Saturday, April 30, 2022

Umuvugo: INDATWA IBAHIGA IBYUZO

 


INDATWA IBAHIGA IBYUZO

Mumpe akanya mparirwe inganzo

Mureke mbanze mbahe umurongo

Tugane iyo nganzo duhuje intero

Tuvuge indatwa ibahiga ibyuzo


 Bitabacika mutege yombi

Cyo nimutuze abo ku ruhimbi

Abo mu gasiza no mu mirambi

Nimuhuguke we ni isimbi

 

Dore aratuye ntasembera

No mu isambu ntasambura

Asumba bose abo babuyera

Azi aho agenda we ntazerera

 

Azira gutaha ijoro riguye

Ni mutarara iyo bidakwiye

Kuko iwabo hahora intaho

Hogoza wanjye ntagaya ihaho

 

Si uwo ushimwa n’abadashinga

Utanga ikaze ku bamusenya

N’abisonga bamwisunze

Bamubwira ko bamukunze

 

Si nyir’ubuntu butagerura

We ni umwari uzi kugenura

Erega aratanga ntiyitanga

Haba umuranga ntiyiranga

 

Umwari wanjye we ntasamara

Ibyo adashinzwe abinyura hirya

Asamura ibyeze ntiyangiza

Azira umurimo atarashingwa

 

Si umwe kandi ubarusha ubwiza

Ushimwa cyane aho anyuze hose

Ubwo akabigendera ntatahe

Ubimubwiye ubwo akamutaha

 

Si na wa wundi w’inseko nziza

Isega isanga aseka adatuza

Ikamushingamo uwo mukaka

Akagumya kwasama ashwanyuka

 

Si umwe kandi utereka amaso

Aremba arembuza abihamba

Ngo bahwane bari gusamba

Amasoni yabo abuze mu maso

 

We ntasambira mu bisenzi

Ni impano izira kujorwa

Agira uburanga buzira icyashya

We ntahinduka buri munsi

 

Ntiyahanga ngo areme muntu

Anyurwa rwose na kurya ateye

Agaya abahinyura Irema muntu

Bakabya ibirungo ngo baribore

 

Si Nyampinga uyu baririmba

We birakwiye kuko abigomba

Ni umwari unyuze umukwiye

Ingenzi asingizwe we ararenze

Mutagatifu Visenti Feriye, umudominikani w’ibitangaza

 « Mu bitangaza byinshi cyane bivugwa ko byakozwe na Visenti Feriye, Kiliziya yemeje ibitangaza 892, mu rugendo ruganisha ku kwandikwa kwe mu gitabo cy’abatagatifu. » 

Hafi y’umujyi wa Valanse muri Hispaniya, niho Visenti Feriye yavukiye kuwa 23 Mutarama mu 1357. Mu 1374, Visenti Feriye yinjiye mu muryango w’abihayimana ba Mutagatifu Dominiko, babaga muri monasiteri yo hafi y’umujyi yavukiyemo. Akimara gusesezerana mu badominikani, Visenti Feriye yatumwe kwigisha inyigisho z’ubuhanga za filozofiya (philosophie). Nyuma yaje koherezwa muri Balcelona, maze na ho akomeza uwo murimo wo kwigisha iby’ubuhanga ndetse n’Ijambo ry’Imana. 

Visenti Feriye yaminurije i Lerida, muri kaminuzi izwi cyane y’umujyi wa Catalonia ; ahabona impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat). Nyuma y’uko kuminuza, yakoze muri Valencia imyaka itandatu ari nako arushaho kwitagatifuza. Mu 1390, Visenti Feriye yari yasabwe guherekeza Karidinali Pedro de Luna mu Bufaransa, ariko ntibyamukundira, byahise biba ngombwa ko asubira aho yavukiye. Mu 1394, ubwo uwo Karidinali de Luna yari agizwe Papa i Avignon mu Bufaransa, yahamagaje Visenti Feriye ngo amushinge kuba umuyobozi w’aho Papa akorera. Muri icyo gihe, Visenti Feriye yagerageje kunga ubuyobozi bwa Papa bwari bwacitsemo kabiri, umwe ari i Avignon undi ari i Roma ; gusa ntibyamukundiye. 

Visenti Feriye yanze guhabwa icyubahiro cya Karidinali nk’uko bari babimusabye, ahubwo akomeza kwiyegurira umurimo wo kogeza Ingoma ya Kristu, nk’umumisiyoneri. Yigishije Ivanjili ya Yezu Kristu muri buri ntara ya Hispaniya, mu Bufaransa, mu Butaliyani no mu Budage, muri Flandre no mu Bwongereza, muri Ekose no muri Irilandi. Aho hose Visenti yagiye yigisha Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Inyigisho ze zahinduye benshi baba abakristu beza; maze Uhoraho na we amuhunda ingabire nyinshi zirimo no gukora ibitangaza byinshi. 

Visenti Feriye yanatumiwe kwigisha Ivanjili mu ntara ya Grenade yo muri Hispaniya yari yarigaruriwe n’abayisilamu, maze ayigisha neza kandi bitanga umusaruro mwiza. Visenti Feriye yabayeho kugera ku iherezo rya ya macakubiri y’ubuyobozi bwa Papa ; ubwo hatorwaga Papa Maritini wa gatanu m’Ugushyingo 1417. Igihe kimwe mu ntangiriro z’umwaka w’ 1418, ubwo Visenti Feriye yinjiraga mu mujyi wa Vannes mu Bufaransa, yasanze ku marembo yawo hateranirijwe abarwayi benshi, impumyi, ibifamatwi n’ibimuga. Visenti yabahaye umugisha, bahita bakira ako kanya. 

Mutagatifu Visenti Feriye yakoze ibitangaza byinshi, ataravuka, mu mibereho ye kuva akivuka ndetse na nyuma yo kuva ku isi asanze Uwo yiyeguriye. Imana ntiyahwemye kumugira igikoresho cyayo mu gukiza abana bayo no kubagaragariza urukundo ruhebuje, mu bitangaza byinshi. Mutagatifu Luwi Beritara (Louis Bertrand) yarabihamije. Ati : “Imana yaherekesheje inyigisho za Visenti Feriye ibitangaza byinshi cyane, kuburyo nta mutagatifu wundi kuva mu bihe by’Intumwa kugeza mu bihe byacu, wakoze byinshi nka we.” Mu rugendo ruganisha ku kwandikwa mu gitabo cy’abatagatifu, Kiliziya yemeje ibitangaza 892 byakozwe na Visenti Feriye mu bitangaza amagana bivugwa ko yakoze.

Mu bitangaza yakoze harimo gukiza abarembye byo gupfa, gukiza abamugaye bagashobora kugenda, guhumura impumyi no kuzura abapfuye. Mutagatifu Antoni yemeje ko Visenti yazuye abantu bagera kuri 28, gusa uyu mubare ntuhwanye n’abo yazuye bose. Hafi y’umujyi wa Conflans mu Bufaransa, Visenti yagaburiye abantu ibihumbi 4,000 utabariyemo abagore n’abana, akoresheje imigati irindwi n’amafi make. Icyo gihe hari muri Kanama mu 1415. Hafi y’umujiwi wa Palma, mu kirwa cya Majorca muri Espagne, Visenti Feriye yacubije inkubi y’umuyaga kugira ngo abone uko yigishiriza ku nkombe y’inyanja.

Mu bitangaza yakoze harimo kandi kwirukana amashitani akoze kuwo yahanzeho cyangwa kubw’ijambo. Visenti Feriye, yivugiraga ururimi rwe kavukire, gusa buri muntu akamwumva avuga mu rurimi rw’iwabo kavukire. Imana yari yaramushoboze guha ububasha bwe bwo gukora ibitangaza undi muntu yishakiye kandi bikaba. Iyo yabaga agiye guha abapadiri babanaga ubwo bubasha yarababwiraga, ati: “nakoze ibitangaza bihagije uyu munsi kandi ndananiwe. Namwe nimukore ibyo bari kunsaba. Nyagasani unkoreramo namwe arabakoreramo.” Icyo gihe abo bapadiri bahitaga bakora ibitangaza nka we. Abantu benshi bakize kubera gukora ku biganza bye ndeste no gukora ku mwambaro we w’abihayimana.

Ku myaka mirongo itandatu n’icyenda, Visenti Feriye yitabye Imana kuwa 5 Mata mu1419, apfira i Vannes mu ntara ya Bretanye mu gihugu cy’Ubufaransa, ashyingurwa muri Katedrali ya Vannes. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na Papa Kalisiti wa Gatatu kuwa 3 Kamena mu 1455. Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Visenti Feriye kuwa 5 Mata, akaba ari umuvugizi w’abubatsi, kubera ko yamenyekanye cyane kubera uruhare yagize mu kubaka no gukomeza Kiliziya, mu nyigisho yatangaga no mu mirimo y’iyogezabutumwa yakoze nk’umumisiyoneri.

Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Momfori (1673-1716)

Amazina ye y’amavuko ni Louis Marie Grignion de la Bacheleraie. Uyu Ludoviko Mariya wa Momfori yavukiye i Momfori (Monfort – la – Cane) ku wa 31 Mutarama 1673. Nyuma yaje kureka izina rye ry’umuryango avukamo, afata izina ry’ahantu yavukiye n’irya Batisimu. Yatojwe umuco wo kwitagatifuza akiri umwana, ndetse ubwo burere bushimangirwa n’ubwo yigiye mu ba Yezuwiti b’ahitwa Rennes. Avuye aho, yakomereje mu iseminari y’abihayimana b’Abasulpisi (Sulpiciens) i Parisi. Ahageze, arangwa n’ubuhanga, kandi Imana yagiye imutegurira gukunda Umusaraba ndetse n’Umubyeyi Bikira Mariya. Byari ngombwa kuko yari agiye kumubera intumwa yamamaza ibyerekeye kwiyambaza Bikira Mariya.

Yahawe ubupadiri mu 1700, nuko ajya kwamamaza Inkuru Nziza mu burasirazuba bw’Ubufransa. Agezeyo, yatotejwe cyane n’abakristu bari badukanye umurongo w’ubuyobe. Aba bayobe bitwaga aba Jansenisite (Janseniste), barwanyaga inyigisho z’abayezuwiti, bagakabya mu kwitagatifuza kwabo. Itotezwa ryabo rero, Ludoviko Mariya yabashije kuryihanganira. Yaje kujya i Roma gusaba Papa uburenganzira bwo kujya kwamamaza Inkuru Nziza mu mahanga, ahubwo Papa amutegeka kwamamaza Ivanjili mu Bufaransa. Ludoviko yarumviye, azenguruka mu turere tw’Ubufaransa bw’iburengerazuba yamamaza Ijambo ry’Imana, akora ibikorwa byiza kandi biherekejwe n’ibitangaza.

Ludoviko, mukwitagatifuza kwe, yasengaga igihe kirekire, agakora imyiherero miremire, bituma Bikira Mariya amubonekera inshuro nyinshi, kandi mu bihe bitandukanye. Uyu mutagatifu yahimbye indirimbo nyinshi z’Imana. Yashinze imisaraba myinshi aho yageraga hose. Yigishaga ishapule, bityo ategurira abafaransa kutazagushwa n’amakuba yazanywe n’impinduramatwara yaje mu myaka 80 yakurikiyeho.

Ludoviko kandi yashinze imiryango ibiri y’abihayimana: abapadiri b’abamontiforute batumikira Bikira Mariya (Montfortains, Missionaire de Marie)  n’uwababikira b’ubuhanga bw’Imana (filles de la sâgesse). Yashinze kandi n’abafureri ba Mutagatifu Gaburiyeli. Ludoviko yapfuye afite imyaka 43, agwa ahitwa saint-laurent-sur-sèvres mu 1716, igihe yari ashishikajwe no kwamamaza Ivanjili muri ako gace. Tumwizihiza ku itariki 28 Mata.


Usomye ibi bitabo n’izi nyandiko, byagufasha kumenya byinshi:

  • IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. P.224.                                                                                    
  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p. 120-121.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.P.130   
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.315.                                                                                                           
  • http://www.sanctoral.com/fr/saints/saint_louis-marie_grignion_de_montfort.html   

Mutagatifu Piyo wa V (1504-1572), Papa

… yashizeho umunsi wa Rozali uba ku munsi wa 7 ukwakira…

Amazina yavukanye ni Mikayeli Gisliyeri. Amaze gutorerwa kuyobora kiliziya nibwo yahisemo kwitwa Piyo wa V. Yavukiye mu Butaliyani, mu ntara ya Lombardi. Akiri muto yaragiraga amatungo yabo, Iwabo baratindahajwe n’intambara z’urudaca zitasibaga muri icyo gihugu, ariko akaba umwana ujijutse kandi ushiritse ubute.

Igihe kimwe, abadominikani babiri bihitiraga muri iyo ntara ya Lombaridi, ku musozi umwe baruhuka, babona akana karagiye intama baragahamagara. Ako kana ni uyu Mikayeli Gisliyeri waje kuba Papa Piyo wa V. Baraganiriye biratinda, batangazwa n’imisubirize ya Gisiliyeli n’ibibazo yababazaga. Nuko abo badominikani baramubwira, bati: “ngwino tujyane muri monasiteri yacu tuzakwigisha.” Gisliyeri ati: “niba mukomeje, mureke njye kubisabamo uruhushya ababyeyi banjye, maze nze tugende.”  Ababyeyi ntibamwangiye maze Mikayeli Gasiliyeli ajyana n’abo bamonaki. Yize amashuri ye ari indashyikirwa; aba umuhanga cyane n’umunyabwenge bya nyabyo. Amaze imyaka 20 avutse, yabaye umwarimu w’amashuri akomeye.

Kuwa 7 Mutarama 1528 nibwo yahawe ubusaseridoti, bidatinze atorwa nk’umukuru w’urugo rw’abamonaki yabagamo. Mu nyigisho ze yakundaga kwibanda ku nyigisho z’umudominikani, mutagatifu Tomasi wa Akwini. Mu 1550, yatorewe kuba umukuru w’urubyiruko rwa Kiliziya. Nyuma yatorewe kuba umucamanza w’abarezwe kwigisha ibinyoma cyangwa kubyemera (inquisiteur). Uwo murimo awubonamo abanzi cyane, bamwe bashakaga ko yajya ababera, nyamara we akawubamo indahemuka kugeza ubwo bamureze i Roma, akagomba kujya kwiregura.

Mu nzira ajya kwiregura, yagiye gusaba icumbi muri monasiteri y’abadominikani ya mutagatifu Alubina. Padiri mukuru wayo amubonye, amubwira nabi, ati: “uje i Roma kureba niba abakaridinari bataremera kugutoraho Papa.” Avuga atyo, kwari ukumusesereza kuko iyo yabaga aciye urubanza arwitondeye, atasabwaga imbabazi. Nyamara uwo mupadiri ntiyatekerezaga ko yaba akomeje ku kuri kuzasohora, agatorerwa kuba Papa. Gisiliyeli ageze i Roma, umukaridinali mukuru amaze kumva urubanza rwe, aramwiyegereza amuhesha ubwepiskopi. Amaze kuba umwepiskopi, Gisiliyeri yarushijeho gukunda no kwitangira abakene n’imbabare zose no gukorera ingoma ya Kristu ashikamye koko. Ibi byatumye aba karidinali bidatinze.

Papa Pawulo wa IV atanze, hatowe Gisiliyeli ngo amuzungure, nuko ahitamo kwitwa Piyo wa V. Hari kuwa 7 Mutarama 1566. Mu gihe cye yari afite abamufasha benshi na bo babaye abatagatifu: Yohani w’Umusaraba, Tereza wa Avila, Yohani w’ibitaro, Tomasi wa Vilanova, Faransisiko wa Borujiya, Aloyizi wa Gonzaga, Stanislasi Kositika na Karoli Boromewo. Ni ku ngoma ya Piyo wa V, Kiliziya yakoze Inama nkuru ya Taranti yaciye ubuporotesitanti. Ni ku ngoma ye kandi abakristu batsindiye abayisilamu b’abanyaturukiya ku rugamba rw’i Lepanti. Abayisilamu bashakaga kwigarurira Uburayi bwose. Nyuma y’iyi ntsinzi yashizeho umunsi wa Rozali uba ku munsi wa 7 ukwakira. Tumwizihiza tariki 30 Mata.

Usomye ibi bitabo n’izi nyandiko, byagufasha kumenya byinshi:

  • IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012.p. 224.
  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013 .p.125.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. p.132.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p. 403.

Mutagatifu Gatarina w’i Siyena, umwali w’ibyishimo (1347-1380)

...Umunsi umwe bateraniye ku meza Gatarina abiyereka yambaye ivara kandi yikatishije umusatsi we. Umunsi umwe, se Yakobo amutunguye amusanga mu cyumba yakuburagamo, ahagaze, atanyeganyega yatwawe buroho, inuma y’umweru imuhagaze ku mutwe...

Ni umwana wa 23 wa Yakobo Beninkasa na Lapa. I Siyena ni mu Butaliyani, niho Gatarina yavukiye. Ababyeyi be bamwifurizaga gushyingirwa, ariko we ntiyabishakaga. Ababyeyi bamwohereje kubana na Bonaventura mukuru we wari wubatse kugira ngo amutoze gukunda iyo nzira y’abashakanye. Bonavanture yaje guhitanwaa n’inda, apfa abyara, bibabaza cyane Gatarina, yibwira ko ari igihano cy’Imana kuko Bonaventura yari yaratangiye kwiyitaho no kwirimbisha bikabije. Mukuru we amaze gupfa iwabo wa Gatarina bashaka kwihutisha ibyo kumushyingira nyamara Gatarina we abigiriwemo inama na mubyara we Tomasi wa Akwini wari warinjiye mu badominikani, ahishurira iwabo icyifuzo cye akomeyeho cyo kwiyegurira Imana.

Umunsi umwe bateraniye ku meza Gatarina abiyereka yambaye ivara kandi yikatishije umusatsi we. Nuko Yakobo ashaka kumuvanamo amatwara yo gusenga, maze ategeka ko birukana abakozi n’abaja bose kugira ngo imirimo yose abe ari Gatarina uyikora kuko yibwiraga ko azatwarwa n’akazi kenshi akabura igihe cyo gusenga no gutekereza ibyo kwiha Imana. Bamukuye mu cyumba cya wenyine, aryama mu cya musaza we, nyamara mu gicuku undi amaze gusinzira, Gatarina akabyuka akiganirira na Yezu umukunzi we magara. Umunsi umwe, se Yakobo amutunguye amusanga mu cyumba yakuburagamo, ahagaze, atanyeganyega yatwawe buroho, inuma y’umweru imuhagaze ku mutwe. Kuva ubwo amuha uburenganzira bwose bwo gukurikiza inzira Imana imushakamo.

Gatarina ajya kwiyandikisha mu muryango w’abadominikani, bamwemerera gukurikiza no kubaha amabwiriza y’umuryango yibera iwabo mu rugo kwa se. Yamaze imyaka itanu muri iyo mibereho y’abihayimana, yigana rwose igitekerezo remezo cya Mutagatifu Dominiko wahanze abadominikani, ari cyo: “gukorera byose ikuzo ry’Imana no gukiza roho mu mibereho yarangwaga n’isengesho rihozaho.” Muri iyo myaka yose ni Roho Mutagatifu ubwe wamwiyigishirizaga, amusendereza ingabire ze, amutegurira kuzasohoza ubutumwa Imana yari yaramugeneye. Gatarina yabagaho mu mu bwiyoroshye bukomeye, kandi akagurumana urukundo rwa Kristu wabambwe ku musaraba, rwo rwamuhesheje umwanya w’ibanze mu bacengewe n’amayobera y’ubumenyi bw’Imana.

Mu ngabire nyinshi yahawe, harimo n’iyubushishozi buhanitse. Gatarina yabonaga neza uko roho y’uwo baganira imeze bigatuma amagambo ye agera ku mutima w’uwo bavugana, akamutera guhinduka no kugarukira Imana by’ukuri. Yari yarayobotswe n’abantu benshi bo mu ngeri zose ndetse n’umuyobozi wa roho ye padiri Rayimondi yahindutse umwigishwa w’uwo yayoboraga. Bukeye aba ari na we ushingwa kuba umukuru w’abayoboke bose ba Gatarina. Gatarina yahoranaga ibyishimo bituma mu muryango avukamo bamwita akabyiniriro ka “Euphrasyne” bisobanura “Uwishimye”. Yari yarahawe n’Imana ubutumwa bwo guhuza abatumvikanaga b’ingeri zose; abashakanye, abihayimana, abami ndetse n’abakuru ba Kiliziya. Ni we wagiriye inama papa Gerigori XI ngo ave Avinyo (Avignon) ho mu Bufransa agaruke i Roma mu kicaro cya Petero Intumwa.

Nyuma y’aho papa Gerigori wa XI apfiriye, umusimbura we Urbani wa VI, Papa w’ukuri, yagiranye amakimbirane na papa washizweho mu nzira zitemewe witwaga   Klementi waVII, icyo gihe Kiliziya yari yigabyemo amahari n’amacakubiri. Gatarina biramubabaza cyane yitangira wese ubumwe bwa Kiliziya, ari mu mvugo no mu ngiro, ubuzima bwe yabutuyeho igitambo kugira ngo habeho ubumwe kandi busagambe. Gatarina yanditse inyigisho ze, azikubira mu gitabo yise “Imishyikirano” (dialogue) yitabye Imana ku wa 29 mata 1380 yujuje imyaka 33 y’amavuko. Umubiri we washyinguwe i Roma muri kiliziya yitwa “Santa Maria sopra minerva.” Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu mu 1414 Na ho mu mwaka w’1970, papa Pawulo wa VI   amushyira mu rwego rw’abarimu ba Kiliziya we na mutagatifu Tereza wa Avila.  Tumwizihiza kuwa 29 Mata.

Ibi bitabo n’izi nyandiko byagufasha kumenya byinshi:

IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. P.224.

ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013. P.121-123.  

Uko warabagirana kose, uzakenera urumuri

Nimwige kubana n’abandi neza, mubabere ishusho y’urukundo rw’imana. Wikwishyira ejuru, wikwigira imana, nturenze abandi, abantu ni magirirane. Koko rero, “Ububasha mufite mubukesha Nyagasani, ubutegetsi mukabuhabwa n’Umusumbabyose, ari na We uzasuzuma ibikorwa byanyu, agasesengura imigambi yanyu” (Buh.6,3). Nimwemere Roho w’Imana abayobore.  Wikwirukana Roho ugutuyemo cyangwa ukugenderera. Uwo Roho Mutagatifu ni We uduhishurira amabanga y’ijuru kandi akanadushoboza mu butumwa Kiliziya iduha. Ni We udutoza kwemera icyaha no kwicuza, akatubwiriza igitunganye, akatubuza icyaha mu byo cyiyoberanyamo byose. Mubmenye neza, ntacyo twageraho, nta n’aho twagera tubuze uwo Roho w’Imana. Icyari irembo ry’uburokorwe n’umukiro w’iteka cyahinduka irembo ry’ubucibwe n’urupfu by’iteka.

Irembo ry’Umukiro ni aho hantu ubana n’abandi mugamije kwitagatufuza. Aho, ningombwa guhavani Roho a kunga ubumwe kandi ibyo bishoboke Roho abicisha bugufi. Abemera ko ari abakene, ko hari ibyo bakeneye ku bandi ngo bashobore kubaho neza, nibo baharanira kubana n’abandi neza, bakababeva abagabuzi beza b’amabanga y’Imana. Nimwemere kuyoborwa na Roho Mutagatifu, mumwisunge kandi muharanire kumwumvira igihe n’imburagihe kugira ngo abatoze umugenzo mwiza wo kwiyoroshya, guca bugufi nk’uko Bikira Mariya yabayeho agenza. Dukwiye guhora tuzirikana ko ubu buzima bwacu ari akabindi kameneka ubusa kandi bukaba nk’umukungungu utumurwa n’umuyaga. 

Udakozwa uyu mugenzo, ajye azirikana kuri ibi: 

N’ubwo wagira uburanga buhebuje, jya uzirikana ko ingajyi n’izindi nyamaswa bikurura ba mukerarugendo hanyuma ureke kwigurisha. Uko wabyibuha kose ndetse n’ingufu wagira zose, zirikana ko udashobora kwishyira mu isanduku ngo wishyingure bityo wiyoroshye. Uko warabagirana kose, uzahora ukenera urumuri igihe ugeze mu mwijima. Itonde. Ubukire uzagira bwose harimo n’amamodoka, uzagendesha ibirenge ujya kuryama. Ishimire mu byo utunze. Bavandimwe, nimucyo twimike Roho Mutagatifu mu buzima bwacu kugira ngo atubere umuyobozi n’isoko y’ibyishimo, aho isi yimitse ibyago.

Tuesday, April 26, 2022

Mutagatifu Maritini wa I, Papa wahowe Imana

Martini yavukiye mu muryango w’imfura (patricienne) z’i Roma, ahitwa Todi, ahagana mu mwaka wa 600. Papa Martini ni we Papa wa nyuma wishwe ahowe Imana. Yishwe n’ubuyobozi bwa Leta ku mugaragaro, apfiriye mu buroko, abanje gusuzugurirwa mu ruhame, yambuwe imyambaro y’Ubupapa, maze atwarwa mu mirimo y’agahato ahitwa Sebastopoli, maze apfira muri icyo gihirahiro.

Bavugako Maritini yari umuhanga cyane kandi akaba umuntu w’Imana koko. Igihe ahawe ubusaseridoti abamuzi bagize bati: “dore rero intangiriro ye y’ikuzo ryinshi azagirira muri Kiliziya.” Atangira ubwo yamamaza Ivanjili hose, bidatinze kandi agirwa umwepisikopi. Yatorewe kuba Papa mu mwaka wa 649.  Kuwa 5 Kanama uwo mwaka, nibwo Yicaye ku ntebe ya Petero nuko yihatira gushyikirana n’abakristu, arabigisha, agira inama benshi, afasha ku buryo bwose kandi muri byose haba kuri roho no ku mubiri.

Ubwami bwa Roma y’Iburasirazuba bwategekeraga i Bizanse ntabwo bwamwemeye, kuko guhera mu mwaka wa 638, ubwo bwami bwari bwarihitiyemo gukurikira umuyobe Serigiyusi wigishaga buyobe kuva muri 616. Papa Maritini yarengeye byimazeyo amahame ya Kiliziya ubwo hari hadutse abigishabinyoma, nka Serigiyusi, bari bashyigikiwe n’umwami Konstantini wa II. Abo bahamyaga ko Yezu Kristu atagira ugushaka kwa kimuntu n’ukw’Imana (deux volontés).

Mu mwaka wa 649, Papa Martini yatangije Inama nkuru ya Kiliziya i Laterano, iyo nama yaciye ubwo buyobe, ihagarika iryo dini. Icyo gihe umwami w’abami yategetse uwitwa Olimpiyusi wari umukuru w’ingabo guhamya ubuyobozi bw’umwami, ategeka hose ko iyobokamana rikurikizwa ari bwa buyobe, byaba ngombwa agakuraho Papa, dore ko atanemeraga ubutegetsi bwa Papa Maritini. Uwo Olimpiyusi ageze i Roma, abona ko ari ngombwa ahubwo kujya mu ruhande rwa Papa, ahita atangaza ko ari we ubaye umwami w’abami wa Roma y’Iburengerazuba, atangira kwirukana abatware bashyigikiye umwami w’Iburasirazuba. Uwo Olimpiyusi yishwe n’icyorezo cyari cyateye muri 651.

Papa Maritini yaje gufatwa n’undi mutware umwami w’Iburasirazuba yohereje, maze asanga Papa muri kiliziya i Laterano, abo basirikare bamutwara nabi Iburasirazuba. Papa yarezwe ko yagambaniye umwami. Inteko y’abasenateri imucira urubanza rwo gupfa aziritswe ku biti bigamije kumuvunagura ingingo, kuko ari cyo cyari igihano cy’abagambanira umwami.

Bamaze kwambura Papa imyambaro y’Ubupapa, no kumwambika umunyururu uremereye mu ijosi, bamuzengurukije mu mujyi wa Konsitantinopule ngo rubanda bamukwene. Nuko umwepiskopi wa Konstantinopule n’ubwo yari yarayobye kimwe n’umwami, abonye ko biteye isoni ajya ibwami gusaba ko icyo gihano cyasimbuzwa ikindi. Nuko icyo gihano bagihinduramo kujyanwa mu mirimo y’agahato, ahitwa Sebastopoli mu ntara ya Krimeya, ubu ni mu ntara yo muri Ukrene yigaruriwe n’igihugu cy’Uburusiya muri 2014. Nuko afungwa nabi cyane ku buryo yahise apfa ku itariki ya 13 Mata muri 656. Twizihiza mutagatifu Martini wa I, ku itariki ya 13 Mata.

Soma n’ibi bitabo kugira ngo umenye byinshi ku batagatifu:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.105.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015, P.119.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991, P. 346.

Uko umunsi ukura


Uko umunsi ukura nkihumeka,

Abe ari ko amakosa yanjye agabanuka,

Ari ko ndushaho kuzinukwa icyaha,

 Mparanira kwimika icyiza,

 Nsonzeye imbabazi utanga,

 Dawe nyirubugingo buhoraho.

Uko umunsi ukura nkihumeka,

 Abe ariko nkura mu butungane,

 Ari ko ndushaho kukwegera Mukiza,

 Mparanira kongera abagukunda,

 Bashima umukiro utanga,

 Bagahora bawushaka.

 Uko umunsi ukura nkihumeka,

 Abe ariko nsukura roho yanjye,

 Mparanira kuzaronka ijuru byihuse,

 Ubwo uzaba wisubije umwuka wantije!

Mutagatifu Mariko, Umwanditsi w’Ivanjili

Bikekwa ko uyu mutagatifu Mariko ari wa musore uvugwa mu Ivanjili ya Mariko (Mk.14: 51-52) wahunze igihe Nyagasani Yezu afashwe. Akaba ari na we kandi Yohani wahimbwaga izina rya Mariko (Intu.12:35). Izina rye rya kiyahudi ni Yohani naho izina rya Mariko ni izina ry’akabyiniriro ry’abaromani. Mariko ashobora kuba yaravukiye mu mujyi wa Sirene mu karere ka Libiya, akarere kabaga mu ntara zategekwaga n’abaromani. Abantu bo mu bwoko bw’aba Beriberi bagabye igitero ku bayahudi babaga muri ako karere, nuko ababyeyi ba Mariko bahungira mu gihugu cya Isiraheli mu ntara ya Galileya. Birashoboka ko Mariko yaba yarabaye muri rya tsinda ry’abigishwa 72 ba Yezu Kristu.

Mariko yabanje kujyana na Pawulo na Barinaba mu rugendo rwabo rwa mbere (Intu.3,4). Babanje kujya kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu ku kirwa cya Shipure, aho Barinaba yavukaga. Pawulo ni we wari uyoboye iryo tsinda ry’abogezabutumwa. Bavuye aho bajya mu mujyi wa Perije. Bagezeyo, Mariko yavuye muri iryo tsinda, ajya i Yeruzalemu (Intu.13,13). Yongeye gusanga Pawulo na Barinaba mu mujyi wa Antiyokiya. Barinaba yashatse ko bongera kujyana na Mariko mu butumwa ariko Pawulo aranga. Nuko Barinaba afata Mariko basubira kwamamaza Ivanjili mu kirwa cya Shipure na ho Pawulo ajyana na Silasi.

Nyuma y’imyaka igera ku icumi ni bwo Mariko yongeye guhura na Pawulo wari imfungwa i Roma. Icyo gihe Mariko yari yarahuye na Petero ari umwigishwa we bakajyana aho Petero agiye hose. Icyo gihe kandi Mariko na we yayoboraga amakoraniro y’abayahudi b’abakristu yari i Roma. Mariko agaragara mu mateka nk’uwaherekezaga Petero mutagatifu aho agiye kwigisha ijambo ry’Imana hose. Abakristu b’i Roma ni bo bamusabye ko yandika ibyo Petero yavugaga bityo abikubira mu Ivanjili yamwitiriwe. Mariko ni umwe mu banditsi bane b’Ivanjili. Kuba yarabanye na Petero byatumye amenya byinshi ku mibereho ya Yezu Kristu, yanditse rero ashingiye ahanini ku byavugwaga na Petero Intumwa.  Petero Mutagatifu amwita umwana we (1Pet.5:13), akaba yari amubereye umwigishwa n’umusemuzi.

Mariko ntiyakurikiye Petero mutagatifu aho yari ajyanywe kwicirwa ahowe Imana. Ariko Petero mutagatifu ni we wamwohereje kujya kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu mu mujyi wa Alegizandiriya, mu Misiri no mu tundi turere twa Afurika. Aho arangirije kwandika Ivanjili, Petero Mutagatifu yamutumye i Alegizandiriya, umurwa wahurirwagamo n’abantu b’amahanga yose y’icyo gihe. Nuko arahigisha, benshi barahindukira kuba abakristu. Ni yo mpamvu ababaga bigishijwe neza ubukristu bakabatizwa basubiraga iwabo bakigisha abandi. Ni muri ubwo buryo Mariko yabashije kwigisha abantu batabarika bakomokaga mu bihugu byinshi, bityo ubukristu bugenda burushaho gushinga imizi.

Mariko Mutagatifu yakoze umurimo yari yashinzwe agenda amahanga menshi, ayashyiriye Ijambo ry’Imana. By’umwihariko, Alegizandiriya yabaye igicumbi cy’urwo rumuri ku buryo Ivanjili yahise icengera mu batuye uwo mujyi. Kubera ishyari, abanyamisiri bamwe barwanyaga ubukristu barakajwe cyane n’umubare w’abakristu warushagaho kwiyongera, nuko bigira inama yo kwica Mariko, batangira gushaka uburyo bamufata. Kugira ngo Mariko ahe ingufu umurimo yatangiye, yashyizeho abasaseridoti b’inyangamugayo kandi bafite ishyaka ryo kwamamaza Ivanjili nuko ahunga abanzi be bamutegaga imitego, ajya kwamamaza Ivanjili ahandi. Hashize iminsi amenya inkuru nziza ko Kiliziya ya Alegizandiriya ikomeye mu bukristu. Yaragarutse yongera kwigisha, abantu benshi barahinduka ndetse n’ibitangaza yakoraga bigashyigikira umurimo we, bituma abapagani barushaho kurakara cyane.

Igihe kimwe, Baramufashe, bamuzirika umugozi mu ijosi, baramukurubana, bamujyana ahantu hari ibibuye n’ibitare. Bamaze kumukurura igihe kirekire muri ibyo bibuye bamujugunye mu buroko. Muri ubwo buroko Nyagasani yaramukomeje ngo arwane urugamba kugeza ku isaha ya nyuma yo kubaho kwe. Bukeye bwaho, Mariko bamukuye mu buroko bongera kumuzirika umugozi mu ijosi, bamutura hasi, bamukurura hasi bavuza induru nyinshi kubera uburakari. Muri ubwo bubabare Mariko ntiyahwemye gushimira Imana no kuyisaba ngo imugirire impuhwe.  Bakomeje kumukurura muri bya bibuye, bimwe akabyikubitaho ibindi bikamukomeretsa bigeza ubwo ashizemo umwuka apfa avuga ati: « Nyagasani, nshyize roho yanjye mu maboko yawe ». Nta washoboye kumenya neza ariko igihe bamwiciye. Yaba yarapfuye mu mwaka wa 75 nyuma ya Yezu. Tumwizihiza ku itariki 25 Mata.

Aho byavuye:

IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. p.224.

DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI. Brepols,1991. p.331.

ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013, p117-118.                                                                                                                                                        

ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P.127-128.

https://magnificat.ca/cal/fr/saints/saint_marc.html 

http://www.cassicia.com/FR/Vie-de-saint-Marc-deuxieme-des-quatre-Evangelistes-Fete-le-25-avril-Il-fut-premier-Eveque-d-Alexandrie-Mort-martyr-en-68-No_518.htm   

Tumenye Mutagatifu Joriji, uwahowe Imana

Ishusho ya mutagatifu Joriji

Joriji (Georges) yavukiye i Mazaka mu ntara ya Kapadosiya (ubu ni muri Turukiya). Yavutse hagati ya 275 na280. Se witwaga Jerontiyusi, wari uwo mu mfura zo muri Arumeniya, yaje kuba i Kapadosiya mu ngabo z’abanyaroma. Nyina witwaga Polikroniya yari yaravukiye muri Palesitina na yo ikaba yari intara y’abanyaroma. JORIJI akivuka, byagaragaye ko yari afite amagara make. Joriji agejeje imyaka 10, se yaguye ku rugamba, nuko Nyina Polikroniya asubira muri Yudeya, atura mu karere ka Lida (Lydda), kitwaga Diospolis, ubu hakaba hitwa Lod. Kuba se wa Joriji yari umusirikare w’ikirangirire, byafashije Joriji kwiga amashuri meza. Ku myaka 15, yagiye i Nikomediya, ahageze agirwa umwe mu ngabo z’abanyaroma. Nuko JORIJI ajya kwiyereka umwami Diyoklesiyani, amubonamo ishusho ya se wari warasangiye ubutwari ku rugamba n’umwami. Nuko umwami amushinga ingabo zihariye zirinda umwami, zirwanira ku mafarasi.

Hakurikijwe ubumenyi bwe mu by’urugamba ndetse n’inkomoko ya nyina, JORIJI yashyizwe mu rwego rw’abasirikare bakuru cyane bagombaga gushyirwa ahantu hari abaturage bakunze kwigomeka ku mwami. Ashingwa gukemura amakimbirane yakundaga kuvuka hagati y’umwami n’uturere dutandukanye two muri ubwo bwami. Muri icyo gihe, umwe mu batware bakomeye b’umwami, witwaga Magizanse yumvisha umwami Diyoklesiyani ko agomba gutoteza abakirisitu mu bwami hose, agategeka abayobozi bose gusenga ikigirwamana cy’izuba.

Ku itariki 24 Gashyantare muri 303, umwami yaiye iteka ryo gusenya za kiliziya z’abakirisitu, no gutoteza mbere na mbere abayobozi ba Kiliziya uhereye ku bepiskopi. Kiliziya ya mbere ikomeye yasenywe ni iy’i Nikomediya. Ibitabo bya misa byaratwitswe, abakirisitu bamburwa ubwenegihugu, Joriji agerageza kubuza umwami gukora iryo toteza biba iby’ubusa. Nuko JORIJI asubiza umwami inkota yari afite nk’ikimenyetso cy’uko yeguye ku mirimo ya gisirikare. Ava i Nikomediya, asubira mu mujyi we kavukire. Ageze i Mazaka, asanga nyina wari urembye, maze nyina yishimira icyemezo Joriji yafashe. Nyina amaze gupfa, Joriji afata umutungo we bwite awugabanya abakene, atangira umugambi wo kujya i Yeruzalemu gusura ahantu Yezu Kristu yanyuze mu nzira ye y’umusaraba. Ariko kubera itotezwa ryari rikabije, ahagarika uwo mugambi, asubira i Nikomediya.

Igihe yari muri urwo rugendo, anyura i Lida, asenya agatsiko k’abajura b’abaperisi kari kayobowe n’uwiyitaga Nahfr ‘Kiyoka kinini’ (dragon). Uwo kiyoka yihishaga mu gishanga n’ingabo ze, akica ingabo zose zimugabweho. Birangira ategetse ako karere kumuha ituro ry’intama ebyiri buri munsi cyangwa kumuha umucakara igihe yabaga amukeneye. Joriji ahageze, asaba gusa ko abaturage bemera kuba abakirisitu maze akabakiza uwo kiyoka. Nuko Joriji ajya guhiga uwo mugabo witwaga kiyoka, amutera icumu arapfa, ingabo ze zifatwa mpiri, nuko ako karere gasubirana agahenge.

Ageze i Nikomediya, asura abakirisitu bari bafunzwe. Diyoklesiyani amutumaho ibwami, amubuza gukora ibikorwa by’ubukirisitu, amutegeka gusubira mu gisirikare. Mu nzira avuye ibwami, JORIJI asenya icyapa cyategekaga abantu gusenga ikigirwamana kitwaga Apoloni. Nuko kubera iyo mpamvu, arafatwa, agirirwa nabi cyane, bagerageza kumwica bamuteye amacumu mu nda ariko, ku bw’igitangaza ntiyapfa. Ahubwo ibyo bituma ab’ibwami bakomeye bamwe bahinduka abakirisitu barimo Prisca (ahandi bavuga ko yitwaga Alegisandra), umugore w’umwami, abaguverineri b’Iburasirazuba barimo uwitwaga Anatole na Protole, hamwe n’umurinzi w’uburoko yari afungiwemo. Alegizandra we ntibahise bamwica, ahubwo bamusabye kuva ibwami. Naho Anatole na Protole bacibwa imitwe.

Kugira ngo hatagira uwo Joriji yongera guhindura umukrisitu, bamuciriye urubanza rwo gupfa. Nuko acibwa umutwe, ku wa gatanu tariki ya 23 Mata muri 303, afite imyaka 22. Abakirisitu baza rwihishwa batwara umurambo we, bawushyingura i Lida. Nyuma y’itotezwa, hubatswe kiliziya yamwitiriwe. Yubakwa aho yiciye wa mugome Nahfr (Kiyoka). Papa Gelaze wa I yamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu mu mwaka wa 494. Ubutagatifu bwa JORIJI bwamamaye vuba na vuba mu bihugu by’Uburayi. Mu Bwongereza ho batangiye kumwambaza mu kinyejana cya munani. Mu gihe cyo hambere Joriji yari umutagatifu murinzi wa Kiliziya y’Ubwongereza. Akaba n’umurinzi w’abasikuti. Tumwizihiza kuwa 23 Mata.

Byinshi kuri mutagatifu Joriji, wasoma ibi:

  • IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. p.224.  
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.219.
  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.114                                  
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. p.126.

Ni wowe rugero rwuzuye rw'ukwicisha bugufi

                                               

                  Nyagasani Yezu,

 Mukiza wanjye,

 uri Imana nzima.

 Ndemera ko undeba kandi unzi wese,

 kurusha uko niyizi n’uko undi wese yamenya.

Wowe rugero rwuzuye rw'ukwicisha bugufi,

 unyibutse ko kuri iyi si,

 ubuzima bwanjye ari nk'umukungugu utwarwa n'umuyaga.

Mukiza mwiza,

wowe Mana yicishije bugufi kugeza ubwo usa na muntu,

mpa kwicisha bugufi gukwiriye abazahazwa umurage nawe.

Unshoboze guhora niteguye ko buri sogonda,

 umubiri wanjye watumurwa n'umuyaga uwerekeza mu bushyanguke,

 maze roho yanjye ntishavuzwe no gutungurwa.

Nyagasani,

 girira impuhwe zawe z'igisagirane ugirira benemuntu,

uhunde umutima wanjye ingabire yo kwicisha bugufi.

Nimbasha kwisunga Umubyeyi Bikira Mariya,

 We utarirase ikuzo ryo kubyara umucunguzi,

 nzaberwe no gusohoza ugushaka kwawe hano ku isi.

Wowe Mana yigize umuntu,

 mpuza n’abavandimwe bakomerekejwe n’ukwikuza kwanjye,

maze imbabazi udutoza ziduhurize muri wowe Rukundo.

Wowe wemeye gutungwa n’ibyo mu isi ariko udatwawe na byo,

untoze kudatwara n’ibiryohera by’isi,

 ahubwo nemere ibisharira ungeneye kuko aribyo bimpuza nawe.

Wowe wahetse umusaraba ukawuha igisobanuro gishya,

 umpe kuba inshuti y’umusaraba,

 kuko aribwo nzabasha kugukunda byuzuye,

 wowe ubaho mu busabane na Data na Roho Mutagatifu,

mukaba Imana imwe.

 Amina

Mutagatifu Fideli, “umumalayika w’amahoro.”

Uyu Fideli yavukiye mu mujyi wa Sigmaringen mu Budage, ku ya 1 Ukwakira 1578. Mbere yo kwiyegurira Imana yitwaga Mariko Ruwa (Marc Roy). Yize amashuri ya Filozofiya (ityazabwenge) i Friburu mu gihugu cy’Ubusuwisi, aba umuhanga cyane. Fideli yari azi ko ubwenge busa budashingiye ku mico y’ukuri ya gikirisitu, aho kugira akamaro, butuma nyirabwo aba umugiranabi cyane. Nuko yihata ubutagatifu yimazeyo. Yari azi kuvuga neza bitangaje. Abanza ndetse kwiga amategeko y’igihugu n’ay’amahanga yandi ngo azabe avoka. Nuko asohotse aba umucamanza w’ikirenga, aburanira benshi, cyane cyane abatagira kirengera, abatindi n’imbabare zikennye.

Fideli yaje kwanga iby’ubucamanza, arabihagarika kugira ngo atazavaho agira uwo aburanira nabi bigatuma arengana. Nuko areka indi mirimo yakoraga, ahubwo ahitamo kwiga inyigisho nkuru za Kiliziya. Nuko nyuma yiyegurira Imana mu muryango w’abakapusini (Capucins) i Friburu mu Busuwisi. Icyo gihe yari afite imyaka 34. Yahawe ubupadiri mu mwaka w’1612, ari na bwo yahinduye izina akitwa Fideli. Aho aherwe ubupadiri, yoherejwe kwigisha henshi kubera ingabire ye ikomeye mu kwigisha.  Mu gihe cye nibwo idini ry’abaporotesitanti ryakwirakwiraga henshi mu gihugu cy’Ubudage.

Muri izo nyigisho ze yarwanije mbere na mbere abigisha-binyoma, abaporoso n’abandi bayobye. Icyakora ntiyafatiraga ku bantu: ni inyigisho z’ibinyoma gusa yarwanyaga. Ariko bo ntibabyumvaga batyo. Nuko baramurakarira cyane. Abenshi mu bari barataye ukwemera na bo yabagaruye mu nzira iboneye. Ariko na none bagaruwe n’urugero rwiza rw’imibereho ye. Ndetse n’abaporoso bakomeye ku idini banyurwaga n’inyigisho ze bakamwita “umumalayika w’amahoro.” Mu gihe cy’imyaka 10, yazengurutse Ubudage bw’amajyepfo, Otrishiya, n’Ubusuwisi, ahangayikiye ko abayoboke b’Imana batayoba.

Fideli yikurikiranyije kenshi kuba umukuru w’ibigo by’uwo muryango, igihe cyose akarangwa n’urukundo rusesuye kuri bose. Fideli yapfuye mu w’1622, yishwe n’abanzi ba Kiliziya, agatsiko k’abaporoso b’intagondwa bari bamushutse ngo aze abasobanurire inyigisho z’Imana batari bumvise neza. Apfira Imana atyo. Bamwiciye muri kiliziya y’ahitwa Sevisi (Seewis im Prättigau). Yanditswe mu gitabo cy’abatagatifu na Papa Benedigito wa XIV mu mwaka w’1746.  Yibukwa kuwa 24 Mata.

Aho byavuye :

  • IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. P.224.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P.127.
  •  ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.116
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.196.
  • https://eglise.catholique.fr/saint-du-jour/24/04/saint-fidele-de-sigmaringen/
  • https://sanctoral.com/fr/saints/saint_fidele_de_sigmaringen.html
  • https://www.paroissesdecambrai.com/saint-fidele-sigmaringen.html

Nta cyiza cyo guhubuka, inkurunyigisho!

Habayeho umugabo wabanaga n’umugore we ndetse n’abana babyaranye. Bari bababye neza, bombi bafite akazi, amahoro ari yose. Umunsi umwe uyu mugabo yaje kwitaba Imana, maze kumushyingura bihuza n’uko hari undi mugabo wari wakoze urugendo rwo mu mahanga mu butumwa bw’akazi. Uwo mugabo ageze muri hoteli yagombaga kuruhukiramo, asangamo mudasobwa. Niko guhita yandikira umugore we yari asize mu rugo, agiye kohereza ubutumwa, yibeshya aderese, ayohereza ku mugore wari wapfushije umugabo uwo munsi.

Uwo mugore akiva gushyingura, yihutiye gufungura mudasobwa ye kuko yibwira ko hari abo mu muryango we, inshuti n’abavandimwe, bamwandikiye bamwihanganisha ku bw’ibyago yagize. Uwo mugore ntiyitaye kureba uwohereje ubutumwa. Yahise asoma nuko mukanya gato yitura hasi, asa n’utaye ubwenge. Umuhungu we amaze kumuryamisha aheza, na we ajya gusoma ngo amenye igitumye mama we amera atyo. Yasanze handitsemo ngo: “Ku mugore wanjye nkunda, nagezeyo amahoro. Ndabizi ko bigutangaje kubona iyi mesaje kuko utatekereza ko nabona uko nkwandikira. Nasanze ino na ho basigaye bafite mudasobwa kandi bemerera abantu kwandikira abakunzi babo. Ubu tuvugana maze akanya gato mpageze, banyeretse icyumba nzabamo gusa irungu riranyishe. Ngiye kukwitegura nawe ejo uzaze kandi ndizera ko uzabona abaguherekeza nk'uko nanjye mwamperekeje. Bizu! Ni ahejo, uzagire urugendo rwiza!”

Iyi nkuru itwigisha iki? Ibyabaye kuri uyu mugore byose byatewe no kudashishoza. Igihe cyose uhubutse mu byo ukora ntubura gutungurwa n’ibyo utari witeze, kandi akenshi aba ari bibi. Bakobwa, muri byose harimo n’urukundo, ntimugahubuke. Uko uhubutse wishyingira niko uhubuka ugaruka iwanyu! Uko uhubutse wubaka ni ko uhubuka usenya. Namwe basore mugenze mutyo. Uko uhubutse wigarurira umukobwa niko uhubuka umubuza amahoro nawe utiretse. Ntimugahubuke kuko nta cyiza cyabyo.

Mutagatifu Kleti, umwepiskopi wa Roma

Abantu babanje gushidikanya niba uyu mutagatifu twizihiza none yaritwaga Cletus, Anacletus cyangwa Anencletus (Kleti, Anakleti, Anenkleti). Ikizwi neza ni uko uwitwaga Anakleti bavugaga “Kleti” mu buryo buhinnye, yapfiriye Imana mu gihe cy’itotezwa ry’abakirisitu ku ngoma y’umwami witwaga Domisiyani hagati y’umwaka wa 88 na 96. Ewuzebe wa Kayizariya, mu gitabo yise ‘Amateka ya Kiliziya’ (Histoire ecclésiastique III, 13 et 15.), Irene w’i Liyo mu gitabo yise “kurwanya inyigisho z’ubuyobe” (Contre les hérésies, III, 3, 3), na Agusitini wa Hipona, bose bemeje ko Anakleti ari we Kleti.

Uwo Kleti yari umugereki, wakomokaga mu mujyi wa Atene wari ikimenyabose. Igihe Kleti yari akiri agasore nibwo yahuye na Petero Intumwa muri uwo mujyi wa Atene. Petero akimubona, ashimishwa n’imico myiza ye. Igihe Petero yigishaga Ivanjili muri uwo mujyi, Kleti yarahindutse, aba umukirisitu. Amaze guhinduka, Kleti yabaye umunyangeso nziza n’umunyamuhate mu kogeza Ivanjili nuko bishimisha Petero, bitwe kandi n’izindi ngabire mbonekarimwe Nyagasani yari yaramwihereye. Ngibyo ibyatumye Petero amuha ubudiyakoni, na nyuma yaho amuha ubupadiri, nuko Kleti yegukira mu bwitange uwo murimo kandi aba umufasha wa Petero, bakajyana mu ngendo nyishi. Nyuma y’uko mutagatifu Petero yishwe ahowe Imana, Kleti yafashije mutagatifu Lini wasimbuye Petero. Mu mwaka wa 83, igihe bagombaga gutora Papa usimbura Lini, na we wari umaze gupfa ahowe Imana, Abakirisitu bose batoye Kleti. Yabaye umushumba wa gatatu wa kiliziya ku isi, atera ibyishimo muri Kiliziya y’Imana yose.

Mu itotezwa rya Kiliziya ryakozwe n’umwami Domisiyani, mutagatifu Kleti yarebanye agahinda uko abayoboke b’Imana bari kwicwa. Amaraso y’abahowe Imana yaramenwaga cyane, mu Burasirazuba, ndetso no mu Burengerazuba. Muri icyo gihe Papa Kleti yateraga ubutwari abakirisitu ari na ko aziba akanwa k’ababatoteza. Uko itotezwa ryakomeraga ni ko Kleti yarushagaho kuba maso kugira ngo akomeze abakirisitu barusheho gushikama ku guhamya Yezu Kristu. Cleti yanditse inyandiko nyinshi zifasha abakirisitu gukomera, akamenyesha abakirisitu bataza mu gitambo cy’ukarisitiya ko bari mu nzira yo gutsindwa. Yitaye ku kwita ku bepiskopi, abapadiri n’abandi bamufashaga muri Kiliziya, ashyiraho n’amabwiriza agenga imitungo ya Kiliziya.

Mu myaka ya mbere ya Kiliziya hari byinshi abakirisitu bagombaga kwitondera: abanzi ba Yezu Kristu bari benshi; cyane cyane abami n’abatware, uburakari bw’abapagani, n’uburakari bw’abayahudi. Abo bose bicaga abakirisitu bakoresheje ubugome bukabije. Ubwo rero, Cleti ntiyashoboraga kumara igihe kirekire atarafatwa ngo yicwe ahowe Imana.

Papa Kleti yaba yarapfiriye Imana ahagana mu mwaka wa 91. Papa Kleti avugwa mu ba Papa bapfiriye Imana bavugwa mu isengesho rikuru ry’Ukarisitiya dusanga mu gitabo cya Miseli. Papa Kleti azwiho ko ari we wubakishije neza imva ya Mutagatifu Petero i Vatikani, kandi na we akaba yarashyinguwe iruhande rwe. Ni we wategetse ko umwepiskopi azajya ahabwa ubwepiskopi hari nibura abepiskopi batatu. Ategeka ko abapadiri bazajya bahabwa ubupadiri n’abepiskopi babo kandi bakabuhabwa hari imbaga y’abakristu. Mutagatifu Kleti yizihizwa kuwa 26 Mata.

Aho byavuye:

Isengesho risaba imbaraga

 

Mana yanjye,

 ni wowe wamvukishije bundi bushya ku bwa Batisimu,

unshira mu muryango ubereye Umubyeyi n'Umurinzi,

ungaburira umubiri wawe utaretse no kuntungisha Ijambo ryawe.

Kubw'urukundo rwawe,

mu Isakaramentu ryo gukomezwa,

wanyihereye ingabire zintagatifuza,

zikanyongerera imbaraga mu kuguhamya,

ugiriye impuhwe zawe,

urampe gukomera muri wowe,

 bityo nkomeze abavandimwe untumyeho.

Umwete ngira mu kuzirikana Ijambo ryawe ritanga ubugingo,

ntuzansige amaramasa,

ahubwo njye n'abavandimwe tuzarisangira,

uzatugeze iwawe aho tuzishimira iteka.

Roho w'Imana nzima,

 Urandengere unkomeze,

undokore icyanyicira ubugingo aho kiva kigera,

maze unsogongeze ku munezero abukumvira bazigamiwe.

Umpe kuzapfana ukwemera n' ukwicisha bugufi,

 bikwiriye abakumvira.

Mbisabye kubwa Yezu kristu Umwami wacu,

we soko y'inema ntagatifuza zose,

amina!

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...