Sunday, May 29, 2022

Imyaka isaga 2 bitabaho, Abahire 10 banditswe mu batagatifu

Papa ubwe ni we uyobora umuhango
weo gushyira Abahir mu rwego rw’Abatagatifu

Kuva hashize ibinyejana byinshi Kiliziya ifite umuco wo kwandika bamwe mu bakristu mu gitabo cy’Abatagatifu, igitabo cy’intangarugero mu kubaho mu rumuri rw’Ivanjili. Kubera icyorezo cya korona, ibikowa bihuza abantu benshi byarahagaze. Ni uko umuhango wo kwandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu wahagaze kuko uhuza imbaga y’abakristu b’amahanga yose. Aho icyorezo kigabanirije ubukana, ibikorwa birimo na Misa, byarasubukuwe. Igihe kigeze, Papa Fransisko yatangaje ko ibirori bihimbaje kiliziya yose byo kwandikwa bamwe mu bana bayo 10 mu gitabo cy’Abatagatifu bizaba kuwa 15 Gicuransi 2022. Umuhango wo gushyira Umuhire mu rwego rw’Abatagatifu ukorwa na Papa ubwe, bitandukanye no ku bindi byiciro, aho bishobora gukorwa n’umukaridinali. Dore uko bikurikirana: icyiro cy’Abagaragu b’Imana, icyiro cy’Abubahwa, icyiro cy’Abahire n’icyiro cy’Abatagatifu giheruka (Les Serviteurs de Dieu, les Vénérables, les Bienheureux, les Saints). Muri iyi nkuru turabagezaho inshamake ku mibereho y’abo batagatifu, twungutse kuwa 15 Gicuransi 2022. 

[ Ushaka ku menya amateka y’abatagatifu batandukanye twateguye ? Nyura kuri buri umwe muri hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga kuri buri mutagatifu twanyujije kuri uru rubuga. Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  Mutagatifu Fransisko Sipineli ]

1.    Mutagatifu Mariya Riviyeri (Marie Rivier)

Mariya Riviyeri yavukiye mu Bufransa kuwa 19 Ukuboza 1768. Afite imyaka 16 yahanutse ku buriri yararagaho cyari hejuru y’icyindi bigerekeranye, aravunika ku buryo atabashaga kugenda. Nyina wakundaga gusenga, yiyambaza Bikira Mariya, Umwamikazi ugira ibambe kugira ngo umukobwa we akire. Ubu burwayi Riviyeri yabumaranye imyaka ine, agahora asezeranya Bikira Mariya ko azamwitura namukiza. Ati : « nunkiza, nzakuzanira abakobwa mbabwirize kugukunda uko bikwiye » Yaje gukira, akomeza kuzirikana isezerano yagiranye na Bikira Mariya, yita ku bana. Nyuma yo kwiga, yasabye kwinjira mu muryango w’ababikira (la congrégation Notre-Dame de Pradelles) bari aho yigiye ariko ntibamukundira kuko ubuzima bwe butari bumeze nk’uko babyifuzaga. Afite imyaka 18, Mariya Riviyeri yafunguye ishuli aho yavukiye i Montpezat-sous-Bauzon. Kuri we, uburezi bwa gikristu ni uburyo bwiza bwo kwamamaza Ivanjili mu rubyiruko no kunga abantu bose. Yabifatanyaga no kwita ku babyeyi b’abagore n’inkumi, akabikora wenyine na mupadiri umufasha. Yari intangiriro y’ivuka ry’umuryango w’abihayimana. Mariya Riviyeri yashinze umuryango w’Ababikira ba Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro (Sœurs de la Présentation de Marie). Kuwa 21 Ugushyingo 1796, ku munsi wa Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro, nibwo we n’abakobwa bane biyeguriye Imana. Mu 1801, uwo muryango witangira uburezi, abakene n’imfubyi, wemewe ku rwego rwa diyosezi n’umushumba wa diyosezi ya Vienne. Riviyeri yitabye Imana kuwa 3 Gashyantare 1838. Ni Papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamushyize mu rwego rw’Abahire kuwa 23 Gicuransi 1982. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi 2022 na Papa Fransisko. Kiliziya imuhimbaza kuwa 3 Gashyantare. 

2.     Mutagatifu Karoli Ewujeni Fukolidi

Karoli Ewujeni (Charles Eugène de Foucauld de Pontbriand) yavukiye mu Bufransa kuwa 15 Nzeri 1858, yitaba Imana kuwa 1 Ukuboza 1916. Kuwa 16 Mutarama 1890 nibwo yabaye umumonaki mu muryango w’aba ‘trappistes’ (Ordre cistercien de la Stricte Observance), ahabwa ubusaseridoti mu 1901. Bivugwa ko Karoli Ewujeni Fukolidi yahimbye ‘ishapule y’urukundo’, ngo ijye ivugwa n’abakristu ndetse n’abayisilamu. Mu 1909 yashinze umuryango uhuza abasaseridoti, abalayiki n’abihayiamana witwa ‘Union des Frères et Sœurs du Sacré-Cœur de Jésus (Union des Frères et Sœurs de Jésus). Kuwa 15 Gicuransi 2022 yashyizwe na Papa Fransisko mu rwego rw’Abatagatifu. Kiliziya imuhimbaza kuwa 1Ukuboza. Kanda AHA usome byinshi kuri uyu mutagatifu. 

3.     Mutagatifu Yustini Rusolilo

Yustini Rusolilo (Giustino Russolillo,) ni umutaliyani wavukiye i Naples kuwa 18 Mutarama 1891. Izina rye nk’uwihayimana ni Yusitini Mariya w’Ubutatu Butagatifu (Justin Marie de la Très Sainte Trinité). Yakuranye ubwitonzi, yitondera imigenzo nyobokamana, nuko  afite imyaka 10  yinjira mu iseminari nto ya Pouzzoles. Yahawe ubusaseridoti kuwa 20 Nzeri 1913, ahabwa kuyobora kiliziya ya San Giorgio Martire ya Naples. Mu 1920 yashinze ‘Société des divines vocations’ umuryango ugamije gushyigikira abifitemo umuhamagaro, yaba uwa gisaseridoti n’uwo kwiha Imana. Mu 1921, yashinze umuryango w’ababikira ‘les sœurs des divines vocations’ kugira ngo ube hafi abasaserioti mu butumwa bwabo. Ukwitagatifuza kwe kwari indatana no kwiyambaza Ubutatu Butagatifu. 

I Naples niho Russolillo yapfiriye kuwa 2 Kanama 1955. Aho ni naho urugendo rwo kwandikwa mu batagatifu rwatangijwe kuwa 15 Ukuboza 1977. Mu 1988 nibwo imyanzuro ya diyisezi yoherejwe i Roma hanyuma kuwa 18 Ukuboza 1997, Papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II amushyira mu rwego rw’Abubahwa (les vénérable). Yashizwe mu Bahire kuwa 7 gicuransi 2011, bikozwe na Karidinali Angelo Amato, ahagarariye Papa Benedigito wa XVI. Kuwa 27 Ukwakira 2020, Papa Fransisko yemeje ikindi gitangaza kibayeho hiyambajwe Umuhire Yustini Russolillo, anemeza ko yashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu. Uyu muhango wabaye kuwa 15 Gicuransi 2022. Kiliziya ihimbaza mutagatifu Yustini Russolillo kuwa 2 Kanama. 

4.     Mutagatifu Sezari

Sezari (César de Bus) yavukiye mu Bufaransa kuwa 3 Gashyantare 1544, Yitaba Imana kuwa 15 Mata 1607. Yahawe ubusaseridoti mu 1582. Kuwa 29 Nzeri 1592, Sezari yashinze umuryango w’Abasaseridoti b’amahame ya gikristu ‘Société des Prêtres de la doctrine chrétienne’. Yashinze kandi umuryango w’Ababikira b’amahame ya gikristu ‘Société des Filles de la doctrine chrétienne’ kugira ngo witangire inyigisho za gikristu ku bana b’abakobwa. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na Papa Fransisko, kuwa 15 Gicuransi 2022 i Roma. Kiliziya imuhimbaza kuwa 15 Mata. Kanda AHA usome byinshi kuri uyu mutagatifu.


5.     Mutagatifu Ana Mariya Rubatto 

Ni umutaliyanikazi wavutse 14 Gashyantare 1844, yitaba Imana azize kanseri kuwa 6 Kanama 1904. Irindi zina nk’uwihayimana ni Mariya Fransiska. Yashinze umuryango w’abihayimana b’ababikira witwa ‘Capuchin Sisters of Mother Rubatto’. Rubatto yari umwana wa munani. Yapfushije Se afite imyaka ine gusa, ubwo arerwa na nyina, na we wapfuye Anna Mariya afite imyaka 19. Ntiyigeze ararikira ibyo gushyingirwa kuko yifuzaga kuziyegurira Imana. Nyuma yo kubura nyina, Ana Mariya yagiye i Turin, ahamenyanira n’umugore witwa Marianna Scoffone, akajya amufsha kwigisha abana gatigisimu no gusura abarwayi n’abakene. Uyu Scoffone na we yapfuye mu 1882 nuko Rubatto ajjya kuba kwa murumuna we i Loano. Kuza aha byamufashije jujya mu istinda ry’abagore biyeguriye ibikorwa by’ikenurabushyo, bayobowe n’abafransiskani (Frères Mineur capuchins). 

Yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana kuwa 23 Mutarama 1885, aba umuyobozi w’iryo tsinda ryaje kwitwa ‘Capuchin Sisters of Mother Rubatto’. Ubutumwa bwa Ana Mariya Rubatto yabukoreye ahanini mu gihugu cya Uruguay, ari naho yasoreje ubuzima bwe bwo ku isi mu 1904. Ni Papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamushyize mu rwego rw’Abahire kuwa 10 Nzeri 1993, aba uwambere mu banya Uruguay ugeze kuri urwo rwego. Ikindi gitangaza cyemejwe kuwa 21 Gashyantare 2020, ubwo hatangazwa ko Rubatto akwiye kwandikwa mu gitabo cy’Abatagifu. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi 2022. 

6.     Mutagatifu Tito Brandsma, umumaritiri 

Tito Brandsma, amazina y’amavuko ni Anno Sjoerd Brandsma. Yavukiye i Oegeklooster mu gihugu cya néerlande, kuwa 23 Gashyantare 1881. Arangije amashuri yisumbuye yakomereje muri Novisiya y’Abakarume (Grands-Carmes) i Boxmeer. Aha niho yafatiye izina rya Tito. Yahawe ubusaseridoti kuwa 17 Kamena 1905. Mu 1901, yakoze umurimo utoroshye wo guhindura inyandiko za mutagatifu Tereza w’Avila mu rurimi rukoreshwa mu gihugu cye (néerlandaise). Kuva mu 1905 kugeza mu 1909, Tito yari muri kaminuza y’i Roma (doctorat, université grégorienne de Rome), yiga filozofiya na sosiyolojiya. I Oss mu Iseminari Nkuru y’Abakarume, icyiciro cya Filozofiya, Tito yigishije Filozofiya, Sosiyolojiya n’amateka ya Kiliziya (1909 - 1923). Yashinze ibigo by’amashuri ahantu hatandukanye. I Nimègue, Tito yayoboye kominote y’abakarume b’abanyeshuri (1926 - 1929), naho mu 1929, ashinga urugo runini cyane rw’Abakarume i Doddendaal. Mu 1927, yagize uruhare mu ishingwa ry’ikinyamakuru cyitwa Ons geestelijk erf (Notre patrimoine spirituel). 

Mu 1935, Tito yabaye umuvugizi w’Arikidiyosezi ya Utrecht, arwanya bikomeye amahame y’abanazi n’itotezwa ry’abayahudi kugeza abifungiwe kuwa 19 Mutarama, ndetse aza no gupfa kuwa 26 Nyakanga 1942. Yitabye Imana kuwa 27 Nyakanga 1942 i Dachau muri Allemagne. Ni Papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamutangaje nk’Umuhire kuwa 3 Ugushingo 1985. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi 2022. Kiliziya imwizihiza kuwa 27 Nyakanga. 

7.     Mariya Dominika Mantovani

Mariya Dominika Mantovani (Maria Domenica Mantovani) ni umubikira w’umutaliyanikazi wavukiye mu muryango w’abahinzi, hafi ya Brenzone mu 1862. Yagize uruhare mu gushinga umuryango w’Ababikira Bato b’Umuryango Mutagatifu (Cofondatrice des Petites sœurs de la Sainte-Famille). Kuwa 8 Ukuboza mu 1886, afite imyaka 24, Mariya Dominika yasezeranye ubusugi, kuva ubwo rero yitangira kwigisha abana gatigisimu no gusura abarwayi. Yitabye Imana kuwa 2 Gashyantare 1934. Mu 1987. Kuwa 15 Gicuransi 2022, yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na Nyir’ubutungane Papa Fransisiko. Kanda AHA usome byinshi kuri uyu mutagatifu. 

8.     Mutagatifu Karolina

Mu muryango wifashije w’i Palerme mu Butaliyani, niho Karolina (Carolina Santocanale) yavukiye kuwa 2 Ukwakira 1852. Ise yagerageje kumushyingira kenshi ariko Karolina ntabyemere kuko yatangiye kwiyumvamo umuhamagaro wo kwiha Imana afite imyaka 16 y’amavuko. Nyuma mu 1887, ise yamwemereye kujya kwiha Imana, nuko Karolina ahitamo umuryango w’Abafransisikani (soeurs tertiaires franciscaines), ahabwa Izina rishya nk’uwihayimana. Yiswe Mariya wa Yezu (Marie de Jésus). Karolina yihatiye kubaho gikene rwagati mu bakene, yitangira kwigisha abana gatigisimu no gufasha abakene basabirizaga. Yashinze ibigo birimo icyita ku mfubyi, ikigo cy’ishuri ry’inshuke, icyigisha abakobwa ubudozi n’ibindi.

Kuwa 13 Kamena 1887, yashinze umuryango w’abababikira (Sœurs capucines de l'Immaculée de Lourdes), ukorera ubutumwa mu burezi, gufasha abarwayi n’abamugaye, n’abandi batagira ubitaho. Uyu muryango waje guhuzwa n’uw’Abafransisikani (ordre des Frères mineurs capucins). Karolina yitabye Imana kuwa 27 Mutarama 1923. Kuwa 1 Nyakanga nibwo Karolina yahawe inyito y’Umwubahwa (Vénérable) na mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II. Ni Karidinali Angelo Amato, mu mwanya wa Papa Fransisko, wayoboye umuhango wo gushyira Karolina mu rwego rw’Abahire kuwa 12 Kamena 2016. Kuwa 15 Gicuransi 2022, Papa Fransisko amushyira mu rwego rw’Abatagatifu. Kiliziya imuhimbaza kuwa 27 Mutarama. 

9.     Mutagatifu Devasahayam Pillai 

Izina ‘Devasahayam’ yarihisemo igihe abatijwe n’umuyezuwiti padiri Yohani Batisita Buttari, mu 1745, amze amezi icyenda yitegura.  Rihwanye na ‘Lazaro’ rikaba risobanura “uwafashijwe n’Imana” cyangwa “Imana yarafashije” (“aidé par Dieu”, “Dieu a aidé”). Amazina yavukanye ni Neelakantha Pillai. 

Devasahayam yavukiye i Nattalam, hafi y’akarere ka Kânyâkumârî mu Buhinde, kuwa 23 Mata 1712. Ise yari umutambyi wo mu idini y’abahindu (prêtre hindou). Devasahayam yemeye Ivanjili abifashijwemo na Eustache de Lannoy wari umugaba w’ingabo z’ubwami bwa Travancore. Yamwigishije iby’ibanze hanyuma amwohereza kuri padiri Yohani Batisita Buttari, wajyaga anamutuma kuri Minisitiri w’umwami, na Devasahayam akaboneraho guhamya ukwemera gutagatifu. Guhinduka kwe akemera Ivanjili, byarakaje bikomeye umuryango w’abatambyi yakomokagamo, hanyuma arafungwa, agirirwa nabi mu gihe cy’imyaka itatu ariko ntiyigera yihakana ubukristu, kugeza yishwe arashwe kuwa 14 Mutara 1752. 

Yatawe muri yombi hamwe n’abandi bemera Kristu kuwa 23 Gashyantare 1749. Mu gihe bamaze bagirwa nabi mu buroko, Devasahayam yokemeje kwishimira ko iyo mibabaro imuhuza na Yezu wabambwe kandi anakomeza abo bari bafungiye hamwe. Amaze kwicwa umurambo we wajugunywe mu ishyamba. Waje kubonwa n’abakristu nuko bawushyingura imbere ya Alitari ya Kiliziya ya Mutagatifu Fransisko Xaveri, ubu ni Paruwasi Katederali ya Kottar (Tamil Nadu). Yashyizwe mu rwego rw’Abahire kuwa 2 Ukuboza 2012, aba umulayiki w’umuhinde wambere ugeze kuri urwo rwego. Umuhango wo kumwandika mu batagatifu wabereye i Roma kuwa 15 Gicuransi 2022 nyuma y’uko, kuwa 21 Gashyantare 2020, Papa Fransisko yemeje ko abikwiye. 

10. Louis Marie Palazzolo

Louis Marie ni umusaseridoti w’umutaliyani. Yavukiye i Bergamo kuwa 10 Ukuboza 1827, Ni bucura mu rubyaro rwa Octavius Palazzolo na Theresa Antoine. Yatangiye amashuri yisumbuye mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka w’1839. Nyuma y’imyaka itanu atangira kwiga filozofiya mu iseminari ya Bergame, mbere y’uko atangira tewolojiya mu 1844. Palazzolo yahawe ubupadiri kuwa 23 Kamena 1850, yisabira kwamamaza Ivanjili mu gace kari gakennye cyane, i Colonna muri Paruwasi avukamo ya mutagatifu Alegizandiri. Kuwa 22 Gicuransi 1869 yashinze umuryango w’Ababikira b’abakene (Sœurs des Pauvres de Bergame), ubwo ababikira batatu ba mbere bakoraga amasezerano y’abihayimana y’ubudahemuka kuri Papa no kwitangira abakene, by’umwihariko urubyiruko (fidelité au Pape et dévouement inconditionnel aux pauvres). 

Uyu muryango wemewe na Papa Benedigito wa XV kuwa 23 Gicuransi 1919. Palazzolo yitangiye abakene n’imfubyi, abaho ubuzima bwa gikene nk’igicibwa kugeza atabarutse. Yitabye imana kuwa 15 Kamena 1886, umwuka uhera avuga izina rya Yezu Kristu. Kuwa 7 Nyakanga 1962 Papa Yohani wa XXIII yatangaje Palazzolo nk’Umwubahwa (Venerable). Yashyizwe mu rwego rw’Abahire kuwa 9 Werurwe 1963, agirwa umurinzi wa Diyosezi ya Bergamo. Kuwa 28 Ugushyingo 2019 nibwo Papa Fransisko yemeje igitangaza, cyatumye amushyira mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi 2022. Kiliziya imwizihiza kuwa 15 Kamena.

Fransisko Sipineli, inshuti y'Isakaramentu Ritagatifu

Fransisko Sipineli (François Spinelli) yavukiye mu butaliyani kuwa 14 Mata 1853. Yakomokaga mu muryango woroheje. Akiri muto yagaragaje icyifuzo cye cyo kuzaba umupadiri. Amashuri abanza yayigiye i Bergame, ahamenyanira na Louis Marie Palazzolo, amwigiraho byinshi kuko yamufashaga mu bikorwa bye. Uyu Louis yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi 2022, hamwe n’abandi Bahire 9. Fransisko Sipineli yahawe ubupadiri kuwa 17 Ukwakira 1875. Nyuma gato yaje kujya i Roma, yitoza byinshi ku buzima bwa roho muri Basilika yitiriwe Bikiramariya (expérience spirituelle dans la Basilique Sainte-Marie-Majeure). We ubwe yahamije ko igihe yarimo asenga, yabonye mu buryo bw’amabonekerwa abakobwa benshi biyegurira gushengerera Yezu mu Isakaramentu Ritagatifu.

[Unyuze aha wamenya byinshi ku batagatifu  PeteroSelesitini,  Ritaw’i Kashiya,  Stanisilasi,  Tewotimi,  Valeri (Welarisi),  Visenti Feriye,  Yohani Batisita wa Sale,  Yohani Nepomuseni Karoli Ewujeni (Charles Eugène de Foucauld), MariyaDominika Mantovani (Maria Domenica Mantovani),   Sezari (César de Bus), Odeta  na  Yohani Klimaki  ]

Fransisko Sipineli yashinze imiryango ibiri y’abihayimana, ishingiye ku gushengerera Isakaramentu ritagatifu. Iyo miryango ni : ‘Congrégation des Sœurs sacramentines’ na ‘congrégation des Adoratrices du saint-Sacrement’. Umuryango ‘Sœurs sacramentines’, awushinga, yatangiranye n’abakobwa batatu bari bayobowe na Mutagatifu Gertrude Comensoli. Bitangira kwigisha abana b’abakobwa b’abakene kandi bakabaho ubuzima bugandukiye gushengerera Ukaristiya. Fransisko Sipineli yabayeho ubuima bwitangira abarwayi, abakene n’abandi batereranwe n’ababo.

Yitabye Imana kuwa 6 Gashyantare 1913, akikijwe n’ababikira be. Kuwa 3 Werurwe 1990, mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yemeje ko Fransisko Sipineli akwiye kubahwa kubera ibikorwa by’ubutwari byaranze ubuzima bwe. Ni bwo yiswe Umwubahwa (vénérable). Ni nyuma y’uko ibikorwa byo gusaba ko yandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu bitangiye kuwa 25 Mutarama 1952. Ni mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wamutangaje nk’Umuhire kuwa 21 Kamena 1992 nyuma y’uko asinye inyandiko yemeza ko akwiye urwo rwego kuwa 2 Kamena uwo mwaka. Kuwa 6 Werurwe 2018 ni bwo Fransisiko yasinye urwandiko rwemeza ko Fransisko Sipineli azandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu, ibyo biba kuwa 14 Ukwakira 2018, bikozwe na Papa Fransisiko ubwe. Hari muri sinodi y’urubyiruko. Yizihizwa kuwa 6 Gashyantare buri mwaka.

Abahowe Imana b'ibuganda: Diyoniziyo, Andereya na Ponsiyani

Abahowe Imana b'ibuganda

Aba batagatifu bose kiliziya ibizihiza kuwa 26 Gicurasi. Iyi nkuru yubakiye ku byakusanyijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti bwite wa diyosezi ya Byumba.

Mutagatifu Diyoniziyo Ssebuggwawo

Kuri 25 Gicurasi 1886 ku gicamunsi, nibwo umwami yahamagaye Mwafu, aramubura, Mwafu yari umwana w’umutware w’intebe akaba mu kigero cy’imyaka 14. Diyoniziyo we yari amaze kugira imyaka 17. Yari amaze igihe gito abatijwe, yakundaga Imana, agakunda no kwigisha bagenzi be iby’Imana. Mwafu ngo aze, umwami ati: “wari wagiye he?” undi ati: “Nigaga gatigisimu. Ni Sebuggwawo watwigishaga.” Umwami abyumvise ahita abisha. Ni ko guhamagara Sebuggwawo. Umwami ati: “mwari mu biki na Mwafu? Undi ati: “Nahoze mwigisha gatigisimu”. Nuko umwami ashikuza icumu, aritera Sebuggwawo ku ijosi yitura hasi. Mwafu na we aba yarahaguye ni uko Mwanga yagiriye Se. Umwami ategeka uwitwa Kyayambadde kumuhwanya. Amujyana ku irembo, araruza icyuma kibaga ihene, aba ari cyo amubagisha. Mutagatifu Diyoniziyo Sebuggwawo Kiliziya yamugize umuvugizi n’umurinzi w’abaririmbyi, abanyamuziki n’amakorari.

[ Ushaka ku menya amateka y’abatagatifu batandukanye twateguye ? Nyura kuri buri umwe muri hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga kuri buri mutagatifu twanyujije kuri uru rubuga. Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  Mutagatifu Fransisko Sipineli ]

Mutagatifu Andereya Kaggwa (1855-1886)

Andereya Kagwa yavukaga mu banyoro, aba banyoro n’abaganda bakaba bari bafitanye urwango karande. Akiri muto, yari yarafashwe bugwate n’abaganda bateraga udutero shuma mu nkengero z’ubwami bwa Bunyoro, ahitwa Bugangazi. Yari umuhungu uteye neza kandi warezwe neza. Ubwo rero yajyanywe i bwami kumurikwa mu minyago bamurikiraga umwami. Yahise ashyirwa mu ntore z’ ibwami abikesha ko yarangwaga n’ubwitonzi ndetse. Ibyo kandi bigatuma akundwa na bose. Igihe Stanley ageze mu Bungande, yahazanye ingoma nziza, umwami Mutesa I arazikunda, aguraho 12, maze yohereza Kaggwa kwa Toli kwiga  kuzivuza. Uyu Toli akaba umuyisilamu wavukiye mu gihugu cya Madagasikari, izi ngoma akaba yari yaragiye mu Bufaransa kwimenyereza kuzivuza. Kaggwa ageze kwa Toli ahinduka umuyisilamu. Ariko uyu Toli, yakoraga umurimo w’ububaji mu bamisiyoneri b’abagatolika. Uyu Toli rero yaba ari we wajyanye Kaggwa kumwereka abamisiyoneri.

Icy’ukuri kizwi ni uko Kaggwa yiyandikishije mu bigishwa b’abagatolika muri Kamena 1880. Kaggwa wari uri mu kigero cy’imyaka 25 yahise agirwa ukuriye abavuzi b’ingoma z’umwami, kandi akayobora abanyamuzika bose b’ibwami harimo abavuza impanda za kizungu ndetse na za ngoma za kizungu. Ndetse kubera ubwo butoni bwose, yagabiwe ubutaka ahitwa Nateete, hafi y’umurwa mukuru w’ ibwami. Aho ni ho yubatse inzu, maze amaze gushyingiranwa na Klara Batudde, bajya kuyibanamo. Yabatijwe ku itariki 30 Mata 1882. Hashize imyaka ibiri, mu murwa i bwami hateye icyorezo cy’indwara yafataga mu nda. Kaggwa we yitaga ku bigishwa bari barwariye iwe, barembye. Kubera ko abamisiyoneri b’abagatolika bari barahunze igihugu cya Buganda muri icyo gihe, Kaggwa yigishije abigishwa bari barwariye iwe, arababatiza, abapfuye arabashyingura. Kandi n’abandi bakristu bakurikije urugero rwe.

Umwami Mutesa I yapfuye mu Kwakira 1884, asimburwa na Mwanga wari usanzwe ari incuti y’intore nyinshi z’ibwami, igihe yari akiri muto. Kaggwa ni we wari umutoni ukomeye w’umwami Mwanga.  Mu bantu benshi bemeye Ivanjili bigishijwe na Kaggwa, abenshi muri bo babaye abamaritiri. Umwe mu bigishijwe na Kaggwa ni Yakobo Buzabalyawo wari mu itsinda ry’abanyamuziki. Uyu ni we wabaye hafi Kaggwa igihe Mwanga yadukanye gutoteza abakristu ku itariki 25 Gicurasi 1886. Icyo gihe Karoli Lwanga na bagenzi be ni bwo baciriwe urubanza rwo kwicwa. Icyo gihe Padiri Simewoni Lurdeli yari yagerageje ibishoboka byose ngo akize abakristu ariko umwami aranga. Umunsi ukurikiyeho ni bwo Mukasa wari minisitiri w’intebe w’umwami amenyesheje umwami ko Kaggwa we atishwe. Nuko umwami amusubiza ko atakwica Kaggwa ushinzwe kuvuza ingoma i bwami. Mwanga yabyemeye bimugoye. Igihe intumwa za Mukasa zije kubwira Kaggwa iby’uko agomba kwitegura gupfa, zasanze yiteguye kuko mu gitondo cy’uwo munsi, yari yagiye mu misa kuri misiyoni, maze ahabwa umubiri wa Kristu maze asubira ku mirimo ye uko bisanzwe, Munyonyo.

Intumwa z’umwami zimugezeho zaramubwiye ziti : ‘duhe abakristu bihishe iwawe’. Nuko arabasubiza ati : ‘hari umwe gusa. Ni njyewe ubwanjye’. Izo ntumwa zaramufashe. Zimugejeje kwa Mukasa, aramutonganya cyane, anamushinja ndetse kuba yarigishije abana ba Mukasa inyigisho z’ubukristu (Gatigisimu). Nuko Mukasa wari minisitiri w’intebe w’umwami ategeka ko bavana Kaggwa mu maso ye kandi bakamwica. Ababwira ko bamuzanira akaboko ke nk’ikimenyetso cy’uko bamwishe, kandi ko atararya atabonye uko kuboko. Abishi babanje gutinya, basa n’aho bategereje ko umwami yatanga imbabazi. Kaggwa ubwe arabatinyura ngo bamwice. Nuko bashyira Mukasa ukuboko kwa Kaggwa kuri kuva amaraso. Ababonye Kaggwa yicwa bavuga ko yari yambaye umwenda ukoze mu ruhu rw’ibiti imbere y’umwitero wera, Afite na bibiliya mu ntoki.

Icyo yasabye abishi be ni ukutamwambika ubusa, nabo barabimwemerera. Nuko bamujugunya hasi, bafata icyuma bakata ukuboko. Ntiyatatse, keretse gutakira Imana agira ati : “Mana yanjye”. Nyuma yaho bamuca umutwe, n’umubiri we bawukatakatamo ibindi bice. Abakristu bamushyinguye mu cyubahiro, aho yiciwe. Aho ni hafi ya Seminari nkuru ya Ggaba i Kampala. Iyo mva yamaze igihe kirekire itwikirijwe na beto hamwe n’umusaraba. Nyuma yaho hejuru yayo hubatswe Kiliziya izajya isengerwamo n’abakristu baje mu ngendo ntagatifu. Papa Pawulo VI ni we wamwanditse mu batagatifu, mu 1964.

Mutagatifu Ponsiyani Ngondwe

Ponsiyani Ngondwe ni umurinzi w’abasirikare. Yavukiye mu karere ka Kyaggwe. Se yitwaga Birenge, wayoboraga uwo muryango w’aba Nyonyi, yafashe umuhungu we Ngondwe amushyira umwami Kabaka. Nyina yitwaga Mukomulwanyi wo mu bwoko bwa Mbogo. Ngondwe yageze ibwami ashyirwa mu basirikare b’abarinzi b’umwami. Ariko ubusanzwe sibyo yifuzaga kuko uko byagendaga kose, aba barinzi b’umwami bari banafite umurimo wo kwita ku muriro w’ibwami, uwo muriro ukaba waracanwaga iyo umwami yabaga yimye, ukazima ari uko uwo mwami apfuye. Iyo umwami yapfaga, hari umurinzi w’ibwami wagombaga gupfa akajyana n’umwami. Nyuma y’urupfu rwa Kabaka, Ngondwe yagizwe umwiru w’umwami mushya, ndetse ahabwa n’ubutaka ahitwa Kitiibwa haje kwitwa Mugowa. Yari yaratangiye rero kumva ibyerekeye idini rya gikirisitu arabikunda.

Yaje kumenyana n’umukristu witwaga Sipiriyani Kamya wari warabatijwe ari kumwe na Kalemba na Baanabakintu, biteganyijwe ko azakomeza kwigishwa. Yazaga kwigishwa kwa Kamya ku mugoroba. Igihe rero ngondwe atari yakabaye umukristu wuzuye, yarangwaga n’inzika n’amahane, ariko nyuma yaje guhinduka aba umuntu mwiza ubana neza n’abantu bose. Mu ntangiriro z’umwaka w’1886, Ponsiyani ngondwe yabeshyewe ko yibye inka mu ishyo ya Mukaajanga wari ushinzwe kwica abo umwami yatanze. Ubusanzwe, Ngondwe yari yarashyizwe mu bashinzwe gukusanya amaturo y’ibwami, kandi bikaba byari bitegetswe ko buri shyo ry’inka rigomba gukurwamo inka ijyanwa ibwami. Ariko iyo yari yibwe n’undi mutware kugira ngo abeshyere Ngondwe. Ngondwe yarafashwe arafungwa, ubwo kandi itegeko ryo gutoteza abakristu ryashyizweho Ngondwe yarahawe igihano cyo gufungwa igihe kitazwi.

Mu gihe Ngondwe hamwe n’indi mfungwa bari bajyanywe i Namugongo, bahuye na Mukaajanga arababaza ati: “muri mwebwe mwembi umukristu ni nde?” nuko Ngondwe ahita asubiza ati: “ni njyewe, Buliwadda nimumureke ni umuyisilamu.” Nuko uwo mutware ushinzwe kureba ko amabwiriza y’ibwami yubahirizwa arongera abaza Ngondwe ku nshuro ya kabiri niba ari umukristu koko, maze Ngondwe asubiramo akomeje ko ari umukristu, yongeraho ko adateze kwihakana ukwemera kwe, ndetse ko yiteguye gupfa kubera kwemera Yezu Kristu. Ubwo Mukajaanga yakuye icumu rye aritera Ngondwe wari witeguye gupfira Imana, yitura hasi ariko ntiyahita apfa. Yakomeje kumujombagura icumu, bigeze aho Ngondwe umwuka umushiramo.

Nyuma yaho, Mukaajanga yategetse ingabo ze gutemagura umubiri wa Ngondwe bakawucamo ibice byinshi, bakabijugunya mu mpande zose. Uwitwa Ssittankya n’abandi bafata umubiri we bawukatamo ibice byinshi babijugunya mu mpande zose. Yapfuye kuwa gatatu ku itariki 26 Gicurasi 1886 ku mugoroba, apfira hafi ya Munyonyo. Yari afite hagati y’imyaka 35 na 40. Nyuma abakristu baje kurundarunda ibice by’umubiri wa Ponsiyani Ngondwe bamushyingura mu cyubahiro.

Ushaka kumenya byinshi, wakwifashisha izi nyandiko:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p. 154-155.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, 2eme ed. sept. 2015. p.153.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P. 46 ; P. 144 na P.415.
  • https://dacb.org/fr/stories/uganda/kaggwa-andrew/ 
  • https://en.wikipedia.org/wiki/Andrew_Kaggwa
  • https://catholicsaints.info/saint-ponsiano-ngondwe                      

Friday, May 27, 2022

Mutagatifu Sezari (César de Bus)

Yavukiye i Cavaillon mu Bufaransa kuwa 3 Gashyantare 1544. Yavukiye mu muryango wifashije. Yabanje kurerwa n’umusoresha, hanyuma ajya gukomereza amashuri yismbuye i Cavaillon no mu bayezuwiti i Avignon. Sezari yakundga bikomeye gusenga, akitabira Misa n’ibindi bikorwa by’iyobokamana, bituma amenyekana hose. Kuva mu 1561 kugera mu 1563, yari mu gisirikare y’umwami, arwana intambara we yitaga ntagatifu yo kurengera iyobokamana gatolika, atanga urugero rwiza kuri bagenzi be b’abagatolika batitwaraga neza. Iby’igisirikare no gukorera ibwami yaje kubireka mu 1570. Iyo mirimo y’ibwami yari yarahawe mu 1565 n’umuvandimwe we Alegizandiri wayoboraga abashinzwe kurinda umwami w’ubufaransa Karoli wa IX. Ubukungu, icyubahiro n’ibindi bishamikiye ku nshingano byari bitangiye kumuhunza imico ye myiza yo kwitagatifuza. Avuye ibwami yimukiye i Avignon, naho yiberaho ubuzima bwo kwishimisha. Mu 1573, Sezari yapfushije ise n’umumvandimwe we, agaruka kuba i Cavaillon. Aha niho yahuriye na Antoniya (Antoinette Reveillarde) wamufashije mu kwemera.

Umunsi ni mugoroba Antoniya yamwirukanye iwe amubwira, ati: « Ntimugasuzugure Imana, Imana irabahamagara ntimuyumve. Ihora ibashaka namwe mugahora muyihunga - On ne se moque pas de Dieu. Il vous apelle et vous ne l’écoutez pas. Il ne cesse de vous chercher et vous ne cessez de fuir. » Sezari yasohotse ubwo, mu nzira agenda aza guta ubwenge, nuko mu gisa n’inzozi yagize yiyemeza kuberaho Nyagasani Imana, abifashwamo by’umwihariko na Louis Guyot, wakoraga mu isakaristiya kuri Katederali. Yatangiye amashuri amwerekeza ku busaseridoti mu 1578, abuhabwa mu 1582, yitangira kwigisha gatigisimu abakene kandi agakunda gusoma no gukurikiza imibereho ya mutagatifu Karoli borome (Charles Borromée). Sezari Yabaye umwogezabutumwa mu bice bitari byakagezemo Ivanjili, yabaye mu buzima bwitaruye asenga Imana yibera mu kazu kadafashije (érémitisme1587-1590).

Kuwa 29 Nzeri 1592, Sezari yashinze umuryango w’abasaseridoti b’amahame ya gikristu ‘Société des Prêtres de la doctrine chrétienne’, wemerwa na papa Kelementi wa VIII mu 1597. Yifashishije inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Trente, Sezari yagize uruhare mu kuvugurura ubukristu mu majyepfo y’ubufransa. Yanditse gatigisimu nto kugira ngo byorohere abantu gusoma gatigisimu. Yashinze kandi umuryango w’Ababikira b’amahame ya gikristu ‘Société des Filles de la doctrine chrétienne’kugira ngo witangire inyigisho za gikristu ku bana b’abakobwa

Mu 1594, Sezari yafashwe n’indwara y’ubuhumyi, nuko yegura ku nshingano z’ubuyobozi bw’umuryango ariko akomeza kwigisha Ivanjili. Yitabye Imana kuwa 15 Mata 1607 i Avignon. Urugendo ruganisha ku kwandikwa mu gitabo y’Abatagatifu rwa Sezari rwatangiye kuwa 18 Mutarama 1686 ku rwego rwa Diyosezi. Kuwa 8 Ukuboza 1821, Papa Piyo wa VII atangazako ari umwubahwa (vénérable). Kuwa 4 Ukwakira 1974, papa Pawulo wa VI yemeje igitangaza gitewe no kwiyambaza, yemeza ko akwiye kwandikwa mu Bahire. Uwo muhango wo gushyirwa mu Bahire wanbaye kuwa 27 Mata 1975, ukorwa na papa Pawulo wa VI muri Basilika ya Mutagatifu Petero. Kuwa 26 Gicuransi 2020, papa Fransisko yanditse urwandiko rwemera ikindi gitangaza gitewe no kwiyambaza umuhire Sezari, anemeza ko akwiye kwandikwa mu gitabo y’Abatagatifu. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na papa Fransisko, kuwa 15 Gicuransi 2022 i Roma. Kiliziya imuhimbaza kuwa 15 Mata.

Mutagatifu Mariya Dominika Mantovani

Mariya Dominika Mantovani (Maria Domenica Mantovani) ni umubikira w’umutaliyanikazi wavukiye mu muryango w’abahinzi, hafi ya Brenzone mu 1862. Yagize uruhare mu gushinga umuryango w’Ababikira Bato b’Umuryango Mutagatifu kandi anawubera umuyobozi ku ikubitiro kugeza yitabye Imana. (Cofondatrice et première supérieure générale des Petites sœurs de la Sainte-Famille). Dominika yakuriye mu mirimo ijyanye n’ibyo iwabo bakoraga ariko nyina yari yaramutoje gukunda no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya. Mu 1877, Don Joseph Nascimbeni wari vikeri wa paruwasi ya Castelletto di Brenzone, yatangajwe n’ukwitagatifuza kwa Mariya Dominika nuko amubera umuyobozi wa roho (directeur spirituel), amufasha gukabya inzozi zo kuba umutagatifu.

Kuwa 8 Ukuboza mu 1886, afite imyaka 24, Mariya Dominika yasezeranye ubusugi, kuva ubwo yitangira, afatanije na padiri Don Nascimbeni, kwigisha abana gatigisimu no gusura abarwayi. Uyu Don Nascimbeni yarimo ategura gushinga umuryango w’abihayimana wo kumufasha mu bikorwa bye bya gisaseridoti. Amaze kubyemererwa n’umushumba wa Diyosezi ya Vérone, Don Nascimbeni yahurije hamwe itsinda ry’abakobwa, hanyuma abashinga Mariya Dominika Mantovani ngo ababere umuyobozi. Nyuma yo kwiga Novisiya mu Bafransisikani ba Vérone, habaye amasezerano yambere kuwa 4 Ugushyingo 1892, umuryango w’abihayimana w’Ababikira Bato b’Umuryango Mutagatifu (Congrégation des Petites Sœurs de la Sainte-Famille) uvuka utyo.

Mariya Dominika Mantovani yitabye Imana kuwa 2 Gashyantare 1934. Mu 1987, umubiri we wari utarashyanguka bawushyize mu kirahure cyabugenewe, ushyirwa mu kiliziya ya mutagatifu Karoli Boromewo ya Castelletto di Brenzone kugira ngo abakristu bajye bawuha icyubahiro. Tumwizihiza kuwa 2 Gashyantare. Umuryango we wemewe na kiliziya y’isi yose mu 1932. Ufasha Abasaseridoti ba Paruwasi mu butumwa bwabo, ukita ku mfubyi, no ku burezi bw’abana b’abakene.

Ibyaranze urugendo ruganisha ku gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu

  • Kuwa 24 Mata 2001 : yashyizwe mu rwego rw’abakwiye kubahwa (vénérable). Urugendo rwatangijwe na diyosezi mu 1986
  • Kuwa 27 Mata 2003 :  yashyizwe mu rwego rw’Abahire
  • Kuwa 26 Gicuransi 2020 : hasohotse inyandiko yemeze ko Mariya Dominika akwiye gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu (décret de la canonisation).
  • Kuwa 15 Gicuransi 2022 : yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na Nyir’ubutungane Papa Fransisiko

Mutagatifu Karoli Ewujeni Fukolidi

Karoli Ewujeni (Charles Eugène de Foucauld de Pontbriand) yavukiye i Strasbourg (France) kuwa 15 Nzeri1858. Yabaye imfubyi afite imyaka 6, biba ngombwa ko arerwa na Nyirarume wari umukoloneli mu gisirikari, bituma na we yiga ibya gisirikari. Yabanje kuba umusirikari, nyuma aza kwiha Imana. Kuwa 16 Mutarama 1890 nibwo yabaye umumonaki mu muryango w’aba ‘trappistes’ (Ordre cistercien de la Stricte Observance), ahabwa ubusaseridoti mu 1901. Ukwemera kwamugejeje ku busaseridoti yakwakiriye mu 1886 kuko mbere yaho atari ashishikariye iby’ubukristu. Inyandiko za mutagatifu Tereza w’Avila na zo ziri mu byamufashije mu gukomeza ubukristu bwe n’icyifuzo cyo kwiyegurira Imana. 

Bivugwa ko Karoli Ewujeni Fukolidi yahimbye ‘ishapule y’urukundo’, ngo ijye ivugwa n’abakristu ndetse n’abayisilamu. Yanditse inyandiko nyinshi zirimo n’izigenderwaho mu kumenya umuco w’aba ‘touareg’ n’imibereho y’abihyimana baba ahabonyine (l'érémitisme) ndetse n’izigenderwaho n’imiryango inyuranye y’abihayimana mu kwitagatifuza. Mu 1909 yashinze umuryango uhuza abasaseridoti, abalayiki n’abihayiamana witwa ‘Union des Frères et Sœurs du Sacré-Cœur de Jésus (Union des Frères et Sœurs de Jésus). 

Karoli Ewujeni yitabye Imana kuwa 1 Ukuboza 1916, i Tamanrasset, muri Alijeriya. Yashyizwe mu rwego rw’ Abubahwa (les vénérables) kuwa 24 Mata 2001 na Papa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II. Yashyizwe mu Bahire (les bienheureux) kuwa 13 Ugushyingo 2005, bikozwe na Papa Benegito wa XVI, na ho kuwa 15 Gicuransi 2022 ashyirwa na papa Fransisko mu rwego rw’Abatagatifu. Ni nyuma y’uko kuwa 27 Gicuransi 2020 hemejwe igitangaza cyabaye hiyambajwe umuhire Karoli Ewujeni, igitangaza cyari ngombwa yandikwe mu rwego rwisumbuyeho. Kiliziya imuhimbaza kuwa 1Ukuboza.

Mutagatifu Odeta, umubikira

Uyu Odeta ni we bitaga nanone Oda. Odeta yavukiye mu muryango ukomeye wari utuye i Buraba (Brabant) mu gihugu cy’Ububiligi. Ababyeyi be ntibakozwaga ibyo kwiha Imana kwe, ahubwo bo bashakaga kuzamushyingira umutware witwaga Simoni. Odeta we nttiyabishakaga. Igihe cyo gusezerana cyigeze, baramukururanye, bamujyana mu kiliziya ku gahato. Agezeyo, igihe cyo kwakira amasezerano y’abageni, Odeta yabwiye padiri uri kubasezeranya ati: “simbishaka”. Nuko yongeraho ati: “kubera ko mukomeje guhatiriza mushaka kumenya niba nifuza gushyingiranwa n’uyu musore w’umunyacyubahiro, mumenye neza ko yaba we cyangwa undi wundi, nta n’umwe muri bo nzemera. Urukundo rwanjye n’ukwemera kwanjye nabyeguriye Yezu Kristu. Namuragije kandi ubusugi bwanjye. Nta kintu, ndetse nta n’umuntu n’umwe uzadutandukanya.” Nguko uko Simoni yabengewe mu kiliziya!

Odeta yari afite ubwiza butangaje, ibyo bikamukururira abasore benshi bazaga kumurambagiza. Nuko afata icyemezo cyo kwiyangiza izuru kugira ngo ase nabi. Yibwiraga ko byagabanya abaza kumurambagiza. Nyuma y’ibyo ajya kwiha Imana mu muryango w’ababikira b’aba premontire, i Rivurele cyangwa Rivureye (Rivroelles ou Rivreuilles) mu Bubiligi, mu kigo cyitwaga “ikigo cy’Amizero Meza” (couvent de Bonne Esperance). Nyuma yaho yaje gutorerwa kuyobora icyo kigo nuko aba mameya wacyo. Aho ni ho yapfiriye mu 1158. Hari abemeza ko yari afite imyaka 23, abandi bakavuga 25. Kiliziya ihimbaza umuhire Odeta kuwa 20 Mata. Usomye izi nyandiko zagufasha kumenya byinshi:

DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols, 1991. P.378; https://eglise.catholique.fr/saint-du-jour/20/04/sainte-odette/ ; https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1010/Bienheureuse-Odette.html

Sunday, May 22, 2022

Mutagatifu Alufonsi, inshuti y’urubyiruko

Hariho abatagatifu benshi bitwa Alufonsi. Uwo tuvuga aha ni Mutagatifu Alufonsi Mariya Fuso (Alphonse-Marie Fusco). Yavutse kuwa 23 Werurwe 1839, yitaba Imana kuwa 6 Gashyantare 1910.  Ni umupadiri w’umutaliyani, ishema ry’ababikira ba mutagatifu Yohani Mubatiza, umuryango yashinze, akaba n’inshuti y’urubyiruko.

(Ku musozo urahasanga amahuza, links, agufasha kumenya byinshi ku batagatifu Berenaridini w’i Siyene, Erike, Gatarina wa suwedi, Gatarina w’i Siyena, Hilariyoni, Izaki, Yves, Joriji, Ludoviko Mariya wa Momfori, Lujeri, Mariko, umwanditsi w’Ivanjili, Mariselini, Maritini wa I, Patrisi yangwa Patiriki, Jisela na Piyo wa V, Papa).

Kwita ku rubyiruko rw’i Angri, byatumye yumva arushijeho gukunda Imana bityo ahitamo kuyiyegurira kugira ngo azabashe kwitangira atiziganya umurimo wo kwita ku rubyiruko, cyane cyane impfubyi n’abakene. Amaze kuba umupadiri, Alufonsi Mariya Fusco, yitangiye koko urubyiruko, abikorana umutima ukunda kugeza ubwo bamwise ‘Don Bosco w’amajyepfo’. Uyu mutagatifu Yohani Bosiko (Don Bosco) yabayeho akunda urubyiruko, akitangira uburere bwarwo ashyize imbere ubureze bushingiye ku bworoherane, ukwizerana n’urukundo. Muri uwo murimo utoroshye wo kwigisha urubyiruko nimwo Alufonsi Mariya Fusco yandikiye abakobwa, afite intego y’amagambo yavuzwe na mutagatifu Yohani Mubatiza : “Mutegure inzira ya Nyagasani” kugira ngo bamufashe kwigisha no kwita ku mpfubyi. Nguko uko umuryango w’Ababikira ba Mutagatifu Yohani Mubatiza wavutse.

Imirimo ijyanye no kwandikwa kwe mu gitabo cy’abatagatifu yatangiriye muri Diyosezi ya Nocera kuwa 27 Nyakanga 1939 isozwa kuwa 14 Werurwe 1952 nuko dosiye yoherezwa i Roma kugra ngo urwego rushinzwe iby’abatagatifu ruyigeho. Kuwa 12 Gashyantare, Papa Pawulo wa VI yamwemeje nk’ Umwubahwa (le Vénérable). Papa Yohani Pawulo wa II ni we wamwanditse nk’Umuhire (Bienheureux) kuwa 7 Nzeri 2001 naho kuwa 16 Nzeri 2016 Papa Francis amwandika mu gitabo cy’abatagatifu. Yizihizwa kuwa 2 Gashyantare buri mwaka.

Soma izindi nkuru twabagejejo zerekeye ubuzima bw’abatagatifu :

  1. Berenaridini w’i Siyena
  2. Erike
  3. Gatarinawa suwedi
  4. Gatarinaw’i Siyena
  5. Hilariyoni
  6. Izaki
  7. Ivo(Yves)
  8. Joriji
  9. Ludoviko Mariya wa Momfori
  10. Lujeri
  11. Mariko, umwanditsi w’Ivanjili
  12. Mariselini (Marcellin)
  13. Maritiniwa I, Papa
  14. Patrisi (Patiriki)
  15. Piyo wa V, Papa
  16. Jisela


Mutagatifu Jizela, Umubikira

Jizela tuvuga ni we Isberga, wari umubikira i Soissons   mu Bufransa. Yari mushiki w’umwami w’abami witwaga Karoli w’imfura (Charlemagne).  Jizela yavutse ahagana mu mwaka wa 750, avukana umugisha. Ivuka rye ryongereye ubumwe hagati ya Kiliziya y’Ubufaransa na Papa. Umunsi avuka, se Pepin le Bref yohereje intumwa kwa Papa Sitefano II kumusaba kuzaba umuyobozi wa roho w’ako kana k’agakobwa kari kamaze kuvuka. Papa Sitefano yahise yakira neza icyo cyifuzo cy’umwami w’Ubufaransa, nuko yohereza umuhagarariye ngo abatize urwo ruhinja mu mwanya we.

(Ku musozo urahasanga amahuza, links, agufasha kumenya byinshi ku batagatifu nka Atanazi, Diyoniziya (Denyse), Deziderati (Désiré), Dewogratsiyasi, Dominiko Saviyo, Evode, Ewufraziya, Felesita na Perepetuwa, Fideli w’I Sigmaringen, Filipo na Yakobo, Floriyani, Izayi, Matilida, Kleti na Solanje )

Imana ikunda abantu bose yifashishije ivuka rya Jizela kugira ngo yigarurire imbaga itabarika y’abafaransa ndetse n’abandi benshi. Bavuga ko Jizela ari we Isberge yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’ubutagatifu akiri muto cyane, kuko muri icyo gihe abanzi ba Kiliziya batangiye gutoteza Kiliziya, maze Papa Sitefano agahungira mu Bufaransa. Icyo gihe bavuga ko Jizela wari ukiri akana yagiraga inama Papa kandi iyo nama yabaga irimo roho mutagatifu. Ikindi ni uko umwami w’Ubufaransa yaboneyeho gutabara Papa no kwirukana abanzi bari bamwugarije.

Jizela yakomeje gukura mu bwenge no mu butungane ari na ko arushaho kunyura Imana. Yasengaga asaba Imana ngo imuhe kumenya uzajya amugira inama nziza. Imana yaje kumva isengesho rye rero, imwoherereza mutagatifu Venanti wari ufite ubushishozi buvuye kuri Roho Mutagatifu. Gizela amaze guhura na Venanti, wari asanzwe ari mwene wabo, bamaze no kuganira inshuro nyinshi iby’Imana, yatangiye gukura cyane kuri roho, bikagaragazwa n ‘imigenzo myiza yamurangaga.

Hashize iminsi, igikomangoma cyo mu gihugu cy’Ubwongereza (Pays des Galles), yari yarumvise inkuru y’ubwiza n’imico myiza bya Gizela, nuko aza kumusaba. Na we yari umugatolika. Icyo gihe Gizela yasabye Venanti kumusengera ashikamye ngo Imana yigizeyo icyo kigeragezo. Ndetse yanasabye ko Imana yahindanya ubwiza bwe, kuko ari bwo bwakururaga ibyo bikomangoma. Hashize iminsi, yafashwe n’indwara yo guhinda umuriro ndetse arwara n’ibibembe biteye ubwoba ku buryo icyo gikomangoma cyabibonye kikisubirira iwabo, nticyakomeza kumukunda.

Ababyeyi ba Jizela bo babibonyemo igitangaza cy’Imana. Icyo gikomangoma ariko cyaketse ko ibyo byabaye kuri Jizela, Venanti abifitemo uruhare. Nibwo gishatse abagome babiri baje kwica Venanti bamuziza inama nziza yagiraga umukobwa w’umwami. Iyo ndwara rero yagumyeho, ni na yo yakijije Jizela inatuma Venanti aronka ikamba ry’Ijuru. Bavuga ko iyo ndwara y’ibibembe Gizela yaba yarayikijijwe n’ifi bakuye mu gituza cy’umurambo wa Mutagatifu Venanti wari wajugunywe mu mazi, banamuciye umutwe. Jizela amaze kurya iyo fi, arakira. Nyuma y’urupfu rwa se Pepin, ikindi gikomangoma cyo mu gihugu cya Lombardiya cyaje gusaba umugeni Jizela nabwo Jizela arokoka icyo kigeragezo. Kugira ngo arokoke ibyo bigeragezo kandi, Jizela yafashe icyemezo cyo kuba umubikira. Nuko ajya ahantu bita Ere (Aire), maze ahashinga urugo rw’abamonakikazi, kandi abakobwa benshi barahamusanga. Bagenderaga ku mategeko ya mutagatifu Benedigito. Muri icyo kigo Jizela yahamaze imyaka 30 abona kwitaba Imana. Musaza we umwami Karoli w’imfura (Charlemagne) yakundaga kumusura.

Yitabye Imana kuwa 21 Gicurasi 806 cyangwa 808. Umurambo we ushyingurwa muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero yari iri hafi aho, ubu ikaba yarafashe izina rya Isbergue. Ndetse na n’ubu abakristu baza kuyisura baje no gusura iriba ryamwitiriwe. Twizihiza Mutagatifu Jizela kuwa 21 Gicurasi.

Ushaka kumenya byinshi, soma izi nyandiko :

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...