Friday, June 24, 2022

N’ubwo ushimwa si wowe ashaka

Si wowe akunda, ntiwibeshye, Ntiwibwire ko uri umwali, Umukobwa unyuze umukunzi, Kuko agushima aho muri hose. Arakurata ubwo bigatinda, Ati: uri mwiza, ubahiga bose, Uri akanyange no muri byose, Akagusingiza atiganda. Kugusingiza nibyo ashinzwe, Akabya kandi bimwe bisanzwe, Ngo wishimire ayo magambo, We yoroherwe n’umuteguro. Icyo agushimira si ikindi, Si umutima nk’uko akubeshya, Ni uko akubona, igihe abishaka, Ibyo wambaye ukabikura. Ni uko ugenza iyo muhuye, Ukabura kwifata uko bikwiye, Umwiyegurira uko abishatse, Witwaje ko yagukunze. Kurya ugenza muri byanyu, Si ryo zingiro ry’umubano, Ntiwibwire ko ari byo ashaka, Ku mukobwa bazabana.

Ko akubwira ngo aragukunda, Ese yakweretse uwo muryango, Ngo mwibwirane mwishimye, Baguhe ikaze mu rugo rwabo? Cyo humuka ukore igikwiye, Umwali mwiza wuje ibanga, Ukwiye urugo rwuje ineza, Uzarebe uko abyakira. Azakubwira ko utakimushaka, Ko utakimukunda kumwe bikwiye, Ntazitinda no kukwiyereka, Azaguhunga kuko umurenze. Ati: nagende naramubonye, Nzajya ahandi, nsange abandi, Ntiyibwire ko bingoye, Kuko n’ubundi hari n’abandi. Va mu byaha gana ubugingo, Garuka wegukire gusenga, Udusoni kobwa turakurange, Umenye kwifata muri byose. Uzagukunda abe anyurwa n’ibyo, N’aho abo bandi bo barakoshya, Bagushakira ibyishimo, Kurya ubegurira ubugingo. 

Garura ubwenge n’umuco ukwiye, Emera wumvire abakubyaye, Bagutoza kunyura Imana, Mu rugendo rugana Imana. Uri umunti nturi inkware, Imwe ishaka agaca kareba, Usibe none kubisubira, Hato utazisama usandara. Menya igikwiye n’ikidakwiye, Ukunde kandi uhundwe impundu, Urwanye kandi guhundwa induru, Indaro ntibe intaho yawe. Nubigenza kumwe bigomba, Uzabibona ko atagukunda, Muzashwana bishyire kera, Ntabwo azongera kukurata. Azagusingiza ibigusenya, Azagushinja kubona abandi, Ntaziyumvisha umukiro ushaka, Uzamureke ukomeze ibindi. Uzatuze ugarure ubwenge, Uhamye intego utsinde byose, Ibigusubiza hamwe wavuye, Uziturwa n’Iyaguhanze. Izakwinjira mu bugingo, Izakwamururaho ibyonnyi, Izaguhaza guhorana intsinzi, Ikwiture kuko uri uwayo.

Ugundira ibizaguhitana, ugakindikiza ibizagukindura

Urabikomeje, sigaho! Ugundira ibizaguhitana, ugakindikiza ibizagukindura

Cyo kabure ubugingo, cyo kabure intaho, cyo gatabwa, cyo gahambwa! Icyaha, kiragahera nk’amahembe y’imbwa! Ukishinze kiramwigomba, kikamubera inshuti bajyana. Icyaha, kitwicira umubano, kitwicira ubugingo, kitwicira umunezero. Nta byishimo wagira ucyarikiye, nta nshuti nyayo mwahuza ugishima, nta keza kakuvamo kikugenga. Kiguhindura imburamumaro, ruvumwa muri rubanda, ukaba umwanzi w’ibyiza! Nimusigeho kucyisunga si umufasha, nimugihunge si umuhoza, ni mucyamagane si inshuti, mukivugirize induru nta mpundu. Nimucyamagane mushyizeho akete, mube nta mpuhwe mukirwanya, ariko mubacyo ho zibasage! Nimugihunge kibace hirya. Nimuce hino mutagisanga, kikabasanganiza urubori, rubacengezamo umurumbo, mukisanga ahatari heza, iherezo ryanyu rikabura Imana! Ntimugihungire aho kibuyera, inzira yacyo ntimuyigende n’intaho yacyo muyirinde.

Utitonze kiramusanga, kikamurembuzanya uburanga, ubwo agatwarwa ngo birashyushye, kikamucengera kimumunga. Ubwo buranga kigushukisha bwo ntibutinda no kwiranga ko ari impano inyaga ubugingo, igenewe umwiza wa nyamuzinda. Ikurembuza wigenza, ugahubuka wese ngo wacitswe, yakurengera mu bugingo, ukazisanga ari yo ikugenza. Ugahuma amaso bitari kera, ukaziba amatwi yumva ineza, ukaziba ubwenge buguhugura. Ugashamaduka wigamba ngo warahiriwe aho mu bandi, wamenye ibyiza wahishwe kera, ukitaka ubwo bigatinda. Inshuti musanganywe ukazihunga, ukazigwiza izo izugushora, ukazishimira ibyo zigutoza ngo wegukire kuzisunga. Ugukebuye wese ntimujye inama, uwo mukangana bigatinda, ngo ntazi ibyiza bigezweho yemwe, ngo ni uwakera, uwo si uw’ubu.

Ibyo ugundira ngo bitagucuka, ukabizoberamo bigatinda, amaherezo yabyo yo ni ayahe? Cyo huguka njye mbikubwire, utitondeye ako gakungu, wagundira ibizaguhitana, ibizagukindura ukabikindikiza, ibizagukenya bikakuganza, ukabura intaho, ukarindagira, ukabira ihirwe n’ubugingo. Ese ibyo byiza bigushamaje, birya uratira abo wahunze, ngo ni isoko imara agahinda, ikaguhindira mu ihirwe, ni ibihe ngo tubitore? Ni ukwambara utwikwije, ukipfunyika ibitagukwiye, ngo bikurange aho unyuze hose? Ni uguhindura uko wavutse, ukagenza ukundi muri byose, ugahugukira kubuyera, iyo n’abahungu mugashubera, ubwo ishema ryawe bakaritaha? Ni uguhunga umuco ugukwiye; ituze, ubwizige ukabihunga ngo ntibigikwiye Rwanda rw’ubu? Ni uguhunga ibyo ugomba iwanyu, ngo ababyeyi batakugora, bakagutoza ibyo byakera?

Ni ukuyoboka igana ubusinzi, wisunganye n’abakubyaye, abo ubyaye cyangwa urungano? Ni ukurata zimwe wanyoye ngo zaguhaye umunezero, zimwe wavanze na ka kotsi? Ni ukugenda mu mijyi myinshi, ibyo wariye n’iyo waraye, washeze ngo bagukeshe, bakurate, bagusingize boshye umwamii? Ngaho imusozi, ngaho mu ishyamba, mu mayira yose n’ahatagendwa, ahatuwe n’ahadatuwe; ni wa muhungu na wa mukobwa, bari mu byabo, Mana tabara! Ubwo bahuye bari mu byabo, bari mu byaha, bari mu byago, ntibitaye kuri rubanda rubakwena imihana yose, ngo ntibibareba banyure hirya, batabatesha umunezero. Nyamara ubishatse watuza, ukava muri ibyo ukagana ibindi, bimwe bikwinjizamo urukundo, Imana ikwakwinjira mu bugingo. Ukabikora wemye ubutububa, ugahamya hose no muri byose ko ibyo byose bitarimo Imana ari ibishenzi biduhumanya, isoko y’umuvumo n’urwango, intaho y’urupfu rutubuyeza.

Ukagana abandi aho bari hose, ukabatoza gukora icyiza, kimwe gishimwa n’Iyabahanze, ikabarinda ngo bayikunde, bakayundira ibyo bayigomba, bakayishimira ibyo ibahunda n’ibyo ibarinda bari ishyanga. Mukabitora, mukabitoza ibyiza byose Imana ishima, mukirinda kubihumanya mubivanga n’ibidashinga. Izo mvange muzirinde; kuba aho uri n’aho wavuye; ugakora byose na bya bindi, birya wirwa wigisha ko bitwicana n’ubugingo, warenga ukubisubira. Bibise rwose uko wabihunze, egera Imana ishoboza byose. Nuyisengana ukwizera, ukayiringaira muri byose, ikaba ibanze mu buzima bwawe, uzatsinda ibyo bikugoye, ibigukanga ko uri uwabyo. Uzabitsinda kurya udakeka, ubishimirwe mu nteko y’abaritashye ijuru dushima. Uzahemberwe ubwo butwari bwo kutagundira ibizaguhitana no kudakindikiza ibizagukindura no kutabikwiza muri rubanda!

MUTAGATIFU PAWULINI WA NOLE, Umwepisikopi

Mutagatifu Pawulini yavukiye mu Bufaransa mu mwaka wa 354. Yigishijwe na Ozini, Wari intarushwa mu kuvuga neza no guhimba ibisigo mu Baromani bose bari bazwi cyane icyo gihe.  Ni cyo cyatumye Pawulini amenya kuvuga neza cyane, kandi Icyo yanditse ugasanga gitekereje neza, gisobanuye ku buryo utabona uko ukijora. Ubupfura bwa Pawulini, ubwenge bwe, amavuko ye n’imari ye, byamufashije mu kwamamara, nyuma aza gutorwa mu bavugizi b’imena bagengaga u Buromani. Aho agiriye imyaka 24, yashakanye n’umuromanikazi w’umukire kandi w’imfura ikomeye, witwaga Tereziya, akaba umukirisitukazi mwiza. Imico ye ni yo yatumye Pawulini agumya gutekereza ubukirisitu, bituma yemera ubwe, arabatizwa, abifashijwemo kandi na mutagatifu Martini w’i Turu.

 Amaze gupfusha umwana we witwaga Selisiyusi, atangira kumva uburyo umukiro w’isi ari ubusa. Nuko yumvikana n’umugore we Tereziya babana bubikira. Ni ukubuga kubana nk’umuhungu na mushiki we. Imari yabo bayiha abakene n’izindi mbabare z’isi. Basigarana gusa ibintu bya ngombwa byo kubatunga. Iyo mico mitagatifu yabo yatumye abapagani benshi bari inshuti zabo babanga, barabata. Ariko Pawulini ntiyasigaye yigunze, yahisemo kubana cyane n’abatagatifu Ambrozi, Agusitini, Yeronimo, na mutagatifu Gerigori wa I, papa, hamwe n’abandi bakirisitu bakomeye b’icyo gihe. Pawulini yahawe ubusaseridoti mu mwaka wa 393, nuko amaze kubuhabwa ajya kuba i Nole mu Butaliyani. Mu mwaka wa 409 ni ho abakirisitu baho bamutoyeho umwepisikopi, na we yegukira koko kubafasha mu mubano wabo n’Imana.

 Mu myaka ye y’ubwepisikopi, rimwe haza umukirisitukazi washavuye cyane, amubwira ko abanyamahanga bo muri Afurika bamutwariye umwana, ati: “none reba icyo wamfashisha ngo njye kumucungura.” Pawulini aramusubiza ati: “Nta bintu ngifite, ariko umwana wawe azacungurwa”. Icyo gihe musenyeri Pawulini yahisemo Kweregura, ajya muri Afurika kwigurana uwo mwana, nuko aba imfungwa y’ingaruzwamuheto mu kigwi cye. Hashize iminsi, imico ye myiza igaragaza ko ari umuromani ukomeye cyane kandi wize. Shebuja amaze kumenya ko Pawulini yari umwepisikopi, amurekurana n’abakristu benshi bari barafatiwe gukorera abanyafurika. Pawulini yagarukanye icyubahiro cyinshi mu mujyi wa Nole mu Butaliyani aho yahoze. Igihe kigeze, mu mwaka wa 431, yisangira Uwo yakoreye atizigamye. Tumwizihiza ku itariki 22 Kamena.

Izi nyandiko zagufasha kumenya byinshi:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.181-182.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P.176-177.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.396.
  • https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1371/Saint-Paulin-de-Nole.html

Monday, June 20, 2022

Imibereho ya Mutagatifu Floransi w’i Karitajene

Floransi yavukiye mu ntara ya Karitajene, yayoborwaga na Se, Severiyani, mu gihugu cya Hispaniya. Hari mu kinyejana cya gatandatu, uyu Floransi bamwe bita Florantina yavukaga. Yari mushiki wa mutagatifu Isidori wa Seviye na mutagatifu Leyandire na mutagatifu Fulujansi babaye abepisikopi b’ibirangirire n’intwari mu butagatifu. Yabaye imfubyi akiri muto, aragizwa musaza we mukuru Leyandire, nuko amutoza imigenzo myiza ya gikirisitu akiri muto. Floransi yari umunyamico myiza, akagira umutima ushishoza kandi agakunda kwiga ibyanditswe bitagatifu, abyigishijwe na musaza we Leyandire.

Uyu Leyandire ni we watanze ubuhamya avuga ko mushiki we yari afite ubuhanga bwo gucengera ibyanditswe bitagatifu, cyane cyane Isezerano rya Kera, by’umwihariko Indirimbo Ihebuje. Ku bw’ibyo, yashoboye gufasha musaza we wari ukiri muto: Isidori, amwigisha amahame y’Ukwemera gutagatifu kwa gikirisitu, kandi akabirana icyizere cy’uko Isidori azagera ku butagatifu. Umunsi umwe, Isidore akiri muto cyane, Floransi yabonye irumbo ry’inzuki zinjira mu kanwa ka Isidori, zisohoka zitumbagira zigana mu ijuru. Ibi byamuteye ubwoba, asaba Imana ko yamusobanurira, nuko Imana imuhishurira ko Isidori azaba umwarimu ukomeye wa Kiliziya, ko kubera inyigisho ze igihugu cya Hispaniya kizava mu buyobe bw’abakurikiye inyigisho za Ariyusi. Floransi yanze abategetsi benshi bifuzaga ko bashyingiranwa, ntiyakundaga irari ry’iyi si, ahubwo afata icyemezo cyo kwiyegurira Imana, aba umubikira mu kigo cy’abamonakikazi cyari aho i Seviye.

Urwo rugo rw’abihayimana ni mutagatifu Leyandire waruhaye amategeko agenga uwo muryango. Ageze mu kigo cy’abihayimana, Floransi yihatiye kurangwa n’imigenzo myiza ikwiye umukirisitu ndetse n’umubikira by’umwihariko: urukundo, ukwicisha bugufi, n’ubukene. Abakobwa benshi bakururwaga n’impumuro y’ubutagatifu bwe, bakaza bamusanga ngo biyegurire Imana hamwe na we kandi ibigo byinshi by’abamonakikazi byasabye ko ari we ubiyobora no kugendera kumabwiriza ye. Mutagatifu Leyandire yamubonagaho ubutagatifu kandi akizera ubuvunyi bw’isengesho rye. Yanditse udutabo tubiri ku migenzo myiza y’abamonaki be n’iya mushiki we Floransi, nuko aravuga ati:’ ndakwinginze, mushiki wanjye ngo igihe uri imbere y’Imana ujye unyibuka mu isengesho ryawe, kandi wibuke na Isidori umuvandimwe wacu ukiri muto. Nzi neza ko Imana itega amatwi isengesho ryawe ry’umubikira maze ikumva icyo uyitubwirira.”

Floransi yagize ihirwe ryo kubona musaza we muto, umwepisikopi Iidori yigisha neza amahame matagatifu muri Hispaniya, maze abantu benshi bakishimira izo nyigisho ze nziza, zinyuze umutima, ndetse bakanishimira ingero nziza z’ubutagatifu bwe, n’ishyaka rye mu kwamamaza Ivanjili. Ibyo bikaba byarirukanye ubuyobe bwa Ariyusi muri Hispaniya nk’uko Imana yari yarabimuhishuriye. Floransi yari yaratwawe n’urukundo rw’Imana. Amaze gusaza, asinzirira muri Nyagasani, ari ahitwa Astigi mu karere ka Andaluziya. Ni we wari umukuru w’urwo rugo rw’ababikira. Musaza we Leyandire ni we wamushyinguye muri Katederali y’i Seviye, ahagana mu mwaka wa 636. Nk’uko biri mu gitabo cy’abatagatifu cya Roma (Martyrologe romain), Twizihiza mutagatifu Floransi kuwa 20 Kamena. Ahandi yizihizwa ni kuwa 28 Kanama. Mutagatifu Floransi, udusabire!

Izi nyandiko zagufasha kumenya byinshi:

  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P.199.
  • http://www.histoire-russie.fr/icone/saints_fetes/textes/florentine_espagne.html
  • https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1355/Sainte-Florence-de-Carthagene.html

Sunday, June 19, 2022

Mutagatifu Yohani Fransikiko Rejisi, umusaseridoti wa Kristu

… akababwira ati: “Abantu b’umutima mwiza bazashobora kwegera isakaramentu ry’imbabazi, kandi umunani wanjye ni intama zatereranywe.’’…ati: “Nimuze bana banjye nkunda, muri ubukungu bwanjye mukaba n’ihirwe ry’umutima wanjye.’’ Amaze kuvuga nk’uko Yezu Kristu yavuze ati: “Nyagasani nshyize roho yanjye mu biganza byawe’’, Nyagasani yakira roho ye.

Yohani Faransisiko Rejisi yavukiye i Fontcouverte (‘Fonkuverite’’) mu karere ka Aude (Ode), ka diyosezi ya Narbonne, mu gihugu cy’Ubufaransa, mu 1597. Afite imyaka 19 nibwo yinjiye mu bihayimana b’abayezuwiti, atangira Novisiya i Tuluze. Yahawe ubupadiri ku wa 16 Kamena 1630. Faransisiko Rejisi ni umwe mu birangirire by’abamisiyoneri b’Abapadiri b’abayezuwiti babayeho, n’ubwo ingendo ze mu kwamamaza Ivanjili zitarenze Ubufaransa. Yabaye indahemuka mu mirimo yo kwamamaza Ivanjili, akiri mu mashuri makuru n’aho aherewe ubusaseridoti arushaho kubuhugukira no gutunganira Imana.

Icyemezo cyo kwiyegurira Imana yagifashe nyuma yo gukira indwara yagombaga kumuhitana, akayikira mu buryo bw’igitangaza. Igihe yari mu mashuri makuru, bagenzi be bari baramuhimbye izina rya Malayika wa Koleji. Ageze no muri Novisiya, aba intangarugero muri byose, cyane cyane mu gukora ibikorwa by’urukundo, na ho bamwita Malayika wa Novisiya. Ubutumwa bwa mbere nk’umusaseridoti yabukoreye ahitwa Tournon. Ku cyumweru, yazengurukaga imidugudu iri hafi ya paruwasi, agakusanya abana benshi, akabigisha uko bakunda Yezu Kristu. Yakoranye ubwitange, yifashisha ijambo ry’Imana n’amasakramentu, yamurura ubusinzi, kurahira izina ry’Imana mu busa no mu binyoma n’ubusambayi byari byarahawe intebe mu maparuwasi menshi.

Agihabwa ubupadiri, Yohani Faransisiko Rejisi yatangije amatsinda yo gushengerera Isakaramentu ritagatifu. Icyo gikorwa gitagatifu, yatangije akiri umupadiri mushya cyamwigishije ko agomba kumvira kurushaho. Icyo gihe yari afite imyaka 22. Yabaye intumwa y’Imana mu turere dutandukanye twa Vivarais (Vivare), Forez (Fore) na Velay (Vele), akorana umurava umurimo wo kwita ku bumwe muri Kiliziya no kwamamaza Ivanjili mu byaro. Amaze imyaka umunani mu butumwa bwa gisaseridoti nk’umupadiri, yafashe umwaka w’umwiherero, afata umugambi ukomeye wo gukiza roho z’abantu. Nuko atangirira ku kwamamaza Ivanjili i Fontcouverte (Fonkuverte), paruwasi yavukiyemo. Mu byo yakoze harimo: kwigisha gatigisimu, gutanga isakaramentu rya Penetensiya, gusura abarwayi, no Kwigisha Ijambo ry’Imana. Ibi bikorwa yakoreraga imbaga y’Imana umuryango avukamo ntiwabibonaga neza, wumvaga usebejwe no kubona akora ibikorwa biciye bugufi.

Bavuga ko umuryango we wigeze kurakazwa no kumubona azaniye umurwayi ibyatsi byiza byo kumusasira ngo abirareho. Ariko kandi umubare munini w’abahindukaga bakemera Imana kubera ubutumwa bunyuranye Rejisi yakoze, wari igisubizo ku muryango we n’abandi bibazaga ibyo arimo bikabayobera. Akenshi bamubonaga yiriwe mu ntebe ya Penetensiya atanga iryo sakaramentu, umugoroba ukagera akicaye, ataragira icyo arya. We akababwira ati: “Abantu b’umutima mwiza bazashobora kwegera isakaramentu ry’imbabazi, kandi umunani wanjye ni intama zatereranywe.’’ Yishimiraga ubutumwa bwe cyane kuko yabonagamo umurage we n’ubukungu akeneye. Yabwiraga imbaga y’Imana ati: “Nimuze bana banjye nkunda, muri ubukungu bwanjye mukaba n’ihirwe ry’umutima wanjye.’’

Ubutumwa bwe nk’umusaseridoti yabumazemo igihe gito, imyaka icumi. Muri icyo gihe, Rejisi yakoranye imbaraga ze zose imirimo myinshi y’agatangaza: yaranzwe no kwigomwa, kugera ahantu henshi yamamaza Inkuru nziza no guhindura abantu benshi bakemera, kandi anakora ibitangaza byinshi! Inshuro nyinshi yageraga aho ubuzima bwe bujya mu makuba kubera kwitangira abandi. Umunsi umwe, yagiye mu butumwa mu misozi nuko avunika ukuguru ku buryo bukabije, ariko, muri iryo joro, bucya yakize kandi nta muti yafashe. Rejisi yitabye Imana yagiye mu butumwa ahitwa Louvesc (Luvesiki). Yicwa n’umunaniro n’imbeho, amaze kuvuga nk’uko Yezu Kristu yavuze ati: “Nyagasani nshyize roho yanjye mu biganza byawe’’. Arangije kuvuga atyo, arisinzirira, Nyagasani yakira roho ye mu bwami bwe. Hari ku itariki 31 Ukuboza 1640, aha i Luveski hakaba ariho hari imva ye, n’abakristu bakaba bahaza bakamwiyambaza. Tumwizihiza kuwa 16 Kamena. Mutagatifu Yohani Fransikiko Rejisi udusabire!

Izi nyandiko zagufasha kumenya byinshi:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013. P.176-177.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015. P.171.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.284.
  • http://www.sanctoral.com/fr/saints/saint_jean-francois_regis.html
  • https://nominis.cef.fr/contenus/saint/9847/Saint-Jean-Francois-Regis.html

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...