagambo batatekerejeho, bagakunda umutuzo kandi bagakunda kwiga no kwigishwa.

Arisene yaranzwe cyane no kwibanda ku kwibera wenyine no kwibabaza ku buryo bunyuranye. Yakundaga gusenga ategeye Imana amaboko kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Agafu gake k’ingano yahabwaga ngo kazamutunge umwaka wose, karasagukaga agahaho n’abakene. Ikimuvugwaho cyihariye ni ya mpano yo kurira kenshi, nubwo yari yariyemeje kwifata no kwibabaza igihe cyose. Yaririraga ibyaha bye, akaririra kandi ibyaha by’abigishwa be ba kera, abahungu b’umwami Tewodoze yigeze gutoza ubuhanga: yaririraga ibyaha bya Arikadiyusi ndetse n’ibisazi bya Honoriyusi. Bavuga ko kubera amarira ye menshi, ingohe ze zari zarashizeho.

Ahagana mu mwaka wa 434, igihe abanyamusozi (barbares) bateye igihugu cyabo bakagera i Sete (Scété), Arsene yagombye guhunga, ava aho muri uwo mwiherero we, ajya kwibera ku rutare runini ruri i Trowe, hafi y’umujyi wa Alegisandiriya. Bavuga ko kandi n’ubwo yari afite ukwibabaza gukomeye, yagiraga n’urugwiro rukomeye. Yari akomeye ku mugenzo w’ubumanzi, akanashishikariza abigishwa be kudakinisha uwo mugenzo kuko byatuma babura imbaraga zo kwirinda ubusambanyi. Yitabye Imana ahagana mu mwaka wa 450. Agiye gupfa yavugishije ukuri avuga ko afite ubwoba bw’urupfu, ariko igihe cyo gupfa kigeze, yigendeye afite amahoro rwose, afite n’ukwizera Imana gukomeye. Twizihiza mutagatifu Arisene kuwa 19 Nyakanga.

AHO BYAVUYE

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013. p.200.
  2. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.65
  3. https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1532/Saint-Arsene.html
  4. https://viechretienne.catholique.org/saints/2768-saint-arsene

Tumenye Mutagatifu Amandina, umubikira wahowe Imana

 … asenga agira ati: “Ndagusaba Mana, atari ukugira ngo ukize abamaritiri urupfu, ahubwo ari ukugira ngo ubakomeze mu bigeragezo.”

Akivuka yiswe Mariya Pawulina Jeuris (Marie-Pauline Jeuris), nyuma nibwo yaje kwitwa Amandina wa Schakkebroek. Mu gihugu cy’Ububiligi niho yavukiye, i Schakkebroek kuwa 28 Ukuboza 1872. Se yitwaga Cornelius Jeuris naho nyina yitwaga Agnes Thijs akaba yaritabye Imana kuwa 27 Ukwakira 1879, ari kubyara umwana wa cyenda mu gihe Pawulina yari umwana wa karindwi, afite imyaka irindwi gusa. Kuva ubwo Ibyo byatumye Pawulina abana n’umugore bari baturanye witwaga Celis-Jans kugeza ubwo agejeje imyaka cumi n’itanu.

Amashuri abanza Pawulina yayigiyee mu babikira ba Ursulines muri Herk-de-Stad. Mu 1886, Amandina wa Schakkebroek wari ukitwa Pawulina yari mu butumwa mu muryango w’ababikira b’Urukundo muri Sint-Truiden, ntabubure kwiga kuko n’ubwo Amandina yari ari gukora ubutumwa muri uwo muryango, baramurekaga, bakamuha n’umwanya wo gukomeza kwiga. Nyuma y’igihe gito, mukuru we witwaga Mariya na we yinjiye muri uwo muryango w’ababikira b’Urukundo. Yewe n’uwo bakurikiranaga wamurushaga imyaka ibiri witwaga Rosalie, na we yakoze muri icyo kigo cy’ababikira imyaka ibiri. Kuwa 2 Kanama 1892 Amandina yagiye i Hasselt gufasha imirimo yo mu rugo mukuru we witwaga Ana kuko yari arwaye kandi yarapfakaye kandi afite abana bane.

Amandina yabaye umubikira mu muryango w’Abafransiskani, akorera ubutumwa mu gihugu cy’Ubushinwa. Yinjiye mu ishuri rikuru ry’abamisiyoneri ba Mariya b’Abafransiskani afite izina rya Mariya Amandine. I Marsellles no muri Taiyuan, Amandine yakoze imirimo itandukanye mu bitaro    yita ku barwayi.  Yari umuntu ukunda gusetsa abandi kandi agahora yishimye. Ni byo byatumye Abashinwa bamwita “umunyamahanga useka” (the laughing foreigner), “umubikira w’i Burayi uhora aseka”, (« la sÅ“ur européenne qui rit toujours ») , cyangwa se isugi y’i Burayi ihora aseka” ( « vierge européenne qui rit toujours »).

Mu gihe cy’imyivumbagatanyo yiswe Boxer Rebellion, kuwa 1 Nyakanga 1900, haciwe iteka ko nta mubano Abashinwa bagomba kongera kugirana n’Abamisiyoneri b’Abanyamahanga, cyane cyane abakomoka ku mugabane w’Uburayi. Ubwo kandi abari baramaze kugera mu Bushinwa bari basabwe kuhava, bagasubira iwabo. N’Abashinwa bamaze kuba Abakristu, bari basabwe guhakana Ukwemera Gikristu kandi uwari kurenga kuri iryo teka wese yagombaga guhanishwa igihano cy’urupfu. Amandina amaze kumva ayo makuru, yahise amenya ko itotezwa ryegereje maze asenga agira ati: “Ndagusaba Mana, atari ukugira ngo ukize abamaritiri urupfu, ahubwo ari ukugira ngo ubakomeze mu bigeragezo.” Kubera bya byishimo by’Abafransiskani byamurangaga, Amandina na bagenzi be, bishwe bahowe Imana baririmba indirimbo yo gushimira Imana ya “Mana Yacu Turagusingiza (Te Deum) bishimye)”.

Amandina wa Schakkebroek yitabye Imana kuwa 9 Nyakanga 1900, apfira i Taiyuan mu gihugu cy’Ubushinwa hamwe n’abandi bamaritiri b’Abashinwa, barimo ababikira bagenzi be b’Abafransiskani: Mariya Herimine wa Yezu (Marie-Hermine de Jésus, Irma Grivot), Mariya w’Amahoro (Marie de la Paix, Marie-Anne Giuliani), Mariya Claire (Clelia Nanetti), Mariya wa Mutagatifu Nataliya (Marie de de Sainte-Nathalie, Jeanne-Marie Kerguin), Marie de Saint-Just (Anne-Françoise Moreau) na Marie-Adolphine (Kaatje Dierkx).

Amandina yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu mu gihe kimwe n’abandi bahowe Imana bishwe n’aba Boxer rebellion. Amandina na bagenzi be 28 b’abafransisikani bahowe Imana mu Bushinwa bashyizwe na Papa Piyo wa Cumi na babiri (Pope Pius XII) mu rwego rw’Abahire, kuwa 24 Ugushyingo 1946. Ni Papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamushyize mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 1 Ukwakira 2000, hamwe n’istinda ry’abamaritiri 120 bahowe Imana mu bushinwa kuva mu 1630 kugera mu 1930.  (Saint Augustin Zhao Rong et ses 119 compagnons). Kiliziya Gatolika imwizihiza kuwa 9 Nyakanga.

Tuesday, July 19, 2022

Menya imiryango y’Abihayimana 15 yavukiye mu Rwanda

Abafureri b’abizeramariya,

umuryango wavukiye mu Rwanda

Muri iki gihe, Papa Fransisko yavuguruye ingingo ya 579 y’Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya, mu mabwiriza agenga ishingwa ry’Imiryango y’Abihayimana, Icyo cyemezo gikubiye mu nyandiko Motu Proprio AUTHENTICUM CHARISMATIS ryo ku wa 1 ugushyingo 2020. Papa Fransisko asaba ko hagenzurwa cyane umwimerere w’impano umuryango ufite (charisme). Ibi bigafasha mu kwirinda ko haba urwiganwa n’iyororoka ry’imiryango idafite ireme rifatika. Papa yasabye ko abepiskopia bajya bamugezaho amakuru areba imiryango ivutse muri za diyoseze bayobora. Nyuma y’iryo genzurwa Papa ubwe ni we utanga uburenganzira noneho umwepiskopi akabona kuwemeza (érection canonique diocesaine).

Inyota yo gushyira hamwe muri Kiliziya iriho kandi ni ikimenyetso cyiza cy’ibihe turimo akenshi bikuririza ubwikunde n’ubwibone. Iyo nyota yubaka ubukristu buhamye kandi igashyigikira Iyogezabutumwa rivuguruye. Ni ikimenyetso cy’ububasha bwa Roho Mutagatifu uhora avugurura imitima y’abamwemera. “Kiliziya irebana ibyishimo bivuye ku mutima imiryango ikomeza kuba indahemuka ku nyigisho z’Ivanjili maze ikumva koko igize ihumure, ari nako iyishimira kandi iyishishikariza gukomeza gutanga ubuhamya” (Papa Fransisiko, Urwandiko rwa gitumwa rusoza Sinodi « Amoris Laetitia » ku birebana n’urukundo mu muryango,86).

Diyosezi ya Ruhengeri ni yo yakiriye amasezerano yo kwiyegurira Imana y’umunyarwandakazi wa mbere. Tariki ya 25/03/1919 ni bwo umunyarwandakazi wa mbere Mama Mariya Yohana Nyirabayovu yakoze amasezerano yo kwiha Imana mu muryango w’Abenebikira muri Paruwasi ya Rwaza. Magingo aya mu Rwanda hari imiryango y’abihayimana isaga 100. Muri iyi nkuru, turabagezaho imiryango y’Abihayimana yavukiye ku butaka bw’u Rwanda. Iyo miryango yashinzwe n’abenegihugu, (abihayimana n’abalayiki) ndetse n’abihayimana batari kavukire ariko bakoreraga ubutumwa bwabo mu Rwanda.

A.   Imiryango yashinzwe n’abihayimana batari kavukire.

1.     Abenebikira (Filles de la Vierge)

Umuryango w’Abenebikira ni umuryango w’ababikira wemewe ku rwgo rwa Kiliziya y’isi yose. Ukaba ukorera ubutumwa bwawo mu kwita ku burezi n’ubuvuzi ndetse no gutegura abigishwa n’abana bakeneye guhabwa amasakaramentu. Wita kandi ku barwayi n’abageze mu zabukuru n’ibindi Abenebikira butumwamo na Kiliziya. Ni wo muryango wambere w’Abihayimana b’abakobwa kavukire mu Rwanda. I Rwaza muri diyosezi ya Ruhengeri ni ho umuryango w’Abenebikira wavukiye ku mugaragaro nk’ihuriro ry’abakristu basenga (pieuse union) kuwa 25 Werurwe 1919. Washinzwe na Myr Yohani Yozefu Hiriti, afatanije n’Ababikira bera (sÅ“urs missionnaires de Notre-Dame d'Afrique) afite intego yo gushinga umuryango w’abihayimana kavukire. Kuri iyi tariki ya 25 werurwe 1919 ni bwo umubikira wa mbere w’umunyarwandakazi, Mama Yohana Nyirabayovu, yakoze amasezerano ye ya mbere. Umuryango w’Abenebikira wari waratangiye kubaho mu 1913.

Kuwa 25 Kamena 1935, wemewe ku rwego rwa Kiliziya y’iyi yose. Myr Lewo Pawulo CLASSE wari wasimbuye Myr Hiriti yemerewe n’urwego rushinzwe ukwemera (la congrégation pour la propagation de la foi) na rwo rubikoze mu izina rya papa Piyo wa XI, gushyira Abenebikira ku rwego rw’umuryango w’abihayimana (élever la pieuse union en congrégation religieuse). Kuwa 24 Mutarama 1953, ni bwo Abenebikira batoye bwa mbere umuyobozi wabo, bahagarika ubwo kugengwa n’Ababikira bera. Ubu bagabye amashami mu bihugu bya Afurika ; Rwanda, Burundi, Kongo (RDC), Kenya na Uganda. Uyu muryango ufite urugo rukuru (La maison-mère) i Butare mu Rwanda, mu mwaka wa 2017 wari ufite ababikira 382 baba mu ngo 60.

2.     ABAYOZEFITI

Ni umuryango w’abafureri washingiwe i Kabgayi na Myr Léon-Paul Classe kuwa 3 Ukwakira 1929. Kuwa 28 août 1929 nibwo Myr Léon-Paul Classe (Vicaire apostolique du Rwanda) yasabye imiryango y’abihayimana b’abamisiyoneri yariho icyo gihe gushaka urubyiruko rwifuza kwiyegurira Imana, bityo abagera kuri 21 batangirira mu iseminari ya Kabgayi kuwa 3 Ukwakira 1929 (igice cya postulat, kimwe mu bice bigize inzira inzira yo kwiha Imana). Amasesezerano ya mbere mu muryango w’Abayozefiti yabaye kuwa 30 Kanama1931. Amategeko shingiro y’umuryango yemejwe n’urwego rushinzwe iyogezabutumwa (congrégation pour l'évangélisation des peuples) kuwa 12 Mata 1939, hanyuma wemerwa burundu, ku rwego rwa Kiliziya na Papa Pawulo wa VI kuwa 29 Nzeri 1966. Abayozefiti (La congrégation des Frères Joséphites du Rwanda, Institutum Fratrum Filiorum Sancti Ioseph) bakorera ubutumwa bwabo bwo kwita ku burere bw’urubyiruko, kwigisha gatigisimu no gutegura abigishwa mu Rwanda, mu Burundi no muri Kongo (RDC). Icyicaro gikuru kiri i Kabgayi.

3.    INGORO Y'URUKUNDO (Communauté Ingoro y’urukundo)

Umuryango ‘Ingoro y’urukundo’ washinzwe mu 1982 na Mgr Blaise FORISSIER. Ufite umuhamagaro wo gushinga ingoro z’urukundo mu gihugu zigamije kwimika ubumwe no gufasha abanyarwanda kugera ku burezi no gusobanukirwa neza ukwemera kwabo. (Il a pour vocation de fonder des foyers d'amour dans un pays à la recherche de son unité et de permettre à des Rwandais et Rwandaises d'accéder à l'éducation et à une meilleure compréhension de leur foi). Ni umuryango ugizwe n’abalayiki, ababikira n’abafureri, ukaba ukorera ubutumwa bwawo, ahantu hatandukanye, mu Rwanda no mu butaliyani.

Mgr Blaise FORISSIER ni umufaransa wavutse kuwa 12 Ukuboza 1929. Yahawe ubupadiri kuwa 2 Nyakanga 1955. Nyuma yo gusoza amasomo ya Tewolojiya muri Kaminuza ya Angelicum y’i Roma (doctorat en théologie, 1957-1959), yaje mu Rwanda kuwa 12 Ukwakira 1959. Imwe mu mirimo yashinzwe : Mu bihe bitandukanye, yahawe ubutumwa mu maseminari (mu kwigisha no mu kuyobora). Yakoze mu Iseminari Nto ya Save, no mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Padiri Blaise FORISSIER yabaye omoniye, mu gihugu, w’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu mu gihe y’imyaka 27 (1973-2000). Yatorewe kuba igisonga cy’umushumba wa Diyosezi ya Butare kuwa 13 Gashyantare 1982.  Yatabarutse kuwa 11 Mutarama 2018.

4.     UMURYANGO W’ABAJA BA MARIYA 

Ni umuryango w’Abababikira wavukiye muri Paruwasi ya Rwankuba ku gitekerezo cya Padiri Amatus Berenguer, wari Padiri Mukuru, abashinga Mama Deogratias, Umubikira w’Umusomusiyo, mu 1988. Ubu bagabye amashami menshi muri Kiliziya y’u Rwanda. Muri Paruwasi ya Rwankuba bafite ingo 2: Rwankuba na Rushashi. Uyu muryango w’Abababikira utegerejwe kwemerwa muri Kiliziya.

IMIRYANGO YASHINZWE N’ABENEGIHUGU, (abihayimana n’abalayiki)

5.     UMURYANGO W’ABARI BA BIKIRA MARIYA, UMWAMIKAZI WA KIBEHO (CFNDK : Communauté des Filles Notre Dame de KIBEHO)

Umuryango w’Abari ba Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho ni umwe mu miryango mishya, ukaba ukiri ku ntera y’ishyirahamwe (Association publique sous forme d’Union Pieuse). Washinzwe na padiri Vincent SIBOMANA, umusaserdoti wa Diyosezi ya KABGAYI ahereye ku byo yabonaga n’ibyo yumvaga muri paruwasi ya Muyunzwe yari abereye padiri mukuru mu mwaka w’i 2000. Twavuga nko kuba abakristu baturutse impande nyinshi z’u Rwanda bazaga i Muyunzwe, bagasenga basaba ko amabonekerwa y’i Kibeho, igihe kigeze yazemerwa, akaba inkingi y’ububyutse bw’ubukristu. Tariki ya 29 kamena 2001 nibwo uwari Umwepiskopi wa Gikongoro, Nyiricyubahiro Myr. Agusitini MISAGO yatangaje ko amabonekerwa yabaye hagati y’imyaka 1981 na 1983 yemewe kandi ko abakobwa batatu ; Alphonsine MUMUREKE, Mariya Clara MUKANGANGO na Nataliya MUKAMAZIMPAKA, muri benshi babonekerwa ari bo bakwizerwa.

Ufite intego yo gusakaza ubutumwa bwatangiwe i KIBEHO mu mabonekerwa yahabereye hagati y’1981 na 1983. Bafite kandi ubutumwa bwo kurera umwana w’umukobwa bamutoza imyuga kandi agakurana iyobokamana ryimakaza Umubyeyi Bikira Mariya umwamikazi wa KIBEHO, kwigisha abato iyobokamana no kubatoza ukwemera no gukorana n’imiryangoremzo nk’iyogezabutumwa ryimbitse. Kuwa 26 Gashyantare 2022 nibwo abakobwa 5 bakoze amasezevano ya mbere muri uyu muryango, yakirwa n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, abashimira ko bihanganiye imyaka 22 yose bategereje umunsi umuhamagaro wabo uzaba wageze ku ntego. Abo ni:

1.     Florence MUJAWAMARIYA uvuka muri paruwasi ya CYEZA

2.     Donatille MUKANDORI uvuka muri paruwasi ya CYEZA

3.     Christine MUKESHIMANA uvuka muri paruwasi ya MUYUNZWE

4.     Florence MUREKEYISONI uvuka muri paruwasi ya CYEZA

5.     Sylvine UMUGWANEZA uvuka muri paruwasi ya KIVUMU

Aba bakobwa barangije icyiciro cya Novisiya mu mwaka 2018, bemererwa gusezerana nyuma y’uko igenzura ryasabwe n’Umwepiskopi wa Kabgayi ku ireme ry’uyu muryango ryemeje ko uyu muryango watera indi ntambwe kugira ngo ubutumwa bwa Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho burusheho kumenyekana. Icyemezo gisoza iryo sesengura gikubiye mu iteka ryo kuwa 20 ukuboza 2021. Mu byagombaga kugenzurwa harimo ireme ry’impano rituma habaho uwo muryango (charisme), amategeko awugenga, ubushobozi bwo kubana kivandimwe nk’abihayimana no kumenya niba haboneka uzayobora umuryango, kumenya niba uwawushinze awubereye kw’isonga koko no kumenya niba umuryango ufite ubushobozi bwo kuzatunga abawugize. Umuryango w’Abari ba Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho wahawe igihe cy’imyaka 5 kugira wubake intego zitaragerwaho. Umuryango w’aba penitentes ba Fransisko wa Asizi na wo wemera kongera amasezerano areba ushinzwe kurera aba novisi, ari we mama Stefaniya Parpetua MUKARUGENERA mu gihe cy’imyaka 8, igihe gifatwa nk’igihagije ngo umuryango ube wiyubatse.

 
Hari kandi indi miryango itaremerwa nk’imiryango y’abihayimana, ariko ikora ku buryo buzwi na Diyosezi (Pieux Laïcs) :

6.     Abaja bato ba Mariya (Petites Servantes de Marie)

Abihayimana bagize uyu muryango, babarizwa ahantu hatandukanye muri Kilizya. Nko muri Diyosezi ya Kibungo, aba babikira babarizwa muri Paruwasi ya Zaza, Paruwasi ya Mukarange, Paruwasi ya Gahara na Paruwasi ya Kansana.

7.     Abajambo

Ababikira bakorera ubutumwa ahantu hatandukanye : muri Paruwasi ya Rwamagana, diyosezi ya Kibungo, muri diyosezi ya Byumba ndeste no muri Arikidiyosezi ya Kigali. 

 

 

Imiryango ikurikira twayibagejeho mu nkuru yindi yitwa IMIRYANGO 8 YASHINZWE N’ABIHAYIMANAKAVUKIRE

8. ABABIKIRA B’ABARANGARUKUNDO

9. ABABIKIRA B’AKANA YEZU

10. INSHUTI Z’ABAKENE (I.A)

11. ABIZERAMARIYA, bibarutse abafureri mu 2011

12. ABAMBARI BA JAMBO

13. ABAGARAGU BATO BA MARIYA

14. ABAGABUZI B’AMAHORO YA KRISTU UMWAMI

15. ABAHIRE BA NYINA WA JAMBO

 .............................................Izindi nkuru..........................................................................

Nyura kuri buri umwe hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga ku batagatifu twanyujije kuri uru rubuga :

 Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  MutagatifuFransisko ,  Jilberiti umukuru w’abihayimana , Visenti Feriye ,

Intumwa z’Uruhanga Rutagatifu rwa Yezu « apôtres de la Sainte Face » (Abantu 7 baharaniye ko kwiyambaza Uruhanga rutagatifu bimenywa kandi bigakorwa uko bikwiye na bose),

Umurage w’intumwa z’impuhwe z’Imana (ibyo twasigiwe n’abatagatifu 7 bafatwa nk’intumwa z’impuhwe z’Imana « apôtres de la miséricorde ».

Isakapulari y’Abakarumeli, isoko y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).

Kigali, Paruwasi 5 ku isonga mu kubyaraAbabikira 

Kigali, Paruwasi 5 ku isonga mu kubyara abasaseridoti

Abepiskopi 13 ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda

 

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...