 |
Inyoni ni kimwe mu byonnyi by'imbuto (ifota ya Jardinet) |
Muri buri muhamagaro uwurimo
ahura n'ibyiza ndetse n'ibibi bihangarije kumuvutsa iherezo ry'umuhamagaro
arimo; nta muhamagaro utagira umusaraba! Yezu dukurikira si Yezu w'ibitangaza
gusa: dukurikira Uwatsinze urupfu, akazuka kandi uwatsinze aba yabanje guhangana
n'uwazutse aba yabanje kubabazwa n'urupfu; nibyo koko hazuka uwapfuye kandi
hishima uwabanje kubabara. Abantu bari bakwiye kuzirikana ko ikamba ry'amahwa
Yezu yambaye ryamugejeje ku ikamba ry'umutsindo; iyo niyo nzira natwe
abamukurikira tugomba kunyura twunze ubumwe na We na Roho Mutagatifu kugira ngo
turonke ibyiza twateganirijwe kuva isi yaremwa. Ni mucyo turebere hamwe, mu
muhamagaro wo gushinga urugo, ibyonnyi tugomba kwamurura.
Kutemera impinduka
Hari ubwo umuntu yirengagiza
ko yahinduye uburyo bwo kubaho mu gihe yahabwaga isakaramentu ryo gushyingirwa,
ibyo bigatuma akomeza kubaho gisore kandi yubatse. Ntibikwiriye ko umuntu
agumana imwe mu mico n’ingeso yari afite atarashinga urugo; ni ngombwa
guhinduka ukagenza bihuje n’igihe ugezemo, ibya gisore ukabyiyambura kugira ngo
ushobore kwirundurira muri uwo muhamagaro winjiyemo. Birababaje kubona umugabo
udashaka kumva aho bavuga ko afite umugore cyangwa abana. Biteye agahinda
kubona umugore utishimira kumva bamwita “mukanaka” kandi ni n’agahomamunwa
kubona uwashyingiwe agikururukana n’abo mu rungano rwe batarinjira muri uwo
muhamagaro wo gushinga urugo rwa gikristu.
Rubyiruko nimukomeze
kuzirikana ko buri cyiciro cy’ubuzima ugezemo kigira imyifatire igikwiriye
bityo muharanire gusanisha ubuzima bwanyu n’ikigero murimo, murangamiye Kristu
Rumuri rw’amahanga. Nimwishimire gutera intambwe nzima kandi mugumane ku mutima
ihame ry’uko gutera intambwe bijyana no guhinduka. Ukwemera kwacu kudutoze
guhinduka no kwemera impinduka Nyagasani adusaba abinyujije mu masengesho
asanzwe, mu isengesho ryo gushengerera ndetse no mu Ijambo ry’Imana no mu zindi
nyandiko zitwereka icyiza kandi zikakitwerekezamo. Eraga, “Ibyanditswe
Bitagatifu bituyobora ku Mana, bikanadufungurira inzira yo kumenya Imana” (S.
Jean Chrysostome. Homélies sur l’Évangile de Jean, 59: 3). Murahunge ibyo byose
byabononera roho, bigatuma mutumva neza icyo uwo muhamagaro uvuze mu buzima
bwanyu; nimukomeze kuzirikana ko mugomba kurangwa n’urukundo iteka. Koko rero
umuhamagaro wa gikristu ni cyane cyane urukundo rw’Imana rureshya kandi rutuma
umuntu yikingurira abandi ntiyihugireho, ahubwo agatangira « urugendo ruhoraho
ruva ku bwikunde rugana mu kubohoka yitangira abandi, ibyo bigatuma yimenya,
by’akarusho akamenya Imana (Benedigito wa XVI, Lett. Enc. Deus caritas est,
n.16) ».” (Papa Fransisko, Ubutumwa Nyirubutungane yageneye umunsi mpuzamahanga
wa 52 wo gusabira ihamagarwa ry’abiyeguririmana).
Umutima utanyurwa no guhubuka
Hari urubyiruko usanga
rujarajara mu rukundo. Umusore agasimburanya abakobwa mu cyitwa urukundo
nk’uhindura imyenda, n’umukobwa agakunda abasore adashobye gufata mu mutwe.
Ibyo si byiza. Gukunda ni uguhitamo kandi guhitamo ni ukuzinukwa; birakwiye
kubanza gushishoza mbere yo gufata umwanzuro wo gutangira urugendo rw’urukundo rwihariye
n’uwo ufiteho umugambi wo kuzambika impeta. Umuntu ukunda guhubuka ntatana no
kwicuza, akenshi bijyana no kwivuguruza, nyamara abantu bagomba kumenya kandi
bagahoza ku mutima ko uwinjiye mu muhamagaro wo gushinga urugo akivuguruza, aba
abusanya n’ugushaka kw’Imana. Umutima utanyurwa no guhubagurika nta kindi
byazanira Muntu kitari ugutendeka no kwiroha mu busambanyi no gutandukana n’uwo
yahisemo, tutibagiwe no kunanirwa kwitegeka – la maitrise de soi- bityo
ugasanga umuntu yahinduye umutima we icumbi ry’irari n’andi mabi menshi
amwegereza umuryango w’ikuzimu, ari ko amuhindura inshuti y’akadasohoka ya
Nyakibi.
Hari ubwo umuntu ahura
n’ibibazo akihutira gufata umwanzuro yibwira ko abikemura, bitihise agasanga
yarabyongeraga. Twavuga nk’abagira ikibazo mu rukundo bakihutira gutandukana
n’abakunzi babo. Yaba abashatse cyangwa abakirambagiza, bakihutira kwishumbusha
bagambiriye kwereka abo batandukanye ko bihimirije ubusa; bene aba, akenshi
barabihirwa kuko baba batekereje nabi mu kwinjira muri uyu muhamagaro wo
gushinga urugo. Kandi uko guhubuka kwabo nta kabuza kubongerera gushavura aho
kubazanira umunezero.
Abakiri bato by’umwihariko,
nibarushaho kuzirikana ku byiza by’uyu muhamagaro n’ingorane uwawuhisemo,
ahubutse cyangwa yiteguye bihagije, ashobora guhura na zo hanyuma bashakire
ibisubizo mu Ijambo ry’Imana duhamagarirwa gukunda no gukundisha abandi. Mu
bindi byonnyi twavuga nko gukoresha nabi ikoranabuhanga, kwikubira umutungo
k’umwe mu bashakanye, kurutisha ibintu umuntu, kwiroha mu biyobyabwenge
n’ibindi byinshi namwe mubona aho mutuye, aho mukorera n’ibyo mwumva mu
bitangazamakuru. Ibi byonnyi biteza ibibazo bitandukanye birimo kwiheba no
guheranwa n’agahinda ndetse no kwicana. Tuzirikane inyikirizo y’indirimbo
‘Murashishoze’; “Murashishoze igishimisha Imana Nyagasani, Umubyeyi udukunda
aganje i Jabiro, Ibikorwa yiremeye bimukomere mu mashyi, Ni Umusumbabyose
akwiye kuratwa.”
Kutinubira ibyago no kwemera
ibigeragezo
Ese iyo uhuye n’ibigeragezo
mu muhamagaro wo gushing urugo ubyifatamo ute? Mtg. Simewoni ati “Umwana arira
igihe nyina amukarabya n’umuntu w’ukwemera guke yijujutira Imana igihe ari mu
byago bisukura roho ye nk’uko amazi asukura isura ye.” (S. Syméon de Daïbabé;
Paroles, 89). Ibyago byakagombye kubera umukristu umwanya wo guhamya ukwemera.
Agahamya ko Yezu yemeye aba hose, agakorera hose kandi ko yatsinze byose. Ni
umwanya wo kurushaho kuzirikana ku bubabare bw’Umwami wacu, we wababaye cyane
kandi no muri ubwo bubabare akagira impuhwe asabira abishi be kubabarirwa
(Lk.2.3.34). Ibigeragerezo biberaho kutuyungurura maze tukaba abagaragaza
ubukristu bwacu mu bikorwa no mu magambo. No mu bigeragezo, Nimumenye ko Imana
iba itabatereranye ahubwo ari ukugira ngo imenye ikiri ku mitima yamyu (2Matek,
32,31). Ibigeragezo bitubera uburyo bwiza bwo kwereka Nyagasani ko turi intore
ze (Sir,2,5) zitagengwa n’ubwoba ahubwo zitinya Imana. Kandi “umuntu utinya
Imana atsinda ubundi bwoba bwose, uwoba bw’iyi si araburenga kandi ntiyigera
ahinda umushyitsi” (S. Ephrem le Syrien. Sur la crainte de Dieu et du jugement
dernier).
Mu bigeragezo duhura na byo,
Imana idusaba gukurikiza Amategeko uko yakabaye, kuyisenga no kuyishimira,
kudahinyura Ibyahanuwe, kugenzura, kwirinda ikibi no kutazimya Roho w’Imana
twahawe (1 Tes.5,16-22), kandi n’uwiyemeje gukorera Uhoraho agomba gutegura
umutima we kwakira ibigeragezo. Duharanire kuba intwari mu bikorwa aho kuba
intwari ku rurimi gusa (Sir.2.1.4;4,29).
Ibigeragezo si umwanya ukwiye wo kwihimura kubo twahisemo, kubatererana no
kubagaragariza urwango mu gihe twabasezeranije urukundo ruhoraho.
Ibyago twakagombye ku byemera
bikatubera icyiru cy’ibyaha nk’uko tubiririmba; ‘nimbona amakuba munsi, umpe
kuyemera rwose, abe icyiru cy’ibyaha (Mubyeyi ugira ibambe, H2.).’ Dusabirane
rero kugirango Yezu wababaye adutoze gushishoza no guheka umusaraba nka We.
“Ntibishoboka kwegera Imana utanyuze mu bigeragezo, aho bitari imigenzo myiza
ya muntu ntiramba... Niba wifuza imigenzo myiza, ntukihunze ibigeragezo kuko
buri kigeragezo gitera kwicisha bugufi. Irembo ry’ubwirasi rifungukira ubaho mu
migenzo myiza izira ibigeragezo,” (S. Isaac le Syrien; Discours 34). Nimumara
gusobanukirwa n’ibyonnyi biri mu rugendo rwanyu, mwihutire ku byamurura kugira
ngo bitababuza kugera iyo mujya!