Tuesday, March 29, 2022

Mutagatifu Izaki, Uwihayimana

Ifoto ya interineti

Mu gitabo cyitwa « Nouvelles Fleurs des vies des saints et fêtes de l’année », Tome I, cyanditswe n’umupadiri w’Umuyezuwiti witwa R.P. RIBADENEIRA, cyandikiwe mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa, kikaba cyarasohotse kuri 15 Nzeri, 1786, ku rupapuro rwa 338, uyu mupadiri w’umuyezuwiti atangira agira ati : iyo ubutabera bw’ Imana burakariye abanyabyaha, kenshi na kenshi ijya yifashisha abami n’ibikomangoma kugira ngo ihane abantu b’ibyigomeke n’abantu b’abahemu kandi b’intashima. Iyo Imana imaze gukoresha ikiganza cyabo ngo hubahirizwe amategeko yayo, ihana aba bami kuko akenshi bitwaza ubutegetsi bwabo bagakabya mu gukoresha inkota no kugaragaza ubugome kugira ngo berekane ko batinyitse. Ubundi bakiyorobeka kugira ngo abaturage babo babakunde bakeka ko bagwa neza. Ibi byagaragaye ku mwami w’abami wa Roma Valensi wari warayobeye mu gatsiko k’abakirisitu bari barayobotse umuyobe Ariyusi.

Uyu Valensi yari yiyemeje gutoteza no kurimbura abakirisitu gatolika. Ariko mbere yo gushyira mu bikorwa uwo mugambi w’ubugome bwe, Imana yashatse kumuburira, izana uwihayimana witwaga IZAKI avuye mu gice cy’ubwami bwa Roma y’ Iburasirazuba, Imana imutuma kuburira Valensi ibyago bimutegereje natareka ubwo bugome ngo ahubwo ahindukire akurikire Inzira y’ukuri y’Ivanjili. Aho Izaki yari yibereye wenyine mu kigo cy’abihayimana, yahoraga arira kubera ibyaha by’abantu, ndetse n’ibyago bibategereje, agahora yinginga Imana nyirubuntu ngo igirire ubuntu Kiliziya yayo, ihagarike uriya mwami Valensi wari umeze nk’intare yarakariye kurimbura abakirisitu gatolika.

Igihe rero umwami yari ayoboye igitero cy’ingabo zikomeye zari zigiye kurwanya abanyamusozi (barbares) bari biyemeje gutera umujyi wa Konstantinopule, Izaki yaraje abwira umwami ati, “umva rero mwami, nukingura kiliziya abagatolika basengeramo, ukaba wari warazikinze, Imana izagushyigikira mu migambi yawe yose. Uzatsinda urugamba ugiyemo kandi uzasubira mu rugo rwawe amahoro”. Umwami Valensi yakomeje kumva ayo magambo ya Izaki arayumvira, atuma ku batware bamuyoboreraga ngo bubahirize amabwiriza yahawe aturutse ku Mana, ariko bo baramushuka, bamubwira ko Izaki yataye umutwe, dore ko abo batware bose bari barayobeye mu idini rishya ryabayobe bakurikiye Ariyusi, ahubwo bagashuka umwami ngo ahane Izaki.

Izaki ntiyarambiwe. Hashize iminsi mike asubira kureba Valensi wari ukiri mu nzira ayoboye ingabo, agira ubutwari bwo guhagarika ifarasi y’umwami, amusaba akomeje kubahiriza ibyo yamusabye niba ashaka gutsinda. Ahantu bari bageze hari imanga ifte n’ibihuru by’amahwa, nuko umwami ajugunya Izaki muri ibyo bihuru agira ngo apfiremo, yikomereza urugendo. Ariko haza abagabo batatu Izaki atazi aho baturutse, maze bamuvana muri iyo manga, bamaze kumuvanamo barazimira, nuko abona ko ari abamalayika bamutabaye. Izaki yarirutse anyura mu yindi nzira atanga umwami muri iyo nzira.

Abwira umwami ku nshuro ya gatatu ati: “wanjugunye mu bihuru by’amahwa uzi ko nza gupfiramo ariko Imana yantabaye, none inyohereje kukubwira ngo ufungure Kiliziya z’abakirisitu gatolika wafunze. Umenye ko Imana ariyo yohereje ziriya ngabo z’abanyamusozi ngo ziguteze intambara kubera intambara watangije yo kurwanya abagatolika. Nufungura za kiliziya, uzatsinda urugamba.” Amagambo ya Izaki yasanze n’ubusanzwe umutima wa Valensi wanangiye. Umwami rero yumvise Izaki amusuzuguye, amugabiza abasenateri babiri, Vigitori na Saturunino ngo bamurinde kugeza igihe azagarukira, maze amurebere igihano kimukwiriye. Nuko Izaki abwira umwami ati: “nugaruka amahoro ubwo uzamenya ko Imana itantumye. Uzatangiza urugamba ariko ntuzashobora guhangana n’abanzi. Uzabahunga, maze bagufate bagutwike uri muzima.”

Nk’uko Izaki yabivuze rero, Valensi yatangije urugamba, ingabo ze ziratsindwa, arahunga, yihisha mu muyoboro w’imyotsi yo mu gikoni (cheminée), ingabo z’abanzi zibibonye, zicana umuriro mu ziko, Valensi ahira muri uwo muyoboro. N’igihugu cye ingabo z’abanzi ziragitwika. Nguko uko ubwami bwa Valensi bwarangiye. Icyo gihe Izaki yari yarafungiwe mu buroko. Ba basenateri bamufunze, Saturunini na Vigitori, buri wese yubakira Izaki inzu ngo ayibemo kuko babonye ari intungane. Bashakaga kumugira inshuti yabo, buri wese ku giti cye. Cyakora Saturunino ayubaka vuba, maze Izaki ayibamo kugeza igihe apfiriye. Iyo nzu ntiyayibayemo wenyine, yazanyemo n’abandi bamonaki bayibanamo. Akomeza kugira neza. Ndetse n’impano zinyuranye yahabwaga n’abasenateri yazigabanaga n’abakene, kugeza n’ubwo imyambaro ye ayitanze.

Igihe cyo kwitaba Imana cyegereje, yakoranyije abamonaki bagenzi be, abashishikariza kubaha Imana, gukomera ku migenzo myiza, abatoramo uzababera mukuru, abasaba kuzamwumvira, asaba Imana guha uwo mukuru ubushishozi bwo kubayobora. Yitabye Imana ku itariki 27 Werurwe. Hari mu gisekuruza cya kane. Uwitwa Metafraze ni we wa mbere wanditse iby’ubuzima bwa Izaki, Uwitwa Suriyusi abusubiramo mu gitabo cye cya II. Karidinali Baroniyusi, mu mwaka wa 378 na we yabyanditse mu gitabo yise “les Annales”. Twizihiza mutagatifu Izaki, uwihayimana, ku itariki 27 Werurwe. (Aya mateka yakusanyijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU, umupadiri bwite wa Diyosezi ya Byumba).

Uko washyigikira itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro

ifoto ya internet

Itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro (Groupe Vocationnel) ni itsinda ribumbira hamwe urubyiruko gatolika, rwifuza gusobanukirwa byimbitse ibijyanye n'umuhamagaro, kuwurera no kuwurinda. Ni itsinda ryangombwa ku rubyiruko rikwiye gushyigikirwa n’abakristu bose ; abalayiki abasaseridoti n’abihayimana. Ese iryo tsinda rikwiye kwitabwaho rimaze iki ? Ni gute ryashyigikirwa ? 

Itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro (Groupe Vocationnel) rimariye iki abarigana ? 

Abarigana n’abarisanzwemo, itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro ribatera ibyishimo kuko ribafasha kumva no gutega amatwi ijwi ry'Imana binyuze mu Ijambo ryayo mu isengesho no mu bikorwa by’urukundo. Koko rero, gukora ibikorwa by’urukundo ni ukwitangira abandi nta gihembo cy’isi utegereje ahubwo ukabikora kubera ko ari itegeko ry’ukwemera, rimwe rya roho, ntubikore kubera ko ari itegeko wahawe na muntu cyangwa ngo ubikore utabishizeho umutima woroshya. Iyo ukoze igikorwa cy’urukundo nk’uko, bigirira akamaro uwagikorewe naho wowe ugataha warushijeho gucumura kuko ibyo wakoze uba utabibwirijwe na Roho w’Imana. Urigana rimufasha kurushaho kumva neza igisobanuro cy’umuhamagaro; akamaro kawo muri kiliziya no ku muntu ubwe, bityo akabasha guhitamo no kwemera ugushaka kw’Imana mu muzima bwe.  Uririmo afashwa kuva mu bwigunge binyuze mu gusabana ndetse no gusangizanya ubuzima bityo ufite ibibazo agahumurizwa, agafashwa uko itsinda rishobojwe, akagirwa inama z’uko yakira ibikomere afite kandi akanamenya uruhare rwe mu kubaka Kiliziya n’ubukristu buhamye. 

Abari muri iri tsinda baryungukiramo byinshi: Nta muntu uzamo ngo abure icyo aronka kimwegereza umukiro n’icyo asabira abandi kugira ngo bazagerane ku ntego basangiye. Abataribamo na bo bakwiye kubona ibyiza by’iryo tsinda, nk’abakuze, bakabona uko bashishikariza abakiri bato kurigana. Muragenze nk’abana b’urumuri mubere urugero abandi, Muzakere gutsinda mwambariye gusenga, Muzatorwe mukunzwe mwitwa abaziranenge.” Aya magambo yo mu ndirimbo ‘murashishoze’ aragaraza icyo abandi batezeho ku bavokasoyoneli kugira ngo barusheho kumenya iby’itsinda ryabo, kurikunda, kurishyigikira no kuriyoboka.  Abavokasiyoneri bagombye kumvisha abalayiki bose icyo itsinda ryabo rivuze, abarijyamo n’intego zaryo. Ibi bigakorwa mu buryo bwose, cyane cyane mu kwera imbuto, zituma abakristu bahinduka, bakabera Kristu abahamya. 

Shyigikira itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro (Groupe Vocationnel) 

Birakwiye ko abakristu bose basobanukirwa n’iri tsinda, bakamenya icyo rigamije muri kiliziya n’akamaro rifitiye urubyiruko. Ababyeyi b’abakristu bari bakwiye kohereza abana babo muri iri tsinda kandi bakabafasha kubona ibyo basabwa kugira ngo barusheho kuryitagatifurizamo. Ni ngombwa ko abasaseridoti n’abihayimana muri rusange barushaho guhoza ku mutima iri tsinda barishakira aho gukorera, imfashanyigisho, amahugurwa n’ibindi bikwiriye. Igihe abantu bose bazaba bemenye neza iri tsinda, nibwo bazajya barizirikana mu isengesho ryabo. 

Nuko bambaze bati: “Nyagasani Yezu, Wowe uhamagarira bose kugukurikira no kuba intungane nka Data wo mu ijuru; twiyemeje kugukurikira no kukwamamaza nk’uko twabisezeranye muri Batisimu. Tugutuye roho zacu n’ibyacu byose, tubere ikiramiro n’isoko y’iby’ishimo kugira ngo dushobore gutsinda ibisitaza biri mu rugendo rwo kukwiyegurira nk’uko ubishaka. Nyagasani, tugutuye itsinda ryacu ridufasha kuzirikana ku muhamagro; uririnde, uryiyoborere kandi urikomereshe Roho wawe. Niribe koko ishuri ridutegurira neza kukwiyegurira mu buryo wishimira n’irembo ry’umukiro tugomba guharanira kwinjira n’isoko y’umugisha ku baribamo, abarigenderera n’abarishyigikira bose. Twese hamwe abarigize, uduhe kunga ubumwe no gukunda Ijambo ry’Imana kugira ngo dushobore kumva ijwi ryawe no gusobanukirwa byimbitse icyo udushakaho, tumurikiwe na Roho wawe. Wowe ubaho ugategekana na Data mu busabane na Roho Mutagatifu, Amina!

Umuhamagaro, uburyo bwo kubaho witagatifuza

Ifoto, internet
Umuhamagaro wo kubaho 

Umuntu ahamagarirwa mbere na mbere kubaho. Ntawemerewe kuvutsa mugenzi we ubuzima mu buryo ubwo ari bwo bwose; ubuzima ni umuhamagaro muntu asubiza iyo yemeye kubaho, akabaho yubaha ubuzima bwe n’ubwa mugenzi we, agahitamo kubaho ubuzima butabera, burangwa n’urukundo rutarobanura, ubuvandimwe n’amahoro. Koko rero “ubona mu mutima we urwango yanga umuntu uwo ari we wese, yitwaje igicumuro icyo ari cyo cyose yagiriwe, aba ari umunyamahanga mu rukundo rw’Imana. Kuko urukundo rw’Imana rutihanganira na gato kwanga umuntu. (S. Maxime le Confesseur. Centuries sur l'amour, 1.15)”. Mu butumwa muntu yahawe harimo gukunda no gutanga ubuzima (Yh.15,12-13.17; Intg.2,28) ariko ntiharimo kwica. Itegeko rya gatanu mu mategeko y’Imana riragira riti “Ntuzice!” Ntibikwiriye ko umuntu yakwica mugenzi we kuko na we aba yikururira akaga ku munsi w’urubanza. Akishyira aho atakwivana nyamara yibwiraga ko ari kugira neza afasha mugenzi we kuva mu miruho y’isi (euthanasie). 

Umuhamagaro wo gukurikira Yezu Kristu 

Mu buzima bwa gikristu, umuntu ahamagarirwa gukurikira Yezu Kristu; uyu muhamagaro usaba ko uhamagarwa ahinduka, agahindura imibereho ye, kandi agatangira urugendo ndetse bikaba byanamuviramo kwitwa umunyamahanga mu be bitewe no kuba batagihuza mu mvugo no mu ngiro. Nyagasani ni we ubwe wikomereza abemeye guhara byose, bakamukurikira bamushakaho ubuhungiro, kandi akanabagororera. Ni byo yizeza abamukurikira agira ati “Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, ari jye abigirira n’Inkuru Nziza, ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, ari na ba nyina, n’abana, n’amasambu ariko n’ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka (Mk 10,29-30).” 

Kuba umukristu ni umuhamagaro. Imana iduhamagarira ubukristu kugira ngo tugire uruhare ku buzima bwayo kandi tube abana bayo. Ni umuhamagaro w’abantu bose wigaragariza muri Yezu, ukabonerwa igisubuzo mu cyemezo cyo kumukurikira, gutandukana n’ibyahise, kwitwara nka We no gusanisha ubuzima bwawe n’ubwe.

Uburyo bwo kubaho witagatifuza muri Kiliziya 

Kuvuga ku mihamagaro itandukanye ya gikristu bishingira ku buryo bunyuranye bwo kubaho (les états de la vie). Hari ubuzima bwo kwiha Imana, ubuzima bwo kwiyegurira Imana n’ubuzima bw’abalayiki (la vie religieuse, le ministère ordonné et le laicat). Muri iki gihe, usanga abantu bibanda cyane ku byishimo umuntu aronkera mu muhamagaro wo gushinga urugo, ntibiyumvishe neza agaciro ku kubaho udashatse (le célibat) ubigiriye Ingoma y’Imana. Ababatijwe twese duhamagariwe kuba intungane, tukuzuzanya muri iyo mibereho n’impano bitandukanye. Abihayimana, abiyeguriyimana n’abalayiki, iyo basangiye ubukungu bwabo, bagakoresha impano zabo mu bwuzuzanye, bafasha Kiliziya gusobanura neza ubusendere bw’iyobera ryayo no gusohoza ubutumwa bwayo mu isi. 

Ni byo koko, nk’uko tubiririmba, “Dufite ingabire zinyuranye, ariko zose ni iza Roho umwe, uzigaba uko yazigennye, ngo zibe zubaka Kiliziya (amagambo y’indirimbo Uri Imana koko).” Muri Kiliziya gatolika, bamwe bemera nta gahato gusezerana ubukene, kumvira ndetse n’ubumanzi (ubusugi ku bakobwa), akaba ari yo mpamvu badashaka kugira ngo biborohere kwirundurira mu Mana nta birantega yo kwita ku muryango, uharanira iby’isi biwutunga. Icyiza mu mihamagaro yose ni ukunyurwa n’uwo uri we, ubutumwa bwawe n’aho ubukorera. Twibuke ko mbere ya byose umuntu ahamagrirwa kubaho, akabaho anyuzwe, yishimye, yikunda nk’uko akunda bagenzi be kandi yitangira Ivanjili. 

Ni we musaseridoti uruta abandi muri Kigali

Myr Nikodemu NAYIGIZIKI
ifoto ya Arkidiyosezi ya Kigali

Ku myaka 93 Ni we musaseridoti uruta abandi muri Kigali. Azwiho kwitangira ubutumwa cyane, ntagire igihe cye, akamenya kwihangana no kwiyumanganya. yanga ubuswa n’ubujiji, ubujura, ubunebwe. Ni umuntu ukunda umurimo, akawitangira n’imbaraga ze zose. Ni umusaserdoti ukunda gucisha make kandi ntahweme kujya inama zubaka. Arangwa n’ituze no kuvuga igikwiye. Uwo ni Musenyeri Nikodemu NAYIGIZIKI, umusaserdoti wa Arikidoyosezi ya Kigali, uhimbaza Yubile kuri uyu wa 30 Werurwe 2022. Ni Yubile y’imyaka 63 amaze mu rugaga rw’abasaseridoti (30/03/1959 - 30/03/2022). Tumwifurije Yubile nziza!

[ Ushaka ku menya amateka y’abatagatifu batandukanye twateguye ? Nyura kuri buri umwe muri hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga kuri buri mutagatifu twanyujije kuri uru rubuga. Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  Mutagatifu Fransisko Sipineli ]

Mu myaka y’amavuko ni we mukuru. Naho mu myaka y’ubusaseridoti aza ku mwanya wa kabiri. Mu bapadiri bakomoka muri Arkidiyosezi ya Kigali, umuza imbere ni Padiri KARANGO Benoît wavutse mu 1930, agahabwa ubusaseridoti kuwa 8 Mata 1958. Batanu bambere bakurikira Myr Nikodemu NAYIGIZIKI ni aba:

  1. Padiri GAKUBA (TUYISENGE) Déogratias wavutse mu 1935, agahabwa ubupadiri kuwa 27 Gicurasi 1966
  2. Padiri RUGENGAMANZI Jean Baptiste wavutse kuwa 04 Mata 1944, agahabwa ubupadiri kuwa 12 Nyakanga 1970
  3. Myr HAVUGIMANA André wavutse mu 1943 agahabwa ubupadiri kuwa   11 Nyakanga1971
  4. Myr NTIHINYURWA Thaddée wavutse kuwa 25 Nzeri 1942 agahabwa ubupadiri kuwa   11 Nyakanga 1971
  5. Padiri SAFI Protais (+) wavutse kuwa 04 Ukuboza 1948, agahabwa ubupadiri kuwa 21 Nyakanga 1974

I Kayenzi ni ho Musenyeri Nikodemu NAYIGIZIKI yavukiye mu 1929, abyawe n’ababyeyi b’abakristu Tomasi Rwarinda na Gawudensiya Nyiragatwakazi. Isakaramentu rya Batisimu yariherewe i Kabgayi ku wa 27 Kamena 1936. Inzira yo kujijuka mu bumenyi bugezweho yayitangiriye mu mashuri abanza yigiye i Kayenzi, naho ayisumbuye ayigira mu Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo y’i Kabgayi kuva mu 1943 kugera mu 1949. Yakomereje mu Iseminari nkuru ya Mutagatifu Karoli Boromewo mu Nyakibanda (1949-1959), ahabwa ubupadri ku wa 30 Werurwe 1959, mu Nyakibanda. Ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru yatangiye mu 2016.

Bumwe mu butumwa yakoze

  1. Padri Vikeri muri Paruwasi ya Kibungo n’ushinzwe amashuri gatolika:1959-1963.
  2. Padri Vikeri muri Paruwasi Rutongo, Paruwasi Cyeza na Paruwasi Saint- Michel : 1963-1966.
  3. Padri mukuru wa Paruwasi Sainte- Famille :1966-1976.
  4. Umuyobozi wa Seminari nto ya Mutagatifu Pawulo i Kigali:1976-1979.
  5. Padri mukuru wa Katederali Mutagatifu Mikayile (Saint-Michel), ubwo Arkidiyosezi ya Kabgayi yari igizwe Diyosezi, hagatangizwa Arkidiyosezi ya Kigali, mu 1976: 1976-1995.
  6. Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali (Chancelier) : 1995-1997.
  7. Padri Vikeri muri Paruwasi Mutagatifu Mikayile : 1997-2007.
  8. Padri mukuru wa Paruwasi Musha 2007-2016.

Mutagatifu Lujeri, Umwepiskopi

Mutagatifu Lujeri (Ludger) yavutse muri 743, avukira mu muryango ukomeye w’i Frize mu Buholandi.   N’ubwo ababyeyi be bamureze gikirisitu, ukwemera kwe yagize kuva akiri muto yagukomoye ahanini ku mibereho y’abatagatufu Bonifasi na Gerigori, bo babaye inkingi y’ubukristu aho iwabo. Lujeri yabanje kwigishwa n’abamonaki ba Utrekti mu Buholandi, akagira. umutima ucengera amabanga y ’iby’Imana kandi akiri muto yari afite. Yakundaga rwose gusoma ibitabo by’abatagatifu, ndestse aho abereye umwepiskopi, inyigisho ze zumvikanagamo cyane ibyo yari yarasomye mu bitabo byinshi bivuga ku batagatifu, kandi izo nyigisho zahinduye roho nyinshi.

Akiri umudiyakoni, yoherejwe mu butumwa kuzahura kiliziya y’ i Deventeri mu Buholandi, aho abasagisoni (Saxons) b’abapagani bari barayijujubije. Ahageze, yarabigishije, barahinduka, asiga nta bupagani bukiharangwa. Kuva ubwo, atangira kwamamaza Ivanjili mu Budage no mu Buholandi, i Frize, ahindura abapagani, ahari ibigirwamana ahashinga umusaraba, ndetse n ’abigishabinyoma barahinduka binjira muri Kiliziya ari benshi. Nyuma, umukuru wabo amwohereza kurangiriza amashuri mu Bwongereza aho yigishijwe na Alkwini wari umwarimu w’ikirangirire. Asohotse mu mashuri yagiye kwigisha i Monsteri (Münster) ho mu Budage nyuma ajya i Kolonye ari na ho yaherewe ubupadiri. Nuko akomeza kwitangira umurimo wo kwamamaza Ivanjili, adakanzwe n’umunaniro cyangwa ngo ibitotezo bimuce intege. Yubakishije ibigo byinshi by’abihayimana, arabigisha kandi abashishikariza gukurikiza uko bikwiye Ivanjili.

Aho bigeze, umutware waho witwaga Witikind yari yiyemeje kumwica, nuko Lujeri ahungira I Mokanse (Mont Cassin) mu Butaliyani. Ahageze yiga amategeko ya mutagatifu Benedigito ari kumwe na mutagatifu Hildegrini yari yarakurikiye muri icyo kigo cy’ abamonaki baho. Aho agiriye i Roma Papa Adriyani wa mbere yaramwakiriye, amutorera kuba umwepisikopi wa mbere wa diyosezi ya Monsteri yo mu Budage, iyo yari igizwe n’igice kinini cy’igihugu cyitwaga Westifali (Westphalie). Lujeri yitanze atizigama muri uwo murimo ukomeye, avugurura abakristu benshi barushaho kuyoboka inzira igana Imana. Yari umuntu ukunda gusenga byahebuje, kubera cyane cyane icyubahiro yagiriraga Nyagasani, nuko kubera gusenga, kwibabaza, no gukunda abakene bye, abatumvaga ibye, bamugirira ishyari, bajya kumurega ibwami ngo atagaguza umutungo wa Kiliziya.

Umunsi umwe umwami Karoli w’imfura (Charlemagne) yamutumyeho ngo amwitabe, yisobanure ku byo bamurega. Abo yamutumyeho bamusanga asenga, arababwira ati: “nindangiza gusenga ndaza.” Umwami agera ubwo amutumaho inshuro ya kabiri ariko asubiza aho arangirije gusenga. Aragenda n’ibwami, umwami amubonye aramutonganya ngo yamusuzuguye. Nuko Lujeri aramusubiza ati: “biratangaje cyane ko ugira ngo nze kukwitaba ntarangije gusenga Imana; ntiwibuka se ko igihe uhisemo ko mba umwepiskopi wansabye ukomeje ko mpitamo mbere na mbere umurimo w’Imana, Umwami ugenga abami bose, aho guhitamo abantu ndetse n’umwami ubwe”? Umwami yumva koko amubwiye ukuri nuko ashira uburakari.

Buri munsi Lujeri yagiraga amasaha ageneweho gusenga, ayo kwihana n’ayo yageneye imirimo ya kiliziya. Mu gihe yiteguraga kujya kwamamaza Ivanjili mu bihugu bya Danemarike na Norveje, nibwo Imana yamuhamagaye. Yitabye Imana ku itariki 26 werurwe mu mwaka wa 809 asize ibikorwa byinshi byiza. Bimwe mu bitangaza yakoze, ni uko yigeze guhumura impumyi ayikoreyeho ikimenyetso cy’umusaraba ku maso. Indi mpumyi yahumutse igihe yasabaga Lujeri kuyikiza agiriye urukundo rw’Imana, mu gihe agitangarira ibyo iyo mpumyi ivuze, iba irahumutse. Tumwizihiza ku itariki 26 Werurwe.

 Aho byavuye:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.92.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P.107.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.320.

 

Si mu bwihisho bw’inkozi z’ibibi

Bamwe mu bagize itsinda Intama za Yezu, Bungwe

Si mu bwihisho bw’ababuze icyo bakora n’abahunze inshingano 

Mu itsinda ry’abasenga, ni ngombwa rwose gutozwa gukunda umurimo, isoko y’ibidutunga, tukarwanya ubunebwe. Isengesho rigomba kujyana n’ibikorwa bityo umunezero wacu kuri iyi ukabonera isoko mu kubaho ubuzima bworoshya kandi bufasha muntu waremwe mu ishusho y’Imana. Gusenga no gukora byombi bidufasha mu kwitagatifuza nk’uko Imana ibishaka, yo ihamagarira muntu kurema (La vocation créative). Uwo muhamagaro tuwubahiriza ku bw’imurimo dukora neza kandi bigatera umunezero iyo uri kumwe n’abandi kuko gukorana n’abandi byubaka ubwisungane n’ubufatanye. Umurimo ni serivisi kandi wubaka ubumwe n’ubwisungane mu bantu kandi sosiyete tubamo ni ihanahanaserivisi buri wese agiramo uruhare. Ubwo bumwe n’ubufatanye n’ubwisungane mu murimo busobanura ubushake bw’Imana bw’uko abantu bahinduka umuryango w’Imana uyumvira.

Tumenye ko umurimo ufite agaciro gahoraho kuko kubw’umurimo, Muntu afatanya na Roho Mutagtifu gutegura no gusohoza iremwa rishya. Abakristu rero dufite inshingano ikomeye yo kugira uruhare, binyuze mu mirimo yacu, ku gikorwa cy’Imana cyo kurema. Iyo mirimo kandi igomba gukorwa hitawe kuri Kristu, We rugero rwiza mu byiza byose bibaho, kugira ngo ihindure bundi bushya isura y’iyi si.

Umurimo uhesha muntu agaciro (le travail rend la dignité á la personne humaine) kandi ni inzira imugeza ku bushobozi bwo kugenga isi (ubutaka) yeguriwe ngo imutunge amaze kwiyuha akuya (soma Intg.3,19). Umurimo wakoranye umutimanama wa kinyamwuga (la conscience professionnelle) ufasha kuzirikana ku mugambi w’Imana no kuwugiramo uruhare. Umurimo wakoranywe umutimanama uzanira nyirawo amahoro, ibyishimo, umuteza imbere kandi ugatuma abera abandi urugero rubahwitura mu gutangira no gukora neza bisinesi. Buri wese agomba gukora, agatungwa n’ibyo aruhiye (Soma 2Tes.3,6-15; Lk.6, 36), agaharanira kubw’imirimo ye gutuza Kristu muri we. 

Si mu bwihisho bw’abasinzi, ibirara, ingegera n’amahabara

Mtg. Sezari ati “Icyaha kibi kiruta ibindi ni ukutamenya ko uri umunyabyaha (S. Césaire d'Arles, commentaire sur I Jean 1:8)”; n’ubwo turi abanyabyaha,  ikoraniro ry’abasenga si ubwihisho ahubwo ni irerero; aho uryinjiye atozwa uburere bwiza n’imico mbonezamana (les vertus théologales) bigeza ku butungane. Kwemera Imana ntibigomba kubangikanwa no gukunda icyaha kuko ukwemera kwacu kuzatugeza ku mukiro igihe twihatiye kwanga icyaha no kukirwanya. Mu mibukiro ya Rozari Ntagatifu, hari aho tuvuga tuti “Yezu asambira mu murima wa Getsimani” hanyuma tugasubiza tuti “dusabe inema yo kwanga icyaha”. Ni byo koko, kwanga icyaha ni ingabire ihabwa uwakiriye ukwemera, umwe ushishikajwe no kumurikirwa na ko mu mibereho ye yose. Kwanga icyaha ni uguhora ushishikajwe n’ugushaka kw’Imana no gusaba imbabazi by’ukuri igihe wakiguyemo kandi ukihanira kureka, ntube nka ya mbwa isubira ku birutsi byayo, cyangwa umusinzi wigaragura mu birutsi bye. (Soma Imigani 26,11 na Izayi 19,14). Niduterwe isoni no kwitwa abanyabyaha, maze duharanire kwiyambura iryo zina kndi dushishikarire kugarukira Imana by’ukuri. Yezu atangaza Ingoma y’Imana ; dusabe inema yo kugarukira Imana.

Bavandimwe, nimugendere kure icyabahindura imbata y’inzoga. Ntibikibakwiriye kuba kuba imbata y’inzoga kuko uwo zigaruriye yohokera mu ngeso zindi zimubaho uruhurirane. Kera Imana yagiye ibuza abantu kunywa inzoga kugira ngo bayegukire nk’uko abanazireya babigenzaga (Ibar.6, 2-3). Umuhanuzi Izayi avuga ko hagowe ab’intwari mu runywero, kimwe n’inkwakuzi mu kuvanga inzoga (Iz.5,22); Ni byo koko kuko inzoga zituma umuntu akora ibidakwiye kugeza n’ubwo Abaherezabitambo n’abahanuzi bayobejwe na zo bikabaviramo guhanura ibinyoma (Iz.28,7)! Bavandimwe, tugomba kwitondera inzoga niba zishobora kutunaniza gusohoza neza imirimo dushinzwe (1Tim.3,3.8-9). 

Mu gitabo cy’Abalevi, Uhoraho yihanangirije Aroni wari umuherezabitambo mukuru kunywa divayi igihe cyose ari bujye mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo amenye gutandukanya ibitagatifu, ibihumanye n’ibihumanuye, imubwira ko azapfa naramuka abirenzeho. Ngiri itegeko ntakuka Imana yari igejeje ku muryango wayo, ryagombaga gukurikizwa uko ibisekuruza bisimburana (Lev.10,8-11). Mu byishimo bya Koheleti ni ngombwa kunywa no kurya kuko Uhoraho aba yishimiye ibikorwa byawe. Kubwe umuntu agomba kurya kandi akanezezwa n’ibyo akora kuko ari Uhoraho ubitanga (Mubw.2,24-25). Nubwo bimeze gutyo bwose, baragowe abirirwa biruka ku nzoga zikabibagiza Uhoraho (Iz.5,11-12), we ugomba guhorana umwanya kandi w’ibanze mu buzuma bwacu. Nimuhinduke kandi musigeho ! 

Mu Isezerano Rishya, tubona Yezu ahindura amazi divayi maze abari aho bagatangazwa no gukomeza guhabwa ikinyobwa cy’umwimerere; iki ni kimwe mu bitangaza byaranze ubuzima bw’Umwami wacu Yezu Kristu (Yh.2,1-12). Mutagatifu Pawulo washishikarije abanyefezi kutishinga inzoga ahubwo bakuzura Roho Mutagatifu, bagasingiza Imana mu ndirimbo na Zabuli (Ef.5,18-19), ni na we wasabye Timote kudafata amazi ahubwo agafata gake kubera intege nke z’ubuzima bwe (1Tim.5,23). Izi ni ingero zitwereka ko mu Isezerano rya kera n’irishya inzoga zari zihari kandi zinyobwa. Ukuri ni uko inzoga zoshya uzishinze, uwanyoye izimurenze; ni byiza rero ko umuntu anywa izo ashoboye gutegeka cyangwa akazivaho burundu. Ibyo tukabikora tuzirikana ko Imana ariyo ifite ububasha bwo guhumanura (Intu.11,9) kandi ko ubwami bw’Imana atari ubwo kurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro bitangwa no kwishimira muri Roho Mutagatifu (Rom.14,17)! Ubwo umenye neza ko aho ubarizwa atari mu bwihisho bw’inkozi z’ibibi, haranira kwanga icyaha kandi ubikore uhamye. Ntukabe nk’imbwa isubira kubyo yarutse cyangwa umusinzi wigaragura mu birutsi bye !

Mutagatifu Gatarina wa Suwedi

Mutagatifu Gatarina wa Suwedi

Hari abatagati benshi bitwa Gatarina. Uwo tugiye kuvugaho ni Gatarina, wavutse mu 1330, akitaba Imana mu 1381. Ni umubikira ukomoka mu gihugu cya Suwedi, akaba mwene Ulf Gudmarson, wari igikomangoma cyo muri Suwede na Brigite, na we wabaye umutagatifu. Akiri muto, Gatarina yarerewe mu babikira b’i Risberg kandi bivugwa ko akiri uruhinja, yanze kurerwa n’umugore wari ufite imyitwarire mibi. Koko rero umuntu atanga icyo afite, nta kindi yari kumutoza kitari iyo myitwarire mibi. Bivugwa kandi ko akiri muto cyane sekibi yazaga kumutera ubwoba yihinduye ikimasa cyica, ikamutereza n’indwara zinyuranye z’umubiri. Gatarina amaze kuba inkumi ikwiye gushing urugo, ise yamushakiye ku gahato, umugabo witwa Edigari (Edgar Lydersson) wari waramugaye. Na we yaravukaga mu muryango ukomeye, akaba umusore usenga kandi ukunda Imana. Ubuhamya bwemeza ko Gatarina yumvikanye na Edigari maze agumana ubusugi bwe. Mu mwaka w’1350, mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’umwaka mutagatifu muri Kiliziya, Gatarina yagiye gusura nyina wibaga i Roma. Ubwo yari ari yo, yumva inkuru y’uko umugabo we Edigari yapfuye. Icyo gihe, Gatarina yari amaze igihe gito ashyingiwe.

Gatarina yagumye i Roma amaranayo n’umubyeyi we Brigite imyaka isaga 23 kandi ntibahwema gukomeza kwitagatifuza. Gatarina yakundaga kurengera indushyi, akita cyane no ku barwayi batagira kirengera mu bitaro, kandi ntibagirwe n’umwanya we w’ingenzi wo gushyikirana n’Imana mu masengesho. Uyu mupfakazi Gatrina yarakunzwe cyane I Roma. Yarwanye intambara ikomeye yo kwanga gushyingiranwa n’abakomeye b’i Roma, benshi, bamukunze kuko yari mwiza cyane.  Inshuro nyinshi bagiye imigambi yo kumwiba bakamufata ku gahato, ariko Nyagasani ntiyabyemera, akomeza kumurinda rimwe na rimwe akoresheje ibitangaza.

Dore kimwe muri ibyo bitangaza by’uko Nyagasani yatabaye Gatarina abiyemezaga kumufata ku ngufu:  igihe kimwe hari uwari wiyemeje kumufata ku ngufu, maze impala iraza irangaza uwo mugabo, Gatarina abona uko ahunga. Iyo mpala ni yo bakunze kugaragaza ku mashusho ya Gatarina. Nyina Brijita yamubuzaga kenshi gusohoka wenyine, Gatarina ntabyumve neza, ariko igihe kimwe yaje kubwirwa mu nzozi ko agomba kumvira nyina kandi arabyubahiriza. Gatarina yakundaga kuzirikana ububabare bwa Yezu. Yamaraga amasaha ane ku munsi apfukamye, adahaguruka, azirikana ububabare bwa Nyagasani Yezu, akagera n’ubwo yikubita, akibabaza cyane kugira ngo abashe kuzirikana neza ububabare bwa Nyagasani Yezu Kristu.

Gusura abarwayi no gupfuka ibisebe byabo, bimwe muri byo binuka, biri mu byo Gatarina yakundaga kuko byamufashaga gushyikirana n’Imana. Kandi uyu murimo yawukoraga yishimye rwose. Aho bari bacumbitse i Roma, we na Nyina babagaho mu bukene bukomeye. Brijita, nyina wa Gatarina, yaryamaga ku butaka busa, akisegura amabuye. Gatarina yazaga nijoro akagirira nyina impuhwe, akamwiyegamiza mu gituza cye, bose baraye kuri ubwo butaka.  Nyina wa Gatarina yitabye Imana ubwo bari bavuye mu rugendo rutagatifu i Yeruzalemu, bageze i Roma.  Nyuma y’urwo rupfu, Gatarina yisubirira iwabo muri Suwedi nuko yinjira mu muryango w’abihayimana wari warashinzwe n’ umubyeyi we. Hashize igihe yasubiye i Roma kuzana ibisigazwa by’umurambo wa nyina, ngo bawushyingure muri Suwede mu kigo nyina yashinze ahitwa Vadstena.  Ndetse Gatarina yaje kuba umuyobozi w’icyo kigo. Gatarina yaje gusubira i Roma gusaba Papa kwemera umuryango washinzwe na nyina witwaga uw’ababikira b’Umukiza Mutagatifu cyangwa Aba mutagatifu Brijita, yari agiye kandi gusaba ko nyina yakwandikwa mu batagatifu.

Brijita, Nyina wa Gatarina yanditswe mu gitabo cy’abatagatifu mu mwaka w’1384 Gatarina amaze imyaka itatu yitabye Imana. Gatarina yitabye Imana kuwa 24 Werurwe 1381.  Iyi tariki ya 24 Werurwe ni yo Kiliziya imuhimbazaho buri mwaka.

Ushaka kumenya byinshi wasoma ibi bitabo:

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.90-91.
  2. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.P.104.
  3. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.P.109.

Kiliziya, irembo ry’ubugingo

Inyubako ya Kiliziya ya Muhura, Byumba

Kiliziya ni iki? Twavuga ko Kiliziya ari irembo abemera bose bagomba kwinjiriramo kugira ngo bahazwe ubugingo bw’iteka. Mutagatifu Irene ati “Kiliziya ni irembo ry’ubugingo. Singombwa gushakira ahandi ukuri kuboneka byoroshye muri Kiliziya. muri Kiliziya, Intumwa zahashize icy’ukuri cyose ku buryo buri muntu ubishaka ayibonamo icyangombwa ku buzima (S. Irénéé de Lyon. Contre les hérésies, III.4)”. Kiliziya ni umuryango w’abana b’Imana, abasangiramurage na Kristu babikesheje Isakaramentu rya Batisimu, bityo ikaba koko irembo ry’ubugingo. Twibuke ko amsakaramentu ariyo Kristu akoresha ayiha ubuzima nk’uko dukunda kubiririmba: “Yezu ugira ubuntu bwinshi, wiremeye Kiliziya, uyiha amasakramentu, ayiha ubugingo bwawe (indirimbo kuzwa iteka Yezu mwiza).” Uwo muryango ubonera ubuzima mu rupfu n’izuka bya Yezu Kristu uduhuriza mu rukundo n’ubumwe by’abemera. Kiliziya ni umubyeyi w’abemera. Abana bayo, ibatungisha Ijambo ry’Imana kandi ikabahembuza amasakaramentu kugira ngo bagire ubuzima kandi babugire busagambye. Ngicyo icyazanye Yezu mu isi (soma Yohani 10,10). 

Ishingwa rya Kiliziya ryateguwe n’ubuzima bwa Yezu nyuma yo kubatizwa na Yohani mu mazi ya Yorudani (sa fondation s’est préparée dans la vie christique publique), igihe ahamagariye abantu kumukurikira bityo bagakora itsinda ryabaye umutima We ubwe azaheraho akubaka Kiliziya ye. Ni ba cumi na babiri Yezu yahisemo, akabahamagara mu mazina yabo kandi akabagira intumwa ze (Lk.6,12), bakamubera abahamya b’ubuzima, inyigisho n’ibitangaza bye. Nyuma ya Yezu mu buryo bw’umubiri, Kiliziya ku ikubitiro yaragijwe Petero nk’umukuru mu bandi kugira ngo ikomeze kunga ubumwe no guhamya ibirindiro, ibyo bigaragarira mu gisubizo Yezu yahaye Petero nyuma yo guhamya ukwemera kwe (Mt.16,10-19). Nguwo mushumba  wiganye Kristu, mu kuba umushumba mwiza, uharanira koi zo aragiye zibaho neza. 

Igikorwa cya Kristu cyo kohereza ku isi Roho Mutagatifu cyari gikenewe cyane kuko cyatumye intumwa zisohoka mu nzu y’umwijima, ubwoba, kwiheba no gutakaza ukwemera hanyuma zikinjira mu isi yo gukomera mu kwemera, mu kwizera no mu kwamamaza Uwazutse bizira kurangwa no kugengwa n’ubwoba. Cyaje kandi kuba iherezo ryo gushinga Kiliziya kuko cyakurikiye urupfu rwa Kristu abantu batiyumvishaga neza, urupfu benshi bafataga nk’ugutsindwa kwa Kristu n’abamwemera ndetse n’izuka ryabaye icyizere kubemera Kristu n’abamukurikira by’umwihariko. Kandi abemeye kumukurikira bagomba kwihatira kumva Kiliziya n’ibyo ibasaba byose.  Biratunganye ko twese turebera ku muhanzi Sipiriyani waririmbye ati “Kiliziya yawe Mwami watwihaye, turayigutuye maze isugire, igwize abashumba n’abayoboke, bajye baguhabwa bagushimire,” bityo duhorane umuco wo gusabira Kiliziya yacu, ari nako twihatira gukurikiza amategeko yayo. 

Amategeko ya kiliziya (byakuwe mu gatabo k’umukristu, P.50) 

  1. Urajye utunganya iminsi mikuru yategetswe na Kiliziya
  2. Urajye uza mu Misa ku cyumweru no kuri iyo minsi mikuru yategetswe na Kiliziya
  3. Urajye uhabwa Isakaramentu rya Penetensiya uko umwaka utashye
  4. Urajye uhabwa Ukaristiya mu gihe cya Pasika
  5. Urajye usiba ku minsi yategetswe
  6. Urajye wibabaza nk’uko Kiliziya ibikubwiriza
  7. Urajye utanga imfashanyo ya Kiliziya

Mutagatifu Hilariyoni, Umukuru w’abihayimana (+754)

Mutagatifu Hilariyoni (Hilarion) yatangiye ibyo kwitagatifuza akiri muto, yirinda ingeso mbi, agakunda kwibabaza kandi akagira umwanya uhoraho w’isengesho. Yabanje kumara imyaka myinshi ari uwihayimana uba wenyine (ermite). Yagiye kwiha Imana mu bamonaki agitangira kuba agasore. Kandi ingabire y’Imana yari yaramuhaye ububasha bwo gukiza abarwayi no kwirukana amashitani abigirishije isengesho. kandi yari afite ingabire yo gucengera amabanga y’Imana. Kubera ubuzima bwe bwarangwaga n’ubutungane, baje kumuha ubupadiri. Yakundaga kwita ku bakene. Ndetse yigeze guha umukene umwambaro yambaye, noneho we akomeza urugendo ajya mu kigo cy’abamonaki yambaye ubusa. Yahoraga yishimye kandi yiyoroheje.

Kubera ubutungane bwe kandi yatorewe kuyobora urugo rw’abihayimana b’abamonaki b’i Pelesete (Pélécète) bo ku musozi wa Olempe (Olympe), mu ntara ya Bitiniya ho mu Bugereki. Byari mu gihe bamwe mu bakirisitu bayobye bamenaguraga amashusho matagatifu. Ubuhamya yari afite bwo gucengerwa n’imibabaro ya Kirisitu ku musaraba bwatumye ahamya, ashize amanga, ibyiza byo kubaha amashusho matagatifu. Ibyo kandi byatumye abami bayoboraga Roma icyo gihe bamutoteza, dore ko benshi muri bo barwanyaga buhumyi amashusho matagatifu. Cyakora kubera ko imigenzo myiza ye yagaragariraga bose, byatumye mu kumutoteza banamwubaha.

Bimwe mu bitangaza yakoze akiri muzima, ni uko yigeze gusaba Imana kugusha imvura mu gihe cy’amapfa, ndetse agacamo kabiri amazi y’umugezi akambuka humutse nk’uko byagendekeye umuhanuzi Elisha. Yajyaga ategeka inyamaswa z’inkazi akazibuza kugirira nabi abantu, kandi hari n’igihe abarobyi bari batabonye ifi n’imwe mu mazi, maze urushundura rwabo arwuzuza amafi.

Mutagatifu Hilariyoni yitabye Imana ku wa kane mutagatifu mu mwaka wa 754, amaze kubabazwa cyane n’umutegeka w’abasirikare witwaga Lakanodrakon waje huti huti, akinjira mu kigo cy’abamonaki akabasanga mu kiliziya aho bari mu misa y’uwa kane mutagatifu, agakura amaturo kuri alitari, akayajugunya hanze ya kiliziya. Amaze kwica Hilariyoni yafashe abandi bamonaki bagera kuri mirongo ine, abajyana yabazirikishije iminyururu, ajya kubicira mu karere ka Edesa. Abasigaye mu kigo yabakubise ibiboko bibi cyane, byo kwangiza imibiri yabo, ku buryo yabishe nabi cyane batagifite isura y’abantu, abaziza ko bubaha amashusho matagatifu. Hilariyoni amaze no gupfa, Nyagasani yerekanye ubutungane bwe akoresha imva ye ibitangaza byinshi. Tumwizihiza ku itariki 28 Werurwe. (Aya mateka yakusanyijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU, umupadiri bwite wa Diyosezi ya Byumba).

Isengesho ‘ Ni wowe Nsonzeye’

Ifoto, internet

Nyagasani Yezu, Wowe nzira igeza ku Mana Data, ukaba ukuri n’ubugingo; Ni wowe nsonzeye. Icyampa nkakwiyegurira wese, ukandutira byose na bose. Ndakwihaye wese, umpe kukumva, igihe cyose na hose, nkumvire mu mibereho yanjye yose. Uko amasaha y’umunsi agenda akura mpa kurushaho kuba inshuti y’indahemuka y’ijwi ryawe Yezu, ryuje urukundo, impuhwe n’umukiro. Ibintu wampaye ntibikakunyibagize ahubwo bijye bimfasha kugusingiza. Umuyango wampaye nzawutoza kugukunda. Abavandimwe wampaye nzababera igikoresho cy’ubuntu bwawe. Igihe cy’ibyishimo ntikikakunyibagize ngo nkutere umugongo. Igihe k’ibigeragezo, roho wawe azankomeze, ampishurire igikwiye kandi akinkomezemo, noye kukwihakana Mukiza wanjye. Igihe kigeze cyo kuva ku isi, uzampaze impuhwe zawe, noye gupfa nk’abatakuzi. Umva isengesho ry’umwana wawe, umunyabyaha ugutakambiye. Nizeye impuhwe zawe Nyagasani Yezu, wowe ubaho ugategeka iteka ryose. Amina ! 

(Iri si isengesho rizwi na Kiliziya. Ni amagambo avuye mu mutima ushaka kurushaho gusabana n’Imana binyuze mu Mwana wayo Yezu Kristu, Umucunguzi w’abantu).

MUTAGATIFU DEWOGRATSIYASI Umwepisikopi

MUTAGATIFU DEWOGRATSIYASI Umwepisikopi (+457)

Kodivulitedewusi, umwepisikopi wa Karitaji bamaze kumucira mu mahanga, Karitaji imara imaka 14 nta mushumba ifite (439-453). Iyo myaka ishize Papa Valentiniyani wa III yinginga umwami Janseliki ngo areke Karitaji ihabwe umwepisikopi. Janseliki aho bigeze aremera. Hatorwa umupadiri mwiza cyane, washimwaga kandi akunzwe na bose. Yitwaga Dewogratsiyasi. Nuko ahabwa ubwepisikopi tariki ya 25 Ukwakira 453. Yari umugabo cyane n’umuntu w’Imana bitangaje. Yihata rwose guhoza no kuzanzamura Kiliziya y’Imana muri icyo gihugu. Inyigihso ze nziza n’ubutagatifu bwe bimuha kubishobora. Hashize imyaka ibiri Janseliki atera Roma arayitsinda, arayiyogoza abaturage baho benshi barafatwa abajyanaho ingaruzwamuheto. Abagejeje muri Afurika abagabanya ingabo ze, zimwe zari abavandali izindi ari abarabu, nuko bose bagurirwa ingabo batandukanya umwana n’ababyeyi, umugabo n’umugore, ntakindi bitayeho kitari ubahaye amafaranga menshi, ku muntu.

Umwepiskopi Dewogratsiyasi agira uko ashoboye kose kugira ngo abibuze. Aho bigeze bimunaniye atanga ibintu afite bye atanga n’ibya Kiliziya ageza ndetse n’aho gutanga ibikoresho byo muri Kiliziya byinshi kugira ngo acungure abo bantu. Atanga za Kalisi nyinshi n’inkongoro zindi za misa, arabacungura byibuze ngo umwana yoye gutandukana n’ababyeyi, umugore yoye gutandukana n’umugabo we. Hanyuma abura amazu yabakwizamo. Nuko avana isakaramentu muri Kiliziya ebyiri nini arazibaha ngo babone aho baba. Benshi muri bo bari indembe kubera inabi bagiriwe n’inzara bari babicishije. Dewogratsiyasi arabahahira cyane, ashakira abaganga abarwaye cyane, arabasura cyane. Kenshi ndetse akaba ari we ubararira ubwe. Ibyo byose yabigiraga kandi nta ntege agifite kuko yari ashaje cyane kandi indwara zaramuzonze. Nuko umwete we wo kogeza ingoma y’Imana n’urukundo mu bantu bituma abayobe bo kwa Ariyusi bamugirira ishyari, bagerageza uko bashoboye kose ngo batume igihugu kimwanga.

Bibananiye bajya inama yo kumwica. Imana ariko imutabarura batarabona uburyo nyabwo. Igihugu cyose kiramuririra. Benshi bashaka gusigarana urwibutso rwe. Bahabwa utuntu yari asigaranye. Bamwe ariko bifuzaga gutunga iwabo agace k’umubiri we kuko batashidikanyaga ko ari umutagatifu. Ntibabibemerera ariko. Ahambwa ndetse rwihishwa aho batazi kugira ngo abifuza ibisigazwa by’umubiri we mutagatifu bataza kumutaburura. Yapfuye ku itariki 5 Mutarama mu mwaka wa 457. Ariko igitabo cy’abatagatifu cy’i Roma (martyrologe romain) kivuga ko umunsi mukuru we ari kuri 22 Werurwe.  (Aya mateka yakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, umupadiri bwite wa Diyosezi ya Byumba).

Byavuye muri :

  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, 2eme ed. sept. 2015.p 102.
  • IGITABO CY ’ UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.144.

Wednesday, March 23, 2022

Icyita rusange mu mihamagaro

Kozwa ibirenge ni ikimenyesto
cy'umuhamagaro wo kuba intungane
Abantu bose bahamagariwe kuba intungane 

Hari abantu batarasobanukirwa n’iby’umuhamagaro, bakavuga ko uyu cyangwa uriya ariwo woroshye cyangwa ugeza ku Mana vuba; oya! Muri buri muhamagaro dufitemo ingero nziza; abatagatifu n’abatagatifukazi b’Imana. Hari abami, abamikazi, abasirikare, abapapa, ababikira n’abandi bihayimana banogeye Nyagasani bakemera kumwiha wese no guhara ubuzima buhita baharanira ubuzima buzira gushyanguka. Ni ukuri kutavuguruzwa; Abashyingiwe n’abatarashyingiwe, bose bahamagariwe kuba intungane kandi birashoboka!  Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo ‘Turaje Mana Dukumbuye Iwawe’; “Cyamura imitima yacu, uyerekeje iwawe. Kutamenya icyo ushaka niyo ngusho y’amahoro.” 

Ishingiro ry’umuhamagaro wo kuba intungane 

Kuvuga ku Ishingiro ry’umuhamagaro ku butungane bijyana no kuvuga ku isakaramentu rya Batisimu n’ubutumire bwa Yezu Kristu ku butungane. Ni ngombwa ko umuntu amenya neza agaciro ka Batisimu yahawe; gukora amasezerano yo kwiyegurira Imana, cyangwa guhabwa ubusaseridoti (profession religieuse ou le sacrament de l’ordre) si byo bifite akamaro k’ikirenga mu kutwegurira Imana. Ahubwo ni Batisimu itwegurira Kristu Yezu kugira ngo iduhindurire muri We, iturundurire ku muriro ugurumana w’urukundo rwa Roho Mutagatifu. Nibyo Papa Pio XI yazirikanaga igihe avuze ati “umunsi ukomeye cyane wa Papa si umunsi wo kwambikwa ikamba, ahubwo ni umunsi wa Batisimu ye.” Ababatijwe muri Data, Mwana no muri Roho Mutagtifu bakanakomezwa (les baptisés-confirmés) bafite imihamagaro inyuranye, nyamara iyo mihamagaro yose ishingiye ku Ivanjili yo bagomba kuvomamo amabwiriza n’inama bityo bakaba koko abasangiye ubumwe kuko Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe na Batisimu ni imwe (Ef.4,5). Twese hamwe duhuje agaciro nk’abagize umubiri wa Kristu, duhuje ingabire yo kuba abana b’Imana ndetse n’umuhamagoro wo kugera ku butungane. 

Umuhamagaro uduha kunga ubumwe 

Abantu bose binjiye muri Kiliziya babikesha Batisimu, bahamagarirwa kwiyanga, guheka umusaraba no kwemera gutakaza ubugingo bwabo kubera Inkuru Nziza (Mk.8,34-35). Abari mu muryango w’Imana ariwo Kiliziya nibamenye badashidikinya ko Batisimu yabagize umwe; abana b’Imana ikunda cyane. Nibamenye kandi ko ubuzima bwa gikristu bwose, mu gushyingirwa cyangwa hanze yabyo, bubonera umunezero mu Ivanjili kandi ntawe uyihejwe. Ubuzima bugira icyanga iyo bushingiye ku ivanjili (toute vie chrétienne est jolie évangelique). Ikindi cy’ingenzi ni uko gushaka no kwiyegurira Imana byombi bitwumvisha neza ubukungahare bw’urukundo rw’Imana mu masura yabwo yose (la richesse multiforme de l’amour de Dieu). Nuko rero uwemera Yezu, akaba yaramutuje mu mutima we, ‘nk’uko Yezu ari urumuri rw’isi, nawe genda umurikire abandi, umufashe kwemeza no gukiza imbaga y’abantu (Amagambo y’igitero cya 6 cy’indirimbo ‘INZIRA Y’UMUKIRO)!’ kandi “n’ubwo imibabaro ari myinshi muri iyi si, ntikatugushe cyangwa ngo ducike intege, duhorane ubutwari kuko tukiri mu rugendo (Amagambo y’igitero cya 5 cy’indirimbo ‘NIMUKOMERE’).”

 

Ubuzima bwa Mutagatifu Matilida

Matilida yavutse mu mwaka wa 875, avukira mu muryango w’ikirangirire, wavutsemo abami b’ibyamamare, uvukamo ndetse n’abatagatifu bakomeye. Akiri muto yarerewe mu babikira b’i Herfordi, arerwa na nyirakuru witwaga Matilika akaba yari umukuru w’ abamonakikazi b’i Herfordi. Yashyingirwanywe na Heneriko wa mbere wabaye umwami w’Ubudage bamaze gushyingirwa. Aho umugabo we yimiye yatangaje abantu benshi kubera imyifatire ye yo kwitagatifuza. Akumvikana n’ umugabo we cyane byahebuje, bategeka igihugu neza kigira ishya, kijya mbere muri byose ndetse no mu bukristu. Bari bahuje umutima wo kwitagatifuza no kuyoborera Imana ingabo zabo babikomeje. Nyuma y’imyaka 23 bashyingiwe, umugabo we yitabye Imana, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Otto. 

Uwo Otto yabereye Matilida igisambo aramuhemukira. Amuziza ahanini ko afasha abarwayi n’abakene. Matilida yari umubyeyi ugira impuhwe kandi agakunda gusenga cyane. No muri ako kaga yari yaratewe n’umwana we, ntiyigeze yiheba na gato ahubwo yakomeje kumusabira. Yagiye kwibera mu bihayimana b’Abamonakikazi b’i Eugerben, akomeza kwisunga Nyagasani anasabira abana be. Bitinze umuhungu we Otto yaje kumugarukira. Bukeye aje kumusura atangazwa n’ubwitagatifuze bw’umubyeyi we. 

Ni ko kumusubiza umutungo yari yaramunyaze, nuko Matilida akomerezaho gufasha abakene benshi n’imbabare. Umwe mu bana be yabaye umwepisikopi, i Kolonye (uwo ni mutagatifu Brino umwepisikopi wa Cologne). Nyuma ndetse na we yandikwa mu gitabo cy’abatagatifu. Mu mibereho ye Matilida yakomeje kurangwa n’impuhwe nyinshi, akomeza kwitagatifuza no kwigomwa bihebuje. Yitabye Imana kuya 14 werurwe 968. Tumwizihiza tariki 14 Werurwe

Aho byavuye:

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.78-79
  2. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri,.Nzeri 2015. P.95-96
  3. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.347

Tumenye Mutagatifu Ewufraziya

Mutagatifu Ewufraziya 
…“Mbwira niba wanshima nemeye guta Yezu Kristu, Imana Nzima niyeguriye, ngo njye kurongorwa n’umuntu ejo uzaba yapfuye, umubiri we ukaribwa n’inyo.” Ngo njye kudabagira mu mukiro w’iby’isi ?”…

Yabyawe n’ababyeyi bakomeye ku bukristu, bari afitanye isano n’umwami Tewodozi wa Konstantinople, avuka ahagana mu mwaka wa 382. Uwo ni Ewufraziya wavutse aari uburiza mu muryango. Ababyeyi be bamaze kumubyara, bigira inama yo kubana nk’umukobwa na musaza we. Ubwo Se yari amaze gupfa, umwami Tewodozi yashatse kumushyingira igikomangoma cy’i Konstantinople gikize cyane, ariko Ewufraziya arabyanga kuko yashakaga kuziyegurira Imana. Igihe cyaraageze ajyana na nyina mu Misiri baba ari ho batura, babaho bakorera Imana mu gufasha abakene, basenga kandi bigomwa kenshi. Nyina na we amaze gupfa, Ewufraziya yeguriye abakene umutungo mwinshi we wose yarazwe n’ababyeyi be nuko asiga ubukire bwose, n’amaraha y’isi, yinjira mu muryango w’abamonakikazi aho mu Misiri.

Umunsi umwe Umwami Tewodozi amutumaho ko umusore wifuzaga kumurongora agifite icyo gitekerezo kandi ko amukunda cyane. Ewufraziya na we atuma ku Mwami Tewodozi ati: “mbwira niba wanshima nemeye guta Yezu Kristu, Imana Nzima niyeguriye, ngo njye kurongorwa n’umuntu ejo uzaba yapfuye, umubiri we ukaribwa n’inyo.” Ngo njye kudabagira mu mukiro w’iby’isi?” Umwami arabimushimira nuko ntiyongera kumuhatira gushyingirwa kuko na we yari umukristu mwiza. Uko niko Ewufraziya yahakanye ubukire n’ibindi by’amaraha by’isi, ahitamo kwiyegurira Kristu mu bamonakikazi. Yabereye bagenzi be urugero rwiza mu kwitagatifuza. Umukristu ntatana n’ibigeragezo, icyo dusabwa twese ni ukubinyuranamo ubutwari turangamiye Kristu. Ewufraziya Imana yamushoboje ibitangaza byinshi, ikajya imuhishurira amabanga yayo.

Umunsi umwe Umukuru wabo yamutegetse guterura amabuye n’abasore batanu bafatanyije batashobora guterura. We abimutegeka agira ngo arebe ukumvira kwe. Ewufraziya, ku gitangaza cy’Imana, aragenda, ayaterura nk’uterura utubuye tutaremereye, ayashyira aho bamutegetse. Bukeye bati: “yasubize aho yari ari” aragenda, arayahasubiza, abigira atyo bamuburabuza iminsi 30 yose, atinuba, kandi n’Imana ari ko ibimutabaramo, ikamushoboza. Ibyo byarakaje Shitani, rimwe imuroha mu kizenga kirekire, ariko Ewufraziya yivanamo atoga, kandi imyambaro ye yumutse. Ikindi gihe, imuroha mu ziko yunamye, atekeye abandi bamonakikazi, arinda avamo adahiye na hato. Shitani yakomeje kumushukisha ibyishimo by’isi n’ikuzo yivukije ava kwa se wabo Tewodozi umwami w’ikirangirire, byose biba iby’ubusa, Ewufraziya ntiyahinyuka ku gukunda no kumvira Imana akesha byose. Yakoze n’ibindi bitangaza byinshi, akiza imbabare z’amoko anyuranye; ibiragi, impumyi n’abahanzweho n’amashitani. 

Igihe kigeze, Imana ubwayo imenyesha umukuru w’abamonakikazi ko igiye guhamagara iwayo Ewufraziya. Uwo mukuru wabo hamwe n’undi mumonakikazi basaba Ewufraziya ngo abingigire Imana, ibatwarire hamwe bose uko ari batatu. Ewufraziya ati : “nimwitegure, muzankurikira vuba.” Hanyuma uwo mukuru abimenyesha abandi bamonakikazi batora undi umusimbura. Ewufraziya n’abo bandi babibiri bapfuye mu kwezi kumwe bakurikiranye kandi mbere nta we wari warigeze kurwara muri bo. Icyo gihe ndetse, Ewufraziya abibasabiye, ari we ari bo, nta wari urwaye. Hari mu mwaka wa 412. Kiliziya imuhimbaza kuwa 13 Werurwe.

Aho byavuye:

  1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.77-78.
  2. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri 2015.P.94-95.
  3. DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cy'Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.P.180.


Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...