Buri wa 13 Kamena,
Kiliziya Gatolika yibuka Mutagatifu Antoni wa Paduwa, umwarimu n’umuhanga wa
Kiliziya.
1. Ubuzima bwa Mutagatifu Antoni wa Paduwa
Mutagatifu Antoni wa Paduwa (1195-1231), yavukiye i
Lisibone muri Porutigari ahagana mu mwaka wa 1195, mu gihe kimwe na Mutagatifu
Fransisko wa Asizi (1182-1226). Izina rye rya Batisimu ni Fernando, naho irindi
yarifashe amaze kwiyegurira Imana. Mutagatifu Antoni wa Paduwa yitabye Imana,
ari ahitwa i Paduwa, ku itariki ya 13 Kamena 1231, afite imyaka 36. Papa
Gerigori wa IX ni we wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu kuwa 30 Gicurasi
1232. Kuwa 16 Mutarama 1946, niho Nyirubutungane Papa Piyo wa XII yatangaje ko
ari umuhanga n’umwarimu wa Kiliziya, mu Ibaruwa yise mu kilatini “Exulta,
Lusitania felix”, ugenekereje mu kinyarwanda: “Ishime kuko urahirwa
Munyaportigali” .
2. Ingingo 7 z’ingenzi zaranze imibereho ya
Antoni wa Paduwa :
·
Umusore
uvuka mu muryango wiyubashye
Mutagatifu Antoni wa Paduwa yavukaga mu muryango wiyubashye wari
utuye mu murwa mukuru wa Porutigali, wari umujyi ukomeye wa Lisibone. Se
umubyara yagiraga icyo apfana na Godifiridi wa Buyo (Godefroid de Bouillon),
uvuka mu muryango ukize cyane, akaba umusikare ukomeye wacunguye yeruzalemu,
bakaba bari barimukiye muri Porutigali.
·
Uwihayimana
w’umufaransiskani
Afite imyaka 15
yinjiye mu Bihayimana, mu muryango w’Abamonaki ba Mutagatifu Agustini, aba ari
naho aherwa ubusaseridoti. Mu mwaka wa 1220, urupfu rw’Abafaransiskani ba mbere
bahowe Imana muri Maroke, rwateye ishavu ryinshi uwo musaseridoti w’umusore,
wari ufite imyaka 25 gusa, bituma asaba kwinjira mu Bafaransiskani, kugira ngo
azashobore kujya kwamamaza Ivanjili muri Afurika ya ruguru, ahiganje
abayisiramu.
·
Umupadiri
w’umumisiyoneri
Mutagatifu Antoni wa
Paduwa, abyisabiye, yagiye kwigisha Ivanjili muri Maroke. Aho muri Maroke
ntiyahatinze kubera ibibazo by’ubuzima, amagara ye yaramutengushye, maze mu
mwaka wa 1221, yimurirwa mu Burayi. Mu nzira ahindukiye, ubwato barimo
bwayobejwe n’umuhengeri, ubwerekeza muri Sisire, mu Butaliyani, aba ariho
aguma. Kuwa 30 Gicurasi 1221, yaherekeje Mutagatifu Fransisko mu nama nkuru
y’umuryango wabo (Chapitre générale), yabereye i Asizi. Nyuma yaho, Mutagatifu
Faransisko wa Asizi yamwohereje kwigisha hirya no hino mu Bufaransa no mu
Butaliyani.
·
Umwigisha
w’amahanga
Mu mwaka wa 1222,
igihe hari hatanzwe ubupadiri ku basore benshi b’abafaransiskani, Mutagatifu
Antoni wa Paduwa yagaragaje ubuhanga n’impano yo kuvuga neza igihe yari ahawe
ijambo. Mu butumwa bwe, yabaye icyamamare kubera inyigisho ze, zari zihanitse
mu bwenge, zuje ubuhanga, kandi zinyuze umutima, zatangazaga bitavugwa abantu
bose. Roho Mutagatifu yamuvugiragamo, ku buryo inyigisho ze zahinduye benshi.
Kuva ubwo bamuha kwigisha muri Kaminuza za Mompeliye, Tuluze, Bolonye na
Paduwa. Mutagatifu Antoni wa Paduwa yaranzwe kandi n’Urukundo ruhebuje
yagiriraga abakene, bikaba byaratumye amenyekana hose.
·
Umukuru
w’umuryango
Mu mwaka wa 1226,
Mutagatifu Antoni wa Paduwa yatorewe kuba umukuru w’umuryango ku rwego
rw’akarere (Province ou Custodie) ka Limoje (Limoges). Mu mwaka wa 1227, nyuma
y’urupfu rwa Mutagatifu Fransisko wa Asizi, wari warashinze umuryango,
Mutagatifu Antoni wa Paduwa yatorewe kuba umkuru w’umuryango mu majyaruguru
y’ubutaliyani, anakomeza ubutumwa bwe bwo kwigisha no kurwanya inyigisho
z’ubuyobe.
·
Umujyanama
wa Papa
Mu mwaka wa 1230, mu
nama nkuru y’umuryango, Mutagatifu Antoni wa Paduwa yeguye ku mirimo yo
kuyobora umuryango w’Abafaransiskani, maze nyuma yoherezwa I Roma. Aho i Roma
yabaye umwe mu bajyanama ba Papa Gerigori wa IX, ari nawe watangaje ko ari
umutagatifu kuwa 30 Gicurasi 1232.
·
Umutagatifu
w’intangarugero
Inyigisho n’imibereho
bya Mutagatifu Antoni wa Paduwa bigaragaza ko ari intangarugero ku buryo
budasanzwe. Ari muri bake byagaragaye ko ari abatagatifu hashize igihe gito
bitabye Imana: nyuma y’amezi 11 gusa. Byemejwe ko ari umutagatifu hashingiwe ku
bitangaza bigera kuri 40 by’abantu bakize. Iteka bamushushanya ahagatiye Umwana
Yezu, kuko Umwana Yezu yigeze kumubonekera akamumanukira mu maboko.
3. Twifurije umunsi mwiza Nyiricyubahiro Antoni Cardinal
KAMBANDA
Twifurije umunsi mwiza
Antoni Cardinal KAMBANDA. Ababyeyi bamuhitiyemo neza bamuhesha Batisimu kuwa 27
Ugushyingo 1958, nyuma y’iminsi 17 gusa avutse; maze nawe agerageza gutera
ikirenge mu cya Mutagatifu Antoni wa Paduwa, umuvugizi w’abigisha, mu nyigisho
ze nziza zifasha benshi. Kuwa 8 Nzeri 1990, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II
yamuramburiyeho ibiganza ahabwa ubupadiri. Kuwa 20 Nyakanga 2013 yahawe
Ubwepiskopi, aba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo; maze kuwa 19 Ugushyingo
2018 atorerwa kuba Arkiyepiskopi wa Kigali, ahabwa Inkoni y’Ubushumba nka
Arkiyepiskopi kuwa 27 Mutarama 2019. Kuwa 25 Ukwakira 2020 nibwo yatorewe kuba
Cardinal wa Kiliziya Gatolika Ntagatifu ya Roma, maze ashyirwa muri urwo rwego
kuwa 28 Ugushyingo 2020. Nyiricyubahiro
Cardinal, tubifurije umunsi mwiza wa Bazina Mutagatifu!
Iyi
nkuru tuyikesha Diyosezi ya Kibungo: niba ushaka
gusoma umwimerere wayo, kanda AHA.