Friday, November 16, 2018

NYAGASANI, NI KI CYANTANYA N'URUKUNDO RWAWE part 3



 intambwe zo gusohoka mu cyaha

2.7. NI GUTE NASOHOKA MU CYAHA?

Iyo umuntu akoze icyaha igihe kirekire, ageraho akagifata nk’icyiza kuko icyiza nyacyo kiba cyaramuhunze, agasigara ari indiri y’icyaha aribyo kuvuga indiri ya Sekibi. Ni byiza ko umuntu yanga icyaha, akakirinda mbere yo kugushwa na cyo; mu ntege nke ze (faiblesse), agomba guhora ababajwe no kugirana ubusabane n’icyaha kandi agashishikazwa, mu mbaraga ze zose, no kutazagisubira ukundi igihe yakiguyemo. Umuntu, akurikije inama nziza akesha abavandimwe cyangwa abiyeguriye Nyagasani, nyuma yo kugaragaza icyaha yakoze uko kivugwa atagishakiye izina n'impamvu nyoroshyacyaha (Noms et circonstances attenuants), ashobora kugisohokamo yitabaje ububasha bw’Imana butazira umuhate. Kuvuga icyaha wakoze, utagerageje kugihindura cyangwa kukivuga mu mvugo yoroheje, imbaraga ukoresha mu guharanira icyiza binyuze mu bikorwa n’isengesho ni byo ntwaro ya mbere mu gusohoka mu cyaha cyakubase. Ibi bikaba ingirakamaro rwose mu gihe uwabaswe n’icyaha agaragaje abamwosha kandi akazibukira kongera gukururukana na bo ukundi ahubwo agaharanira imigenzo myiza idatana n’isakaramentu ry’imbabazi.

2.7.1. INTAMBWE YA 1: KUMENYA KO URI MU CYAHA NO KUBABAZWA NA BYO

Iyo umuntu yoramye mu cyaha, haba ubwo atakibona ibyo akora nk'icyaha, Ibi bishoboka ku muntu wabenze Roho Mutagatifu, akabenguka Sekibi nuko agasinyira kwibanira na we. Icyo gihe biragoye rwose ko uwo muntu azirikana ko imibereho ye itanyura Imana Nyir'ubutagatifu rwose, kandi n'umuntu utarigishijwe cyangwa ngo asome, ashobora kubaho akora ibidatunganye; niba nta muntu umukanguye ngo amumenyeshe ko ari gukora nabi, kureka iyo migenzereze ye biri kure. Iyo uwacumuye agize amahirwe yo kumenya ko ari mu cyaha, biba byiza iyo kimubabaje, kikamutera gushavura kuko aribwo arazwa inkera no gushaka uko yacyizituraho! Hari abantu benshi bari mu ngeso mbi, kandi babizi rwose, nyamara ugasanga ntacyo bibabwiye. Nta mugambi uhamye wo guhinduka bafata, ntibatinya no gukorera icyaha ku karubanda nk'aho bagaragariza bose icyiza bakora cyangwa kucyihara nk'aho ari igikorwa cyabazanira umukiro, cyikabahesha gushimwa n'Imana n'abantu! Bavandimwe, dusabe inema yo kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu. Tumwumvire nibwo tuzahashya icyaha n'ibyo kidukuruza. Kumvira Roho bizadufasha, mu gihe twacumuye, kumenya ko twigometse ku Mana, kubabazwa na byo no kugaruka mu nzira igana Umukiza!

2.7.2. INTAMBWE YA 2: GUSHAKA UBURYO BWO KUGISOHOKAMO

Iyo umuntu yamenye ko yacumuye ndetse akababazwa na byo ni ngombwa no gutekereza icyo yakora kugira ngo akurirweho ubuhumane yari yikururiye. Uwababajwe n'icyaha abura amahoro, agahorana inkomanga ku mutima idashobora kuvaho igihe cyose atarashaka uburyo bukwiriye bwo gusohoka mu cyaha kandi ngo abukurikize !  Aha hatwumvishe neza akamaro k'Isakaramentu rya Penetensiya n'abajyanama ba roho (peres sipirtuels). Gusohoka mu cyaha bigaragazwa nanone no kucyatura ; ukakivuga mu mazina yacyo utagishakiye amazina n’impamvu bicyoroshya kandi ugatera intambwe ugana abo wizera ko bagufasha kugera ku buzima, kuko kuba mu cyaha ari ukuba mu rupfu. Izi ntambwe zose zifasha gusohoka mu cyaha ntizitana n'isengesho rizima, ry’ukwemera -ryuzuye ukwemera- kandi zigaherekezwa n'ibikorwa bigaragaza ko ushaka guhinduka. Dusabe Imana umutima uharanira gusohoka mu cyaha, imbaraga ziduherekeza mu kucyatura no kugisangiza abafasha bacu tuzirikana ko bigora nyamwigendaho kugisohokamo, bikorohera uwisunze abandi !

2.7.3. INTAMBWE YA 3: KURWANYA ICYAHA

(Soma 2 Kor.11,24-29) Kurwanya icyaha ntabwo ari umurimo w'abamaze kuba intungane ngo bibe ibitareba twe abanyantege nke, tukivuruguta mu isayo y'icyaha ari nako tugerageza kuva muri iryo sayo. Kurwanya icyaha ni ibya buri wese ushaka kugisohokamo. Uyu murimo utoroshye usaba ubwitange bukomeye kandi ntutana no gutotezwa uzira uwo murimo mwiza ukwiye kuranga intumwa za Yezu Kristu. Kurwanya icyaha ni ko kogeza Inkuru Nziza no kuba umuhanuzi ukereye kwibutsa imbaga y'abantu ibibatagereje mu gihe bataretse icyaha no kubamenyesha icyo basabwa ngo baronke impuhwe z'Imana! Nta muntu wakwishoboza uyu murimo, ariko uwushishikarira uramuryohera kandi akaronswa imbaraga zimukomeza, zikamurinda gucika intege ngo ni uko bamwimye amatwi bakamutera amabuye. Bene uwo Roho w'Imana amuturamo akamukomeza kandi akamushoboza nk'uko yashoboje Intumwa, Abahanuzi n'Abamaritiri bazize kwanga icyaha, bagahomba ubuzima bwo kuri iyi si, bagahitamo gupfira Kristu mu cyizere gitunganye cy'uko ibyo bahombye byose bazabisubizwa ubuziraherezo. Dusabe Imana kuduhunda Ingabire yo kwanga icyaha no kukirwanya duharanira ikuzo ryayo n'umukiro w'imbaga nyamwishi! Uhoraho ati “Nimunsange mwebwe abanyifuza, muzahazwa n’ibyiza byanjye (Sir.24,19)” kandi turwane inkundura kugeza ubwo Yezu azatubwira nk’uko yabwiye Mtg. Antoni amubonekera ati: “Nari hafi yawe nishimira ugutsinda kwawe,” kandi twemere, twisunge impuhwe z’Imana: koko Nyagasani yibihamije, abibwira Mama Anne-Marguerite Clément, iti: “ Ndi inyanja nini yagutse y’impuhwe, itagira indiba n’inkombe”( Vie, 1915, p. 284.)[1]!



[1] Mama Anne-Marguerite Clément (1593-1661) mu 1617 yakiriwe ahitwa Annecy, mu muryango, l’ordre de la Visitation, na Mtg Fransisiko wa Sale na Mtg. Jeanne wa Chantal. Yashinze monasiteri i Montargis n’i Melun. Ni umubikira wabaye ikirangirire kubera imibereho n’ibikorwa bye. (cfr Vie, par les Visitandines, Paris, 1686 ; Vie en 1915, Paris, Téqui)

NYAGASANI, NI KI CYANTANYA N'URUKUNDO RWAWE part 2



2.2. UBUHAMANE BW'ICYAHA

(Soma Intg.3,14-19) Adamu na Eva bakimara kwitandukanya n'Imana batangiye kuyitinya, kuyihunga no kuyihisha nk'aho Imana itareba hose. Icyaha kidutandukanya n'Imana, kuko yo itajya ishimishwa no gukiranirwa kwa muntu, kikanadutanya n'abavandimwe bacu kuko gituma tutongera kwizerana, tukishishanya kandi twari tubanye neza mu mahoro azira ubuhemu. Ibi ni byo byabaye kuri Gahini watuje Sekibi mu mutima we, agatangira kubona Abeli murumuna we nk'umwanzi umubuza guhirwa mu mibereho ye. Icyaha cya mbere ni cyo cyakururiye ubutaka umuvumo. Ntabwo icyaha cyatandukanije muntu n'Imana, abavandimwe be n'ubutaka bumutunga ngo kimurekeraho, cyarakomeje kimutandukanya n'inyamaswa. Umuntu akiremwa yabanaga n'ibimera hamwe n'inyamaswa -ibimera bikamutunga atigeze avunika n'inyamaswa zikabana na we zitamusagariye ngo zimubuze umunezero yaremanwe, ahubwo zikamwumvira, none nyuma yo gucumura, umuntu asigaye atinya inyamaswa, zimwe akazica, izindi zikamuronkaho ifunguro! Ibi ni ingaruka y'icyaha! Icyaha gihindanya isura muntu yaremanwe ndetse n'iyo yavukanye, kitwambura ubumuntu, kikatwambika ubunyamaswa nuko tugatangira kubara no kubona ibintu macuri, tugahinduka ibicibwa mu bavandimwe n'ibiseswa mu ngoma y'ijuru. Icyaha kiduhumanya ku mpande zose kiracyakomeje kudutanya n'Imana, ku buryo bugaragarira amaso; wagira ngo icyaha kirungura!

2.3. KUKI DUKUNDA ICYAHA?

Muntu akimara kumvira Sekibi mu ishusho y'inzoka yatangiye kubona icyiza n'ikibi ariko ananirwa gukomeza icyiza no kukirambaho. Kumvira Sekibi byamuteye guhorana inyota yo gucumura n'intege nke mu kwanga icyaha. Uko kubara macuri muntu yikururiye yumvira Nyakibi, ni ko gutuma bamwe bakeka uburyohe mu cyaha, bakakirohamo birekuye, bamara kubatwa na cyo bakamenya ububi bwacyo akenshi ubwabo batakishoboje kugisohokamo nuko ubwo bagahora baganya, bicuza, basubiramo amagambo ya wa muhanzi bati ‘uwasubiza iminsi inyuma nakwigana Malayika nkitonda, ibibi nakoze nkabyicyuza, nkabisabira imbabazi.’Inyota y'ubutunzi bwo kuri iyi si na yo itera benshi kuba imbata y'icyaha; ibyo bakabikora birengagije ko uwo mutungo ubatera gucumura Imana yawushyiriyeho gufasha abakire kwitagatifuza bagakiza roho zabo n’iz'abatawufite. Ibyo dukora byose, tubikorere gusingiza Imana no gukiza muntu (pour la gloire de Dieu et le salut de l'homme)! Umwanditsi w’umufaransa ati “Niba utandukanye nanjye, muvandimwe, aho kunyangiza, ugomba kunkiza (Antoine de Saint-Exupéry 1900 – 1944).”

2.4. ICYAHA GIKEKWAHO UBURYOHE

Hari ibyaha usanga abantu batekereza ko bitanga uburyohe n’umunezero. Iyo usesenguye usanga bitanga umunezero ariko utaramba, wa wundi usimburwa no guhangayika guturutse ku kwicuza icyatumye ubyirohamo; twavuga nko gusambana, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi. Ibi byaha kandi usanga abenshi babyirohamo igihe bemeye kugirwa inama zipfuye n’ababatanze gupfa bahagaze, bajyenda wagira ngo ni abantu kandi ari urupfu rwambaye isura ya muntu. Igisubizo abo bamaze kwangirika bahurizaho ni ugushimisha umubiri. Gushimisha umubiri si icyaha, icyaha ni uburyo wakoresheje ushimisha umubiri. Uburyo bubereye mu gushimisha umubiri wacu ni ubwo tubwirijwe na Roho w’Imana, bugashimwa na Yezu kuko n’ubundi uyu mubiri ari urugingo rwa Kristu n’ingoro ya Roho Mutagatifu. Nugera ahakomeye ujye wigana Yobu, bityo wamagane abakugira inama zoreka mu rupfu ubabwira uti “Ni kuki mwiha kungira inama z’amahomvu? Ibisubizo mumpa ni ukunkina ku mubyimba.” (Yob.21,34)

2.5. ICYAHA GITUMA BAMENYEKANA

Muri iki gihe icyaha gisa n'ikiyoboye isi, usanga abanyabyaha ari bo bazwi cyane, ni bo abantu bakunda kwigereranya na bo no guharanira kugaragara nkabo, ibyo bigatuma rubanda rugufi rushaka kwigaragaza rukora nk'ibyo abo bambasaderi ba Nyakibi bakora, mbega ishyano! Umuntu yambara ubusa kubera ko yabibonanye umusitari, abandi bakagenda barata imyenda y’imbere, bata ikinyabupfura biha guhindura imvugo badukira iyuzuye agasuzuguro ngo ni uko izo ngirwarugero ariko zitwara. Bavandimwe, ikigiye koreka isi ni ugukunda bikabije ibidashimisha Imana! Ibihembo na byo biri mu bituma dukora amahano; umuntu arabisezeranywa agashinja ibinyoma, akica mugenzi we, kandi akabikora anezerewe kuko icyiza cyamuhunze. Hari ubwo umuntu akora icyaha abigambiriye kugira ngo bamumenye, abe ikirangirire, amenyekane, ahembwe kandi yubahwe na benshi; aha twatanga urugero nko kwica no kwiba: Umuntu aricara agacura umugambi wo kugaragaza ubwenge bwe, ibyo yavumbuye, agakoresha ikoranabuhanga asahura banki, bamara kumufata akaba ikirangirire rimwe na rimwe bikanamubera impamvu yo kugororerwa. Umuntu yakagombye gutekereza cyane kandi neza mu gushaka uburyo buboneye bwo kugaragaza ubwenge bwe atabinyujije mu bikorwa bibi binashobora kumuvutsa ubuzima mu gihe afatiwe mu cyuho cyangwa agerageza guhunga. Ikigaragaza ko ubwenge bw' umuntu bwacuramye ni uko abangukirwa no kugaragarisha ikibi ubumenyi bwe nk'aho nta nzira nziza zikibaho zo kugaragaza ibindi byiza. Birababaje!

2.6. GUTEKEREZA NABI

Indi mpamvu ituma umuntu abatwa n’icyaha ni ugutekereza nabi, bishigikiwe no gutegekwa n'igitima-l'instinct- nk'aho ari inyamaswa. Hari abantu batagira umuco wo gushidikanya no gusesengura ku byo bumva, bavuga cyangwa babona bigatuma basabira ibyo bahuye na byo byose nk’isuri. Hakaba n'abandi bazira kwifata, bagahitamo kwirekurira ibyifuzo byabo byose, bagira bati ‘ntukiyime icyo umutima ushaka kandi ushobora kukibona!’ Ngicyo igituma umuntu abatwa n'ingeso runaka, ugasanga ameze nk'uwarwaye (mu mutwe) mu gihe atabonye uko akora ibyo yimenyereje.

Dufate urugero: Umuhungu abana n’undi ngo bitange iki? Umukobwa asanga undi ngo bamare iki? Umuntu akabwirwa ko atakunda undi atamusoma ndetse ngo anamukabakabe mu mabere! Umuntu ntiyakwambara neza atanitse amabere, boshye uwanika amamera! Umuntu ngo ntiyaba agukunda mu gihe yanga ko muryamana! Abantu, mu kwirinda sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, inda basigaye bahitamo kwimara irari bashishirana, bikinisha, bakanakogotana ururimi ng’ubwo kandi bubahirije itegeko ry’Imana ryo kudasambana! Umukobwa agakuramo inda nk'ukuramo imyenda!

Ibi byose kimwe n’ibindi bitarondowe hari ubwo byemerwa n’aboshwa na rukoramahano nk’ukuri kugomba gukurikizwa kubera ko batabitekerejeho ku buryo bwimbitse (Critical thinking) ngo bumvire umutimanama wabo, niba bakiwugira. Nuko umukobwa akambarira ubusa umuhungu yibwira ko ari gukuza no gukomeza urukundo nyamara nya musore agatinzwa no kumubona kugira ngo batandukane. Bavandimwe nimucyo dutekereze mu buryo bunenga kandi busesengura, tumurikiwe na Roho Mutagatifu ni bwo tuzatandukana n’icyaha kiri kugenda gihindura isura uko imyaka igenda ihita. Twibuke ko icyaha gitangirira muri roho kigasohozwa n’umubiri ukikorera cyangwa ukagikorera undi mubiri tutibagiwe na roho. Nyagasani natumurikire kugira ngo tubashe gutekereza neza, gutahura icyaha mu masura yacyo, kugihunga, kucyamagana no gutera intambwe tugisohokamo, kandi duhamya ibirindiro mu nzira y’agakiza.

NYAGASANI, NI KI CYANTANYA N'URUKUNDO RWAWE? I


1.     NYAGASANI, NI KI CYANTANYA N'URUKUNDO RWAWE?

Imibereho ya muntu ntiyigeze iramba mu butungane nk'uko Imana yabishakaga mu gihe cy'iremwa. Imana yaremye Adamu na Eva ibagenera uburyo bwo kubaho n'amabwiriza yo gukurikiza ariko bo bikururiye urupfu igihe bateye umugongo Nyir'ubuzima, bagakora icyaha barenga ku itegeko bahawe na Rurema. Icyo gihe ni bwo muntu yavumwe, ubutaka buravumwa ku mpamvu ye, tutibagiwe na ya nzoka yemeye gucumbikira sekibi. Icyaha cyakomeje gukurikirana muntu, kimubuza gukurikira no kwiyegurira burundu Iyamuremye. Abeli yishwe n'umuvandimwe we, amahano aragwira mu bavandimwe b'i Gomora, Yeruzalemu irasenywa, imirimo y'uburetwa iriyongera ndetse no mu butayu umuryango w'Imana wakomeje gucumura wiremera izindi mana zo kuramya.

N'ubwo byari bimeze gutyo bwose, mu gisekuruza cya Adamu ntihavutsemo abagomeramana gusa ahubwo hanabonetsemo abatunganiye Imana; Abeli wazize ishyari, Nowa warokotse umwuzure, Abrahamu umubyeyi w'abemera bose, Roti waburiwe n'Abamalayika ngo ahunge umujinya w'Uwiteka n'abandi barimo na Mtg.Yohani Mariya Muzeyi, wanze guhakana Kristu, akemera gupfa ashishikariza abandi kudahisha Kristu bemeye, ababwira ati: «Hoshi! Ubukristu butagaragaye nabwo ntabwo. Tuzihisha na ryari? Ejo nzamwitaba [umwami] niba mwe mutabishaka. Nanyica ampoye Imana ntacyo bizaba bitwaye ». Ntitwakwibagirwa kandi Umuhire Mariya, wemeye ko ugushaka kw'Imana kuzurizwa muri we. Igitangaje kandi kibabaje ni ugusanga abihatira gukiranuka ari bake ugereranije n'abandagaye mu icuraburindi rya Shitani. Imana, mu rukundo rwayo, ntiyahwemye kuburira umuryango wayo ikoresheje Abahanuzi n'Intumwa, kandi mu mpuhwe zayo z'igisagirane, ntiyahwemye kubabarira abafite umugambi uhamye wo kwiyunga na Yo.

Mu gukiranuka kwayo, Imana ntiyahwemye kwerekana ko yanga urunuka Icyaha, ikanagaragaza ko kizatsembwa burundu. "Ntibazasonza ukundi, kandi ntibazagira inyota ukundi, ndetse n'izuba n'icyorezo cyaryo, ntibizabageraho ukundi, kuko Ntama uri rwagati y'ubwami, azababera umushumba, akazabashora ku mariba y'amazi y'ubugingo. Nuko Imana ikazahanagura icyitwa amarira cyose ku maso yabo (Hish.7,16-17)." Icyaha cyakwirakwiye mu isi kinyuze mu muntu umwe, Eva, wemeye kumvira inzoka mu ntumbero yo guharanira kuzamera nk'Imana. Ikuzo umuntu aharanira akenshi ni ryo Shitani imutegeramo kugira ngo imutandukanye n'Imana, imugire imbata ye n'imfura mu bana ibyaye. Icyaha kigera kuri bose, hakaba abacyakira n'abacyamagana hakiri kare, abo kinesha bakakibera imbata n'abakigwamo ntikibaherane, kuko bababazwa na cyo bakihana bagambiriye kugihurwa burundu!

2.1. ICYAHA NI IKI?
                          
Icyaha ni ukwica amategeko n'amabwirizwa dukesha Nyagasani, Umwami w'ibiremwa byose. Iyo umuntu atangiye kuryoherwa n'ibyo yihitiyemo, akirengagiza cyangwa agakora igihabanye n'ugushaka kw'Imana, aba ari mu cyaha rwose. Icyaha ni igikorwa kigutandukanya n'Imana, kikimura Imana mu buzima bwawe, kikimika ibihuje n'byifuzo bya muntu akenshi bimuroha mu bimwambura ubumuntu n'isura Imana yamuremanye, mu bishimisha mu nzira mbi umubiri wagenewe gushyanguka. Bavandimwe, iyo dukora icyaha tuba duhakana Imana, twitandukanya na Yo, twegukira Sekibi, twiyambura ubugingo. Gukora icyaha ni ugupfa uhagaze. Icyaha kandi ni ubusabane umuntu agirana na Shitani, bugatuma ahinduka inshuti ye y'akadasohoka hanyuma agasigara anezezwa n'igishavuza Imana, Nyir'ubutagatifu wa Isiraheli. Icyaha ni igiti gisoromwaho urupfu! Bavandimwe nkunda, gukora icyaha ni ukwica itegeko wahawe, ukihangira iryo ukurikiza rihuze n'ibyifuzo byawe bidaturutse ku Mana. Gukora icyaha ni ugusabana n'ikibi, ukagenda wanga urunuka icyiza, utasohoka muri iryo shyano inzira zikigendwa, ukazisanga waratandukanye n'igitunganye ubuziraherezo ari byo korama mu cyaha, kubatwa na cyo. Korama mu cyaha bijyana no kubihirwa n'Ijambo ry'Imana, kurihakana no kurihinyura ndetse no kurikoresha mu nyungu zawe bwite, zimwe zitakugeza, wowe na bagenzi bawe, mu ihirwe ry'ijuru. Ibi ntibitana no kwarikira Sekibi, gukunda no guharanira ibyakugeza ku rupfu mu gihe ureba, utekereza, uvuga, ukora cyangwa wirengagiza gukora ibyo ushinzwe. Uko umuntu agenda arushaho kwimenyereza icyaha ni ko agenda arushaho kuryoherwa na cyo, ibyo bigasobanura ko bizamugora kugisohokamo.

RERE NA RAMBA PART 4


Igihe cyarageze, Ramba aragaruka. Kuva kwa nyirakuru ataha yagombaga kunyura kwa ba Rere; ahageze, aramuhamagara undi aramwihorera kandi ubundi yamuhamagaraga rimwe gusa Rere agahita yitabisha amaguru. Byaramushoboye, arataha, ageze mu rugo asuhuza ababyeyi, abaha intashyo zo kwa Nyirakuru hanyuma ajya guhindura imyenda. Iwabo baramuretse burira, bararya hanyuma batarama baganira nk'uko byari bisanzwe bigenda aho mu rugo. Baganira, Papa we yamubajije amakuru ya Rere; ikintu cyatangaje Ramba kuko bwari ubwa mbere yumvise se amubaza ibintu nk'ibyo. Atekereje ibyo yakoze ku wa gatanu, n'uko yahamagaye Rere akamwihorera kandi bitajyaga bibaho, ahita akeka ko hari ikibazo niko gusubiza se ati "Rere duherukana kuwa gatanu, kandi ubwo duherukana yari muzima." mu buzima bwa Ramba bwose, iyo yabazwaga ikibazo yasubizaga vuba kandi mu buhanga kuburyo wagira ngo hari umuntu mukuru umutuyemo umufasha gusubiza. Ise yamubwiye ibyo yabwiwe na Mama Rere byose hanyuma umwana abyemera adatindiganije kandi adatiratira[1], anasobanura ko nta muntu n'umwe wigeze amufasha cyangwa ngo agishwe inama.

Muri icyo gitorero[2] kitari gito bagiranye, Ramba yabasobanuriye byose nuko Se afatanya na Nyina mu kumushimira ko ntacyo ajya abahisha, ko, abasangiza byose nta gushushungwa[3]. Bamugiriye inama yo kwitonda, akabanza yarangiza amashuri ye harimo n'ayisumbuye, akobona gukomeza urukundo rwe na Rere. Mama we yamusubiriyemo kenshi ko"akababi kazacanwa nawe, naho umuyaga wakagurutsa kakagwa iyo riterwa inkingi n'inkeke[4], Imana ishobora byose izakagarura ikagwishe mu mbuga yawe.” Ramba wari ufite umugenzo mwiza wo kubaha inama agiriwe, yashimiye ababyeyi be kandi abasezeranya ko ibyo bamubwiye aribubisobanurire Rere, bagakomeza gufashanya mu masomo mu byishimo, bagobetse[5]urukundo rwabo ku ishami ry'igihe, bakazarugobotora[6]igihe biyemeje kigeze. Muri iryo joro ryose, Ramba yumvaga arushijeho gukunda ababyeyi be no kwifuza gukomeza kubumvira, nuko atura Imana icyifuzo cy’agahebuzo, ati “Mana, njye na sheri wanjye icyaduha ingabire yo kumvira abadutegeka no kwanga icyaha, kugira ngo turusheho kujya mbere mu burere bwiza no mu rukundo ntamakemwa.”

Bwarakeye kuwa mbere, Ramba azindukira ku ishuli kuko ari we wari watahanye urufunguzo rw'ishuli, bituma adahamagara Rere nk'uko yari asanzwe abigenza. Igihe cyo kwinjira kigeze, Rere yarinjiye, anyura kuri shefu arakaye cyane bitewe n'inkoni nyinshi yari yakubiswe zikamumuzinura. Umunsi warinze urangira batabonanye ngo baganire kandi ubundi Rere yarakundaga kuzana ibibazo ngo bikosorwe na Ramba wari uzwiho ubuhanga kuva akivuka. Isaha yo gutaha igeze, mwarimu yahamagaye shefu ngo amutume kujyanira urufunguzo undi mwarimu, bituma Ramba atabona uko avugisha Rere kuko yibwiraga ko ari bumutegere hafi y'iwabo bakaganira gato, akamubaza impamvu atagishaka no guhuza amaso na we, akamenya icyo bapfuye hanyuma kigakosorwa. Kanda aha usome ikindi gice.


[1] Adafite ubwoba
[2] Ikiganiro
[3] kuvugana ubwoba
[4] iyo riterwa inkingi n'inkeke = kure cyane
[5] Kugobeka bivuze kuzirika cyangwa gupfundika
[6] Kugobotora; guhambura, kuzitura....

NDAJE KUKO UMPAMAGAYE



NDAJE KUKO UMPAMAGAYE

1. NI BYO KOKO IMANA IRAHAMAGARA!

Iyo usomye inkuru ivuga itorwa rya Samweli, uhura n'iyi nteruro ubugira gatatu, ikaba igisubizo uwo mwana yageneraga ijwi rimuhamagara, ijwi yatwereraga umuherezabitambo Heli bafatanyaga gukorera Uhoraho (1Sam.3,1). Samweli wari ukiri muto bwari ubwambere Imana imuhamagaye mu ijwi riranguruye, we agakangukana ibakwe ngo yumve icyo Heli amushakira. Ese twe turahamagarwa? Mu buhe buryo? Iyo duhamagawe twitaba dute? Dusubiza iki? Igitabo cy'intangiriro kitubwira ko Imana yahamagaye muntu, nyuma yo kumvira inzoka akarya ku giti yabujijwe, imubaza iti: "Uri he?" Imana yahamagaye Abrahamu, imusaba kuva mu gihugu cye. Musa na we yahamagariwe mu gihuru cyaka umuriro ubudakongoka. (Soma Intg. 3,9;12,1; Iyim. 2,4) Abahamagawe bakumva ijwi ry'Uhoraho ni benshi. Mu isezerano rishya, Sawuli ni urugero rw'abumvise ijwi ry'Imana, ijwi ry'umukiro kimwe n'umwigisha w'i Damasi witwa Ananiya (Intu. 9,4-10). Izi ngero zose zituruka mu isezerano rya kera n'irishya zigaragaza kandi zigahamya ko Imana ubwayo yakoresheje ijwi ryayo ivugana n'ubwoko bwayo. Na n'ubu se?

Hari ubwo umuntu ashobora gutekereza ko ibyo ari ibya kera gusa hanyuma akemeza ko Imana itagihamagara cyangwa itakivugana n'abayo ikoresheje ijwi; uhamya ibi wese yaba yibeshye adasize no kubeshya abandi. Abakozi b'Imana bahamye mu butore bwabo ndetse n'abo Imana yishakiye kubera umugambi ibafitiye ntibabura kumva ijwi ryayo; ibi ni ukuri ndetse n'uwagenzura ntiyabura ibihamya. Twumvise amabonekerwa atandukanye -ababonekewe na roho zo muri purigatori, ababonekewe n'abatagatifu ndetse n'ababonekewe n'umubyeyi Bikira Mariya, Nyina w'Umwami wacu Yezu Kristu, none se tuvuge ko Imana yiyambuye kuvugisha abantu ikoresheje amajwi, ikabugabira abo bavuzwe haraguru? Ntibikwiye ko twe abazikamye mu cyaha, abasenga basaba Imana mu buryo buyitegeka, tuvuga ko Imana ya kera atariyo y'ubu! Oya ibyo si byo. Ibyakera nibyo bitari iby'ubu naho Imana ni imwe rukumbi, mu butatu bwayo yahozeho kandi izahoraho, ntihinduka, yitwa Uhoraho, Umusumbabyose, Nyir'ubutagatifu wa Israheli.

2. NI NGOMBWA IJWI GUSA?

Abahunuzi bumvaga ijwi ry'Imana ribamenyesha ubutorwe bwabo cyangwa ubutumwa bagomba gushyikiriza umuryango wayo. Mu isezerano rishya, Jambo wigize umuntu, yahamagaye abazamufasha kogeza Inkuru Nziza. Yezu Kristu yatoye intumwa ze, abana na zo mu ngendo zitandukanye yakoze: baravuganaga kandi bagasangira. Ku rundi ruhande ntawashidikanya ko Imana ikoresha ubundi buryo butari ijambo ryumviswe rivuye mu kanwa kayo. Mu gusoma no kuzirikana Ibyanditswe bitagatifu, umuntu ashobora kumva arushijeho kugira icyifuzo cyo guharira ubuzima bwe Kiliziya. Mu kubona cyangwa kubana n'abantu runaka - abarwayi batagira ababitaho, abashonji n'abageze mu zabukuru batagira ababitaho n'abatereranywe n'ababo, impfubyi... Nabwo umuntu ashobora kumva ishyaka ryo kubitangira akoresheje ibye byose rimugurumanamo. Nuko ugashimishwa no kugaburira abashonji, gusura imbohe no kwita ku barwayi n’abatereranwe. Ukabaturira agasengesho ugira uti “Mana yanjye, giririra izina ryawe maze utabare abarwayi bose, koresha ububasha bwawe maze ubarenganure. Bakize uburwayi bubashikamiye kuko ari wowe beguriwe; ni wowe biringiye kandi bambaza Mana y’ukuri, Mana Nyir’ubugingo. Abana bawe bagutakambira ubahe ubuzima n’umukiro wawe ugiriye Mwana wawe waje kuducungura na Roho Mutagatifu, mbaraga z’abemera, mukaba Imana imwe mu butatu butagatifu, Amina.” Nta gushidikanya, icyo gihe uba wumvise ijwi ry'Imana ritandukanye n'iryumviswe n'abahanuzi.
Nk'uko ukwigaragaza kw'Imana gutandukanye - formes de la théophanie - ni nako isabana n'abayo mu buryo butandukanye. Mu guhamagara, hari ubwo Imana ikoresha ijwi twumvisha amatwi (la voix acoustique) cyangwa igakoresha ijwi twumvisha umutima (la voix sipirtuelle) ari ryo turangije kuvugaho. Nibyo koko Imana irahamagara! Imana irahamagara, iratora kandi igatanga ubutumwa. Yahamagaye, yatoye Abrahamu, Samweli, Gideyoni, Amosi, Yeremiya, Yonasi, Mariya, Sawuli wahindutse Pawulo, abavandimwe Yakobo na Yohani, n'abandi.

3. IGISUBIZO KU MUHAMAGARO

Imana ihamagara ikoresha uburyo butandukanye, buhurira bwose ku gutanga ubutumwa bugamije gukiza umuryango wayo; kuwumenyesha icyo iwifuzaho- kuwuburira ngo wisubireho, ureke korama mu bizira cyangwa kuwumenyesha icyo ugomba gukora, icyo igiye kuwukorera kubera impamvu runaka. Umuhamagaro ntutana n'ubutumwa! Uwahamagawe nta kindi asabwa kitari ugusubiza nka Samweli wagize ati: "Vuga umugaragu wawe arumva," cyangwa Dawudi wasubije ati: "Ndi hano ntuma." (Soma 1Sam.3,10; Iz.6,8). Impungenge tugira ziterwa akenshi no kwibanda ku bushobozi bwacu twirengagije uruhare rw'Imana mu gusohoza ubwo butumwa duhabwa. Tuzirikane ko muntu ntacyo yashobora mu mbaraga ze, aramutse atunganiwe na Roho mutagatifu, umufasha twohererejwe na Yezu Kristu.

Ubwo Musa wari utorewe kuyobora abayisraheli abavana mu gihugu cy'ubucakara, yagiraga ubwoba bwo kwegera Farawo, Imana yamuhumurije imubwira iti: "Ndi kumwe nawe", iramwihishurira kandi inamugaragariza ububasha bwayo, (Iyim.3,11-15; 4,1-9). Nawe uhamagarwa irakubwira iti: "Witinya kuko nakwicunguriye, uri uwanjye, nakwihamagariye mu izina ryawe (Iz.43,1). Ngiri ijambo ry'ihumure, rihumuriza abafite ubwoba bwo kwakira ubutumwa Nyagasani abahamagarira gusohoza. Mbere yo gusubiza kandi, ni ngombwa kumenya neza uwo usubiza. Twibuke ko Samweli yitabaga Heli akeka ko ari we umuhamagara, ese twe tumenya isoko y'ijwi ritugera ho cyangwa tumaranira kwitaba gusa? Turahamagarwa cyangwa turihamagara? Ibi byose ni ngombwa kubitekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma mu guhitamo uburyo wiyegurira Imana (gushinga urugo cyangwa kuba mu muryango runaka w'abahisemo kwegukira Imana basize ibyabo n'ababo) n'aho kuyiyegurira uba (imiryango y’abiyeguriyimana). Bavandimwe, kwegukira Imana by'ukuri nibyo bizaduhindura, bikadutoza kumvira no kurangamira Uwo twiyeguriye.  tuzirikane kuri aya magambo: “Ntukagire ubwoba nk’uri wenyine ku rugamba, uri kumwe n’Abamalayika na Kiliziya, rwose humura urakunzwe, kuko wahindutse intore y’Uhoraho[1].”



[1] Igitero cya 9 cy’indirimbo ‘GANA URUGAMBA’



IMITEKEREREZE N'IMIVUGIRE BYACU NIBINOGERE UHORAHO


IMITEKEREREZE N'IMIVUGIRE BYACU NIBINOGERE UHORAHO

Imana irema muntu, yamugeneye uburyo bwo gusabana n'ibindi biremwa; nko gukoresha amaboko mu buryo bw'amarenga n'ibimenyetso, ndetse n'ururimi rumufasha kuvuga n'amatwi yumvisha. Si ibyo gusa kandi kuko muntu anashobora gukoresha bimwe mu bice by'umubiri we akumvikana n'ibimukikije. Muri aka kanya, tugiye kuzirikana ku kamaro k'ururimi twahawe. Ese uyu munwa twahawe na Rurema, usabwa iki kugira ngo usingize Imana? Amagambo awusohokamo aduhuza n'Imana n'abavandimwe bacu, cyangwa atuma abo bavandimwe batatubonamo Imana? Bavandimwe, twibukiranye yuko amaherezo ya muntu ari ukubana n'Imana, mu gihe imibereho ye yose yaranzwe no guharanira igishimisha Uwamuremye. Ingingo z'umubiri w'umuntu zigomba gukorera hamwe kugira ngo muntu wuzuye azaronke ibyishimo byo mu ijuru. Umuririmbyi wa Zaburi ati: "Amagambo mvuga n'ibyo umutima wanjye uzirikana, nibijye bikunogera, wowe Uhoraho, Rutare nisunga n'umurengezi wanjye, Zab.19,15." Nibyo koko, amagambo tuvuga n'ibyo twumva ni byo umutima wacu ugumya kuzirikanaho - byumvikaneko iyo amagambo cyangwa ibyo wabonye ari bibi, umutima ukomeza kuzirikana kuri ibyo nyine bishobora kuwukururira ubucibwe ku Mana, aho kuzirikana ku byiza biwegereza umukiro cyangwa kubyaza ibyo bibi amizero ntayegayezwa y'ugucungurwa kwawe.

Ibyanditswe bitagatifu bitubwira ko Yezu Kristu ari Jambo, akaba ishusho rizima ry'Imana Data (Yh.1,1; Fil.2,6; Kol.1,15). Yezu Kristu ni Jambo utanga urumuri n'ubuzima, bishatse kuvuga ko ijambo rye ritumurikira kandi rikaturonkera ubuzima buzira gushyanguka: Ese twe, ijambo ryacu rigera ku bavandimwe ari iki; umwijima... cyangwa urupfu? Amagambo adusohoka mu kanwa yakagombye kuba nk'ay’Abahanuzi n'Intumwa, bo bavuze amagambo nyabuzima bakesha Data na Mwana, bakayavuga babwirijwe na Roho Mutagatifu kuko aricyo bahamagariwe (Iz.52,7;42,1-7; 61,1-3). Rimwe mu mabango agize amasezerano ya Batisimu ni ukwamamaza Kristu: Amagambo atuvamo yamamaza Kristu watsinze urupfu? Niba atari uko bimeze, isengesho ryacu ryakagombye gushingira ku magambo y'umubwiriza agira ati: "Icyampa ngo Imana impe kuvugana ubwenge no kwigiramo ibitekerezo bikwiranye n'ingabire nahawe kuko ari yo iyobora Ubuhanga, ikanabwiriza ababukurikirana (Buh.7,15)" kandi tugaharanira kumenyesha abandi icyo twamenye cyose kitarangwaho ikosa, tukabikora ntacyo tugabanije ku bukungu bwacyo (Buh.7,13). Aha ni aho kwitonderwa kuko dushobora kwisanga twabaye nka babandi bubahirisha Uhoraho akarimi gusa, Imana yamenyesheje ko batazigera bayimenya kandi ko n'ubuhanga bwabo buzazima (Iz.29,13)! Amagambo yacu nahure n'ibyo dutekora bityo mu mitima yacu hazahore hashibukamo icyiza gitanga ubuzima, byo bitegekwa n'ururimi twaherewe gukoresha dusingiza Imana (Sir.37,17-20), Ururimi rugomba kuvuga ibyo amaboko akora!

1. URURIMI NI INGENZI MU BUZIMA BWA MUNTU.

N'ubwo umuntu ashobora gukoresha uburyo bunyuranye mu gusabana n'abandi, ururimi nirwo ruza ku isonga mu kumuhuza n'abavandimwe be tutibagiwe n'inyamaswa. Abadashobora kuvuga usanga bibagora kwisanga mu bandi, bityo hakaba ubwo ipfunwe ryo kuba bafite ubwo bumuga rituma biheza. N'ubwo bishoboka, biragora kumenya icyo umuntu akeneye ubundi ntibinashoboke kubera ko mudahuje ururimi, ibyo bigatuma nta bufasha muhana kandi byari bikenewe. Ururimi ruba ingenzi iyo rwakoreshejwe neza, rugatanga ubuzima; icyo gihe ibyanditswe bitagatifu burunganisha na feza iyunguruye. Urutanga ubuzima ni uruvuga ukuri, rukirinda kubeshya no kuzimura, ni urushingiye ku bitekerezo by'ubutungane, rukazirana n'ibinyoma kandi rukagendera kure amahomvu y'ubupfayongo[1]. Buri muntu namenye kandi ahoze ku mutima, nk’uko Mtg. Agusitini abivuga, ko ukuri ari ubumanzi bw’umutima. Ururimi rwacu rwakagombye gushingira ku buhanga, bityo rukagusha abavandimwe bacu neza kandi rugakwirakwiza ubumenyi buturuka ku Musumbabyose. Bavandimwe, nimucyo twikonozemo ubucucu dukomora kuri iyi si kuko aribwo tuzagira imvugo inoze, imwe isohora ijambo rigirira akamaro abatari abapfayongo (Imig.17,7.10). Ntibikwiriye ko dukoresha ingingo z'umubiri wacu twambura abandi ubugingo natwe tutiretse: Ntibikwiye gusebanya, twirirwa tuvugavuga nkaho duhwanije n'inyombya cyangwa samusure, si byiza kwandagaza umuvandimwe ahubwo icyiza ni ukumwegera ukamuhana mwiherereye kuko kuvuga ibyo uzi byose cyangwa ibyo wabonye bitagaragaza ubuhanga, ubushishozi, kandi si imyifatire y'uwakiriye Kristu nk'Umukiza we.

2. DUSABWA IKI?

Icyo dusabwa ni ukwiyambura imigenzereze ya kera yo gukoresha ururimi dutuka Imana, ahubwo tugaharanira kurukoresha twamamaza Ijambo ry'Imana, dusobanurira abandi iby'amizero yacu (1Pet.3,13-16) maze imivugire iherekejwe n'imigenzereze yacu ikagaragaza ko duhamije ibirindiro mu kugabura Ingabire z'Imana dufashanya buri wese akurikije ingabire yahawe (1Pet.4,10). Turasabwa kandi gutegeka ururimu rwacu kugira ngo tutavaho duteshuka mu magambo, ntitube tukibaye abantu nyabo bashoboye kugenga umubiri (Yak.2,3). Turasabwa kubera abandi urugero rwiza (1Tim.4,12). Kubera ko umuntu avuga ibiri ku mutima we, turasabwa gutuza Kristu mu mitima yacu, bityo Nyir'ububasha bwose, ugirira muri twe ibyiza bisumba kure cyane ibyo twasaba, ndetse n'ibyo twakwibwira azadusenderezemo ubukunguhare bw'Imana izirana n'ikibi!

3. URURIMI RUTERA UBWIVANGURE N'UBWIGUNGE

Kubana n'abantu neza bisaba kuba wumvikana na bo mu buryo bw'imivugire, no guhurira ku ngingo zimwe na zimwe z'ibitekerezo. Iyo umuntu ahorana amagambo mabi mu kanwa ke, biragoye ko yabana n'imfura kuko nta narimwe bahuza.  Uwiriza amagambo aganisha ku irari mu kanwa ke ntashobora kubana cyangwa gukundana n'uwamaramaje mu guhihibikanira icyamukomereza ubusugi cyangwa ubumanzi. Mu bitandukanya abantu bakundanaga, harimo no kutabika ibanga no kutagira ubwo usangiza abandi igitekerezo cyubaka. Ijambo ry'Imana ritubwira ko mu gihugu cya Mezopotamiya ariho indimi zasobaniye biturutse ku bwirasi bw'abantu bubakaga umunara w'i babeli kugira ngo babe ibirangirire kandi boye gutana (Intg. 11,1-9); ibyo bitera imbogamizi mu kumvikana no gushyira hamwe. Ni byo koko umwirasi ntabana n'umunyamutima! Imvugo y'umuntu iramugaragaza, ikerekana icyiciro agomba kubarizwamo, ikamwirukana mu bo badahuje, akagenda yangara kugeza abonye abo bahuje! Salomo ati: "Umunwa w'umupfayongo umukururira intonganya, naho ururimi rwe rumutegeza inkoni. Amagambo y'umupfayongo niyo amworeka, kandi umunwa we ni wo mutego w'ubuzima bwe (Imig.18,6-7)." Ibi biratwereka ko ufite akarimi kabi ari we wivangura mu bandi, akabibonera impamvu kuko aba adashaka kwakira inama zimuhana (Imig.18,1). Nimucyo twirinde ubwirasi, tuzirikana ko umutima ugomba kutubera itara twahawe na Rurema ngo umurike ibitwihishemo byose; bityo dushobore kumenya no guhitamo igikwiye hanyuma igikwiye kujugunywa tucyime icyicaro muri twe (Imig.20,27)! Nitumenye ko “igihano cy’umubeshyi ari ukutizerwa n’igihe avuze ukuri[2]”

4. KUKI?

Kuki umuntu ashimishwa no kuvuga ibibi kururusha uko ashimishwa no kuvuga ibyiza? Kuki umuntu abangukirwa no gutekereza nabi aho kubangukirwa no gutekereza neza? Kuki umuntu ashimishwa no kuvuga abandi kandi na we azi ko ari nyir'amakosa? Kuki umuntu ahihibikanira kurondora ubupfu bw'abandi kandi umutima we wuzuye ubupfayongo? Kuki ikibi kibanziriza icyiza? Kuki tworoherwa no gufata icyemezo kibi, nyamara gufata icyemezo cyiza bikatunanira, kandi dufite ababitugiramo inama ndetse n'abo twafatiraho urugero? Kuki umuntu ushaka umukiro ananirwa guhangayikishwa n'icyo cyifuzo kizima? Kuki tutababazwa n'uko ubukristu bwacu butagaragarira ku mutima nk'uko bugaragarira amaso ya rubanda? Bavandimwe, ‘ukomera ku butungane aba agana ubuzima, naho uwoma mu nyuma y’ikibi agasanga urupfu(Imig.11,19). Dukomeze tuzirikane ko ururimi rwuje ubumenyi ruruta zahabu n'ibirezi maze dusabe ubushishozi n'umwuka w'ubuhanga ushoboza guharanira kugaragaza ibikwiranye n'ingabire twahawe!



[1] Soma Imig.10,11-32;12,5-6
[2] Talmud de Babylone

RERE NA RAMBA part 3


Igihembwe cya gatatu kigezemo hagati, nibwo Ramba yafashe agapapuro yandikaho utugambo tw'urukundo, maze acunga Rere asohotse nuko agashira mu ikayi. Akarambura neza kuburyo utapfa kumenya ko hari ikirimo hanyuma iyo kayi ayisubiza mu yandi yari mu mvumba. Mu nzira bataha, Ramba yarushije amaguru abandi nuko ahagarara mu kayira yanyuragamo gatambika munsi y'iwabo wa Rere kugira ngo amutegereze. Rere agihinguka, Ramba yaramuhamagaye aramubwira ati “uyu munsi ntabwo turibwigane, ni aho kuwa mbere kuko iyi wikendi ndayimara kwa Nyogokuru. Nujya kwiga uze kureba mu gifuniko cy'ikayi twigiramo." arongera ati "ariko ubikore nta muntu ukureba." Akimara kuvuga ibyo, Ramba yamanukanye akoba gake mu mutima nuko bucya yigira kwa Nyirakuru. Rere na we yari yaratangiye kwiyumvamo Ramba, mbese ni uko umuco utemerera abakobwa gufata iya mbere mu kubwira abahungu ko babakunda, iyo Rere aba ari we Ramba aba yarabivuze kare bitaragera igihe yandikiwe. Rere akimara kumva ayo magambo Ramba amubwiye, yagize amatsiko menshi kuburyo akigera iwabo yinjiye adasuhuje, kandi ibyo Ramba yari yarabimuciyeho, arombereza iyo arara, ahita akuramo ya baruwa, arayifungura, atangira kuyisoma ataranakuramo imyenda y'ishuri yemwe atibutse n'uko Ramba yamusabye kuyisoma nta muntu uhari.

Ramba yari yafashe urupapuro aruzengutsaho imitima nuko hagati mu rupapuro ashushanyamo umuhungu uhoberanye n'umukobwa; byari byiza, binogeye amaso dore ko mu kigo nta munyeshuri wamurushaga gushushanya. Rere yarishimye cyane maze araturika araseka aho yari wenyine mu cyumba araramo, bituma nyina yikanga kuko atari azi ko yatashye. Mama we yahise yinjira mu cyumba, asanga rere yicaye afashe urupapuro mu ntoki arwitegereza kandi aseka. Rere akibona Mama we amusanze mu cyumba yahise yikanga kandi anagira n'ubwoba, ashakisha uko yahisha rwa rupapuro ariko biba iby'ubusa kuko nyina yari yamubonye kare. Mama we yahise arumwaka nta jambo bavuganye ubwo aba amutanze kurusoma, amenyeraho amagambo y'urukundo Ramba yari yandikiye mukobwa we. Ramba yari yanditse amagambo make agira ati "Uraho mukobwa twigana! Kuva tugitangira kwigana, narakubonaga nkumva sinzi uko mbaye ariko nkabura uko nabikubwira kuko numvaga ntashaka kukwegera. Nyuma y'aho dukinanye inkinamico numvise ndushijeho kukwifuza iruhande rwanjye. None ikinteye kukwandikira ni ukugira ngo nkusabe urukundo; emera umbere umusheri maze twikundanire, nibashaka bose babimenye. Ugukunda Ramba"

Mama wa Rere akimara gusoma iyi baruwa, yahise atekereza ko hari undi muntu mukuru ushaka kwangiza abana babo, kuko yibwiraga ko nta mwana wiga mu mashuri abanza wakandika nk’ibi. Mama Rere yararakaye cyane ahita ashwanyaguza ka kabaruwa, ashaka umunyafu, atangira gukubita mukobwa we, amubaza utangiye kumushuka we na Ramba. Rere akabura icyo asubiza kuko nta na kimwe yari yasomye, usibye gutangarira imitima n'abantu byari bishushanije ku rupapuro. Kubura igisubizo kwa Rere kwatumye Nyina arushaho kumurakarira kuko yibwiraga ko abimuhisha ku bushake. Amukubita inkoni nyinshi kandi anamubuza kuzongera kwigana na Ramba, kugendana na we no kugira icyo bongera gukorana ataramubwira ubashuka. Mama Rere yahise amanuka iwabo wa Ramba, ntiyamusangayo kuko yari yasuye Nyirakuru, asiga abwiye ababyeyi be ibyo yasomye mu ibaruwa yasanganye Rere we kandi abasaba gukurikirana umuhungu wabo no kumenya ababyihishe inyuma. Mama Rere yari agitsimbaraye ku myumvire y'uko nta mwana wakwandika nk'ibyo yisomeye atabifashijwemo n'umuntu mukuru.

Umuhamagaro muri kiliziya


Umuhamagaro muri kiliziya

1.     Kiliziya ni iki?

Mbere yo kuvuga ku Muhamagaro

 muri Kilziya, ni ngombwa no kugaruka kuri Kiliziya ubwayo kugira ngo bidufashe kumva neza umuhamagaro.  Mtg. Irene ati “Kiliziya ni irembo ry’ubugingo. Singombwa gushakira ahandi ukuri kuboneka byoroshye muri Kiliziya. muri Kiliziya, Intumwa zahashize icy’ukuri cyose ku buryo buri muntu ubishaka ayibonamo icyangombwa ku buzima[1]”. Kiliziya ni umuryango w’abana b’Imana, abasangiramurage na Kristu babikesheje Isakaramentu rya Batisimu, bityo ikaba koko irembo ry’ubugingo. Twibuke ko amsakaramentu ariyo Kristu akoresha ayiha ubuzima nk’uko dukunda kubiririmba: “Yezu ugira ubuntu bwinshi, wiremeye Kiliziya, uyiha amasakramentu, ayiha ubugingo bwawe (indirimbo kuzwa iteka Yezu mwiza).” Uwo muryango ubonera ubuzima mu rupfu n’izuka bya Yezu Kristu uduhuriza mu rukundo n’ubumwe by’abemera.


Ishingwa rya Kiliziya ryateguwe n’ubuzima bwa Yezu nyuma yo kubatizwa na Yohani mu mazi ya Yorudani (sa fondation s’est préparée dans la vie christique publique), igihe ahamagariye abantu kumukurikira bityo bagakora itsinda ryabaye umutima We ubwe azaheraho akubaka Kiliziya ye. Ni ba cumi na babiri Yezu yahisemo, akabahamagara mu mazina yabo kandi akabagira intumwa ze (Lk.6,12), bakamubera abahamya b’ubuzima, inyigisho n’ibitangaza bye. Kiliziya ku ikubitiro yaragijwe Petero nk’umukuru mu bandi kugira ngo ikomeze kunga ubumwe no guhamya ibirindiro, ibyo bigaragarira mu gisubizo Yezu yahaye Petero nyuma yo guhamya ukwemera kwe (Mt.16,10-19). Igikorwa cya Kristu cyo kohereza ku isi Roho Mutagatifu cyari gikenewe cyane kuko cyatumye intumwa zisohoka mu nzu y’umwijima, ubwoba, kwiheba no gutakaza ukwemera hanyuma zikinjira mu isi yo gukomera mu kwemera, mu kwizera no mu kwamamaza Uwazutse bizira kurangwa no kugengwa n’ubwoba. Cyaje kandi kuba iherezo ryo gushinga Kiliziya kuko cyakurikiye urupfu rwa Kristu abantu batiyumvishaga neza, urupfu benshi bafataga nk’ugutsindwa kwa Kristu n’abamwemera ndetse n’izuka ryabaye icyizere kubemera Kristu n’abamukurikira by’umwihariko. Kandi abemeye kumukurikira bagomba kwihatira kumva Kiliziya n’ibyo ibasaba byose.  Biratunganye ko twese turebera ku muhanzi Sipiriyani waririmbye ati “Kiliziya yawe Mwami watwihaye, turayigutuye maze isugire, igwize abashumba n’abayoboke, bajye baguhabwa bagushimire (Umwami watwihaye),” bityo duhorane umuco wo gusabira Kiliziya yacu, ari nako twihatira gukurikiza amategeko yayo.

2.     Amategeko ya kiliziya[2]

  1. Urajye utunganya iminsi mikuru yategetswe na Kiliziya
  2. Urajye uza mu Misa ku cyumweru no kuri iyo minsi mikuru yategetswe na Kiliziya
  3. Urajye uhabwa Isakaramentu rya Penetensiya uko umwaka utashye
  4. Urajye uhabwa Ukaristiya mu gihe cya Pasika
  5. Urajye usiba ku minsi yategetswe
  6. Urajye wibabaza nk’uko Kiliziya ibikubwiriza
  7. Urajye utanga imfashanyo ya Kiliziya



[1] S.. Irénée de Lyon, Contre les hérésies, III.4
[2] Agatabo k’umukristu, P.50

INKURU Y'URUKUNDO: RERE NA RAMBA part 1

Muraho bakunzi ba  umukironews.blogspt.com.! Nejejwe no kubagezaho inkuru y’urukundo yitwa “RERE NA RAMBA”; Uzabona akanya ko kuyisoma izamuryohera kandi nta shiti izamwungura byinshi mu rukundo. Nkurarikiye kuyisoma nta gace na kamwe usimbutse kuko uzarushaho kuryoherwa n’amabanga ikungaye, twizeyeko uzaryoherwa, ugafashwa na yo, nukomeza gusoma ibice byose, ukabisanisha n’imibereho ya Muntu. Imana iturinde kandi idukomezomo urukundo rutunganye, ruzatugeza ku gushyingirwa kwa Gikristu kandi niturubamo intaganzwa ruzatugeze no mu ihirwe ry’ijuru! iyi nkuru, kimwe n’izindi nyinshi, yisome kuri umukironews.blogspt.com.

 RERE NA RAMBA part 1

Mu bana batanu ababyeyi be bibarutse, Ramba ni imfura, abana n'ababyeyi be batuye ku gasozi ka Tarama, munsi y'akanunga ka Rinda Ramba yakundaga kunyuraho agiye ku ishuri. Kuva yavuka, Ramba ni umwana wubaha bose, agakunda gusenga no kuganira n'abamuruta kuko yazirikanaga ijambo sekuru yakundaga kumubwira atarapfa, ati"umwana ushaka gukurana ubwenge no gasobanukirwa byinshi bizamufasha mu mibereho ye, akunda kuganiriza abakuru kandi akimika isengesho mu mutima we!" Ngaho aho Ramba akomora imico ye myiza kuko aho kohoka mu gakungu n'urungano, akenshi umusanga mu bakuru, abateze amatwi kandi abasiganuza ibyo adafutukiwe[1] n'ibyo atazi. Nk'abandi bana, Ramba akimara kuzuza imyaka yo gutangira ishuri, ababyeyi bamutangije ku kigo cy'amashuri abanza cya RERA giherereye mu kanunga ka Rinda gaheruka agasozi bari batuyeho. Agitangira umwaka wa mbere, mwarimu we yamugize shefu ngo ajye yandika abasakuje kuko we yitondaga cyane kugeza ubwo bagenzi be bamwita ikiragi. Mu buzima bwe bw'ishuri, Ramba ntiyigeze arenga mu ba gatanu kuko yakurikiraga neza mwarimu, akirinda gukererwa no gusiba kandi akanakunda gusobanuza abamuruta mu myaka y'ishuri.

Ramba ageze mu mwaka wa kane w'amashuri abanza, nabwo yatorewe kuba shefu mu ishuri ryarimo umukobwa witwa Rere wakundaga gusakuza kuburyo buri gihe handitswe abasakuje ataburaga kubabanziriza ku rutonde. Uwo mwana w'umukobwa yaratuye hafi y'ikigo mu kanunga ka Rinda ariko ibyo ntibimubuze guhora akererwa. Kuva mu wa mbere kugeza ubwo, Rere yimukiraga ku cya kabiri gusa, ni nk'amahirwe kuko atigeze arenza mirongo itanu na rimwe ku ijana bitewe no kurangara, gusakuza, gukererwa no gusiba byari byarabaye umuco we. Rere yari afite ababyeyi beza kandi bashira mu gaciro, bagahora bamuhana ariko ntibigire icyo bitanga kuko hari abandi bakobwa batatu baturanye na we bakundaga gukorana agakungu; ibyo bigatuma inama bamugiriye zipfa ubusa. Umunsi umwe mu kigo haje kuba amarushanwa yo guhimba indirimbo, imivugo n'amakinamico bivuga ku burere bw'umwana w'umukobwa, nuko Ramba na Rere bakina mu inkinamico imwe, umwe ari umugabo naho undi ari umugore mu rugo rumwe: ni ukuvuga ko Ramba yakinaga ari umugabo wa Rere. Nyuma yo gukosora ibihangano byose, inkinamico yabo yabaye iya mbere bityo bahembwa, buri mukinnyi, umupira wanditseho mu mugongo, amakayi atanu n'amakaramu atatu.


Ibice byose bigize iyi nkuru:

Iyo papa asaba urubyiruko


uruzinduko rwa groupe vocationnel-intumwa za komite ya paruwasi- muri succursal bugerera,

Nyirubutungane Papa Fransisko ati: “Ndagira ngo mbibwire by’umwihariko urubyiruko, bo bagira ubwitange n’ubuntu kubera ikigero cy’imyaka bagezemo n’icyerekezo cyiza cyabo cy’ejo hazaza. Rimwe na rimwe kutamenya neza iby’ejo hazaza n’imihangayiko y’ubuzima bishobora kubabera imbogamizi bikazitira ibyifuzo byabo ku buryo batekereza ko atari ngombwa gukurikira Imana kandi ko imyemerere ya gikristu ibangamira ubwigenge bwabo. Nyamara ahubwo rubyiruko nkunda, mwitinya guhaguruka ngo mutangire urugendo! Ivanjili ni ryo Jambo ribohora, rigahindura ubuzima kandi rigatuma buba bwiza kurushaho. Ubwo muzi ukuntu ari byiza kwemera gutungurwa n’umuhamagaro w’Imana, kwakira Ijambo ryayo, kugera ikirenge cyanyu mu cya Yezu Kristu, musenga Imana kandi mwitangira abandi mwishimye! Ubuzima bwanyu buzagenda burushaho gukungahara no kuzura ibyishimo!”
(Ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye umunsi mpuzamahanga wa 52 wo gusabira ihamagarwa ry’abiyeguririmana, Vatikani, ku wa 29 Werurwe 2015)
Urubyiruko ni amizero y’iyogezabutumwa

Twaje gukangura urubyiruko turwibutsa ko ari rwo mizero y’iyogezabutumwa. Turarushishikariza gukomeza kwishimira kwakira yezu kristu n’inkuru nziza yamamaza. Rushaka inzira rwanyuramo kugira ngo rwinjire mu murimo wo gukorera abantu rubigiranye umurava n’ukwihangana. Papa, mu ibaruwa ya gishumba Evangelii Gaudium, n.106 ati ‘mbega ukuntu ari byiza kubona urubyiruko ruhagurukijwe n’ukwemera, rugenda rwigisha ivanjili mu duhanda two mu mijyi, rugeza yezu muri buri gace, buri mujyi no mu mpande zose z’isi, kandi rubyishimiye!’ nimureke twese; ababyeyi, abayobozi bacu, urubyiruko n’abana, hamwe na bikira mariya, umubyeyi w’abamamaza ivanjili, tube abogezabutumwa.
(Ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye umunsi mpuzamahanga w'iyogezabutumwa mu mwaka wa 2017 ku wa 22 Ukwakira 2017)
cyo nimwibuke kandi muhoze ku mutima amagambo ya Yezu Kristu: “Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana, Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira (Mt.28,19-20).”

RERE NA RAMBA part 2


Mu nzira bataha, abanyeshuri bose bagenda bavuga ko Ramba na Rere baberanye ak'umutemeri n'ikibo! Bati "komereza aho mukundane sha, umugore wawe arakubereye. Ntawundi akwiriye utari wowe." ibi byavuzwe kenshi kandi buri uko habaga ibirori mu kigo, ishuli ryabahitagamo, bagakina nk'umugabo n'umugore cyangwa abana bavukana. Erega byari bikwiriye kuko Ramba yari umuhungu ufite igihagararo gihimbaje, akagira uruhanga rubengerana kandi agakunda gukoresha amagambo y'ubuhanga n'ibitekerezo bihamye nk'iby'abantu bakuru bashira mu gaciro. Yakundaga kuvuga atuje ndetse no kwicisha bugufi kandi agahugukira ibikorwa bya Kiliziya. N'ubwo yari umukobwa ukunda gusaragurika mu ishuri, Rere ni umukobwa uyingayinga Ramba mu gihagararo, ni inzobe mu maso, akagira amenyo yererana n'amaso nk'ay'inyana kuburyo iyo yasekaga byashimishaga abamurora n'abamwumva dore ko yari afite n'ijwi riryohera amatwi.

Mu gihe cyose bamaze bakina amakinamico, nubwo Ramba yari akiri umwana, gukomeza gukorana na Rere no kumva abanyeshuri bahora bavuga ko baberanye byatumye arushaho kwifuza guhorana na we kugeza ubwo yifuza ko mu kigo hahora amarushanwa kugira ngo abone uko yaba kenshi hamwe na we. Ramba, umuhungu w'uburanga, yagumanye icyo kifuzo ariko ntiyakigeza kuri Rere ahubwo atangira kujya amugira inama zo guhindura imyifatire ye mibi ndetse anasaba ababyeyi be uruhushya rwo kujya yigana na we. Nuko bararumuha kuko yitondaga, agafasha ababyeyi be nk'uko bikwiye, akaba umuhanga kandi akamenya gusaba igikwiriye mu mwanya ukwiriye. Ntawashidikanya ko urwo ari urukundo rutangiye kugurumana mu mutima wa Ramba, nibyo koko urukundo ruravukanwa, rukagenda rukura cyangwa rugabanuka kubera isi. Umwaka wa gatanu watangiye na Rere atangiye guhinduka ku buryo bugaragara mu myifarire mibi yo gukererwa nta mpamvu ifatika, gusuzugura no gusakuza mu ishuri kuburyo mu gihembwe cyambere yabaye uwa cumi naho mu cya kabiri aba uwa gatanu n'amanota mirongo irindwi n'atanu ku ijana, mu gihe atigeze arenza mirongo itanu na rimwe mbere yo gukorana na Ramba. Muri icyo gihe kandi imirimo myinshi Ramba yari asigaye ayikorana na Rere: nko gusenya, kuvoma n'indi basigiwe n'ababyeyi, bakayirangiza kare kandi neza bigatuma abyeyi babo babashima kandi ntihagire uwo batonganiriza kuba yari kumwe n'undi.

Some facts about St. Padre Pio of Pietrelcina - Fr. Ugochukwu Ugwoke

He was a stigmatist: On Sept. 20, 1918, Padre Pio received the visible wounds of Christ known as stigmata, while praying in a church. The wo...