Wednesday, January 19, 2022

NTUBE UMUNTU USANZWE

 

Bamwe mu bitabiriye umunsi ibirori
Urwibutso rw’Intama za Yezu I Bungwe

Hari mu birori byo kwishimira abana 54 binjiye mu itsinda ry’intama za Yezu  rikorera muri Paruwasi Regina Pacis Bungwe, ubwo Padiri mukuru, Padiri Antoine NGAMIJE MIHIGO yabwiraga intama zinjiye mu rwuri ati ‘Ntuzabe umuntu usanzwe, ejo uzagaragaze ko wabaye umuntu mushya.’ Ibi bikatwibutsa ko amasezerano ahamagarira uyakoze guhinduka, akabaho bihuje n’ibyo yasezeranye, bitabaye ibyo ntacyo yakungura umuryango w’abemera. Kubaho bihuje n’uko wahoze utarasezerana ni ikimenyetso cy’uko icyo uhamagarirwa muri ayo masezerano utazagisohoza.

Bana muzirikane amagmbo Padiri mukuru wanyu Antoiune yabwiye ababyeyi banyu: “kuba Yezu yaravuze ati ‘nimureke abana bansange’, nimwe bambere mwabyumvise.” Barabyumvise, barahinduka, bemera kubaha umwanya ngo mujye gutozwa mu itsinda ry’intama za Yezu kandi banabagenera ubufasha bunyuranye mubasaba; barahindutse. Namwe Bana nimuhinduke kuko muri mu irerero ryiza. Padiri Antoine ati “[mu itsinda ry’intama za Yezu] Ni mu itorero, irerero, aho umwana yigira ubumuntu.” Mwatojwe ubumuntu, murerwa gikristu; murabe abahamya babyo, mukomeze kuba intwararumuri zirukana umwijima w’icyaha n’uw’ubujiji.  Intama za Yezu zirangwa no kubaha abandi kuko Yezu abanyuramo kugira ngo abakize, murabitore. Nibyo Mama Egidiya MUKANYANDWI, umushumba w’intama, yabwiye imbaga y’abitabiriye ibirori agira ati “Yezu Mushumba Mwiza akorera mu babyeyi, mu babikira no mu bapadiri kugira ngo tumukurikire.” Kugira ngo umwana abe umuntu udasanzwe, Padiri Antoine yibutsa abana bari mu ntama za Yezu ibi bikurikira:

1.     “Umwana uri mu ntama za Yezu ntasiba misa, ntasiba umuryango-remezo w’abana.”

2.   “Agatamo gato kagomba kubaha ababyeyi n’ababyeyi bakubaha agatama gato, ntibakabuze gusanga Intama nkuru.”

3.     “Agatama gato karangamira isoko y’amazi afutse ava mu mutima wa Yezu.”

4.     “Agatama ka Yezu gahora gatwaye urumuri.”

5.     “Uri intama ya Yezu, mukurikire mu budahemuka.”

Twemere ko bishoboka kuba umuntu udasnzwe, ‘Koko nta kinanira Imana (Lk.1,37)!’ Mtg. Filomena ati “Koko uwiringiye Imana agera kubyo we yabonaga ko bidashoboka, kabone n’iyo yaterwa ubwoba ate, ntiyigera acika intege na busa.” Twemerere Imana idukoreremo

Mwigane Umushumba mwiza

bamwe mu ntama za Yezu

Urwibutso rw'Inatama za Yezu i Bungwe

Byari ibyishimo byinshi mu birori byo kwakira intama zinjiye mu rwuri kuri iki cyumweru gisoza icyumweru cy’Umushumba mwiza (kuwa 15/05/2019). Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Paruwasi Regina Pacis Bungwe kiyobowe na Nyakubahwa Padiri Antoine NGAMIJE MIHIGO, Padiri mukuru. Nyuma ibirori bikomereza mu nzu mberabyombi ya paruwasi. Mu ijambo ry’uhagarariye ababikira ba Mutagatifu Chrétienne i Bungwe, intama za Yezu n’abazishagaye bakanguriwe kunga ubumwe na Kristu we Mushumba mwiza. Ni we tugomba kureberaho kuko ariwe rugero rwiza rudasumbwa. Mama Valence MUKAKOMITE ati “Mwigane Umushumba mwiza.” Ngiyi intero itwibutsa ko duhamagarirwa kuba abakurikiza ba Kristu umukiza, tugahora turangwa n’ingero yaduhaye akiri ku isi. Kwigana umushumba bijyana no kumenya icyo ushinzwe kandi ukagisohoza neza.

Aha niho Mama Valence yahereye asaba ababyeyi ubufatanye buhoraho mu kurera intama za Yezu. Ati “ababyeyi bagomba kwibutsa abana ko igihe cyo kujya mu rwuri cyageze” kugira ngo babarinde gusiba nta mpamvu. Ababyeyi nibo bambere badutura Imana, nitubumvire badufashe gukomeza gutera imbere kuri roho no ku mubiri, bagaragaza itandukaniro nk’uko byagarutsweho n’intama zaturutse muri paruwasi ya Mbazi, i Butare. Aha niho iri tsinda ryatangiriye, ritangijwe n’ababikira ba Mutagatifu Chrétienne.

Ubufatanye bw’ababyeyi, abasaseridoti n’ababikira mu kubungabunga urwuri -itsinda ry’intama za Yezu- ni ingingo yagarutsweho n’abafashe amagambo banyuranye. Bakomeje gusaba ubufatanye burambye kugira ngo hatazaba gucika intege no gutakaza intama zinjiye mu rwuri. Imbaga y’abana n’abaje kubashyigikira basabwe gushakisha abandi bana, bakazanwa mu rwuri kugira ngo batozwe uburerere bwiza kandi bafashwe kumva neza icyo Imana ibahamagarira mu buzima bwabo bwa buri munsi n’ubutumwa ibaha muri Kiliziya. Bakabikora bazirikana ko Mutagatifu Maxime yavuze ati “ntukirengize itegeko ry’urukundo kuko ni ku bwiryo tegeko uzahinduka umwana w’Imana. Ariko nuryica uzaba umwana w’ikuzimu.” (S. Maxime le Confesseur. Centuries sur l'amour, 4.20).

Umuhire Basile-Antoine Marie Moreau

Umuhire Basile-Antoine Marie Moreau

Basile-Antoine Marie Moreau yavutse kuwa 11 Gashyantare1799 mu bufaransa (Laigné-en-Belin, France), yitaba Imana kuwa 20 Mutarama 1873, aguye i Mans mu bufaransa. Iyi tariki niyo tumwizihizaho nk’Umuhire.  Ni umupadiri washinze, mu 1837, umuryango w’Umusaraba Mutagatifu (congrégation de Sainte-Croix) ugizwe n’abafureri (Joséphistes) n’abapadiri (Salvatoristes), babereyeho gufasha abantu kumenya Imana, kuyikunda no kuyikorera ; wemerwa kuwa 13 Gicurasi 1857 na Papa Piyo wa IX. Yashinze kandi abamariyani b’Umusaraba Mutagatifu (Marianites de Sainte-Croix), ababikira bita ku burezi, ubuvuzi n’abantu batagira ubitaho, wemewe kuwa 19 Gashyantare 1867 na Papa Piyo wa IX.

Ni umwana wa cyenda mu bana ba Louis na Louise Pioger Moreau, abakristu basengeraga muri Kiliziya bihishe (l'Église clandestine). Yababajwe cyane n’impinduramatwara yo mu gihugu cye yabangamiye bikomeye Kiliziya. Amashuri yayize afashijwe na Julian Le Provost wari Padiri mukuru wabo, mu 1814 amufasha kwinjira mu iseminari ya Château-Gontier ubu ni Lycée Victor-Hugo. Ubwo kiliziya yari ibonye agahenge mu 1816, Moreau yinjiye mu iseminari ya diyosezi, ahabwa ubusaseridoti mu 1821 afite imyaka 22. Yashinze umuryango w’Umusaraba Mutagatifu kugira ngo azibe icyuho cyari mubuke bw’abapadiri n’uburezi bwa gikristu cyari i sarthois nyuma y’impinduramatwara. N’ubwo atari ashyigikiwe n’umwepiskopi we, mu 1841 yatangije tsinda ry’ababikira.

soeurs de sainte croix (foto: Animation Missionnaire)
Umunyakanada w’ i Montréal witwa Laurette Comtois, mu ijoro ryo kuwa 17 rishyira kuwa 18 Kamena mu 1948, yakize indwara y’ibihaha (pleurésie) mu buryo budasanwe kubera ko ababikira n’abanovisi b’Umusaraba Mutagatifu mu bihe bitandukanye batabaje Imana bisunze umugaragu wayo, bakanamukoza igice cy’umubiri we mu mugongo (relique du Serviteur de Dieu Basile Moreau). Ni Papa Yohani Pawulo wa II, kuwa 12 Mata 2003 wamutangaje nk’Umwubahwa (vénérable), kuwa 15 Nzeri 2007 Papa Benedigito wa XVI amutangaza nk’Umuhire (bienheureux), nyuma y’uko kuwa 28 Mata 2006 hemejwe igitangaza cyabaye bamwiyambaje.

Mutagatifu Sebasitiyani, Umurengezi wa Kiliziya

Saint sébastien  (photo: Les Archers d'Anet

Mutagatifu Sebasitiyani, umumaritiri w’umuromani wabaye ikirangirire, yavukie i ‘Narbonne’mu majyepfo y’Ubufaransa. Ni umutaliyani w’i Milan. 

Ntibizwi neza igihe yavukiye, bavuga ko yavutse mu kinyejana cya III, agakundwa cyane na n’abami Diyokelesiyani na Magisimiyani (empereurs Dioclétien et Maximien Hercule), kugeza ubwo Diyokelesiyani amugize umutware w’urugo rwe n’umugaba w’Ingabo ze.

Mu gihe cy’itotezwa ry’abakristu ku ngoma ya Diyokelesiyani, Sebasitiyani yishwe azira gushyigikira abo bari basangiye ukwemera kwa gikristu. Hari mu kinyejana cya IV.

Igitabo cyandikwamo abahowe Imana (Martyrologe romain) kigaragaza ko yizihizwa kuwa 20 Mutarama muri kiliziya y’iburasirazuba no kuwa 18 Ukuboza muri kiliziya y’iburengerazuba.

 N’ubwo yari umukristu uhamye, yakunzwe cyane n’abapagani. Yahisemo kuba umusirikari, yigomwa ubukire bw’iwabo akiri muto agamije kurengera Kiliziya yatotezwaga bikomeye, afasha abakristu kuko nawe yari we, bigatuma urubanza baciriwe rwo kwicwa rutabaca intege ngo bihakane Imana.

Sebasitiyani yari afite ingabire y’Imana imuha ubuhanga no gushishoza ; ntiyigeze atererana Kristu kandi nta n’ubwo yigeze agaragariza abarwanya Kiliziya ko akunda Kristu, bityo abasha kugoboka kenshi imfungwa z’abakristu zari zaragowe bitavugwa.  Uko kwiitangira Kiliziya, kwatumye ahabwa izina ry’Umurengezi wa Kiliziya.  

Umunsi umwe yari aherekeje imbohe z’impanga, Mariko na Mariselini, arabakomeza kugira ngo batsinde igishuko cy’umuryango wabo wabashishikarizaga guhakana ubukristu ango baticwa, badahorwa Imana. Uku gukomeza Mariko na Mariselini kwabaye imbarutso y’igitangaza kuko byatumye umugore witwa Zowe (Zoé) utarashoboraga kuvuga, nyuma yo gutwarwa n’amagambo yabwirwaga izo mbohe, yegereye Sebasitiyani, bituma yongera kuvuga. 

Iki gitangaza cyatumye ababyiboneye n’amaso benshi bahinduka bemera Yezu Kristu kandi benshi bakira uburwayi bunyuranye. Ibi ntibyatinze kugera ku muyobozi w’umujyi wa Roma, préfet Chromace, wari urwaye bikomeye.

Nuko yigira inama yo gusaba ubufasha Sebasitiyani na padiri Polikarupe, bamusazeranya ko bamukiza niyemera ko ibibumbano byinshi bisenywa. Uyu muyobozi yaje kwegura, arahinduka aba umukristu bituma akira indwara, nuko icyo gitangaza gihindura abantu bagera kuri 4 000, bitagombeye ko malayika abonekera abo kwa Chromace.

Igihe cyarageze Sebasitiyani aregwa ibwami kuri Diyokelesiyani wamukundaga cyane ko ashyigikira abakristu. Bamuhatiye kureka kuba umukristu, we ntiyava ku izima. Igihe ahingutse imbere y’umwami, azira ubwoba, yahamije ko ari umwigishwa wa Yezu Kristu: nuko Diyoklesiyani aramubwira ati : ‘waratinyutse! naragukungahaje, ngutuza ibwami, none ngo uri umwanzi w’umwami n’uw’imana zacu ?’. 

Sebasitiyani ati : ‘ iteka ryose nambaje izina rya Yezu Kristu nsaba ngo uzarokoke kandi urambe ku ngoma, kandi iteka ryose nasenze Imana yo mu Ijuru’.

Diyoklesiyani abonye ko Sebasitiyani ari umwemeramana udahinyuka, yahisemo kumutanga ngo yicwe. Umwami yategetse ko Sebasitiyani azirikwa ku giti, akicishwa imyambi n’abasirikari yari akuriye. Sebasitiyani yatewe imyambi myinshi kugeza aho aba nka ya nymaswa wagira ngo ifite imyambi mu ruhu, bamusiga aho bagira ngo apfe nyamara Imana yemera iramukiza. Nyuma yaje gusubira ibwami, atakambira Diyokelesiyani, amwereka ibyiza by’ubukristu ariko we ntiyahinduka. 

Igihe kimwe Sebasitiyani ahengera umwami akikijwe n’ingabo ze n’abandi bantu benshi, araza n’imbere ye, ati: ‘Nyaguhorana ingoma, niba udakuyeho iteka waciye ryo kurimbura abakristu, kandi aribo bayoboke bawe b’ukuri, Imana itarenganya iraguhannye vuba bidatinze. Warantanze ngo banyice; nyamara Imana yankomereje ubugingo ngo nze kukubwira ibyo nkubwiye’. 

Diyoklesiyani ngo amare kubyumva ntiyahinduka, ati: ‘Uratumitse none ho genda bakwice mbireba’. Ubwo ategeka ko akubitwa inkoni ikozwe mu cyuma (verges) kugeza ashizemo umwuka, apfa atyo, aguye i Roma, Hari kuwa 20 Mutarama 288. 

Umubiri we bawujugunye mu mazi bagira ngo abakristu batawubona bakajya bamwiyambaza- vénérer. Kuko umuntu w’Imana atazima, Sebasitiyani yabonekeye mutagatifu Lusiya, amuhishurira aho umubiri we uri. 

IBITANGAZA BYAKURIKIYE URUPFU RWE

Nyuma yo kubonekera mutagatifu Lusiya, ku ngoma y’umwami Humbert, ubutaliyani, by’umwihariko umujyi wa Pavie, bwugarijwe n’icyorezo-peste- cyahitanye abantu benshi. Malayika yabonekeye abatuye i Pavie, abamenyesha ko icyorezo kizahoshwa no kubaka aritali yatuwe mutagatifu Sebasitiyani. Iyo aritali imaze kubakwa mu kiliziya (église Saint-Pierre-aux-Liens) icyorezo cyarakize, nuko ibisigaye by’umubiri wa mutagatifu Sebasitiyani (reliques) bijyanwa i Pavie kugira ngo uwo mu maritiri yiyambazwe n’abakristu.

Mutagatifu Sebasitiyani ni umwe mu batagatifu b’abasirikari bahowe Imana ba kiliziya y’ikubitiro. Ibihugu bimwe bimufata nk’umurinzi w’abasirikare, abarinzi b’i Roma (gardes suisses) n’abofisiye ba polisi. Ni umurinzi w’imiryango imwe n’imwe y’abihayimana. (Confrérie Saint- Sébastien de Bligny-sur-Ouche en Côte-d’Or, l'ordre des chevaliers de Saint Sébastien de Soissons) akaba n’umurinzi w’imijyi myinshi ;

1.     Bratislava, umurwa mukuru wa Slovaquie

2.     Caserta, Avella, Mistretta na Assolo mu butaliyani

3.     Melilli na Cerami muri Sicile

4.  Rio de Janeiro muri Brésil, uyu mujyi washinzwe kuwa 20 Mutarama 1502, witwa   ‘São Sebastião de Rio de Janeiro’

5.     Palma de Majorque na Saint-Sébastien muri Espagne

Mutagatifu Sebasitiyani ashyinguye i Roma hafi y’ intumwa Petero na Pawulo, hari n’abavuga ko ibice by’umubiri we byakwirakwijwe muri kiliziya zitandukanye ku migabane yose. Yiyambazwa cyane cyane iyo hateye ibyorezo. Bivugwa ko muri iki gihe isi ihanganye na corona, mutagatifu Sebasitiyani ari umwe mu batagatifu biyambajwe cyane kimwe na mutagatifu Rita na mutagatifu Roch.

Uwamamaje cyane imibereho ye ni Mutagatifu Ambrozi wabaye umwepiskopi wa Milano mu Butaliyani.

Numva nagendera kuri gahunda

Umumararungu Yvonne aba muri iri tsinda
Urwibutso rw'Intama za Yezu i Bungwe 

Itsinda ry’intama za Yezu rikorera muri paruwasi ya Bungwe ni rimwe mu matsinda usangamo urubyiruko rwinshi, by’umwihariko abana. Ni itsinda ry’isuku n’ibyishimo bituruka ku burere batozwa n’ababikira ba Mtg. Chrétienne ndetse n’ubusabane bubahuza nabo bashumba. Bimaze kwigaragaza ko iri tsinda ryari rikenewe uhereye ku kamaro karyo n’ibyo abarimo bivugira. UMUMARARUNGU Yvonne, ni umwe mu basezeranye mu itsinda rya mbere, aradusangiza ku byiza byo kurererwa mu ntama za Yezu; aradusangiza icyo kuba ari intama ya Yezu bimufasha mu buzima bwa kinyeshuri.

Ati: “kuba ndi intama, mu buzima bw’ishuri ni ukumenya mbere na mbere uwo ndiwe n’icyo ndicyo,” bikamufasha kumenya igikwiriye n’ikidakwiriye gukorwa na we mu gihe runaka. Iyo utiyizi wangiza byinshi cyane, ukohokera mu bitaguhesha ishema, ugatakaza igihe cyawe mu bidashinga. Icyo Yvonne aharanira, ari nacyo izindi ntama zagakwiriye guharanira ni ukuba uwo uriwe. “Numva muri jyewe, ubwo ndi intama ya Yezu naba koko intama nyayo, numva nahora nishimye” n’ubwo umuntu ari umunyantegenke, uhura na byisnshi bimutera kubabara. Yvonne, kuba mu ntama bimutera kunyoterwa n’umuco mwiza wo kubaha no kubahiriza gahunda. Ni byo avuga muri aya magambo; “Numva nagendera kuri gahunda y’ikigo; sinkererwe cyangwa ngo nirwe mpangana n’abarimu cyangwa abanyeshuri.”

Twumva, mu buzima bwo ku ishuri, amakosa menshi akorerwa mu cyitwa ikigare, mu ntama batozwa kutagendera mu bigare. Ni byo Yvonne avuga; ‘ngomba kwitondera kugendera mu kigare kuko nta sura nziza mba nerekanye.’ Ni byo koko buri wese aba agomba kubahisha itsinda arimo kugira ngo rigaragare neza kandi rinamufashe koko kwitagatifuza no gutagatifuza abandi. Akomeza agira ati: “kuba ndi intama, ngomba kwiga ntabyukira mu magambo ngo nyirirwemo. Nkirinda kwiba no kwangiza,” akabyirinda cyane ku buryo atashimishwa no gutwara ikaramu ya mugenzi we cyangwa igikoresho cy’ishuri. Ku bwe yirinda ikibi azirikana rya jambo ngo ‘iriya na yo ni intama’ ryavugwa igihe cyose afatiwe mu makosa.  Umwana wo mu itsinda ry’intama naharanira kugendera kuri gahunda y’aho ari, akirinda kwiba no kwangiza, gusuzugura n’andi makosa, nta kabuza azaba arushaho kwegurira Imana umutima we, azirikana amagambo ya Mtg. Mariya Madalina wa Pazzi mu marembera y’ubuzima bwe bwo ku isi: “Ndasaba nkomeje kutazagira undi mwegurira umutima wanyu utari Nyagasani.”

Ni njye mushumba mwiza (Yh.10,1-18)

(Ifoto: internet)

Ivanjili yanditswe na Mutagatifu Yohani itubwira ikiganiro Yezu yagiranye n’abafarizayi, abaha ikigereranyo cy’umushumba mwiza (Yh.10,1-18). Yabahamirije rwose ko ariwe mushumba mwiza, umenya intama ze, akazigurana kandi akaziha ubuzima. Ngiki igituma intama zikunda umushumba wazo, zikamukurikira kandi zikamwumvira; koko Yezu atubereye umushumba mwiza!

Ø Yezu ni we rembo ry’intama

Yezu kristu abihamya yeruye ko ariwe rembo intama zigomba kwinjiriramo kugira ngo zikizwe.  Ati “Ndababwira ukuri koko: ni jye rembo ry’intama. Ni jye rembo; uzanyuraho yinjira azakizwa, azishyira yizane kandi abone urwuri.” Kuba uwa Yezu Kristu ni iby’agaciro kuko biduhesha ubwisanzure, tukabona urwuri nyakuri, tukarubamo twishimiye ibyiza birugize. Ese twanganya iki Kiliziya itureresha ijambo ry’Imana kandi ikaduhembuza amasakaramentu? Kiliziya ni urwuri rw’intama za Kristu kandi rusendereye ibyiza byinshi rukomora kuri uwo Kristu urubereye umutwe.

Ø Yezu, Umushumba mwiza wigurana intama ze

Ni ukuri; umushumba mwiza yigurana intama ze; uko kuzigurana kukazihesha ubuzima bw’iteka. Nimuzirikane aho turirimba ngo ‘Muze dushimire uwatwiguranye tukaronka ubuzima.’ Iki ni kimwe mu bimenyetso by’ikirenga bigaragaza ubwiza bwa Yezu Kristu, Umushumba mwiza. Twamugereranya na nde, Yezu wapfuye urupfu ruhesha abantu bose umukiro? Ahora atugoboka mu makuba duhura na yo, ntadutererana, araduhumuriza, aradutabara. Ese ibyo wagezeho byose wabishobojwe na nde? Ibibi byaguhushije, ibyo wahonotse amahoro ni ku mbaraga zawe? Nitwemere tumwumve ijwi rye; turyumvire twima amatwi iby’ahandi byose. Niwe wenyine tugomba gukurikira we utubwira ati “ndetse nemera guhara ubugingo bwanjye, nkabutangira intama zanjye.”

Ø Yezu, Umushumba mwiza, atanga ubugingo

Intama zikesha ubuzima umushumba uziragira, uzimenyera ubwatsi bwiza n’amazi afutse, akazimenyera isaso n’ibindi byose zikeneye. Natwe ibyo dukenye ngo tubeho neza nk’abajya mu ijuru, Yezu arabifite kandi abitanga ku buntu; kwa Yezu hari byose; nta nzara ibayo, nta nyota. Yezu Kristu arahari wese muri Kiliziya kandi ni we rembo, inzira, ukuri n’ubugingo, akaba n’umugati utanga ubugingo wamanutse mu ijuru. Ese ubwo buzima ufite wabuhawe na nde? Kwibaruka ni ugutanga ubuzima, ese ibyo wabyishoboza, bitari mu bushake bwe? Byose ni kubwa Yezu, umushumba mwiza!

Ø Umushumba mwiza ahorana impuhwe

Umworozi mwiza ntatuza, ashimishwa no kubona amatungo ye ameze neza kandi yiyongera. Na Yezu Kristu ntashimishwa no kubona intama zitari mu rwuri ahubwo anezezwa no kuzikoraniriza mu gikumba kimwe ngo zisangire urwuri rutoshye n’amazi afutse. Yezu agira urukundo nyampuhwe ruhoraho. Ni kenshi ducumura, tukirengangiza urwo rukundo rwe, ruhora rutwibutsa ko tugomba guhorana umutima utunganye; ese We aradutererana? Kutugira abe, akaduhaza ubuzima kandi ntaduheze ku mbabazi twabiganya iki? Ni uko se tubikwiriye? Nimwongere mutekereze kuri aya masakaramentu; Batisimu, Ukarisitiya, Penetensiya…

Bavandimwe natwe batisimu twahawe yaduhaye ubutumwa bwo kuba abashumba b’ubushyo bwe. Tube abanyamwete mu butumwa nyabutatu dukesha batisimu tuzirikana ko “icyaha gihindura umuntu umunebwe naho ubutabera bwa Kristu bukamugira umunyamurava (S. Jean Chrysostome)”.

Yezu niwe wabahamagaye, muramubenguka

Itsinda ry’intama za Yezu zir imuri Salle

 Urwibutso rwi Intama za Yezu i Bungwe

Ni ingingo yibukijwe abakristu bitabiriye igitambo cy’Ukarisitiya cyabereyemo amasezerano y’abana 54 babarizwa mu itsinda ry’intama za Yezu. Mu muhango witabiriwe n’imbaga y’abakristu harimo n’abihayimana bo muryango wa Mtg. Chrétienne bashinzwe gutegura no kwita ku ntama za Yezu, Padiri Antione NGAMIJE MIHIGO, padiri mukuru wa Paruwasi Regina Pacis Bungwe yibukije abagiye kwinjira mu rwuri, ko bahamagawe na Kristu, ati ‘Yezu niwe wabahamagaye, muramumenya, muramubenguka.’ Koko rero, Nyagasani Yezu niwe uduhamagara, akaduha ubutumwa butandukanye dusohoreza muri kiliziya ye, yuzuye ububasha bwe.

Nibyo padiri Antoine yabwiye imbaga y’abakristu, ati “Kiliziya ni iya Kristu, niyo mpamvu ububasha bwayo ibukomora kuri Kristu kandi ikabuhorana.” Uwo Kristu uduhamagara ntagira iherezo. Kumukurikira ni ukugira uruhare kuri kamere y’urukundo n’ukutagira iherezo bye. Padiri yamenyeshe abakristu ko ‘nidukurikira urukundo rwa Kristu, tugakundana nk’uko yadukunze, tuzahoraho iteka.’

Padiri Antoine akomeza yibutsa intama za Yezu ibikwiriye kuziranga. ‘Mugomba kuba mukundana, abo mwigana, abo muturanye, mugomba kubagaragariza urukundo’ kuko nta kindi bahamagarirwa kitari urukundo nkuko padiri akomeza abishimangira; ‘ikigomba kubaranga ni urukundo; kurangwa n’urukundo ni cyo Yezu abahamagarira.’ Ni byo koko Yezu niwe mutwe wa kiliziya kandi asangiye kamere na se; tuzi neza ko Imana ari urukundo niyo mpamvu Padiri Antoine agira ati “urukundo ni ishingiro rya Kiliziya!”

Padiri mukuru Antoine yakomeje inyigisho ye, yibanze ahanini ku bana bari mu rwuri, abagiye kurwinjiramo n’ababyeyi ahamya ko abana bagomba kubaha ababyeyi n’ababyeyi bakubaha abana babo, bakabakosora ariko birinda kubahahamura kandi bagafata iyambere mu kubereka icyiza no kucyibatoza ubudahuga. Yanibukije isano iri hagati y’umwana n’umubyeyi we wa Batisimu agira ati ‘umubyeyi wa batisimu afite ubuzima bwa roho kando roho yawe irabukeneye.’ Birakwiye rero kububaha no kubegera igihe twitegura amasezerano kugira ngo badusabire ku Mana. Erega nta masezerano yoroha, kireka iyo utayahaye agaciro cyangwa utazi icyo avuze mu buzima bwawe n’ubwa Kiliziya ya Kristu.

Bana, ntama za Yezu nimukunde Yezu, we Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu. Nimuzirikane ko amasezerano yose, harimo n’iryanyu, ashingiye ku rukundo bityo mukunde Yezu kuko abikwiye, ntawe uhwanije ubwiza na we kandi agomba guhebuza byose gukundwa nk’uko tubizirikana mu isengesho ryo gukunda.

Gukunda Yezu ni ukwifuza gusa na we, ni ukurarikira ibyiza agabira abemeye kumugira ibanze mu mitima yabo, ni uguharanira kuba nka we no gukomezwa na we igihe wamutengushye ukagwa bityo akaguhunda imbaraga-nyabuzima. Bana Mtg. Efuremu ati “Aragowe kandi ateje impuhwe uri kure y’urukundo rw’Imana.  Iminsi ye ayimara asinziriye mu byago, kure y’Imana, ahataba urumuri nuko agatura mu mwijima (S. Ephrem le Syrien. Discours sur les vertus et les vices.)

“Nzakurikira Yezu mu budahemuka”

Ubanza ibumoso ni we MUKUNDIMANA Séraphine 
Urwibutso rw'Intama za Yezu i Bungwe

Mu ntama za Yezu, abana bigiramo ibintu byinshi bibafasha gukomera mu kwemera no kwagura ubumenyi hagamijwe kongera ikigero cy’ubutungane. Ni byo koko intama za Yezu zihugukiye kwamamaza ijambo ry’Imana atari mu magambo gusa ahubwo mu buhamya bw’imibereho yabo ya buri munsi. Waruzi icyo abana bungukiye muri iri tsinda? MUKUNDIMANA Séraphine ni umwe mu basezeranye kuri uyu wa 19/05/2019. Aradusangiza kubyo yungutse n’imigambi ye mu kwitagatifuriza muri iri tsinda.

“Mu ntama za Yezu, nigiramo ijambo ry’Imana, kubaha abato n’abakuru, kwirinda icyaha cyose. Namenye gukurikira Yezu binyuze mu isengesho. Namenye ko iyo ugiye gusenga ubanza ugatuza. Mu ntama nigiyemo uko umwana warezwe neza asubiza; uhanika urutoki, ugasubiza ari uko baguhaye umwanya.” Intama za Yezu zitozwa ibintu byinshi binyuranye umuntu akenera mu buzima kugira ngo abe umuntu mwiza, utunganiye Imana n’abantu. Twavuga nk’uburyo umuntu akomanga iyo asanze urugi rufunze n’umuco wo gusuhuza no kwikiriza abandi.

“Amasezerano nakoze avuze ko ntagomba gusezerana mu rindi tsinda cyangwa ngo mvemo nta mpamvu kubera ko iyo uzimiye uba ubabaje uwagukoresheje ayo masezerano. Icyo amasezerano amariye ni uko nzakurikira Yezu igihe cyose kandi nkamukurikira mu budahemuka.  Amasezerano nakoze avuzeko ngomba kuba intama yujuje ibyangombwa, ntagomba gusiba nta mpamvu kandi niyo naba nagize impamvu ngomba kubimenyesha uhagarariye itsinda nasezeranyemo.” Twibuke ko mubyo umwana uri mu ntama za Yezu agomba kumenya harimo no gusobanukirwa neza icyo intama ari cyo n’icyo iryo tsinda rigamije muri kiliziya ndetse no kudahisha icyiza (mu kwemera) afite ku mutima we, bityo akaba nka Mtg. Karoli Lwanga wahamije ukwemera kwe avuga ati “Ntidushobora guhisha icyo dufite ku mutima.”

Inkomoko y’Abahire ba Nyina wa Jambo

Paruwasi ya Muhororo (Ifoto: Diyosezi ya Nyundo) 

… Abakobwa barindwi bakoraga mu ishyirahamwe Abadacogora ryo ku Mubuga, buri wese ku giti cye yagize igitekerezo cyo kwiyegurira Imana ariko bose bakazitirwa n’uko batari barize amashuri kandi muri icyo gihe imiryango y’Abiyeguriye Imana yaremereraga gusa abafite amashuri yisumbuye.

Abo bakobwa bagishaga Musenyeri Gasore Ludoviko inama ku buryo bakwiyegurira Imana, nawe akabona bitoroshye kubera bo batari barize amashuri. Mu mwaka wa 1982 abo bakobwa bari abaririmbyi bakaba no mu ikoraniro ry’Abakarisimaki, baje kujya i Kibeho maze bumva icyifuzo cya Bikira Mariya ko ashaka ko urubyiruko rumubera indabo nziza. Abo bakobwa bahise bumva ko nabo baba muri izo ndabo, nuko bagarutse bashyikiriza icyifuzo cyabo Musenyeri Gasore Ludoviko wari Padiri mukuru wa Paruwasi yabo. Musenyeri Gasore Ludoviko yakomeje gusengera icyo cyifuzo, akajya agisha inama kenshi n’abandi bantu b’inararibonye mu byo kwiyegurira Imana. Uko iminsi yahitaga niko abo bakobwa barushagaho kugira inyota yo kwiyegurira Imana, ibyo bigatera Musenyeri Gasore kurushaho kwibaza icyo yabakorera.

(iyi nkuri yakuwe mu nkuru yitwa “Ku nshuro ya mbere abahire ba Nyina wa Jambo basezeranye” y’akanyamakuru ka diyosezi ya Nyundo, UMUSEMBURO W’UBUSABANE, N° 34, P 27-31)

Roho w’Imana yaje kumumurikira, asanga amashuri atakomeza kuba imbogamizi yo kwiyegurira Imana, ahubwo asanga nibiba koko iby’Imana bizakomeza. Ibyo byatumye mu kwezi kwa 3/87 yemera ko abo bakobwa batangiza urugo rwabo rwa mbere, ku Mubuga, mu isoko ryo mu Ryaruhanga.

Byari ikintu gishya kubona abantu bashaka kwiyegurira Imana biyemeza gutura mu isoko rwagati. Hagati aho bakomeje gukorana na Musenyeri Gasore, nawe ariko yibaza amaherezo y’abo bantu, ari nako abandi bamuca intege bashaka ko abasezerera bagasubira iwabo.

Mu bushishozi bwe, Musenyeri Gasore yashatse kumenya uko abo bakobwa (bari batarabona izina ry’Abahire) batekereza imibereho yabo, nuko umunsi umwe, abaza buri wese ku giti cye uko abyumva, kandi umaze kubazwa ntagire aho ahurira n’abatarabazwa. Ngo icyatangaje ni uko ibisubizo byabo byose byagushaga ku ngingo nterahirwe nk’uko tuzisanga mu Ivanjiri ya Mutagatifu Matayo (Mt 5, 2-12). Aha ni naho hakomotse izina “Abahire ba Nyina wa Jambo”. Ni abahire kubera ko bahisemo kubaho bamurikiwe n’ingingo nterahirwe. Ni aba Nyina wa Jambo kubera ko Bikira Mariya Nyina wa Jambo I Kibeho yifuje ko bamubera indabo nziza.

Padiri Fabiyani yavuze ko abahire bakomeje kwiyongera ku buryo mu 1994 hari haratangiye ingo 11. Twakwibutsa ko abatangiye ndetse na Musenyeri Gasore wabagiraga inama bose bahitanywe na Génocide yo mu 1994. Abasigaye bari baraje babasanga mu muryango bakomeje uwo muhamagaro, ndetse hiyongeraho n’abandi ariko aho Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere aherewe inkoni y’Ubushumba, abasaba kuba baretse kwakira abandi kugira ngo habanze hagaragazwe uburyo abagana uwo muryango bazarerwa ku bijyanye no kwiyegurira Imana, n’uburyo bazibeshaho.

Kugira ngo ibyo bizagerweho, Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis yashyizeho ikipe izategura kandi igakurikirana ishyirwaho ry’iyo gahunda. Iyo kipe yari igizwe na Padiri Augustin Karekezi, Padiri Raymond Delporte, Padiri Fabiyani Rwakareke na Mama Marie Paul Emmanuel Aziya. Bakoze uko bashoboye bafatanyije na none n’abayobozi b’Abahire, amategeko agenga Umuryango w’abahire araboneka ndetse n’uburezi bw’Abahire buratangira. Umuryango w’Abenebikira wemeye ko Mama Marie Paul Emmanuel akurikirana by’umwihariko uburezi bw’Abahire ndetse akabana nabo. Abari baratangiye hagati ya 87 na 97 bagiye baza ku Nyundo mu byiciro bitandukanye bakamara umwaka batozwa ibyo kwiyegurira Imana. Postulat na Noviciat byari bitaratangira. Mu mwaka wa 2004, Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere yemeye ko Postulat na Noviciat bitangira. Ku Muhororo hari Postulat naho ku Nyundo hakaba Noviciat.

Mu mwaka wa 2005 Umuryango w’Abahire wateye intambwe ikomeye: Tariki ya 1/1/2005 Musenyeri Alexis Habiyambere, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yemeye Abahire ba Nyina wa Jambo nk’Umuryango w’Abakristu bishyize hamwe. Tariki ya 11/2/2005 nibwo abahire ba mbere bagize amasezerano ya mbere mu muryango w’Abahire ba Nyina wa Jambo. Abo basezeranye bwa mbere, ubu bageze igihe cyo gusezerana burundu. Kuri iyi tariki ya 11/2/2011 basezeranye ari 39.

Padiri Fabiyani yakomeje avuga ko Umuryango w’Abahire ba Nyina wa Jambo atari nk’iyindi miryango y’Abiyeguriye Imana twari tumenyereye ifite imbaraga, aho abayirimo usanga baba mu ngo zifunze. Abahire ba Nyina wa Jambo bo bahisemo kuba rwagati muri rubanda, bakabaho mu bwicishe bugufi, bigana ubuzima bwa Bikira Mariya i Nazareti, bakabeshwaho n’imirimo bakora nk’abandi bantu bose ariko kandi bakagira n’igihe cyo gusenga. (…)  

Muri Paruwasi ya Muhororo Muhororo hari Postulat naho ku Nyundo hakaba Noviciat                                                                                                 

Monday, January 17, 2022

Ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we. (1Yh.4,21) I

(Hifashishijwe inyandiko: « Recueil d'Apparitions de Jésus aux Saints et aux Mystiques » ya Padiri Auguste Saudreau, o.p. yasubiwemo mu 1882, ku izina: ‘Les Divines Paroles ou ce que le Seigneur a dit à ses disciples dans le cours des siècles chrétiens) Bavandimwe, itegeko twahawe ni rimwe rukumbi; urukundo: ‘Tugomba gukundana’ (1Yh.2,11) kuko dufitanye isano: turi abavandimwe. Isano dukomora ku kiduhuza ni ubuvandimwe. ngaho nimusubize amaso inyuma, murebe ibibahuza: akazi, itsinda, umuryango, igihugu, kiliziya… Aha, hose tuhavoma ubuvandimwe, bityo tukaba umwe kubera iyo sano dusangiye. Imana, yo Muremyi wa byose yaramye ibiriho, ibirema mu rukundo. Ibibeshaho muri rwo, ari ukugira ngo urwo rukundo rubirange kandi rubigenge ubuziraherezo. Yabiremye ari byiza nkuko ibyishakiye; nuko ‘Imana ireba ibyo yari imaze gukora byose isanga ari byiza rwose (Intg.1,31).’ Maze kubw’urwo rukundo rwayo, buri kiremwa gihabwa ububasha bwacyo n’ibigitunga (Soma Intg.1,27-30) kugira ngo gikomeze kubaho kinogeye Umuremyi wagihanganye ubwiza nta makemwa! Ni ukuri ‘ibiremwa byose abiha ikibitunga, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka (Zab.136,25). Urwo rukundo twaruhaweho umurage na cya gihe Imana itugaragarije amategeko yayo, ibinyujije kuri Musa. Ayo mategeko adusaba kuyikunda no gukunda bagenzi bacu; nuko rero, ‘ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we (1Yh.4,21).’ Ni impamo, gukunda mugenzi wawe ni ikimenyetso kidashidikanywaho cy’urukundo ikiremwa gikunda Imana, kuko Imana ari umuremyi,umubyeyi n’umurinzi w’abantu bose (Yezu yabibwiye Mtg. Gatarina wa Gênes). By’agahebuzo, Imana yatugaragarije urukundo idukunda igihe iduhaye Yezu Kristu ho incungu; koko ‘Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi kugira ngo tubeshweho na We (1Yh.4,9)’; mu rukundo rugaba ibyiza by’ijuru.

I.            Urukundo rwa kivandimwe ni ururmuri rwakirana, rugakura umwijima

Ni urumuri koko, kuko rukomoka ku Rumuri (Soma Yh.1,9): urukundo rudashingiye kuri Yezu Kristu, we Rumuri rw’amahanga, si urwo tuvuga kandi si narwo duhamagarirwa. Waba utiyumvisha neza akamaro ko gukunda umuvandimwe wawe? Ijambo ry’Imana ni ryo ritumenyesha neza akamaro ko gukundana nk’abavandimwe kandi ntirihweme kubidukangurira: ‘Naho ukunda umuvandimwe we, aba atuye mu rumuri, kandi nta n’ikimurimo gishobora kumugusha. Ariko uwanga umuvandimwe we aba ari mu mwijima, akagenda mu mwijima ntanamenye aho agana, kuko umwijima uba wamuhumye amaso’ (1Yh.2,10-11). Ngaho uhisemo kugendera mu mwijima ngo umuhume amaso bityo yegukire kugushwa n’ibimutuyemo nahitemo ku mugaragaro kwanga umuvandimwe we. Ntibikabe mu bemeramana! Urwo rukundo nta handi rukomoka hatiri kuri Data waremye no kuri Yezu wacunguye no kuri Roho urukongeza ku isi; ubwo kurwihunza ni uguherera he?   Yezu ati ‘iyo roho inkunda, ikunda mugenzi wayo, uwo ni Mtg.Gatarina w’i Siyena ubwirwa na Yezu; bitabaye ibyo urukundo rwayo ntirwaba ari urunyakuri kuko kunkunda no gukunda mugenzi wawe ari kimwe. Uko roho irushaho kunkunda niko irushushaho gukunda mugenzi wayo kuberako urukundo imukunda rukomoka mu rwo inkunda (Dialog. ch. VII). Kuri iyi si nta muntu n’umwe udahamagarirwa gukunda kuko bose mufitanye isano. Uwo mudahujwe n’ababyeyi, muhuzwa no guturana, gukorana cyangwa gusengana, cyangwa ko mwaremwe n’Umuremyi umwe. Nuko rero ntihakagire uwo uvutsa iyo mpano y’Imana; urukundo ruduhuriza muri Kristu Nyagsani! Uzakunde bose na byose, kireka ibigukonozamo urukundo rw’Imana: ‘Ntimugakunde isi n’ibyo ku isi. Niba umuntu akunze isi, urukundo rw’Imana Data ntirumubamo, kuko ibiri ku isi byose, nk’irari ry’umubiri, n’irari ry’amaso, n’umwirato w’ubukungu, bidakomoka ku Mana, ahubwo bikomoka ku si’ (1Yh.2,15-16).

II.         Gukunda umuvandimwe wawe ni ugukunda Yezu

Ntuzabikorane umutima uryarya cyangwa ubwibone, ntuzabikore wijujuta cyangwa ubiha gaciro gake. Gukunda umuvandimwe ni ugukunda Nyagasani kandi birimo inyungu nyinshi. Tuzi ko Nyagasani tumusanga mu Ijambo ry’Imana no mu masakaramentu, ni byo rwose. Si aho honyine gusa kuko anagaragarira mu bantu, byumwihariko abo utabikekera ukoresheje amaso y’umubiri. Ibyo byose uzakorera umuvandimwe bimugaragariza urukundo, naho yaba atabyumva cyangwa atabibona kubera intege nke z’ubuzima bwe, ni Yezu uzaba ubikoreye. Ni impamo rwose ugurije umuvandimwe aba agurije Imana kandi nta gihombo kirimo. Mugaraze urukundo rwanyu igihe cyose, ahantu hose no muri byose kandi ntacyo mwirengagije; mwirinde kugushwa n’amakuba muzirikana ko uzafasha, abigiranye impuhwe, ugeze mu marembera azaba kimwe n’uwasangiye na Nyagasani ububabare kandi ko n’uzitabira imihango yo gushyingura, abigiranye ubuyoboke burimo urukundo azahwana nk’uwubashye imva ya Yezu (byabwiwe Mtg. Mechtilde). Nukunda by’ukuri ntuzabura kwiturwa ishimwe rihwanye n’ibyo wakoze. Ukumvisha amatwi yawe amagambo y’ihirwe nkayo Yezu yabwiye Mtg. Yohani w’Imana (Jean de Dieu) ashimirwa urukundo akunda indembe, ati‘Yohani nijye ukorera ibyiza abakene baronka mu izina ryanjye; ni njye utegera ikiganza ituro ubaha, njye wambaye imyembaro yabo, njye woza ibirenge igihe cyose ubikoreye umukene cyangwa umurwayi.’

III.       Gukunda umuvandimwe wawe ni ugukunda bose utarobanuye      

Wasanga utekereza ko hari abo ugomba gufasha n’abo ugomba gusubiza inyuma; si uko bimeze kuko abantu bose ari abavandimwe bawe; cyane cyane abo b’intamenyekana, indembe, abatereranwe, ba bandi wita intabwa, insuzugurwa, ruvumwa...n’abndi batagikira ubitaho kireka Imana yonyine ibitaho yifashishe abandi bantu nkawe. Muvandimwe, uritonde utavaho wirukana Imana ije igusanga mu ishusho y’abo. Wibuke ko Mtg.Papa Girigori mukuru wasangiraga n’abasabirizi-abashonji, ubwo yari agiye gukarabya umukene, nuko uwo mukene agahita azimira Papa ubwo yafataga ibase, mu ijoro rikurikiraho Nyagasani yamubonekeye amubwira ati ‘Munyakira bisanzwe mu bikoresho byanjye ariko mwanyakiriye ejo uko ndi- en ma personne.’ Kwirukana umuvandimwe uje agusanga ngo umufashe ni ukwirukana Imana imwigaragarizamo kugira ngo igukize wowe aje asanga. Imana iragukunda kandi ni yo ikubeshejeho n’ubwo udatunganye, ntukayirukane rero igihe igusanze muri ubwo buryo. Wowe ushaka kunyura Imana, umenye kwakira nabi abo bagushakaho ubufasha ari ukwakira nabi Imana. Kandi gusuzugura ingorwa ni ugusuzugura Imana. Nyagasani yiyeretse Marigarita w’Isakaramentu ritagatifu (La vénérable Marguerite du Saint-Sacrement), amwiyereka akomeretse umubiri wose kandi ashengurwa n’ububabare kubera uko abatunzi bagenzereza nabi abakene. amwibutsa ko abakire bamuhemukira cyane iyo bamukwena baseka abakene- moquent de moi en la personne de ces pauvres, bakanga kumuvugisha no kumureba-We wigaragariza muri abo baciye bugufi- (Vie, par Amelotte, liv. 5, ch. VI.). Abavandimwe bacu badukeneyeho urukundo bafite agaciro gakomeye mu maso y’Imana; nta cyiza nko kubitaho tubahereza kuko ari ukwita ku Mna no kuyihereza.

 

Tumenye Isakapulari ya Mutagatifu Dominiko

Isakapulari ya Mutagatifu Dominiko ni imwe mu masakapulari menshi, ikaba kandi kimwe mu bimenyetso byinyuranye by’ubuyoboke dusanga muri Kiliziya. Ibyo bimenyetso bigamije gufasha abakristu babikoresha kurushaho kunga ubumwe n’Imana, yo ibyifashisha kugira ngo ibakize ; ibarinde, ibakomeze, ibatagatifuze kandi ibiyegereze, bityo na bo bakayifasha gukiza isi.

Isakapulari ya Mutagatifu Dominiko yambarwa n’abihyimana b’abadominikani n’abandi baba mu miryango y’abalayiki y’abadominikani (fraternités laïques dominicaines). Ni isakapulari y’umweru, akenshi iba iriho umusaraba w’abadominikani cyangwa ku ruhande rumwe ifite ishusho ya mutagatifu Dominiko apfukamye imbere y’umusaraba naho kurundi hari umuhire Rejinalidi wa Oreya (le bienheureux Réginald d'Orléans) ahabwa na Bikira Mariya umwambaro wera w’abadominikani. Mutagatifu Dominiko (Dominique de Guzmán), intumwa ya Rozari, niwe washinze umuryango w’Abadominikani, abyemerewe na Papa Honorius wa III mu1215. Yitabye Imana kuwa 6 Nzeri 1221, yandikwa mu gitabo cy’abatagatifu na Papa Girigori wa IX kuwa 3 Nyakanga 1234

Uyu Rejinalidi, wigishije imyaka myinshi amategeko ya Kiliziya i Saribone (Sarbonne- paris) yaje guhurir i Roma na Karidinali Hugolini (Hugolin d’Agnan) waje kuba Papa Girigori wa IX na we amuhuza na Mutagatifu Dominiko. Rejinalidi akiri i Roma yarwaye, aza gusurwa na Dominiko, amusezeranyako nakira aziyegurira Imana, nawe akinjira mu bagize umuryango w’Abadominikani kuko yari yaratwawe n’inyigisho za mutagatifu Dominiko. Akirwaye nibwo Bikira Mariya yamubonekeye akamugaragariza umwambaro wera w’abadominikani kandi akamusaba kuwambara. Yaje gukira nuko amasezerano ye yo kwiyegurira Imana ayakorera imbere ya Mutagatifu Dominiko, yitabye Imana muri Gashyantare 1220, yatangajwe nk’Umuhire na Papa Piyo wa IX mu 1875. Isakapulari yemejwe na Papa Piyo wa X kuwa 23 Ugushyingo 1903 hamwe na Indulujensiya y’iminsi 300

Ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we. (1Yh.4,21) II

 

 Gukunda umuvandimwe wawe ni ukumusabira, ukanishimira impano afite

 (Hifashishijwe inyandiko : « Recueil d'Apparitions de Jésus aux Saints et aux Mystiques » ya Padiri Auguste Saudreau, o.p. yasubiwemo mu 1882, ku izina: ‘Les Divines Paroles ou ce que le Seigneur a dit à ses disciples dans le cours des siècles chrétiens)

Isengesho ritubuganizamo ububasha buduhumura, budukiza kandi bukadushoboza icyiza. Gusabira mugenzi wawe ni igikorwa cy’urukundo gikiza Kandi gikwiriye kuko gifite akamaro gahebuje. Ngibyo ibishimisha Yezu, we wabwiye Anyesi wa Langeac ati; ‘…nshimishwa n’ubushake bwawe bwiza bwo kwitangira abakene banjye mu buryo bw’inyuma. Bitangire mu buryo bwo ku mutima, ubasabira cyane, ibyo bizabagirira akamaro kurusha. Sabira kandi abanyabyaha bahari ku bwinshi na roho zo muri purigatori, cyane cyane abo ubwirizwa gusabira.’ Ukunda mugenzi we kamdi ntarangwa n’ishyari kuko yishimira impano zahunzwe abandi. Koko rero, ‘bose, uwo ni Mama Mechtilde ubwirwa na Yezu, abakunda impano nahunze abandi bazakira imigenzo n’ikuzo rimwe nk’abo nahaye impano. Mubyumve, ko urukundo duhamagarirwa kugira ari uruhorana ibyishimo n’isengesho bitihugiraho. Ni urudufasha kubana n’abandi neza, tububaha,twubaha Imana kandi natwe tukiyubaha. Ukunda Imana aba ayubaha. Nuko rero ‘Ntuzibe mugenzi wawe, ntuzamubeshye cyangwa ngo umuhende ubwenge.  Ntuzariganye mugenzi wawe cyangwa ngo umwibe; igihembo azaba yakoreye ntuzakirarane utakimuhaye. Ntuzatuke igipfamatwi cyangwa ngo ushyire umutego imbere y’impumyi. Nugenza utyo, uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho (Lev.19,11.13-14).’

 

II.         Gukunda umuvandimwe wawe ni ukunga ubumwe na we; mu mvugo no mu ngiro

Urukundo nirwo rudukoraniriza, nk’abana b’Imana, muri Kiliziya imwe. Duhujwe n’ukwemera kumwe na Batisimu imwe kandi rukadihihibikanya kubera Kristu na Kiliziya ye. Nirwo dukesha gusabagizwa n’ibyishimo; tukaririmba ‘ALLELLUYA, Zabuli n’ibisingizo.’ Nirwo kandi rutugira abana bishingiwe kibyeyi bityo rukadukura mu banyamahanga kuko ho nta byishimo twahabonera. None se ‘twaririmba dute indirimbo y’Uhoraho mu guhugu cy’amahanga (Zab.137,4)?’ Biragatsindwa kuko dufite iwacu n’umubyeyi udukunda. Nta cyiza rero nko gukomeza kwitwa abavandimwe kandi turibo koko, tunabigaragaza mu ngiro. Icyo gihe nibwo tuzataraka turirimba tuti ‘Mbega ngo biraba byiza, bikananyura umutima, kwibumbira hamwe, turi abavandimwe (Zab.133,1).’ Muvandimwe aho uzaba uri hose uzazirikane ko urukundo n’ubuvandimwe budakwiye kuba imvugo gusa ahubwo ingiro. Nk’uko Mtg. Gatarina wa Gênes yabibwiwe, nawe Yezu arakubwira ati ‘Mwana wanjye, nifuza ko igihe cyose muzasabwa gukora igikorwa cy’urukundo- nko kwitangira abakene n’abarwayi- ntimuzigere mubyanga, buri gihe mujye mukora ugushaka kw’abandi (Bolland, p. 157; Vie, ch. VII.). Erega nawe uri nka Mtg. Véronique Juliani Yezu yabwiye ati ‘nkusabye urukundo rudahemuka, rusukuye, rugurumana kandi ruramba; kandi ningombwa ko urwo rukundo rwigaragariza mu bikorwa by’urukundo uzakorera abavandimwe[ababikira] bawe bose. ubuzima bwawe nibube igikorwa gihoraho cy’urukundo ; nkukeneye mu rukundo’ (Diario, 12 agosto 1696.)

 

III.       Gukunda ni ukwifashisha intege nke z’abandi mu kwitagatifuza no gutagatifuza abandi

Urukundo dusabwa si urushingiye ku byiza dukorerwa, duhabwa, ahubwo niururenga ibyo, rukisanzura no mu bitubabaza bituruka ku ntege nke za muntu no kumvira umushukanyi kwe. Bavandimwe,urukundo rwa kivandimwe rwakira bose kuko no ‘mu batubabaza, tubonamo Imana idutagatifuza, ikaduhindura bashya kuko urukundo rwa kibyeyi nta n’akuka k’umuyaga, uwo ni Nyagasani ubibwira Gertrude, yakwemerera kuduhangara atari ukugira ngo abantu bakire umukiro w’iteka nk’igihembo (Liv. 3 ch. 30 n°13 ; éd. Lat., p.184)’. Koko rero, umusaraba ni ngombwa mu buzima bw’uwemera kuko Nyagasani yawifahishije kugira ngo akize mumtu. Abo bavandimwe baduhemukira batubera iibyambu by’akababaro tugomba kwambukana ibyishimo tugana Yeruzalemu nshya. Nuko rero, nk’uko Yezu yakunze ibyambu by’umubabaro natwe tugomba gukunda abatubabaza; ni bwo buryo bwo kubaha Umusaraba wa Kristu tuzirikana uko yawuhetse, akawubambwaho, akawupfiraho akifitemo urukundo rusabira abanzi be. Gukunda abanzi bacu nk’uko dukunda abatugirira neza ni byo Yezu asaba abifuza kumubera inkoramutima, bakabikorera kumwubaha n’umukiro wabo bwite bityo bakabironkamo imigisha y’igisagirane iturutse kandi ku gukosoza ibicumuro ibikorwa byiza [Yezu yabibwiye Gertrude (Liv. 4, ch. 52)]

IV.       Gukunda kivandimwe ni ugufasha abakene n’abashonji kubona ibyo bakeneye

‘nari nambaye ubusa muranyambika’: aya magambo si inyandiko yo muri bibiliya gusa, ahubwo ni ukuri kwabwiwe benshi nyuma yo kwitangira abakeneye kwambikwa. Yezu yababonekeye afite ibyo bari batanze nk’ikimenyetso cy’uko ariwe babihaye; rimwe akababaza niba babyibuka. Tuvuge nka Mtg. Gatarina w’i Siyeni wibukijwe umwenda n’agasaraba yari yatanze nk’imfashanyo (Vie, par le bienheureux Raymond, 2° part., ch 3.). Mtg. Maritini, umwepiskopi wa turuse- Tours-  wabwiwe, nyuma yo kwambika umukene ngo ‘Maritini…yanyambitse uyu mwambaro’, n’umuhire Gatarina wa Racconigi, ku myake ye 13, nyumba yo kwambika umuhungu wasabirizaga, yahishuriwe ko azakorera Imana atabitewe no gutinya ubucakara ahubwo abitewe n’urukundo rusukuye, nta kimuhangayikishije kitari Imana yonyine n’ibiremwa byayo. Bavandimwe, mumenye ko Yezu aba mu bakene be kandi nimwo ashako komumuhereza kugira ngo ku munsi w’urubanza azabiture ibyo mwamukoreye binyuze muri uwo mukene, kuko icyo mwakoreye umwe mu bandimwe banyu baciye bugufi, ari we mwagikoreye. Mtg. Mechtilde ubwo yararwaye yabwiwe na Yezu ati ‘ntutinye, nta kizaguhungabanya kuko ari njye wikorera by’ukuri ibikubabaje. Kubw’iyo mpamvu, uko bakwitaho niko banyitaho kandi nzagororera abo bantu nk’aho arinjye bakoreye.’ (IIe part., ch. IXL.) Ni impamo rwose ugurije umuvandimwe aba agurije Imana kandi nta gihombo kirimo. Mugaraze urukundo rwanyu igihe cyose, ahantu hose no muri byose kandi ntacyo mwirengagije; mwirinde kugushwa n’amakuba muzirikana ko uzafasha, abigiranye impuhwe, ugeze mu marembera azaba kimwe n’uwasangiye na Nyagasani ububabare kandi ko n’uzitabira imihango yo gushyingura, abigiranye ubuyoboke burimo urukundo azahwana nk’uwubashye imva ya Yezu [byabwiwe Mtg. Mechtilde (IIe part., ch. IXL.)]. Mbega ukuntu gukunda bihebuje! Koko nta cyaruta urukundo…. (1Kor.13,4-8a.13) 

Muvandimwe Imana yakuremye mu rukundo, ikubeshejeho kubw’urukundo kandi iragusaba kubaho muri rwo; nta kindi yakuraze kitari urukundo. Nimucyo turwimike mu buzima bwacu rutubere ikirango kitajorwa kandi ntigisibangane. Ni byo Imana idusaba kandi “tugomba kumvira Imana kuruta abantu (Intu.5,29)”. (Indirimbo zo kuzirikana: Amasoko y'ubugingo ya A. Fabien Hagenimana, urukundo ya Rugamba cyprien, Z 135, Urukundo unkunda ya A. JM Bonaventure, Urukundo rudukoranyije, nimugire urukundo, Kwiturira mu rukundo)

Sobanukirwa n’Isakapulari ya Bikira Mariya, Umubyeyi ugira inama nziza

Muri Kiliziya, tuhasanga ibimenyetso byinshi by’ubuyoboke, bifasha abakristu gusenga no kurushaho gusabana n’Imana rwagati mu bantu, bazirikana ko Imana iba mu bantu kuko ari abayo na Yo ikaba Iyabo. Kimwe muri ibyo bimenyesto ni n’Isakapulari ya Bikira Mariya, Umubyeyi ugira inama nziza.

Isakapulari ya Bikira Mariya, Umubyeyi ugira inama nziza (Notre-Dame du Bon Conseil) ni isakapulari ifite ibara ry’umweru y’abo mu muryango wa mutagatifu Agusitini (Augustins) n’abandi bose bifuza kuyambara. Igira umushumi utagombera kuba umweru, ikagira ku ruhande rumwe ishusho ya Bikira Mariya, Umubyeyi ugira inama nziza n’ikirangantego cya Papa (ikamba rya Papa n’imfunguzo) ku rundi ruhande, handitseho aya magambo : "Mwana wanjye, kurikiza inama ze, Lewo wa XIII" (Mon enfant, suivez ses conseils, Léon XIII).

Abo mu muryango wa mutagatifu Agusitini (Augustins) nibo bakoze iyi sakapulari nk’ikimenyetso (insigne) cy’itsinda bashinze ry’abakristu ryitwa ‘pieuse union de Notre- Dame du Bon Conseil’. Iryo tsinda cyangwa umuryango (confrérie) ryemejwe na Papa Benedigito wa XIV kuwa 2 Nyakanga 1753.

Ni Papa Lewo wa XIII wemeje iyi sakapulari kuwa 21 Ukuboza 1893 na indulujensiya ku bakristu bose bazayambara bitagombye ko bari mu muryango w’ Umubyeyi ugira inama nziza (confrérie du Bon Conseil). Amategeko ya Kiliziya yemerera umusaseridoti wese ububasha bwo guha umugisha no kwambika iyi sakapulari. Ubu bubasha bwari umwihariko w’Abagusitini, cyane cyane umuyobozi wabo n’uwo abigeneye.

Thursday, January 13, 2022

Tumenye Tumenye Isakapulari y’ubutatu Butagatifu

Isakapulari y’Ubutatu Butagatifu ikunda kwambarwa n’abo mu muryango witiriwe Ubutatu Butagatifu- ordre de la Très Sainte Trinité et des captifs. Washinzwe na mutagatifu Yohani wa Matha hamwe na mutagatifu Feligisi wa Valois mu 1194 ugamije gucungura abakristu batwawe bunyago cyangwa imbohe. Uyu muryango niwo mfura mu miryango yitangiye gucungura abantu hadakoreshejwe intwaro, ukaba waremejwe na Papa Inosenti wa II kuwa 17 Ukuboza 1198.

Ni imwe mu masakapulari ya kiliziya yabayeho kera cyane. Iyi sakapulari yamenyekanye ku mazina atandukanye; nk’isakapulari yera, cyangwa se isakapulari y’umucakara mutagatifu nk’uko imiryango imwe y’abihayimana yitwaga mu gihugu cya Espagne.

Isakapulari y’Ubutatu Butagatifu igizwe n’udupande, duhujwe n’umushumi, tubiri tw’ibara ryera turiho umusaraba uri mu mabara y’umutuku n’ubururu, umusaraba wambarwa n’abo mu muryango witiriwe Ubutatu Butagtifu.  Aya mabara akaba ashushanije Imana mu butatu butagatiufu: Umweru usobanuye Data, umutuku ugashushanya Roho Mutagatifu n’aho ubururu bugashushanya Kristu. Bivugwa ko Bikiramariya (Notre Dame du Bon Remède) umuryango w’Ubutatu Butagtifu wisunze yabonekeye Mutagatifu Yohani wa Matha amumenyesha iby’iyi sakapulari.

Abayobozi ba Kiliziya banyuranye bemeje iyi sakapulari kandi batanga indulujensiya zijyanye no kuyambara ku matariki atandukanye: habanje Papa Pawulo wa V, kuwa 6 Kanama 1608 no kuwa 11 Ugushyingo 1620; Papa Kelementi wa X, kuwa 11 Gashyantare  no kuwa 3 Kamena 1673 na Papa Piyo wa IX kuwa 22 Werurwe 1847.

 

 

 

 

 

 

Thursday, January 6, 2022

Tumenye isakapulari ya Bikira Mariya Umubyeyi utabara imbohe

Isakapulari ya Bikira Mariya Umubyeyi utabara imbohe
Ni ikimenyetso cy’ubuyoboke mu kwiyambaza Bikira Mariya, kigahesha ucyambaye kuronka indulujensiya igenewe abo mu muryango w’ n’abamerisederi- mercédaires ou ordre de Notre-Dame de la Merci. Isakapulari ya Bikira Mariya Umubyeyi utabara imbohe igizwe n’udupande tubiri tw’ibara ryera. Ku ruhande rumwe ifite ishusho y’Umubyeyi utabara imbohe, naho ku rundi hakaba ikirangantego cy’umuryango -ordre de Notre-Dame de la Merci.

Umuryango w’abamerisederi washinzwe na Petero Nolasque i barcelone kuwa 10 Kanama 1218, wemerwa na Girigori wa IX, ku rwego rwa Kiliziya y’isi yose, kuwa 17 Mutarama 1235, mu ntangiriro, uyu muryango wari ufite intego yo gukora ibikorwa bya gisirikare igamije kubohora abakristu, no gucungura abafashwe-imbohe. Ubu uyu muryango ufite ubutumwa bunyuranye burimo ibikorwa by’imibereho myiza, gusura abarwayi n’imbohe. Abamerisederi bavutse nyuma y’uko Bikira Mariya abonekeye Petero Nolasque, akamuha isakapulari y’umweru, ikimenyesto cy’uko abereye umurinzi- patronage- uwo muryango.

Indulujensiya zijyanye n’imininsi mikuru y’ibigo byashinzwe n’abamerisederi zagenwe n’abayobozi ba Kiliziya batandukanye benshi: Papa Adiriyani wa VI, Papa Alegizandiri wa VIII, Papa Urubani wa IV, Papa Kelementi wa XI na Papa Benedegito wa XIII. Zemejwe n’urwego rubishinzwe -congrégation des indulgences- kuwa 28 Mutarama 1716 no kuwa 30 Nyakanga 1868, zongera kuvugururwa nyuma y’inama nkuru ya Kiliziya -concile Vatican II mu 1967.

Sobanukirwa n'isakapulari ya mutagatifu Benedigito

Isakapulari ya mutagatifu Benedigito
Isakapulari ya mutagatifu Benedigito, ni ikimenyetso-ndanga cy’abagize umuryango wa mutagatifu Benedigito-confrérie de saint Benoît- washinzwe n’ababenedigitini b’abongereza kugira ngo abalayiki bagire uruhare ku byiza bya roho bigenewe abihayimana ba mutgatifu Benedigito -ordre bénédictin. Igizwe n’udupande tubiri twirabura duhujwe n’umushumi. Ni isakapulari ifite ishusho ya mutagatifu Benedigito ku ruhande rumwe naho ku rundi hari ishusho y’umudali wa mutagatifu Benedigito.

Ku ikubitiro, umuryango wa mutagatifu Benedigito - confrérie de saint Benoît wemejwe mu bwongereza no muri Amerika kuwa 06/08/1865 n’urwego rushinzwe iyogezabutumwa -Congrégation pour l'évangélisation des peuples, hanyuma monasiteri zose za Subiaco ziwemezwa kuwa 16/12/11882 n’urwego rushinzwe indulujensiya -congrégation des indulgences, bwanyuma umuryango wemejwe n’urwego rushinzwe iyogezabutumwa-congrégation pour l’évangélisation des peuples-kuwa 04/02/1883. Nta indulujensiya yigeze igenerwa uzambara isakapulari ya mutagatifu Benedigito ahubwo yagenewe umuryango - confrérie de saint Benoît.

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...