Bikekwa ko uyu mutagatifu
Mariko ari wa musore uvugwa mu Ivanjili ya Mariko (Mk.14: 51-52) wahunze igihe
Nyagasani Yezu afashwe. Akaba ari na we kandi Yohani wahimbwaga izina rya
Mariko (Intu.12:35). Izina rye rya kiyahudi ni Yohani naho izina rya Mariko ni
izina ry’akabyiniriro ry’abaromani. Mariko ashobora kuba yaravukiye mu mujyi wa
Sirene mu karere ka Libiya, akarere kabaga mu ntara zategekwaga n’abaromani.
Abantu bo mu bwoko bw’aba Beriberi bagabye igitero ku bayahudi babaga muri ako
karere, nuko ababyeyi ba Mariko bahungira mu gihugu cya Isiraheli mu ntara ya
Galileya. Birashoboka ko Mariko yaba yarabaye muri rya tsinda ry’abigishwa 72
ba Yezu Kristu.
Mariko yabanje kujyana na
Pawulo na Barinaba mu rugendo rwabo rwa mbere (Intu.3,4). Babanje kujya
kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu ku kirwa cya Shipure, aho Barinaba
yavukaga. Pawulo ni we wari uyoboye iryo tsinda ry’abogezabutumwa. Bavuye aho
bajya mu mujyi wa Perije. Bagezeyo, Mariko yavuye muri iryo tsinda, ajya i
Yeruzalemu (Intu.13,13). Yongeye gusanga Pawulo na Barinaba mu mujyi wa
Antiyokiya. Barinaba yashatse ko bongera kujyana na Mariko mu butumwa ariko
Pawulo aranga. Nuko Barinaba afata Mariko basubira kwamamaza Ivanjili mu kirwa
cya Shipure na ho Pawulo ajyana na Silasi.
Nyuma y’imyaka igera ku
icumi ni bwo Mariko yongeye guhura na Pawulo wari imfungwa i Roma. Icyo gihe
Mariko yari yarahuye na Petero ari umwigishwa we bakajyana aho Petero agiye
hose. Icyo gihe kandi Mariko na we yayoboraga amakoraniro y’abayahudi
b’abakristu yari i Roma. Mariko agaragara mu mateka nk’uwaherekezaga Petero
mutagatifu aho agiye kwigisha ijambo ry’Imana hose. Abakristu b’i Roma ni bo
bamusabye ko yandika ibyo Petero yavugaga bityo abikubira mu Ivanjili
yamwitiriwe. Mariko ni umwe mu banditsi bane b’Ivanjili. Kuba yarabanye na
Petero byatumye amenya byinshi ku mibereho ya Yezu Kristu, yanditse rero
ashingiye ahanini ku byavugwaga na Petero Intumwa. Petero Mutagatifu amwita umwana we (1Pet.5:13),
akaba yari amubereye umwigishwa n’umusemuzi.
Mariko ntiyakurikiye
Petero mutagatifu aho yari ajyanywe kwicirwa ahowe Imana. Ariko Petero
mutagatifu ni we wamwohereje kujya kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu mu
mujyi wa Alegizandiriya, mu Misiri no mu tundi turere twa Afurika. Aho
arangirije kwandika Ivanjili, Petero Mutagatifu yamutumye i Alegizandiriya,
umurwa wahurirwagamo n’abantu b’amahanga yose y’icyo gihe. Nuko arahigisha,
benshi barahindukira kuba abakristu. Ni yo mpamvu ababaga bigishijwe neza
ubukristu bakabatizwa basubiraga iwabo bakigisha abandi. Ni muri ubwo buryo
Mariko yabashije kwigisha abantu batabarika bakomokaga mu bihugu byinshi, bityo
ubukristu bugenda burushaho gushinga imizi.
Mariko Mutagatifu yakoze
umurimo yari yashinzwe agenda amahanga menshi, ayashyiriye Ijambo ry’Imana.
By’umwihariko, Alegizandiriya yabaye igicumbi cy’urwo rumuri ku buryo Ivanjili
yahise icengera mu batuye uwo mujyi. Kubera ishyari, abanyamisiri bamwe barwanyaga
ubukristu barakajwe cyane n’umubare w’abakristu warushagaho kwiyongera, nuko
bigira inama yo kwica Mariko, batangira gushaka uburyo bamufata. Kugira ngo
Mariko ahe ingufu umurimo yatangiye, yashyizeho abasaseridoti b’inyangamugayo
kandi bafite ishyaka ryo kwamamaza Ivanjili nuko ahunga abanzi be bamutegaga
imitego, ajya kwamamaza Ivanjili ahandi. Hashize iminsi amenya inkuru nziza ko
Kiliziya ya Alegizandiriya ikomeye mu bukristu. Yaragarutse yongera kwigisha,
abantu benshi barahinduka ndetse n’ibitangaza yakoraga bigashyigikira umurimo
we, bituma abapagani barushaho kurakara cyane.
Igihe kimwe, Baramufashe,
bamuzirika umugozi mu ijosi, baramukurubana, bamujyana ahantu hari ibibuye
n’ibitare. Bamaze kumukurura igihe kirekire muri ibyo bibuye bamujugunye mu
buroko. Muri ubwo buroko Nyagasani yaramukomeje ngo arwane urugamba kugeza ku
isaha ya nyuma yo kubaho kwe. Bukeye bwaho, Mariko bamukuye mu buroko bongera
kumuzirika umugozi mu ijosi, bamutura hasi, bamukurura hasi bavuza induru
nyinshi kubera uburakari. Muri ubwo bubabare Mariko ntiyahwemye gushimira Imana
no kuyisaba ngo imugirire impuhwe.
Bakomeje kumukurura muri bya bibuye, bimwe akabyikubitaho ibindi
bikamukomeretsa bigeza ubwo ashizemo umwuka apfa avuga ati: « Nyagasani,
nshyize roho yanjye mu maboko yawe ». Nta washoboye kumenya neza ariko igihe
bamwiciye. Yaba yarapfuye mu mwaka wa 75 nyuma ya Yezu. Tumwizihiza ku itariki
25 Mata.
Aho byavuye:
IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012.
p.224.
DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe
n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI. Brepols,1991. p.331.
ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi
Butare, Mata 2013, p117-118.
ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de
Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P.127-128.
https://magnificat.ca/cal/fr/saints/saint_marc.html
http://www.cassicia.com/FR/Vie-de-saint-Marc-deuxieme-des-quatre-Evangelistes-Fete-le-25-avril-Il-fut-premier-Eveque-d-Alexandrie-Mort-martyr-en-68-No_518.htm